Category: Uncategorized

  • Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana – #rwanda #RwOT

    Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatanze aya mafaranga binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation.

    Iyi Kaminuza isanzwe ifitanye amazezerano na Imbuto Foundation y'imyaka itanu, aho yiyemeje kuzatanga inkunga y'ibihumbi $150, buri mwaka ikaba itangamo ibihumbi $30.

    Aya mafaranga agenewe kurihirira amashuri abahungu n'abakobwa batsinda neza mu byo biga biciye muri gahunda Imbuto Foundation isanganywe yitwa 'Edified Generation Scholarship Program.'

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y'imyaka 20, bazirikana cyane uruhare iyi kaminuza ifite mu gusohoza ubutumwa bwabo.

    Ati 'Iyi ni inkunga ikomeye cyane ku bakiri bato, kandi ni uburyo bwo gufasha abakiri bato kuzakorera igihugu neza.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yabwiye IGIHE ko bashimishwa n'uruhare Imbuto Foundation igira mu guteza imbere uburezi.

    Ati 'Batera [Imbuto Foundation] inkunga uburezi, by'umwihariko gufasha abakobwa batishoboye. Tunezezwa no kubona abanyeshuri baciye hano ari abayobozi. Kuba hari abantu banyuze hano bari mu nshingano zikomeye tubikesha ireme ry'uburezi riba ryatejwe imbere mu bana bakiri bato.'

    Prof Edwin yavuze ko ubwo abana ijana Imbuto Foundation iri kurihirira bazaba barangije amasomo yabo iyi kaminuza izabaha amahugurwa, ikabakarishya mu bijyanye n'ishoramari no kwihangira imirimo.

    N'ubwo hasigaye umwaka umwe gusa ngo amasezerano Mount Kenya University ifitanye na Imbuto Foundation arangire, Prof. Edwin yabwiye IGIHE ko ashobora kuzongerwa cyangwa iyi kaminuza ikazakomeza gukorana n'uyu muryango mu bundi buryo.

    Mount Kenya University Rwanda yahaye Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30$ yo gushyikira abanyeshuri batsinda neza

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko amasezerano bafitanye na Imbuto Foundation ashobora kuzongerwa

    JPEG - 204.7 kb
    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko bazirikana uruhare rwa Mount Kenya University Rwanda mu burezi

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yashyikirijwe-ibihumbi-30-izifashisha-mu-kurihirira

  • Rwabigwi yaciye amarenga asesereza The Ben na Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter uzwi ku izina rya Rwabigwi yaciye amarenga yo guserereza abahanzi  The Ben na Meddy aho yibajije impamvu aba bahanzi uko ari babiri bategukanye igihembo muri Grammy Awards zatanzwe ku cyumweru gishize. Mu magambo ye, Rwabigwi yagize ati:'I cannot believe The Ben and Meddy did not win #Grammys 

    on Sunday'. 

    I cannot believe The Ben and Meddy did not win #Grammys on Sunday.

    — Rwabigwi (@Rwabigwi) March 17, 2021

    Ibi Rwabigwi abivuze mu gihe hamaze iminsi hari inkundura yo kugereranya abahanzi The Ben, Bruce Melodie na Meddy. Ibi byazamutse cyane ubwo Bruce Melodie yavugaga ko ntaho ahuriye na The Ben ndetse na Meddy nyuma abantu batandukanye bakomeje kugenda babagereranya ndetse banarebera ku ndirimbo bakoze kugirango bahitemo uw'umuhanga kurusha abandi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rwabigwi-yaciye-amaranga-asesereza-the-ben-na-meddy/

  • Akanyamuneza ku bahinzi ibihumbi 100 bafashijwe gutubura imbuto y'ibijumba – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu Mushinga Hinga Weze, abahinzi bafashwa kongera umusaruro, kuwugeza ku isoko no kunoza ibijyanye n'imirire myiza binyuze mu kwereka uko bategura indyo yuzuye.

    Umushinga Hinga Weze ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) muri gahunda igamije kwegurira abikorera ubutubuzi bw'imbuto no kuzikwirakwiza mu bahinzi watanze imbuto ku batubuzi mu turere 10 ukoreramo twa Kayonza, Gatsibo, Bugesera, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.

    Umujyanama mu bijyanye n'Ubutubuzi bw'Imbuto muri Hinga Weze, Rurangwa Maurice, yatangaje ko uyu mushinga uteza imbere ibihingwa bitanu birimo ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku myunyungugu wa Fer, ibirayi, ibigori n'imboga n'imbuto.

