Category: Uncategorized

  • Amajyepfo: Abayobozi b'imidugudu bose bari guhabwa 'Smart phones' zibafasha kunoza akazi – #rwanda #RwOT

    Ni telefone bari guhabwa n'ubuyobozi bw'iyo ntara kuko bari bamaze igihe bagaragaza ko bahura n'imbogamizi ntibabashe gukora akazi kabo neza kubera kutagira telefone zigezweho ndetse na murandasi (internet).

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko bazibahaye mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byabo no kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.

    Ati 'Abakuru b'imidugudu bakomeje kugenda bagaragaza ko bakeneye ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru kandi neza, ariko kandi ko bazitirwa n'amatelefone atabibemerera kuko hari igihe bakenera gufata amafoto no gukoresha internet ariko bikababera imbogamizi.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'uko ba Mudugudu babisabye abayobozi batandukanye bagiye babasura, ku rwego rw'Intara hafashwe umwanzuro wo kubafasha kubona izo telefone hashakwa uko buri Muyobozi w'Umudugudu azahabwa telefone.

    Ati 'Ubu zagajejwe mu turere twose, igikorwa cyo kuzibaha kirimo gukorwa; ariko ikigambiriwe kuruta ibindi ni ukugira ngo babashe kunoza serivise basanzwe batanga baha abaturage, kunoza uburyo bw'amakuru batanga ndetse no kubafasha mu nshingano zabo z'akazi ka buri munsi.'

    Bamwe mu bakuru b'imidugudu bamaze guhabwa izo telefone babwiye IGIHE ko bazakiranye yombi kuko bari bazikeneye cyane, kandi bagiye guhindura byinshi mu mikorere.

    Umuyobozi w'umudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Nyaruguru, Vuganeza Emmanuel, yavuze ko nk'umuntu uyobora umudugudu uri ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi izamufasha byinshi.

    Ati 'Mbere byatugoraga kuko twatangaga amakuru ku munwa gusa. Ubu amakuru yose nzajya mba nyafite ndetse mfite n'amafoto kuko mba ngomba gutanga amakuru y'aho duhurira ku Kanyaru.'

    Ibi kandi byemezwa na Nyirahabimana Cartas uyobora Umudugudu wa Kinyinya mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko agiye kurushaho kunoza akazi cyane cyane yihutisha amakuru.

    Ati 'Igiye kumfasha kunoza akazi kuko hari igihe nahuraga n'ikibazo ngomba gutangaho amakuru, ariko nahamagara ntibihute kubera kutumva uburemere bwacyo. Ubwo urumva ko ninjya mbaha amafoto bazajya babyibonera bakihuta bakaduha ubutabazi.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ubusanzwe ba Mudugudu bose bari barashyizwe mu buryo bwo guhamagarana batishyuye (user group) ariko kuri ubu telefone bari guhabwa zirimo internet y'amezi abiri, kandi bemeranyije n'ubuyobozi bw'uturere ko buzabafasha kujya bakomeza kubona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze neza.

    Yabasabye gukoresha izo telefone neza zikabafasha kunoza akazi kabo.
    Ati 'Murabizi ko amakuru menshi dukenera tuyakura ku mudugudu, twizeye rero ko raporo zabo zigiye kunoga kurushaho, ariko kandi bikabafasha no kurushaho kwegera abaturage no gutanga serivise koko nk'uko ikenewe no kubakorera ubuvugizi aho bikenewe.'

    Mu Ntara y'Amajyepfo hose hari gutangwa smart phones 3501 zingana n'imidugudu yose ihaboneka.

