Category: Uncategorized

  • Uyu musore yahisemo guhindura isura ye nyuma y'igihe kirekire yimwa akazi|yatunguye benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukiri muto yatunguye abantu batari bake nyuma yo kwibagisha isura ye ,bitewe no kumara igihe kirekire yarabuze akazi bamuziza uko asa.

    Uyu musore witwa Do Quyen w'imyaka 26 akaba akomoka muri Vietnam, avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwibagisha akihinduza isura bitewe nuko igihe cyose yajyaga mu kizamini cy'akazi cyo kuvuga (interview) ngo abantu bose bamuhaga urwamenyo bitewe n'isura ye.

    Ubu yaracyeye abona akazi

    Mu minsi micye ishize yakurikiwe cyane kumbuga nkoranyambaga bitewe n'amashusho yashyiragaho agaragaza uko yari ameze mbere, ndetse nuko ameze ubu nyuma yuko yibagishije inshuro zigera ku icyenda.Bitewe n'ukuntu amasura ye anyuranye cyane mbere na nyuma yo kwibagisha byatumye abantu benshi batangara cyane ndetse baratungurwa. Uyu uramutse urebye uko yahoze asa atandukanye cyane nuko ameze ubu cyane cyane amazuru, amaso ndetse n'imiterere y'isura ye bimeze nkaho ari abantu babiri batandukanye.

    Yavuze ko umwanzuro wo kwibagisha akihinduza isura yawufashe nyuma yaho yagerageje gushaka akazi inshuro nyinshi ntibimuhire bitewe nuko aho yageraga hose abamukoreshaga interview bamusekaga cyane ngo bitewe n'isura ye itari ishamaje. Aya mafoto yashyize kuri TikTok iyo aza gukwirakwizwa nundi muntu utari nyirubwite ngira ngo ntawari kwizera ko ari umuntu umwe. Uyu musore ukiri muto usigaye akora mu bwiza bwo gutaka umubiri (make up) avuga ko ukwibagisha kwe kwamutwaye asaga ibihumbi 17,400 by'amadorali (ni miliyoni zirenga 17 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Uyu abajijwe icyatumye yiyemeza kwihinduza isura yavuze ko yaramaze kubona ko atazigera abona akazi n'isura ye, uyu ngo burigihe yaburaga akazi ataruko atujuje ibisabwa ahubwo byaturuka ku miterere ye y'isura kuko burigihe yageraga ku ntambwe ya nyuma yo kubona akazi, aba boss bakamunnyega muri interview, ngo nibwo rero yabonye neza ko igihe kigeze ngo akore impinduka.

    Umuryango w'uyu musore bitewe nuko utari wishoboye, uyu musore ngo byamutwaye igihe kinini arundanya udufaranga two kwibagisha ndetse aza no kubigeraho. Uyu musore yagize ati: 'ngera murugo bwa mbere mvuye kwihinduza, iwacu baranyobewe neza neza, gusa narimbizi neza ko batazamenya kuko nari nahindutse.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yahisemo-guhindura-isura-ye-nyuma-yigihe-kirekire-yimwa-akaziyatunguye-benshi/

  • 'Ibintu Byafshe Umurego’ – Kenny Sol mu ndirimbo shya irimo umukobwa ugaragaza ibere #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kenny Sol ubarizwa mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, yasohoye indirmbo 'Umurego’ aho amashusho yayo arimo umukobwa ugaragaza ibere ryose.

    Ni indirimbo benshi bafashe mu buryo bw’igishegu bitewe n’amashusho yayo ndetse namwe mu magambo ayirimo.

    Muri iyi ndirimbo Kenny Sol umwanya munini aba ari kumwe n’umukobwa mu cyumba, hari nk’igice baba bageze ku gitanda maze Kenny Sol akaririmba ati'ibitendo reka nze nanjye mbigukorere, uritonda, wikuraho, winyeganyega, wikubagana, pour me water (ndekurira amazi) nzimye fire(nzimye umuriro), winyeganyeza, wiyorobeka, wimbabaza, ntaraburiza.'

