Category: Uncategorized

  • Ibintu 4 byingenzi bituma abagore biyi mins… – #rwanda #RwOT

    ibintu 4 cyane kurusha ibindi bituma abagore bakunda abagabo: 

    1.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama

      Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b'inkubaganyi ! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b'abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. 

    Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze. Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

     2.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

      Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumeya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije. Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by'umugore.

     Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w'inshuti bizaba bihagije. Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z'abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n'umubano mufitanye.Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere. 

     3. Abagore bakunda abagabo beza 

    Nubwo ubwiza bw'umuntu buhabwa agaciro n'umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n'umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese. 

     Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo. Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi. 

     4. Abagabo bafite amafaranga

      Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n'ubukire. Ngo nta ” je t'aime inzara igutema amara ” aka wa mugani w'umuhanzi Mwitenawe. Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n'amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104011/ibintu-4-byingenzi-bituma-abagore-biyi-minsi-bakunda-abagabo-cyane-104011.html

  • Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru y'akababaro yuje agahinda kenshi avuga ko Abanyarwanda bane bamaze kwicirwa muri Uganda mu minsi 30 gusa; impfu zabo zikaba zitarakorerwa iperereza nkuko amakuru agera kuri Rushyashya abyemeza. Abo Banyarwanda bose ni abagabo bari hagati yimyaka 30 na 60, bapfuye impfu zidasobanutse. Nta perereza ryakozwe na polisi ya Uganda cyangwa abayobozi abo ari bo bose kugirango byibura bamenye icyateye urupfu rwabo.

    Ku itariki ya 4 Gashyantare, Gasore Semukanya w'imyaka 36 yishwe azira ubusa maze amanikwa mu giti mu Karere ka Kisoro gaherereye mu majyepfo ya Uganda. Nyuma y'iminsi mike, ku ya 10 Gashyantare, Sebusande Lawrence w'imyaka 60 yiciwe mu Karere ka Isingiro, John Mushabe w'imyaka 31 yiciwe ku ya 14 Gashyantare mu Karere ka Mbarara. Ku ya 10 Werurwe, Hakizimana Celestin w'imyaka 53 yiciwe mu Karere ka Rukungiri.

    Aya makuru ateye agahinda yo guhohotera Abanyarwanda akomeje gutangazwa mu gihe ubuyobozi bw'igihugu cy'abaturanyi cya Uganda, bukomeje gucumbikira no gushyigikira imitwe myinshi yitwaje intwaro yiyita ko itavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda nyamara ahubwo ari iy'iterabwoba, igamije guhungabanya u Rwanda. Mu bihe byashize, hagaragaye uburyo Abanyarwanda banga kwinjizwa muri iyi mitwe batotezwa abandi bakicwa.

    None ubu abandi bafunzwe bazira gushinjwa ubutasi kandi bagakorerwa iyicarubozo mu buryo budasanzwe. Abapfuye kugira amahirwe bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda na Uganda babwirwa gusubira iwabo kandi bagasabwa kutazasubira muri Uganda. Ababyeyi batandukanijwe n'abana babo, abenshi basize imitungo itabarika baza amara masa. Imiryango yaratatanye, inzirakarengane nyinshi zabuze imibereho kubera urwango rukabije rukwirakwizwa na Leta ya Uganda, cyane cyane Perezida Yoweri Museveni ugamije kumva ko yahindura ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Imwe muri iyo mitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi i Kampala ni umutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa wa RNC. Uyu wabaye nyirabayazana w'ibitero bya gerenade byahitanye abantu mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali bikaba byarabaye hagati ya 2010 na 2013. N'ubwo bamwe bagerageje kubihakana, Uganda ntiyahwemye gutanga ubufasha bwose mu gushyigikira RNC mu nzozi zabo mbi zidafite ishingiro zo gutera u Rwanda no guhirika guverinoma yemewe aho barota bahagaze.