    Abayobozi bose b’imidugudu mu Majyepfo batangiye guhabwa telefone zigezweho

    Ba Mudugudu bahawe smart phones bavuze ko zigiye kubafasha kunoza akazi

    Guverineri Kayitesi mu gikorwa cyo gutanga smart phones kuri ba Mudugudu bo mu Karere ka Nyaruguru

    Guverineri Kayitesi yasabye ba Mudugudu gukoresha izo telefone neza kugira ngo zibafashe kunoza akazi kabo

    Igikorwa cyo gutanga izo telefone mu karere ka Nyaruguru cyitabiriwe n’inzego zirimo iz’umutekano

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier ashyikiriza umwe mu ba Mudugudu Smart phone

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abayobozi-b-imidugudu-bose-bari-guhabwa-smart-phones-zibafasha-kunoza

  • Rwanda: Urupfu rw'umukobwa wari umuyobozi muri Kaminuza rwateye benshi intimba #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bagaragaje intimba kubera urupfu rw' umunyeshuri witwa Umutoni Naomi wari Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda aho yari ahagarariye abanyeshuri bagenzi be (Cepine), aho yatabarutse kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021.

    Iyi nkuru yateye abantu benshi intimba y'urupfu rw'uyu mwana w'umukobwa w' umunyeshuri yatangajwe n'Umuryango w'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, binyuze kuri konti yawo ya Twitter. Rigira riti 'Ihuriro ry'abanyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda ryababajwe cyane no kubura Umutoni Naomi, wari umunyeshuri wiga mu mwaka wa 2 Marketing mu kigo cya CBE Gikondo Campus akaba yanakoraga nk'uhagarariye bagenzi be mu ishuri! Uzahora mu mitima yacu! RIP Naomi'

    Abantu benshi banditse ubutumwa bugaragaza ko bashenguwe n'urupfu rw'uwo mukobwa bigaragara ko akiri muto, bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.

    Nyakwigendera Umutoni uretse kuba yari umuyobozi (Cepine) w'ishuri yigagamo, hagati ya 2018 na 2019 yanabaye Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami rya Nyagatare, aho we na bagenzi be bize umwaka wa mbere mbere yo kwimurirwa i Gikondo.

    University of Rwanda student union is saddened indeed by the loss of Umutoni Naomi, she was a current student in year 2 marketing at CBE Gikondo campus and she was also serving as a class representative! You will always be in our hearts ♥! RIP Naomi pic.twitter.com/2wm2jeBIBG

    — URSU official (@OfficialUrsu) March 16, 2021

    Our heartfelt condolences to the whole University community 💔 https://t.co/ISHYUSZ2XC

    — URSU-Remera Campus Official Account (@RemeraUrsu) March 16, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/17/rwanda-urupfu-rwumukobwa-wari-umuyobozi-muri-kaminuza-rwateye-benshi-intimba/

  • Ubuzima bwari bushaririye: Amarangamutima muri ya Gare ya Nyabugogo ku munsi wa mbere ingendo zisubukuwe – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali cyafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, bitewe n'uko ishusho y'icyorezo icyo gihe yari ihagaze, imibare y'ubwandu bushya ikomeje gutumbagira.

    Nyuma y'iminsi mike, hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali yamaze ibyumweru bitatu. Ku wa 18 Gashyantare , Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko havaho Guma mu Rugo, ariko ingendo hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu no hagati y'Uturere n'Umujyi wa Kigali zikomeza gufungwa.

    Mu nama y'abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, hemejwe ko ingendo hagati y'Uturere tw'Igihugu, n'izihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zitangira gukorwa uretse ingendo ziva n'izijya mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara.

    Abashakira amaramuko muri Gare ya Nyabugogo by'umwihariko abakozi bafasha abagenzi kubona imodoka, bavuze ko bari bamaze iminsi itari mike mu buzima bushaririye kubera ko akazi kabo kari karahagaze.

    Nsengimana Valens yabwiye IGIHE ko ubuzima yanyuzemo bwatumye atandukana n'umuryango we.