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Elemrnt muri Country Music, ni mu gihe amashusho yakozwe na Big Team.

    Umukobwa urimo ibere ryose ryari hanze

    Amwe mu mashusho ari muri iyi ndirimbo

    Bageze no mu gitanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibintu-byafshe-umurego-kenny-sol-mu-ndirimbo-shya-irimo-umukobwa-ugaragaza-ibere

  • Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Macron bagirana ibiganiro banasinya amasezerano #rwanda #RwOT

    Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, butangaza ko Louise Mushikiwa yahuye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bakaganira ku ngingo zinyuranye.

    Baganiriye ku bijyanye no gukomeza kuzamura urwego rwo gukoresha Igifaransa mu Bufaransa ndetse no ku Isi hose.

    Ngo banaganiriye kandi ko ku byo kwizihiza ubufatanye bw’Ibihugu bw’ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse n’Umunzi Mpuzamahanga w’uru rurimi.

    Louise Mushikiwabo na Perezida Emmanuel Macron kandi banasinye amasezerano y’imikoranire ishingiye ku Isano Umuryango wa OIF ufitanye n’Igihugu cy’u Bufaransa mu gushyira mu bikorwa intego yo kuzamura ururimi rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida Emmanuel Macron ni umwe mu bari bashyigikiye Mushikiwabo ko yatorerwa kuyobora OIF muri 2018 ubwo yiyamamazaga.

    Icyo gihe Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Mushikiwabo ari umwe mu bagore bashoboye kandi ufite ubushobozi bwo kuba yayobora uriya muryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mushikiwabo-yakiriwe-na-Perezida-Macron-bagirana-ibiganiro-banasinya-amasezerano

  • Umukoro utegereje Gatabazi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y'aba bombi, nyuma y'amasaha make Gatabazi arahiriye kuba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Prof Shyaka yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, ubufasha n'imbaraga yamuhaye mu mirimo yakoraga no kumushoboza ibyo yakoraga.

    Kuva mu 2018, ubwo Prof Shyaka yagirwaga Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu hari impinduka ziganisha ku mibereho myiza y'abaturage zagiye zikorwa aho nk'ibijyanye n'uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa byavuye kuri 65% bikaba bigeze kuri 82%.

    Ibijyanye no kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage byavuye kuri 70% bigera kuri 87%, ibijyanye n'imitangire ya serivisi, ubu yageze kuri 78% ivuye kuri 74% yariho mu 2018, mu gihe gahunda y'imyaka irindwi iteganya ko u Rwanda ruba rugeze kuri 90%.

    Prof Shyaka ati 'Birumvikana rero ko hakiri urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego u Rwanda rwihaye muri iyi myaka itatu iri imbere.'

    Muri iyi myaka ibiri n'igice ishize Prof Shyaka ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, iyi minisiteri ku bufatanye n'izindi nzego yari yihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amacumbi, aho inzu ibihumbi 11 zagombaga kubakwa kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021.

    Ati 'Nibura hafi 9000 zarubatswe, ba nyirazo bazirimo nabwo haracyari urugendo rwo gukora ndetse hakaba n'izindi nyinshi zikeneye gusanwa.'

    Ibijyanye n'ihame ry'uko serivisi abanyarwanda bahabwa ziba zitanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, inzego z'ibanze zakoze urugendo rushimishije aho kuri ubu nibura serivisi 97% zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2020 zari kuri 89%.

    Prof Shyaka yavuze ko hari imishinga itarakoraga neza nayo yahagurukiwe uyu mwaka, hongerwamo imbaraga kugira ngo ishobore gukora aho nibura igera kuri 65% yakozwe, mu gihe isigaye ikabakaba 25%, igikeneye kongerwamo imbaraga.

