Category: Uncategorized

  • U Buholandi: Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Abagore hagarukwa ku ngaruka zasizwe na COVID-19 –

    Ibi birori byizihijwe ku wa 13 Werurwe 2021, byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro, abibutsa impamvu yabahuje n’insanganyamatsiko y’uwo munsi.

    Yagize ati “Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2019 u Rwanda n’Isi yose twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ibihe turimo bikaba bitoroshye kuko byagize ingaruka ku buzima n’imibereho byacu, ubukungu burahazaharira, bituma abantu batisanzura uko bisanzwe, ngo bahure basabane, bizahaza cyane abari mu kazi k’ubuvuzi. Ibi bibazo ntawe byasize ariko kandi byanagize ingaruka zikomeye ku gitsina gore muri rusange.’’

    Abagore bari mu ba mbere bari mu butabazi mu buvuzi mu nzego zose, 70% mu bakora mu buvuzi, ubushakashatsi bugaragaza ko ari igitsina gore.

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko nubwo uyu mubare ushimishije bitabuza ko usanga mu bafata ibyemezo ari bake ku Isi ndetse no mu bihugu bitandukanye.

    Ati ‘‘Umunsi nk’uyu ni uwo gutekereza ku burenganzira n’ubwisanzure bw’umugore mu byo dukora byose mu mashyirahamwe aduhuza n’ahandi ariko nabo bagiramo ijambo n’ibikorwa mu rwego rw’igihugu.’’

    Guverinoma y’u Rwanda mu rugendo rurerure yakomeje guha umwanya abagore mu mirimo yose no mu buyobozi bufata ibyemezo bakagiramo uruhare.

    Mu mibanire n’imikoranire myiza ibi Guverinoma y’u Buholandi yabyumvise vuba kandi ikomeje ‘kuduteramo inkunga kugira ngo dukomeze tugere ku ntego igihugu cyacu gishaka kugeraho.’

    Nduhungirehe yakomeje ati ‘‘Babikora bashyigikira imishinga yo guteza imbere ibikorwa by’abagore muri rusange mu bice bitandukanye by’imirimo bakora.’’

    Mu kiganiro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jackline, yavuze uko politiki y’u Rwanda ihagaze mu buringanire bw’umugore.

    Yagarutse ku buryo imibare yagiye yiyongera mu nzego zose aho abagore bahabwa imyanya mu nzego z’ubuyobozi.

    Ati ‘‘Mu Rwanda uburinganire ni ikintu twiyemeje, mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ubu 30% by’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bufata ibyemezo.

    Kubera icyorezo cya COVID-19, imiryango iyobowe n’abagore yagizweho ingaruka ku kigero cya 39,5%, naho iyobowe n’abagabo igera kuri 37,6%, bigaragara ko abagore bakozweho cyane.

    Mu butumwa bwe, yagiriye inama abagore aho batuye hose kujya bamenya amategeko abarengera.

    Mukamana Christella utuye akaba anakorera mu Buholandi mu bijyanye n’ubuzima yatanze ikiganiro agaruka ku kuntu umugore ukora muri ibi bihe mu nzu z’abarwaye COVID-19, yazahajwe n’ibyo abona bidasanzwe, harimo kwita ku muntu urembye mu kanya gato agapfa umureba, kandi bikaba byarabaye kuri benshi mu minsi yashize.

    Ati ‘‘Kubona umuntu mwakoranaga na we apfuye, urabyibaza bikakurenga bigatera benshi ihahamuka. Gukora amasaha menshi nta kuruhuka kandi kenshi urushye, uwo waruhiye ubuzima bukanga agapfa, ni ibintu bitoroshye umugore ahura nabyo kuko ari nabo benshi muri aka kazi.’’

    Marina Diboma, inshuti y’u Rwanda ni umwe mu bagore bakorera mu Buholandi wungirije Umuyobozi w’Ikigo NABC (Netherlands Africa Business Council) yerekanye uko icyorezo cya Covid cyazahaje urwego rw’abakora ishoramari.

    Ati ‘‘Mu bafatanyabikorwa bacu harimo n’abo mu Rwanda, iyo urebye ukuntu mu Rwanda bakoze mu gufasha Abanyarwanda bahuye n’iki cyorezo ubuyobozi bugerageza kuba hafi abaturage, bukabagenera ibyo kubatunga aho bikenewe byerekanye aho u Rwanda rugeze mu mitekerereze hashimishije.’’

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yashimiye abitabiriye ibi biganiro

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije Umunsi w’Abagore

    [email protected]


  • Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugenderana n’utundi.

