Category: Uncategorized

  • Sergio Aguero yavuye mu kibuga arakaye kubera ubugome yakorewe na bagenzi be bakinana #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina wahesheje Manchester City ibikombe byinshi,agiye gusoza amasezerano ye muri iyi mpeshyi ariko ntabwo akirebwa ijisho ryiza n'umutoza Pep Guardiola.

    Ku munota wa 75 w'umukino wa nijoro,Aguero yinjiye mu kibuga asimbuye Bernardo Silva ariko ntiyabashije gutera mu izamu byatumye ikinyamakuru ESPN gitangaza ko uyu mukinnyi yavuye mu kibuga yitotomba ko bagenzi be batamuhaye imipira.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mukinnyi yavuye mu kibuga avuga ngo 'No me pasan la pelota' bishobanura ngo 'ntabwo bampaye umupira'.

    Amakuru avuga ko Aguero yarakajwe cyane nuko imipira yose yageze mu rubuga rw'amahina mugenzi we Riyad Mahrez yangaga kumuhereza ahubwo akayitera ikajya hanze cyangwa umunyezamu akayifata.

    Mu cyumweru gishize byavuzwe ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na FC Barcelona kuzayikinira umwaka utaha kuko agiye kurangiza amasezerano muri Manchester City.

    Uyu munya Argentina n'inshuti ya Lionel Messi ndetse bivugwa ko yaguzwe na FC Barcelona kugira ngo irebe ko yareshya kapiteni wayo ngo ayigumemo.

    Aguero ari muri City yagezemo avuye muri Atletico Madrid muri 2011 ariko uyu mwaka ntiwamuhiriye kubera imvune,kwirengagizwa n'umutoza ndetse n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu mikino 14 amaze gutsinda ibitego 3 gusa ndetse aracyashaka uko yagaruka mu bihe bye byiza agasubirana umwanya wo gukina nubwo bitazamworohera.

    Aguero ashobora kubona umwanya wo gukina mu mukino wa FA Cup kuwa Gatandatu ubwo City izaba yahuye na Everton.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-aguero-yashinje-abakinnyi-bagenzi-be-kwanga-kumuhereza-umupira

  • Muntabare bakomeje kunyiyitirira King James… – #rwanda #RwOT

    King James ubusanzwe udakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu minsi ishize byavugwaga ko yafunguje urukuta rwe rwa Instagram ndetse ruriho amafoto ane kugeza na n’ubu. Urwo rukuta king James yarwamaganiye kure rukimara gushyirwaho ifoto abantu benshi bamuhaye ikaze bamubwira ko yari yarabuze.

    King James mu kiganiro yahaye InyaRwanda yagize ati: “Njwe nta rubuga rwa instagram ngira ahubwo muntabare badatangira kwiba abantu rwose'. Yongeyeho ko hari urundi rubuga rwa Instagram ruhari ariko rw'abafana anatubwira ko umusore witwa Babou ariwe urukoresha.

    Icyamamare King James yatangaje ko nta Instagram ye bwite afite

    King James ushimirwa kumurikira abanyarwanda abanyempano mu muziki, nyuma ya Yverry yafashije akavamo umuhanzi icyamamare, ubu utahiwe ari gufasha ni umuraperi Zilha. 

    King James umaze igihe asohoye indirimbo afatanyije na Ariel wayz yavuze ko ubu ahugijwe na Album nshya ari gutegura yitwa ‘Ubushobozi’, izaba igizwe n'indirimbo 10. Yavuze ko iyi Album iri gutuma arara amajoro kugira ngo izaze iryoheye abantu.

    Mu magambo ye King James yagize ati “Uko ndi kuyikora ndi gukurikiza ibyo abantu bakunda ku buryo izajya hanze inogeye buri wese''. Abajijwe uburyo iyi Album izasohokamo, yavuze ko bitewe n’ibi bihe uko bimeze atahita amenya uko bizagenda ariko byanze bikunze nyuma y'igisubizo cyabyo hagomba kubaho igitaramo.

    Iyo bigenze ku ngingo yo kuba King James adakoresha imbuga nkoranyambaga bitera benshi kwibaza: ‘Ese ni uko atazi kuzikoresha cyangwa ni uko atazikunda?’ Gusa mu minsi yashize King James yigeze kuvuga ko atazi kuzikoresha!.

