Category: Uncategorized

  • Ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe atari uwawe ahubwo urimo guta umwanya #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ikintu gitangaje cyane. Umuntu wese iyo ari mu rukundo aba atekereza ko uwo bari kumwe ariwe yaremewe kubana ndetse nta n’uwifuza gukundana n’uwo ataremewe.

    Hari igihe bibaho ko uwo mukundana muba mutaremewe kubana, urubuga Elcrema rwakusanyije bimwe mu bimenyetso bishobora kubikwereka.

    1.Ntujya utekereza kuri ejo hazaza hanyu mwembi

    Ushobora kuba umaze igihe kitari gito ukundana n’umuntu ariko icyo gihe cyose ukaba nta na rimwe ujya umushyira mu mishinga yawe y’ejo hazaza. Niba ari uko bimeze birashoboka cyane ko Atari we waremewe.

    2. Iyo muri kumwe wumva utisanzuye

    Iteka iyo uri kumwe n’umukunzi wawe uba wumva udatekanye ndetse akenshi hakaba hari ibyo utamubwira bitewe n’uko umuzi nta shiti rwose uwo si uwawe.

    3. Urukundo rwanyu rwatumye wumva nta gaciro ugifite

    Urukundo nyarwo rutuma umuntu yigirira icyizere akiha n’agaciro niba wowe rero wumva warabitakaje ushobora kuba ukundana n’uwo utaremewe.

    4. Ntiwatinyuka kumwereka inshuti zawe

    Niba udashobora kwereka inshuti zawe umuntu mukundana cyangwa ngo we abe yakwerekana mu nshuti ze, ni ikimenyetso ko atariwe waremewe kuko akenshi bigaragaza ko nta shema ryo kuba mukundana mufite.

    5. Ibintu byinshi ntimubihuza

    Guhuza cyangwa kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu mibanire y’abantu bakundana, niba rero udahuza n’umukunzi wawe ibyo wanga akaba aribyo akunda nawe akanga ibyo ukunda ni ikimenyetso cyakwereka ko mutaremewe gukundana.

    6. Iteka uba wumva wabivamo

    Niba inshuro nyinshi umutima wawe ukubwira gutandukana n’umukunzi wawe ariko ukabyirengagiza ni kimwe mu bigaragaza ko atari uwo waremewe.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ibimenyetso-byakwereka-ko-umukunzi-wawe-atari-uwawe-ahubwo-urimo-guta-umwanya

  • Mugisha yababajwe no gutahana urufunguzo rw'imodoka rwonyine mu mitungo myishi yari afite muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri gereza za Uganda bishinjwa kuba abatasi b'u Rwanda.

    Mu banyarwanda batanu bazanwe harimo abagabo batatu, umusore w'imyaka 19 na mushiki we w'imyaka 17 bigaga mu mashuri yisumbuye muri iki gihugu.

    Mugisha Gahungu Schadrak wari usanzwe ari umushoramari muri iki gihugu, yavuze ko yageze muri Uganda mu mwaka wa 2015 avuye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze imyaka ibiri ahashakira ubuzima.

    Ati 'Ngeze muri Uganda, ninjiye mu bintu bijyanye na restaurant n'utubari ndetse n'ibintu bijyanye n'amahoteli, cyane ko nari mbifitemo ubumenyi nanabikunda cyane. Naje kugira amahirwe mpura n'umugabo twabikoranaga mu Rwanda aranyizera kandi nanjye muzi, biba ngombwa ko dukorana.'

    Mugisha avuga ko bahise bashing akabari bakita 'Atmosphere' aho ngo kari mu tubari dutanu tugezweho muri Kampala mu myaka ya 2016 kugera 2018, ibi ngo byatumye amenyekana cyane atangira gukorana n'abavanga imiziki (Dj) benshi baturuka mu Rwanda hamwe n'abahanzi baho.

    Mu mwaka ushize ubwo COVID-19 yakazaga umurego, akazi kabo katangiye kutagenda neza ndetse aza kwimuka mu gace ka Kororo yakoreragamo, ajya ahitwa Kansanga.