    Minaloc yatangaje ko utwo turere ‘turakomeza kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu karere’. Ingendo zose gisohoka cyangwa zinjira muri utwo turere uko ari dutatu zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

    Icyakora, imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utwo turere. Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu turere twa Nyanza na Gisagara ntizemerewe guhagarara.

    Minaloc yavuze kandi ko inama rusange zihuza abantu imbonankubone (physical meetings) zibujijwe muri utwo turere kandi ingendo zitubujijwemo guhera saa Moya z’ijoro (19h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00) naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

    Abatuye muri utwo turere uko ari dutatu bibukijwe ko usibye ayo mabwiriza yihariye abareba, indi myanzuro y’Imana y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yubahirizwa uko iri.

    Minaloc yavuze ko ayo mabwiriza azamara igihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa.

    Kuri uyu wa Kabiri Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko bazafatanya n’inzego zitandukanye kuganzura uko amabwiriza ari kubahirizwa kandi abazayarengaho bazahabwa ibihano.

    Yagize ati “Abaturage icyo tubasaba ni ukubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kugira ngo dutsinde iki cyorezo. Abazayarengaho bazahanwa kuko tuzafatanya n’inzego zitandukanye gukora igenzura.”

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Guhozwa ku ngoyi na Museveni byatumye ubwoko bw'Abanyarwanda muri Uganda busaba guhindurirwa izina – #rwanda #RwOT

    Inama Nkuru y'ubwoko bw'Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, banditse ibaruwa bavuga ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo kugira ngo ''Bareke kwitiranywa n'abaturage bo mu kindi gihugu cy'abaturanyi''.

    Amakuru avuga ko Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura n'ihohoterwa ritandukanye, ririmo kwimwa uburenganzira buhabwa abandi baturage bashinjwa kuba abanyamahanga kandi ubwoko bwabo bwemewe n'Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu mwaka wa 1995.

    Bivugwa ko abanyepolitiki b'Abagande bakomoka mu bwoko bw'Abanyarwanda, babuzwa amahirwe arimo kwiyamamaza no kugira imyanya ikomeye muri poitiki ya Uganda, naho urubyiruko rukabuzwa amahirwe arimo kubona indangamuntu, uruhushya rw'inzira, kwiyandikishaho sim cards za telefoni, kugira konti muri banki, kwinjira mu gipolisi n'igisirikari ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Nk'urugero, urubyiruko rurenga 80% rw'Abagande bo mu bwoko bw'Abanyarwanda, bimwa uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw'inzira kandi nta mpamvu ifatika bahawe. Abandi bimwa uburenganzira bwo gutunga umutungo urimo ubutaka, ndetse abandi babufite bakabwamburwa.

    Uko guhozwa ku nkeke no kwimwa uburenganzira bwabo, byatumye Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda bandika urwandiko rugaragaza ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, kugira ngo bareke kwitiranywa n'abandi baturage batuye mu Rwanda kuko iyo ari imwe mu mpamvu ituma bakomeza guhohoterwa.

    Guhindura izina ry'ubwoko bw'Abanyarwanda ni umugambi muremure wa Museveni

    N'ubwo bisa nk'aho ari Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda yifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, amakuru yizewe yemeza ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wo gusiribanganya ubu bwoko, bitewe n'urwango rukomeye yanga Abanyarwanda.

    Urwango rwa Museveni ku Banyarwanda rwatangiye kuva mu myaka ya kera, ariko rukaza umurego mu myaka ya za 2000, nyuma y'intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo z'ibihugu byombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaza kurangira Abagande bakubitiwe ahareba i Nzega ndetse bagatakaza ingabo nyinshi cyane zirimo n'abasore bari bavuye kwiga amasomo ya gisirikari akomeye mu mahanga.

    Kuva icyo gihe, urwango Museveni afitiye u Rwanda rwararumbutse, atangira kwifatanya n'imitwe ishaka gukuraho Leta y'u Rwanda biramunanira, kugeza ubwo atekereje no guhindura izina ry'Abagande bene wabo bitwa Abanyarwanda.

    Uretse ibyo, Museveni yanashyize imbaraga mu kugerageza gusibanganya ubwo bwoko, binyuze mu kugabanya no kubeshya imibare y'abagize ubwo bwoko.

    Nk'ubu mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 1962, abo mu bwoko bw'Abanyarwanda bari 20% by'abari batuye mu gace ka Buddi, kaje kwitwa Masaka. Magingo aya ariko, bitekerezwa ko 20% by'abatuye ako gace ari bo batari Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ibyerekana uburumbuke bukomeye bw'Abanyarwanda batuye muri ako gace.

    Ibarura ry'abaturage ryo mu 1992, ryagaragaje ko Abanyarwanda bari ubwoko bwa gatanu mu moko manini ari muri Uganda, bagize 5.8% by'abatuye Uganda bose.