    Abayobozi muri Uganda bakomeje kwinjiza no gushaka abarwanyi bajya muri RNC bakanyanyagizwa hirya no hino mu rwego rwo gushaka no gukora igishoboka cyose ngo u Rwanda rubure amahoro, abarwanyi bashakishwa baturutse cyane cyane mu nkambi z'impunzi.

    The post Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-kwezi-kumwe-gusa-abanyarwanda-bane-bamaze-kwicwa-urubozo-muri-uganda-babeshyerwa-ko-ari-intasi-zu-rwanda/

  • Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy'umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi, umuramyi ndetse n'umwanditsi Aline Gahongayire arishimira urwego rwindirimbo yatekerejwe mu gihe kingana n'umwaka umwe imaze kugeraho mu minsi mike ishize igeze hanze, ni indirimbo yitwa Izindi mbaraga akaba yarayikoranye na Niyo Bosco ukunzwe muri iyi minsi.

    Aline ni umwe mu bakora umuziki wo kuramya Imana bafite izina rikomeye cyane mu Rwanda, akaba umwe mu bawutangiye bikanagaragarira mu bikorwa bitandukanye ahuriramo nabamukurikira nko mu bitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru ndetse no mu bikorwa byo gufasha.

    Mu kiganiro twagiranye na Aline Gahongayire yatangiye atubwira uko ubuzima buhagaze cyane ku bahanzi bakora indirimbo zaririmbiwe Imana, yagize ati 'Kugeza ubu ubuzima burakomeje mu mbaraga z'Imana Turishimwe'.

    Yakomeje atubwira inzira byanyuzemo ngo indirimbo hari izindi imbaraga ngo ikorwe afatanyije na Niyo Bsco, Aline ati 'Ni indirimbo twakoze nyuma yaho twari twarabipanze mu gihe cy'umwaka umwe ushize, igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo twembi twakigize umunsi wa mbere duhura mu mwaka ushize.'

    'Kugeza ubu iyi ndirimbo yafashije abantu benshi nkuko babitubwira ndetse banabitugaragariza mu nzira zitandukanye kuko abenshi batubwira ko irimo kubasubizamo imbaraga ndetse n'akanyamuneza mukuyumva'.
    Aline gahongayire yasoje atubwira ko kuri ubu hari imishinga myinshi afite muri iyi minsi cyane cyane yitegura no kumurika izindi ndirimbo mu minsi iri imbere.

    Mu butumwa yasorejeho Aline yagize ati' ubutumwa naha abakunzi banjye ndetse nab'indirimbo zo guhimbaza Imana ni ubwo kubabwira ngo bakomeze bakomere basubizwemo imbaraga bizere Imana kandi banyurwe, ndabakunda ndetse kandi nkanabasaba ko basangiza benshi iyi ndirimbo'.

    The post Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy'umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-ndirimbo-bateguye-mu-gihe-cyumwaka-umwe-aline-gahongayire-arishimira-urwego-indirimbo-ye-na-niyo-bosco-igezeho/

  • Ubuhamya bwa Charlotte Yesu yomoye ibikomere yagiriye mu bupfubyi #rwanda #RwOT

    Murorunkwere Charlotte umukristo mu itorero ADEPR umudugudu wa Nyarugenge, muri genocide yabuze abayeyi be na bamwe mu bavandimwe be bimutera gufata inshingano zo kurera abo bavukana kandi na we ari umwana, ubuzima bwarabashaririye bikomeye nyamara yikomeje kuri Yesu arinda agakiza ke kandi Imana yabaye mu ruhande rwe kuburyo ayishima ndetse akibutsa abafite icyo kibazo ko Yesu ari w’imfubyi.

