Category: Uncategorized

  • Tanzania: Perezida Magufuli yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Isi ntizibagirwa Perezida Pombe Magufuli mu mitekerereze ye cyane yo gukunda igihugu no gukorera abagituye ngo batere imbere, gusa ntibazanibagirwa uko yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Leta ya Tanzania kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’ijoro yemeje ko Perezida John Pombe Magufuli yatabarutse.

    Kuva icyorezo cyagera muri Tanzania tariki 20 Werurwe 2020, Magufuli yagiye agikerensa.
    Bwa mbere yigeze kuvuga ko Covid-19 ayishidikanyaho kuko ngo yajyanye amapapaye n’ihene babipimye babisangamo Coronavirus.

    Ibyo yabivuze agaragaza ko abantu bashobora kuba babwirwa ko banduye Covid-19 atari byo.

    Tanzania yahagaritse gutanga amakuru ajyanye n’ubwandu bushya bwa Covid-19 muri Gicurasi 2020. Icyo gihe imibare yagaragazaga ko abanduye Covid-19 ari 509 ko hapfuye abantu 29.

    Magufuli ntiyakozwaga ibyo gufungira abantu mu rugo 'lockdown' kenshi yumvikanye asaba Abatanzaniya gukora bagahinga bakeza bakazagurisha imyaka yabo uwo bashaka kandi ku giciro cyo hejuru.

    Yigeze kuvuga ati 'Twe Abatanzaniya ntitwigeze twifungirana, kandi ntabwo nibaza ko nzigera ntangaza n’umunsi umwe wo gushyiraho Guma mu Rugo, kuko Imana irahari, kandi izakomeza kurinda Abatanzaniya.'

    Ntiyapfiriye muri Kenya, yaguye mu bitari i Dar es Salaam

    Visi Perezida wa Tanzania, Mme Samia Suluhu kuri Televiziyo y’Igihugu TBC yatangaje ko Perezida Pombe Magufuli yajyanywe kwa muganga tariki 6 Werurwe 2021 ku Bitaro byitiriwe Perezida Kikwete aho yavurwaga indwara y’umutima, akaba ngo yari afite ikibazo amaranye imyaka 10 kitwa 'Chronic atrial fibrillation'.

    Yavuze ko tariki 7 Werurwe 2021, kwa Muganga bamusezereye ngo akomeze akazi, ariko tariki 14 Werurwe 2021 yumva araremba asubira kwa muganga aho yari amaze icyumweru avuye, ni na yo yaguye.

    Mme Samia Suluhu yavuze ko igihe cyo gushyingura kizamenyeshwa, ndetse ko igihugu kigiye kumara iminsi 14 yo kumusabira amabendera yose yururukijwe kugeza hagati.

    Amakuru y’uko Perezida Pombe Magufuli arembye ndetse ko yanduye Covid-19 yatangiye gukwirakwizwa tariki 10 Werurwe 2021, icyo gihe, Tundu Antiphas Lissu utavuga rumwe na Leta yavuze ko Magufuli arwaye Covid-19 ndetse yajyanwe i Nairobi rwihishwa kuvurirwayo.

    Tundu Antiphas Lissu kuri Twitter yagize ati 'Ni inkuru ibabaje ku muntu ushinzwe igihugu cyacu, kuba bivugwa ko we ubwe yanduye COVID-19 akajyanwa muri Kenya, biragaragaza ko amasengesho, kwiyuka ibyatsi, n’imiti gakondo itizewe yashishikarizaga abantu gukoresha itagize icyo imaze kuri Coronavirus!'

    Amakuru y’uburwayi bwa Perezida Magufuli yamaganiwe kure n’Abategetsi muri Tanzania, yaba Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa n’inzego zishinzwe umutekano zavuze ko zitazihanganira abakwiza ibihuha.

    Hashize igihe Abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika bavuga ko misa zo gusabira abantu bapfuye ziyongereye ko izo mfu nta kindi kizihishe inyuma uretse Covid-19, gusa Leta ya Tanzania yagiye ibihakana.