    Iyi mibare ariko ntiyakomeje kugaragazwa kuko mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2014, ubwoko bw'Abanyarwanda butigeze bubarurwa mu yandi moko, ahubwo hagaragazwa ko ubwoko bw'Abagande ari bwo bunini bukagirwa na 16% by'abatuye Uganda bose, bagakurikirwa n'Abanyankole bagize 9.6%, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Abasoga bagize 8.8% by'abaturage ba Uganda.

    Ni ibintu bidasanzwe kubona ubwoko runaka bwifuza guhindura izina ryabwo, kandi bigakorwa kubera uburyo ubwo bwoko buhohoterwa, bityo guhindura izina bikaba igikorwa kigamije kurinda 'ahazaza habwo'.

    Bamwe mu Banyarwanda bo muri Uganda bari mu bagizweho ingaruka n'umubano mubi umaze iminsi wakuruwe n'iyicarubozo n'ifungwa rya hato na hato inzego z'umutekano za Museveni zagiye zikorera abanyarwanda babaga banze kwifatanya n'imitwe ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Benshi mu basesenguzi bagaragaza ko umugambi wa Museveni wo gushaka gusibanganya ubwoko bw'Ababanyarwanda utazagerwaho, kuko guhindura izina ry'ubwoko bidakuraho ibindi bimenyetso bikomeye byubaka isano y'ubwoko, birimo isano y'amaraso, gusangira ururimo, umuco n'ibindi bitandukanye.

    Icyo Museveni yirengagiza muri ibi byose, ni uko Abanyarwanda n'Abagande bafitanye isano ry'igihe kirekire, ku buryo bitoroshye kubatanya burundu, ndetse nawe arabizi ko umunsi igihe cye cyarangiye, umubano w'Abanyarwanda n'Abagande uzongera gusagamba nk'uko byahoze.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bwasabye guhindurirwa izina, bakareka kwitwa ‘Abanyarwanda’ bakitwa ‘Abavandimwe’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhozwa-ku-ngoyi-na-museveni-gutumye-abagande-bafite-inkomoko-mu-rwanda-bifuza

  • U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2021, nibwo Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashyize umukono ku masezerano n'ibigo bigiye gukora iyi mishinga birimo Umuryango ARDE Kubaho ukora ubuvugizi mu bijyanye no kugeza amazi ku baturage n'uw'Abayapani udaharanira Inyungu wa CORE ugamije gufasha uturere gusana imihanda y'imigenderano.

    Umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage uzakorerwa mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega, uzamara imyaka itatu ndetse biteganyijwe ko uzatwara amadolari 81.788, akabakaba miliyoni 81 Frw.

    Muri uyu mushinga hazubakwa umuyoboro w'amazi ufite ibilometero 4,37, utuzu tubiri tw'amazi, ikigega cy'amazi, utwumba dutandatu bagenzuriramo amazi (Chambres à vannes) ndetse n'amavomero rusange abiri. Ibi bikorwa byose bizagera ku baturage basaga 7 900.

    Naho umushinga wo gusana imihanda uzakorwa na CORE, uzamara imyaka itatu, ukaba uzakorerwa mu turere 16. Kuri uyu munsi hasinywe amasezerano y'umwaka umwe azakorerwa mu Turere twa Huye, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Gisagara na Nyanza.

    Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira ibi bikorwa bitwaye amadolari 334.744, asaga miliyoni 330 Frw, azifashishwa mu kubaka ibilometero bigera ku 1600.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Masahiro, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Yagize ati 'Twishimiye gutera inkunga iyi mishinga ibiri igiye gutanga umusaruro mu mibereho myiza y'abaturage cyane abatuye mu bice by'ibyaro. Ndashimira cyane uruhare imiryango yigenga igira mu iterambere cyane cyane mu guhindura imibereho y'abahatuye.'

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y'u Buyapani kuba itarahwemye kubafasha kugeza ku baturage amazi meza kuko ari bimwe mu byo bakenera.

    Yagize ati 'Turashimira cyane ambasade ku myaka umunani tumaze dukorana mu kugeza ku baturage amazi meza, ni igikorwa cy'indashyikirwa kuko abaturage baba bakeneye amazi meza. Kuri ubu abaturage bo mu Bigogwe banejejwe no kuba bagiye kubona amazi meza.'

    Iri shimwe arihuje n'Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomizo, wavuze ko ari iby'agaciro kuba Ambasade itera inkunga imishinga ishyigikira abaturage n'abo bakabasha kwiteza imbere.

    Ati 'Ni ishema rikomeye kuba Ambasade itera inkunga imishinga yo guteza imbere ibyaro, kandi iyo iyo yakozwe abaturage babyungukiramo kuko ubushize umushinga wacu wateje imbere urubyiruko rusaga 5900.'