    King James yigeze gutangaza ko atazi gukoresha imbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104005/muntabare-bakomeje-kunyiyitirira-king-james-winangiye-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-ari-k-104005.html

  • Akanyamuneza ku bahinzi ibihumbi 100 bafashijwe gutubura imbuto y’ibijumba –

    Binyuze mu Mushinga Hinga Weze, abahinzi bafashwa kongera umusaruro, kuwugeza ku isoko no kunoza ibijyanye n’imirire myiza binyuze mu kwereka uko bategura indyo yuzuye.

    Umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) muri gahunda igamije kwegurira abikorera ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bahinzi watanze imbuto ku batubuzi mu turere 10 ukoreramo twa Kayonza, Gatsibo, Bugesera, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.

    Umujyanama mu bijyanye n’Ubutubuzi bw’Imbuto muri Hinga Weze, Rurangwa Maurice, yatangaje ko uyu mushinga uteza imbere ibihingwa bitanu birimo ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku myunyungugu wa Fer, ibirayi, ibigori n’imboga n’imbuto.

    Yagize ati “Mu kuzamura abahinzi twarebye ibyo bakenera kugira ngo umusaruro uzamuke birimo imbuto nziza, ifumbire n’inyigisho zo kugira ngo bahinge neza. Ni ho twahereye dutanga inkunga ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bandi.”

    Yavuze ko nyuma yo gusakaza imbuto zitandukanye z’ibijumba, ibishyimbo, ibirayi n’ibigori ku batubuzi bakurikiranye uburyo zituburwa n’uburyo zigezwa ku bahinzi.

    Rurangwa yavuze ko bateye inkunga abatubuzi batatu barimo Uwemeyimana Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Ati “Twaramukurikiranye tureba ubuhinzi bwe n’imikorere ye tubona afite ubushobozi tumufasha gukora ubutubuzi bwe kinyamwuga. Kugira ngo ategure ya mbuto y’ibanze ivuye mu bushakashatsi, twamwubakiye inzu itegurirwamo iyo mbuto akayitubura. Ya mbuto y’ibanze ishobora guhabwa abandi batubuzi abo bandi bakazayigeza ku bahinzi.”

    Yakomeje avuga ko Uwemeyimana yubakiwe iyo nzu anahabwa imbuto n’izindi nyunganizi zijyanye n’uburyo azazitunganya.

    Yanahawe kandi uburyo bwo gusarura no gufata neza imbuto, ahabwa ibikoresho birimo ibitera imiti kugira ngo arwanye udusimba dushobora kuzangiza ndetse anahabwa n’ubumenyi ku butubuzi bw’imigozi y’ibijumba.

    Nyuma y’uko uyu mushinga ugenze neza, hashatswe abandi batubuzi bakorana bagera kuri 20. Kuri ubu Uwemeyimana atubura imbuto y’ibanze akayibaha na bo bagatubura iya nyuma ihabwa abajya guhinga ibijumba byo kurya.

    Uru ruhererekane ni rwo rwatanze umusaruro wageze ku bahinzi ibihumbi 100 bahawe imbuto igera kuri toni 554 n’ibilo 689.

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc yatangiye mu 2015 atubura imbuto y’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A. Nyuma Hinga Weze yamuhuje n’abakiliya ndetse banamuha amahugurwa, yemererwa inkunga bitewe n’uko yatanze imbuto nziza.

    Mu bikoresho Hinga Weze yamuhaye harimo ingorofani, imbuto nshya n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw.

    Uwemeyimana yinjizaga amafaranga ibihumbi 150 Frw bivuye mu mbuto y’ibijumba ariko ubu ashobora gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari eshatu, akuramo miliyoni 7 Frw.

    Uretse imbuto y’ibijumba, Hinga Weze yanatanze iy’ibishyimbo ingana na toni 180 ku bahinzi barenga ibihumbi 50.