    Ati 'Hari akabari keza kitwa 'Pyramid', nshyiramo ibikoresho byinshi bitandukanye gatangira kumenyekana, tariki ya 4 Gashyantare nibwo CMI yahansanze iramfata iranjyana.'

    Mugisha avuga ko mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bayimaze bafatwa bose bagashinjwa kuba abatasi b'u Rwanda, kuko batiga ku byo uko kuko waba warize muri Uganda cyangwa warahabaye kuva kera, iyo bagushaka bagushinja kuba intasi y'u Rwanda.

    Ati 'Uburyo bagutwaramo ntabwo ari uburyo buzwi ku buryo babaza nka ba Gitifu baho, ahubwo bagutwara mu buryo bwo ku kwiba mu masaha ya nijoro mu gicuku, ntabwo uba uzi naho ugiye hari ikigofero bagushyira mu mutwe ubundi bakakujyana.'

    Mugisha yavuze ko yakorewe iyicarubozo ririmo kumufunga yambaye ikigofero n'amapingu, n'ubwo avuga ko atigeze akubitwa. Yavuze ko habayeho igitutu cy'abantu bari bamuzi bokeje igitutu CMI kugeza ubwo akuwe muri gereza zayo ajyanwa gufungirwa muri gereza ya girisikari ya Makindi.

    Gereza za CMI zifungiwemo Abanyarwanda benshi kandi imiryango yabo itabizi

    Kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane kugira ngo umubano w'u Rwanda na Uganda wongere kuba mwiza, ni ugufungura Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko.

    Mugisha yavuze ko muri gereza ya CMI hafungiwemo abanyarwanda benshi imiryango yabo itabizi, aha yatanze urugero ku bana b'abanyeshuri baba baragiye kwiga muri iki gihugu, abagabo n'abagore bose bafunzwe imiryango yabo itazi aho baherereye.

    Yavuze ko abo bose bakubitwaga abireba n'amaso ye, abandi ugasanga baryamye mu nzu iri munsi y'ibiro bya (CMI) banihiramo cyane kandi batizeye ubutabazi.

    Urufunguzo; umutungo rukumbi Mugisha agarukanye mu Rwanda

    Mu gahinda kenshi, Mugisha Schadrak yavuze ukuntu ababajwe n'uburyo mu mitungo myinshi yari afite muri Uganda, agarukanye urufunguzo rw'imodoka gusa. Yavuze ko asizeyo umuryango ugizwe n'umugore we w'umunyarwandakazi, abana be babiri ndetse n'indi mitungo itimukanwa.

    Ati 'Nari mfiteyo ubucuruzi bwinshi butandukanye, uru rufunguzo narwo ni urw'imodoka yanjye, umunsi bamfata nari ndi muri iyo restaurant, ntabwo nigeze mpabwa n'umunota numwe wo gusubira mu modoka ngo nkuremo icyangombwa na kimwe kindanga. Bamfashe ubwo barantwara, yaba restaurant n'akabari hari harimo abantu benshi cyane, ntibaduhaye akanya na gato ko gufunga ubu ntituzi ibyacu uko bimeze.'

    Yavuze ko telefoni ye yatakariye mu kavuyo ko kumufata, imodoka yayisize uko ntazi aho iri, akabari ke na restaurant ndetse n'umugore we n'abana be babiri ntazi uburyo babayeho.

    Ishimwe Eliel, umwana wigaga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, nawe yatangaje uburyo we na mushiki we babashinjaga kuba intasi z'u Rwanda, nyamara ababyeyi babo bo ntibatabwe muri yombi. Yavuze ko ababyeyi babo babasuraga kuri gereza, akibaza ukuntu bafata abana ababyeyi bakabareka ari bo bakabaye bafungwa.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bajyaga n'abatuye muri Uganda batangiye gutotezwa, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n'inzego z'umutekano zo muri icyo gihugu, abenshi bakaba bashinjwa kuba abatasi b'u Rwanda ariko ntihatangwe ibimenyetso.

