Category: Uncategorized

  • Abagabo bakorerwa ihohoterwa barashaka ko ikibazo cyabo cyitabwaho –

    Nduwamungu Bosco wo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare yabwiye Flash FM ko yahohotewe n’umugore, agahozwa ku nkeke abwirwa ko nta jambo afite mu rugo bityo ko kuri ubu yahukanye akaba yarasubiye mu muryango we.

    Ati “Nagerageje kubana n’umugore neza arananira, yarankubise inshuro nk’eshatu, nagerageza kujya mu buyobozi bw’umudugudu bati ‘wowe nta jambo ufite’, nabwo mvuyeyo umugore arankubita.”

    Usibye uyu mugabo hari n’undi utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare nawe wakubiswe n’umugore, ajya mu buyobozi bw’ibanze ariko ntibwamwumva none kuri ubu yarahukanye.

    Ati “Nagiye mu buyobozi ndatsindwa, amafuti bakayangerekaho ngera nk’aho meze nk’isaha ivuye ku gihe, ndahukana mva mu rugo. Umugore niyo yagubita nyine ntaho wajya kurega, uremera ukaryumaho kuko uwo urega niwe uregera.”

    Aba bagabo bavuga ko icyo basaba ubuyobozi bwabo, ari uko bwajya bwita ku bibazo by’ihohoterwa hadashingiwe ku gitsina cy’utanze ikirego.

    Ati “Icyo twasaba Leta ni uko tutabangamira abagore nabo ntibakajye batubangamira, abayobozi bakajya babanza kujya ahabereye ihohoterwa bakajya bumva ukuri k’umugabo. Iyo ureze baravuga ngo uri inganzwa, bituma iyo agukubise wihangana nk’umugabo.”

    Imwe mu miryango itari iya Leta irwanya ihohoterwa, ivuga ko abagabo benshi nabo bakorerwa ihohoterwa ndetse batinya kubitangaza kugira ngo badasekwa.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Uburinganire no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko abagabo bamwe batinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa.

    Yongeyeho ko mu kwezi gushize, bakiriye abagabo icyenda bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa n’abagore ndetse ko mu mwaka bakira abagera ku 150.

    Rutayisire yavuze ko n’ubwo hari abagabo bagitinya kugaragaza ihohoterwa ariko ko hari abandi batangiye kurigaragaza.

    Ati “Abagabo baratinya ariko si bose hari abamaze kugenda batinyuka. Niyo mpamvu dukangurira inzego za Leta kubafasha kuko ababitangaje barabakwena. Umugabo ajya kuri Polisi kuvuga ko umugore yamuhohoteye, umupolisi icyo gihe akamuseka, avuga ati ‘nta mugabo wakubiswe n’umugore’”.

    Ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorewe umuntu atabishaka kikaba gishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku buryo bushingiye ku gitsina.


  • Rwamagana: Babangamiwe no kutagira amazi meza yo gutekesha no kunywa –

    Ibi byatangajwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Byimana na Nyarucyamo ndetse no mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama.

    Aba baturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bababazwa no kutagerwaho n’amazi meza ngo ubuyobozi bubabwira ko bigoranye kuyakurura akabageraho. Ibi bibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zirimo inzoka n’izindi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amazi bavoma ari mabi cyane ku buryo ngo kuyatekesha umuceri usanga uhinduka umuhondo, abandi bagaragaza ko ijerekani bavomeramo, amasafuriya batekeramo n’imyenda yabo ngo usanga byarahinduye amabara bitewe n’amazi mabi bakoresha.

    Ndagijimana Célestin yagize ati “Amazi dufite kandi dukoresha ni amazi mabi atemba urebye ni ingarani, iyo twahinze dusibura ahita abura bikadusaba kujya kuvoma Nyagasambu cyangwa hejuru ku Murenge wa Gahengeri, urebye tunywa amazi mabi cyane aho anatugiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.”

    Ndagijimana yasabye leta gushaka ukuntu yabafasha ngo kuko kuhageza amatiyo bababwiye ko byasaba imbaraga n’ubushobozi budahari kuri ubu.

    Niyonsenga Martine we yavuze ko iki kibazo cy’amazi bamaze imyaka myinshi bakibwira ubuyobozi. Abaturage bigeze no kugira ubushake bwo kwishyira hamwe ngo batange mafaranga kugira ngo ubuyobozi bubafashe kuyakurura buyabegereze ariko ntibyakunze.

    Ati “ Buri muturage yashakaga gutanga 5000 Frw ariko abayobozi batubwiye ko bitakunda ko amazi meza atwegera, ubu iyo imvura yaguye imyanda yose imanukiramo, hari nubwo ibisimba birimo imbwa bigongerwa mu muhanda bakabijugunya muri wa muferege w’amazi bikatugiraho ingaruka kuko niyo tunywa nta yandi tugira.”

