Category: Uncategorized

  • Rulindo: Miliyari 1,1 Frw amaze gushorwa mu bikorwa by'ubworozi bw'amafi no kuhira imyaka – #rwanda #RwOT

    FAO ishami ry'u Rwanda yatangiye gukorera mu Karere ka Rulindo mu 2015, ikorana n'abahinzi bo mu Murenge wa Ngoma Akagari ka Mugoti, bakorera mu gishanga cya Yanze mu buhinzi bw'imboga z'ubwoko butandukanye.

    Iri shami ryatangiye ritera inkunga abahinzi b'imboga mu buryo bunyuranye, ariko biza kugera aho ribubakira ibyuzi bifata amazi yo kuhira, nka kimwe mu bibazo by'ingutu bari bafite.

    Nyuma baje no gutekereza umushinga wo gukora ubuhinzi bukomatanyije, batangiza ubworozi bw'amafi muri bya byuzi bifata amazi.

    Ubu buhinzi bukomatanyije bwashyizwe mu bikorwa binyuze mu mushinga wo kwita ku mikoreshereze y'amazi muri Rulindo, umushinga uzwi nka 'Knowing water better' uterwa inkunga n'u Budage.

    Kuri uyu Gatanu tariki ya 12 Werurwe uyu mwaka, ni bwo aba bahinzi basaruye umusaruro wabo wa mbere w'amafi, kuva batangira kuyorora.

    Abaturage bakorera muri iki gishanga ni 125, bibumbiye muri koperative yitwa 'Horticulture Production Cooperative' (YAHOPROCO).

    Aba bahinzi bavuga ko ibikorwa by'uyu mushinga byabahinduriye ubuzima. Harorimana Jean Marie Vianney yavuze ko ubu bworozi bw'amafi no kuhira imyaka byabafashije kwiteza imbere nka koperative.

    Ati 'Aya mafi azadufasha mu kurwanya imirire mibi y'abana kandi natwe bakuru tutiretse. Bizatugirira inyungu nyinshi kuko tugiye kujya tuyasarura tugurishe ku bayifuza hanyuma amafaranga ajye muri koperative kandi n'abana bacu baryeho.'

    Mutimanama Olive, umwe mu bagenerwabikorwa b'umushinga, yagize ati 'Urebye ubu buryo ntabwo twari tubumenyereye. Nta waryaga amafi yaguze. Twari dufite ibibazo by'imirire mibi, ntabwo twabonaga uko warya ifi nk'iyi, ntitwanatekerezaga ko byashoboka kororeramo ndetse tunabona uko dukomeza kuhira. Ubu turagurisha amafaranga yinjire abandi dushyire n'abana baryeho bumve icyanga cy'ifi nk'izi ziboneka hacye.'
    Ikiro kimwe cy'amafi kigurishwa 2 500 Frw, aba bahinzi bifuza kwizigamira nibura miliyoni 5 Frw, kugira ngo bazabashe kugura imodoka izajya ibafasha mu kugemura umusaruro wabo hirya no hino mu Rwanda.

    Mu gihe byari bimenyerewe ko amazi yo mu byuzi akoreshwa mu kuhira gusa, Umuyobozi Wungirije muri FAO Ishami ry'u Rwanda, Otto Muhinda, yavuze ko iyo ayo mazi akoreshejwe ibindi bikorwa, bigira akamaro mu kwinjiriza amafaranga abaturuge.

    Ati 'N'ubwo bari bafite imboga ariko twatekereje ko twabigisha n'uko babasha korora amafi, twishimiye ko kandi bigeze kuri uyu munsi wo gusarura kandi biri kugenda neza. Twashakaga kwigisha abahinzi uburyo bakora ibintu byose bihuriza hamwe. Twahereye hano kugira ngo tugaragaze ko bishoboka n'abandi babikora kandi twizeye ko umushinga uzagenda utera imbere.'

    Abahinzi bahawe amahugurwa mu bumenyi bwo korora amafi mu byuzi, amahugurwa yatanzwe n'Ikigo Gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB). Bemeza ko bazakomeza kubona umusaruro mwiza w'amafi mu gihe uwo mushinga wa FAO uzaba urangiye.