    Si ubwa mbere Ambasade y'u Buyapani iteye inkunga iyi mishinga kuko mu bufatanye na ARDE Kubaho, imaze gutanga amazi meza mu Turere twa Muhanga na Kamonyi. Ku bufatanye na CORE, yasannye imihanda yo muri Rusizi, Nyamasheke, Rulindo na Gakenke.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, ashyira umukono ku masezerano

    U Buyapani bwatanze miliyoni zisaga 400 Frw yo gukwirakwiza amazi meza no gusana imihanda mu turere turindwi. Uyu muhango wabereye ku Biro bya Ambasade y’Abayapani mu Rwanda

    Ambasade y’u Buyapani yagejeje ku Muryango ARDE Kubaho amadolari 81.788 yo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashimiye uburyo imiryango yigenga idahwema gushakira abatuye mu bice by’icyaro icyabateza imbere

    Umuyobozi wa ARDE Kubaho, Murenzi Paul, yashimiye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ku myaka umunani y’imikoranire mu kugeza amazi meza ku baturage

    Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomozi, yavuze ko iyi mishinga ifasha n’abaturage kwikura mu bukene

    Bamwe mu bakozi b’Umuryango ARDE Kubaho hamwe na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buyapani-bwatanze-miliyoni-zisaga-400-frw-yo-gukwirakwiza-amazi-meza-no

  • Ku myaka 81 y'amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo mu binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika hatangajwe inkuru y'urupfu rw'umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri Filime ya James Bond 007 yitwa 'Live and Let Die' yakinwe mu mwaka 1973.

    Urupfu rw'uyu munyarwenya wamamaye cyane mu filime zitandukanye rwemejwe n'umugore we Tessie Sinahon aho yanyujije ubutumwa kuri Facebook bw'akababaro bw'uko umugabo we yitabye Imana.

    Tessie Sinahona wavuzeko umugabo we yaguye mu gihugu cya Philippine yagize ati 'Wakinnye uri umugome kuri firime zimwe na zimwe ariko ku bwanjye ndetse no kubandi benshi uri intwari.'

    Yakomeje agira ati 'Umugabo mwiza, umubyeyi mwiza, umugabo wiyubashye, ni gake cyane ko aboneka, Umwe mu bakinnyi beza muri Hollywood, Iruhukire mu mahoro Mukunzi, Nzagukumbura burimunsi, nshuti yanjye magara , wowe rutare rwanjye.'

    Yaphet Kotto witabye Imana, yavukiye i New York ku babyeyi b'abimukira bo muri Cameroon ndetse n'umuforomokazi w'ingabo z'Amerika, yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime afite imyaka 16 gusa, ubwo yari amaze kugeza imyaka 19 yatangiye gukina ikinamico nk'uwabigize umwuga.

    Yaphet Frederick Kotto wahawe ibihembo byinshi by'ishimwe bitewe n'ubuhanga yagiye agaragaza cyane muri filime nyinshi yakinnye dore ko yagiye amenyekana cyane muri nyinshi yitabye Imana ari mu gihugu cya Philipine. Muri filime yamenyekaniyemo cyane twavuga nka Live and Let Die,The Running Man,Midnight Run, Allien Blue Collar, Truck Turner ndetse n'izindi nyinshi.

    The post Ku myaka 81 y'amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-myaka-81-yamavuko-umunyarwenya-yaphet-kotto-wamenyekanye-nka-dr-kananga-muri-filime-yiswe-james-bond-007-yitabye-imana/

  • Biteye agahinda:Umwana w'imyaka 11 akomeje kugira uruhu rumeze nk'ibuye|Ababyeyi be baratabaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa, Manifashe Divine ufite imyaka 11 y'amavuko yafashwe n'uburwayi budasanzwe ,aho uruhu rwe rugenda rwumagara rukamera nk'ibuye,ibintu biteye ubwoba cyane. Ndetse Ababyeyi bakaba basaba ubufasha.

    Ababyeyi b'uyu mwana batangarije Afrimax tv ko uyu mwana yavutse ari muzima gusa ngo ubu burwayi bwamufashe nyuma yamezi 3 avutse.Bavuga ko uyu mwana kuri ubu wiga mu mwaka wa 2 w'amashuri abanza yafashwe nubu burwayi bw'amayobera ,butuma uruhu rwe rukomera cyane ndetse rukazaho imikeke.Bavuga ko ahora araribwa cyane ndetse agashaka ikintu yishimisha aho ageraho agacika ibisebe.Batanze numero ku wifuza kubaha ubufasha yakoresha:+250785358690

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahindaumwana-wimyaka-11-akomeje-kugira-uruhu-rumeze-nkibuyeababyeyi-be-baratabaza/

  • Guhozwa ku ngoyi na Museveni byatumye ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda busaba guhindurirwa izina –

    Inama Nkuru y’ubwoko bw’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, banditse ibaruwa bavuga ko bifuza guhindura izina ry’ubwoko bwabo kugira ngo ‘’Bareke kwitiranywa n’abaturage bo mu kindi gihugu cy’abaturanyi’’.