    Ati 'Twabyakiriye neza kuko twari tumaze gusonza, imiryango yacu yari imaze gutatana. Urebye abakoresha baradufashije ariko iminsi yabaye myinshi. Nyir'inzu yageze aho atubonamo abambuzi bituma ansohora mu nzu, mfata umwanzuro ko umugore wanjye n'abana bajya iwabo, ubwo nahise njya kubana n'abasore mu buzima bwa gisiribateri.'

    Yakomeje avuga ko yishimiye umwanzuro wafashwe n'Inama y'Abaminisitiri ndetse ngo yiteguye kugarura umuryango we.

    Ati 'Ubu turashima ko badufunguriye ndumva na we[umugore we] agiye kugaruka.'

    Karimunda Shadaad yavuze ko bitari byoroshye na gato bitewe n'uko ubuzima bwa Kigali bushingiye ku kuba umuntu yagize icyo akora.

    Ati 'Urebye hafi amezi atatu turi mu rugo ni ibintu byari bigoye cyane, nk'abantu twaryaga ari uko twakoze. Kurya byari ikibazo urumva ko gutunga umuryango bitoroshye. Ikintu cyangoye ni uko umwana yashoboraga kumbaza umugati cyangwa akambaza ati papa kuki utagiye ku kazi nkabura icyo mubwira.'

    Abagenzi bagana mu bice bitandukanye by'Igihugu bemeza ko bishimiye cyane gahunda yo kongera kwerekeza hirya no hino nyuma y'amezi atatu ingendo zibujijwe.

    Hakizimana Jean Pierre utuye i Kabuga yari agiye mu Karere ka Ngororero gusura umuryango. Yemeje ko yajyaga ashaka uko yerekezayo mu mezi abiri ashize ariko akabura uko agenda, ku buryo byatumye ayirara ku ibaba nyuma yo kumva ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri.

    Ati 'Numvise ingendo bazifunguye ndavuga ngo reka ngeyo mbasure. Umuntu aba abakumbuye cyane ni yo mpamvu tuba tugiye. Narabishakaga cyane ariko sinigeze mbona uko ngenda, ubu mfite icyizere kandi nabyakiriye neza kuba ngiye kuva hano nkajya mu rugo.'

    Nelly Kabohe, umunye-Congo wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yerekezaga mu Karere ka Rubavu. Yavuze ko yari akumbuye cyane ababyeyi be bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba mu Mujyi wa Goma.

    Ati 'Ndishimye cyane ko ngiye kubona umuryango n'umukunzi wanjye kuko arankumbuye cyane. Numvise ko ingendo zemewe, natekerezaga ko biri bufate iminsi nk'itatu ariko uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko hari hashize iminsi myinshi. Nizeye ko kugera yo [Goma] bishoboka ariko ndabizi ko bihenze.'

    Ku ruhande rw'abatwara abantu mu buryo bwa rusange, bemeza ko abagenzi batitabiriye kuri uyu munsi kuko wasangaga imodoka ziruta ubwinshi abagenzi.

    Kanyarwanda Hussein, umukozi uhagarariye ibikorwa muri zone ya Kigali muri sosiyete ya Volcano Express, yabwiye IGIHE ko abagenzi batabonetse nk'uko byari byitezwe.

    Ati 'Birashoboka ko abantu bose batari babimenye, cyane ko ibyemezo byaje busa naho bwije, hari abari bategereje kubyumva mu gitondo ku makuru birumvikana ni umunsi wa mbere. Ntabwo baje nk'uko byari byitezwe ariko tugomba kubyakira kuko ni umunsi wa mbere bizagenda biza.'

    Kanyarwanda yemeje ko ubuzima bwabo muri ibi bihe bishize butari bwifashe neza ariko ashimangira ko yishimira cyane uburyo Covid-19 igenda igabanuka kandi bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kongera kuba bwiza nk'uko byari bisanzwe.