    Charlotte yavutse asanga umuryango we usengera muri Kiliziya Gatolika ariko umuryango wa mama we harimo ba nyirarume basengeraga muri ADEPR. Uko yagendaga ajya kubasura i Bugesera byatumye akunda abarokore kuko yabonga basenga bitandukanye, ariko yagiraga se wanga ko ajya gusengera mu barokore ariko ntibyamuciye intege ahubwo yageze aho arakizwa nk’uko abisobanura ati:

    'Igihe kimwe niga mu wa kane w’amashuri abanza narose inzozi mbona impanda iravuze mbona abantu bamwe bagiye mu ijuru naho abandi bajya mu muriro ngira ubwoba nuko mbona umugabo uteye ubwoba anje iruhande arambaza ngo kuki utakijijwe? Ndamusubiza ngo ni papa wambujije, arambwira ngo kuko wanze gukizwa rero ndaguhanana n’abanyabyaha. Nakangutse mfite ubwoa mpita njya kureba umurokore abimfashamo ntangira kujya njya gusenga.

    Umunsi umwe nakubitanye na papa mvuye gusengera Nyakabanda ngeze mu rugo arankubita ambwira ngo sinzasubire mu basazi. Mama nawe yangiriye inama yo kutazasubirayo kuko papa abyanga cyane ariko nagiye kwa marraine wa batisimu mpasanga igitabo cy’indirimbo ndakimusaba arakimpa nkajya nicara mu nzu nkagisoma ariko ngafashwa cyane n’indirimbo ya 21 mu z’agakiza 'Nimuze turebe imbere' Narayiririmbaga ngafashwa maze nkarira.

    Bidatinze genocide yarabaye ariko mu gipangu cyacu hari umusore witwaga John wahakodeshaga ariko yari umupantecote wuzuye Umwuka Wera, twarasenganaga ndibuka umunsi umwe yarasenze kuva saa mbili ageza saa munani avuga ururimi rushya, njyewe kuko ntari mbimenyereye narasinziriye, yarankanguye arambwira ati 'Imana irambwiye ngo izakurinda uzabaho nyuma y’iyi ntambara , ariko njyewe ngiye gutaha mu ijuru. John rero baramwishe, ababyeyi n’abavandimwe bamwe barapfa ariko abandi turasigarana ari njye mukuru muri bo mu buzima bugoye ariko Imana yarandinze nk’uko yari yabivuze.

    Genocide irangiye nari mfite imyaka 15 kandi ngomba kurera barumuna banjye, byari ubuzima bugoye cyane nta byo kurya, twaje guhura na nyogokuru turabana ariko na we yari ashaje cyane ngomba kubitaho bose ariko ikintu cyamfashije ni uko nashakashatse Imana ndakizwa biremera nkajya njya mu butayu ngasenga ibibazo byose nkabibwira Yesu kandi arumva. Hashize iminsi micye arapfa, kuko ari njye wari mukuru nagombaga kumushyinguza ariko Yesu yaradutabaye abaturanyi baradufasha turamushyingura mu cyubahiro.

    Igihe cyarageze ubuzima buratugora kuko twari abana kandi nta mikoro byarangoraga kubashakira ibyo kurya, kwambara, kumenya ko bakarabye n’ibindi. Aha ni ho naboneye ko Yesu ari se w’imfubyi kuko yaratureze muri ubwo buzima bugoye. Hamwe no gukizwa nagize inshuti zo mu nzu y’Imana bakajya baza kudusura, bakadusengera bakatuba hafi ariko mubyukuri ubuzima bwari bugoye.

    Inzara yaraturiye bikubitiraho n’uburawayi bwa barumuna banjye, bararwaraga nkajya mu bitaro abasigaye mu rugo nabo nshinzwe kubamenya nuko bikankomerera. Twigeze gusonza inzara iratwica tumara iminsi 7 tutarateka hari ku Cyumweru njya gusenga mu Nyakabanda nigira inama yo kujya gusaba ibiryo ndagenda ngezeyo bati 'Urabona ukuntu amasengesho yakugize utarya koko? Nyamara yari inzara, bahise bankorera icyayi cya NIDO barakimpaye nanga kukinywa nibutse ko abana nasize murugo naba mbahemukiye, naratashye ndihangana ngeze mu rugo ndapfukama ndasenga mbwira Yesu ngo ababyeyi n’abavandimwe banjye warabishe nonenatwe ugiye kutwicisha inzara? Nasengaga nk’umwana .

