Category: Uncategorized

  • Tidjara Kabendera afashwe n'ikiniga kubera amagambo umuhungu we amubwiye|bafitanye abanga menshi

    Tidjara kabendera wahoze ari umunyamakuru kuri RBA ni umwe mu banyamakuru bakundwa cyane ndetse bakaba bakurikirwa n'abatari bake. Kuri iyi nshuro umuhumgu we w'imfura yatumye afatwa n'amarangamutima akomeye, ndetse aranarira.

    TK n'umuhungu we ubwo bari mu kiganiro na ISIMBI TV bagaragaje ko bafitanye amabanga,aho usanga bose buzuzanya,ndetse bagaharanira gukora Icyateza imbere umuryango wabo.Ubwo bari mu kiganiro hagati uyu musore yabwiye umubyeyi we ko ntacyo adakora ngo bishime,ndetse avuga ko igihe cyose ahora avunika cyane kugirango babeho neza.Aya magambo yatumye Tidjara afatwa n'amarangamutima ndetse ararira.Avuga ko bigoye kwiyumvisha uburyo umwana wamurera agakura ndetse akaba yanagushimira ibyiza wamukoreye.Yakomeje avuga ko yareze abana be abaha urukundo rwa kibyeyi , aharanira ikibashimisha aho kubashyira mu buzima buhenze ,cyangwa ngo abagire ibikange.

    Leave your vote

    -3 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tidjara-kabendera-afashwe-nikiniga-kubera-amagambo-umuhungu-we-amubwiyebafitanye-abanga-menshi%F0%9F%98%A2/

  • Tom Close yahaye ubutumwa bukomeye Bruce Melodie wishongoye kuri The Ben na Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi humvikanye amajwi ya Bruce Melodie avuga ko abantu badakwiye kumugereranya na The Ben ndetse na Meddy kuberako abo bose nta numwe uri ku rwego rwe. Bruce Melodie yavuze ko ntaho ahuriye nabo kuko ari abanebwe ahanini yagendeye ku mubare w'indirimbo ashyira hanze mu mwaka umwe maze azigereranya n'izo Meddy na The Ben bashyira hanze. Ku munsi w'ejo ubwo Tom Close yari mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show, uyu mugabo yageneye ubutumwa Bruce Melodie aho yamubwiye ko bitari bikwiye ko yishongora ku bahanzi bagenzi be ahubwo ko bagakwiye gufashanya buri wese akazamura undi.

    Tom Close

    Tom Close yageneye ubutumwa Bruce Melodie bugira buti: ” Nubwo uririmba neza, uri arrogant, uriyumva!  Aho kugirango utakaze umwanya uvuga aho urutira abo bahanzi bandi urimo kuvuga, wagakoresheje imbaraga ahubwo kugirango ubageze aho bataragera nawe bakugeze aho utaragera “.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tom-close-yahaye-ubutumwa-bukomeye-bruce-melodie-wishongoye-kuri-the-ben-na-meddy/

  • Sankara yongeye gushimangira ko Perezida Lungu wa Zambia yateye inkunga FLN #rwanda #RwOT

    Ubwo yari imbere y'urukiko kuri uyu wa Gatanu, Nsabimana yavuze ko hari amafaranga yoherezwaga muri FLN yari abereye umuvugizi, atanga urugero ku $255.000 yatanzwe n'abantu batandukanye, arimo $190.000 yatanzwe na Paul Rusesabagina.

    Mu yo Rusesabagina yatanze ngo harimo $125.000 yahaye Gen Moran wari umuyobozi mu mutwe wa FLN na $25.000 yahaye Gen Habimana Hamada wari umuyobozi mukuru wayo.

    Nsabimana ati 'Aya $150.000 yose hamwe ni amafaranga Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n'umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu wa Zambia kuva kera.'

    Sankara ngo yinjiye muri MRCD Perezida Lungu baramuhaye 'code' y'umubyeyi wa batisimu.

    Ati 'Uwo nasanze bamwita Parrain wa batisimu, nkibaza ngo 'parrain' wa batisimu ni iki? Muri iyo minsi yatanze ayo mafaranga nibwo baje kumbwira ko 'parrain' wa batisimu ari Edgar Lungu. Murumva namwe umuntu bita umubyeyi wa batisimu ntabwo ari ku busa, ni uko hari icyo aba yarakoze.'

    Ibyo ngo 'Sankara' yabibwiwe na Rusesabagina ubwe 'bitari rimwe bitari kabiri' na Gen Moran, Nsengiyumva Appolinaire alias 'Pasteur' n'abandi bakuru ba MRCD.