    Abaturage basigaye bakoresha imashini zikoreshwa n’imirasire y’izuba mu kuhira imyaka yabo

    Harorimana Jean Marie Vienney yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse

    Ibyuzi bifata amazi yo kuhira imyaka byanakoreshejwe mu korora amafi kandi biri gutanga umusaruro

    Imashini ikoreshwa n’imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo kuhira ku ntera ya metero 200

    Mutimanama Olive yavuze ko amafi agiye kubafasha kurwanya imirire mibi

    , Umuyobozi Wungirije muri FAO Ishami ry'u Rwanda, Otto Muhinda, yavuze ko bifuza ko uyu mushinga wakomeza

    Uyu mushinga ufasha abaturage kubona amazi yo kuhira ibihingwa byabo

    Amafi yarobwe mu cyuzi kimwe zatanze icyizere ko no mu bindi harimo menshi

    Ubwo basaruraga amafi ku nshuro yabo ya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-miliyoni-1-2-amaze-gushorwa-mu-bikorwa-by-ubworozi-bw-amafi-no-kuhira

  • Hahamagawe abakinnyi 12 b'ikipe y'igihugu y'abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021 #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ishyirahamwe Nyarwanda ry'imikino y'abafite ubumuga (NPC) ryemeje Nsengiyumva Jean Marie Vianney nk'umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Sitting Volleyball izitabira Imikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021, uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi bagomba kwitabira iyo mikino.

    Iri rushanwa rikomeye ryo ku rwego rw'isi riteganijwe kuva ku itariki ya 24 Kanama kugeza 5 Nzeri i Tokiyo n'Ubuyapani, ni muri urwo rwego umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abagore ya sitting volley ball yashyizeho abakinnyi 12 bagomba gutangira imyiteguro hakiri kare.

    Abakinnyi 12 bahamagawe ni: Claudine Bazubagira, Carine Kwizera, Liliane Mukobwankawe, Alice Musabyemariya, Sandrine Nyirambarushimana, Solange Nyiraneza, Agnès Nyiranshimiyimana, Claudine Murebwayire, Clementine Umutoni, Hosiana Mulisa, Chantal Mutuyimana ndetse na Louise Mugirwanake.

    Umutoza mukuru Nsengiyumva Jean Marie Vianney ni umwe mu batoza bamenyerewe mu mikino y'abafite ubumuga dore ko yatozaga ku rwego rw'igihugu kuva muri 2010, uyu mugabo kandi agiye gutangirana imyitozo n'iyi kipe y'igihugu yari asanzwe yungirije Dr Mossad Rashad wari umutoza mukuru w'ikipe y'u Rwanda batandukanye mu kwezi gushize.

    Muri uku kwitegura iyi mikino, Jean Marie Vianney azafatanya na Gakwaya Eric wagizwe umutoza wungirije, ni mu gihe Mukeshimana Joy Happiness yagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe y'igihugu (Team Manager).
    Uretse ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball izitabira iyi mikino, abandi bazitabira iyi mikino ni Hermas Muvunyi usiganwa ku maguru ndetse na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.

    The post Hahamagawe abakinnyi 12 b'ikipe y'igihugu y'abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hahamagawe-abakinnyi-12-bikipe-yigihugu-yabagore-ikina-umukino-wa-sitting-volley-yitegura-paralempike-ya-2020-izabera-i-tokyo-mu-mpeshyi-ya-2021/

  • Rulindo: Miliyari 1,1 Frw amaze gushorwa mu bikorwa by’ubworozi bw’amafi no kuhira imyaka –

    FAO ishami ry’u Rwanda yatangiye gukorera mu Karere ka Rulindo mu 2015, ikorana n’abahinzi bo mu Murenge wa Ngoma Akagari ka Mugoti, bakorera mu gishanga cya Yanze mu buhinzi bw’imboga z’ubwoko butandukanye.

    Iri shami ryatangiye ritera inkunga abahinzi b’imboga mu buryo bunyuranye, ariko biza kugera aho ribubakira ibyuzi bifata amazi yo kuhira, nka kimwe mu bibazo by’ingutu bari bafite.

    Nyuma baje no gutekereza umushinga wo gukora ubuhinzi bukomatanyije, batangiza ubworozi bw’amafi muri bya byuzi bifata amazi.

    Ubu buhinzi bukomatanyije bwashyizwe mu bikorwa binyuze mu mushinga wo kwita ku mikoreshereze y’amazi muri Rulindo, umushinga uzwi nka ‘Knowing water better’ uterwa inkunga n’u Budage.

    Kuri uyu Gatanu tariki ya 12 Werurwe uyu mwaka, ni bwo aba bahinzi basaruye umusaruro wabo wa mbere w’amafi, kuva batangira kuyorora.