    Amakuru avuga ko Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura n’ihohoterwa ritandukanye, ririmo kwimwa uburenganzira buhabwa abandi baturage bashinjwa kuba abanyamahanga kandi ubwoko bwabo bwemewe n’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu mwaka wa 1995.

    Bivugwa ko abanyepolitiki b’Abagande bakomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda, babuzwa amahirwe arimo kwiyamamaza no kugira imyanya ikomeye muri poitiki ya Uganda, naho urubyiruko rukabuzwa amahirwe arimo kubona indangamuntu, uruhushya rw’inzira, kwiyandikishaho sim cards za telefoni, kugira konti muri banki, kwinjira mu gipolisi n’igisirikari ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nk’urugero, urubyiruko rurenga 80% rw’Abagande bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, bimwa uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw’inzira kandi nta mpamvu ifatika bahawe. Abandi bimwa uburenganzira bwo gutunga umutungo urimo ubutaka, ndetse abandi babufite bakabwamburwa.

    Uko guhozwa ku nkeke no kwimwa uburenganzira bwabo, byatumye Inama Nkuru y’Ubwoko bw’Abanyarwanda bandika urwandiko rugaragaza ko bifuza guhindura izina ry’ubwoko bwabo, kugira ngo bareke kwitiranywa n’abandi baturage batuye mu Rwanda kuko iyo ari imwe mu mpamvu ituma bakomeza guhohoterwa.

    Guhindura izina ry’ubwoko bw’Abanyarwanda ni umugambi muremure wa Museveni

    N’ubwo bisa nk’aho ari Inama Nkuru y’Ubwoko bw’Abanyarwanda yifuza guhindura izina ry’ubwoko bwabo, amakuru yizewe yemeza ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wo gusiribanganya ubu bwoko, bitewe n’urwango rukomeye yanga Abanyarwanda.

    Urwango rwa Museveni ku Banyarwanda rwatangiye kuva mu myaka ya kera, ariko rukaza umurego mu myaka ya za 2000, nyuma y’intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo z’ibihugu byombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaza kurangira Abagande bakubitiwe ahareba i Nzega ndetse bagatakaza ingabo nyinshi cyane zirimo n’abasore bari bavuye kwiga amasomo ya gisirikari akomeye mu mahanga.

    Kuva icyo gihe, urwango Museveni afitiye u Rwanda rwararumbutse, atangira kwifatanya n’imitwe ishaka gukuraho Leta y’u Rwanda biramunanira, kugeza ubwo atekereje no guhindura izina ry’Abagande bene wabo bitwa Abanyarwanda.

    Uretse ibyo, Museveni yanashyize imbaraga mu kugerageza gusibanganya ubwo bwoko, binyuze mu kugabanya no kubeshya imibare y’abagize ubwo bwoko.

    Nk’ubu mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 1962, abo mu bwoko bw’Abanyarwanda bari 20% by’abari batuye mu gace ka Buddi, kaje kwitwa Masaka. Magingo aya ariko, bitekerezwa ko 20% by’abatuye ako gace ari bo batari Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ibyerekana uburumbuke bukomeye bw’Abanyarwanda batuye muri ako gace.

    Ibarura ry’abaturage ryo mu 1992, ryagaragaje ko Abanyarwanda bari ubwoko bwa gatanu mu moko manini ari muri Uganda, bagize 5.8% by’abatuye Uganda bose.

    Iyi mibare ariko ntiyakomeje kugaragazwa kuko mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2014, ubwoko bw’Abanyarwanda butigeze bubarurwa mu yandi moko, ahubwo hagaragazwa ko ubwoko bw’Abagande ari bwo bunini bukagirwa na 16% by’abatuye Uganda bose, bagakurikirwa n’Abanyankole bagize 9.6%, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Abasoga bagize 8.8% by’abaturage ba Uganda.

    Ni ibintu bidasanzwe kubona ubwoko runaka bwifuza guhindura izina ryabwo, kandi bigakorwa kubera uburyo ubwo bwoko buhohoterwa, bityo guhindura izina bikaba igikorwa kigamije kurinda ‘ahazaza habwo’.