    Perezida Magufuli urupfu rwe ruje nyuma y’urwa John Kijazi wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bye, byatangajwe ko yapfuye tariki 18 Gashyantare 2021. Uyu na we yari akurikiye Maalim Seif Sharif Hamad wari visi Perezida wa Zanzibar we yapfuye tariki 17 Gashyantare 2021, ishyaka rye hari hashize igihe ritangaje ko yanduye Covid-19.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Tanzania-Perezida-Magufuli-yitabye-Imana

  • Abanyamakuru babona mu gihe umuyobozi udatanze amakuru atabihanirwa ntakizamubuza kubikomeza #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 18 Werurwe 2021, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Bagamije Iterambere rirambye 'RJSD’ (Rwanda Journalists for Sustainable Development) hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry’itegeko ryo kubona amakuru muri iki gihe.

    Ni inama yateguwe mu rwego rwo gusesengura ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwakoze n’ikigo SOBANUKIRWA ku bufatanye na JP Media mu 2020.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere ariko hakaba hari imbogamizi mubo rireba kuko benshi muribo batarisobanukiwe neza.

    Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iri tegeko ryo kubona amakuru (Access to Information Law) harimo urwego rw’umuvunyi, RMC, RURA, Transparency International Rwanda, CERULAR, abashakashatsi ndetse n’abanyamakuru.

    Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iyi nama bagaragaje zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n’abayabima (abayobozi) ntihagire ingaruka bibagiraho kuko iri tegeko ridafite ingingo riteganya ibihano.

    Umunyamakuru Samuel Baker BYANSI yagize ati 'Itegeko ridafite igihano biragoye ngo rishyirwe mu bikorwa. Rimwe na rimwe iri tegeko ntabwo abantu benshi barizi ariko n’abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko ntagihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ngo tuzagera kuri Access to information ku rwego rushimishije mu gihe bataravugurura iri tegeko'.

    Umunyamakuru Christophe HITAYEZU asobanura ko iri tegeko rikwiye kwigishwa no kurimenyekanisha cyane cyane mu bayobozi ngo kuko abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry’igihugu.
    Yagize ati 'Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko hari abayobozi badasobanukiwe n’iri tegeko bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo.'

    HITAYEZU akomeza agira ati 'umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu gutanga amakuru kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere sosiyete bayobora. Abayobozi bakeneye amahugurwa ahagije avuga ibyiza by’iri tegeko.'

    Abitabiriye iyi nama bagarutse kandi ku bakozi bashinzwe inozamubano (PR, communication & information officers) mu bigo bitandukanye na bo ubwabo bagaragaza imbaraga nke mu gusubanukirwa n’ibikubiye muri iri tegeko nabo bakaba bakeneye kongererwa ubumenyi.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego RMC, Emmanuel MUGISHA yemeza ko na we abantu babangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kubona amakuru bakwiye guhanwa.

    Ati 'Nubwo kugeza ubu bitakorwa ko habaho ibihano ku bantu bimana amakuru afitiye sosiyete akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitarimpanabyaha, ariko wenda inkiko zikajya zica amazahabu (amande) abantu bishe nkana iri tegeko kugirango umuco wo kwimana amakuru ucike burundu.'

    Ibi bitekerezo kandi byashimangiwe na Cecile MUGENI wari uhagarariye urwego rw’umuvunyi muri ibi biganiro avuga ko ibi bitekerezo agiye kubigeza ku babishinzwe.

    Yagize ati 'Ni byo koko iri tegeko ryerekeye kubona amakuru rigomba kuvugururwa, nubwo igihe kitaragera ngo rivugururwe ariko twari twashyizemo n’ingingo zishobora kongerwamo ziteganya ibihano ku bantu bimana amakuru.'

    Umuvugizi wa RJSD, Celestin Ntawirema avuga ko igihe kigeze ngo iri tegeko rigirire akamaro igihugu mu iterambere ryacyo nkuko bikubiye muri gahunda z’uyu muryango.

    Ati 'Iri tegeko ryagiyeho muri 2013 rifite ingingo zumvikana ariko hakenewe kongerwamo izindi mu rwego rwo kubaka urwego rw’itangazamakuru rutajegajega.'

    Akomeza agira atu 'Muri macye turasaba leta yacu kuvugurura itegeko ryerekeye kubona amakuru, ndetse natwe ubwacu nka RJSD twiteguye gutanga umusanzu wacu dushyiraho uburyo buhoraho bwo gukomeza kwigisha abo iri tegeko rireba bakarisobanukirwa kurushaho, kugira ngo bitugeze ku iterambere.'

