Category: Uncategorized

  • Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021 nibwo habaye tombola y'uko amakipe agomba kuzahura muri 1/4 cy'imikino ya UEFA Champions League mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, ni tombola yasize mu mikino ikomeye izahuza ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu cy'Ubudage ndetse n'ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Ni tombola yabereye mu gihugu cy'Ubusuwisi mu mujyi wa Nyon aho amakipe umunani yageze muri 1/4 cy'iyi mikino amenye uko azakina, mu wundi mukino ukomeye wasize ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye izahura n'ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Uko tombola ya 1/4 yagenze:

    Bayern Munich izahura na Paris St-Germain
    Manchester City izahura na Borussia Dortmund
    FC Porto izahura na Chelsea FC
    Real Madrid izahura na Liverpool

    Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Champions league itegerejwe tariki ya 6 ndetse n'iya 7 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 13 ndetse na 14 Mata 2021.

    Uretse tombola ya 1/4 hanatangajwe uko amakipe azahura muri 1/2 aho ikipe izarokoka hagati ya FC Porto na Chelsea izahura n'izava hagati ya Real Madrid na Liverpool, mu gihe ikipe izava hagati Bayern Munich na Paris St-Germain izahura n'izakomeza hagati ya Manchester City na Borussia Dortmund.

    Nyuma y'iyi tombola kandi hahise haba indi ya 1/4 cy'imikino ya Europa League, dore uko amakipe azahura:

    Granada izahura na Manchester United
    Arsenal izahura na Slavia Prague
    Ajax izahura na Roma
    Dinamo Zagreb izahura na Villarreal

    Imikino ibanza ya 1/4 cya UEFA Europa league itegerejwe tariki ya 8 Mata 2021, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 15 Mata 2021.

    The post Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize ikipe ya Bayern Munichen ifite igikombe giheruka izahura na PSG bahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tombola-ya-1-4-cya-champions-league-yasize-ikipe-ya-bayern-munichen-ifite-igikombe-giheruka-izahura-na-psg-bahuriye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-mwaka-wimikino-wa-2019-2020/

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli ‘wakundaga Afurika’ –

    Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma. Aba barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata.

    Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku wa 17 Werurwe aguye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam; yazize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli, yafataga nk’inshuti ndetse n’impirimbanyi y’iterambere ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Sinasoza ntihanganishije umuryango wa Perezida John Pombe Joseph Mafuguli uherutse kwitaba Imana ndetse no ku gihugu cya Tanzania muri rusange. Perezida Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika kandi akaba inshuti y’igihugu cyacu”.

    Perezada Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

    Ati “U Rwanda rwifatanyije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bigoye”.

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaje akababaro yatewe no kubura inshuti ye.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    Umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana ni uwo kuva kera, ndetse warushijeho gutera imbere ubwo Magufuli yatorerwaga kuyobora Tanzania, akanakorera urugendo rwa mbere mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inka.

    Ku ngoma ya Magufuli kandi u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.

    Kugeza ubu, u Rwanda rwatangaje igihe cyo kunamira Magufuli watabarutse ku myaka 61, kikazarangira ku wa 25 z’uku kwezi ari na bwo azashyingurwa.

    Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza na Magufuli wa Tanzania

    Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika

    Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Magufuli, yahawe impano irimo iki gishushanyo

    Aba bayobozi bombi bashyigikiye umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania ikagera mu Rwanda

  • Nyaruguru: Hegitari zisaga ibihumbi 14 ziri guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga cya 2020/21 B –

    Ibihingwa byatoranyijwe bikunze kwera muri ako karere ni ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300; ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10; ibigori kuri hegitari 368 n’imboga kuri hegitari 350.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko hatunganyijwe n’amaterasi y’indinganire n’ibishanga kandi byose bizahingwaho.

    Ati “Twakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 ndetse dutunganya n’ibishanga kuri hegitari 120, ibyo byose tukaba twatangiye kubikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.”

    Ku bijyanye n’inyongeramusaruro hazakoreshwa toni 910 z’amafumbire atandukanye; hakoreshwe ibirundo 16.600 by’ifumbire y’imborera n’imbuto y’ibigori ingana na toni 18.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto n’inyongeramusaruro byabagereyeho ku gihe, bityo biteguye guhinga kare kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

    Muhimpundu Claudette wo mu Murenge wa Ruheru yagize ati “Ubu iwacu turi guhinga ibirayi kandi imbuto yatugezeho kare, nta kibazo tubona tuzagira keretse wenda ibihe nibiba bibi.”

