Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby'agaciro kuba ururimi rw'Igifaransa ruherutse kwemezwa nk'ururimi rwemewe n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, EAC.

    Minisitiri Biruta yagize ati 'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy'Inama ya 21 y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere'.

    Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y'Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.

    Yagize ati 'U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y'abagabo n'abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko'.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.

    Bagize bati 'U Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y'uyu mwaka 'Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw'abagore' ni amahirwe yo kwakira ikigega 'La Francophonie Avec Elles', aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega'.

    Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n'uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.

    Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z'ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n'ukubaho kw'imiryango yabo n'abandi.

    Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati 'Mu kwezi kwa mbere kw'icyorezo, twashinze ikigega 'La Francophonie avec Elles' nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.'

    Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n'ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n'izindi ngeri.

    Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw'Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.

    Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n'ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw'Igifaransa n'izindi ndimi n'izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.

    Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n'iterambere rirambye.

    #Mon20Mars
    ” Le mois de mars est l'occasion de célébrer sur les 5 continents la force stimulante des liens de solidarité créés par la langue française.
    Restons unis et solidaires ! En français ! “
    – @LMushikiwabo SG de la #Francophonie#JournéeInternationaledelaFrancophonie pic.twitter.com/a2l5UT0ypu

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) March 20, 2021

    .@LMushikiwabo et @EmmanuelMacron ont signé aujourd’hui, une déclaration d’intentions relative au partenariat entre l’OIF et la #France pour la mise en œuvre des activités de la future Cité internationale de la langue française au Château de Villers-Cotterêts. #Francophonie pic.twitter.com/WA3DSBNCUq

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) March 19, 2021

    .@LMushikiwabo a été reçue ce jour par @EmmanuelMacron. Une rencontre qui a permis de réaffirmer l'importance de faire vivre la #Francophonie en #France & dans le monde, de célébrer la diversité et solidarité francophone à la veille de la Journée internationale de la Francophonie pic.twitter.com/sFzYucaAuL

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) March 19, 2021

    A l'occasion de la Journée Internationale de la #Francophonie, je tiens à saluer la décision du 21ème Sommet Ordinaire des Chefs D'Etat de la @Jumuiya, de faire du français une de ses langues officielles. Ceci va contribuer à l'accélération de l'intégration régionale.

    — Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021

    Par ailleurs, je réitère le soutien plein et entier du #Rwanda envers l'OIF dans sa mission d'incarner une Francophonie de l'action, portée par le numérique, l'égalité des genres et la jeunesse. #Mon20Mars https://t.co/8c51G3sYA1

    — Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021

    A l'occasion de la Journée Internationale de la #Francophonie, je tiens à saluer la décision du 21ème Sommet Ordinaire des Chefs D'Etat de la @Jumuiya, de faire du français une de ses langues officielles. Ceci va contribuer à l'accélération de l'intégration régionale.

    — Vincent Biruta (@Vbiruta) March 20, 2021

    Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa

    Ibiganiro byabo byibanze ku gutangiza Ikigo Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ururimi rw’Igifaransa

    Amasezerano yasinywe hagati y’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie uba buri ku wa 20 Werurwe buri mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifatanyije-n-ibindi-bihugu-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wa

  • Gicumbi : Umusekirite wa ISCO urinda SACCO-Byumba yarashe mugenzi we #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa mbiri zirengaho iminota micye, kikaba cyabereye ku biro bya SACCO-Byumba.

    Uyu mukozi wa ISCO ucunga umutekano kuri SACCO ya Byumba, yarashe mugenzi we ku kaguru aramukomeretsa bikabije ku buryo ababibonye bavuga ko akaguru bashobora kugaca.

    Uyu warashe mugenzi we, yari aje kumusimbura kuko uwarashwe ari we wari waraye izamu, mu gihe undi yari amaze kumuhereza imbunda akaba ari bwo yamurashe.

    Umwe mu bari ahabereye iki gikorwa, yabwiye UKWEZI ko ubwo uriya musekirite yabazwaga n’inzego z’umutekano, yarahiraga ko atabishakaga ahubwo ko ubwo yari amaze kumuhereza imbunda atazi uko byagenze kugira ngo amurase dore ko ngo uwari waraye izamu yari yarajemo isasu ryiteguye nk’uko babigenza abarara izamu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumva, Mwumvaneza Didace yabwiye UKWEZI ko ibyabaye bishobora kuba ari impanuka.