    Yakomeje agira ati 'Ibijyanye n'uburyo inzego z'ibanze zikurikirana gucunga neza umutungo wa rubanda, igishimishije hari intambwe yatewe muri iyi myaka itatu ishize ariko na none ntabwo turagerayo, haracyari byinshi byo kunozwa.'

    Umukoro kuri Minisitiri Gatabazi

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifite inshingano rusange zo guhuza gahunda zijyanye n'imiyoborere myiza n'imitegekere y'igihugu ihamye bigamije iterambere mu by'ubukungu, imibereho na politiki.

    By'umwihariko, Minaloc ishinzwe guteza imbere, kumenyeshakisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda bijyanye n'ubutegetsi bw'igihugu binyujijwe mu gushyiraho politiki, ingamba na gahunda z'igihugu zijyanye n'imiyoborere myiza, imitegekere y'igihugu, imibereho y'abaturage n'imiturire mu Midugudu hagamijwe iterambere rirambye.

    Mu bindi harimo gushyiraho amategeko ajyanye n'imiyoborere myiza, imitegekere y'igihugu, imiturire n'iterambere mu mibereho myiza n'ubukungu.

    Prof Shyaka yavuze ko umusimbuye akwiye gushyira imbaraga mu gukomeza gufasha inzego z'ibanze kwirinda icyorezo cya Covid-19, gukurikirana ibijyanye n'ubudehe ndetse no kongerera imbaraga urwego rw'Akagari.

    Yavuze kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kureba ibibazo bibangamiye imibereho y'abanyarwanda by'umwihariko abafite intege nke.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano yahawe n'Umukuru w'Igihugu ziremereye ariko atari wenyine kuko ari uwamuhaye izo nshingano ahari ngo atange inama n'umurongo ndetse n'ubufatanye n'abandi bayobozi buzamufasha kugera ku cyo uwamutumye ashaka.

    Yakomeje agira ati 'Nk'uko abitwibutsa kenshi, icya mbere ni ukumva ko ntari njye nyine, Umukuru w'Igihugu arahari, afite amasezerano yagiranye n'abaturage, afite ibyo yabemereye mu gihe cy'imyaka irindwi turimo, nkumva rero icyanzagamo buri gihe ni ukuvuga ngo abaturage bategereje iki? Nkumva ubuyobozi ari inshingano ariko hakazamo ko iyo bitagenze neza ubibazwa.'

    Avuga kandi ko n'ubwo hari inshingano za Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ariko iza ngombwa ari ubukangurambaga kugira ngo n'ibindi bikorwa izindi nzego zishobora gukora zibone uburyo bw'uko bishobora gukorwa.

    Ati 'Kuko abaturage bari kumwe n'Umukuru w'Isibo, bari kumwe n'Umukuru w'Umudugudu, uw'Akagari kugira ngo bashobora guhinga, bashobora kubungabunga ibidukikije n'ibindi byose bakora babifashijwemo n'abo bayobozi bo mu nzego z'ibanze.'

    Minisitiri Gatabazi yibukije abakozi ba Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage bakoresheje izi nzego ziva ku muryango, umudugudu zikarinda zigera ku rwego rw'igihugu.

    Prof Shyaka ahererekanya ububasha na Gatabazi wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne ashyikiriza impano Minisitiri Gatabazi

    Prof Shyaka Anastase yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Gatabazi na Shyaka bashyira umukono kuri raporo y’ihererekanyabubasha

    Abakozi ba Minaloc n’abandi bo mu bigo biyishamikiyeho bari bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Amafoto: Niyonzima Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukoro-utegereje-gatabazi-muri-minisiteri-y-ubutegetsi-bw-igihugu

  • Umukoro utegereje Gatabazi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu –

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi, nyuma y’amasaha make Gatabazi arahiriye kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Prof Shyaka yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, ubufasha n’imbaraga yamuhaye mu mirimo yakoraga no kumushoboza ibyo yakoraga.