    Aba ni Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda

    Mugisha Gahungu Schadrak yazanye urufunguzo rw’imodoka gusa mu mitungo akayabo asize muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugisha-yababajwe-no-gutahana-urufunguzo-rw-imodoka-rwonyine-mu-mitungo-myishi

  • Nyuma y’iminsi 3 gusa isoko ry’igura ry’abakinnyi bashya mu Rwanda ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko FIFA yari yemereye FERWAFA icyiciro cya kabiri cy’igura ry’abakinnyi bashya mu Rwanda, bitarenze iminsi 3 gusa babimenyeshejwe ryasubitswe.

    Tariki ya 9 Werurwe, FERWAFA yari yandikiye FIFA iyisaba ko bafungurira igice cya 2 cy’igura ry’abakinnyi mu Rwanda, tariki ya 10 Werurwe yahise ibasubiza ko amakipe yo mu Rwanda guhera tariki ya 15-29 Werurwe 2021 bemerewe kongeramo abakinnyi.

    Mu gihe haburaga iminsi 2 kugira ngo iri soko rifungurwe, FERWAFA ku munsi w’ejo yandikiye amakipe iyamenyesha ko icyo gikorwa kitakibayeho bitewe n’uko batazi igihe shampiyona izasubukurirwa bityo ko bazamenyeshwa ikindi gihe cyo kwandikisha abakinnyi nyuma yo kumenya ibijyanye n’isubukurwa rya shampiyona banamaze kumenyesha FIFA amatariki mashya bashyira muri TMS.

    Iyo baruwa igira iti'Tugendeye kuri email FIFA yatwoherereje ku wa 10 Werurwe 2021 itwemerera guhindura igihe cyari giteganyijwe cyo kwandikisha abakinnyi mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2021 […] twari twasabye ko mu rwego rwo gufasha amakipe icyo gihe kizakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe;'

    'Tubandikiye tubamenyesha ko igihe cyo kwandikisha abakinnyi (second registration period) cyari giteganyikwe kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 kugeza tariki ya 29 Werurwe 2021 gisubitswe. Tuzabamenyesha ikindi gihe muzabamwemerewe kwandikisha abakinnyi ubwo shampiyona izaba yemerewe gusubukurwa tumaze kumenysha FIFA amatariki mashya ashyirwa muri 'TMA’.'

    Ubusanzwe FIFA igenera amakipe igihe cyo kuba bakongeramo abakinnyi kingana n’ibyumweru 16, ibyumweru 12 bya mbere y’uko shampiyona itangira n’imyumweru 4 igihe igice cya mbere cya shampiyona kiba kirangiye(phase aller).

    Nyuma y’uko isoko ry’igurwa ry’abakinnyi mu Rwanda(igice kibanziriza shampiyona) rifunze hataramenyekana amakipe 2 azazmuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2020-2021, aho yamenyekaniye FERWAFA yasabye FIFA ko yabafungurira ibyumweru 2 bikazakurwa ku byo ku gice cya mbere cya shampiyona igihe kizaba gisoje, ubu hasigaye ibyumweru 2 ari nabyo bizakoreshwa mu gihe FIFA izaba ifunguriye u Rwanda.

    Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda igice cya kabiri cyasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-iminsi-3-gusa-isoko-ry-igura-ry-abakinnyi-bashya-mu-rwanda-ryasubitswe

  • Ubwiza bw'umukobwa w'umwirabura wahawe akayabo k'amadorali ngo yitukuze akayanga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe abakobwa usanga barwanira kwihinduza uruhu rwabo, bakisiga imiti n'amavuta binyuranye ngo bakunde base n'abazungu, hari n'bahaburira ubuzima.Uyu mukobwa benshi babona ko ari igikara cyane atangaza ko aterwa ishema n'ubwiza bw'uruhu rwe ,ndetse ngo yigeze guhabwa akayabo ngo yitukuze arabyanga.

    Uyu mukobwa witwa Nyakim Gatwech akaba akomoka muri Sudani y'Epfo bamwe bakaba bakunda kumwita Umwamikazi w'abirabura, kuko uyu yanze amadorali agera ku bihumbi 10 bari bamuhaye ngo akunde yitukuze ariko arayanga, kuko we yemeza ko atewe ishema no kuba ari umwirabura w'umwimerere. Uyu mukobwa akiri umwana bagiye bamunnyega cyane bitewe n'ukuntu yari igikara kijimye k'uburyo utarebye neza wakwikanga ko yisize amakara.

