Category: Uncategorized

  • Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya amugurira… – #rwanda #RwOT

    Inshuti ya hafi ya Eddy Kenzo yatangaje ko uyu muhanzi ari mu rukundo rw'ikibatsi n'inkumi ikomoka mu gace kitwa Jinja. Urukundo rw’aba bombi ngo rumaze amezi agera kuri atanu kandi ngo biteguye no kubishyira ku mugaragaro bagashakana. Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubu Eddy Kenzo yahaye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover Sport iyi nkumi bari mu munyenga w'urukundo.

    Eddy Kenzo yamaze kubona umukunzi mushya anamuha imodoka ihenze

    Hari hashize imyaka 3 Eddy Kenzo ari wenyine mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umuhanzikazi Rema Namakula babyaranye abana 2 maze akibonera undi mugabo w'umuganga witwa Hamza Ssebunya, ubu bakaba babana nk'umugabo n'umugore.

    Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo aherutse gukora ubukwe na Hamza Ssebunya

    Eddy Kenzo ntiyigeze agira byinshi avuga ku gutandukana kwe na Rema Namakula wamubyariye icyakora yavuze ko hari aho byamuyobeye agahitamo gusiga uyu mugore mu nzu yubatse imuhenze akagenda.

    Eddy Kenzo na Rema bafitanye abana babiri

    Src: blizz.co.ug, celebpatrol.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104075/eddy-kenzo-yabonye-umukunzi-mushya-amugurira-range-rover-nyuma-yimyaka-3-rema-amutaye-akis-104075.html

  • Abakobwa 41 bazitabira Miss Supranational mur… – #rwanda #RwOT

    Umuratwa ni we uzakorera mu ngata Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda muri Poland mu 2020. Uyu mukobwa yitwaye neza, ndetse yagiye aza imbere mu byiciro bitandukanye by'iri rushanwa.

    Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizabera muri Poland mu mpeshyi ya 2021. Rizaba hagendewe ku mabwiriza y'ubuzima ajyanye no guhangana n'ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi. Ryatangiye mu 2009, rihuza abakobwa bagera kuri 77 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Iri rushanwa kandi ritegurirwa rimwe n'irushanwa rya Mister Supranational ryatangijwe mu 2016, aho ryitabirwa n'ibihugu 41.

    Ni ku nshuro ya 12 Miss Supranational izaba ibaye. Umukobwa uzatorwa azasimbura Anntonia Porsild wo muri Thailand. Iri rushanwa ryagombaga kuba mu 2020 risubikwa bitewe na Covid-19.'

    Miss Umuratwa Kate Anitha ni we uzaserukira u Rwanda. Yabwiye INYARWANDA ko afite icyizere cy'uko azitwara neza muri iri rushanwa atitaye ku mboga zose yahura nazo.

    Ati 'Ni ibintu bishoboka cyane. Sinzi ukuntu nabikubwira…Mba numva ndi umuntu utazagarukira hano. Mba numva nazagenda ngo ngereyo ngo nahuye na 'Challenge' ngo ni uko turi abanyafurika, ngo ni uko byagenze gutya ngo uviremo aho ngaho, Oya!

    Akomeza ati 'Kuri iyi nshuro numva ko nje kuzana impinduka. Bagenzi banjye bagiye bitwara neza mwarabibonye. Bakoze uko bashoboye, navuga ko habuze amahirwe. Njyewe iyo mbirebye mbona ko ari amahirwe gusa.

    Uyu mukobwa yashimye bagenzi be bamubanjirije bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, avuga ko atemeranya n'abavuga ko batashye amara masa.

    Avuga ko abakobwa bagiye bahagararira u Rwanda mu bihe bitandukanye batumye hari intera u Rwanda rugeraho, bityo ko azaharanira kuzamura iyo ntera.

    Ati 'Nta nzira n'imwe yambuza gutwara ikamba. Ndebeye aho bagenze banjye bageze…Nzagenda ndushe aho yageze [Umunyana Shanitah] ikamba turizane mu Rwanda. U Rwanda rutsinde kubera njyewe. Niko mbyumva kandi niko bizagenda.'