    Bamwe mu Banyarwanda bo muri Uganda bari mu bagizweho ingaruka n’umubano mubi umaze iminsi wakuruwe n’iyicarubozo n’ifungwa rya hato na hato inzego z’umutekano za Museveni zagiye zikorera abanyarwanda babaga banze kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Benshi mu basesenguzi bagaragaza ko umugambi wa Museveni wo gushaka gusibanganya ubwoko bw’Ababanyarwanda utazagerwaho, kuko guhindura izina ry’ubwoko bidakuraho ibindi bimenyetso bikomeye byubaka isano y’ubwoko, birimo isano y’amaraso, gusangira ururimo, umuco n’ibindi bitandukanye.

    Icyo Museveni yirengagiza muri ibi byose, ni uko Abanyarwanda n’Abagande bafitanye isano ry’igihe kirekire, ku buryo bitoroshye kubatanya burundu, ndetse nawe arabizi ko umunsi igihe cye cyarangiye, umubano w’Abanyarwanda n’Abagande uzongera gusagamba nk’uko byahoze.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bwasabye guhindurirwa izina, bakareka kwitwa ‘Abanyarwanda’ bakitwa ‘Abavandimwe’

  • #Miss Rwanda 2021:Hahishuwe uko abakobwa 10 ba mbere bazatoranwa muri iri rushanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigere ku musozo hakamenyekana uzatwara iri kamba ,kuri ubu hamenyekane uburyo abakobwa 10 bazatorwamo.

    Umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda yatangarije IGIHE, ko amanota azinjiza abakobwa mu icumi ba mbere bari kuyakorera mu marushanwa atandukanye bari gukorera mu mwiherero.

    Yagize ati 'Abakobwa bari gukora amarushanwa atandukanye; siporo, ikizamini cyanditse, ikizamini cyo kuvuga, n'andi menshi. Icumi bazitwara neza nibo bazaba bafite amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere.'

    Ku munsi wa nyuma w'irushanwa, abakobwa bose uko ari 20 bari mu mwiherero bazatambuka imbere y'akanama nkemurampaka. Nyuma yo kukiyereka bahazahita batoranywamo icyenda ba mbere biyongeraho uwagize amajwi menshi.

    Icyakora n'ubwo amarushanwa ari gukorerwa mu mwiherero ariyo azagena abazinjira mu icumi ba mbere, ntibivuze ko gutsinda rimwe muri yo bihita bitanga itike ku buryo budasubirwaho.

    Abazitwara neza mu marushanwa yose ni bo bazagira amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere, kuko hazateranywa amanota bagize mu marushanwa yose bityo hakamenyekana icumi ba mbere.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-rwanda-2021hahishuwe-uko-abakobwa-10-ba-mbere-bazatoranwa-muri-iri-rushanwa/

  • Umuyobozi w'ikigo ari mu mazi abira nyuma yo kohereza umunyeshuri w'imyaka 11 mu musarane kumushakira telefoni #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wari wemerewe amafaranga kugira ngo yemere kujya muri uyu musarani gushaka iyi telefoni,yakuwemo yuzuye umwanda bituma bagenzi be bamuserereza kugeza ubwo ava mu ishuri.

    Mu burasirazuba bwa Cape niho ibi byabereye ndetse amashuri agera ku 1,598 akoresha imisarani idapfundikiye ariyo mpamvu uyu muyobozi yayigiyemo atamo telefoni.

    Amakuru avuga ko uyu muyobozi yabaye ahagaritswe ariko agomba gukurikiranwa kuri iki cyaha cyo gushyira mu kaga ubuzima bw'uyu mwana.

    Iki kigo uyu muyobozi yayoboraga giherereye ahitwa Elundini mu karere ka Joe Gqapi mu gihugu cya Afurika y'Epfo.

    Kimwe mu bigo birengera abana cyahagurutse kirega uyu muyobozi wahohoteye uyu mwana muto cyane ko yakoresheje amaboko ye ashaka iyi telefoni mu mwanda.

    Amakuru avuga ko uyu muyobozi yari yemereye uyu mwanaigihembo cy'ama Randi 200 ubwo yari kuba abonye iyi telefoni ariko yamuhaye 50 kuko yavuyemo ayibuze.

    Abantu benshi bari gusaba ko uyu muyobozi yirukanwa kuri iyi mirimo ndetse agafungwa.

    Ku munsi w'ejo,abashinzwe uburezi muri Eastern Cape bavuze ko batangiye iperereza kuri iki cyaha mu gihe nyirakuru w'umwana yavuze ko yanze kongera gusubira ku ishuri kubera ikimwaro.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-w-ikigo-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kohereza-umunyeshuri-w-imyaka-11

  • Nta muntu uragira ikibazo mu basaga 300 000 bamaze gukingirwa na AstraZeneca mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Impungenge ku buziranenge bw'urukingo rwa AstraZeneca zatangiye ku itariki ya 7 Werurwe muri Autriche, ubwo umugabo wari waratewe urukingo rwa AstraZeneca yaje kwitaba Imana nyuma y'iminsi 10 aruhawe, bikaza kugaragara ko yagize ikibazo cyo kuvura kw'amaraso yipfunditse mu mwanya umwe, bikaza kumuviramo urupfu.