    Abaturage bakorera muri iki gishanga ni 125, bibumbiye muri koperative yitwa ‘Horticulture Production Cooperative’ (YAHOPROCO).

    Aba bahinzi bavuga ko ibikorwa by’uyu mushinga byabahinduriye ubuzima. Harorimana Jean Marie Vianney yavuze ko ubu bworozi bw’amafi no kuhira imyaka byabafashije kwiteza imbere nka koperative.

    Ati “Aya mafi azadufasha mu kurwanya imirire mibi y’abana kandi natwe bakuru tutiretse. Bizatugirira inyungu nyinshi kuko tugiye kujya tuyasarura tugurishe ku bayifuza hanyuma amafaranga ajye muri koperative kandi n’abana bacu baryeho.”

    Mutimanama Olive, umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga, yagize ati “Urebye ubu buryo ntabwo twari tubumenyereye. Nta waryaga amafi yaguze. Twari dufite ibibazo by’imirire mibi, ntabwo twabonaga uko warya ifi nk’iyi, ntitwanatekerezaga ko byashoboka kororeramo ndetse tunabona uko dukomeza kuhira. Ubu turagurisha amafaranga yinjire abandi dushyire n’abana baryeho bumve icyanga cy’ifi nk’izi ziboneka hacye.”

    Ikiro kimwe cy’amafi kigurishwa 2 500 Frw, aba bahinzi bifuza kwizigamira nibura miliyoni 5 Frw, kugira ngo bazabashe kugura imodoka izajya ibafasha mu kugemura umusaruro wabo hirya no hino mu Rwanda.

    Mu gihe byari bimenyerewe ko amazi yo mu byuzi akoreshwa mu kuhira gusa, Umuyobozi Wungirije muri FAO Ishami ry’u Rwanda, Otto Muhinda, yavuze ko iyo ayo mazi akoreshejwe ibindi bikorwa, bigira akamaro mu kwinjiriza amafaranga abaturuge.

    Ati “N’ubwo bari bafite imboga ariko twatekereje ko twabigisha n’uko babasha korora amafi, twishimiye ko kandi bigeze kuri uyu munsi wo gusarura kandi biri kugenda neza. Twashakaga kwigisha abahinzi uburyo bakora ibintu byose bihuriza hamwe. Twahereye hano kugira ngo tugaragaze ko bishoboka n’abandi babikora kandi twizeye ko umushinga uzagenda utera imbere.”

    Abahinzi bahawe amahugurwa mu bumenyi bwo korora amafi mu byuzi, amahugurwa yatanzwe n’Ikigo Gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB). Bemeza ko bazakomeza kubona umusaruro mwiza w’amafi mu gihe uwo mushinga wa FAO uzaba urangiye.

    Abaturage basigaye bakoresha imashini zikoreshwa n’imirasire y’izuba mu kuhira imyaka yabo

    Harorimana Jean Marie Vienney yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse

    Ibyuzi bifata amazi yo kuhira imyaka byanakoreshejwe mu korora amafi kandi biri gutanga umusaruro

    Imashini ikoreshwa n’imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo kuhira ku ntera ya metero 200

    Mutimanama Olive yavuze ko amafi agiye kubafasha kurwanya imirire mibi

    , Umuyobozi Wungirije muri FAO Ishami ry’u Rwanda, Otto Muhinda, yavuze ko bifuza ko uyu mushinga wakomeza

    Uyu mushinga ufasha abaturage kubona amazi yo kuhira ibihingwa byabo

    Amafi yarobwe mu cyuzi kimwe zatanze icyizere ko no mu bindi harimo menshi

    Ubwo basaruraga amafi ku nshuro yabo ya mbere

  • Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y'ibanze 57 yatwaye arenga miliyari y'amafaranga y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abaturage bo muri Burera bajyaga kwivuriza muri Uganda cyafashweho umwanzuro mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu mu 2020, abo baturage begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro, dore ko abenshi bari basigaye bahohoterwa muri Uganda bagiye gushakayo serivisi z'ubuzima.

    Kuri ubu, barishimira ko iki kibazo cyakemutse kuko bamaze kubakirwa amavuriro y'ibanze 57 yatwaye amafaranga arenga miliyari 1,29 Frw kandi ayo mavuriro yatangiye gutanga serivisi.

    Abaganiriye na IGIHE, ni abo mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere ka Burera, bishimira aya mavuriro bakemeza ko ubu nta kintu cyatuma basubira muri Uganda kuko ibyo bajyaga gushakayo basigaye babibonera hafi, kandi ko batazongera guhohoterwa n'abaturanyi babo.