    Umuryango RJSD ukaba usaba ko ibi byakorwa mu gihe cya vuba kugira ngo iri tegeko ryo kubona amakuru rifashe igihugu kugera mu iterembere rirambye nkuko ubusanzwe amakuru ari inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere rya buri wese n’igihugu muri rusange.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyamakuru-babona-mu-gihe-umuyobozi-udatanze-amakuru-atabihanirwa-ntakizamubuza-kubikomeza

  • Ikinyoma cya Judi Rever kuri Radio Canada cyakubitiwe ahareba i Nzega –

    Kuwa 7 Mutarama nibwo kuri Radio Canada hatambutse ikiganiro cyatumiwemo umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever, gikorwa n’umunyamakuru Stéphan Bureau.

    Binyuze kuri iyi Radio, Judi Rever yahawe rugari asobanura igitabo yanditse ashinjamo FPR Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.

    Muri iki gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front Patriotique Rwandais’, Judi Rever avuga ko FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

    Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000, nubwo ibihamya byose birimo n’ubushishozi bw’Umuryango w’Abibumbye bivuga ibihabanye n’ibyo.

    Nyuma y’iki kiganiro, amatsinda menshi y’Abanyarwanda baba muri Canada, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barabyamaganye bavuga ko ibyakozwe na Radio Canada ya Leta byo gutanga umwanya ku muntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bihabanye n’amahane y’umwuga agenga iyo radio.

    Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batanga ikirego ku Umuvunyi wigenga w’iyo radio, bavuga ko ibyavugiwe muri icyo kiganiro bikwiye gukorwaho iperereza kuko bitubahirije amahame ayigenga.

    Urwego rw’Umuvunyi muri Radio Canada rurigenga, rukaba rushinzwe kugezwaho ibibazo byagaragajwe mu biganiro n’ibindi byose bitambutswa kuri iyo radio. Uru rwego kandi ni rwo rwakira amakimbirane n’ibibazo by’abantu bavuzweho nabi cyangwa batishimiye ubutumwa bwatambukijwe kuri iyo radio.

    Uru rwego rero nirwo Abanyarwanda bagejejeho ikibazo, bavuga ko batanyuzwe n’ibyatambukijwe na Radio Canada.

    Umuvunyi wigenga w’iyo radio, Guy Gendron, yasohoye raporo ya paji 12 yerekana ko ibyakozwe n’umunyamakuru Stéphan Bureau, bihabanye n’amahame agenga iyo radio.

    Iyi raporo yashyikirijwe Josias Semujanga na Pascal Kanyemera uyobora umuryango Humura uhuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau, ikaba yaranzuye ko “Ikiganiro Stéphan Bureau yagiranye n’umunyamakuru Judi Rever, cyatambutse tariki ya 7 Mutarama 2021 mu kiganiro ‘Bien entendu’ ku miyoboro ya ICI Premiere cyanyuranyije n’ihame ry’ukuri kw’impamo mu mahame agenga imikorere y’abanyamakuru ba Radio-Canada.”

    Muri iyi nyandiko ndende, Gendron yatsindagiye ko ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever atari umutumirwa w’imbonera kuko yigaragaza nk’umuhezanguni uhakana ibyemezo by’inkiko, agahamya ko amateka ya Jenoside yuzuye ibinyoma, ndetse agahakana ibimenyetso byemeza Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeyeho ko “Kugeza ubu, birazwi ibyabaye mu Rwanda byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku makuru yakusanyijwe igihe kinini, ari yo ashobora kwitwa amateka yemewe”.

    Yongeyeho ati “Twabonye igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorwa n’Abahutu. Abashaka kwandika amateka anyuranye n’ayo yemewe bagomba kwisobanura, bagatanga ibimenyetso, amazina, ibikorwa bifatika, ubuhamya byagereranywa n’ibisanzwe byemewe”.

    Yanasabye kandi Radio Canada gukomeza gukora iperereza, ndetse akanagira inama iyo radio yo gutegura ikiganiro mpaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Uwo muvunyi asoza avuga ko “Amateka atandikwa mu munsi umwe. Nta n’ubwo yasubirwamo mu kiganiro kimwe”.