    Atangaje ibi mu gihe abakobwa 41 bamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa. Barimo uwo muri Ghana, Kenya, Ubuyapani, Kenya, Rwanda, Peru, Panama, Brazil, Costa Rica, Albania, Argentina n'abandi. Umubare w'aba bakobwa ushobora kwiyongera.

    Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021 yatangaje ko yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Supranational

    Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda mu 2019, aherutse gutangaza ko iri rushanwa yaribonyemo irondaruhu kuko abakobwa b'abanyafurika bahabwa akato na bagenzi babo b'abazungu.

    Ati 'Navuga ngo ni uguhabwa akato n'abandi bakobwa ntimwegerane, ntimusangire ku meza amwe, ntimugendane, mwakwicara gusa ariko ntimuvugana, aravugana n'undi w'umuzungu cyangwa akakuvugisha amagambo make.'

    Umunyana Shanitah kandi yavuze ko n'abategura irushanwa hari uburyo bagaragazaga irondaruhu kuko abazungu baryamaga ukwabo n'abiraburakazi ukwabo.

    Ati 'Tuba muri hoteli ibamo nk'ibyumba bibiri, ntekereza ko nta munyafurika wararanye n'umuzungu. Abanyafurika bararanaga, n'abazungu ukwabo. Irondaruhu ni ikintu kikiriho mu bihugu byo hanze.'

    Umunyana Shanitah yavuze ko ari ibintu byamubabaje ariko yageragezaga kwegera abo bazungu mu rwego rwo kwirinda ko hari ingaruka byamugiraho mu gihe cy'irushanwa.

    Amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza atandukanye yagiye atungwa agatoki n'abantu batandukanye bayashinja irondaruhu, ku buryo byagiye bigorana kubona abirabura batsindira amakamba.

    N'ubwo byagiye bihinduka abakobwa b'abirabura bakagenda batsindira amakamba mu marushanwa atandukanye hari ahacyumvikana irondaruhu mu buryo bugaragara.

    Uyu mwaka wa 2019 wabaye udasanzwe mu marushanwa y'ubwiza kuko ari ubwa mbere abakobwa b'abiraburakazi batanu batsindiye amakamba mu marushanwa akomeye ku Isi.

    Abo ni Kaliegh Garris, wabaye Miss Teen USA; Nia Franklin wabaye Miss America; Cheslie Kryst wabaye Miss USA; Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe na Toni-Ann Singh wabaye Miss World.

    Umuratwa avuga ko bagenzi be bamubanjirije baharuye inzira ngari y’u Rwanda muri iri rushanwa, bityo ko azakomerezaho


    KANDA HANO: UMURATWA KATE YATANGAJE KO YITEGUYE KWEGUKANA IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL

    “>

    AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104083/abakobwa-41-bazitabira-miss-supranational-muri-poland-umuratwa-uzaserukira-u-rwanda-yahize-104083.html

  • Umunyamakuru w'imikino wa Radio 10 yanywereye teremusi yuzuye igikoma muri studio nyuma yo gutsindwa intego yari yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio 10, Mugenzi Faustin uzwi cyane ku izina rya ” Faustinho Simbigarukaho ” yanywereye igikoma muri studio nyuma yo gutsindwa intego yari yakoze muri Champions League ubwo yavugaga ko Atlético Madrid izasezerera Chelsea ku kinyuranyo cy'ibitego bibiri.

    Faustinho Simbigarukaho arimo kunywera igikoma muri studio

    Uyu munyamakuru yahiguye ibyo yari yavuze ubwo umukino wari urangiye ku wa gatatu, Chelsea imaze gutsinda Atlético Madrid ibitego 2-0, ikayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 3-0.

