Category: Uncategorized

  • Imbamutima z’abacuruzi n’abashoferi b’i Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 –

    Kuri uyu wa Gatanu, IGIHE yatembereye hamwe mu hari gutangirwa urukingo rwa Covid-19.

    Mu isoko rya Nyarugenge ahazwi nka Kigali City Market, kimwe no mu yandi masoko nka Kimironko, Kicukiro Ziniya hakingirirwaga abacuruzi, mu gihe muri Stade Amahoro i Remera ari ho abashoferi bajyaga kwikingiza.

    Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye kuba mu bari gukingirwa hakiri kare, kuko ngo akazi bakora gatuma bahura n’abantu benshi kandi ari kimwe mu bibumbatiye ibyago byo kwandura no kwanduza Covid-19.

    Umwe mu bakorera ahazwi nka Quartier Commercial hegereye isoko rya Nyarugenge, Ntaganira Valens, yashimiye abateguye gahunda yo gukingira abacuruzi mu byiciro bya mbere.

    Ati “Kubera ko abantu benshi bifuza kubona uru rukingo kandi tukaba turi mu bahura n’abantu benshi. Ubu turi mu ba mbere barubonye. Ndashimira ubuyobozi kubera ko budahwema gushakira ibyiza abaturage babwo.”

    Kwishimira guhabwa uru rukingo kandi abihuriyeho na Murekatete Hilary ucururiza imyenda y’abageni mu isoko rya Nyarugenge, wavuze ko yifuje gukingirwa mu ba mbere kuko ngo Covid-19 yakunze gukoma mu nkokora ibikorwa bye.

    Ku rundi ruhande ariko muri Stade Amahoro i Remera abashoferi batwara abagenzi muri za bus n’abatwara amakamyo ni ho bajyaga kwikingiza Covid-19.

    Umushoferi utwara abagenzi muri bus, Nyirimanzi Célestin, yabwiye IGIHE ko gukingirwa Covid-19 ari iby’agaciro gakomeye kuri we kuko ngo hari n’igihe kubahiriza ingamba zisanzwe muri bus binanirana.

    Ati “Hari igihe ufata nk’umukecuru ufite intege nke ukamuzamura kandi tuzi ko gukoranaho bibujijwe. Uba ubona nta kundi byagenda. Nitumara gukingirwa tuzakora nta mpungenge, kandi tuzagendera ku mabwiriza azatangwa.”

    Abakingiwe kuri uyu wa Gatanu bagabanyinje mu byiciro byihariye birimo abakozi ba leta, abashinzwe isuku ku bigo bitandukanye, abamotari, abakora mu bigo nderabuzima no mu bitaro, abacururiza mu masoko ndetse n’abashoferi babikora kinyamwuga.

    Abakingiwe bishimiye guhabwa urukingo ku buntu

    Abacururiza mu masoko nabo bakingiwe Covid-19

    Abakingiwe bavuze ko nta kibazo bagize kubera urukingo

    Mu byo abakingirwa basuzumwa, harimo n’umuvuduko w’amaraso

  • Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 57 yatwaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda –

    Ikibazo cy’abaturage bo muri Burera bajyaga kwivuriza muri Uganda cyafashweho umwanzuro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mu 2020, abo baturage begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro, dore ko abenshi bari basigaye bahohoterwa muri Uganda bagiye gushakayo serivisi z’ubuzima.

    Kuri ubu, barishimira ko iki kibazo cyakemutse kuko bamaze kubakirwa amavuriro y’ibanze 57 yatwaye amafaranga arenga miliyari 1,29 Frw kandi ayo mavuriro yatangiye gutanga serivisi.

    Abaganiriye na IGIHE, ni abo mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere ka Burera, bishimira aya mavuriro bakemeza ko ubu nta kintu cyatuma basubira muri Uganda kuko ibyo bajyaga gushakayo basigaye babibonera hafi, kandi ko batazongera guhohoterwa n’abaturanyi babo.