    Iryo joro twararyamye bigeze nka saa kumi z’igitondo twumva umuntu arakomanze nkinguye ampa ibihumbi icumi arambwira ati 'Nta mahoro nari mfite kuko numvaga papa wanyu aho ari angaya ko ntaje kubasura kuko twari incuti magara'. Narishimye ndagenda mpahira abana turarya turishima mpita mbona ko Yesu atinda gusubiza ariko yumvise.

    Igihe cyarageze tubona umuzungu w’umuterankunga akajya aduhahira, akatwishyurira amashuri, akatwambika ndtse bigeze aho atwubakira inzu y’ibyumba bibiri na salon, atugurira intebe ,akabati n’ibindi bikoresho bitandukanye. Kuva ubwo nta nzara yongeye kutwica'.

    Asoza ubuhamya bwe, Charlotte arashima Imana yamufashije kurera barumuna be kandi ikamuha ubwenge bwayo, aributsa kandi abantu bari mu bupfubyi ko Yesu ari Se w’imfubyi akaba umugabo w’abapfakazi bityo bamwikomezeho azabarengera.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Charlotte-Yesu-yomoye-ibikomere-yagiriye-mu-bupfubyi.html

  • Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere –

    Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative Coopthevigi (Cooperative du Thé Villagois de Gisakura), bagemura icyayi ku ruganda rugitunganya rwa Gisakura.

    Aba bahinzi harimo abatangiye kugihinga mu mwaka wa 1973, barimo na bamwe bigeze kukirandura bagatera amashyamba kuko babonaga nta musaruro kibaha. Nyuma baje gusanga baribeshye bongera guhinga icyayi no kucyitaho bongera ubuso gihinzweho, kuri ubu kikaba kiri kubaha umusaruro ushimishije.

    Umwe muri abo bahinzi ubimazemo igihe yitwa Kalisa Cyprien wo mu Murenge wa Ruharambuga. Yavuze ko yaje kuvumbura ko umusaruro w’icyayi uterwa n’uburyo umuhinzi yacyitayeho, bigatuma aza gufata umwanzuro wo kucyitaho no kugikorera, none kuri ubu kikaba gitumye abayeho neza.

    Yagize ati “Natangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 1973, icyo gihe ntabwo byari byiza cyane nk’ubu kuko gisigaye gifite inoti. Hari abagiye bakireka bagatera amashyamba kubera ko nta musaruro cyatangaga, kandi na bo ntabwo bakitagaho cyane. Nyuma yaho batangiye kutwigisha ibyiza byacyo, hari abongeye batema amashyamba barongera baragihinga kandi kiri kubaha umusaruro ushimishije.”

    Yasobanuye ko kubera ubu buhinzi bw’icyayi, bwatumye abona inguzanyo zituma yiteza imbere binyuze mu kwagura ubuhinzi bwe ndetse no gukora irindi shoramari.

    Yagize ati “Iyo nkeneye amafaranga, ndagenda kuri Sacco bakanguriza kuko baba bizeye ko nzabishyura bitangoye. Mfata hafi ibihumbi 80 Frw ku kwezi ku buso bwa hegitare mpinga, kandi ubu namaze kwiyubakira inzu nziza ntuyemo n’abo tubana.”

    Amafaranga aturuka mu buhinzi bw’icyayi yatumye bamwe muri bo batangira indi mishinga irimo nko korora ndetse abanyamuryango ba Koperative ya Coopthevigi bose bishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse bakigurira ubwishingizi bwa ‘Ejo Heza’.

    Kabagwira Valérie wahawe inka muri uyu mwaka abikesha uburyo yita ku cyayi cye, yavuze ko byamuteye umuhate wo gukomeza gukorera icyayi cye.