    Ku mbuto y’ibirayi hatanzwe iva muri Laboratwari “Vitro Plantlets”, 19.500 ku batubuzi bane na bo nyuma baha abandi batubuzi 20. Imbuto yo mu kiciro cya gatatu “Pre Base” n’icya kane “Base” hatanzwe izigera kuri toni 50 zihabwa abahinzi bagera ku 2000. Ibijyanye n’imboga n’imbuto hatanzwe toni eshatu n’ibilo 114.

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc yubakiwe inzu yo gutuburiramo imbuto isaranganywa mu bandi bahinzi

    Nyuma yo gufashwa gutubura imbuto, ubu umusaruro abona wariyongereye

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc ubwo yari mu murima aho atuburira imbuto ye

  • Umushoramali w’imyaka 24 ukorera mu Rwanda no… – #rwanda #RwOT

    Be Mirror Empire Ltd (BME Ltd) ni kompanyi y'umusore ukiri muto ari we Aphrodice Harindimana, yifashishwa n'abatari bacye batumiza ibicuruzwa mu mahanga cyane cyane mu Bushinwa. Ibi bikaba bifasha uwabatumye kugabanyirizwa ibiciro kuko bo bakugezaho ibyo watumye ku gihe kandi kuri macye aho waba uri hose.

    Umushoramali Aphrodice Harindimana nyiri BME Ltd ifasha abantu kohereza no kugura ibicuruzwa muri China yagize byinshi atangariza INYARWANDA n’inama agira urubyiruko n’icyo asaba abagihendwa kubera kudakoresha ikoranabuhanga binyuze muri Be Mirror Empire Ltd yashinze kandi abereye umuyobozi.

    Uyu musore w'imyaka 24, amaze kugera kuri byinshi ku myaka micye. Yaje kwiga umushinga atangira akorana n'abantu ku bintu biciriritse kuko benshi bari batarasobanukirwa uko bakwishyura ikintu batabona ariko ntibyamubujije gukomeza.

    Ati 'Nangira byari bigoye pe ndabyibuka natangiriye ku muntu wantumye inkweto n'imyenda by'amadorali mirongo itandatu n’ane ($64), ndabimugurira ndabimwoherereza. Yewe hari n’ubwo nashoboraga kumara ukwezi mbonye ibiraka bicye cyane.'

    Akomeza agira ati 'Icyo gihe nigaga mu Bushinwa nta n'iminsi icumi mazeyo mbona nk'umuntu wize mudasobwa mfite kuyibyaza umusaruro nkanaha n'akazi abandi. Kubwira umuntu rero ko uzamwoherereza ikintu kuko nari mu ba mbere bakora ibijyanye no gutumiza ibintu i mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga ngo nakwishyure byabaga bigoye.'

    Yakomeje ati “Nyamara hamwe no kudacika intege no kumenya icyo nshaka, narakomeje none ubu rwose ndashima Imana. Kuri ubu ibyari amadorali mirongo itandatu n’ane byabaye ibihumbi mirongo itatu by'amadorali, mirongo ine, ijana,..mbega ubu abantu bamaze kubisonukirwa n’ubwo atari ku rwego mbyifuzaho.'

    Inkuru ye n’uko yiteje imbere akiri muto, byabera urugero rwiza urubyiruko rwose muri rusange. Kuvuga ko ufite umushinga ariko ukaba warabuze igishoro, si byo ahubwo biterwa no gushaka kuba uwo utariwe uti ‘ubwo runaka akora ibi reka nanjye abe ari byo njyamo nyamara we nibyo bimubereye nawe shaka ibikubereye kuko urashoboye.

    Be Mirror Empire ugenecyereje usanga bivuze ‘Ba Urugero cyangwa Indorerwamo’ abandi bakwireberemo. Ku bwe, uyu rwiyemezamirimo ukiri muto asanga umuntu adakwiye guterwa ubwoba no kuba icyo agiye gukora ar iwe wa mbere ugitangije ahubwo byakamuteye imbaraga z’uko abonye icyo azitirirwa.

    Kuri ubu Be Mirror Empire igeze kure bakaba banafite gahunda mu minsi iri mbere yo gufungura iduka ryambika ibyamamare mu ngeri zitandukanya rikanabafasha no mu bindi binyuranye ariko mu gihe ibyo bitaragerwaho arasaba gushyigikirwa mu byo akora, gusa kuko akunda imyidagaduro yumva nawe yafasha.