    Nyuma y’iyi raporo, Abanyarwanda batuye muri Canada, barimo Association Humura, bavuze ko bishimiye iki gikorwa.

    Perezida w’uyu muryango Pascal Kanyemera yagize ati “Twishimiye umwanzuro wavuye mu kirego twatanze kuri Radio-Canada. Tukaba twizera ko batazongera guha umwanya abahakana cyangwa abahindura amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntidushaka kandi ntituzigera twemera ko hari abaduhindurira amateka”.

    Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Judi Rever amaze igihe mu murongo w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw’ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

    Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

    Judi Rever asanzwe ari umwanditsi upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau wakiriye ikiganiro gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Umukobwa yashyingiranwe na mubyara we yambaye ikanzu ikozwe mu buryo budasanzwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Annie w'imyaka 27,yashyingiranwe na mubyara we Josh ariko agashya kabaye nuko yari yambaye ikanzu itangaje ikozwe mu mpu 22 z'imbwebwe,ikozwe mu mabuye y'agaciro menshi ndetse ikura iyo umwijima uje.

    Uyu mukobwa yashyingiranwe na mubyara we kubera ko muri Leta ya North Carolina byemewe n'amategeko.

    Annie yifuzaga ko ku munsi w'ubukwe bwe yazambara ikanzu y'ubwoya nini ndetse ikozwe mu buryo budasanzwe yahanzwe na Winter Wonderland.

    Aba bombi bahuje sekuru n'imyumvire yo gukunda ibintu bya gakondo ariyo mpamvu niyo kanzu yabo ngo yagombaga kuba yihariye.

    Josh yabwiye Gypsy Bride US ati 'Nta kibazo bimuteye nanjye kandi ntacyo binteye.Mpa agaciro icyatumye dukundana.

    Ku bantu bafite imyumvire nk'iy'abaromani,gushyingiranwa na babyara babo ba mbere ari nayo mpamvu uyu mukobwa yahisemo gukora agashya ku bukwe bwabo.

    Mu rwego rwo kuvugurura iyi kanzu y'igitangaza,Annie yagiye gushaka umuhanga mu gukora amakanzu witwa Sandra Celli ukomoka muri Boston amukorera iyi n'izabazamwambarira.






    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yashyingiranwe-na-mubyara-we-yambaye-ikanzu-ikozwe-mu-buryo-budasanzwe

  • Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganiriye n'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bakiriwe n'abayobozi batandukanye muri Banki ya Kigali barangajwe imbere na Dr Diane Karusisi, uyobora iyi banki.

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, wabanje kuvuga, yabwiye aba bakobwa ko impamvu basuye BK ari uko iyi banki yifuje kuba umufatanyabikorwa uyu mwaka ariko by'umwihariko ikaba izahemba umukobwa ufite umushinga urimo agashya, umushinga ushobora guhindura ubuzima bwa benshi ukabateza imbere mu by'ubukungu.

    Yakomeje avuga ko ari byiza kuba BK yaratekereje iki gikorwa kuko n'ubundi muri Miss Rwanda bo ubwabo bafite intero iba muri iri rushanwa y'ubwiza bufite intego.

    Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yasobanuriye aba bakobwa uko banki ikora ndetse n'ibisabwa kugira ngo umuntu abe yahabwa inguzanyo n'iyi banki iri mu zikomeye mu Rwanda.

    Nyuma yo gutanga iki kiganiro yabwiye IGIHE ko bahisemo kuzafasha umukobwa uzatsinda mu cyiciro cy'umushinga ufite agashya, kuko basanzwe bafite intego nk'iyi.

    Ati 'Mu bikorwa Miss Rwanda yongeyemo uyu mwaka, harimo gutora nyampinga ufite umushinga uzahanga udushya. Muri Banki ya Kigali tunezezwa no gufatanya n'abantu b'ingeri zose bafite imishinga yagira ingaruka nziza ku iterambere ry'ubukungu bw'igihugu. Niyo mpamvu twifuje kuba twafatanya na Miss Rwanda kuko ibyerekezo byacu bifite aho bihuriye.'

    Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu Banki ya Kigali yateye inkunga iri rushanwa ari ukwerekana ko nyampinga atari umukobwa ufite ubwiza gusa n'ubwo nabwo buba bukenewe, ahubwo ari n'umuntu wakora ikintu cyagira impinduka muri sosiyete.

    Ati 'Turashaka ko n'abandi bakobwa babareba babona ko Miss Rwanda afite icyerekezo cyo kubaka igihugu mu buryo bwo guhanga imirimo'.

    Gusoza irushanwa rya Miss Rwanda bizabera mu Intare Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, tariki 20 Werurwe 2021.

    Umukobwa uzaba afite umushinga urimo agashya uzahembwa na BK azajya ahabwa 500 000 Frw buri kwezi bingana na 6 000 000 Frw mu gihe cy'umwaka, kandi ashyigikirwe mu gushyira umushinga we mu bikorwa ndetse ahabwe n'ubufasha mu by'imari na Banki ya Kigali.

    Gushyigikira amarushanwa ya Miss Rwanda ni imwe mu ngamba iyi Banki yashyizeho mu rwego rwo guteza imbere umwali n'umutegarugori, ibi bikaza bisanga ibikorwa by'iyi Banki ikomeje gushyira mu bikorwa cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe abari n'abategarugori.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganirije abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 ibijyanye n’imikorere ya banki

    Dr Diane Karusisi yavuze ko bahisemo gutera inkunga Miss Rwanda kuko n’ubundi basanzwe bafite gahunda yo gufasha imishinga y’urubyiruko

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yashimye BK yateye inkunga iri rushanwa

    Abakobwa bafatanye ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-banki-ya-kigali-yaganiriye-n-abakobwa-bahatanira-ikamba-rya-miss

  • Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganiriye n’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 (Amafoto) –

    Aba bakobwa bakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Banki ya Kigali barangajwe imbere na Dr Diane Karusisi, uyobora iyi banki.

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, wabanje kuvuga, yabwiye aba bakobwa ko impamvu basuye BK ari uko iyi banki yifuje kuba umufatanyabikorwa uyu mwaka ariko by’umwihariko ikaba izahemba umukobwa ufite umushinga urimo agashya, umushinga ushobora guhindura ubuzima bwa benshi ukabateza imbere mu by’ubukungu.

    Yakomeje avuga ko ari byiza kuba BK yaratekereje iki gikorwa kuko n’ubundi muri Miss Rwanda bo ubwabo bafite intero iba muri iri rushanwa y’ubwiza bufite intego.

    Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yasobanuriye aba bakobwa uko banki ikora ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu abe yahabwa inguzanyo n’iyi banki iri mu zikomeye mu Rwanda.

    Nyuma yo gutanga iki kiganiro yabwiye IGIHE ko bahisemo kuzafasha umukobwa uzatsinda mu cyiciro cy’umushinga ufite agashya, kuko basanzwe bafite intego nk’iyi.

    Ati “Mu bikorwa Miss Rwanda yongeyemo uyu mwaka, harimo gutora nyampinga ufite umushinga uzahanga udushya. Muri Banki ya Kigali tunezezwa no gufatanya n’abantu b’ingeri zose bafite imishinga yagira ingaruka nziza ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Niyo mpamvu twifuje kuba twafatanya na Miss Rwanda kuko ibyerekezo byacu bifite aho bihuriye.”

    Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu Banki ya Kigali yateye inkunga iri rushanwa ari ukwerekana ko nyampinga atari umukobwa ufite ubwiza gusa n’ubwo nabwo buba bukenewe, ahubwo ari n’umuntu wakora ikintu cyagira impinduka muri sosiyete.

    Ati “Turashaka ko n’abandi bakobwa babareba babona ko Miss Rwanda afite icyerekezo cyo kubaka igihugu mu buryo bwo guhanga imirimo”.

    Gusoza irushanwa rya Miss Rwanda bizabera mu Intare Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, tariki 20 Werurwe 2021.

    Umukobwa uzaba afite umushinga urimo agashya uzahembwa na BK azajya ahabwa 500 000 Frw buri kwezi bingana na 6 000 000 Frw mu gihe cy’umwaka, kandi ashyigikirwe mu gushyira umushinga we mu bikorwa ndetse ahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali.