    Ati 'Ikigaragara ntabwo yari abyiteguye ni na ko abivuga, bigaragara ko ari impanuka atari agambiriye kumugirira nabi.'

    Uyu muyobozi w’Umurenge wa Byumba, avuga ko uwarashe yavuze ko ntakibazo asanzwe afitanye na mugenzi we yarashe ndetse ko n’abasanzwe babazi bavuze ko ntacyo bazi basanzwe bapfa.

    Uwarashe yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza mu gihe uwarashwe we yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Byumba.

    Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020, undi mukozi wa ISCO witwa Audace Ntatinya wacungaga umutekano kuri Banki ya Kigali ishami rya Kicukiko mu Mujyi wa Kigali, yarirashe arapfa.

    Uyu wari umukozi wa ISCO nawe ukomoka mu Karere ka Gicumbi, we bivugwa ko yirashe ashaka kwiyambura ubuzima ku bushake kubera ibibazo yari afite.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umusekirite-wa-ISCO-urinda-SACCO-Byumba-yarashe-mugenzi-we

  • King James yavuze impamvu adakoresha Instagram n’ubwo azi akamaro kayo, abantu benshi baribwe mu izina rye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda, King James avuga ko azi neza akamaro k’imbuga nkoranyambaga nka Instagram ariko akaba yarahisemo kutayikoresha ku mahitamo ye n’ubwo abantu bakomeje kumwiyitirira bakiba abantu mu izina rye.

    Mu minsi ishize King James yumvikanye asaba abantu kumufasha kwamagana abantu bamwiyitirira bakoresheje izina rye kuri Instagram.

    Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yafashe umwanzuro wo kubivuga kuko bimaze kumurambira aho abantu benshi bari bamaze kwibwa kandi ababikora bakoresha izina rye.

    Ati'byarabaye byari bimaze kuba byinshi, ari nayo mpamvu nagerageje gusa nubivugaho kugira ngo byibuze abantu babibemenye badakomeza kubiba, izo nizo ngaruka nahuye nazo.'

    King James ukunze gukoresha Twitter gusa, ahamya ko kuba atari kuri Instagram nk’ibindi byamamare atari uko ayobeye akamaro kayo ahubwo ari amahitamo ye.

    Ati'ni amahitamo nagize ariko nta kindi kidasanzwe cyatuma wenda ntayikoresha, wenda igihe nikigera nzazikoresha . Ntabwo ari ikibazo cy’uko nta kamaro ifite, kuko birumvikana ko akamaro kayo gahari ni ikibazo gusa cy’amahitamo.'

    Ni kenshi abantu biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibyamamare rimwe na rimwe bakaba bakoresha ayo mazina bagatuburira abantu bakabarya amafaranga yabo, nko muri Nyakanga 2019 umuntu yiyise Butera Knowless kuri Facebook akwirikwiza amakuru y’uko umuhanzi Yvan Buravan afite igitaramo ashyiraho nimero z’uwo muhanzi(byari ukubeshya kuko si yari we) kubashaka amakuru arambuye, benshi bakamwandikira akababwira ko afite igitaramo koko, ariko hari mu rwego rwo kubatuburira.

    Ngo abantu baramwiyitiriye biba abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/king-james-yavuze-impamvu-adakoresha-instagram-n-ubwo-azi-akamaro-kayo-abantu-benshi-baribwe-mu-izina-rye

  • Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 #rwanda #RwOT

    Ni imyitozo yo kuri uyu wa gatanu, itegura imikino u Rwanda rufite uko ari ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n'uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

    Nyuma yaho abakinnyi bakina imbere mu gihugu bakiriye abandi batanu bakina hanze hakaba hategerejwe undi umwe kuri iki cyumweru, umukinnyi Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suwede yatangiye imyitozo mu mavubi nyuma y'uko ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

    Mukunzi Yannick imyotozo ayigeze kure
    Mutsinzi Ange mu bwugarizi nawe aba yakaniye, ingufu ni zose

    Imyitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu kandi biteganyijwe ko na Kagere Medie waraye ageze mu Rwanda ari bukorane na bagenzi be kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    The post Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-yannick-mukunzi-yakoranye-imyitozo-nikipe-yigihugu-amavubi-ikomeje-kwitegura-imikino-ibiri-isoza-iyo-mu-itsinda-f-ryo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-cya-2021/

  • Byahishuwe ko Lionel Messi akubye inshuro zisaga 2 umushahara wa Cristiano Ronaldo [Urutonde] #rwanda #RwOT

    Nubwo FC Barcelona irimo ideni ry'asaga miliyari y'amapawundi,Messi ahabwa miliyoni 7 z'amapawundi ku kwezi aho akubye inshuro zisaga 2 Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 3.8 z'amapawundi ku kwezi.