    Gusa ibyo ntibyigeze bimwicira inzozi ze yari afite ahubwo we yakomeje kuba we kugiti cye ntawundi agendeyeho. Mu myaka 10 ishize ubwo yabaga mu nkambi y'impunzi muri Kenya nibwo yatangiye kugira inzozi zo kuba umunyamideli abikomoye kubo yagendaga abona kuri televiziyo bo muri Amerika.

    Uyu mukobwa yagize ati: 'bavugaga ko nirabura cyane ndetse ko uruhu rwanjye ari igikara bikabije. Bamwe bakavuga ko ntajya nkaraba. Ndetse bagahera aho bemeza ko ariyo mpamvu nirabura cyane'

    Yakomeje agira ati: 'baranseserezaga cyane kuburyo bageraga aho bakavuga ko badashobora kumbona kereka mbanje guseka bakabona amenyo yange. Umwalimu yashobora kunsaba gusubiza ikibazo mu ishuri abanyeshuri bakantanga imbere bakabaza mwalimu aho umuntu abaza ari kuko batari kumubona nyamara byose ari ukunnyega. Ubwo ishuri ryose ryatangiraga guseka maze agahinda kakanyica amarira akaza'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwumukobwa-wumwirabura-wahawe-akayabo-kamadorali-ngo-yitukuze-akayanga/

  • Mugisha yababajwe no gutahana urufunguzo rw’imodoka rwonyine mu mitungo myishi yari afite muri Uganda –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri gereza za Uganda bishinjwa kuba abatasi b’u Rwanda.

    Mu banyarwanda batanu bazanwe harimo abagabo batatu, umusore w’imyaka 19 na mushiki we w’imyaka 17 bigaga mu mashuri yisumbuye muri iki gihugu.

    Mugisha Gahungu Schadrak wari usanzwe ari umushoramari muri iki gihugu, yavuze ko yageze muri Uganda mu mwaka wa 2015 avuye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze imyaka ibiri ahashakira ubuzima.

    Ati “Ngeze muri Uganda, ninjiye mu bintu bijyanye na restaurant n’utubari ndetse n’ibintu bijyanye n’amahoteli, cyane ko nari mbifitemo ubumenyi nanabikunda cyane. Naje kugira amahirwe mpura n’umugabo twabikoranaga mu Rwanda aranyizera kandi nanjye muzi, biba ngombwa ko dukorana.”

    Mugisha avuga ko bahise bashing akabari bakita ‘Atmosphere’ aho ngo kari mu tubari dutanu tugezweho muri Kampala mu myaka ya 2016 kugera 2018, ibi ngo byatumye amenyekana cyane atangira gukorana n’abavanga imiziki (Dj) benshi baturuka mu Rwanda hamwe n’abahanzi baho.

    Mu mwaka ushize ubwo COVID-19 yakazaga umurego, akazi kabo katangiye kutagenda neza ndetse aza kwimuka mu gace ka Kororo yakoreragamo, ajya ahitwa Kansanga.

    Ati “Hari akabari keza kitwa ‘Pyramid’, nshyiramo ibikoresho byinshi bitandukanye gatangira kumenyekana, tariki ya 4 Gashyantare nibwo CMI yahansanze iramfata iranjyana.”

    Mugisha avuga ko mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bayimaze bafatwa bose bagashinjwa kuba abatasi b’u Rwanda, kuko batiga ku byo uko kuko waba warize muri Uganda cyangwa warahabaye kuva kera, iyo bagushaka bagushinja kuba intasi y’u Rwanda.

    Ati “Uburyo bagutwaramo ntabwo ari uburyo buzwi ku buryo babaza nka ba Gitifu baho, ahubwo bagutwara mu buryo bwo ku kwiba mu masaha ya nijoro mu gicuku, ntabwo uba uzi naho ugiye hari ikigofero bagushyira mu mutwe ubundi bakakujyana.”