    Sankara yavuze ko ubwo yafatwaga, uwo muperezida yari amaze iminsi afite impungenge zo kubaha andi mafaranga, ku buryo yabasabye ngo babe barindiriye Perezida Paul Kagame asoze kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Sankara yavuze ko nubwo Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu yanzuye ko ntacyo azongera gusubiza mu rukiko, atahagarara imbere y'abacamanza ngo avuge ko Perezida Lungu bataziranye.

    Ati 'Nifuzagaga ko ahagarara hariya tukabisubiramo, n'ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye, mu gifaransa ati 'c'est un ami à moi depuis longtemps' nkiba i Lusaka.'

    Yavuze ko Rusesabagina atabihakana kuko mu baperezida ba Afurika n'Isi nzima atari gupfa kuzana Lungu mu nshuti za Rusesabagina.

    Ati 'Dupfa iki se ? Hari isambu tugabana se? Nigeze ngera muri Zambia se baramfunga ku buryo nicara hano… ni we nahisemo sinahitamo Nkurunziza wari ufitanye ibibazo n'u Rwanda, sinahitamo Kaguta njya guhitamo Edgar Lungu? Nta nubwo nari namuzi n'amateka ye, naherukaga ibya Chiluba, namenye ibya Edgar Lungu mbiganiriwe na Rusesabagina.'

    Sankara yavuze ko ubwo FLN yashingwaga, icyo Rusesabagina yari yarijeje abo bayitangiranye cyari amafaranga, kuko ngo yari gutanga miliyoni $1.

    Nyuma ngo abagize MRCD batangiye kuvuga ko ari umubeshyi kuko amafaranga yagombaga kubaha yabahayemo $150.000 gusa, kandi nayo ntiyavuye mu mufuka we kuko yatanzwe na perezida Lungu.

    Ubwo amagambo ya Sankara yatangazwaga bwa mbere muri Nyakanga umwaka ushize, Zambia yabyamaganiye kure ndetse yohereza intumwa mu Rwanda yo kuganira n'abayobozi bakuru b'ibihugu ku byari byashinjwe Perezida Lungu.

    Nyuma haje gutangazwa ko bizakorwaho iperereza.

    TAARIFA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/sankara-yongeye-gushimangira-ko-perezida-lungu-wa-zambia-yateye-inkunga-fln

  • “Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragerayo” Prosper Nkomezi mu ndirimbo nshya ‘Nshoboza’ – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Prosper Nkomezi, wamenyekanye mu ndirimbo; Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Ndaje Ft Gentil Misigaro, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Nshoboza’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

    “N’ubwo inzira irimo ibirushya nzakomeza urugendo sinzahagarara, nzakomeza kugeza ngeze iyo ngana. Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragerayo, mfata ukuboko uyobore intambwe kugeza ngeze iyo ngana. Nshoboza Mana muri uru rugendo nzagereyo amahoro”. Aya ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ‘Nshoboza’ ya Prosper Nkomezi yasohokanye n’amashusho yayo.

    Nkuko tubikrsha InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse mu gihe cya ‘Guma mu rugo’. Ati “Nayanditse turi muri lockdown, mu by’ukuri ubuzima bushaririye benshi bitewe n’ibihe tugenda tunyuramo bikaba byagutera kunanirwa mu rugendo rujya mu ijuru, nyandika ari isengesho risaba Imana kunshoboza uru rugendo kugeza ngeze mu ijuru amahoro”.

    Yavuze ko ‘Nshoboza’ irimo ubutumwa bureba bw’ubwihariko umuntu wese ushobora gukizwa ariko nyuma akabivamo. Ati “Ndetse ikaba na message ku muntu ushobora gukizwa ariko nyuma akaza kubivamo ‘biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragera iyo wajyaga’”. Yatangaje ko nyuma yayo hari ibindi ahishiye abakunzi be, ati “Nyuma yaho turateganya kuzashyira hanze ibikorwa bishya bizasoza album ya kabiri”.

    Mu mwaka wa 2017 ni bwo Prosper Nkomezi yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’, iyo abantu benshi bazi nka ‘Amamara’. Nyuma yayo yakoze izindi zinyuranye, zirakundwa cyane. Igitaramo cye cya mbere mu mateka ye, yagikoze tariki 07/07/2019 kibera mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cy’amateka yise ‘Ibasha Gukora Live Concert’ cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura.