    Banyangandora Desire ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyanika, yagize ati”Mbere kujya kwivuza byaratugoraga tugahitamo kwigira hano hirya muri Uganda, kuri ubu tujya hano Kamanyana bakatuvura haba n’abarwaye amaso baravurwa bagakira”

    Niyonizeye Samuel nawe yagize ati “Kuva mu bwana bwacu, kwivuza byaratugoraga ku buryo twivuzaga muri Uganda cyangwa mu bavuzi ba gakondo, ubu abagabo basigaye basiramurirwa hano iwacu kuri iyi Poste de sante ya Gatebe, yewe uwajya muri Uganda ubu yaba yifitiye izindi mpamvu kuko icy’ubuvuzi cyo cyarakemutse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ikibazo cy’abaturage bajyaga kwivuza muri Uganda cyakemutse burundu kuko ubu serivisi nyinshi zikenerwa n’abaturage zisigaye zitangirwa hafi kandi ko nizitahaboneka, bagenda bazegerezwa hifashishijwe uburyo bw’uko abaganga bava ku bitaro bakegera abaturage mu mavuriro y’ibanze, bagahabwa serivisi.

    Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda kuri gahunda n’ubufasha itugenera binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora azirikana abaturage. Kuri ubu ikibazo cyarakemutse burundu kuko wasanga abakundaga kujya kwivuriza muri Uganda barajyanwaga na serivisi z’amaso, iz’amenyo no kwisiramuza ku bagabo. Kuri ubu ibyo byose hano mu mavuriro y’ibanze birakorwa ndetse n’aho izi serivisi zitaragera dufatanya n’abaganga bakagena iminsi bazaza gukorera muri aya mavuriro y’ibanze bakahahurira n’abaturage bazikeneye bakabafasha.”

    Aya mavuriro y’ibanze yubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Burera, Minisiteri y’ubuzima, SFH Rwanda, Partners in Health n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’ubuzima.

    Aya mavuriro yahawe ibikoresho bihagije

    Ni amavuriro atanga serivisi zakenerwaga n’abaturage cyane

    Abaturage ntibazakomeza gukora ingendo nini bajya kwivuriza muri Uganda

  • Muhirwa, umushumba utarakandagiye mu ishuri yarongoye umukobwa wize arusha imyaka 29 (Amafoto) –

    N’ubwo atigeze abimenya wenda byaje bya gihanzi, gusa wasanga yararirimbaga urukundo rwa Muhirwa André na Niyibishaka Ange atabizi, kuko amateka avuga muri iyi ndirimbo ajya gusa n’urukundo rwabo.

    Muhirwa André yiragiriraga inka na zo zitari ize ahubwo ari iza murumuna we, atarakandagiye mu ishuri, ariko aza guhura n’umukobwa w’igishongore, wiviriye gukora akazi ko muri restaurant bamenyana bisanzwe biza kuvamo ubucuti bwatumye kuri uyu wa Kane barushinga ubu bakaba bari kubana nk’umugabo n’umugore.

    Muhirwa afite imyaka 50 mu gihe Niyibishaka Ange afite imyaka 21 y’amavuko. Bitandukanye n’abandi bakobwa bashaka abagabo babaruta kugera kuri iki kigero, uyu mukobwa yakunze uyu mugabo nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo no kubaka urugo, kuko nta butunzi afite.

    Aba bombi bavuka i Gasogi mu Karere ka Gasabo ari naho bamenyaniye bakaza gutangira gukundana ndetse baheruka gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana ku wa 11 Werurwe 2021.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muhirwa utari warigeze akandagiza ikirenge mu bukwe ubwo aribwo bwose kuko yahoraga aragiye n’ubwo mu muryango we ntamenye igihe bwabereye, yavuze ko ibyamubayeho ari ibitangaza.

    Ati “Imana yankoreye ibitangaza. Ukuntu byagenze nakunze gukurira mu bintu by’inka singire umwanya wo gutembera. Nza kwicara ndatekereza ndavuga nti ese ibi bintu nzabivamo gute? Numva ijwi rinjemo rivuga riti washatse umufasha wawe.”

    “Nakundaga agatama ariko atari ko katumaga ntashaka kuko ahubwo iyo mba ngakunda ahubwo nari kuba narabyaye. Abantu benshi baravugaga ngo ni ubusinzi ahubwo nkabihorera. Naratekerezaga nti nzashaka uwanjye igihe kimwe ariko ntazi ngo ni ryari.”

    Avuga ko yari aragiye abona Niyibishaka amunyuzeho, baraganira bagenda bakundana kugeza ubwo barushinze.