    Mugisha yavuze ko yakorewe iyicarubozo ririmo kumufunga yambaye ikigofero n’amapingu, n’ubwo avuga ko atigeze akubitwa. Yavuze ko habayeho igitutu cy’abantu bari bamuzi bokeje igitutu CMI kugeza ubwo akuwe muri gereza zayo ajyanwa gufungirwa muri gereza ya girisikari ya Makindi.

    Gereza za CMI zifungiwemo Abanyarwanda benshi kandi imiryango yabo itabizi

    Kimwe mu bikunze kugarukwaho cyane kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere kuba mwiza, ni ugufungura Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

    Mugisha yavuze ko muri gereza ya CMI hafungiwemo abanyarwanda benshi imiryango yabo itabizi, aha yatanze urugero ku bana b’abanyeshuri baba baragiye kwiga muri iki gihugu, abagabo n’abagore bose bafunzwe imiryango yabo itazi aho baherereye.

    Yavuze ko abo bose bakubitwaga abireba n’amaso ye, abandi ugasanga baryamye mu nzu iri munsi y’ibiro bya (CMI) banihiramo cyane kandi batizeye ubutabazi.

    Urufunguzo; umutungo rukumbi Mugisha agarukanye mu Rwanda

    Mu gahinda kenshi, Mugisha Schadrak yavuze ukuntu ababajwe n’uburyo mu mitungo myinshi yari afite muri Uganda, agarukanye urufunguzo rw’imodoka gusa. Yavuze ko asizeyo umuryango ugizwe n’umugore we w’umunyarwandakazi, abana be babiri ndetse n’indi mitungo itimukanwa.

    Ati “Nari mfiteyo ubucuruzi bwinshi butandukanye, uru rufunguzo narwo ni urw’imodoka yanjye, umunsi bamfata nari ndi muri iyo restaurant, ntabwo nigeze mpabwa n’umunota numwe wo gusubira mu modoka ngo nkuremo icyangombwa na kimwe kindanga. Bamfashe ubwo barantwara, yaba restaurant n’akabari hari harimo abantu benshi cyane, ntibaduhaye akanya na gato ko gufunga ubu ntituzi ibyacu uko bimeze.”

    Yavuze ko telefoni ye yatakariye mu kavuyo ko kumufata, imodoka yayisize uko ntazi aho iri, akabari ke na restaurant ndetse n’umugore we n’abana be babiri ntazi uburyo babayeho.

    Ishimwe Eliel, umwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nawe yatangaje uburyo we na mushiki we babashinjaga kuba intasi z’u Rwanda, nyamara ababyeyi babo bo ntibatabwe muri yombi. Yavuze ko ababyeyi babo babasuraga kuri gereza, akibaza ukuntu bafata abana ababyeyi bakabareka ari bo bakabaye bafungwa.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bajyaga n’abatuye muri Uganda batangiye gutotezwa, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano zo muri icyo gihugu, abenshi bakaba bashinjwa kuba abatasi b’u Rwanda ariko ntihatangwe ibimenyetso.

    Aba ni Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda

    Mugisha Gahungu Schadrak yazanye urufunguzo rw’imodoka gusa mu mitungo akayabo asize muri Uganda

  • Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi, Nirisarike Salomon na Urartu FC batangiye nabi ¼ #rwanda #RwOT

    Urartu FC yo muri Armenia ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon yatangiye nabi ¼ cy’igikombe cy’igihugu aho yaraye itsinzwe na Noah 2-0.

    Urartu FC yageze muri ¼ cy’igikombe cy’igihugu nyuma yo gusezerera Pyunik FC, ku munsi w’ejo ikaba ari bwo yakinnye umukino ubanza.

    Urartu FC niyo yari yakiriye uyu mukino kuri Venue Urartu Stadium ikaba yaje kuhatsindirwa ibitego bibiri ku busa(2-0).

    Ni umukino myugariro w’Amavubi, Nirisarike yakinnye akaba ari mbere y’uko yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yamuhamagaye guhangana na Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Umukino wo kwishyura ukaba uzaba tariki ya 2 Mata 2021, Noah FC ikaba izakirira Urartu FC kuri Venue Yerevan Football Academy, aho Urartu FC isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere muri ½.