    Gushyigikira amarushanwa ya Miss Rwanda ni imwe mu ngamba iyi Banki yashyizeho mu rwego rwo guteza imbere umwali n’umutegarugori, ibi bikaza bisanga ibikorwa by’iyi Banki ikomeje gushyira mu bikorwa cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe abari n’abategarugori.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganirije abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 ibijyanye n’imikorere ya banki

    Dr Diane Karusisi yavuze ko bahisemo gutera inkunga Miss Rwanda kuko n’ubundi basanzwe bafite gahunda yo gufasha imishinga y’urubyiruko

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yashimye BK yateye inkunga iri rushanwa

    Abakobwa bafatanye ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Abagera ku bihumbi 60 bafite Virusi itera SIDA batangiye guhabwa ibikoresho by’isuku mu kwirinda COVID-19 –

    Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ahatanzwe ibikoresho by’isuku ku baturage 400 bafite ubwandu bwa SIDA. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi Itera SIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko iki gikorwa kije gikurikira igiheruka gukorwa cyo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

    Yavuze ko kuri ubu batangiye gutanga ibikoresho by’isuku birimo amasabune yo gukaraba, udupfukamunwa ndetse n’isabune zo gukoresha mu bwiherero kugira ngo bafashe abaturage bafite n’ubwandu ngo kuko baramutse banduye iki cyorezo gishobora kubazahaza cyane.

    Ati “Tuzatanga ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 mu gihugu cyose, muri buri Karere tuzagenda duha imiryango yatoranyijwe idafite ubushobozi, aba bariyongera ku miryango 3400 twaherukaga guha ibiribwa, byose tukaba tubikora kugira ngo tubafashe gukomeza kubaho neza.”

    Abadamu Enock uhagarariye Abafite Virusi itera SIDA mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku kuko abenshi wasangaga birwanaho mu kubona ibibafasha kurwanya Coronavirus.

    Yagize ati “Mu by’ukuri isuku buri wese iramureba, wasangaga abanyamuryango bacu bafite ikibazo cy’ibikoresho bihagije bakwifashisha birinda. Ubu ndahamya ko bigiye kutworohera ku buryo bidufasha kwirinda kurushaho.”

    Bamwe mu babana na Virusi itera SIDA baganiriye na IGIHE bavuze ko batari bafite udupfukamunwa duhagije ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku bibafasha mu kwirinda iki cyorezo, bashimiye leta ku kuntu ikunze kubaba hafi ikabarinda mu buryo bugaragara icyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko kuri ubu abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA uretse kuba bari guhabwa ibikoresho by’isuku, banaherewe rimwe imiti bazajya banywa mu mezi atandatu mu rwego rwo kugabanya ingendo bakoraga bajya ku bigo nderabuzima kugira ngo bibarinde icyatuma bandura COVID-19.

    Yasabye abaturage babana n’ubu bwandu kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakiyitaho ngo kuko aribyo byatuma iki cyorezo kitabageraho.

    Kuri ubu iki gikorwa kikazakomereza mu turere twose tw’igihugu ahazatangwa ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 itishoboye, mu byo bazahabwa harimo amasabune, udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije kubafasha mu isuku.

    Abaturage bafite Virusi itera SIDA bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku bizabafasha mu kurwanya COVID-19

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyikiriza imiryango ifite Virusi itera SIDA ibikoresho by’isuku

  • Mugwaneza washinze ‘PetersBakers’ yibiye ibanga ry’ubukire abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 (Amafoto) –

    Mugwaneza Jean Pierre yasuye aba bakobwa mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata ku Gatatu tariki 17 Werurwe 2021. Uyu mugabo yize ibijyanye n’amahoteli no gutegura amafunguro atandukanye.

    Mu kiganiro yahaye aba bakobwa yaberetse uko umuntu ashobora guhera ku kintu gito ariko mu gihe gito akaba yaba amaze kuba umunyamafaranga ukomeye, aho yatangiriye ndetse no mu gihugu.

    Yababwiye ko ikintu cya mbere mu gutangira umushinga atari amafaranga ahubwo ‘uba ugomba kubanza gukunda no kwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo’.