    Prosper Nkomezi uherutse gukorana indirimbo ‘Ndaje’ na Gentil Misigaro, indirimbo ze zirakunzwe cyane mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda – ibi bikaba byakwemezwa n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho bagaragaje bidasubirwaho ko bafashwa cyane n’indirimbo ze by’umwihariko iyitwa ‘Urarinzwe’ mu gitaramo Israel Mbonyi yahakoreye mu ntangiriro za 2020 aho yari kumwe na Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

    Prosper Nkomezi afite intego zo kuba umuramyi uri ku rwego rw’Isi, benshi mu batuye uyu mubumbe bagahemburwa n’ibihangano bye nk’uko yabitangarije InyaRwanda mu 2018. Ati: 'Nifuza ko Prosper mu gihe kiri imbere azaba ari umuhanzi uri ku rwego rw’isi,..abumva ikinyarwanda n’abatacyumva bakabasha guheshwa umugisha n’ibihimbano Imana izaba yancishijemo hakaba n’abantu bazakira yaba indwara, yaba ikindi kintu icyo ari cyo cyose binyuze mu butumwa bwiza ndirimba.'

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NSHOBOZA’ YA PROSPER NKOMEZI

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Biragatsindwa-gutangira-urugendo-ukananirwa-utaragerayo-Prosper-Nkomezi-mu.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu gihe abandi 16 barembye #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 275 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 112. Abarembye ni 16, naho abakize ni 125

    Hakingiwe abantu 10.132

    Amakuru yose ya Covid-19 kuri uyu wa Kane:

    Habonetse abanduye bashya:112
    Abanduye bose:20,057
    Hakize:125
    Abakize bose:18,361
    Hapfuye:2(Abagore babiri b'imyaka 59 (i Huye) na 24 (i Kigali) )
    Abamaze gupfa bose:275
    Abakirwaye:1,421
    Abarembye:16
    Abakingiwe bashya:10.132
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:249,074

    Ababyeyi batwite ndetse n'abonsa, bavuga ko bifuza ko haboneka inkingo za Covid 19 zahabwa ababyeyi bo muri ibyo byiciro kandi ntibibagireho ingaruka.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyo kivuga ko abari muri ibyo biciro, batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa Covid 19 mu buryo bwihutirwa bitewe nuko nta bushakashatsi bwakozwe kuri ibyo byiciro.

    Mukamana Genevieve,umwarimu ku rwunge rw'amashuri rwa Kagugu mu Karere ka Gasabo,ishuri ry'umwaka wa mbere C tumusanzemo yigisha mu masaha ya mbere ya saa sita ryicayemo abana 113 ibintu bituma hari intebe zicarwaho n'abanyeshuri 4 cyangwa 5.

    Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be 3 bigisha kuri iki kigo, ntibahawe urukingo rwa Covid 19 rwahawe abarimu bitewe nuko batwite.

    Aba barimu bavuga ko akazi bakora gashobora kongera ibyago byo kwandura Covid 19 bitewe nuko bahura n' abantu benshi.

    Mukamana yagize ati “Hari igihe uba wumva umwuka ari ntawo, nkagerageza kutegera abanyeshuri cyane,iyo ngiye kubakosora, baba bakwitsiritaho, nk' umuntu udakingiye, birasaba kwirinda birushijeho.”

    Na ho mugenzi we Mukantaganzwa Clarisse ati “Sinabashije gufata urukingo kubera ko ntwite,narasomye mbona mu mabwiriza yari yatanzwe, abagore batwite n'bonsa, ntabwo bagomba gufata urukingo. Impungenge mba mfite ni uko buri munsi, mpura n'abana bavuye mu ngo hirya no hino, ntiwamenya icyo baba bazanye, urukingo rwaje ari urwo kudufasha, ndamutse nanduye nshobora kubura umwuka kandi umuntu utwite, akenshi aba afite intege nke.”

    Ku rundi ruhande ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, ababyeyi bonsa bafite abana b' impinja baje ku bahesha inkingo, abagore batwite na bo baza gupimisha inda.Ni bamwe mu bafite impungenge zo kwandura Covid 19.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko inkingo za Covid 19 ziri gutangwa, umumaro wazo ari 1 , ari ugufasha umubiri kwirwanaho, ariko hakaba hari ibyiciro bitazemerewe.

    Ati “Ubundi mu bushakashatsi, icyo cyiciro nticyakoreweho ubushakashatsi kuko byari bitaramenyekana uko urukingo ruzaba rukora icyo gihe na nyuma yaho, ni yo mpamvu batari mu bahabwa urukingo mu buryo bwihutirwa keretse igihe utwite cyangwa uwonsa yaba afite impamvu yihariye ishobora gutuma yakwibasirwa na covid 19, icyo gihe abaganga bacu baganira na we,mbere yuko ahabwa urukingo,ashobora kuba ari umuganga ubana n' indembe, afite diyabete, afite n'indi ndwara ishobora gutuma aremba kurushaho,ukabona ko kumuha urukingo byaba byiza kuruta kutarumuha.”