    Uwimana Joyce we yavuze ko iyo bayavomye babanza kuyateka kugira ngo bayanywe ariko birangira adahinduye ibara.

    Yagize ati “ Urayateka aho kugira ngo ase neza ugasanga arasa umuhondo, ni ibiziba neza neza, ikindi isafuriya wayatetsemo usanga yahindutse umukara, imyenda tuyafurisha nayo usanga yarahinduye amabara ku buryo iki kibazo gikomeje kutubera imbogamizi mu iterambere.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Ndagijimana Pierre Célestin , yavuze ko amazi abaturage bose bakoresha ari ay’ingarani atemba mu gishanga, ko abagiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko hari umuyoboro w’amazi wagejejwe mu Murenge wa Gahengeri kuri ubu ngo ikigiye gukorwa ni ukuwuvugurura akagezwa mu bindi bice.

    Uyu muyobozi yavuze ko bitarenze Gicurasi utu tugari tudafite amazi tuzaba twayagejejwemo ngo kuko hari abafatanyabikorwa bazakorana mu kuyabagezaho.

    Uretse aba baturage, IGIHE yamenye ko ibigo by’amashuri byubatswe muri iyi mirenge nabyo bimaze amezi abiri nta mazi aho kuri ubu ngo bakoresha imodoka mu kuvomera abanyeshuri.

    Aba baturage barasabwa guhabwa amazi meza

    Gukoresha aya mazi bibatera ingaruka nyinshi zirimo n’uburwayi

    Kubera kubura amazi meza, aya ni nayo banywa

  • Kicukiro : RIB yataye muri yombi Pasiteri ukekwaho gushaka kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi ku wa 13 Werurwe 2021, usanzwe atuye mu Mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

    Bivugwa ko kwa Pasiteri Rwamasunzu hamaze iminsi hari amakimbirane aterwa no kuba uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma mu gihe umugore we yabihakana ahubwo we akavuga ko umugabo we ari we ufite undi mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Uyu mugore wa Pasiteri kandi ashinja umugabo we kumuhoza ku nkeke kubera biriya binyoma amushinja no kuba yifitiye inshoreke.

    Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Susuruka, Nyanja Moise avuga ko ubuyobo mu nzego z’ibanze bwitabajwe n’umugore nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugabo we.

    Umugore yabwiye Abayobozi ko umugabo yamukuye mu kazi, amushinja gusambana n’umukoresha we, akaba ngo amuhoza ku nkeke, kugeza ubwo amwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.

    Murumuna w’umugore wa Pasiteri yemeza ko mukuru we ahozwa ku nkeke ndetse ko umuryango wagerageje kubunga bikananirana. Avuga ko ihungabana ryageze ku bana kubera ibyo babonera mu rugo.

    Ati 'Umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n’umugabo we iki kibazo twakiganiriyeho nk’umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza n’aho Umushumba Mukuru w’Itorero Restoration Church mu Rwanda, Masasu Josua abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga.'Yemeza ko mukuru we hari ubwo avuga ibiterekeranye asubiza uwo baganira kubera ko guhozwa ku nkeke kwe biri ku rundi rwego.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeye ko Pasiteri yafashwe ndetse ko afunzwe.

    Yavuze ko mu byo yafatanywe harimo icyuma n’ibindi bimenyetso akaba afungiye kuri Station ya Kanombe.

    Uyu muvugizi wa RIB avuga kandi ko dosiye yamaze gukorwa ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo buzamuregere Urukiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-RIB-yataye-muri-yombi-Pasiteri-ukekwaho-gushaka-kwica-umugore-we

  • Impinduka ku mikino nyafurika APR na REG zigomba kwitabira #rwanda #RwOT

    Hamaze kubaho impinduka ku irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball, CAVB African Club Championship, aho ryakuwe mu Misiri rikimurirwa muri Tunisia ndetse n’amatariki agahinduka.

    APR VC yegukanye shampiyona ya Volleyball mu mwaka ushize na REG VC yari yatwaye iyayibanjirije, niyo makipe azahagarari u Rwanda muri iyi mikino.

    Iri rushanwa rikaba ryagombaga kuzabera mu Misiri hagati y’itariki 2 na 12 Mata 2021.

    Mu itangazo rya CAVB ryo ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2021, rivuga ko bitewe n’uko Misiri yatinze kwemeza ko izakira iri rushanwa, bahisemo kuryimurira muri Tunisia.

    Ryakomeje rivuga ko n’amatariki yahindutse aho iri urushanwa rizaba guhera tariki ya 18-27 Mata 2021.

    Biteganyijwe ko amakipe azagera muri iki gihugu tariki ya 16 Mata, tariki ya 17 Mata hakaba Technical Meeting ni mu gihe tariki ya 28 Mata ari bwo biteganyijwe ko amakize azahaguruka muri icyo gihugu ataha.