    Ati “Yanyuzeho ndagiye inka za murumuna wanjye mu mwaka ushize, arankunda tugenda tuganira nyuma. Mbaririza imyitwarire ye numva ni myiza, nyuma nza gutangira kumwereka umuryango wanjye. Icyo gihe nibwo nyuma twagiye twiyumvanamo kugeza ubwo twapanze ubukwe Coronavirus igatuma butaba, ariko ejo bundi bafunguye nibwo twafashe umwanzuro wo kubana.”

    Uyu mukobwa wasezeranye na Muhirwa yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

    Muhirwa yavuze ko kuva yamenyana n’uyu mukunzi we yagiye ahinduka kugeza ubwo yaretse inzoga.

    Ati “Yarampinduye ndeka inzoga. Narirebaga nanjye nkumva nta ejo hazaza heza. Naravuze nti ubu uwashaka ko wenda aribwo ibibazo byabaganuka. Ngize ishaba nza guhura nawe navuga ko ari nk’Imana yabigizemo uruhare.”

    Muhirwa ni imfura mu bana batanu batanu, niwe mfura iwabo mu muryango w’abakobwa babiri n’abahungu batatu.

    Umugore wa Muhirwa yabwiye IGIHE ko ahura bwa mbere n’umugabo we yahise amwiyumvamo.

    Ati “Twarahuye turaganira ndamwishimira numva anjemo. Iyo umuntu aganiriye n’umuntu biyumvanamo. Yarankunze nanjye biba uko. Yambwiraga ko impamvu yatinze gushaka ari uko yari yarabuze unyura umutima we. Yakundaga agatama ariko ubu yarakaretse, narabimusabye agenda akagabanya.”

    Avuga ko abantu bagiye bamuseka nyuma yo gushakana ariko we akabima amatwi, ati “Abantu baransetse cyane, bati uriya musaza, wabuze abandi basore. Njye nkabasubiza ko mukunda. Nkababwira ko anyuze umutima wanjye.”

    Ubu aba bombi babana mu nzu ya mushiki w’uyu mugabo wabaye ayibatije i Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko yabonye musaza we yateye indi ntambwe, ariko uyu mugabo arateganya kubaka iye.

    Aba bombi bamaze igihe kinini bakundana

    Bari baberewe ku munsi w’ubukwe bwabo

    Basezeranye kubana akaramata

    Imiryango yari yabukereye yaherekeje abageni

    Kubera ko umugabo atazi gusoma, hifashishijwe abamusomera agiye gusezerana n’umugore we

    Ubwo basezeranaga mu murenge

    Urukundo rwaraganje ubu aba bombi babana batitaye ku myaka iri hagati yabo

  • Umunyamakuru wa RBA Gerard Mbabazi yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Mbabazi Gerard yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwase Alice.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, basezeraniye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Mbabazi Gerard na Uwase Alice bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

    Uyu munyamakuru ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo kuko yahisemo kubigira ibanga, yatunguye benshi ubwo mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yasohoraga impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe.

    Byari biteganyijwe ko ubukwe bwe na Alice umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba ku wa 30 Mutarama 2021, gusezerana imbere y’imana bikabera muri Centre Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020, hanyuma abatumiwe bakirirwe kuri Solace Kacyiru.

    Ubwo yasohoraga ubu butumire yirinze kuvuga byinshi bimwerekeyeho n’umukunzi we uretse kuba barahuriye muri Misa.

    Mbabazi Gerard akunzwe cyane mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu, ikiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

    Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008 ahereye kuri Radio y’Abaturage ya Huye, akorera Radio Salus, Igihe.com, Kigali Today ubu akaba ari muri RBA.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Gerard Mbabazi n’umugore we Uwase Alice

    Mbabazi Gerard na Uwase Alice bamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Gerard Mbabazi n’umugore we Uwase Alice

    Mbabazi yishimiwe ku bw’indi ntera ateye mu buzima

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-wa-rba-gerard-mbabazi-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Kuri 15.000 Frw gusa abakiliya bashya ba Canal+ barahabwa dekoderi, ibikoresho byose na abonoma #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ mu Rwanda Sophie TCHATCHOUA. Yagize ati ' Twiyemeje gukomeza kwegera Abanyarwanda nka Canal+ kuko twabazaniye poromosiyo yo kugura dekoderi ku mafaranga 10.000 ndetse na abonema ya IKAZE ku mafaranga 5000 gusa kuko twifuza ko buri muryango nyarwanda utangira kureba ibiganiro byiza kandi bigezweho binyuze mu ifatabuguzi rihendutse rya Canal+'

    Ni ukuvuga ngo ku bihumbi 15,000 gusa urabasha kwinjira mu muryango w’abakoresha Canal+ bakareba amashusho meza aho kuri abonema ya IKAZE uba ushobora kureba amashene ari mu ndimi eshatu ; Ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

    Abakunda ama film ya Telenovelas , amashene y’abana nka Disney Junior, imipira nka Canal+ Sport 1 ndetse na shene z’amakuru nka RTV, BBC ndetse na TV1. Iyi abonema ya IKAZE ubusanzwe iguha amashene arenga 188 yose ku Frw 5000 gusa buri kwezi.