    Ku ruhande rw'abagore batwite ndetse n'abonsa bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku nkingo za Covid 19 zahabwa abari muri ibyo byiciro.

    Ministeri y'Ubuzima ivuga ko muri rusange uretse abo muri ibyo byiciro, abantu barengeje imyaka 18 y'amavuko bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid19.

    Icyorezo cya Covid 19 kigiye kumara umwaka kigeze mu Rwanda, muri gahunda rusange yo gukingira icyo cyorezo yatangiye mu cyumweru gishize, Ministeri y'ubuzima ivuga ko kugeza ku wa mbere w' iki cyumweru, hari hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi 200.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-gihe-abandi-16-barembye

  • Yasabye umugore we wari uri ku bise kwihangan… – #rwanda #RwOT

    Birumvikana ugize amatsiko yo kumenya uwo mugabo wakoze ako gashya uwo ari we. Uwo ni Claude Ndayishimiye umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we, uherutse no kwimikwa akagirwa Umupasiteri mu muhango wayobowe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ari naryo Claude Ndayishimiye yasengeyemo igihe kinini akibarizwa mu Rwanda.

    Pastor Claude Ndayishimiye yashakanye n’umunyamerikakazi Courtney Cole mu mwaa wa 2011, kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri. Imfura yabo ni umuhungu witwa Liam Solomon Ndayishimiye ufite imyaka 9, bakagira n'umukobwa w'imyaka 3 witwa Abigail Ineza Ndayishimiye. Uyu muryango utuye muri Amerika muri Leta ya Florida mu mujyi wa Orlando, bakaba basengera muri Calvary Orlando.

    Claude Ndayishimiye ni izina ryamamaye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda

    Izina Claude Ndayishimiye (Mc Claude/Intore Claude) ryamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka yashize aho uyu mugabo yari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Authentic yari abereye Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri kompanyi ‘Premier Model Agency’ yafatwaga nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gutoza abakobwa kumurika imideri (Modeling). Ni kompanyi yatoje abakobwa benshi banavuyemo ba Nyampinga batandukanye barimo na Miss Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

    Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda.com, Pastor Claude Ndayishimiye twatangiye tumubaza amakuru ye n’umuryango we babana muri Amerika n’amasomo bigishijwe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Ati “Tumeze neza turashima Imana ikomeje kuturindira mu buntu bwayo muri iki gihe cya Covid-19. Covid-19 yatwigishije ibintu byinshi ariko kimwe muri byo ni ibintu hano ku isi bishobora guhinduka isaha n'isaha, dushatse rero twahora twiteguye, tukagira neza kandi tugakundana”.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ko Isi yinjiye mu bihe bikomeye kandi ko hazajya havaho kimwe hajyaho ikindi, aha akaba ariho yahereye abasaba kwiringira Imana yonyine akaba ariyo bahanga amaso. Yagize ati “Ubutumwa naha abantu ni uko bamenya ko isi yinjiye mu bihe bigoye kandi hazajya havaho kimwe haza ikindi, bityo rero nagira abantu inama yo gushyira ibyiringiro byabo mu Mana honyine”.

    Pastor Claude hamwe n’umuryango we

    Dushingiye ku mashusho Claude Ndayishimiye amaze iminsi asangiza abantu y’imfura ye yagaragaye isobanurira abantu bumva ururimi rw’Icyongereza byinshi ku gihugu cy’u Rwanda n’umuco nyarwanda, agasobanura amateka y’iki gihugu adategwa, twamubajije byinshi kuri uyu mwana we n’impano amubonamo. Pastor Claude Ndayishimiye yahishuriye InyaRwanda ko Imana yababwiye ko imfura yabo Liam azaba umuhanga, ibi bakaba barabibwiwe mbere y’uko uyu mwana avuka.

    Yavuze ko ubwo uyu mwana yari amaze kugeza imyaka 4 y’amavuko ari bwo batangiye kubona badashidikanya ko azaba umuhanga cyane nk’uko Imana yabibasezeranyije. Yagize ati “Uyu musore wanjye Liam afite imyaka 9, twahawe isezerano ataravuka ko azaba umuhanga (abo mu cyongereza bita genius) ariko twatangiye kubimubonaho kuva afite imyaka 4”.

    Imfura yabo y’imyaka 9 yasomye Bibiliya yose arayirangiza

    Pastor Claude yavuze ko umuhungu we Liam Solomon azi gukoresha cyane mudasobwa ku buryo bimworohera cyane kwiyungura ubumenyi, akaba kandi akunda cyane gusoma ibitabo aho ashobora gusoma amapaji 600 mu cyumweru kimwe. Mu rwego rwo kumukundisha gukunda gusoma ibitabo, ngo iyo asoje gusoma igitabo kimwe bamugenera igihembo. Ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda uyu mwana wabo aherutse kugaragara ayasobanurira abantu, Pastor Claude yavuze ko ari ibintu bimurimo neza atari ibyo ‘aborokora’.