    REG VC na APR VC zizahagararira u Rwanda muri iyo mikino, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo zahawe uburenganzira na MINISPORTS bwo gutangira imyitozo zitegura iri rushanwa.

    APR VC yabonye itike nyuma yo kwegukana shampiyona y’umwaka ushize

    REG VC nayo izahagararira u Rwanda muri CAVB African Club Championship

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mikino-nyafurika-apr-na-reg-zigomba-kwitabira

  • Imisoro y’imitungo itimukanwa yavugishije benshi yakuweho hasubizwaho iyahozeho #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe, avuga ko ubu abantu bakomeza kwishyura imosoro yatangwaga muri 2019, ubundi hakazakorwa isuzuma umwaka utaha w’uburyo habaho impinduka z’iyi misoro.

    Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri kandi yafatiwemo indi myanzuro irebana n’imisoro ku mutungo utimukanwam ari yo :

    - Izamuka ry’umusoro w’ubutaka ryari ryatangajwe ribaye risubitswe. Abantu bazasora nk’uko babikoze muri 2019 ;
    - Igihe ntarengwa yo kwishyura umusoro cyimuriwe mu mpera za Mata 2021 ;
    - Abishyuye bagendeye ku bipimo bishya, nibongera gusora bazayaheraho.

    Ubwo habagaho izamuka ry’iyi misoro, abaturage bari bagaragaje kutayishimira ndetse bigarukwaho na bamwe mu bo muri sosiyete Sivile bavuga ko yashyizweho hirengagijwe ubushobozi n’amikoro y’abaturage.

    Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, mu kiganiro yari yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko yizeye ko Perezida Kagame hari icyo azahindura kuri iriya misoro kuko ibangamiye abaturage.

    Mu kiganiro yamurikiyemo ishusho y’Igihugu mu mwaka wa 2020, Perezida Kagame Paul yagejejweho iby’iki kibazo n’umuturage wo mu Mujyi wa Kigali amubwira ko iriya misoro irenze ubushobozi bw’abaturage.

    Muri icyo kiganiro cyabaye mu Kuboza 2021, Perezida Kagame yizeje abaturage ko hagiye gusuzumwa uko iki kibazo cyabonerwa umuti gusa avuga ko hazabaho korohereza abaturage ariko ko abifuza ko imisoro ivaho burundu byo bidashoboka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imisoro-y-imitungo-itimukanwa-yavugishije-benshi-yakuweho-hasubizwaho-iyahozeho

  • Mutesi Jolly yashyizeho igihembo cy'amafaranga ku muntu uzafora umukobwa uzaba Nyampinga w'U Rwanda wa 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Mids Rwanda mu mwaka wa 2016 yabwiye abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko ashyizeho igihembo kingana n'amadolari y'Amerika 100 (Asaga ibihumbi 90 y'amanyarwanda) ku muntu uzafora umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.
    Mu magambo ye bwite, Miss Mutesi Jolly yagize ati “Who is next? #MissRwanda2021 predictions! 100$ to whoever predicts the winner first! Ese wowe ubona ari nde uzasimbura @NaomieNishimwe ?Win yourself 100$ with me by predicting the next MissRwanda , write down who u think will be the next miss Rwanda 🇷🇼 this Saturday and why? “.

    Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016)

    Ku wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hateganyijwe umuhango wa nyuma (Grand Finale) wa Miss Rwanda ari nawe uzamenyekanamo umukobwa uzahiga bagenzi be 19 maze akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ni ibirori bizabera muri Intare conference Arena.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mutesi-jolly-yashyizeho-igihembo-cyamafaranga-ku-muntu-uzafora-umukobwa-uzaba-nyampinga-wu-rwanda-wa-2021/

  • Rwanda Christian Movie Ministry igiye kumurikwa ku mugaragaro hanerekanwe Filime ya Gikristo yitwa ‘4Cities’ #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ivugabutumwa ryubakiye kuri filime za Gikristo ‘Rwanda Christian Movie Ministry’ igiye kumurikwa ku mugaragaro mu gikorwa kizaba tariki 20 Werurwe 2021 kuva saa Tatu n’igice za mu gitondo. Muri iki gikorwa hazerekanwa filime ya gikristo yitwa 4Cities itegerejwe na benshi.

    Araganje H. Gaspardos washinze Rwanda Christian Movie Ministry yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa bari gutegura kizaba mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abantu bakaba bazagikurikira imbonankubone (Live) ku rubuga rwa Youtube kuri shene yitwa ‘Rwanda Christian Movie Ministry’ kuwa Gatandatu tariki 20/03/2021 kuva saa tatu n’igice za mu gitondo.