    Ikigamijwe muri iyi poromosiyo ni ukugeza mu ngo zose ifatabuguzi rya Canal+, kuko Canal + yiyemeje kugabanya ibiciro kugirango buri muryango utangire kubera amashusho agezweho, ibiganiro byiza byose binyuze ku ifatabuguzi rihendutse.

    Iyi poromosiyo yatangiye uyu munsi izagera mu gihugu hose aho abacuruzi ba Canal+ mu turere twose biteguye kugeza ku banyarwanda izi dekoderi kugirango badacikwa, iyi poromosiyo ikaba izarangira ku ya 31 Werurwe 2021.

    Ku bindi bisobanuro ku bijyanye na poromosiyo wahamagara kuri 2200, uyu ukaba ari umurongo mushya ufasha abakiliya ba Canal+ cyangwa kugana umucuruzi wemewe wa Canal+ mu gihugu hose.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Kuri-15-000-Frw-gusa-abakiliya-bashya-ba-Canal-barahabwa-dekoderi-ibikoresho-byose-na-abonoma

  • Ishusho y’ngengabitekerezo ya Jenoside mu myaka itatu ishize: Yiganje mu bagabo no mu Majyepfo –

    Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ni zo zagaragayemo abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abari bafite imyaka hagati ya 10 na 19 ubwo Jenoside yabaga aribo biganje mu bagaragaweho ibyo byaha.

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye 293, naho mu 2019-2020 hinjiye amadosiye 323.

    Muri izo dosiye zose izaregewe inkiko ni 618 naho izashyinguwe ni 311. Ubushinjacyaha bugaragaza ko umubare munini w’abakurikiranywe mu cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, abenshi ari abafite hagati y’imyaka 36 na 45, kuko bangana na 30,9 % by’abakurikiranywe bose. Abo mu gihe Jenoside yakorwaga, bari bari hagati y’imyaka 10 na 19.

    Bakurikirwa n’abafite hagati y’imyaka 27-35 (bavutse 1993-1985) bangana na 22 %, abafite imyaka 46-55 (bavutse 1974-1965) bangana na 18.6 %, hagakurikiraho abafite imyaka 56-65 (bavutse hagati ya 1964-1955) bihariye 14,3 % .

    Abana bavutse nyuma ya Jenoside, bagize 8% by’abakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo. Mu bantu bari hejuru y’imyaka 65, abagaraweho ibyo byaha bangana na 6,2%. Ubushinjacyaha buvuga ko bishobora kuba biterwa n’uko n’ubundi abo bantu ari bake ugereranije n’ibindi byiciro.

    Gasabo, Kicukiro na Huye nitwo turere tuza imbere mu kugaragaramo amadosiye menshi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe Gakenke, Nyabihu na Burera ari two twagaragayemo amadosiye make mu myaka itatu ishize..

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262, ikurikirwa n’Uburasirazuba hagaragaye amadosiye 223, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye amadosiye 163, mu Burengerazuba hagaragara 141 mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yagaragayemo amadosiye make angana 72.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake ugereranyije n’imyaka yashize.

    Ati “Iyo urebye amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, usanga ari amateka maremare ku buryo yasize ibisigisigi […] bigaragare ko ibyo bisigisigi bigihari. Ni abayikuriyemo cyangwa se abo bayitoje badashaka kubireka. Icyo tugomba kwishimira ni uko abo bantu ari bake cyane. N’iyo unagiye mu mateka ya za Jenoside zose, igice cy’ipfobya kiza gisoza Jenoside. Na Jenoside yakorewe Abayahudi hari abakiyipfobya ariko abo ni ababa birengagiza ukuri.”

    Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya gikomeye ku buryo abagerageza kuyipfobya barushywa n’ubusa.

    Bizimana yavuze ko igishimishije ari uko mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake, gusa yaburiye n’abakiyifite.