    Ati: “Azi gukoresha mudasobwa na Internet cyane cyane YouTube na Google mu kwiyungura ubumenyi kandi ni umusomyi w'ibitabo cyane, ashobora gusoma igitabo cya Page 600 mu cyumweru kimwe gusa. Kandi iyo asomye igitabo akakirangiza turamwishyura. Ni bumwe mu buryo akoreramo amafaranga. Yasomye na Bibiliya yose arayirangiza. Ariko ibirebana n'u Rwanda, byinshi turabimwigisha, ntabwo abiboroka ahubwo bimurimo”.

    Liam Solomon afite impano nyinshi zirimo; kubyina, kurota, ubuyobozi, ubwenge n’izindi

    Nyuma yo kudutangariza ko Imana yabasezeranyijje ko umwana wabo w’imfura azaba umuhanga cyane ndetse nabo bagatangira kubyibonera ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko, twagize amatsiko yo kumenya izindi mpano bamubonamo. Aha niho Pastor Claude yahereye atubwira ko imfura ye Liam akunda cyane umupira w’amaguru ndetse ari no mu Ikipe y’abana y’aho batuye yitwa Ronaldo Academy, ibintu byumvikanisha ko ashobora kuzacungura ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi aramutse akomeje kubikunda ukabihuza n’ubuhanuzi ababyeyi be bahawe ataravuka.

    ‘Liam ashobora kuzacungura Amavubi’ bitewe n’ubuhanga afite mu guconga ruhago

    Pastor Claude Ndayishimiye yakomeje avuga ko imfura ye Liam Solomon Ndayishimiye afite impano zitandukanye zirimo iyo kubyina kinyarwanda, kurota inzozi kandi zigasohora, impano y’ubuyobozi, iy’ubwenge n’izindi. Ati “Akunda umupira w'amaguru cyane (Football cyangwa Soccer) ari no muri Academy yayo hano yitwa Ronaldo Academy. Izindi mpano afite harimo, iyo kubyina, impano yo kurota, impano y'ubuyobozi, impano y'ubwenge n'iy'ubuhanga”.

    Ni iyihe mpano Liam Solomon afite ababyeyi be bifuza kumushyigikiramo kurusha izindi?. Iki ni ikibazo nawe ushobora kwibaza nyuma yo kumenya impano zinyuranye uyu mwana afite. Asubiza iki kibazo, Pastor Claude yagize ati “Impano ze zose tuzimushyigikiramo, tumwifuriza kuzaba umukozi w'Imana aho azaba akorera hose, haba Football, haba muri Politike, haba mu buvumbuzi n'ahandi…”

    Pastor Claude yahishuye uko Liam Ndayishimiye yavutse mu buryo butangaje!

    Nk’uko twabikomojeho ku mutwe w’iyi nkuru yacu, Pastor Claude Ndayishimiye yasabye umugore we Courtney Cole wari uri ku bise kubyihanganira akazabyara ku munsi w’intwari, undi aramwemerera, n’abaganga babiha umugisha. Claude na Courtney bibarutse imfura yabo Liam uri kugaragaza impano zinyuranye – ibintu bihura neza n’ubuhanuzi Imana yabahaye ku mfura yabo mbere y’uko ivuka.

    Mu mwaka wa 2012, ubwo haburaga amasaha macye ngo Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri tariki 1 Gashyantare ugere, umugore wa Claude Ndayishimiye yafashwe n’ibise, umugabo we amusaba kubyihanganiraho amasaha macye akibaruka ku munsi w’Intwari waburaga amasaha macye ukagera. Umugore we yarabyeye, ategereza amasaha yaburagaho ngo uwo munsi ugere. Mu magambo ye Pastor Claude arabisobanura neza, ati.

    (Liam) Yavukiye muri Leta ya Colorado mu mujyi wa Denver. Mama we yagiye ku bise saa moya zo ku mugoroba taliki ya 31/1/2012, Liam yagombaga kuvuka mu ma saa yine cyangwa saa tanu z'ijoro kuri iyo Taliki, ariko nahise nsaba Madame n'abaganga niba nta kuntu bakwihangana akavuka taliki ya 1/2/2012 kuko nifuzaga ko yavuka ku munsi w'intwari mu Rwanda.