    Mbere y'uko uyu mukino uba, mu kiganiro 10 Zone kiba hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa mbiri n'igice z'umugoroba kuri Radio 10, Faustinho abinyujije kuri Twitter yari yavuze ko Chelsea idashobora gusezerera Atlético Madrid, yemeza ko niramuka ibikoze, azanywera teremusi y'igikoma muri studio.

    Yari yagize ati 'Chelsea nidasezererwa ku kinyuranyo cy'ibitego bibiri, ncibwe kumara telemusi y'igikoma gishyushye. Atlético iratsinda!'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-wa-radio-10-yanywereye-teremusi-yuzuye-igikoma-muri-studio-nyuma-yo-gutsindwa-intego-yari-yakoze/

  • Eden Hazard ashobora gutera benshi agahinda naramuka akoze iki gikorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Real Madrid Eden Hazard ukomeje guca mu mvune za hato na hato,ashobora kubabaza abakunzi ba ruhago, dore ko bivugwa ko ashobora gusezera ku mupira w'amaguru nibikomeza kumebera bibi.

    Givemesport.com itangaza ko Hazard yongeye kugira ikibazo cy'imvune mu kagombambare byatumye iba imvune ya 3 kuva yagera muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Champions League.

    Dr Jose Gonzalez usanzwe uvura ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ko nibaramuka babaze Hazard ku nshuro ya 3, bishobora gutuma uyu rutahizamu asezera ku mupira w'amaguru. Yagize ati 'Mu burambe bwanjye ntabwo mbona Hazard yagira icyo afasha Real Madrid muri uyu mwaka w'imikino.Iyo umukinnyi agarutse mu kibuga nta myitozo ihagije afite n'ubundi arongera akavunika. Afite impungenge, arashaka guha Real Madrid ibyo afite byose ndetse akabereka ko amafaranga yaguzwe ayakwiye ariko ntabwo abifitiye imbaraga. Kubaga Eden Hazard ku nshuro ya gatatu yikurikiranya bifite ingaruka nyinshi zatuma asezera kuri ruhago.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/eden-hazard-ashobora-gutera-benshi-agahinda-naramuka-akoze-iki-gikorwa/

  • Imbuga nkoranyambaga WhatsApp na Instagram zihuye n'ikibazo gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva mu minota isaga 40 ishize imbuga nkoranyambaga za WhatsApp ndetse na Instagram zihuye n'ikibazo gikomeye zanga gukora. Amakuru ahari nuko muri système z'izi mbuga nkoranyambaga habayemo ikibazo bikekwa ko hari abajura (hackers) bashaka kuzinjiramo. Abakoresha izi mbuga nkoranyambaga bahise birukira ku rubuga rwa Twitter kuganirirayo ndetse hari n'amakuru ko abatari bake bahise biyandikisha ku rubuga rwa telegram akaba ariho bagiye gukomereza akazi bakoreraga kuri WhatsApp gakomwe mu nkokora n'iki kibazo. Kugeza ubu ubuyobozi bwa Facebook aribwo bunakuriye izi mbuga nkoranyambaga (WhatsApp na Instagram) nta kintu buratangaza kuri iki kibazo cyabaye.
    Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru….

    WhatsApp na Instagram zihuye n'ikibazo gikomeye

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imbuga-nkoranyambaga-whatsapp-na-instagram-zihuye-nikibazo-gikomeye/

  • Ronaldinho akomeje koreka ubuzima bwe nyuma y'urupfu rw'umubyeyi we yakundaga cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi muri ruhago ,Ronaldinho Gaucho aravugwaho kugira imyitwarire idasanzwe nyuma yuko apfushije umubyeyi we yakundaga cyane aho bivugwa ko asigaye yiyahuza inzoga mu buryo bukabije akanywa amanwa n'ijoro.

    Nyina wa Ronaldinho yitabye Imana afite imyaka 71.

    Mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020, nibwo Ronaldinho n'umuvandimwe we bafatiwe muri Paraguay barafungwa nyuma yo gukoresha ibyangombwa by'ibihimbano.