    Yakomeje avuga ko bazahinga n’ibigori kuko bahawe imbuto nziza y’indobanure kandi bazahinga n’ingano mu misozi kuko zikunze kuhera.

    Mporanyisenga Evariste we yavuze ko yishimira ko bahawe imbuto y’ibirayi ku gihe kandi babakoreye amaterasi y’indinganire, bityo imyaka itazongera gutwarwa n’isuri.

    Ati “Icyo nishimira ni uko imbuto yatugezeho kare kandi bakaba baraduciriye amaterasi yo guhingaho kugira ngo isuri itazongera gutwara imyaka. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kuko n’amafumbire yatugezeho kare.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abaturage gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa kandi bakihutira guhinga ku buryo ukwezi kwa Werurwe 2021 kuzarangira bamaze guhinga bose.

    Basabwe kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ibishanga byatunganyijwe kandi bakita ku gukoresha inyongeramusaruro kuko zihari.

    Basabwe kwitabira n’izindi bahunda zirimo gusibura imirwanyasuri no kuhira imyaka mu gihe cy’izuba kandi bakibuka gushinganisha imyaka yabo kuko bashyiriweho ‘nkunganire’ kugira ngo igihe bahuye n’ikiza babashe kugobokwa.

    Abaturage basabwe gukurikiza inama bagirwa zijyanye n’ubuhinzi

    Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 hagamijwe kurwanya isuri

    Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 202021 B

    Mu bihingwa byatoranyijwe harimo ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300

    Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangije igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Sadate yifashishije umukozi wa RIB batumiza Sam Karenzi binyuranyije n’amategeko(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino wa Radio10 mu kiganiro 'Urukiko’, Sam Karenzi yasobanuye uburyo uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije umukozi wa RIB bakamutumira kuri sitasiyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashaka guhita bamufunga.

    Ikibazo cya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate kimaze igihe, kuva ubwo Sadate yari umuyobozi wa Rayon Sports, baje gushyamirana ubwo Sam Karenzi yagaragazaga ko uyu muyobozi yishe iyi kipe akwiye kuva ku buyobozi.

    Mu minsi ishize Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje bumwe mu butumwa buvugirwa ku rubuga rwa WhatsApp rwiyemeje gushyigikira Sadate(Group WhatsApp), bashaka kugirira nabi uyu munyamakuru, aho yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kubikurikirana mu gihe baba babona ari icyaha.

    Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya @SadateMunyakazi
    n’abambari be! Nabanje kubireka ngirango bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Nibyiza ko @RIB_Rw ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba! @Radiotv10rwanda @oswaki @Rwandapolice @RMC_Rwanda pic.twitter.com/qa2WSLhT2O

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) March 1, 2021

    Nyuma Munyakazi Sadate na we yavuze ko nta gurupe ihari yashinzwe imushyigikiye, bityo ko agiye gutanga ikirego ku bwo gusebywa n’uyu munyamakuru.

    Mu kiganiro Urukiko rwo kuri uyu wa Gatanu kuri Radio 10, Sam Karenzi yavuye imuzi ikibazo cye na Sadate aho yavuze ko nta handi hantu bajya bahurira uretse igihe bari mu bibazo bya Rayon Sports.

    Yongeye gushimanagira ko hari urubuga ruyobowe na Sadate ruvugirwaho amagambo agamije guhangana na Sam Karenzi aho barajwe ishinga no kuba bamwirukanisha ku kazi ke, akaba ari ibanga yibiwe n’umwe mu baruriho ndetse waje gusanga ibyo bavuga atari byo.

    Sam Karenzi yavuze ko yanze gutanga ikirego kuko adakunda Imanza, nyuma yo kwandika ibyo yanditse kuri Twitter yahamagawe n’abakozi ba RIB bamubaza niba yaza gutanga ubuhamya bw’ibyo yavuze.