    Abagenzi nabo bishimiye ko bongeye gukora ingendo

    Abatwara abantu n’ibintu muri gare ya Nyabugogo bavuze ko bari bamaze iminsi babayeho nabi

    Abinjiraga mu modoka basobanurirwaga ko bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda

    Amezi yari abaye atatu nta modoka yerekeza mu ntara wabona muri iyi Gare

    Gare ya Nyabugogo ubuzanzwe iba irimo abantu benshi kuri ubu bari bake

    Imodoka zabonaga abagenzi ni mbarwa ku munsi wa Mbere wo gukomorerwa

    Hari abayiraye ku kababa bakimara kumva ko ingendo zihuza Kigali n’Intara zafunguwe

    Kanyarwanda Hussein yavuze ko ku munsi wa mbere abagenzi bataje nk uko byari byitezwe ariko ko bazagenda baza gahoro gahoro

    Muri gare ya Nyabugogo hategera abantu bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu

    Kuri uyu wa Kabiri, urujya n’uruza muri gare ya Nyabugogo rwari rwagarutse

    Abashoferi ba Volcano ni bamwe mu bazindukiye muri gare baje kugeza abagenzi mu bice bitandukanye by’igihugu

    Abakozi ba sosiyete zitwara imodoka bishimiye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe bari mu ngo

    <iimg438477|center>

    Hari ibyerekezo bimwe na bimwe abagenzi bari bake ku munsi wa mbere

    Amafoto: Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwari-bushaririye-amarangamutima-muri-ya-gare-ya-nyabugogo-ku-munsi-wa

  • Abakobwa batanu bahabwa amahirwe muri Miss Rwanda 2021 mu mboni za Julius Chita #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 3 gusa hakamenyekana umukobwa uzahiga abandi mu buranga, ubwenge n’umuco akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, aho azaba asimbuye Nishimwe Naomie ufite irya 2020.

    Imyaka 12 irashize irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Iry’uyu mwaka rizatanga umukobwa wa 10 uzaba uryegukanye.

    Igihe iri rushanwa ryatangiriye mu Rwanda ntigikunze kuvugwaho rumwe, amateka yaryo aravuguruzanya umunsi ku wundi.

    Miss Rwanda mu mateka

    Biragoye kubona amateka arambuye ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko atigezwe abikwa uretse ibigenda bivugwa n’abantu.

    Ibi bituma haboneka amakuru atandukanye, abusanya ku intangiroro n’inkomoko y’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Benshi bakibaza niba ari umuco muhahano cyangwa byarahozeho na kera.

    Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane uwa 2021, mu muhango uzabera muri Intare Conference Arena tariki ya 20 Werurwe 2020, mu mboni z’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Julius Chita, tugiye kureba abakobwa 5 aha amahirwe ko hazavamo uwegukana iri kamba.

    Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%. Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

    1.Isaro Rolitha Benitha (No9): Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza yiga ibijyanye na 'Applied Economics’.

    Uyu mukobwa wiga muri Ines Ruhengeri, yavuze ko igitekerezo cyo kwitabira Miss Rwanda yakigize mu 2020, nyuma yo kwisuzuma agasanga yujuje ibintu byose bisabwa ngo abe yakwegukana ikamba. Yiteze ko Miss Rwanda izamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo gukura abana b’inzererezi ku muhanda.

    Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations yakuye muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzikazi aho afite indirimbo 2, ni umukobwa wamenyekanye kubera Tattoo afite ku mubiri, ibintu yisangije muri 20 bahatanye. Umushinga we ni uwo kurwana n’ikibazo cy’ihungabana. Bitewe n’uburyo asubiza adategwa kandi ibitekerezo bye bikaba byubakitse, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kugera muri iri urshanwa.

    Kayirebwa Marie Paul (No13): Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Tourism

    Iri si izina rishya mu myidagaduro, ni umukobwa umaze kumenyerwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, mu ndirimbo ya Bruce Melodie na Kenny Sol 'Ikinyafu’, 'We Don’t Care’ ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny, Niko yaje’ ya Chris Hat uretse ibyo kandi yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018.