    Banyangandora Desire ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyanika, yagize ati”Mbere kujya kwivuza byaratugoraga tugahitamo kwigira hano hirya muri Uganda, kuri ubu tujya hano Kamanyana bakatuvura haba n'abarwaye amaso baravurwa bagakira”

    Niyonizeye Samuel nawe yagize ati “Kuva mu bwana bwacu, kwivuza byaratugoraga ku buryo twivuzaga muri Uganda cyangwa mu bavuzi ba gakondo, ubu abagabo basigaye basiramurirwa hano iwacu kuri iyi Poste de sante ya Gatebe, yewe uwajya muri Uganda ubu yaba yifitiye izindi mpamvu kuko icy'ubuvuzi cyo cyarakemutse”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ikibazo cy'abaturage bajyaga kwivuza muri Uganda cyakemutse burundu kuko ubu serivisi nyinshi zikenerwa n'abaturage zisigaye zitangirwa hafi kandi ko nizitahaboneka, bagenda bazegerezwa hifashishijwe uburyo bw'uko abaganga bava ku bitaro bakegera abaturage mu mavuriro y'ibanze, bagahabwa serivisi.

    Yagize ati “Turashimira Leta y'u Rwanda kuri gahunda n'ubufasha itugenera binyuze muri Minisiteri y'Ubuzima by'umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora azirikana abaturage. Kuri ubu ikibazo cyarakemutse burundu kuko wasanga abakundaga kujya kwivuriza muri Uganda barajyanwaga na serivisi z'amaso, iz'amenyo no kwisiramuza ku bagabo. Kuri ubu ibyo byose hano mu mavuriro y'ibanze birakorwa ndetse n'aho izi serivisi zitaragera dufatanya n'abaganga bakagena iminsi bazaza gukorera muri aya mavuriro y'ibanze bakahahurira n'abaturage bazikeneye bakabafasha.'

    Aya mavuriro y'ibanze yubatswe ku bufatanye n'Akarere ka Burera, Minisiteri y'ubuzima, SFH Rwanda, Partners in Health n'abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n'ubuzima.

    Aya mavuriro yahawe ibikoresho bihagije

    Ni amavuriro atanga serivisi zakenerwaga n’abaturage cyane

    Abaturage ntibazakomeza gukora ingendo nini bajya kwivuriza muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-hamaze-kubakwa-amavuriro-y-ibanze-57-yatwaye-arenga-miliyari

  • Ntibisanzwe: Umwarimu n'umukobwa yigishaga baguwe gitumo bari gusambana mu buriri bw'ababyeyi b'umukobwa #rwanda #RwOT

    Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n'umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw'ababyeyi b'uwo mukobwa.

    Nyina w'uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n'umujinya byinshi yabaye nk'umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n'umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri.

    Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.

    Uyu mwarimu utari woherejwe n'ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b'ishuri rye.

    Imikino irangiye, abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya week end. Wa mwarimu yajyanye n'umunyeshuri, bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.

    Bukeye bwaho, ababyeyi be bazindutse bajya mu mirimo yabo isanzwe, basiga umunyeshuri mu rugo, ababwira ko akiruhuka. Abaturanyi bavuga ko mu masaha make baje kubona muri rwa rugo hinjiye umugabo, umukobwa akamwakira neza, ndetse bakanahumurirwa n'amafunguro atetse neza.

    Umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w'umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w'umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we baryamanye mu buriri bwe.

    Ibyakurikiyeho byajyanywe muri polisi ya Kenya, hagati aho ariko ngo uwo mwarimu yahagaritswe mu kazi ko kurera mu gihe hagitegerejwe urubanza abanyamategeko bazacira uwo mwarimu; nk'uko bitangazwa na The Standard Media dukesha iyi nkuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/13/ntibisanzwe-umwarimu-numukobwa-yigishaga-baguwe-gitumo-bari-gusambana-mu-buriri-bwababyeyi-bumukobwa/

  • Ubuhamya bwa Naila Clarisse, wavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyivugiza –

    Naila Clarisse yavukire i Gahini muri Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma) ariko akurira mu kagari ka Cyivugiza kari mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze atuye, afite imyaka 13.

    Naila Clarisse yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aza kujya gutura i Fribourg mu Busuwisi, ariko nyuma aza kuhimuka ajya gutura mu Bubiligi. Ubu ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Clarisse yagarutse ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse atubwira ko ari ubwa mbere agarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo.