    Yagize ati'nahamagawe n’abakozi ba RIB 3, barambwiye ngo ubuyobozi bubabwiye ko hari ikirego cyanjye, waba wagitanze ntitukibone? Waza se ukaduha Statement? Namubwiye ko ntakunda imanza njye ibyo nanditse kuri Twitter mubonye ari icyaha mwagikurikirana.'

    Yakomeje avuga ko Sadate yakomeje umugambi we mubisha kugeza aho ku munsi w’ejo yahamagawe abwirwa ko bamwoherereje ubutumire(Convocation).

    Ariko mbere yaho ngo umuntu yari yamuhamagaye amubwira ko hari ibintu birimo bikorwa ashobora kuzabisuzugura bikamugezayo.

    Ati'ndimo kurya na mugenzi wanjye w’umunyamakuru Eddy Sabiti, nibwo umuntu yampamagaye arambwira ngo ni umuhesha w’inkiko ngo mfite convocation ya we y’itariki 21 Werurwe ugomba kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, icyo uregwa uzakimenya uhageze.'

    Mbere y’uko amuhamagara ngo akaba yari yayijyanye kuri Radio 10 aho akorera banga kuyakira bamubwira ko ubwo butumire(convocation) agomba kubumwihera kuko ari ibimureba ku giti cye ari nabwo bamuhaye nimero ye agahita amuhamagara.

    Ati'yarambwiye ngo ndashaka kuyisiga kuri Radio 10 babwire bayakire ndihuta, ndamubwira ngo oya, nti ni iya Radio 10 cyangwa ni iya Karenzi? Ati ni iyawe, nti se kuki ushaka kuyiha Radio 10, ni iyanjye turimo kuvugana yimpe, arambwira ariko wanyoroherezo ndimo kwihuta, ndumubwira reka nkorohereze nze nyifate guma aho, ati ngume hano, nti yego, nabyo numva ntashaka kubyemera neza.'

    Yakomeje avuga ko yaje agasanga ari kumwe na Sadate mu modoka ariko njye sinababona ariko mugenzi wanjye Sabiti arababona.

    Ati'ariko ubonye Sadate? Nti oya, ati umuciyeho, ndaza ngera muri parikingi mpamagara wa muhensha w’inkiko ndamubwira ngo nahageze ariko mpita mva mu modoka njye kureba koko ko ari byo, yahise aza muri parikingi mbona na Sadate yigiye imbere avuye aho bari bari asa nuwerekeza kuri RDB, araza arayimpa arambwira ngo usabwe kwitaba, ndamubwira mpa akanya gato.'

    Sadate ngo ashobora kuba yarafashijwe n’umukozi wa RIB banamutumira kuri Sitasiyo ya Kicukiro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo agereyo ahite afungwa wenda azafungurwe nyuma ariko yagezemo.

    Ati'ariko nari mfite amakuru y’uko Sadate afite umuntu wa RIB ashaka gukorana na we ngo nzitabe bahite bamfunga, ibindi bizabe biza nyuma(…) nyuma yo kuyisoma na mugenzi wanjye twasanze ngo kwitaba kuri RIB ya Kicukiro, njye sinari mbizi, ni ubwa mbere nari ntumijweho, ku bw’amahirwe nari kumwe na Sabiti ni umuntu ukora amakuru asanzwe ya politiki n’ibindi, yahise ambwira ngo harimo ikibazo, convocation ni iya Kicukiro, itegeko rivuga ko RIB iguhamagara kuri RIB y’aho utuye cyangwa aho wakoreye icyaha.'

    'Harimo ikibazo kuba uhamagawe n’umuntu wa Kicukiro ariko convocation ikaba izanywe na Sadate, dufata icyemezo ko ntagomba kwakira convocation. Mbwira umuhesha w’inkiko ko hari impamvu 2 ntagomba kuyifata kandi ndasaba ko uzandikaho, iya mbee nkorera mu karere ka Gasabo, ntuye mu karere ka Gasabo n’icyaha nzi ndegwa nagikoreye Gasabo sinzi impamvu ntumizwa Kicukiro, iya kabiri yazanywe n’undega ari we Sadate, wowe wanzanye na Sadate. Ubabwire ikirego bacyohereze muri Gasabo ntuye nanakorera nzitaba nta kibazo.'