    Mu mishahara yasohowe n'ikinyamakuru L'Equipe,yagaragaje ko ku mwaka,Lionel Messi yinjiza miliyoni £107.6 mu gihe Cristiano Ronald we yinjiza £46.5.

    Messi na Ronaldo barakurikirana kuri uru rutonde ariko ntabwo ari igitangaza kuko aba bakinnyi bamaze imyaka irenga 10 ari aba mbere mu mupira w'amaguru ku isi.

    Ku mwanya wa 3 hari Neymar Jr winjiza miliyoni 31.3 z'amapawundi ahabwa na Paris-Saint Germain mu gihe Mbappe bakinana ahabwa miliyoni £21.4.

    Abakinnyi 5 bahembwa menshi kurusha abandi ku isi:

    Lionel Messi – £107.6m

    Cristiano Ronaldo – £46.5m

    Neymar – £31.3m

    Antoine Griezmann – £29.7m

    Luis Suarez – £29.7m

    Abahembwa menshi mu Bwongereza:

    Gareth Bale – £25.6m

    David de Gea – £18.9m

    Kevin de Bruyne – £16.1m

    Raheem Sterling – £15.2m

    Paul Pogba – £14.5m

    Abatoza:

    Pep Guardiola – £19.3m

    Jurgen Klopp – £14.5m

    Jose Mourinho – £14.5m

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byahishuwe-ko-lionel-messi-akubye-inshuro-zisaga-2-umushahara-wa-cristiano

  • Igihe nk’iki mu 1997: Icuraburindi mu Ishuri ry’i Nyange nyuma y’igitero cy’Abacengezi (Video) –

    Ni inkuru yoroshye kuyibara, ariko ikomeye ku bayibayemo cyane bitewe n’uko itanga ubutumwa bukomeye ku bakiri bato n’urubyiruko muri rusange.

    Hari mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange, ahazwi nk’i Nyange, maze basaba abanyeshuri baryigagamo icyo gihe kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

    Abanyeshuri barabyanze, maze abacengezi bicamo abanyeshuri barindwi, abandi 40 bararokoka ariko muri abo barindwi bakomerekejwe abakiriho baracyafite ibyo bikomere.

    Aba bana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Intwari z’Imena ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z’igihugu zatangazwaga bwa mbere.

    By’umwihariko hari abarokotse iki gitero bibuka ibi bihe nk’ejo hashize.

    Sindayiheba Phanuel w’imyaka 44, uvuka mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ni umwe mu bize kuri iri shuri mu 1995. Ubwo igitero cy’Abacengezi cyo ku wa 18 Werurwe 1997 cyabaga, yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu.

    Abara amateka y’iyi nkuru nk’ayabaye ejo hashize, ku buryo abasha kugusubiza mu ishuri bigagamo n’ibyaribayemo muri iryo joro abo bacengezi babagabagaho igitero.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare uyu mwaka, yagize ati “Muri iryo joro, byari ahagana saa Mbili z’umugoroba, twari tugiye muri étude [gusubira mu masomo] twitegura igeragezwa mu isomo ryitwaga Psychologie, hanyuma dutangira twumva urusaku rw’amasasu twumva bisa nk’ibivugira kure, ariko tukabifata nk’ibisanzwe kuko twari tubimenyereye.”

    Yakomeje agira ati “Kubera ko n’iyo byabagaho byabereye nko ku dusozi tw’aho bitaga Ndaro, bwaracyaga abasirikare ba RDF bakaza kuduhumuriza bakatubwira bati ni Abacengezi bari baje kwiba no gusahura inka, twabamenesheje bagiye.”