    Nk'umuntu wari umaze igihe gito ahawe urukingo, inzego z'ubuzima muri Autriche zasuzumye niba mu byateye urupfu rwe nta gifite aho gihuriye n'urukingo yahawe, ndetse mu rwego rwo koroshya iperereza, baza gusaba ko urukingo rwa AstraZeneca rwaba ruhagaritswe gutangwa mu gihe cy'iminsi 14, kugira ngo iperereza rikorwe neza.

    Mu buryo inkingo zitangwa, ibihugu byegeranye bishobora guhabwa urukingo rufite nimero imwe, kugira ngo byorohe mu gihe cyo kuzikwirakwiza. Ibihugu byahawe urukingo rwa AstraZeneca rufite nimero ABV5300 imwe n'iy'urwahawe Autriche, byahisemo guhagarika itangwa ry'urwo rukingo kugira ngo na byo bikore iperereza, na cyane ko hari abantu bagaragaje ibimenyetso byo kuvura kw'amaraso nk'ibyagaragaye kuri wa mugabo wo muri Autriche, kandi bari mu bihugu byahawe urukingo rufite nimero imwe na Austriche, birimo u Butaliyani na Danmark.

    Nta kibazo AstraZenica irateza mu Rwanda

    Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel, aganira na RBA yavuze ko mu bantu basaga 300 000 bamaze guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Rwanda, nta baragaragaza ibibazo byo kwipfundikanya kw'amaraso.

    Yagize ati 'Uyu munsi wa none, mu bantu basaga 300 000 tumaze gukingira na AstraZenica, nta kibazo turabona'.

    Yasobanuye ko inkingo u Rwanda rukoresha ari izemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse ko zinasuzumwa zigeze mu Rwanda, kugira ngo harebwe niba koko zizewe ku rugero rwiza.

    Kugeza ubu, OMS ikomeje gusaba ibihugu gukoresha urukingo rwa AstraZeneca kuko irufitiye icyizere.

    Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangiye

    Kuri uyu wa Kabiri, OMS irakorana inama n'inararibonye zayo ndetse n'Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w'u Burayi, EMA, kugira ngo bafatanyirize hamwe gusuzuma ubuziranenge bw'urukingo rwa AstraZeneca.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko amakuru ahari ari uko 'urukingo rwa AstraZeneca rushobora gukomeza gukoreshwa', ariko yongeraho ko inzego z'ubuzima zitegereje amakuru aza guturuka mu nama ya OMS izamara iminsi ibiri, akaba ari yo azashingirwaho mu kwemeza ikoreshwa ry'urukingo rwa AstraZeneca mu minsi iri imbere.

    Ati 'Imyanzuro izava muri izo nama izatanga umucyo ku kibazo uko giteye n'ingamba zafatwa n'uko twakwitwara kuri izi nkingo za AstraZeneca. Ibindi mu by'ukuri kwaba ari uguhimba no gushakisha amakuru ataranoga, twari dukwiye gutegereza tukareba ikiza kuva muri izo nama, kuko haraba hari impuguke zifite amakuru yose, turaza kugendera ku cyemezo baza gutanga'.

    Dr Ngamije kandi yaboneho no kwibutsa ko hari ubwo habaho 'amahurirane' y'uko umuntu ashobora kuba asanganywe ikibazo cyo kuvura kw'amaraso, noneho cyazamuka amaze guterwa urukingo, bikitirirwa ko ari rwo rwamuteye icyo kibazo.

    Ati 'Hashohora kubaho ikintu cy'uko habaho amahurirane y'ibintu. Ese ubundi mu baturage muri rusange, ikibazo cyo kwipfundika kw'amaraso gisanzwe kiriho? Uri gusanga rero yaba mu bakingiwe n'abatarakingiwe, icyo kibazo gisanzwe kiriho, ntabwo kiri kwiyongera mu itsinda ry'abakingiwe. Kiramutse kiri kwiyongera mu itsinda ry'abakingiwe kurusha mu bandi baturage, ni bwo wavuga uti 'rwa rukingo ruteye ikibazo''.

    Ni ibihe bihugu byahagaritse AstraZeneca?