    Abaganga bansubije ko biterwa na Madame niba yumva yakwihanganira ibise kugeza saa sita z'ijoro, maze Madame arabyemera. Saa sita z'ijoro taliki ya 1/2/2012 Madame yatangiye gu pushing cyangwa se kubyara Liam agera ku isi saa sita n'iminota 45 za Denver ni ukuvuga saa Tatu na 45 zo mu gitondo mu Rwanda taliki ya 1/2/2012 munsi w'intwari mu Rwanda.

    Ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye Claude Ndayishimiye yifuza ko imfura ye ivuka ku munsi w’Intwari z’u Rwanda?

    Twamubajije niba gusaba umugore we guhagarika ibise, nta mpungenge yari afite ko bishobora kugira ingaruka ku mwana na nyina, anasobanura impamvu yatumye yifuza cyane kwibaruka imfura ye ku munsi w’intwari z’u Rwanda. Pastor Claude ati “Niyo mpamvu nabanjije kubaza abaganga bambwira ko nta kibazo byari guteza. Impamvu twamuhitiyemo ko avuka kuri iriya taliki, ni uko twumvaga ko nakura yumva yaravutse ku munsi w'intwari bizamutera ishyaka nawe ryo guharanira kuba intwari y'u Rwanda”.

    Nyuma y’uko imfura yabo ivutse ku Munsi w’Intwari, ababyeyi be bavuga ko yabikurijemo gukunda u Rwanda mu buryo bukomeye, ibintu basanga bifitanye isano n’ibyo bamwifurije byo kuvuka ku munsi w’intwari. Pastor Claude ati “Isano tubona ni uko yabikurijemo gukunda u Rwanda n'ubunyarwanda mu buryo budasanzwe, atuye muri Amerika afite n'ubwenegihugu bw'abanyamerika n'ubw'u Rwanda ariko aterwa ishema cyane no kuba ari umunyarwanda aho ari hose”.

    Intwari ni muntu mu mboni za Claude Ndayishimiye?

    Claude Ndayishimiye wifuriza umwana we kuzaba Intwari, yasobanuye ko kuri we Intwari ari umuntu ureka guharanira inyungu ze bwite agahitamo guharanira inyungu za benshi. Ati “Kuri njyewe intwari ni umuntu ureka guharanira inyungu ze bwite ahubwo agahitamo guharanira inyungu za benshi kabone n’ubwo byamusaba ikiguzi kingana gute akaba yagitanga, kabone n’ubwo ubuzima bwe yabutanga ku bw'abandi”.

    InyaRwanda.com yabajije Claude Ndayishimiye iki kibazo; ‘Nk’Intore ibirambyemo, ndetse n’umwana wawe akaba afite impano yo kubyina, ujya utekereza ku kuba washinga muri Diaspora itorero rikomeye ribyina kinyarwanda? Niba ari Yego, ni nka ryari?’. Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati “Imana ibimfashijemo nkabishobora byanshimisha, ndetse twaranabigerageje turaritangiza ryitwa ‘Ndate Cultural Troup’ ariko kubera uburyo Amerika ari nini biratugora ariko tuzakomeza kubigerageza wenda rimwe bizakunda tubifashijwemo n'Imana na Leta yacu”.

    Claude Ndayishimiye yavuze ku gutandukana kwa Aurore na Egide

    Kuba yaratoje Miss Mutesi Aurore akamwigisha kumurika imideli, na nyuma yaho bagakomeza kuba inshuti za hafi, byongeye akaba ari n’inshuti ya Mbabazi Egide wakundanye na Mutesi Aurore imyaka hafi 15 bakaza gutandukana, twamubajije uko yakiriye gutandukana kwabo n’inama yabagira, atangaza ko yababajwe cyane no kumva ko batandukanye. 

    Claude Ndayishimiye yirinze kugira byinshi abavugaho, icyakora abasabira ku Mana, ati “Gutandukana kwa Egide na Aurore nta kintu nabivugaho, gusa byarambabaje kuko bombi ndabakunda, ntacyo nabasaba kuko bose ni abantu bakuru ahubwo ndabasabira ku Mana ngo bazahirwe mu buzima bwabo basigaje kuri iyi si”.


    Pastor Claude Ndayishimiye ubwo yasengeraga abantu

    Claude Ndayishimiye nk’umuhanzi mu njyana Gakondo, yavuze ko atahagaritse muzika ahubwo ko umwanya wamubanye mucye. Yatangaje ko hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi micye iri imbere. Yagize ati “Umuziki ndacyawukora ariko umwanya wambanye muke, ariko uko Imana izajya inshoboza nzajya nshyira indirimbo hanze ndetse hari n'indi narangije gukora igiye kujya hanze mu minsi iri imbere.