    Kuva mu 2018, ubwo Prof Shyaka yagirwaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hari impinduka ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage zagiye zikorwa aho nk’ibijyanye n’uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa byavuye kuri 65% bikaba bigeze kuri 82%.

    Ibijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byavuye kuri 70% bigera kuri 87%, ibijyanye n’imitangire ya serivisi, ubu yageze kuri 78% ivuye kuri 74% yariho mu 2018, mu gihe gahunda y’imyaka irindwi iteganya ko u Rwanda ruba rugeze kuri 90%.

    Prof Shyaka ati “Birumvikana rero ko hakiri urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego u Rwanda rwihaye muri iyi myaka itatu iri imbere.”

    Muri iyi myaka ibiri n’igice ishize Prof Shyaka ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyi minisiteri ku bufatanye n’izindi nzego yari yihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amacumbi, aho inzu ibihumbi 11 zagombaga kubakwa kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021.

    Ati “Nibura hafi 9000 zarubatswe, ba nyirazo bazirimo nabwo haracyari urugendo rwo gukora ndetse hakaba n’izindi nyinshi zikeneye gusanwa.”

    Ibijyanye n’ihame ry’uko serivisi abanyarwanda bahabwa ziba zitanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, inzego z’ibanze zakoze urugendo rushimishije aho kuri ubu nibura serivisi 97% zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2020 zari kuri 89%.

    Prof Shyaka yavuze ko hari imishinga itarakoraga neza nayo yahagurukiwe uyu mwaka, hongerwamo imbaraga kugira ngo ishobore gukora aho nibura igera kuri 65% yakozwe, mu gihe isigaye ikabakaba 25%, igikeneye kongerwamo imbaraga.

    Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’uburyo inzego z’ibanze zikurikirana gucunga neza umutungo wa rubanda, igishimishije hari intambwe yatewe muri iyi myaka itatu ishize ariko na none ntabwo turagerayo, haracyari byinshi byo kunozwa.”

    Umukoro kuri Minisitiri Gatabazi

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite inshingano rusange zo guhuza gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza n’imitegekere y’igihugu ihamye bigamije iterambere mu by’ubukungu, imibereho na politiki.

    By’umwihariko, Minaloc ishinzwe guteza imbere, kumenyeshakisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu binyujijwe mu gushyiraho politiki, ingamba na gahunda z’igihugu zijyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imibereho y’abaturage n’imiturire mu Midugudu hagamijwe iterambere rirambye.

    Mu bindi harimo gushyiraho amategeko ajyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imiturire n’iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu.

    Prof Shyaka yavuze ko umusimbuye akwiye gushyira imbaraga mu gukomeza gufasha inzego z’ibanze kwirinda icyorezo cya Covid-19, gukurikirana ibijyanye n’ubudehe ndetse no kongerera imbaraga urwego rw’Akagari.

    Yavuze kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kureba ibibazo bibangamiye imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abafite intege nke.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu ziremereye ariko atari wenyine kuko ari uwamuhaye izo nshingano ahari ngo atange inama n’umurongo ndetse n’ubufatanye n’abandi bayobozi buzamufasha kugera ku cyo uwamutumye ashaka.

    Yakomeje agira ati “Nk’uko abitwibutsa kenshi, icya mbere ni ukumva ko ntari njye nyine, Umukuru w’Igihugu arahari, afite amasezerano yagiranye n’abaturage, afite ibyo yabemereye mu gihe cy’imyaka irindwi turimo, nkumva rero icyanzagamo buri gihe ni ukuvuga ngo abaturage bategereje iki? Nkumva ubuyobozi ari inshingano ariko hakazamo ko iyo bitagenze neza ubibazwa.”

    Avuga kandi ko n’ubwo hari inshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko iza ngombwa ari ubukangurambaga kugira ngo n’ibindi bikorwa izindi nzego zishobora gukora zibone uburyo bw’uko bishobora gukorwa.