    Sam Karenzi akaba yasabye ubuyobozi bwa RIB gukurikirana ibibazo by’akarengane bishobora kuba bikorerwa muri uru rwego kuko abizi neza ko hari benshi bahura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo kuko bashakaga guhita bamufunga ibindi bikazakurikiranwa nyuma.

    Sam Karenze avuga ko yohererejwe Convocation mu buryo bunyuranyije n’amategeko

    Sadate ngo afite urubuga rwamwitiriwe ari naho gahunda zose zipangirwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-yifashishije-umukozi-wa-rib-batumiza-sam-karenzi-binyuranyije-n-amategeko-video

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kwirinda imikorere iganisha ku nyungu n’imitekerereze yabo bwite –

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.

    Mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Werurwe, Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru yahawe kuyobora Minaloc asimbuye Prof Shyaka Anastase mu gihe Habyarimana yasimbuye Hakuziyaremye Soraya wagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

    Perezida Kagame yavuze ko abarahiriye izi nshingano bari basanzwe bakorera igihugu mu zindi nzego zitandukanye bityo bakaba bahinduriwe inshingano ariko zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga.

    Ati “Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere n’ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ibintu bigarukwaho kenshi n’ubwo usanga atari ko iteka byuzuzwa aho usanga hari abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bakora baganisha ku nyungu zabo bwite cyangwa biganisha uko babishaka cyangwa babyumva.

    Ati “Ibyo ntabwo ariko bigenda, imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hakajyaho uburyo bwo gukora, ingamba na politiki twumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira, ntabwo ari uko wowe ubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z’Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n’uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye imirimo mishya ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ahanini gishobora gutuma na za ntego zo kugeza ku Banyarwanda ibyo bakeneye zigenda gahoro ariko igikwiye kubaho cya mbere ari ukubasobanurira bakagaragarizwa impamvu zishobora gutuma batabona ibyo abo bayobozi babagomba.

    Ati “Ubu inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera igihugu ku nzego zitandukanye, ubu biriho mu bihe bitari byiza, by’ingorane, hari icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, ni ukuvuga ngo imirimo dukora n’inshingano zagiye ziyongera, byagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, ku baturage n’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Tugomba kumenya gukoresha imbaraga nyinshi, kwitanga, imyumvire ariko no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka uko bikwiye ariko icya ngombwa ni uguhora dusobanura. Iyo usobanuriye abantu ikibazo uko giteye, byoroshya uburemere bwacyo ndetse akenshi umuti ukaboneka.”

    • Ibyo wamenya ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma

    Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.

    Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y’amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’Imicungire y’Ibiza n’Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’Urwego rw’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.

    Yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Habyarimana Uwamaliza Béata yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • ​Rusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligi​ abashinja kumushimuta –

    Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n’inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n’umunaniro w’urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze ‘ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali’, ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.

    Nta gushidikanya ko inkuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n’inshuti ye Niyomwungere bavuga ko “Yaje ku bushake”.

    Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko “uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali”, n’ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

    Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z’u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n’umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.

    Ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko “yashimuswe” avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.

    Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w’umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.

    Uru rubanza ruzaburanishwa n’umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye “ubunyamwuga mu iperereza ry’inzego z’u Bubiligi”, ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.

    Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

    Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera

  • Uzi ko bishoboka gukira ibikomere by’umutima? #rwanda #RwOT

    Mubuzima tubayeho kuri iyi si, hari igihe tugerwaho n’ibitubabaza, biturutse ku nshuti zacu, imiryango yacu, ku baturanyi, ku bo dukorana cyangwa no kubandi tutatekerezaga ko batugirira nabi.Nubwo bose baba ari abantu bacu babugufi, ntibitangaje kuba batubabaza kuko umuntu ni umuntu! Umuntu yakugambanira akagutenguha, ariko Yesu ntiyadutererana, ntiyadusiga ni yo mpamvu atwomora imvune zo mu mutima.

    Mubuzima hariho ibidukomeretsa ariko Imana Ibasha kutwomora no kudukiza Hari ibintu byinshi kandi bikomeye bya komerekeje umutima wawe, birawuremerera cyane kuburyo no kubitekereza gusa bikubera umutwaro, amarira agahora atemba mu maso yawe, ndetse ukifuza no kuba utabitekereza kuko birushaho kugushengura umutima.

    Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati 'Iyo ntekereje umubabaro wanjye, amakuba yanjye n`ibyanshaririye byose ubugingo bwanjye buriheba'.

    Iri jambo riratwerekako igihe cyose wibutse ibyakubabaje bikongera kugukomeretsa,igikomere cyawe cy’umutima kiba kitari cyakira…..

    Ngufitiye amakuru meza; Imana Irashaka kugukiza

    Imana Irashaka kugukiza ibikomere byose watewe n’ubuzima bugoye wanyuzemo, kugira ngo we gukomeza kubaho mu byahise ahubwo ngo unezezwe n’igihe cyawe urimo ndetse unabone uko wubaka ejo hawe hazaza.

    Reka dusangire iri jambo ryo muri Zaburi 147:3 rivugango 'Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo'.

    Muvandimwe, reka kurira, ishakemo imbaraga wemerere Imana Igukize, kuko yifuza kuguhoza amarira no kukuramiza amaboko yayo y`impuhwe.

    Ni iki gisabwa ngo ukire vuba ibikomere by’umutima?

    Kugira ngo gukira k’umutima kwihute, urasabwa gutera intambwe zikurikira:

    1. Uragirwa inama yo kwemera nokwakira ko ibyakubayeho byakubabaje ndetse
    bikaba byaranagukomerekeje. Wibihunga ngo ugerageze kubyiyibagiza nkaho bitakubayeho nubwo nabyo atari umwitozo ukoroheye, doreko no kubitekerezaho gusa bikubera undi mubabaro.

    2. Ukwiriye kwishakamo imbaraga zo kubabarira umuntu cyangwa abantu bagukomerekeje.

    3. Gerageza usenge, uririre Imana nk’umubyeyi wacu twese na yo ikiranukira kutugirira neza izaza ibohore umutima wawe kandi iguhe gukira no gukomera by’iteka.

    Muri macye hari ibyiringiro bikomeye ko umutima ukomeretse wakongera kuba muzima iyo uweguriye Yesu kuko niwe muganga wo kwizerwa uvura ibikomere byo mu mitima.

    Source: amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-bishoboka-gukira-ibikomere-by-umutima.html

  • ​Rusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligi​ abashinja kumushimuta – #rwanda #RwOT

    Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n'inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n'umunaniro w'urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze 'ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali', ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.

    Nta gushidikanya ko inkuru y'uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n'inshuti ye Niyomwungere bavuga ko 'Yaje ku bushake'.

    Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko 'uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali', n'ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

    Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z'u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n'umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.

    Ni ikirego cyatanzwe n'umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko 'yashimuswe' avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.

    Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n'abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk'uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w'umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.

    Uru rubanza ruzaburanishwa n'umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye 'ubunyamwuga mu iperereza ry'inzego z'u Bubiligi', ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.

    Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n'Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

    Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Brusesabagina-yareze-niyomwungere-na-gainjet-mu-rukiko-rwo-mu-bubiligi%E2%80%8B

  • Nta pfunwe mfite kuko umuyobozi agomba kubazwa inshingano- Gitifu wafunzwe akaza kurekurwa akanasubizwa mu kazi #rwanda #RwOT

    Niyobuhungiro Obed mbere y’uko afungwa, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba.

    Uyu mugabo wari umaze amezi atatu afunzwe, yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge tariki 26 Gashyantare nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwarabuze ibimenyetso ku byaba bibiri ari byo kurigisa amabuye y’agaciro na Ruswa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwamusubije mu kazi, buvuga ko bwamusubije mu kazi kuko abyemererwa n’itegeko ndetse ko azahembwa umushahara wose atari yarahembwe ubwo yari afunze.

    Niyobuhungiro wasubijwe mu kazi kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, avuga ko nta kinegu abona ku kuba yarafunzwe kuko umutu wese ufite ibyo akekwaho aba agomba kubibazwaho.

    Yagize ati 'Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.'

    Avuga ko yishimiye kuba Ubutabera bwarashishije bukamugira umwere by’umwihariko n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikaba zamusubije mu kazi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nta-pfunwe-mfite-kuko-umuyobozi-agomba-kubazwa-inshingano-Gitifu-wafunzwe-akaza-kurekurwa-akanasubizwa-mu-kazi