    Kugeza ubu, ibihugu 21 bimaze guhagarika ikoreshwa ry'urukingo rwa AstraZeneca. Ibyo bihugu birimo Suède , Latvia, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Espagne, Luxembourg, Chypre, Portugal, Slovenia, Indonesie, u Buholandi, Ireland, Bulgarie, Thailand, Romania, Iceland, Danmark, Norvège , Autriche na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na cyo gihugu cyonyine cyo ku Mugabane wa Afurika kiri kuri uru rutonde.

    Nta gihugu na kimwe kiratangaza ko gihagaritse gutanga AstraZeneca burundu, kuko mu bihugu byinshi, iri hagarikwa riramara iminsi 14 mu gihe ibindi bishobora guhita bikomeza gutanga izi nkingo ku wa Kane, ubwo Ikigo cy'u Burayi Gishinzwe iby'imiti, EMA, kizatangaza umwanzuro wa nyuma ku ikoreshwa rya AstraZeneca. RDC ni cyo gihugu cyonyine cyahagaritse itangwa rya AstraZeneca kitaranatangira gutanga urwo rukingo.

    Ibihugu byinshi birimo nka Suède, byahagaritse urwo rukingo bitegereje amakuru azatangwa na EMA, atari uko bakoze igenzura ryerekana neza ko AstraZeneca iteje ikibazo koko.

    Ibyiza by'urukingo biruta ububi bwabyo

    Urukingo, kimwe n'indi miti itandukanye, bigira ingaruka nke ku mubiri. AstraZeneca, kimwe n'izindi nkingo ziri gutangwa si umwihariko, kuko nazo zigira ingaruka runaka ku muntu.

    Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko nta gitangaza kirimo mu kuba urukingo rwagira ingaruka zoroheje ku mubiri w'uruhawe, ku buryo abantu badakwiye guterwa ubwoba n'izo ngaruka kuko urukingo rujya kujya ku isoko rwarakorewe isuzuma rihagije.

    Yagize ati 'Buriya kugira ngo urukingo rujye ku isoko, haba harabayeho ubushakashatsi ku bantu 60 000 kandi ubwo ari cyo cyiciro cya nyuma cy'ubushakashatsi, bararangije ibindi byo kureba niba rugira ingaruka ku mubiri […] noneho ukaza kubona ko abatewe urukingo bafite inyungu zo kuruterwa.”

    Yongeyeho ko abatewe urukingo bitababuza kugira ibibazo runaka bahura na byo. Ati 'Ibyo bimenyetso baba barabivuze, iyo uteye uru rukingo, ushobora kugira ibibazo ibi n'ibi, ntabwo babihisha rwose amakuru aba agaragara'.

    Ku ruhando mpuzamahanga, icyizere cy'uko urukingo rwa AstraZeneca rukomorerwa vuba kiri hejuru, kuko amakuru avuga ko n'ubwo nyine uru rukingo rutangiye kwibazwaho na benshi, ariko akamaro karwo karuta ingaruka zarwo.

    Peter Drobac wa Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza yagize uruhare mu ikorwa ry'uru rukingo, yavuze ko 'rwasuzumwe cyane mbere y'uko rutangira guhabwa abantu' kandi ko ikibazo cyo kuvura kw'amaraso kitagaragajwe muri ayo masuzuma.

    Yongeyeho ati 'Ibyo guhagarika urwo rukingo, ndakeka ari ukwitonda kw'abashinzwe iby'ubuzima muri ibyo bihugu. Ariko twumvise ko OMS, EMA ndetse n'abandi, bavuga ko magingo aya, ibyiza by'urukingo biruta ingaruka zarwo'.

    Icyizere kandi cyanagaragajwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa, wavuze ko bafunze uru rukingo by'igihe gito ariko bazahita barufungura 'vuba' rugakomeza gutangwa.

    AstraZeneca itangaza ko mu bantu miliyoni 17 batewe urwo rukingo ku Mugabane w'u Burayi, 37 gusa ari bo bagize cya kibazo cyo kuvura kw'amaraso, umubare muto cyane ku buryo utatuma urukingo rwose rutakarizwa icyizere. Ikindi kandi ubushakashatsi ntiburerekana niba icyo kibazo cyaratewe n'urukingo rwa AstraZeneca.

    N'ubwo bititezwe, urukingo rwa AstraZeneca ruramutse ruhagaritswe byaba ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, kuko nko muri gahunda ya Covax izakingira abantu 20% by'abaturage batuye mu bihugu bikennye, inkingo miliyoni 336 zizaba ari izakozwe na AstraZeneca, mu gihe iza Pfizer zizaba ari miliyoni 40 gusa.

    Urukingo rwa AstraZenica ruri gukorwaho amagenzura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uragira-ikibazo-mu-basaga-300-000-bamaze-gukingirwa-na-astrazenica-mu