    Yagarutse ku bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, adutangariza umukobwa ashyigikiye. Yagize ati 'Ndakurikirana ndabazi n’ubwo atari amaso ku yandi ku mbuga nkoranyambaga ariko harimo n’uwo twize ku kigo kimwe witwa Phionah ubwo ni nawe nshyigikiye kandi impamvu irumvikana.'

    Mu buzima bwe yavuze ko akunda amafunguro yose yateguwe n’umubyeyi we kandi ngo ntazibagirwa ukuntu umunsi umwe se yaramwirabye ivu ubwo yari atashye yatinze. Ikindi ngo ni ukuntu yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye nta muntu wamunnyuzuye we ahubwo ngo yannyuzuraga bagenzi be bari baje kwiga mu mwaka wa mbere.

    Ikindi atakwibagirwa mu buzima bwe ni ukuntu yitirirwaga amagambo mashya yabaga yazanye mu kigo aho yigaga. Yanagarutse ku byishimo atewe no kuba INYARWANDA yamusuye. Yagize ati 'InyaRwanda ni ikinyamakuru nakuze nsoma. Ni iby'agaciro kuba nanjye ngiye kuba umwe mu basohotse muri iki kinyamakuru.'

    Rwiyemezamirimo ukiri muto avuga ko afite imishinga myinshi agiye gukorana n’ibyamamare nyarwanda

    Be Mirror Empire ni kompanyi ifite icyicaro ku Gisozi, biteguye kukuzanira igihe icyo ari cyo cyose buri kimwe cyose wakenera mu Rwanda no mu mahanga

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUSHORAMARI UKIRI MUTO CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104002/umushoramali-wimyaka-24-ukorera-mu-rwanda-no-mu-bushinwa-ashyigikiye-phionah-muri-miss-rwa-104002.html

  • Impanuro za Tricia umugore wa Tom Close #rwanda #RwOT

    Ange Tricia Close, akaba umugore w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Tom Close, yafashe umwanya ahanura abantu abasaba kwirinda guta umwanya mu bidafite agaciro kandi ibintu byiza byo gukora bihari.

    Ni mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho ari uruhererekane rw’impanuro yashyize kuri Instagram Stories.

    Yagize ati'twirinde guta umwanya mu bidafite umumaro kandi ibyiza byo gukora ari byinshi.'

    Yakomeje avuga ko nta cyiza nko kuvuga amagambo make. Ati'ntako bisa nko kuvuga make, uzavuge menshi ari uko wabanje kwibaza niba ibyo ugiye kuvuga bihesha Imana icyubahiro, bifite akamaro, bikenewe.' yuzemo ati'bitabaye ibyo vuga nibura ibituma uruhura ubwonko, ibihumuriza.'

    Mu gihe wasanga ibyo yavuze haraguru bitarimo; 'uziyumvire uturirimbo(turuhura ubwonko), uzasome ibitabo(bikangura ubwenge), uzaryame(biruhura umubiri), uzicare witekerezeho uganisha mu kuba mwiza kurusha.'

    Ange Tricia Close na Tom Close bashyingiranywe muri 2013. Bamaze kubyarana abana 3 n’undi wa kane barera bemeye kwakira nk’uwabo.

    Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite ni mu gihe mu Gushingo 2019 bibarutse Irebe Elana.

    Tricia yasabye abantu kudata umwanya mubidafite umumaro

    Tricia na Tom Close bamaranye imyaka 7 babana nk’umugore n’umugabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impanuro-za-tricia-umugore-wa-tom-close

  • Sena yagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo gufatira ubutaka butanditse –

    Ku wa 30 Ukuboza 2020 ni bwo Leta yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na benebwo.

    Mu kiganiro abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagiranye n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 bagaragaje ko batewe impungenge n’iki cyemezo ahanini bashingiye ku byo bagaragarijwe n’abaturage.

    Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyari kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoresherezwe y’umutungo uburiho nk’inzu, amashyamba n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

    Ku bijyanye n’impamvu Leta yafashe icyemezo cyo kubwiyandikishaho, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Mukamana Espérance yabwiye aba basenateri ko biteganywa n’itegeko.