    Nyuma y'amezi atanu Ronaldinho n'umuvandimwe we Roberto Moreira bararekuwe basubira muri Brazil, gusa uyu wamamaye muri FC Barcelona yahinduye imyitwarire atangira kunywa inzoga nyinshi cyane kuruta izo yanywaga mbere.

    Ibi byaje gufata indi ntera ikomeye cyane ubwo Ronaldinho yaburaga nyina umubyara, Dona Miguelina mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
    Inshuti za hafiz a Ronaldinho zatangaje ko zitewe ubwoba n'uburyo asigaye anywa inzoga nyinshi zirenze urugero nk'uko tubikesha the Sun.

    Izo nshuti za Ronaldinho zagize ziti: 'Buri munsi biba ari ibirori.'Ronaldinho yatangiye kunywa inzoga zikaze zirimo vodka, whiskey na gin, kandi ahera mu gitondo anyway kugeza mu kindi giondo.'Ntabwo ri ibintu bimaze igihe kirekire cyane, gusa byabaye akarusho nyuma y'urupfu rwa nyina.Ahora mu birori, kandi aba afite buri kimwe.Inshuti ze nyinshi zituruka Rio zije kumureba kubera ko aba ari wenyine aho atuye.Aba afite icyocyezo iwe, inzoga n'umuziki.'Abaho mu buzima yumva ashaka, Ronaldinho afite umutima ukomeye kandi agerageza kubanira neza inshuti ze.Gusa ntabwo inshuti ze zose ari nziza kuko hari n'izimugirira nabi'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ronaldinho-akomeje-koreka-ubuzima-bwe-nyuma-yurupfu-rwumubyeyi-we-yakundaga-cyane/

  • Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 130 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'Ubuzima,yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021,abantu batatu bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 287 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 130. Abarembye ni 5, naho abakize ni 136.

    Hakingiwe abantu 5.666

    Amakuru yose kuri Covid-19 kuri uyu wa Kane:

    Habonetse abanduye bashya:130
    Abanduye bose:20,681
    Hakize:136
    Abakize bose:19,143
    Hapfuye:3(Abagore babiri b'imyaka 72 na 42 (i Kigali) n'umugabo w'imyaka 72(i Nyaruguru)
    Abamaze gupfa bose babaye:287
    Abakirwaye:1,251
    Abarembye:5
    Abakingiwe bashya:5.666
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:329,410.

    Hashize ibyumweru bibiri u Rwanda rutangije gahunda yo gukingira abaturage barwo icyorezo cya Covid-19, yatangiye tariki 5 Werurwe 2021. Ni nyuma y'uko u Rwanda rwakiriye inkingo zirenga ibihumbi 390.

    Muri gahunda ya COVAX igamije kugeza inkingo kuri bose, u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za AstraZeneca, ibihumbi 102 za Pfizer-BioNTech, ndetse n'izindi ibihumbi 50 za AstraZeneca zatanzwe na Leta y'u Buhinde, zose hamwe zikaba 392 000.

    Mu gutanga izi nkingo, haherewe ku byiciro by'abafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na Covid-19 kurusha abandi, barimo abageze mu za bukuru, abarwaye indwara karande, abamotari, abashoferi babikora nk'umwuga, abatanga serivisi z'ubuvuzi n'abandi.

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima, igaragaza ko kugeza kuwa Gatatu tariki ya 17 Werurwe, abantu 321 698 bari bamaze gukingirwa Covid-19. Ibi byaba bigaragaza ko mu nkingo 392 000 haba hasigaye inkingo 70 302 gusa.

    Ubwo icyiciro cya mbere cy'inkingo cyageraga mu Rwanda, Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko n'ubwo inkingo zikenewe n'ibihugu byinshi, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose hakaboneka inkingo zizakingira Abanyarwanda bose.

    Ati 'Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.'

    N'ubwo ateruye ngo avuge igihe izindi nkingo zizazira, umuyobozi w'ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse kubwira CNBC ko izindi nkingo zishobora kugera mu Rwanda bidatinze.