    Yagize ati “Narishimye cyane, ubu nanjye ngiye korora mbone umusaruro. Nzabonaho amata, ifumbire yo gufumbiza imyaka kandi byose biturutse ku buryo nita ku cyayi cyanjye.”

    Mukarere Elina na we ati “Buri kwezi mbona ibihumbi 40 Frw, igihe maze mpinga icyayi cyaramfashije. Mfite akazi kanjye gahoraho, ndi umubyeyi w’abana batatu kandi icyayi cyamfashije kubarihira amashuri kugeza umwe muri bo anarangije kaminuza. Bampaye inka none nanjye noroje mugenzi wanjye kandi nanjye yanteje imbere kuko mbona ifumbire ndetse nabonye n’ikimasa ndakigurisha, amafaranga nkuyemo amfasha kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”

    Umuyobozi wa Koperative ya Coopthevigi, Nyiravuguzifa Drocella, yavuze ko gahunda yo gutanga inka ku bahinzi bahize abantu ituma abahinzi bose ba koperative bagira ishyaka ryo guhinga kinyamwuga no kwita ku mirima yabo, bityo umusaruro wa koperative ukiyongera muri rusange.

    Iyi gahunda kandi inatuma abahinzi biteza imbere bakabona ahandi bakura amafaranga atari mu buhinzi gusa.

    Yavuze ko muri uyu mwaka bafite intego yo gutanga inka esheshatu ku bandi banyamuryango kandi bakaba bafite icyizere cyo kuzatanga inka ku bahinzi bose b’iyo koperative mu myaka ya vuba.

    Ati “Mu bahinzi dufitemo inka 30 zigenda zibyara zijya ku bandi bahinzi. Iyi gahunda yatangiye kuva mu mwaka wa 2017 kandi tugendera ku muntu ufite umurima mwiza kuko hari abagiye bakirandura bagatera amashyamba. Ubu twamaze koroza abantu babiri bo mu Mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga. Turacyoroza abantu inka kuko esheshatu tugomba kuzitanga muri uyu mwaka.”

    Ku ruhande rwa Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, yavuze ko umurenge wageze ku iterambere rikomeye bitewe n’ubuhinzi bw’icyayi, kuko cyatumye abawutuye biteza imbere.

    Yagize ati “Badufasha muri byinshi, usanga kwishyura imisanzu ya mituweli ndetse n’iya Ejo Heza byoroha. Bituma abaturage babona akazi bakiteza imbere, ugasanga abana benshi bajya ku ishuri aho kwirirwa iwabo kandi bakaba bameze neza bariye.”

    Coopthevigi igizwe n’abanyamuryango 978 barimo abagabo 633 n’abagore 345. Bose hamwe bibumbiye mu mashyirahamwe icyenda ahingira hamwe ku butaka buhuje.

    Mu mwaka wa 2020, aba bahinzi babonye umusaruro w’icyayi ungana n’ibilo miliyoni 2.645.130 ukaba warabahaye inyungu y’amafaranga angana na miliyoni 606.635.530 Frw.

    Aha ni ho Coopthevigi ihingira icyayi

    Iyi koperative yamaze kwiyubakira inzu abanyamuryango bayo bakoreramo

    Abagize koperative bagenda borozanya inka, mu rwego rwo kwiteza imbere

  • Umugabo yishwe n'agahinda afata Tingatinga asenya inyubako ihenze cyane yari yarubakiye inkumi ikaza kumubenga (AMAFOTO +video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo utatangajwe amazina, ukomoka muri Afurika y'Epfo ngo yafashe iki cyemezo cyo gusenya inzu ihenze yari yarubakiwe umukobwa w'inshuti nyuma yo kumubwira ko iby'urukundo rwabo birangiye.

    Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, harimo imodoka izwi nka tingatinga irimo gusenya iyi nyubako y'agaciro gakomeye.

    Amakuru avuga ko bijya gutangira ,Umukobwa ari we wabwiye umukunzi we ko afite ikibanza bityo ko bakubakamo inzu bazabamo bamaze kubana.