    Nirisarike Salomon mbere yo kuza mu Mavubi we n’ikipe ye baraye batsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-kwitabira-ubutumire-bw-amavubi-nirisarike-salomon-na-urartu-fc-batangiye-nabi-%C2%BC

  • Kure y'amaso si kure y'umutima: The Ben yateye umutoma Miss Pamella nyuma y'igihe kinini badaherukana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben, yateye umutoma Miss Pamella Uwicyeza nyuma y'igihe kinini badaherukana. Ibi The Ben yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye aho yashyize hanze ifoto ya Pamella mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bye hanyuma akarenzaho amagambo yuzuye imitoma.

    Nkuko byagaragaye kuri story ya instagram ya The Ben, uyu musore yashyize hanze iyi foto ya Miss Pamella maze ayiherekesha amagambo agira ati: ” Place your order thru @fly_mama_afrika. ” nyuma arenzaho umutoma ugira uti ” Porque eres tan hermosa ❤️”.

    Ibi nibyo The Ben yatangaje abinyujije kuri story ya instagram ye

    Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare 2021 nibwo umuhanzi The Ben yavuye mu Rwanda agafata rutemikirere yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba. Miss Pamella, umukunzi we, ntabwo bajyanye kuko uyu mukobwa we yari muri Kenya aho yari yasohokeye. Hagiye hanugwanugwa amakuru ko baba barajyanye gusa ntabwo aribyo.

    The Ben na Miss Pamella kuri ubu bari mu rukundo rutajegajega

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kure-yamaso-si-kure-yumutima-the-ben-yateye-umutoma-miss-pamella-nyuma-yigihe-kinini-badaherukana/

  • Minisante yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku rukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca –

    Urukingo rwashyizwe mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ni urwa AstraZeneca, ruri no mu nkingo ziri gutangwa mu Rwanda.

    Impungenge ku ngaruka z’uru rukingo zumvikanye cyane biturutse no mu bihugu byo hanze, nyuma y’uko muri Australie ku Mugabane w’u Burayi, hagaragaye umuntu witabye Imana amaze iminsi 10 afashe urwo rukingo.

    Isuzuma ryerekanye ko uwo muntu yishwe n’uko amaraso atatemberaga neza mu mubiri akipfunyika mu gice kimwe. Byatumye ibindi bihugu 13 birimo u Butaliyani na Denmark byari byarafashe urukingo rwapakiriwe hamwe n’urwahawe Australie, bitangira gukora iperereza, ndetse biza gutangaza ko bibaye bihagaritse itangwa ry’urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy’iminsi 14.

    Mu isesengura ryakozwe, ndetse n’abashakashatsi b’u Rwanda bagizemo uruhare, byaje gutangazwa ko mu by’ukuri urukingo rwa AstraZeneca atari rwo ntandaro kuri icyo kibazo kuko n’ubwo abantu 30 bamaze kugaragarwaho ibibazo bijya gusa nk’iby’umuntu wapfuye muri Australie, hari abandi benshi bisanzwe bizwi ko bafite ibibazo by’imitsi no gutembera kw’amaraso ariko batagizweho ingaruka n’uru rukingo.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitewe n’imikorere y’urukingo, umuntu ashobora kumva atameze neza, ariko ko ibyo ntacyo bitwaye muri rusange.

    Ati “Mu by’ukuri inkingo ntabwo ari ubwa mbere tuzibonye, zisanzweho kandi ntibitangaje ko umuntu ashobora kubabara aho bateye urukingo kuko nyine ni urushinge. Ubundi akamaro k’urukingo ni ugukangura umubiri kugira ngo wirwaneho ukore abasirikare b’umubiri. Uko gukora abasirikare b’umubiri bishobora kuzana ubushyuhe, bigatera umuriro uringaniye no kubabara […] Ibyo ni ibimenyetso by’uko urukingo ruba ruri gukora”.