    Araganje yavuze ko bazanerekana filime 4Cities bakoze mu bihe bishize ariko batari bashyira hanze. Yagize ati “Ni bwo tuzaba dushyize Ministry ku mugaragaro bihurirane no kwerekana filime twakoze yari itarajya hanze yitwa 4Cities”. Ni igikorwa cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye bari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Abo bakozi b’Imana ni; Pastor Tom Gakumba n’umugore Gakumba Anitha bazwi cyane muri Healing centre church, Pastor Stanley Kabanda n’umugore we Pastor Julienne Kabanda bo muri Jubilee Revival Assembly ndetse n’Umuramyi Aime Uwimana uzatanga umusanzu muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Filime 4Cities izerekanirwa muri iki gikorwa, ni filime ngufi ishingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ku mubibyi w’imbuto (Luka 8:11-15), ikaba yerekana umujyi w’ingenzi abantu bakwiriye guharanira guturamo. Araganje ati “Inagamije kwerekana umujyi w’ingenzi kurushaho abantu bagomba guharanira guturamo”.

    Rwanda Christian Movie Ministry ni Minisiteri y’ivugabutumwa yashinzwe na Araganje H. Gaspardos, akaba ari nawe uyobora uyu muryango w’ivugabutumwa afatanyije na Uwanyirigira Dative. N’ubwo ari bo bayobora iyi minisiteri kugeza uyu munsi, amakuru ahari ni uko hazatekerezwa n’abandi bazafatanya nabo mu kuyiyobora.

    Araganje watangie iyi Minisiteri, ubusanzwe ni ‘Designer/Graphic’ naho Uwanyirigira akaba ari umukozi w’Umuryango udaharanira inyungu (NGO), bose bakaba bahurira mu rusengero rwitwa Jubilee Revival Assembly (JRA) ruyobowe na Pastor Kabanda Stanley umugabo wa Pastor Julienne Kabanda.

    Kompanyi itunganya filime zikorwa na Rwanda Christian Movie Ministry ni Ishusho House yashinzwe na Araganje H. Gaspardos mu mwaka wa 2018, ikaba ifite intego yo gusakaza filime za gikristo. Filime bakoze ariko itarajya hanze ni iyitwa ‘Nabali’, icyakora bashyize hanze agace kayo gato ko guteguza abantu. Bateganya ko iyi filime izajya hanze mu minsi micye iri imbere.

    REBA AGACE GATO KA FILIME 4CITIES IZEREKANWA MURI IKI GIKORWA

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rwanda-Christian-Movie-Ministry-igiye-kumurikwa-ku-mugaragaro-hanerekanwe.html

  • Real Madrid na Manchester City zageze muri ¼ cya UEFA Champions League zihanije abo zihanganye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid ntirasezererwa muri Champions League ifite kapiteni wayo Sergio Ramos guhera muri 2015.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021,Real Madrid yatsinze ibitego 3-1 Atlanta bituma igeza ku bitego 4-1 mu mikino yombi cyane ko mu mukino ubanza yari yatsindiye hanze igitego 1-0.

    Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa 34 ibifashijwemo na Karim Benzema ku mupira mwiza yahawe na Luka Modric.

    Mu gice cya kabiri,Sergio Ramos yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri ku munota wa 60 kuri Penaliti yabonetse nyuma y'aho Vinicus Jr yategerwaga mu rubuga rw'amahina na Rafael Toloi.

    Ku munota wa 83 w'umukino,ikipe ya Atalanta yabonye igitego kuri Coup Franc yatewe na Luis Muriel.

    Ku munota wa 84 w'umukino,Real Madrid yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Marcos Asensio.

    Mu mukino ubanza wa Champions League,Real Madrid yatsinze Atalanta igitego 1-0,cyatsinzwe Ferland Mendy.

    Ku rundi ruhande, Ikipe ya Manchester City yatsinze Borussia Monchengladbach ibitego 2-0 byatsinzwe na Kevin De Bruyne ku munota wa 12 na Ilkay Gundogan ku munota wa 18.

    Izi Kipe zombi zigeze muri ¼ cy'irangiza ziyongereye kuri PSG,Borussia Dortmund,FC Porto na Liverpool.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-na-manchester-city-zageze-muri-%C2%BC-cya-uefa-champions-league

  • Abantu 110 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe hakize 169 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021,nta muntu wahitanywe na COVID-19 mu Rwanda.

    Abarwayi bashya babaye 110 batumye abamaze gutahurwa bagera 20,412.

    Abashya bakize ni 169, abamaze gukira bagera ku 18,804 bangana na 92.1%.

    Abakirwaye ni 1,326 barimo 9 barembye. Hakingiwe 3,693.

    Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique bahawe urukingo rwa COVID-19 mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021,

    Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M'poko mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk'abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw'izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y'u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n'ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n'imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n'abanyerondo barakingiwe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-110-banduye-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-hakize-169