    Ishuri ryigagamo abo mu mwaka wa Gatandatu [ryigagamo abanyeshuri 24 ariko bari 18 kuko bamwe bigaga bataha], ryari ryitaruye andi ariko ryegeranye n’ahakoreraga ubuyobozi bw’ishuri ku buryo ubwo Abacengezi baryinjiragamo abari mu yandi mashuri batigeze bamenya ko hari icyabaye.

    Ati “Mbona mu ishuri ryacu hinjiye abantu batatu bambaye imyenda y’igisirikare, bariya basirikare bari ab’ingabo za Habyarimana, ugasanga hejuru yambaye igikoti cya gisirikare hasi bambaye ipantalo y’ikoboyi.”

    Yakomeje agira ati “Icyo bari bahuriyeho ni uko bari bafite imbunda kandi bigaragara ko harimo n’amasasu ahagije. Mu kwinjira rero, bafunguye urugi [hari uwari mukuru muri bo afite n’inkota], wa wundi wari mukuru muri bo ahita atubaza niba tumuzi, akoresha Igifaransa ariko kitari na cyiza cyane, ati ‘Est que vous me connais?, ni uko natwe turahakana tuti oya. Ati Vous allez me voir’, bivuze ngo ‘Mugiye kumbona.’”

    Muri ako kanya abanyeshuri bose bari bamaze kurambarara hasi abenshi bihishe munsi y’intebe, ubwoba bwabatashye abari basigaye babasha kuvuga cyangwa kwikiriza ibyavugwaga n’aba bacengezi bari mbarwa.

    Sindayiheba avuga ko uwo mucengezi yahise ababwira ngo nibamworohereza akazi nta kibazo bagira. Icyo gihe buri wese yibazaga ikiri bukurikireho.

    Ati “Hanyuma yerekana uruhande rw’ibumoso ati ‘Abatutsi mujye hariya, yerekana iburyo ati Abahutu mujye hariya’. Ako kanya habayeho umwanya nakwita nk’umunota wo gutuza, hashize akanya umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal [Aruhukire mu mahoro], aravuga ngo ‘Nta Muhutu uri hano nta n’Umututsi uri hano, twese turi Abanyarwanda’.”

    Amateka mabi y’ivanguramoko ryazanywe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bari bayazi kuko bari bafite imyaka ibarirwa muri 17-22. Ni ukuvuga ngo buri wese yari azi ubwoko bwe hagendewe ku moko yakoreshwaga ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside

    Abo Bacengezi bahise batangira kubica, bamaze kubona ko abanyeshuri bose bo mu wa Gatandatu bameze nk’abapfuye [hari harimo abapfuye, abandi barashwe bagwa igihumure], bahise basohoka bajya mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu.

    Aba banyeshuri bo mu wa Gatanu na bo bababereye ibamba banga kwivangura ndetse uwari amaze gusomera bagenzi be ijambo ry’Imana rivuga ko nta cyatandukanya abantu n’urukundo rw’Imana, ahita ababwira ko nta Muhutu n’Umututsi bari muri iryo shuri.

    Muri iryo shuri ntibahatinze, bahise batangira kurasa abanyeshuri na bo bahita bagerageza gusohoka ari nabwo abo mu yandi mashuri bumvise urusaku rw’amasasu barasohoka bose birukanka ku misozi no mu mashyamba biza kurangira bamwe bahuye n’abasirikare ba RDF baza gutabara.

    Abo banyeshuri bo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu bose banze kwitandukanya, baje kugirwa Intwari zo mu Cyiciro cy’Imena.

    Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yatabarutse mu 2018 azize indwara.

    Intwari 39 zikiriho, benshi muri bo bagize amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza, ubu bakora imirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], Nkusi Déo, yabwiye IGIHE ko abakiriho bakurikiranwa, gusa hari abagizwe intwari batakiriho, basize imiryango.

    Yavuze kandi ko ntaho itegeko rivuga ko umuryango w’Intwari witabwaho byihariye, icyakora ntabwo ‘bawureka ngo wandagare’.

    Ati “Ubutwari si ubw’umuryango, ni ubw’umuntu ku giti cye. Bavuga ko inda ibyara mweru na muhima, hari nubwo usanga wa wundi uriho niba undi yarapfuye ashobora kuba n’ikigwari wenda. Ibihembo ntabwo byaba ari iby’undi ni iby’umwe wakoreye ubutwari.”