    Uyu mugabo w'umushoramali ngo yahise abyumva vuba maze afata amafanga ye, agera ku bihumbi 65,000 by'amadorari, ni ukuvuga asaga Miliyoni 64 z'amanyarwanda, ayubakisha inzu y'akataraboneka mu gace i Ka Magugu.

    Nyuma, umugabo yagiye yumva amakuru ko umukunzi we yaba yifitiye undi muntu bari mu rukundo, ibyatumye afata umwanya akajya kuganira n'umukunzi we ngo amubaze ukuri guhari.Ubwo umukobwa yahise amubwira ko ashaka ko bahagarika ibyabo ,maze buri wese agaca ukwe.Ibi byatumye nyamugabo ahita afata icyemezo cyo gusenya ya nzu ihenze cyane, gusa bamwe ntibashimishijwe niki cyemezo kuko bamunenze ko yapfushije amafaranga ubusa hanyuma ninzu ye akayisenya.

    Ese ari wowe wari kubyifatamo gute?twandikire muri comment.

    Kanda hano hasi urebe video y'uyu mugabo asenya inzu ye yari yarubakiye umukunzi:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishwe-nagahinda-afata-tingatinga-asenya-inyubako-ihenze-cyane-yari-yarubakiye-inkumi-ikaza-kumubenga-amafoto-video/

  • Kamonyi: Bane batawe muri yombi bagiye gutuburira umuturage amadolari ibihumbi 100 – #rwanda #RwOT

    Batawe muri yombi kuri uyu wa mbere aho Polisi yabikoze ku bufatanye n'izindi nzego. Bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko umwe ni we uhaba, babiri batuye mu Mujyi wa Kigali naho undi aba mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko amafaranga bari bagiye guha uwo muturage yari ibipapuro birengejeho inoti.

    Yavuze ko bari bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru barengejeho inoti y'impimbano isa nk'amadorali ya Amerika.

    Ati 'Bamubwiraga ko bingana n'amadorali ya Amerika ibihumbi 100. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadorali noneho we akabaha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.'

    SP Kanamugire yavuze ko uwo muturage yahise abimenyesha inzego zitandukanye noneho zirakorana bahita bafatirwa mu cyuho.

    Bose bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi.

    Yagiriye inama abaturage yo kujya bagira amakenga y'abaza bababwira ko bashaka kubagirira neza no kubungukira, kandi bakajya bihutira kubimenyesha inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano igihe bahuye n'abantu nk'abo.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Naho umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bane-batawe-muri-yombi-bagiye-gutuburira-umuturage-amadolari-ibihumbi

  • Kamonyi: Bane batawe muri yombi bagiye gutuburira umuturage amadolari ibihumbi 100 –

    Batawe muri yombi kuri uyu wa mbere aho Polisi yabikoze ku bufatanye n’izindi nzego. Bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko umwe ni we uhaba, babiri batuye mu Mujyi wa Kigali naho undi aba mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko amafaranga bari bagiye guha uwo muturage yari ibipapuro birengejeho inoti.

    Yavuze ko bari bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru barengejeho inoti y’impimbano isa nk’amadorali ya Amerika.

    Ati “Bamubwiraga ko bingana n’amadorali ya Amerika ibihumbi 100. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadorali noneho we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

    SP Kanamugire yavuze ko uwo muturage yahise abimenyesha inzego zitandukanye noneho zirakorana bahita bafatirwa mu cyuho.

    Bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi.

    Yagiriye inama abaturage yo kujya bagira amakenga y’abaza bababwira ko bashaka kubagirira neza no kubungukira, kandi bakajya bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano igihe bahuye n’abantu nk’abo.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Naho umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    [email protected]


  • Amajyepfo: Abayobozi b’imidugudu bose bari guhabwa ‘Smart phones’ zibafasha kunoza akazi –

    Ni telefone bari guhabwa n’ubuyobozi bw’iyo ntara kuko bari bamaze igihe bagaragaza ko bahura n’imbogamizi ntibabashe gukora akazi kabo neza kubera kutagira telefone zigezweho ndetse na murandasi (internet).