    Yagize ati 'Mu kuzamura abahinzi twarebye ibyo bakenera kugira ngo umusaruro uzamuke birimo imbuto nziza, ifumbire n'inyigisho zo kugira ngo bahinge neza. Ni ho twahereye dutanga inkunga ku bahinzi ku bijyanye n'ubutubuzi bw'imbuto no kuzikwirakwiza mu bandi.'

    Yavuze ko nyuma yo gusakaza imbuto zitandukanye z'ibijumba, ibishyimbo, ibirayi n'ibigori ku batubuzi bakurikiranye uburyo zituburwa n'uburyo zigezwa ku bahinzi.

    Rurangwa yavuze ko bateye inkunga abatubuzi batatu barimo Uwemeyimana Jeanne d'Arc utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Ati 'Twaramukurikiranye tureba ubuhinzi bwe n'imikorere ye tubona afite ubushobozi tumufasha gukora ubutubuzi bwe kinyamwuga. Kugira ngo ategure ya mbuto y'ibanze ivuye mu bushakashatsi, twamwubakiye inzu itegurirwamo iyo mbuto akayitubura. Ya mbuto y'ibanze ishobora guhabwa abandi batubuzi abo bandi bakazayigeza ku bahinzi.'

    Yakomeje avuga ko Uwemeyimana yubakiwe iyo nzu anahabwa imbuto n'izindi nyunganizi zijyanye n'uburyo azazitunganya.

    Yanahawe kandi uburyo bwo gusarura no gufata neza imbuto, ahabwa ibikoresho birimo ibitera imiti kugira ngo arwanye udusimba dushobora kuzangiza ndetse anahabwa n'ubumenyi ku butubuzi bw'imigozi y'ibijumba.

    Nyuma y'uko uyu mushinga ugenze neza, hashatswe abandi batubuzi bakorana bagera kuri 20. Kuri ubu Uwemeyimana atubura imbuto y'ibanze akayibaha na bo bagatubura iya nyuma ihabwa abajya guhinga ibijumba byo kurya.

    Uru ruhererekane ni rwo rwatanze umusaruro wageze ku bahinzi ibihumbi 100 bahawe imbuto igera kuri toni 554 n'ibilo 689.

    Uwemeyimana Jeanne d'Arc yatangiye mu 2015 atubura imbuto y'ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A. Nyuma Hinga Weze yamuhuje n'abakiliya ndetse banamuha amahugurwa, yemererwa inkunga bitewe n'uko yatanze imbuto nziza.

    Mu bikoresho Hinga Weze yamuhaye harimo ingorofani, imbuto nshya n'ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw.

    Uwemeyimana yinjizaga amafaranga ibihumbi 150 Frw bivuye mu mbuto y'ibijumba ariko ubu ashobora gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari eshatu, akuramo miliyoni 7 Frw.

    Uretse imbuto y'ibijumba, Hinga Weze yanatanze iy'ibishyimbo ingana na toni 180 ku bahinzi barenga ibihumbi 50.

    Ku mbuto y'ibirayi hatanzwe iva muri Laboratwari 'Vitro Plantlets', 19.500 ku batubuzi bane na bo nyuma baha abandi batubuzi 20. Imbuto yo mu kiciro cya gatatu 'Pre Base' n'icya kane 'Base' hatanzwe izigera kuri toni 50 zihabwa abahinzi bagera ku 2000. Ibijyanye n'imboga n'imbuto hatanzwe toni eshatu n'ibilo 114.

    Uwemeyimana Jeanne d'Arc yubakiwe inzu yo gutuburiramo imbuto isaranganywa mu bandi bahinzi

    Nyuma yo gufashwa gutubura imbuto, ubu umusaruro abona wariyongereye

    Uwemeyimana Jeanne d'Arc ubwo yari mu murima aho atuburira imbuto ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ku-bahinzi-ibihumbi-100-bafashijwe-gutubura-imbuto-y-ibijumba

  • Nyabugogo: Abakoresha ubwiherero rusange barataka igiciro cyabwo gihanitse – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyi gare ifite ubwiherero rusange aho umuntu abanza kwishyura amafaranga 100 Frw mbere yo kubukoresha. Abahakorera umunsi ku wundi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kuko umuntu ashobora gukenera ubwiherero inshuro nyinshi ku munsi.