    Mugwaneza yavuze ko umuntu wese ushaka kwinjira mu bushabitsi atangirira ku kantu gato akagenda azamuka gake . Ikindi yabwiye aba bakobwa ni uko uko wize umushinga wawe neza nabyo bigira ingaruka mu mikorere yawe kuko icyo gihe igishoro icyo ari cyo cyose watangiza ugera kure.

    Aha ni hano yabwiye aba bakobwa ko we yatangije umushinga we ahereye kuri sosiyete ishoyemo miliyoni 3 Frw ikaza kugera kuri miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe gusa, kubera gukora cyane kwe no gukunda icyo yashoyemo amafaranga make yari afite.

    Mugwaneza afite uburambe mu gutunganya ‘gâteaux’ kuko yatangiye kuzikora mu 2008.

    PetersBakers ya Mugwaneza imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bijyanye no gutunganya ‘gâteaux’ cyane ko uwakorewe nayo nta handi yongera kwifuza ko bamufasha yagize ibirori.

    Abantu batandukanye bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda bamaze gukorerwa ‘gâteaux’ na Petersbakers barimo Knowless Butera, Uncle Austin, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan na Nishimwe Naomie babaye Miss Rwanda 2018, 2019 na 2020, Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Alex Muyoboke n’abandi.

    Mu minsi ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Urubyiruko .

    Uretse ‘gâteaux’, muri iyi sosiyete bakora ubwoko ubwo aribwo bwose bw’imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y’ibyo kurya ushaka kandi ku giciro gito. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

    Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy’iyi sosiyete giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

    Muri Miss Rwanda 2021 iyi sosiyete izahemba Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be). Uyu azahembwa 1 800 000 Frw azatangwa na Peters Bakers.

    Jean Mugwaneza ari kuganiriza abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

    Aba bakobwa uko ari 20 bari gushakishwamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Aba bakobwa bari baryohewe n’inkuru ivuga ku nzira y’ubukire Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yanyuzemo

    Uyu mugabo afite inkuru igaragaza uko yatangiriye ku mafaranga make ubu akaba ari mu bafite agatubutse mu Rwanda

    Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yafashe ifoto y’urwibutso n’abakobwa bari gushakishwamo Miss Rwanda 2021

    Amafoto: Miss Rwanda


  • Abagera ku bihumbi 60 bafite Virusi itera SIDA batangiye guhabwa ibikoresho by'isuku mu kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ahatanzwe ibikoresho by'isuku ku baturage 400 bafite ubwandu bwa SIDA. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n'Urugaga Nyarwanda rw'Abafite Virusi Itera SIDA, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga Nyarwanda rw'Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko iki gikorwa kije gikurikira igiheruka gukorwa cyo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye ibana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

    Yavuze ko kuri ubu batangiye gutanga ibikoresho by'isuku birimo amasabune yo gukaraba, udupfukamunwa ndetse n'isabune zo gukoresha mu bwiherero kugira ngo bafashe abaturage bafite n'ubwandu ngo kuko baramutse banduye iki cyorezo gishobora kubazahaza cyane.

    Ati 'Tuzatanga ibikoresho by'isuku ku miryango 60.000 mu gihugu cyose, muri buri Karere tuzagenda duha imiryango yatoranyijwe idafite ubushobozi, aba bariyongera ku miryango 3400 twaherukaga guha ibiribwa, byose tukaba tubikora kugira ngo tubafashe gukomeza kubaho neza.'

    Abadamu Enock uhagarariye Abafite Virusi itera SIDA mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko bishimiye guhabwa ibikoresho by'isuku kuko abenshi wasangaga birwanaho mu kubona ibibafasha kurwanya Coronavirus.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri isuku buri wese iramureba, wasangaga abanyamuryango bacu bafite ikibazo cy'ibikoresho bihagije bakwifashisha birinda. Ubu ndahamya ko bigiye kutworohera ku buryo bidufasha kwirinda kurushaho.'