    Ati 'Turizera ko bitazafata igihe kirekire, bishobora kuba uku kwezi. Hari amatariki dufite dutegererejeho twahawe n'abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana cyane na gahunda ya Covax.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-130-barayandura

  • Kayonza: Umugabo yagiye gucukura amabuye y’agaciro apfirayo –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabukeye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsolo Bright, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.

    Yagize ati “ Aho yaguye ubusanzwe hakorera Wolfram, yari imaze igihe itahakorera, kubera ko nta burinzi rero buhari, abaturage bajyayo gucukura rwihishwa. Uyu mugabo rero yagiyeyo arimo gucukura ikirombe kiramugwira abari hafi aho barahuruza, abaturage bagiyeyo bakuraho itaka barebye basanga yamaze gushiramo umwuka.”

    Gitifu Nsolo yakomeje avuga ko hari n’abandi baturage benshi basanzwe bajya gucukura mu buryo butemewe n’amategeko aya mabuye, bakaba babasabye kwirinda gukora ibi bikorwa ngo kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

    Ati “ Kwiba ubwabwo ni umuco mubi, bajya gucukura badafite ibikoresho byabugenewe kuburyo bashobora no gucukura ahantu hashobora kubateza ibibazo, twasabye abaturage kubireka ndetse dufata n’izindi ngamba zirimo kuharinda n’ibindi.”

    Yasabye abaturage kandi kwegera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bushobora no gutuma baburiramo ubuzima bwabo.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


  • Ikinyoma cya Judi Rever kuri Radio Canada cyakubitiwe ahareba i Nzega – #rwanda #RwOT

    Kuwa 7 Mutarama nibwo kuri Radio Canada hatambutse ikiganiro cyatumiwemo umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever, gikorwa n'umunyamakuru Stéphan Bureau.

    Binyuze kuri iyi Radio, Judi Rever yahawe rugari asobanura igitabo yanditse ashinjamo FPR Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu ihanurwa ry'indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.

    Muri iki gitabo yise 'L'éloge du sang, Les crimes du Front Patriotique Rwandais', Judi Rever avuga ko FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

    Rever ngo ashingira kuri raporo y'ibanga y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga ko ngo mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000, nubwo ibihamya byose birimo n'ubushishozi bw'Umuryango w'Abibumbye bivuga ibihabanye n'ibyo.

    Nyuma y'iki kiganiro, amatsinda menshi y'Abanyarwanda baba muri Canada, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barabyamaganye bavuga ko ibyakozwe na Radio Canada ya Leta byo gutanga umwanya ku muntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bitandukanye n'amahane y'umwuga agenga iyo radio.

    Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batanga ikirego ku Umuvunyi wigenga w'iyo radio, bavuga ko ibyavugiwe muri icyo kiganiro bikwiye gukorwaho iperereza kuko bitubahirije amahame ayigenga.

    Urwego rw'Umuvunyi muri Radio Canada rurigenga, rukaba rushinzwe kugezwaho ibibazo byagaragajwe mu biganiro n'ibindi byose bitambutswa kuri iyo radio. Uru rwego kandi ni rwo rwakira amakimbirane n'ibibazo by'abantu bavuzweho nabi cyangwa batishimiye ubutumwa bwatambukijwe kuri iyo radio.

    Uru rwego rero nirwo Abanyarwanda bagejejeho ikibazo, bavuga ko batanyuzwe n'ibyatambukijwe na Radio Canada.

    Umuvunyi wigenga w'iyo radio, Guy Gendron, yasohoye raporo ya paji 12 yerekana ko ibyakozwe n'umunyamakuru Stéphan Bureau, bihabanye n'amahame agenga iyo radio.