    Ishimwe Sonia(No10): Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG) muri College St André.

    Uyu mukobwa avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda arifata nk’urubuga rwiza kandi rukomeye rushyigikira umwana w’umukobwa mu iterambere rye. Umushinga we ni uwo gufasha ababyeyi kugabanya ingorane bagira mu rugendo rwo kubyara.

    Kayitare Isheja Morella: Akoresha nimero 14. Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.

    Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli aho barizwa muri Sosiyete ya Webest Model Management, ubu aho ari mu mwiherero yamaze kwegukana ikamba rya mbere ahize abakobwa bagenzi be 20 bari kumwe mu irushanwa rya (Challenge) rya siporo.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-batanu-bahabwa-amahirwe-muri-miss-rwanda-2021-mu-mboni-za-julius-chita

  • AMAFOTO : No muri Gym bajyamo bagakomeza umubiri…Abasore b’Amavubi bakomeje imyitozo #rwanda #RwOT

    Imyitozo bayikora inshuro ebyiri ku munsi, bakavanga iyo mu kibuga ndetse n’iyo gukomeza umubiri ya gym.

    Umukino bafite mu cyumweru gitaha tariki 24 Werurwe 2021, uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.

    Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, na bo biteganyijwe ko bakomeza kugera mu Rwanda muri iki cyumweru, babimburiwe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-No-muri-Gym-bajyamo-bagakomeza-umubiri-Abasore-b-Amavubi-bakomeje-imyitozo

  • Umugabo yarahukanye nyuma yo kumara igihe akubitwa n'umugore we wamuzizaga gutaha atinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare yakubiswe n'umugore we mu ijoro amuziza gutaha atinze. Inkoni zaramurembeje ageze aho arahukana yigira iwabo ategereza ko umugore yaza kumucyura araheba. Umugore we yamuhozaga ku nkeke amubwira ko nta jambo afite.

    Uyu mugabo yatanze ubuhamya avuga uko umugore we yamuhozaga ku nkeke amubwira ko nta jambo agifite. Yagize ati: ” Nagerageje kugirango mbane umugore neza arananira, yankubise inshuro zigera kuri 3 nagerageza kujya mu buyobozi bakambwira ngo nta jambo mfite. Noneho mvuyeyo ukugore arankubita. Ubundi kera habagaho ko umugore yahukanaga umugabo akaza kumucyura nonese njyewe ko nahukanye kuri ubu nkaba ndara hanze umugore yanze kunkyura cyangwa arifuza ko yabana n'abagabo be? “.

    Umugore w'uyu mugabo yemeye ko yamukubise amuziza gutaha atinze ngo yagiriye inama kenshi gutaha bitarenze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ariko umugabo ntiyabikozwa. Rimwe mu ijoro yakingiranye umugore we atashye akubitw urugi umugeri bararwana.

    Hari n'undi mugabo wari utuye mu murenge wa Mukama, mu karere ka Nyagatare ajya ku murega ku buyobozi ntibamwumva. Aba bagabo baravuga ko bababajwe cyane nuko bakubiswe n'abagore babo bajya kurega mu buyobozi ntibihabwe agaciro ahubwo bagafungwa. Barasaba abayobozi gukurikirana ibibazo by'abaturage aho bibera kurusha kubikurikiranira mu biro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yarahukanye-nyuma-yo-kumara-igihe-akubitwa-numugore-we-wamuzizaga-gutaha-atinze/

  • Ubuzima bwari bushaririye: Amarangamutima muri ya Gare ya Nyabugogo ku munsi wa mbere ingendo zisubukuwe –

    Icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, bitewe n’uko ishusho y’icyorezo icyo gihe yari ihagaze, imibare y’ubwandu bushya ikomeje gutumbagira.

    Nyuma y’iminsi mike, hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali yamaze ibyumweru bitatu. Ku wa 18 Gashyantare , Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko havaho Guma mu Rugo, ariko ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zikomeza gufungwa.

    Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, hemejwe ko ingendo hagati y’Uturere tw’Igihugu, n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zitangira gukorwa uretse ingendo ziva n’izijya mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara.

    Abashakira amaramuko muri Gare ya Nyabugogo by’umwihariko abakozi bafasha abagenzi kubona imodoka, bavuze ko bari bamaze iminsi itari mike mu buzima bushaririye kubera ko akazi kabo kari karahagaze.

    Nsengimana Valens yabwiye IGIHE ko ubuzima yanyuzemo bwatumye atandukana n’umuryango we.

    Ati “Twabyakiriye neza kuko twari tumaze gusonza, imiryango yacu yari imaze gutatana. Urebye abakoresha baradufashije ariko iminsi yabaye myinshi. Nyir’inzu yageze aho atubonamo abambuzi bituma ansohora mu nzu, mfata umwanzuro ko umugore wanjye n’abana bajya iwabo, ubwo nahise njya kubana n’abasore mu buzima bwa gisiribateri.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ndetse ngo yiteguye kugarura umuryango we.

    Ati “Ubu turashima ko badufunguriye ndumva na we[umugore we] agiye kugaruka.”

    Karimunda Shadaad yavuze ko bitari byoroshye na gato bitewe n’uko ubuzima bwa Kigali bushingiye ku kuba umuntu yagize icyo akora.

    Ati “Urebye hafi amezi atatu turi mu rugo ni ibintu byari bigoye cyane, nk’abantu twaryaga ari uko twakoze. Kurya byari ikibazo urumva ko gutunga umuryango bitoroshye. Ikintu cyangoye ni uko umwana yashoboraga kumbaza umugati cyangwa akambaza ati papa kuki utagiye ku kazi nkabura icyo mubwira.”

    Abagenzi bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu bemeza ko bishimiye cyane gahunda yo kongera kwerekeza hirya no hino nyuma y’amezi atatu ingendo zibujijwe.

    Hakizimana Jean Pierre utuye i Kabuga yari agiye mu Karere ka Ngororero gusura umuryango. Yemeje ko yajyaga ashaka uko yerekezayo mu mezi abiri ashize ariko akabura uko agenda, ku buryo byatumye ayirara ku ibaba nyuma yo kumva ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

    Ati “Numvise ingendo bazifunguye ndavuga ngo reka ngeyo mbasure. Umuntu aba abakumbuye cyane ni yo mpamvu tuba tugiye. Narabishakaga cyane ariko sinigeze mbona uko ngenda, ubu mfite icyizere kandi nabyakiriye neza kuba ngiye kuva hano nkajya mu rugo.”

    Nelly Kabohe, umunye-Congo wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yerekezaga mu Karere ka Rubavu. Yavuze ko yari akumbuye cyane ababyeyi be bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba mu Mujyi wa Goma.

    Ati “Ndishimye cyane ko ngiye kubona umuryango n’umukunzi wanjye kuko arankumbuye cyane. Numvise ko ingendo zemewe, natekerezaga ko biri bufate iminsi nk’itatu ariko uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko hari hashize iminsi myinshi. Nizeye ko kugera yo [Goma] bishoboka ariko ndabizi ko bihenze.”

    Ku ruhande rw’abatwara abantu mu buryo bwa rusange, bemeza ko abagenzi batitabiriye kuri uyu munsi kuko wasangaga imodoka ziruta ubwinshi abagenzi.

    Kanyarwanda Hussein, umukozi uhagarariye ibikorwa muri zone ya Kigali muri sosiyete ya Volcano Express, yabwiye IGIHE ko abagenzi batabonetse nk’uko byari byitezwe.

    Ati “Birashoboka ko abantu bose batari babimenye, cyane ko ibyemezo byaje busa naho bwije, hari abari bategereje kubyumva mu gitondo ku makuru birumvikana ni umunsi wa mbere. Ntabwo baje nk’uko byari byitezwe ariko tugomba kubyakira kuko ni umunsi wa mbere bizagenda biza.”