    Yabwiye abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese kwandikisha ubutaka aho ivuga ko ’kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko’.

    Mukamana yavuze ko Itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye, yemeza ko ubutandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

    Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku Itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse banemeza ko Itegeko Nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, basaba ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka aho kubwandika kuri Leta.

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, Nkusi Juvénal, yabwiye IGIHE ko izi mpungenge baragaraje ahanini zaturutse ku bibazo bagaragarijwe n’abaturage.

    Ati “Impungenge dufite zishingiye ku kuba hari abaturage bamwe bafite impungenge cyane cyane bafite n’ubutaka butarandikwa.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Leta nk’izituma abaturage batandikisha ubutaka zirimo kunyereza umusoro, guhisha umutungo no kutagira ibyangombwa ubwazo ari ikibazo cyagakwiye gushakirwa igisubizo aho gufatira ubutaka.

    Ati “Baratubwira [Leta] ko impamvu batandikisha harimo ikibazo cyo gukwepa imisoro, urumva ikibazo cyo gukwepa imisoro byaba ari uguhishira abantu kandi bagomba gutanga umusoro, abantu bagombye kucyitaho kugira ngo abantu batange umusoro.”

    “Kuba abantu badafite ibibaranga bivuze ko mu Rwanda hari abantu badafite ibibaranga ku buryo byatuma batandikisha ubutaka bwabo. Ikindi guhisha umutungo w’abantu, ese hari abantu bashaka guhisha umutungo wabo, niba bahari nitubashakishe kuko ibikorwa barimo ntabwo ari bizima.”

    Nkusi yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya impamvu abantu batandikishije ubutaka bwabo kugeza aho Leta ifata icyemezo cyo kubwiyandikishaho.

    Ati “Kuvuga ngo Leta ibwiyanditseho by’agateganyo, iyo bavuze agateganyo ni ukuvuga ko kagira igihe karangirira. Ese bisobanuye iki? Kuko agateganyo kagomba gusobanuka, yego nubwo bavuga ngo abazabona ibyangombwa bazaza bamwandikire nta kibazo, ariko igikomeye ni ukumenya impamvu abantu batandikishije.”

    Nkusi yakomeje avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, asaba ko habaho uburyo bwo kubakangurira kubwandikisha aho kugira ngo Leta ibwiyandikisheho.

    Ati “Ese nta zindi mbaraga zakoreshwa kugira ngo hatahurwe ibyo bibazo bya nyuma birimo bituma imicungire y’ubutaka idakorwa neza kugira ngo tuvuge ngo tubwiyandikishijeho, kugira ngo abantu tubyumve neza tubikemure.”

    “Kuko birajyana n’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kuko nubwo abo bantu bahari (abantu batandikisha ubutaka) umutungo ni uwabo kandi itegeko ribemerera ko uko wawubonye kose, ukurikije umuco, waba warabuguze buguma ari ubwawe ahasigaye kubwandika bikaba ari ukugira ngo babyemeze.”

    Ibi biganiro hagati ya Sena n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka bizakomeza kugira ngo iyi gahunda irusheho gusobanuka kandi hirindwe ko yagira ikibazo iteza.

    Kugeza ubu ubutaka Leta yamaze kwiyandikishaho kuva iki cyemezo cyatangira ku wa 30 Ukuboza 2020 bugera ku bibanza 1 499 845 gusa bikaba ari iby’agateganyo ku buryo ba nyirabwo babonetse babwiyandikishaho.

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na ba nyirabwo

  • Nyabugogo: Abakoresha ubwiherero rusange barataka igiciro cyabwo gihanitse –

    Ubusanzwe iyi gare ifite ubwiherero rusange aho umuntu abanza kwishyura amafaranga 100 Frw mbere yo kubukoresha. Abahakorera umunsi ku wundi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kuko umuntu ashobora gukenera ubwiherero inshuro nyinshi ku munsi.

    Uwizeye Anicet udodera inkweto muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko hari ubwo umuntu akenera ubwiherero kandi amafaranga yamushiranye, asaba ko harebwa uburyo bajya boroherezwa.