    Yagize ati ’’Ni ubwa mbere mu myaka 27 mvuga amateka nabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nari muto ariko nyibuka nk’aho ari ejo hashize’’.

    Nk’abandi bana bose, Clarisse yavuze ko mu gihe cya Jenoside, yari umwana wibereyeho mu mahoro, ariko ubuzima bukaza guhinduka mu kanya gato.

    Ati “Ndibuka ko nari umwana witambagirira uko ashatse mu ngo z’abaturanyi, nikinira n’abandi bana. Mu by’ukuri nta kibazo nari mfite kuri iyo myaka, [icyakora] nakumburaga mama wanjye Mukangarambe Spéciose wari waragiye kwiga mu Busuwisi mu 1980. Papa wanjye Salm Ahmad Murekezi, we yari yaritabye Imana nkiri muto cyane sinamumenye.’’

    Akomeza asobanura ati “Navukiye mu muryango aho ababyeyi banjye bombi batubyaye turi abana babiri, njye na musaza wanjye Steve Murekezi, ariko dukurira kwa sogokuru na nyogokuru, ariko umuryango wose twari abantu 19. Kwa mama bavutse ari abana 10 bafite abuzukuru barindwi, wakongeraho sogokuru na nyogokuru tukaba twese abantu 19. Jenoside itangira aho mu rugo twari abantu 11, abandi umunani ntabwo bari bahari, bari hirya no hino. Muri abo 11, ni njye gusa wasigaye mu rugo Cyivugiza.’’

    Jenoside yatwaye benshi mu bari bagize umuryango wa Clarisse. Yagize ati ‘’Narokokanye na mama wari mu Busuwisi, na musaza wanjye wari wihishe ahandi, ndokokana kandi na mubyara wanjye witwa Stella kuko nawe yari ahandi, ngabo abasigaye kuri iyi Isi mu bantu 19.’’

    Clarisse kandi yasobanuye uburyo rimwe bigeze guterwa n’abasirikari bakarasa umwana w’umuhungu wari umuri imbere mu kanwa akamugwaho, bagakomeza kwica abo bari kumwe bakamugwa hejuru akisanga mu ntumbi, amaraso akamwuzuraho kugera ku bibero kuko aho bari babarasiye hari mu kumba kabikwagamo ibintu gaherereye munsi y’inzu, kwinjiramo bikaba byarasabaga kumanuka ingazi, ibyatumye yicara mu maraso y’abiciwemo.

    Clarisse kandi avuga ukuntu yabonye amabi akomeye arimo uburyo ba nyirasenge bambitswe ubusa mu muhanda nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi, bigakorerwa mu maso ye ndetse no mu maso ya nyirakuru Mukwagwije Melanie.

    Ati ‘’Babanje kwica igitsinagabo bavuga ko abagore n’abakobwa babibikiye’’.

    Ibindi avuga atazibagirwa, ni ukuntu yabonye sekuru Sebakungu Michel, atwawe mu ngorofani nyuma yo kwicwa, bagiye kumushyira mu gikamyo cyashyirwagamo Abatutsi bishwe, bagiye kubamena mu myobo yari yaracukuwe.

    Ati ‘’Bazanye igikamyo bakajya banagamo imirambo y’abo bishe, ukagira ngo ni amatafari barimo bahererekanya yo kubaka inzu, bagenda bamena muri ibyo byobo bagaruka. Iyo baruhaga, [bafataga umwanya] bakaruhuka, bakongera bakajyana imirambo kuko Cyivugiza bahiciye abantu benshi babarashe, abandi baratema ngo amasasu adashira, ibi byose narabibonye n’amaso yanjye. Ariko kuva bandasiraho wa mwana w’umuhungu, mu mutwe wanjye nahise nkanguka mera nk’umuntu ufite imyaka irenze 20 kuko natekerezaga vuba kugira ngo mbone igisubizo cy’uko ngomba kwihisha ngo mbeho.’’

    Yongeyeho ati ‘’Ikintu cyambaga mu mutwe cyane, nifuzaga kuzabona mama wanjye, niho navanaga imbaraga.’’

    Uyu mubyeyi yavuze ko yarokotse ari kuba mu mirima yararagamo, akarya imishogoro y’ibishyimbo, akanywa amazi y’imvura n’ibindi kugira ngo abashe kubaho.