    Ati “Abumva bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside rwose babireke. Ntabwo ari ukubinginga kuko nibabikora itegeko rizabahana. Ni ukubabwira ngo nimuve muri uwo murongo mubi murimo kuko ntacyo umaze. No gukomeza kwihambira mu rwango, buriya nibo bakomeza kwiremereza umutima. Iyo umutima uremerewe, uwo muntu ntashobora no kwiteza imbere.”

    Icyegeranyo cyagaragaje ko ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza z’ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo cyagiye kizamuka mu myaka itatu ishize kuko cyavuye kuri 74.6% mu 2017-18 kigera kuri 79,9% mu 2019- 2020, ni ukuvuga ko kiyongereyeho 5,3%.

    Uko uturere dukurikirana hashingiwe ku madosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yatugaragayemo (Isooko: Ubushinjacyaha)

    Ibyiciro by’abakurikiranywe hashingiwe ku myaka yabo (Isooko: Ubushinjacyaha)

  • Ishusho y'ngengabitekerezo ya Jenoside mu myaka itatu ishize: Yiganje mu bagabo no mu Majyepfo – #rwanda #RwOT

    Intara y'Amajyepfo n'Iburasirazuba ni zo zagaragayemo abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abari bafite imyaka hagati ya 10 na 19 ubwo Jenoside yabaga aribo biganje mu bagaragaweho ibyo byaha.

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n'abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye 293, naho mu 2019-2020 hinjiye amadosiye 323.

    Muri izo dosiye zose izaregewe inkiko ni 618 naho izashyinguwe ni 311. Ubushinjacyaha bugaragaza ko umubare munini w'abakurikiranywe mu cyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo, abenshi ari abafite hagati y'imyaka 36 na 45, kuko bangana na 30,9 % by'abakurikiranywe bose. Abo mu gihe Jenoside yakorwaga, bari bari hagati y'imyaka 10 na 19.

    Bakurikirwa n'abafite hagati y'imyaka 27-35 (bavutse 1993-1985) bangana na 22 %, abafite imyaka 46-55 (bavutse 1974-1965) bangana na 18.6 %, hagakurikiraho abafite imyaka 56-65 (bavutse hagati ya 1964-1955) bihariye 14,3 % .

    Abana bavutse nyuma ya Jenoside, bagize 8% by'abakurikiranyweho icyaha cy'ingengabitekerezo. Mu bantu bari hejuru y'imyaka 65, abagaraweho ibyo byaha bangana na 6,2%. Ubushinjacyaha buvuga ko bishobora kuba biterwa n'uko n'ubundi abo bantu ari bake ugereranije n'ibindi byiciro.

    Gasabo, Kicukiro na Huye nitwo turere tuza imbere mu kugaragaramo amadosiye menshi y'ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe Gakenke, Nyabihu na Burera ari two twagaragayemo amadosiye make mu myaka itatu ishize..

    Intara y'Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y'Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262, ikurikirwa n'Uburasirazuba hagaragaye amadosiye 223, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye amadosiye 163, mu Burengerazuba hagaragara 141 mu gihe Intara y'Amajyaruguru ari yo yagaragayemo amadosiye make angana 72.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake ugereranyije n'imyaka yashize.

    Ati 'Iyo urebye amateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, usanga ari amateka maremare ku buryo yasize ibisigisigi […] bigaragare ko ibyo bisigisigi bigihari. Ni abayikuriyemo cyangwa se abo bayitoje badashaka kubireka. Icyo tugomba kwishimira ni uko abo bantu ari bake cyane. N'iyo unagiye mu mateka ya za Jenoside zose, igice cy'ipfobya kiza gisoza Jenoside. Na Jenoside yakorewe Abayahudi hari abakiyipfobya ariko abo ni ababa birengagiza ukuri.'

    Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya gikomeye ku buryo abagerageza kuyipfobya barushywa n'ubusa.

    Bizimana yavuze ko igishimishije ari uko mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake, gusa yaburiye n'abakiyifite.

    Ati 'Abumva bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside rwose babireke. Ntabwo ari ukubinginga kuko nibabikora itegeko rizabahana. Ni ukubabwira ngo nimuve muri uwo murongo mubi murimo kuko ntacyo umaze. No gukomeza kwihambira mu rwango, buriya nibo bakomeza kwiremereza umutima. Iyo umutima uremerewe, uwo muntu ntashobora no kwiteza imbere.'