    Ati “Kuko abaturage bari kumwe n’Umukuru w’Isibo, bari kumwe n’Umukuru w’Umudugudu, uw’Akagari kugira ngo bashobora guhinga, bashobora kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose bakora babifashijwemo n’abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze.”

    Minisitiri Gatabazi yibukije abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage bakoresheje izi nzego ziva ku muryango, umudugudu zikarinda zigera ku rwego rw’igihugu.

    Prof Shyaka ahererekanya ububasha na Gatabazi wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne ashyikiriza impano Minisitiri Gatabazi

    Prof Shyaka Anastase yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Gatabazi na Shyaka bashyira umukono kuri raporo y’ihererekanyabubasha

    Abakozi ba Minaloc n’abandi bo mu bigo biyishamikiyeho bari bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Muhanga: Gushakisha imibiri y’Abatutsi bivugwa ko yubakiweho urusengero bigiye gutangira –

    Muri Gashyantare 2021 nibwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Ni Komisiyo igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’iperereza (RIB).

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri bitangira hifashishijwe imashini.

    Ati “Gushakisha imibiri biratangira kuri uyu wa Mbere, kandi twasanze ari ngombwa ko hakoreshwa imashini kuko ari yo yihutisha akazi.”

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko kuri uyu wa Gatanu icyo gikorwa cyatangiye kumenyekanishwa.

    Ahakekwa ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu gice cy’ibaraza rw’urusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi.

    Inkuru bifitanye isano: Muhanga: Hanzuwe ko igice cy’urusengero bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y’abazize Jenoside gisenywa

    Igice cy’uru rusengero ni cyo kigiye gusenywa kuko bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • U Rwanda rwaje mu bihugu 5 bya nyuma bituwe n’abaturage batishimye #rwanda #RwOT

    Iyi myanya itanu, u Rwanda ruyihuriyeho n’ibihugu nka Afghanistan iza ku mwanya wa nyuma mu kuba ababituye bishimye (ubwo ni icya mbere mu kuba gituwe n’abatishimye), hakaza Lesotho, Botswana na Zimbabwe.

    Iyi raporo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, ije mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwishima uba tariki 20 Werurwe.

    Abakoze ubu bushakashatsi, bavuga ko buba bushingiye ku mibereho y’abaturage mu bihugu binyuranye ndetse n’ubuzima bw’igihugu mu ngeri zinyuranye.

    Bareba ku bijyanye n’ubwisanzure bw’abaturage, umusaruro mbumbe w’Igihugu ndetse no ku bufasha abaturage bahabwa na Leta zabo.

    Bavuga ko mu bihugu birenze 1/3 habayeho ukuzamuka gukabije kw’ibyiyomviro by’abaturage, bakavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ingaruka za COVID-19.

    Na none ariko ngo mu bihugu 22 ho byarushijeho kugenda neza, bikaba byiganjemo ibyo ku mugabane wa Asia.

    John Helliwell, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati 'Mu buryo butunguranye, muri rusange ntabwo habayeho gusubira inyuma mu mibereho ku gipimo cy’abaturage bagendeye ku igenzura ry’ubuzima bwabo bo ubwabo”.

    Igihugu cya Finland cyaje ku mwanya wa mbere ku nshuro ya kane yikurikiranya, kikaba gikurikirwa na Denmark na ho u Busuwisi bukaza mwanya wa gatatu, bugakurikirwa na Island naho u Buholandi bukaza ku mwanya wa gatanu.