    Uwizeye Anicet udodera inkweto muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko hari ubwo umuntu akenera ubwiherero kandi amafaranga yamushiranye, asaba ko harebwa uburyo bajya boroherezwa.

    Ati 'Ubwiherero rusange burakenewe kuko hari igihe umugenzi aza amafaranga yamushiriyeho bigahurirana n'uko nta yandi afite, nanjye nshobora kujyayo nka gatanu ku munsi bitewe n'icyayi cyinshi nanyoye, bigatuma najyayo buri saha.'

    Yavuze ko kujyayo inshuro nyinshi bishobora kumukenesha ndetse no kumuteranya n'umuryango we.

    Ati 'Niba nanjye nkeneye kugira iposho ntanga mu rugo, icyo gihe hari ikigabanuka. Niba ngomba gutanga 3000 Frw ku munsi, ubwo ntanga 2500 Frw'.

    Undi ukorera muri iyi gare utanga servisi za Mobile Money, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko igiceri cy'ijana ari cyinshi bityo ko hashyirwaho nibura 50 Frw.

    Ati 'Twarababwiye ngo tujye tubaha igiceri cya 50 Frw barabyanze, kubera ko igihe cyose tuba turi hano ntabwo batugabanyiriza barabyanze. Udafite igiceri cy'ijana ntabwo wajyayo kandi ntibanakwemerera. Iyo ubishatse cyane urihangana cyangwa ukajya mu baturanyi. N'iyo bakatura wenda bagashyira kuri 50 Frw kuko ijana ni menshi rwose.'

    Usibye ikibazo cyo muri iyi gare, hari abakorera mu isoko rito rizwi nka Malato bavuga ko nta bwiherero bafite, kuko ubuhari bukoreshwa n'abakora mu mashini zisya imyumbati.

    Umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ko nta bwiherero bafite, hari ubwo umuntu abuzwa gukorera muri iryo soko.

    Ati 'Nta bwiherero dufite, ubuhari ni ubw'abakorera mu nzu za ruguru [avuga mu basya imyumbati] kandi iyo ugerageje kubivuga bakugendaho bakakubuza gukora.'

    Yavuze ko hari abajya biherera ruguru y'isoko, ibintu bishobora gukurura indwara ziterwa n'umwanda.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko kwishyura igiceri cy'ijana ku bakoresha ubwiherero rusange bigomba gukomeza kuko bifasha kwishyura ibikoresho by'isuku n'usukura ubwo bwiherero.

    Bagize bati 'Igiceri cya 100 Frw gifasha kwishyura abakozi basukura ubwo bwiherero, kugura impapuro z'isukura, kwishyura amazi yakoreshejwe n'ibindi bigamije kunoza isuku y'ubwo bwiherero.”

    Ku kibazo cy'isoko rito rya Malato ritagira ubwiherero, Umujyi wa Kigali wavuze ko ugiye gukorana n'ubuyobozi bw'isoko kugira ngo bukemure icyo kibazo.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko hari umushinga wo kubaka ubwiherero 42 hirya no hino mu bice by'umujyi ahahurira abantu benshi. Kugeza ubu, ubwiherero burindwi muri ubwo 42 bwarangije kubakwa.

    Isoko rusange nta bwiherero rigira

    Ubwiherero rusange bwishyurwa amafaranga 100 Frw henshi mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-abakoresha-ubwiherero-rusange-barataka-igiciro-cyabwo-gihanitse

  • Tanzania: Perezida John Magufuli yatabarutse #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli byari bimaze iminsi bivugwa ko arwaye, yatabarutse ku myaka 61

    Ni inkuru y'akababaro yatangajwe kuri Tereviziyo y'Igihugu, TBC na Visi Perezida w'Iki Gihugu, Samia Suluhu.

    Visi Perezida, Samia Suluhu yatangaje ko Nyakwigendera Perezida Magufuri yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga, akaba yishwe n'indwara y'Umutima.

    Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara ihitanye Perezida Magufuri yari ayimaranye imyaka isaga 10, ko kandi mu minsi ibiri ishize aribwo ubu burwayi bwe bwarushijeho gukomera, abaganga batangira kumwitaho bidasanzwe.

    Magufuri, yajyanywe kwa muganga kuwa 6 Werurwe 2021, mu bitaro bivura indwara z'umutima byitwa Jakaya Kikwete Cardiac Institute. Yavuye mu bitaro kuwa 7 Werurwe 2021 akomeza imirimo bisanzwe, kuwa 14 Werurwe 2021 yumvise atameze neza asubira mu bitaro kwitabwaho ari naho yaguye.