    Mu rwego rwo gushyigikira impano zinyuranye ziri mu mwana we, Claude Ndayishimiye yamaze gufungura shene ya Youtube anyuzaho amashusho y’ibihe binyuranye umuryango we uba wanyuzemo ariko cyane cyane bakibanda ku kugaragaza impano ziri mu mfura yabo Liam n’ubwenge afite. Ni shene bise ‘Intore Family’, ikaba imaze ukwezi kumwe ifunguwe. Imaze gushyirwaho ama ‘Videwo’ 7. Hanagaragaraho uburyo Liam ari umuhanga yane mu guconga ruhago.

    Liam imfura ya Pastor Claude akomeje kwerekana impano zitangaje afite

    Abamuzi mu bihe byashize bamuzi nka Intore Claude

    Umugore wa Claude Ndayishimiye hamwe n’umwana wabo

    Claude Ndayishimiye; Umushyushyarugamba, Umunyamideri, umunyamakuru akaba n’Umupasiteri

    Claude Ndayishimiye aherutse wimikwa agirwa Pasiteri, hano yari arimo guhesha umugisha abakristo

    KANDA HANO UREBE UBURYO LIAM ARI UMUHANGA MU GUCONGA RUHAGO

    REBA HANO LIAM ASOBANURIRA ABANTU BYINSHI KU RWANDA N’UMUCO WARWO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103776/yasabye-umugore-we-wari-uri-ku-bise-kwihangana-akazabyara-ku-munsi-wintwari-bibarutse-usho-103776.html

  • Aline Gahongayire yavuze ko umusaruro uzava m… – #rwanda #RwOT

    Tonzi akunda kugaragara no mu bikorwa byo gufasha ndetse akaba ari nabwo buryo yahuyemo na Niyo Bosco akamukunda mbere y’uko Niyo Bosco avuze ko zari inzozi ze kuzahura na Aline Gahongayire, kuko ari we yakuze afatiraho urugero.

    Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye InyaRwanda Tv, yavuze ko yishimiye cyane gukorana indirimbo na Niyo Bosco cyane ko bahura yamweretse ko hari icyo ashoboye kandi ahora afite inyota y’icyo ashaka kugeraho.

    Niyo Bosco yavuze uburyo yahuye na Aline Gahongayire abifashijwemo n’umunyamakuru Murindahabi Irene ndetse byabaye ibyishimo bikomeye byatumye bahurira mu ndirimbo bise ‘Izindi mbaraga’ baherutse gushyira hanze.

    KANDA HANO WUMVE ‘IZINDI MBARAGA’ YA ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO

    ‘Izindi mbaraga’, indirimbo ya Aline Gahongayire afatanyije na Niyo Bosco amafaranga azava muri iyi ndirimbo azafasha Niyo Bosco kubona imodoka ye bwite nawe yumve ko hari icyo yakuye mu muziki nk’uko byatangajwe na Aline Gahongayire.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALINE GAHONGAYIRE

    Umwanditsi: Umukundwa Josue – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103819/aline-gahongayire-yavuze-ko-umusaruro-uzava-mu-ndirimbo-yakoranye-na-niyo-bosco-azamugurir-103819.html

  • “Mashami niba ashaka ko akazi ke gakomeza na… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 mu kiganiro cyabo ‘One Sport Show’, umuyobozi wa Gasogi United ifite igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu 2018, KNC, yatangaje ko Gasogi ifite abakinnyi beza kandi bifuza ko ubutaha Amavubi yajya ahamagarwa Gasogi United ikagiramo abakinnyi barenga 1/2. Yagize ati “Sintekereza ko atari ibidasanzwe ahubwo ni ko byakagenze”. 

    Gasogi United niyo ifite shampiyona y’icyiciro cya 2 umwaka w’imikino 2018-2019 

    “Kuba Amavubi ahamagawe Gasogi ikagiramo abakinnyi barenga icya kabiri, nibwo twakwishimira uwo musaruro kuko kugeza ubu urasanga nk’ikipe ya APR FC, Rayon Sports, As Kigali, Kiyovu Sport bafitemo abakinnyi benshi ariko kuki baturusha abakinnyi? Gusa wenda wasanga ari uko shampiyona itabereye igihe, bagahamagara bitewe n’ibihe byahise ariko shampiyona iyo iba yarabaye bagahamagara bagendeye uko abakinnyi bahagaze, ntekereza ko twakabaye dufite abakinnyi benshi ku rwego nk’urw’andi makipe”. 

    Yakomeje agira ati “Ndanabwira uwo ariwe wese ngo muze murebe kuko n’abakinnyi bazahamagarwa kwitabira imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi abakinnyi benshi bazaba bari muri Gasogi. Ndashaka mbwire Mashami ‘niba ushaka ko akazi ka we gakomeza, ngwino urebe imikino ya Gasogi United’ niho hari abakinnyi bazagucungura.”