    Yavuze ko ibyo bimenyetso biri no kugaragara ku bantu bakingirwa mu Rwanda, ariko ko atari ibintu byatuma umuntu ahangayika.

    Yakomeje avuga ko abantu bagaragaweho n’ibibazo “byatumye baremba, ari babiri gusa, kandi nabo bari basanzwe bafite izindi ndwara ugasanga ako kariro kaziyemo, ariko mu by’ukuri uru rukingo rukora neza”.

    Ku bagore batwite, Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi buri gutangira kuri iki cyiciro cy’abantu, ariko ko “nta kigaragaza ko urwo rukingo rushobora kugira ingaruka kuri abo bantu…n’uwaba yararubonye atwite cyangwa yonsa, ntakwiye guhangayika”.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inkingo u Rwanda rwahawe, zidafite nimero imwe n’izirimo gukorwaho iperereza mu Burayi nubwo zose zikaba zarakorwa n’uruganda rwa AstraZenica.

    Mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo 249 074.

    Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana, yavuze ko urukingo rwa AstraZenica ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo rufite

  • Minisante yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku rukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca – #rwanda #RwOT

    Urukingo rwashyizwe mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ni urwa AstraZeneca, ruri no mu nkingo ziri gutangwa mu Rwanda.

    Impungenge ku ngaruka z'uru rukingo zumvikanye cyane biturutse no mu bihugu byo hanze, nyuma y'uko muri Australie ku Mugabane w'u Burayi, hagaragaye umuntu witabye Imana amaze iminsi 10 afashe urwo rukingo.

    Isuzuma ryerekanye ko uwo muntu yishwe n'uko amaraso atatemberaga neza mu mubiri akipfunyika mu gice kimwe. Byatumye ibindi bihugu 13 birimo u Butaliyani na Denmark byari byarafashe urukingo rwapakiriwe hamwe n'urwahawe Australie, bitangira gukora iperereza, ndetse biza gutangaza ko bibaye bihagaritse itangwa ry'urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy'iminsi 14.

    Mu isesengura ryakozwe, ndetse n'abashakashatsi b'u Rwanda bagizemo uruhare, byaje gutangazwa ko mu by'ukuri urukingo rwa AstraZeneca atari rwo ntandaro kuri icyo kibazo kuko n'ubwo abantu 30 bamaze kugaragarwaho ibibazo bijya gusa nk'iby'umuntu wapfuye muri Australie, hari abandi benshi bisanzwe bizwi ko bafite ibibazo by'imitsi no gutembera kw'amaraso ariko batagizweho ingaruka n'uru rukingo.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitewe n'imikorere y'urukingo, umuntu ashobora kumva atameze neza, ariko ko ibyo ntacyo bitwaye muri rusange.

    Ati 'Mu by'ukuri inkingo ntabwo ari ubwa mbere tuzibonye, zisanzweho kandi ntibitangaje ko umuntu ashobora kubabara aho bateye urukingo kuko nyine ni urushinge. Ubundi akamaro k'urukingo ni ugukangura umubiri kugira ngo wirwaneho ukore abasirikare b'umubiri. Uko gukora abasirikare b'umubiri bishobora kuzana ubushyuhe, bigatera umuriro uringaniye no kubabara […] Ibyo ni ibimenyetso by'uko urukingo ruba ruri gukora'.

    Yavuze ko ibyo bimenyetso biri no kugaragara ku bantu bakingirwa mu Rwanda, ariko ko atari ibintu byatuma umuntu ahangayika.

    Yakomeje avuga ko abantu bagaragaweho n'ibibazo 'byatumye baremba, ari babiri gusa, kandi nabo bari basanzwe bafite izindi ndwara ugasanga ako kariro kaziyemo, ariko mu by'ukuri uru rukingo rukora neza'.

    Ku bagore batwite, Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi buri gutangira kuri iki cyiciro cy'abantu, ariko ko 'nta kigaragaza ko urwo rukingo rushobora kugira ingaruka kuri abo bantu…n'uwaba yararubonye atwite cyangwa yonsa, ntakwiye guhangayika'.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inkingo u Rwanda rwahawe, zidafite nimero imwe n'izirimo gukorwaho iperereza mu Burayi nubwo zose zikaba zarakorwa n'uruganda rwa AstraZenica.

    Mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo 249 074.

    Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana, yavuze ko urukingo rwa AstraZenica ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yongeye-kwizeza-ko-urukingo-ruri-gutangwa-mu-rwanda-nta-ngaruka-rugira-ku

  • Miss Rwanda yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko abari mu Rwanda batazerebera iki gikorwa kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko abari mu Rwanda batazakurikirana iki gikorwa kuri YouTube Channel ya Miss Rwanda ahubwo bazakirebera kuri televiziyo gusa, benshi banenze iki gitekerezo ndetse bamwe banavuga ko ntacyo byari bimaze.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, Ishimwe Dieudonne akaba umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yabwiye ISIMBI ko abazakurikirana iki gikorwa kuri YouTube ari ababa hanze y’u Rwanda gusa kuko sisiteme izakoreshwa mu Rwanda batayifiteho uburenganzira.

    Hazakoreshwa sisiteme ya Membership aho bisaba umuntu kureba ayo mashusho agomba kuba ari umunyamuryango ndetse akaba azishyura amadorali 3, mu Rwanda rero iyi sisiteme ntiratangira gukora ku buryo abari mu Rwanda bayireberaho.

    Yagize ati' Uburyo buzakoreshwa ntabwo abari mu Rwanda byakunda, sisiteme izakoreshwa mu Rwanda ntituragira uburenganzira bwo kuba twayioresha, hazifashishwa sisiteme membership kandi mu Rwanda ntikora, mu magambo make rero abari mu Rwanda uburyo bushoboka ni KC2, YouTube ntibizakunda.'

    Tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba umuhango wa nyuma wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2021, akaba azava mu bakobwa 20 bari mu miherero bahataniye iri kamba, uyu muhango uzabera muri Intare Conference Arena.

    Benshi mu batanze ibitekerezo cyane ku nkuru ISIMBI yari yasangije abasomyi kuri Facebook, banenze iki gikorwa cyakozwe na Miss Rwanda.

    Nk’uko bigaragra mu butumwa bumwe bwatanzwe tugiye kubereka, abantu bagiye bavuga ko n’ubundi iri rushanwa ntacyo ryari rimaze kwanga kuryereka abanyarwanda kuri YouTube ntacyo bitwaye kuko ntacyo byendaga kubamarira cyane ko abanyarwanda bafite ibibazo byinshi birenze ibyo.

    Uwitwa Nsengiyumva Theogene yagize ati'Miss rwanda se ni akawunga ni ibiki koko ubwibone gusa!!!?'

    Ndangamiyumukiza Rwubaha Emmanuel Félicien 'Baca umugani mu kinyarwanda ngo AGAHINDA GAKE NI UGUPFUSHA UMUCYURA. Bazabyihorere bampime. Dore ibitancira umwenda ni biriya'

    Bizimana Damien 'Igishya twakuragamo kizarorere… Bibaye byiza byaba mu muhezo'

    Maz Africa Shakur 'Hahaha 3$, muri kuzivuga nka 3 bigori ku bintu bidafite nicyo bimariye n’ababirimo'

    Jojo Munezero 'Ubwo hari icyo muhisha nyine, muri busness habamo amanyanga menshi rero inyungu ni izanyu si iza banyarwanda niyo mpanvu mwunva ko bitabareba.'

    Becky Mukandayishimiye 'Ubundi se Miss Rwanda imaze iki, ko mbona nta n’icyo bitumariye, yakabaye ivaho Burundu'

    Jean Pierre Hakizimana 'Na TVR se ntibizacaho? Cyangwa mwibwira ko mumutwereka bikatwungukira? Shyuhuhuuuuuu mugumane ingagi zanyu shyi! Ahubwo ntimuzanamuvuge dushakishe amazina hose'

    Miss Rwanda abari mu Rwanda ntibazayireba kuri YouTube

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-yahawe-inkwenene-nyuma-yo-gutangaza-ko-abari-mu-rwanda-batazerebera-iki-gikorwa-kuri-youtube