    Hahise hatangazwa iminsi 14 y'icyunamo mu gihugu, amabendera yose agomba kururutswa kugeza mu cya kabiri.

    BREAKING: Tanzanian President John Pombe Magufuli is dead. Vice president Samia Suluhu says Magufuli succumbed to heart disease in Dar Es Salaam #RIPMagufuli pic.twitter.com/h9fl8ZpHYQ

    — The African Voice (@teddyeugene) March 17, 2021

    Perezida John Magufuli yatabarutse

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/17/tanzania-perezida-john-magufuli-yatabarutse/

  • Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye –

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.

    Acyigisha yafatwaga nk’umwarimu ubifite mu maraso, wigisha atanga ingero nta guca ku ruhande, bigatuma isomo ricengera abarigenewe. Afite Impamyabumenyi ihanitse mu by’Amahoro n’Iterambere, n’izindi mu bijyanye no gukemura Amakimbirane, Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Amaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles birimo byinshi biba bifutse, bifite icyo benshi mu banyamakuru bita “Akagufa” kuko aba yarashe ku ngingo mu buryo busobanutse.

    Gusa usibye kuba ari umwarimu w’umuhanga ushimwa na benshi, ni umuntu wakunze kwibazwaho kubera ibikorwa bitajyanye n’urwego benshi bamufataho, cyane ko yakunze kugaragara mu ruhame ka manyinya kamubashije.

    Hari amashusho yigeze gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2018 agaragaza Kayumba yasinze yaborewe ari guhangana n’abapolisi kugeza n’aho abasabye amakarita abaranga mu gihe bari bambaye impuzankano [uniforms].

    Igikorwa cyabaye rurangiza, ni aho yashatse kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yaborewe bikomeye, atera ubwoba inzego z’umutekano zikirinda ababwira ko yagishwanyaguza, ibi abikorera mu maso y’abagenzi bari baguye mu kantu kubera impagarara Dr Christopher Kayumba yari yateje.

    Byatumye atabwa muri yombi mu 2019 hanyuma muri Nyakanga 2020 akatirwa igifungo cy’umwaka umwe nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Mu bantu babana bya hafi na Dr Kayumba baganiriye na IGIHE, abenshi bahamije ko akunda kuganzwa n’inzoga, ku buryo ashobora gukora na we ibyo atazi. Umwe yagize ati “Iyo yanyoye akunda no kurwana kuko bimaze kumubaho kenshi. Ntiwabonye uko yabazaga Abapolisi hariya Rwandex ngo muzi icyo ndi cyo?”

    Hashize iminsi mike uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga atangaje ko yinjiye mu ruhando rwa politiki, atangiza ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD), avuga ko rishyize imbere impinduka zigamije iterambere mu Banyarwanda.

    Uyu murongo mushya we wakuruye amarangamutima ya benshi aho mu buhamya bwanditse ku rukuta rwa Twitter n’uwitwa Kamaraba Salva, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”

    Mu 2017 Dr Kayumba yashatse gusambanya umunyeshuri we

    Mu nkuru ya Kamaraba ivuga ku bihe bigoranye mugenzi we yanyuzemo agira ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

    Ngo nk’umuntu wumvaga ko afite ijambo muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yibukije uyu mukobwa ko mu gihe yakwibeshya akajya kumurega, nta muntu n’umwe uzigera amwumva kubera ijambo afite mu ruhando rw’itangazamakuru n’uko ari umwe mu barimu bizerwa muri UR.

    Nyuma y’umwanya munini bahanganye, uyu mukobwa ngo yagerageje kumwiyaka ariruka, kuko Kayumba atari afite imbaraga zatuma amwiruka inyuma, asaba umukozi we wo mu rugo kumuhagarika, amubwira ko ngo uwo mukobwa hari ibintu yibye.

    Umukobwa ngo yagerageje kumvisha umukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe yibye, ati “Nsuka hasi ibintu byose nari mfite mu gikapu mu kwereka uwo mukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe mpisha hanyuma nihutira kubisubizamo vuba nkiza amagara yanjye.”