    Ikiganiro Naila Clarisse yagiranye na IGIHE

    Naila Clarisse afite icyizere cyo kubaho nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo

    Musaza wa Naila, Murekezi Steve

    Sekuru wa Naila Clarisse yitwaga Sebakungu Michael, yarishwe umurambo we utwarwa mu ngorofani

    Nyirakuru Mukangwije Melanie nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yari umwana wakuriye mu muryango mugari ariko hafi ya bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musaza wa nyina nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Muhirwa, umushumba utarakandagiye mu ishuri yarongoye umukobwa wize arusha imyaka 29 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    N'ubwo atigeze abimenya wenda byaje bya gihanzi, gusa wasanga yararirimbaga urukundo rwa Muhirwa André na Niyibishaka Ange atabizi, kuko amateka avuga muri iyi ndirimbo ajya gusa n'urukundo rwabo.

    Muhirwa André yiragiriraga inka na zo zitari ize ahubwo ari iza murumuna we, atarakandagiye mu ishuri, ariko aza guhura n'umukobwa w'igishongore, wiviriye gukora akazi ko muri restaurant bamenyana bisanzwe biza kuvamo ubucuti bwatumye kuri uyu wa Kane barushinga ubu bakaba bari kubana nk'umugabo n'umugore.

    Muhirwa afite imyaka 50 mu gihe Niyibishaka Ange afite imyaka 21 y'amavuko. Bitandukanye n'abandi bakobwa bashaka abagabo babaruta kugera kuri iki kigero, uyu mukobwa yakunze uyu mugabo nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo no kubaka urugo, kuko nta butunzi afite.

    Aba bombi bavuka i Gasogi mu Karere ka Gasabo ari naho bamenyaniye bakaza gutangira gukundana ndetse baheruka gusezerana mu mategeko n'imbere y'Imana ku wa 11 Werurwe 2021.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muhirwa utari warigeze akandagiza ikirenge mu bukwe ubwo aribwo bwose kuko yahoraga aragiye n'ubwo mu muryango we ntamenye igihe bwabereye, yavuze ko ibyamubayeho ari ibitangaza.

    Ati 'Imana yankoreye ibitangaza. Ukuntu byagenze nakunze gukurira mu bintu by'inka singire umwanya wo gutembera. Nza kwicara ndatekereza ndavuga nti ese ibi bintu nzabivamo gute? Numva ijwi rinjemo rivuga riti washatse umufasha wawe.'

    'Nakundaga agatama ariko atari ko katumaga ntashaka kuko ahubwo iyo mba ngakunda ahubwo nari kuba narabyaye. Abantu benshi baravugaga ngo ni ubusinzi ahubwo nkabihorera. Naratekerezaga nti nzashaka uwanjye igihe kimwe ariko ntazi ngo ni ryari.'

    Avuga ko yari aragiye abona Niyibishaka amunyuzeho, baraganira bagenda bakundana kugeza ubwo barushinze.

    Ati 'Yanyuzeho ndagiye inka za murumuna wanjye mu mwaka ushize, arankunda tugenda tuganira nyuma. Mbaririza imyitwarire ye numva ni myiza, nyuma nza gutangira kumwereka umuryango wanjye. Icyo gihe nibwo nyuma twagiye twiyumvanamo kugeza ubwo twapanze ubukwe Coronavirus igatuma butaba, ariko ejo bundi bafunguye nibwo twafashe umwanzuro wo kubana.'

    Uyu mukobwa wasezeranye na Muhirwa yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Muhirwa yavuze ko kuva yamenyana n'uyu mukunzi we yagiye ahinduka kugeza ubwo yaretse inzoga.

    Ati 'Yarampinduye ndeka inzoga. Narirebaga nanjye nkumva nta ejo hazaza heza. Naravuze nti ubu uwashaka ko wenda aribwo ibibazo byabaganuka. Ngize ishaba nza guhura nawe navuga ko ari nk'Imana yabigizemo uruhare.'

    Muhirwa ni imfura mu bana batanu batanu, niwe mfura iwabo mu muryango w'abakobwa babiri n'abahungu batatu.

    Umugore wa Muhirwa yabwiye IGIHE ko ahura bwa mbere n'umugabo we yahise amwiyumvamo.

    Ati 'Twarahuye turaganira ndamwishimira numva anjemo. Iyo umuntu aganiriye n'umuntu biyumvanamo. Yarankunze nanjye biba uko. Yambwiraga ko impamvu yatinze gushaka ari uko yari yarabuze unyura umutima we. Yakundaga agatama ariko ubu yarakaretse, narabimusabye agenda akagabanya.'