    Icyegeranyo cyagaragaje ko ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza z'ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo cyagiye kizamuka mu myaka itatu ishize kuko cyavuye kuri 74.6% mu 2017-18 kigera kuri 79,9% mu 2019- 2020, ni ukuvuga ko kiyongereyeho 5,3%.

    Uko uturere dukurikirana hashingiwe ku madosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yatugaragayemo (Isooko: Ubushinjacyaha)

    Ibyiciro by’abakurikiranywe hashingiwe ku myaka yabo (Isooko: Ubushinjacyaha)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-ngengabitekerezo-ya-jenoside-mu-myaka-itatu-ishize-yiganje-mu-bagabo

  • Umugore w'imyaka 37 y'amavuko yatunguye benshi ubwo yakoreshaka ibirori ashaka kureba uko bizaba bimeze igihe azaba yavuyemo umwuka.
  • Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'

    Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.

    Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.

    Ni ibirori byari byateguwe neza kuko hari hari ibyo kunywa ibyo kurya ndetse abari bahari wabonagako baje bambariye ikirori.

    Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, abarebye aya mafoto banenze cyane uyu mugore n'abamutahiye ibirori bavugako ibi ntabirori birimo ahubwo ari ukwisurira urupfu.

    Uyu ni umuhango wabaga hafatwa amafoto n'amashusho by'urwibutso abantu bakaba banibaza icyo azabimaza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/13/isi-yose-yaguye-mu-kantu-ubwo-umugore-yakoreshaga-ibirori-bidasanzwe-by-urupfu-rwe-amafoto/

  • Hamenyekanye aho Perezida wa Tanzania John Magufuli ari , ni mpamvu atari kugaragara #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane, nkuko bivugwa na minisitiri w'intebe w'iki gihugu, washyize iherezo ku bihuha by'aho aherereye n'uko ubuzima bwe bumeze.

    Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa yagize ati: 'Banyatanzania nimutuze, perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora'.

    Yabivugiye mu masengesho yo ku wa gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

    Hamaze igihe hari uguhwihwisa ko Perezida Magufuli arwaye Covid-19 kandi ko yavuriwe muri Kenya akaza kujyanwa no mu Buhinde.

    Bwana Majaliwa yagize ati: 'Afite [Perezida Magufuli] umurundo w'amadosiye. Ubu iyo ari ho [mu biro] ari anyura mu madosiye, muravuga muti 'Ararwaye, niyigaragaze'. Agendeye kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y'akazi?'

    Ati: 'Perezida afite gahunda ye bwite y'akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu'.

    Bwana Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze. Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus.

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/13/hamenyekanye-aho-perezida-wa-tanzania-john-magufuli-ari-ni-mpamvu-atari-kugaragara/

  • #MissRwanda2021: Abazashaka gukurikira umuhango wa nyuma (Grande Finale) bazishyuzwa amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hateganyijwe umuhango wa nyuma wo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda 2021 (Miss Rwanda 2021 Grande Finale). Nkuko abategura iri rushanwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bamaze kubitangaza, abazakurikirana iri rushanwa baciye kuri channel ya YouTube ya Miss Rwanda bazishyuzwa angana n'amadolari atatu y'Amerika ($3) kugirango babashe gukurikirana uyu muhango. Ku rundi ruhande abazakurikira uyu muhango ku nyakiramashusho zabo bazawurebera kuri KC2 ku buntu.

    Who will win this year's Miss Rwanda crown?

    Don't miss the Grand finale on Saturday, March 20th 2021 live on @KC2_RW and our YouTube Channel (Miss Rwanda Official). #MissRwanda2021 pic.twitter.com/6YfdTkRBOH

    — Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) March 11, 2021

    Biteganyijwe ko umuhango wa nyuma w'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 (Miss Rwanda 2021 Grande Finale) uzaba kuwa wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 guhera saa moya z'ijoro. Ukazabera muri Intare conference Arena iherereye i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahembwa ibihembo bitandukanye birimo n'imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Creta ifite agaciro ka miliyoni 38 z'amafaranga y'U Rwanda ikaba ari nacyo gihembo nyamukuru cya Miss Rwanda 2021.

    Iyi niyo Hyundai Creta izahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-abazashaka-gukurikira-umuhango-wa-nyuma-grande-finale-bazishyuzwa-amafaranga/