    IBIHUGU 10 BYA MBERE MU KWISHIMA :

    1. Finland
    2. Denmark
    3. U Busuwisi
    4. Iceland
    5. U Buholandi
    6. Norway
    7. Sweden
    8. Luxembourg
    9. New Zealand
    10. Austria

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/U-Rwanda-rwaje-mu-bihugu-5-bya-nyuma-bituwe-n-abaturage-batishimye

  • Muhanga: Gushakisha imibiri y'Abatutsi bivugwa ko yubakiweho urusengero bigiye gutangira – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare 2021 nibwo Komisiyo igizwe n'inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy'urusengero rw'itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y'imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y'uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w'amazi mu gikari cy'Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y'urugo rw'umuturage, babonye imibiri umunani y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n'indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Ni Komisiyo igizwe n'inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, Inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'iperereza (RIB).

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri bitangira hifashishijwe imashini.

    Ati 'Gushakisha imibiri biratangira kuri uyu wa Mbere, kandi twasanze ari ngombwa ko hakoreshwa imashini kuko ari yo yihutisha akazi.'

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko kuri uyu wa Gatanu icyo gikorwa cyatangiye kumenyekanishwa.

    Ahakekwa ko hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu gice cy'ibaraza rw'urusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n'iruhande rw'indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi.

    Inkuru bifitanye isano: Muhanga: Hanzuwe ko igice cy'urusengero bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y'abazize Jenoside gisenywa

    Igice cy'uru rusengero ni cyo kigiye gusenywa kuko bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-gushakisha-imibiri-y-abatutsi-bivugwa-ko-yubakiweho-urusengero-bigiye

  • Miss Rwanda Nishimwe Naomie yashimye impano y… – #rwanda #RwOT

    Ibihangano bishushanyije biri mu bihenda mu bihugu byateye imbere na hano mu Rwanda, ababikora ni bacye. Ibishushanyo bigenda bigira agaciro uko bikura binyuranye n’ibindi bintu bigenda bita agaciro uko bisaza.

    Umusore uri mu kigero kimwe n’icya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nk’uko yabivuze mbere yo kumushyikiriza iyi mpano y’agatangaza ikoze mu buryo n'ijoro ari bwo ibona neza kurenza ku manywa, yagize ati 'Nagukunze ukimara kuba Miss Rwanda umutima wanjye unkururira gukora igishushanyo cyiza kigaragaza ubwiza bwawe”. 

    “Ndi mu ba mbere batangiye kugukurikirana bihoraho mu gihe wafunguranga Instagram yawe. Kuri ubu nta foto yawe ntareba kuko ibikorwa ukora numva mbikunze kandi nzakomeza no kubikunda.'

    Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi yari afite amatsiko menshi yo kubona igihangano yakorewe n'umunyempano udasanzwe mu byo akora HiRwArtman nyamara akomeza amubwira ko yashimye uko yitwaye nyuma yo kwambikwa ikamba n'uburyo yakira abamugana yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.

    HIRWA Artman ati 'Igishushanyo cya mbere nakoze cyawe cyantwaye iminsi ibiri gisohotse ngishyize kuri instagram nkoze tag uhita umbwira ko ukishimiye wifuza ko nakiguha turabitegura none nyuma y’igihe umunsi ni uyu.'

    Nk’uko uyu munyempano abivuga abantu bakomeje kujya bamubaza niba muri iyi iminsi yiteguye gushushanya undi mukobwa ugiye gutorerwa kuba Miss Rwanda nyamara we yahisemo kubereka ko agishyigikiye uriho maze akora indi yabivuze.

    Agira ati 'Nashushanyije iyi shusho cyangwa nakoze iki gihangano cyantwaye ibyumweru bibiri nta kindi nkora ngira ngo nzayikuzanire nashimye uko witwara kandi ngira ngo nereke n’abantu ko nyigushyigikiye. Ni iby’agaciro kuba bibaye kandi nkabikora nk’uko nari nabiteguye ucyambaye ikamba.'

    Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi wari ufite amatsiko yashyikirijwe impano ye na HiRwArtman maze aramushima ati 'Nishimiye impano yawe nakunze ibihangano byose wakoze kandi nzajya ngushyigikira, ikindi ntuzacike intege ufite ubushobozi buzakugeza kure.'