    Ati ”Ubwiherero rusange burakenewe kuko hari igihe umugenzi aza amafaranga yamushiriyeho bigahurirana n’uko nta yandi afite, nanjye nshobora kujyayo nka gatanu ku munsi bitewe n’icyayi cyinshi nanyoye, bigatuma najyayo buri saha.”

    Yavuze ko kujyayo inshuro nyinshi bishobora kumukenesha ndetse no kumuteranya n’umuryango we.

    Ati ”Niba nanjye nkeneye kugira iposho ntanga mu rugo, icyo gihe hari ikigabanuka. Niba ngomba gutanga 3000 Frw ku munsi, ubwo ntanga 2500 Frw”.

    Undi ukorera muri iyi gare utanga servisi za Mobile Money, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko igiceri cy’ijana ari cyinshi bityo ko hashyirwaho nibura 50 Frw.

    Ati “Twarababwiye ngo tujye tubaha igiceri cya 50 Frw barabyanze, kubera ko igihe cyose tuba turi hano ntabwo batugabanyiriza barabyanze. Udafite igiceri cy’ijana ntabwo wajyayo kandi ntibanakwemerera. Iyo ubishatse cyane urihangana cyangwa ukajya mu baturanyi. N’iyo bakatura wenda bagashyira kuri 50 Frw kuko ijana ni menshi rwose.”

    Usibye ikibazo cyo muri iyi gare, hari abakorera mu isoko rito rizwi nka Malato bavuga ko nta bwiherero bafite, kuko ubuhari bukoreshwa n’abakora mu mashini zisya imyumbati.

    Umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ko nta bwiherero bafite, hari ubwo umuntu abuzwa gukorera muri iryo soko.

    Ati “Nta bwiherero dufite, ubuhari ni ubw’abakorera mu nzu za ruguru [avuga mu basya imyumbati] kandi iyo ugerageje kubivuga bakugendaho bakakubuza gukora.”

    Yavuze ko hari abajya biherera ruguru y’isoko, ibintu bishobora gukurura indwara ziterwa n’umwanda.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kwishyura igiceri cy’ijana ku bakoresha ubwiherero rusange bigomba gukomeza kuko bifasha kwishyura ibikoresho by’isuku n’usukura ubwo bwiherero.

    Bagize bati “Igiceri cya 100 Frw gifasha kwishyura abakozi basukura ubwo bwiherero, kugura impapuro z’isukura, kwishyura amazi yakoreshejwe n’ibindi bigamije kunoza isuku y’ubwo bwiherero.”

    Ku kibazo cy’isoko rito rya Malato ritagira ubwiherero, Umujyi wa Kigali wavuze ko ugiye gukorana n’ubuyobozi bw’isoko kugira ngo bukemure icyo kibazo.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko hari umushinga wo kubaka ubwiherero 42 hirya no hino mu bice by’umujyi ahahurira abantu benshi. Kugeza ubu, ubwiherero burindwi muri ubwo 42 bwarangije kubakwa.

    Isoko rusange nta bwiherero rigira

    Ubwiherero rusange bwishyurwa amafaranga 100 Frw henshi mu Mujyi wa Kigali

  • Umupfumu ushinjwa kwica abantu 8 barimo umusirikare yakatiwe 'Burundu' #rwanda #RwOT

    Mitima Joseph w'imyaka 63 wo muri komine Bugabira mu Gihugu cy'u Burundi, yaciriwe urubanza rwo gufungwa burundu n'urukiko rukuru rwa Kirundo, aho yahamijwe icyaha cyo kwica abantu umunani barimo n'umusirikare.

    Uyu Mitima, bivugwa ko ari umupfumu, yari yatawe muri yombi kuwa 11 Werurwe 2021, aho abashinzwe umutekano bajyaga gusaka iwe bakahatora uduhanga tw'abantu. Ni urubanza rwamaze iminsi ibiri gusa kuko rwabaye kuwa 15-16 Werurwe 2021.

    Mitima yaburanye yemera ibyaha ashinjwa. Uretse igifungo cya burundu yakatiwe, yanategetswe kwishyura indishyi z'akababaro zingana na Miliyoni 55 z'amarundi, ku miryango y'abo yiciye abantu.