    Kanyarwanda yemeje ko ubuzima bwabo muri ibi bihe bishize butari bwifashe neza ariko ashimangira ko yishimira cyane uburyo Covid-19 igenda igabanuka kandi bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kongera kuba bwiza nk’uko byari bisanzwe.

    Abagenzi nabo bishimiye ko bongeye gukora ingendo

    Abatwara abantu n’ibintu muri gare ya Nyabugogo bavuze ko bari bamaze iminsi babayeho nabi

    Abinjiraga mu modoka basobanurirwaga ko bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda

    Amezi yari abaye atatu nta modoka yerekeza mu ntara wabona muri iyi Gare

    Gare ya Nyabugogo ubuzanzwe iba irimo abantu benshi kuri ubu bari bake

    Imodoka zabonaga abagenzi ni mbarwa ku munsi wa Mbere wo gukomorerwa

    Hari abayiraye ku kababa bakimara kumva ko ingendo zihuza Kigali n’Intara zafunguwe

    Kanyarwanda Hussein yavuze ko ku munsi wa mbere abagenzi bataje nk uko byari byitezwe ariko ko bazagenda baza gahoro gahoro

    Muri gare ya Nyabugogo hategera abantu bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu

    Kuri uyu wa Kabiri, urujya n’uruza muri gare ya Nyabugogo rwari rwagarutse

    Abashoferi ba Volcano ni bamwe mu bazindukiye muri gare baje kugeza abagenzi mu bice bitandukanye by’igihugu

    Abakozi ba sosiyete zitwara imodoka bishimiye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe bari mu ngo

    <iimg438477|center>

    Hari ibyerekezo bimwe na bimwe abagenzi bari bake ku munsi wa mbere

    Amafoto: Nanie


  • Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball ku mugabane w'Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, nibwo ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball CAVB ryatangaje ko imikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ryagombaga kubera mu mujyi wa Cairo wo mu Misiri itakibereye muri icyo gihugu ndetse n'amatariki y'igihe ryagombaga kubera yamaze guhinduke yegezwa inyuma.

    Izi mpinduka ku bijyanye n'iyi mikino nyafurika y'uko itariki yagombaga kuberaho ya 31 Werurwe kugeza kuya 12 Mata 2021 ikimurirwa tariki ya 16 kugeza kuya 28 Mata 2021 ndetse imikino ikavanwa mu gihugu cya Misiri ikajyanwa mu mujyi wa Sousse wo muri Tuniziya byatewe nuko igihugu cya Misiri cyagombaga kwakira iyi mikino itasubirije igihe niba koko biteguye kwakira iyi mikino, bityo rero CAVB ikaba yahise ifata umwanzuro y'uko iyi mikino nyafurika y'abagabo yazakinirwa muri Tuniziya.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter ndetse n'inyandiko igenewe itangazamakuru, CAVB kandi yatangaje ko imikino nyafurika mu kiciro cy'abagore nayo izabera mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse guhera tariki ya 16 kugeza kuya 28 Gicurasi 2021.

    Mu kiciro cy'abagabo kuri iyi mikino nyafurika izabera mu gihugu cya Tuniziya, igihugu cy'u Rwanda kizahagararirwa n'ikipe ya APR volleyball ndetse n'ikipe ya REG Volleyball, tubibutse ko kandi ikipe ya REG VC yatangiye imyiteguro y'iyi mikino nyafurika mu gihe ikipe ya APR VC yo itari yatangira kwitegura.

    The post Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball ku mugabane w'Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumukino-wintoki-wa-volleyball-ku-mugabane-wafurika-cavb-ryamaze-guhindura-igihe-ndetse-naho-irushanwa-nyafurika-ku-makipe-yatwaye-ibikombe-iwayo-rizabera/

  • Kigali : Ifoto y’umugabo urambaraye mu kidendezi cy’ibiziba iri kuvugwaho cyane #rwanda #RwOT

    Iyi foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagiye ivugwaho byinshi n’abakunze gukoresha Twitter cyane mu Rwanda.