    Iradukunda Bertrand umwe mu bakinnyi Amavubi agenderaho uturuka muri Gasogi United 

    Mu bakinnyi b’amavubi bari mu mwiherero harimo umukinnyi umwe wa Gasogi United ariwe Iradukunda Bertrand wageze muri iyi kipe avuye muri Mukura Victory Sport y’i Huye.

    Uyu mwaka w’imikino Gasogi United imaze gukina umukino umwe yatsinzemo Sunrise FC ibitego 3-1 ndetse umwaka ushize w’imikino 2019-2020  Gasogi United yashoje ku mwanya wa 9 n’amanota 29, Ari na wo mwaka wayo wa mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103820/mashami-niba-ashaka-ko-akazi-ke-gakomeza-naze-arebe-imikino-ya-gasogi-knc-103820.html

  • Abanyamuryango ba AVEGA borojwe amatungo azabafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 –

    Amatungo yatanzwe agera kuri 320 agizwe n’ihene 290 n’ingurube 30. Yahawe abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 67 n’abagize amatsinda 26 akora imishinga iciriritse ibyara inyungu akoresheje inguzanyo za banki.

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ayo matungo yatanzwe ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (SURF) nk’inkunga yo gufasha abanyamuryango ba AVEGA guhangana n’ingaruka za COVID19.

    Yavuze ko mu bikorwa byabo byagizweho ingaruka n’icyo cyorezo harimo n’ibyo kwizigamira ndetse n’ibijyanye n’imishinga yabo ibyara inyungu, bakaba bakeneye gufashwa gusohoka muri izo ngorane bahuye na zo.

    Yagize ati “Mbere y’icyorezo cya Covid-19 abanyamuryango bacu bari ahantu hatandukanye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga neza imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo biteze imbere. Bagiye mu matsinda, bamwe batangira kwizigama no kugurizanya abandi batangira gukorana na banki kugira ngo bazashyire mu bikorwa ibyo bahuguriwe.

    Yakomeje avuga ati “Covid-19 yakomye mu nkokora ibyo bikorwa byabo. Turashimira cyane SURF kuri iyi nkunga yo kubafasha kongera kwisuganya ngo bashobore gusubira muri bya bikorwa, bongere kwizigama banishyure inguzanyo.”

    Aborojwe bishimiye amatungo bahawe biyemeza kuyorora neza. Namara kororoka bazoroza bagenzi babo ndetse banagurishe babone amafaranga yo kwiteza imbere.

    Mukarugwiza Laurence wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko bagiye kubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu rwego rwo gukomeza kwita ku mirire myiza.

    Yagize ati “Nashimiye abaterankunga ba AVEGA badutekerejeho bakabona dukwiriye gufata aya matungo tukajya tubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu turima tw’igikoni kugira ngo tubone indyo yuzuye. Najyaga guhinga nkabura ifumbire nkajya kuyisaba none kuva ubu nanjye nzajya nyikura ku itungo ryanjye norojwe.’’

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15.

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15

    Aborojwe amatungo bavuze ko azabafasha mu buryo butandukanye

    Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya n’abakoresha inguzanyo za banki, bashyikirijwe amatungo magufi

  • Umugore yahaye umugabo we ubwato buhenze ku munsi w'ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Ubwo inshuti n'umuryango bari bateraniye kuri uyu mucanga,nibwo uyu mugore yahise ahamagara ubu bwato bwiza cyane [yacht] abwereka uyu mugabo we ndetse amubwira ko ari impano yamugeneye kuri uwo munsi w'amateka wabo.

    Uyu mugore yatunguye uyu mugabo we ubwo yabanzaga kumufata ukuboko amutungira urutoki kuri ubu bwato yamuguriye.

    Uyu mugore yabwiye abatashye ubukwe bwabo ko yaguriye iyi mpano umugabo we kubera ko yamukoreye ubukwe yahoraga arota.

    Uyu mugore yavuze ko byamugoye cyane kubona ikintu yaha umugabo we adafite,aribwo yaje gutekereza kumugurira ubu bwato.

    Abari batashye ubu bukwe bahaye amshyi menshi uyu mugore nyuma yo guha iyi mpano uyu mugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo.

    Mu mwaka ushize,umunya Pakistan witwa Sohaib Ahmed yakoze agashya agurira umukunzi we ikibanza ku kwezi.Uyu mugabo utuye Rawalpindi, Sohaib Ahmed yaguze ubu butaka mu gace kitwa 'Inyanja y'umwuka.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahaye-umugabo-we-ubwato-buhenze-ku-munsi-w-ubukwe-bwabo