    Akomeza ati “Ibitutsi na telefoni ze yasinze ntibyahagarariye aho. Nagiye ku ishuri mbimenyesha uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph ariko ntabwo byari byoroshye cyane ko ntari mfite ikimenyetso na kimwe cyo kwerekana.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda afite icyizere ko azashyigikirwa ndetse agafashwa ariko byarangiye aciwe intege. Ati “Uko imyaka yagiye iza nagerageje kwibagirwa ibyabaye ariko ibintu nk’ibyo ntibijya bisibangana.”

    Ati “Ukuri kubabaje ni uko biba. Abakobwa benshi birangira baguye mu mutego w’abagabo nka Kayumba bakoresha nabi ububasha bafite. Ibyabaye birahagije. Ubu mfite imbaraga zo kuvuga ibyabaye kubera ko byaba bibabaje kurushaho kubona abakobwa bamburwa ahazaza habo n’abantu bagakwiye kuba bazi byinshi. Ihohoterwa ryo ku mubiri ariko ihohoterwa ryo mu mitekerereze n’amarangamutima rirakomeye kuritahura kandi naryo rirangiza.”

    Kaminuza yemeye ko iki kibazo ikizi

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yemereye IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba Christophe) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Njuguna yavuze ko atigeze agira icyo abaza Kayumba ku bijyanye n’iki kibazo ngo kuko atari akijya ku ishuri kandi atanitabaga telefoni.

    Ati “Oya ntabwo twigeze tuvugana kuko ntigeze mpura nawe kubera ko atitabaga telefoni, ntiyansubizaga ariko naganiriye ibi n’abakoresha banjye mbasaba kumuvugisha ariko sinzi niba barabikoze.”

    “Ibiganiro twagiranye n’abakoresha banjye ni ibyo mu magambo ntabwo nigeze mbandikira kuko nateganyaga guhura nawe gusa ntiyigeze yitaba telefoni yanjye cyangwa ngo aze.”

    Njuguna yavuze ko ubwo yongeraga kubonana na Kayumba bataganiriye kuri iki kibazo ngo ahubwo bavuze ku bindi bijyanye n’imyitwarire mibi yari asanzwe agaragaza muri kaminuza.

    Ati “Ubwo nabonaga amahirwe nyuma twaganiriye ibindi bibazo bimwerekeyeho kuko twari dufite ibindi bibazo byinshi bimwerekeyeho ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’imyitwarire.”

    IGIHE yagerageje guhamagara Kayumba ku murongo wa telefoni, ariko inshuro ebyiri zose twamuhamagaye ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze abusubiza.

    Hashize imyaka igera kuri itatu ku mbuga nkoranyambaga hatangiye inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa. Ni ibikorwa byatumye benshi mu bakora ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina batamazwa, abandi batabwa muri yombi barafungwa.

    Uwavuzwe cyane ku Isi ni Harvey Weinstein wari umunyemari washoye mu bijyanye na sinema wahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina agakatirwa gufungwa imyaka 23. Hari kandi n’umuhanzi w’ikirangirire w’Umunyamerika R Kelly na we washinjwe n’abagore ndetse n’abakobwa benshi kubafata ku ngufu ndetse no kubakoresha ibikorwa byinshi ku gahato.

    No mu Rwanda naho iyi nkubiri yarahageze, maze abakobwa benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza abagabo mu ngeri zitandukanye babahohoteye, gusa Polisi y’Igihugu yakunze kubasaba ko bajya bakoresha imbuga nkoranyambaga neza bakirinda ibisa no gusebanya ahubwo bagatanga ibirego mu nzego zikwiriye.

    Mu butumwa bwa Kamaraba, yavuze ko umukobwa wahohotewe na Kayumba yamaze gutanga ikirego muri RIB.

    Dr Kayumba Christopher yashinjwe n’uwari umunyeshuri we gushaka kumufata ku ngufu

  • Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana –

    Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatanze aya mafaranga binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation.

    Iyi Kaminuza isanzwe ifitanye amazezerano na Imbuto Foundation y’imyaka itanu, aho yiyemeje kuzatanga inkunga y’ibihumbi $150, buri mwaka ikaba itangamo ibihumbi $30.

    Aya mafaranga agenewe kurihirira amashuri abahungu n’abakobwa batsinda neza mu byo biga biciye muri gahunda Imbuto Foundation isanganywe yitwa ‘Edified Generation Scholarship Program.’

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 20, bazirikana cyane uruhare iyi kaminuza ifite mu gusohoza ubutumwa bwabo.