    Iyi raporo yashyikirijwe Prof. Josias Semujanga na Pascal Kanyemera Pascal Kanyemera uyobora umuryango Humura uhuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau, ikaba yaranzuye ko 'Ikiganiro Stéphan Bureau yagiranye n'umunyamakuru Judi Rever, cyatambutse tariki ya 7 Mutarama 2021 mu kiganiro 'Bien entendu' ku miyoboro ya ICI Premiere cyanyuranyije n'ihame ry'ukuri kw'impamo mu mahame agenga imikorere y'abanyamakuru ba Radio-Canada.'

    Muri iyi nyandiko ndende, Gendron yatsindagiye ko ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever atari umutumirwa w'imbonera kuko yigaragaza nk'umuhezanguni uhakana ibyemezo by'inkiko, agahamya ko amateka ya Jenoside yuzuye ibinyoma, ndetse agahakana ibimenyetso byemeza Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeyeho ko 'Kugeza ubu, birazwi ibyabaye mu Rwanda byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku makuru yakusanyijwe igihe kinini, ari yo ashobora kwitwa amateka yemewe'.

    Yongeyeho ati 'Twabonye igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorwa n'Abahutu. Abashaka kwandika amateka anyuranye n'ayo yemewe bagomba kwisobanura, bagatanga ibimenyetso, amazina, ibikorwa bifatika, ubuhamya byagereranywa n'ibisanzwe byemewe'.

    Yanasabye kandi Radio Canada gukomeza gukora iperereza, ndetse akanagira inama iyo radio yo gutegura ikiganiro mpaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Uwo muvunyi asoza avuga ko “Amateka atandikwa mu munsi umwe. Nta n'ubwo yasubirwamo mu kiganiro kimwe”.

    Nyuma y'iyi raporo, Abanyarwanda batuye muri Canada, barimo Association Humura, bavuze ko bishimiye iki gikorwa.

    Perezida w'uyu muryango Pascal Kanyemera yagize ati “Twishimiye umwanzuro wavuye mu kirego twatanze kuri Radio-Canada. Tukaba twizera ko batazongera guha umwanya abahakana cyangwa abahindura amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntidushaka kandi ntituzigera twemera ko hari abaduhindurira amateka”.

    Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n'inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw'u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Judi Rever amaze igihe mu murongo w'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n'Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw'ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

    Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n'ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw'amateka bakamwamagana.

    Judi Rever asanzwe ari umwanditsi upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau wakiriye ikiganiro gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Prof Josias Semujanga ni umwe mu banyarwanda bagize uruhare runini mu gusaba Umuvunyi wa Radio Canada gusesengura ikiganiro cya Judi Rever gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Pascal Kanyemera ayobora umuryango Humura uhuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-ikinyoma-cya-judi-rever-cyakubitiwe-ahareba-i-nzega

  • Kayonza: Umugabo yagiye gucukura amabuye y'agaciro apfirayo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabukeye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwili, Nsolo Bright, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yagwiriwe n'ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y'agaciro rwihishwa.

    Yagize ati ' Aho yaguye ubusanzwe hakorera Wolfram, yari imaze igihe itahakorera, kubera ko nta burinzi rero buhari, abaturage bajyayo gucukura rwihishwa. Uyu mugabo rero yagiyeyo arimo gucukura ikirombe kiramugwira abari hafi aho barahuruza, abaturage bagiyeyo bakuraho itaka barebye basanga yamaze gushiramo umwuka.'

    Gitifu Nsolo yakomeje avuga ko hari n'abandi baturage benshi basanzwe bajya gucukura mu buryo butemewe n'amategeko aya mabuye, bakaba babasabye kwirinda gukora ibi bikorwa ngo kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

    Ati ' Kwiba ubwabwo ni umuco mubi, bajya gucukura badafite ibikoresho byabugenewe kuburyo bashobora no gucukura ahantu hashobora kubateza ibibazo, twasabye abaturage kubireka ndetse dufata n'izindi ngamba zirimo kuharinda n'ibindi.'

    Yasabye abaturage kandi kwegera abacukura amabuye y'agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe bushobora no gutuma baburiramo ubuzima bwabo.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yagiye-gucukura-amabuye-y-agaciro-apfirayo