    Urukiko rukuru rwa Kirundo rwaciye kandi ibihano abo rushinja ubufatanyacyaha, barimo Banzira Gordien wahamijwe icyaha cyo gufatanya kwica umugore we Mukagakwaya Josepha, aho uyu yaciriwe gupfungwa imyaka 20.

    Nta mibare ndakuka izwi y'abantu bishwe n'uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu. Muri urwo rubanza kandi nkuko BBC ibitangaza, abandi bantu batanu bahanishijwe gufungwa imyaka ibiri kubera gukoresha impapuro mpimbano.

    Abamaze kumenyekana ko bishwe;

    • Sindayigaya Nestor allias Gikona( Umusirikare) : Umuryango we wasubijwe inzu iri mu Ruhehe Mitima Joseph yahoraga abamo n'indishyi y'akababaro ya miliyoni 20 bazahabwa na Mitima Joseph
    • Mpawenimana Stanislas: Umuryango we wahawe imodokari Voiture TI H 8102 A n'indishyi y'akababaro ya miliyoni 10 azatangwa na Mitima Joseph.
    • Nemeyimana Hamdoun: Umuryango we wasubijwe Moto yari yatwawe na Mitima Joseph ifite Pulaki E 8763 A, ukazahabwa n'indishyi y'akababaro ya miliyoni 10 azatangwa na Mitima Joseph
    • Mukagakwaya Josepha: Umuryango we uzahabwa miliyoni 10 z'indishyi y'akababaro. Ayo mafaranga azatangwa na Mitima Joseph na Banzira Gedeon (umugabo wa Nyakwigendera).

    Imiryango yabuze ababo irashima urubanza

    Evelyne Hazigamimana wasizwe n'umusirikare Sindayigaya Nestor agira ati: 'Ndashimye ko bansubije inzu yacu, ariko nari gushima cyane anyeretse aho yashyize umugabo wanjye n'umwana wanjye kuko bari kumwe bose kandi kuva icyo gihe sindasubira kubakubita ijisho.'

    Mitima Joseph yashinjwe kandi kwica umusirikare Sindayigaya Nestor agiye kumwishyuza amafaranga y'inzu ye yabagamo, ashinjwa ko kuva icyo gihe yahise ayigarurira ndetse akayiyandikako. Iyo nzu ni yo yatumye afatwa kuko Umugore w'uwo musirikare yiyambaje urukiko asaba guhabwa iyo nzu, nk'uko byavugiwe mu rubanza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umupfumu-ushinjwa-kwica-abantu-8-barimo-umusirikare-yakatiwe-burundu/

  • Imibare ntibeshya, ‘Slowly’ irabivuga byeruye… – #rwanda #RwOT

    Meddy abarebye indirimbo ye imwe ‘Slowly' kuri shene ye ya YouTube yitwa Meddy baruta kure abarebye iza The Ben zose uziteranyije. Imibare ihari yerekana ko kuri Shene ya YouTube ya The Ben yitwa ''The Ben'' hariho videos 22 zaba ize, iza Shaffy, Studio session, iz'ibitaramo, indirimbo z'amajwi (Audios) indirimbo ziriho zanditseho gusa (Audio lyrics) zose ufashe umwanya wawe ukaziteranya usanga imibare ikwereka ko zarebwe na miliyoni 24.3. Iyi mibare irerekana ko ari kimwe cya kabiri cya ba bandi barebye indirimbo imwe ya Meddy. 

    Imibare yerekana ko Meddy ari Umwami wa Muzika nyarwanda muri iki gihe

    Bruce Melodie we amashusho yose yashyize kuri shene ye ya YouTube yitwa ''Bruce Melodie'' hariho (Video uploaded) zigera kuri 28. Imibare yerekana ko abazirebye bose hamwe ari miliyoni 20. Indirimbo ya Bruce Melodie yarebwe n’abantu benshi mu mateka ya muzika ni ‘Katerina’ imaze kurebwa na Miliyoni 8.5. Iyi mibare ni iyo kugeza ku itariki 17 Werurwe 2021 ubwo twandikaga iyi nkuru. 