    Ati “Iyi ni inkunga ikomeye cyane ku bakiri bato, kandi ni uburyo bwo gufasha abakiri bato kuzakorera igihugu neza.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yabwiye IGIHE ko bashimishwa n’uruhare Imbuto Foundation igira mu guteza imbere uburezi.

    Ati “Batera [Imbuto Foundation] inkunga uburezi, by’umwihariko gufasha abakobwa batishoboye. Tunezezwa no kubona abanyeshuri baciye hano ari abayobozi. Kuba hari abantu banyuze hano bari mu nshingano zikomeye tubikesha ireme ry’uburezi riba ryatejwe imbere mu bana bakiri bato.”

    Prof Edwin yavuze ko ubwo abana ijana Imbuto Foundation iri kurihirira bazaba barangije amasomo yabo iyi kaminuza izabaha amahugurwa, ikabakarishya mu bijyanye n’ishoramari no kwihangira imirimo.

    N’ubwo hasigaye umwaka umwe gusa ngo amasezerano Mount Kenya University ifitanye na Imbuto Foundation arangire, Prof. Edwin yabwiye IGIHE ko ashobora kuzongerwa cyangwa iyi kaminuza ikazakomeza gukorana n’uyu muryango mu bundi buryo.

    Mount Kenya University Rwanda yahaye Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30$ yo gushyikira abanyeshuri batsinda neza

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko amasezerano bafitanye na Imbuto Foundation ashobora kuzongerwa
    JPEG - 204.7 kb
    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko bazirikana uruhare rwa Mount Kenya University Rwanda mu burezi

  • Ngewe nsigaye meze nk’ibishingwe Ni iki kih… – #rwanda #RwOT

    AmaG The Black ari mu baraperi badakunze kuripfana iyo bigeze ku biri kumuvugwaho cyangwa ku bivugwa mu gisata cy’imyidagaduro yamamayemo. Kuri iyi nshuro aravuga ko asigaye ameze nk'ibishingwe! Ese kuki uyu muhanzi yadukanye iyi mvugo?

    Nusubiza amaso inyuma ukareba ku rukuta rwe rwa Instagram urasangaho indirimbo ‘Muntinye’ imaze amezi arindwi isohotse, wareba n’iyayibanjirije yitwa ‘Ubuzima bwange’ yakoranye n’umuraperi mugenzi we Jay Polly urasanga yo imaze amezi cumi ka kumwe.

    InyaRwanda.com twashatse kumenya impamvu ndetse n’ibyo AmaG The Black ahugiyemo muri ino minsi, mu kiganiro kirambuye twagiranye yatubwiye ko ahugiye mu gutegura Album ye nshya yitwa ‘Ibishingwe’. Yararikiye abantu ko iyi album niza azaba ari Album buri muntu wese yakumva.

    Yagize ati “Ndi gutegura Album yanjye yitwa ‘Ibishingwe’ izaba igizwe n’indirimbo icumi. Ibishingwe abantu babica amazi ariko ibishingwe bifite akamaro hari abandi babifata bakabikoramo ifumbire ndetse bigafumbira ibintu barya”. Ama G yanaduhishuriye ko n’ubwo umuzingo (Album) ye nta ndirimbo ye iriho yitwa ‘Ibishingwe’, ati “Ariko ibishingwe ni njye wivugaga meze nk’ibishingwe”.

    Si ubwa mbere AmaG The Black yiyita izina ridasanzwe bitewe n’ubutumwa ashaka gutambutsa kuko hari n’igihe yigeze kwiyita imbwa, icyo gihe nabwo yari ari kwambamaza indirimbo yari amaze iminsi ashyize hanze. AmaG yasobanuye ko Album ari gutegura mu buryo bwo kuyisohora naba afite amafaranga azasohora videwo (Video) ariko naba atayafite bazumva amajwi (Audio).

    Uyu muraperi yagarutse ku mishinga ye ijyanye n’ubukorikori anadusobanura aho umushinga we witwa urubura wo gukora amafarigo ugeze atubwira ko icyari gikomeye kwari ukubitekereza, none washyizwe mu bikorwa bityo kugurisha byo bikaba bitagoye. Arashimira n’abari kumuteza imbere. Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki we yavuze ko ibintu ari abantu kandi ufite abantu bafite amafaranga uba ufite ibintu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104016/ngewe-nsigaye-meze-nkibishingwe-ni-iki-kihishe-inyuma-yiri-zina-ama-g-the-black-ari-kwiyit-104016.html