    Avuga ko abantu bagiye bamuseka nyuma yo gushakana ariko we akabima amatwi, ati 'Abantu baransetse cyane, bati uriya musaza, wabuze abandi basore. Njye nkabasubiza ko mukunda. Nkababwira ko anyuze umutima wanjye.'

    Ubu aba bombi babana mu nzu ya mushiki w'uyu mugabo wabaye ayibatije i Nyamata mu Ntara y'Iburasirazuba, kuko yabonye musaza we yateye indi ntambwe, ariko uyu mugabo arateganya kubaka iye.

    Aba bombi bamaze igihe kinini bakundana

    Bari baberewe ku munsi w’ubukwe bwabo

    Basezeranye kubana akaramata

    Imiryango yari yabukereye yaherekeje abageni

    Kubera ko umugabo atazi gusoma, hifashishijwe abamusomera agiye gusezerana n’umugore we

    Ubwo basezeranaga mu murenge

    Urukundo rwaraganje ubu aba bombi babana batitaye ku myaka iri hagati yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhirwa-utarakandagiye-mu-ishuri-yarongoye-umukobwa-wize-arusha-imyaka-29

  • AMAFOTO : Ba Anita Pendo na Dj Bisoso baje kuri Television Rwanda bambaye nk’aba-Masai #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cy’imyidagaduro kimaze kugira abakunzi benshi kubera udushya turanga aba bashyushyarugamba bagikora, icyo kuri uyu wa Gatanu cyari injyanamuntu kubera udushya twagaragayemo.

    Aba bashyushyarugamba bakora iki kiganiro, bakunze kurangwa n’udushya aho bagenda bigaragaza mu mashusho anyuranye bitewe n’ibigezweho.

    Nko mu bihe by#itangira ry’amashuri, aba bashyushyarugamba baza bamabye imyenda y’ishuri, mu gihe ubwo amavubi yari ari muri CHAN, baje bambaye imyenda y’ikipe y’igihugu.

    Ni ikiganiro cy’imyidagaduro ariko na none kijya gitangirwamo amasomo kuko hari igihe baza bambaye imyenda y’abakora imyuga inyuranye nk’ubudozi cyangwa ubucuruzi bw’ibinyobwa biciriritse, bashaka gushishikariza abantu gukora umurimo wose wabatunga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ba-Anita-Pendo-na-Dj-Bisoso-baje-kuri-Television-Rwanda-bambaye-nk-aba-Masai

  • CHOGM izitabirwa n’abagera mu 10 000, iyo hataba COVID bari kwikuba kabiri #rwanda #RwOT

    Hasigaye amezi 3 gusa n’iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza, Commonwealth.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, avuga ko kugeza ubu imyiteguro y’iyi nama igeze kure dore ko n’abagomba kuyitabira bamaze gutumirwa.

    Iyi nama igiye kuba nyuma yo gusubikwa umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID19. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wu Rwanda Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, yagaragaje ko uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu rugamba rwo guhangana na COVID19 ari byo byatumye noneho iyi nama ishobora kuba kabone nubwo icyorezo ntaho kirajya.

    Ati “Ndifuza gushimira u Rwanda byimazeyo ku bw’imyiteguro myiza rwakoze. Nyunzwe cyane n’uburyo rwitwaye muri iki kibazo cy’icyorezo, ikibazo cy’umutekano w’ubuzima bw’abantu. Ubona ko nta kujenjeka kwabayemo, ahubwo ni ikintu cyitondewe rwose.
    Ntegerezanyije icyizere ukwezi kwa 6 kuko ntashisikanya ko u Rwanda rwiteguye neza cyane iyi nama ya CHOGM ariko kandi rukaba runiteguye neza kudufasha no kutuyobora mu guhanga ibishya no mu mpinduramatwara, tukagira ahazaza twese twishimiye. “

    Minisitiri Dr. Vincent Biruta na we avuga ko uretse kwakira iyi nama, u Rwanda rwiteguye kuyigiramo uruhare ndetse no kuyobora Commonwealth nyuma yayo.