    Bamwe mu babana na Virusi itera SIDA baganiriye na IGIHE bavuze ko batari bafite udupfukamunwa duhagije ndetse n'ibindi bikoresho by'isuku bibafasha mu kwirinda iki cyorezo, bashimiye leta ku kuntu ikunze kubaba hafi ikabarinda mu buryo bugaragara icyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko kuri ubu abafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA uretse kuba bari guhabwa ibikoresho by'isuku, banaherewe rimwe imiti bazajya banywa mu mezi atandatu mu rwego rwo kugabanya ingendo bakoraga bajya ku bigo nderabuzima kugira ngo bibarinde icyatuma bandura COVID-19.

    Yasabye abaturage babana n'ubu bwandu kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakiyitaho ngo kuko aribyo byatuma iki cyorezo kitabageraho.

    Kuri ubu iki gikorwa kikazakomereza mu turere twose tw'igihugu ahazatangwa ibikoresho by'isuku ku miryango 60.000 itishoboye, mu byo bazahabwa harimo amasabune, udupfukamunwa n'ibindi bikoresho bitandukanye bigamije kubafasha mu isuku.

    Abaturage bafite Virusi itera SIDA bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku bizabafasha mu kurwanya COVID-19

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyikiriza imiryango ifite Virusi itera SIDA ibikoresho by’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-bihumbi-60-bafite-virusi-itera-sida-batangiye-guhabwa-ibikoresho-by

  • Mugwaneza washinze 'PetersBakers' yibiye ibanga ry'ubukire abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mugwaneza Jean Pierre yasuye aba bakobwa mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata ku Gatatu tariki 17 Werurwe 2021. Uyu mugabo yize ibijyanye n'amahoteli no gutegura amafunguro atandukanye.

    Mu kiganiro yahaye aba bakobwa yaberetse uko umuntu ashobora guhera ku kintu gito ariko mu gihe gito akaba yaba amaze kuba umunyamafaranga ukomeye, aho yatangiriye ndetse no mu gihugu.

    Yababwiye ko ikintu cya mbere mu gutangira umushinga atari amafaranga ahubwo 'uba ugomba kubanza gukunda no kwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo'.

    Mugwaneza yavuze ko umuntu wese ushaka kwinjira mu bushabitsi atangirira ku kantu gato akagenda azamuka gake . Ikindi yabwiye aba bakobwa ni uko uko wize umushinga wawe neza nabyo bigira ingaruka mu mikorere yawe kuko icyo gihe igishoro icyo ari cyo cyose watangiza ugera kure.

    Aha ni hano yabwiye aba bakobwa ko we yatangije umushinga we ahereye kuri sosiyete ishoyemo miliyoni 3 Frw ikaza kugera kuri miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe gusa, kubera gukora cyane kwe no gukunda icyo yashoyemo amafaranga make yari afite.

    Mugwaneza afite uburambe mu gutunganya 'gâteaux' kuko yatangiye kuzikora mu 2008.

    PetersBakers ya Mugwaneza imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bijyanye no gutunganya 'gâteaux' cyane ko uwakorewe nayo nta handi yongera kwifuza ko bamufasha yagize ibirori.

    Abantu batandukanye bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda bamaze gukorerwa 'gâteaux' na Petersbakers barimo Knowless Butera, Uncle Austin, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan na Nishimwe Naomie babaye Miss Rwanda 2018, 2019 na 2020, Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Alex Muyoboke n'abandi.

    Mu minsi ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu Ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Urubyiruko .

    Uretse 'gâteaux', muri iyi sosiyete bakora ubwoko ubwo aribwo bwose bw'imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y'ibyo kurya ushaka kandi ku giciro gito. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

    Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy'iyi sosiyete giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

    Muri Miss Rwanda 2021 iyi sosiyete izahemba Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be). Uyu azahembwa 1 800 000 Frw azatangwa na Peters Bakers.

    Jean Mugwaneza ari kuganiriza abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

    Aba bakobwa uko ari 20 bari gushakishwamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Aba bakobwa bari baryohewe n’inkuru ivuga ku nzira y’ubukire Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yanyuzemo

    Uyu mugabo afite inkuru igaragaza uko yatangiriye ku mafaranga make ubu akaba ari mu bafite agatubutse mu Rwanda

    Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yafashe ifoto y’urwibutso n’abakobwa bari gushakishwamo Miss Rwanda 2021

    Amafoto: Miss Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugwaneza-washinze-petersbakers-yibiye-ibanga-ry-ubukire-abakobwa-bari-muri