    Birashoboka ko indirimbo ya Bruce Melodie iheruka ‘Bado’ ikomeje kurebwa ikaba yagira miliyoni nibura eshanu yaca ku barebye umuziki wa The Ben mu gihe nta ndirimbo nshya yashyira kuri shene ye. Iyo ndirimbo ye nshya iramutse irebwe n’uwo mubare twavuze haruguru, byafasha Bruce Melodie kuba umuhanzi ukurikira Meddy mu bafite indirimbo zarebwe cyane. 

    Kuri ubu rero imibare yerekana ko Bruce Melodie adakwiriye na busa kwigereranya na Meddy na The Ben. Ahubwo ararye ari menge kuko inyuma hari abandi bahanzi benshi bari kwerekwa urukundo rwinshi barimo Andy Bumuntu ufite indirimbo ‘On Fire’ ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6.8 kuri Youtube mu mwaka umwe n’igice imaze.

    Imibare rero yerekano ko kugeza ubu Meddy ari we ufite agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bandi indirimbo zikunzwe cyane n’Isi. Ushatse wamwita Umwami w’umuziki nyarwanda. N’iyo wafata abarebye iza The Ben (Miliyoni 24.3) ugateranyaho abarebye amashusho yose (Uploaded videos) y’indirimbo za Bruce Melodie (Miliyoni 20), ntabwo bagera ku ndirimbo imwe ya Meddy ifite milyoni 45.9.

    Kuri ubu Meddy iyo ndirimbo ye inaruta kure abarebye iya Diamond Platnumz na Morgan Hertage dore ko indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Hallellujah’ yarebwe na miliyoni 13 mu myaka itatu imaze isohotse, nyamara yarahuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare. Imyaka irindwi irashije Diamond Platnumz asubiyemo indirimbo yitwa ‘Number One’ ayikorana na Davido, kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 44 mu myaka irindwi, bivuze ko indirimbo imwe ya Meddy ‘Slowly’ irusha kurebwa iy'abahanzi babiri bakomeye mu muziki w'Afurika. 

    Imibare yerekana Bruce Melodie akwiriye kubaha cyane The Ben

    Imyaka ine kandi irashije Diamond Platnumz akoranye na Psquare y'icyo gihe dore ko ryari itsinda rya mbere muri Afurika. Nyamara indirimbo yitwa ‘Kidogo’ yarebwe na miliyoni 37 mu myaka ine, bivuze ko Meddy iye imwe yanikiriye iyahuriwemo n'ibyamamare bitatu muri Afrika. 

    Iyo witegereje shene ya YouTube ya Alikiba usanga yaratangiye kugira ibyo ayishyiraho mu myaka itandatu. Kuri ubu indirimbo afite yarebwe cyane ni iyitwa ‘Mwana’ imaze kurebwa na miliyoni 23 mu myaka itandatu imaze isohotse, bivuze ko Meddy akubye kabiri uwo muhanzi w'umunyabigwi.

    Mu mibare yerekana ko Meddy nta muhanzi wo mu Rwanda ukwiriye kwigereranya na we dore ko n'abo benshi barota gukorana indirimbo na bo barimo: Diamond Platnumz, Alikiba, n'abandi bafite indirimbo banagerageje guhuriramo n'ibyamamare muri Afrika nyamara ntizirebwe cyane kurusha indirimbo yikoranye ari wenyine. 

    Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi nyarwanda bakomeye aheruyse gutangaza ko hakwiriye ubufatanye muri muzika nyarwanda mu rwego rwo kuyigeza i mahanga kuko abishyize hamwe nta kibananira. Iyi nkuru ishingiye ku isesengura rishingiye ku mibare yerekanwa na YouTube z’abo bahanzi bavugwa mu nkuru!

    Imibare yerekana ko Bruce Melodie ari kwikirigita agaseka ku byo aherutse gutangaza kuri Meddy na The Ben

    INKURU WASOMA: Ni nka Cristiano na Messi! AmaG avuga kuri Meddy na The Ben biswe abanebwe na Bruce Melodie yagereranyije na Pagba

    Reba hano Indirimbo yahinduye amateka ya Meddy

    REBA HANO ‘KATERINA’ YA BRUCE MELODIE ARI NAYO NDIRIMBO AFITE YAREBWE CYANE MU MATEKA YE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103998/mu-mibare-bruce-melodie-ntiyapfundura-udushumi-twinkweto-za-meddy-na-the-ben-103998.html