    Igihangano cyakozwe na HiRwArtman kigatuma banamenyana kuko Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakishimiye bikomeye


    Impano yafashe HiRwArtman ibyumweru bibiri ataryama ayitunganya ngizagere kuri MISS RWANDA 2020 NISHIMWE Naomie

    Igihangano cy’amateka ya MISS RWANDA 2020 NISHIMWE Naomie yashyikirijwe n’umunyempano HiRwArtman

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104078/miss-rwanda-nishimwe-naomie-yashimye-impano-yahawe-habura-amasaha-mbarwa-agatanga-ikamba-a-104078.html

  • Mfite icyaka! Noella Izere wasabye Sugira ko… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi Noella Izere ukora muzika mu njyana Gakondo ufite ijwi ryiza, muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Icyaka’ yumvikanye aririmba ko afite Icyaka cy'urukundo rutavangiye. Ati: “Mbega icyaka, niwenga uzenge rwinshi nirushya uzampe rwinshi,…urukundo rudafunguye urumpe rwose uko rwakabaye…”.

    Noella Izere akomeje kwerekana ko yifuza Sugira Ernest

    Ni indirimbo yasohoye nyuma yo kuvugwa mu nkuru zitandukanye zirimo kuba yarafashwe n'amarangumutima akifuza ko umukinnyi Sugira Ernest yamutera inda. Icyo gihe ariko uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko byari amarangamutima.


    Noella Izere aririmba injyana gakondo

    Kuri iyi nshuro Noella Izere yabwiye InyaRwanda ko agifitiye ubwuzu uyu mukinnyi kandi ko igihe kizagera bagahura bagasabana. Avuga ko iyi ndirimbo yakozwe na Meira mu buryo bw'amajwi ikaba yarakorewe muri studio yitwa Umushanana Records. Amashusho yayo yakozwe na Badnews Production.

    Iyi ndirimbo irimo umukinnyi wambaye imyambaro y'Amavubi ku buryo bigaragaza ko Noella Izere asa nk'ukifuza Sugira Ernest. Uyu muhanzikazi yabwiye InyaRwanda.com ko uwo mukinnyi ugaragara muri iyi ndirimbo ye azamusobanura mu minsi itaha ariko akaba yifuza ko Sugira Ernest iyi ndirimbo yazamugeraho.

    Noella Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamaye muri ‘Rahira’ yakoranye na The Ben. Muri iyi ndirimbo Izere Noella yumvikana ameze nk'uririmba umusore yifuza ko yamukunda ku buryo wabihuza n'umukinnyi yihebeye.

    Ubwo Ikipe y'igihugu Amavubi igizwe n'abakina imbere mu gihugu yatsindiraga itike yo kujya muri ¼ cy'irangiza muri CHAN 2020 ku gitego cyari gitsinzwe na Sugira Ernest, abanyarwanda basazwe n'amarangamutima, umuhanzikazi Noëlla Izere we biramurenga cyane anyarukira kuri Twitter abwira Sugira ati: “Basi uzantere inda”

    Ni inkuru yasakaye cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Sugira yaje kugira icyo avuga kuri uyu mukobwa mu kiganiro cyanyuze kuri shene ya YouTube ya Rayon Sport yitwa Rayon Sports Tv. Uyu mukinnyi yabanje kugaragaza ko atizeye ibintu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga na cyane ko hariho abiyitirira abandi.

    Yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye? (umwana)', Sugira asubiza ati: “Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina”.

    Sugira Ernest yatuwe indirimbo ‘Icyaka’ ya Noella Izere

    Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana

    Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana.

    Reba indirimbo ya Izere irimo umukinnyi wambaye imyenda y’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104084/mfite-icyaka-noella-izere-wasabye-sugira-ko-yamutera-inda-yamukoreye-indirimbo-video-104084.html