    Yagize ati “Tuzatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zizaganirwaho. Hari ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, hari ijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ari ibijyanye n’ubuzima dushingiye no kuri iki cyorezo cya COVID19, ibyo byose tuzabigiramo uruhare tuzabitangaho ibitekerezo. Ariko nyuma y’iyi nama u Rwanda ruzaba rugiye kuyobora uyu muryango wa Commonwealth mu gihe cy’imyaka 2. Muri iyo myaka 2 rero icyo dushaka kwibandaho ni ugushyira mu bikorwa ibizaba byarumvikanyweho muri iyi nama yo mu kwa 6 ariko no gukomeza gushyira mu bikorwa n’ibindi byemejwe mu nama zabaye mbere y’iyi yo mu kwa 6.”

    Ababarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’icumi ni bo bategerejwe i Kigali muri iyi nama nkuko byari byatangajwe ku ikubitiro. Icyakora kuri Madame Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, ngo iyo bitaba icyorezo cya COVID19 imibare y’abazitabira CHOGM yashoboraga no kwikuba kabiri.

    Ati “Dufite inama y’abagore, iy’urubyiruko, iya sosiyete sivile n’iy’abikorera. Ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ni ingirakamaro cyane kugira amahirwe nk’aya yo guhurira hamwe. Murabizi ko kugeza ubu ubucuruzi muri Commonwealth bufite agaciro ka miliyari hafi 700 z’amadorali ya Amerika. Hari icyizere n’icyrekezo ko tuzazamuka tukagera kuri miliyari ibihumbi bibiri muri 2030. Hamwe n’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika ndetse n’ayo koroshya ubucuruzi yasinywe binyuze mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, WTO, dufite amahirwe akomeye yo kwagura ubucuruzi mu buryo bwihuse cyane. Ariko muri uku guhurira hamwe icya mbere dukwiye kwitaho ni icyo twemerewe gukora n’icyo tutemerewe ! Nibyo ubushake bwo kwitabira burahari, hari inyota yo kwitabira inama zose cyangwa forums ariko icyorezo kidutegeka guhura amaso ku yandi mu gihe twirinze kandi dutekanye.”

    Uretse uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko mu byumweru 2 biri imbere izatangira kwakira intumwa zo muri uyu muryango mu rwego rwo kugaragaza aho imyiteguro ya CHOGM igeze. Iyi minisiteri ivuga kandi ko ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID19 bimaze icyumweru bitangiye mu Rwanda ndetse n’izindi nkingo zitegerejwe biri mu byitezweho gutuma iyi nama ikorwa mu mutekano n’umudendezo muri iki gihe Isi ihanganye n’icyo cyorezo.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/CHOGM-izitabirwa-n-abagera-mu-10-000-iyo-hataba-COVID-bari-kwikuba-kabiri

  • Ben Nganji yavuguruye indirimbo ifite aho ihuriza amateka ye na Se –

    Yabwiye IGIHE ko ‘Mbonye umusaza’ ari indirimbo yahimbye akuya inkuru mu nshuti ze bigahurirana n’uko na we atazi neza isura ya se kuko yapfuye akiri muto.

    Ni indirimbo yari yarakoze kera ariko nyuma yakoze ku mutima wa benshi kuko yahuje n’ubuzima bwabo, ahitamo kongera kuyisubiramo.

    Ati “Ubundi nayihimbye nshingiye ku buzima nyakuri bwanjye ariko na none byasembuwe n’ubuhamya nakiriye hari abambwira ko nyuma yo kubura ababyeyi babo, imwe mu miryango yabatereranye, bakagabagabana imitungo yasizwe n’ababyeyi ntibite ku mfubyi. Nko mu gitero cya kabiri mvuga ubuzima bw’umuntu wanshatse akambwira ubuhamya bwe.”

    Hari abagiye bamubwira ko batazi ba Se babazi ku mafoto gusa abandi bakamubwira ko nta hamwe babazi, nawe yisanga yagize amarangamutima cyane ko se yapfuye akiri muto yanabyiruka akabura ifoto ye.

    Uyu muhanzi yavuze ko ibi bishobora gutuma umuntu abona umusaza wese akagira ngo ni se.

    Ati “Nabonye n’abantu bakuru cyangwa banashaje ariko babona umusaza bakabona asa na Se kuko batibuka neza uko uwababyaye yasaga.”

    Ben Nganji ni umuririmbyi n’umunyarwenya. Mu muziki azwi mu ndirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garçon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo, Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda, Habe n’Akabizu, Rehema, Uzaba Umugabo n’izindi. Yamamaye mu cyitwa ‘Inkirigito’.

    Ben Nganji yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ijanisha rinini ku byabaye ku buzima bwe

    Ben Nganji ni umwe mu bahanzi bahaye umurongo wo kuririmba Reggae gusa