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko bazibahaye mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byabo no kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.

    Ati “Abakuru b’imidugudu bakomeje kugenda bagaragaza ko bakeneye ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru kandi neza, ariko kandi ko bazitirwa n’amatelefone atabibemerera kuko hari igihe bakenera gufata amafoto no gukoresha internet ariko bikababera imbogamizi.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’uko ba Mudugudu babisabye abayobozi batandukanye bagiye babasura, ku rwego rw’Intara hafashwe umwanzuro wo kubafasha kubona izo telefone hashakwa uko buri Muyobozi w’Umudugudu azahabwa telefone.

    Ati “Ubu zagajejwe mu turere twose, igikorwa cyo kuzibaha kirimo gukorwa; ariko ikigambiriwe kuruta ibindi ni ukugira ngo babashe kunoza serivise basanzwe batanga baha abaturage, kunoza uburyo bw’amakuru batanga ndetse no kubafasha mu nshingano zabo z’akazi ka buri munsi.”

    Bamwe mu bakuru b’imidugudu bamaze guhabwa izo telefone babwiye IGIHE ko bazakiranye yombi kuko bari bazikeneye cyane, kandi bagiye guhindura byinshi mu mikorere.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Nyaruguru, Vuganeza Emmanuel, yavuze ko nk’umuntu uyobora umudugudu uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi izamufasha byinshi.

    Ati “Mbere byatugoraga kuko twatangaga amakuru ku munwa gusa. Ubu amakuru yose nzajya mba nyafite ndetse mfite n’amafoto kuko mba ngomba gutanga amakuru y’aho duhurira ku Kanyaru.”

    Ibi kandi byemezwa na Nyirahabimana Cartas uyobora Umudugudu wa Kinyinya mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko agiye kurushaho kunoza akazi cyane cyane yihutisha amakuru.

    Ati “Igiye kumfasha kunoza akazi kuko hari igihe nahuraga n’ikibazo ngomba gutangaho amakuru, ariko nahamagara ntibihute kubera kutumva uburemere bwacyo. Ubwo urumva ko ninjya mbaha amafoto bazajya babyibonera bakihuta bakaduha ubutabazi.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ubusanzwe ba Mudugudu bose bari barashyizwe mu buryo bwo guhamagarana batishyuye (user group) ariko kuri ubu telefone bari guhabwa zirimo internet y’amezi abiri, kandi bemeranyije n’ubuyobozi bw’uturere ko buzabafasha kujya bakomeza kubona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze neza.

    Yabasabye gukoresha izo telefone neza zikabafasha kunoza akazi kabo.

    Ati “Murabizi ko amakuru menshi dukenera tuyakura ku mudugudu, twizeye rero ko raporo zabo zigiye kunoga kurushaho, ariko kandi bikabafasha no kurushaho kwegera abaturage no gutanga serivise koko nk’uko ikenewe no kubakorera ubuvugizi aho bikenewe.”

    Mu Ntara y’Amajyepfo hose hari gutangwa smart phones 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

    Abayobozi bose b’imidugudu mu Majyepfo batangiye guhabwa telefone zigezweho

    Ba Mudugudu bahawe smart phones bavuze ko zigiye kubafasha kunoza akazi

    Guverineri Kayitesi mu gikorwa cyo gutanga smart phones kuri ba Mudugudu bo mu Karere ka Nyaruguru

    Guverineri Kayitesi yasabye ba Mudugudu gukoresha izo telefone neza kugira ngo zibafashe kunoza akazi kabo

    Igikorwa cyo gutanga izo telefone mu karere ka Nyaruguru cyitabiriwe n’inzego zirimo iz’umutekano

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier ashyikiriza umwe mu ba Mudugudu Smart phone

    [email protected]