    Bamwe bavuga ko kuko Piscine zimaze igihe zifunze, uyu yahisemo kubyoroshya yabona aya mazi yatanzwe n’imvura agahitamo kwiyibutsa piscine.

    Uwitwa Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Ndakeka icyemezo cyo gufungura piscine kizasohoka ku rupapuro rw’umuhondo (urupapuro rusohokaho imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri) ntabwo ari amazi y’umuhondo.'

    Naho uwitwa Nomiso Wa HOPE we yagize ati “Nonese ko pisine bazifunze reka abe yiyogera naho batarahafunga.”

    Uwiyise Urinde Wiyemera, yagize ati 'Inama y’Abaminisitiri iraterana kuri kino kibazo cyo koga bitemewe.'

    Iyi foto ikomeje kuvugwaho cyane kuri Twitter, bigaragara ko yafatiwe ahasanzwe hategerwa imodoka hamwe mu Mujyi wa Kigali kuko bigaragara ko aho uyu muntu yari aryamye hari haparitse imodoka.

    Iyi foto kandi yashyizwe hanze mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali imvura yaramukiye ku muryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kigali-Ifoto-y-umugabo-urambaraye-mu-kidendezi-cy-ibiziba-iri-kuvugwaho-cyane

  • Muhima: Abakekwaho gushikuza telefoni z’abaturage batawe muri yombi –

    Mu minsi ishize abaturage baca mu nzira ziri hafi ya ruhurura zo ku Muhima batatse ikibazo kibakomereye cy’ubujura bwambura bwari bumaze gufata indi ntera muri ako gace, bakavuga ko bukorwa n’abasore bazwi nka ‘Marine’, bacungaga umuntu anyuze muri ako gace bakamwataka bakamukubita, ibyo afite mu ntoki byose bakabitwara bakirukira muri ruhurura ku buryo atabasha kubakurikirana.

    Aba basore bakundaga gutegera abaturage hafi ya ‘Feu rouge’ ziri ahazwi nko kuri Yamaha ndetse n’ahahoze Gereza ya 1930.

    Umuturage witwa Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Muhima, avuga ko bishimiye ko aba bajura batangiye gufatwa.

    Ati “Nibadutabare aba-marine batumazeho ibintu. Uzi ko umuntu agushikuza telefoni akiruka ugasakuza akarinda arenga uri kumureba. Noneho baduye ingeso yo kuzishikuza abari mu modoka ku buryo nta muntu ugipfa kugenda avugira kuri telefoni ari mu modoka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko batangiye kohereza abanyerondo ahantu hakundaga kuba abajura kandi bikaba biri gutanga umusaruro.

    Ati “Abajura bo barahari, ariko baturuka hirya no hino ukumva mu mwanya bashikuje umuntu telefoni barirutse, bijya bibaho ariko niba mujya mukurikirana neza, murabibona ko natwe twabihagurukiye, ubu nta munsi n’umwe tudakora imikwabu. Icyo twakoze, twabanje gufata abanyerondo tubambika imyenda isanzwe bagiye mu kazi, kugira ngo akazi kabashe gukorwa neza bashobore gufata ba bajura batabikanze ngo biruke.”

    Yongeyeho ko bafite itsinda ry’abantu 10 bashinzwe ibikorwa by’imikwabu yo gufata abajura n’abacururiza mu kajagari, ku buryo ibi bikorwa bisa nk’ibyagabanutse ugereranije na mbere muri aka gace kari munsi y’ahakorerwa ubucuruzi bukomeye mu Mujyi wa Kigali, hazwi nka Down Town.

    Aba basore biyita aba-marine, batawe muri yombi kubera ibikorwa by’ubujura bakora