    “Gusa nk’urwego, ntabwo wamureka ngo yandagare mu buzima ariko ntabwo biba biri muri gahunda ngo kuko yabaye intwari, umuryango we, abana be bazahabwa ibi n’ibi.”

    Mu mateka y’u Rwanda, Ubutwari ni indangagaciro ikomeye kandi yahozeho. Ni imwe mu ndangagaciro zubatse igihugu, ziracyagura zinagiteza imbere.

    Muri ibyo byose birushaho kuba akarusho iyo iryo shyaka n’ubutwari bifitwe n’abakiri bato kuko byongerera imbaraga umusaruro wabyo.

    Ishuri ry’i Nyange ryagabweho igitero n’Abacengezi ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 1997

    Ku wa 18 Werurwe 1997 nibwo Abacengezi bateye iri shuri

    Sindayiheba yari afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ry’i Nyange

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Burera: Abantu 176 bafite bumuga bahawe inyunganirangingo –

    Ku itangiriro ry’iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n’inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y’aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by’umwihariko ntibadufate nk’abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y’imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati “Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y’imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k’imisozi ku buryo nk’imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n’inama biboroheye”

    Ubuyobozi w’Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 70 bitewe n’ubwoko bwayo n’aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo

  • Akarere ka Kayonza kakuwe mu kato k’uburenge nyuma y’amezi asaga abiri –

    Ibi bibaye nyuma yaho kuwa 6 Mutarama iyi Minisiteri yari yasohoye itangazo rishyira mu kato aka Karere kubera indwara y’uburenge yari yagaragaye mu Mudugudu wa Mucucu mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi.

    Mu itangaz0 iryasinyweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, rivuga ko ashingiye kuri raporo y’itsinda ryakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya indwara y’uburenge mu nka zakorewe mu Mudugudu wa Mucucu aho bigaragara ko hashize iminsi irenga 21 inka ya nyuma yagaragaje ubwandu bw’uburenge muri ako gace ikuwe mu bworozi.

    Minisitiri Mukeshimana yamenyesheje “ Abantu bose cyane cyane aborozi bo mu Karere ka Kayonza, Inzego z’uBuyobozi n’iz’Umutekano ko akato k’amatungo n’ibiyakomokaho kari kashyizwe mu Karere ka Kayonza gakuweho, bityo ingendo z’amatungo zirimo inka, ihene, intama n’ingurube n’ibiyakomokaho zikaba zemewe mu Karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mu gihugu.”

    Minisitiri Mukeshimana yaboneyeho kandi gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza kurushaho gutanga umusanzu wabo mu gukumira uburwayi bw’amatungo.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dukunze kwibasirwa cyane n’indwara y’uburenge aho birangira gashyizwe mu kato akenshi bikanagira ingaruka no ku tundi turere byegeranye.

    Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko iki cyemezo cyo kubashyira mu kato gikunze kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene kuko abenshi usanga batunzwe no gucuruza aya matungo.

    Amatungo yo mu karere ka Kayonza yakuwe mu kato k’uburenge

  • Rutahizamu w'Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y'igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe mu mwiherero w'ikipe y'iguhugu Amavubi arimo kwitegura imikino ibiri isoza amatsinda ya CAN2022, Kagere Medie yaraye ageze mu mwiherero w'Amavubi urimo kubera i Nyamata ho mu karere ka Bugesera.

    Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yahageze ari umukinnyi wa gatanu witabiriye ubutumiwe bw'Amavubi ku bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda.

    Rutahizamu Kagere Medie usanzwe akinira Simba SC yo muri Tanzania akigera mu mwiherero akaba yahise yishyira mu kato mu gihe ategereje ibisubizo by'ibizamini bya koronavirusi, gusa biteganyijwe ko azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa koronavirusi afite.

    Mu bandi bakinnyi Kagere ahasanze bavuye hanze ni Kapiteni Haruna Niyonzima bakinana mu gihugu cya Tanzaniya, Salomon Nirisalike ukina muri Armenia, Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy'Ubugereki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, kuri iki cyamweru tariki ya 21 Werurwe 2021 hategerejwe kandi umunyezamu wa Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya, Emery Mvuyekure.

    Kugeza ubu umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent yemeje ko mu rwego rwo kwitegura imikino Amavubi azakina na Mozambique ndetse na Cameroon myugariro Rwatubyaye Abdoul ukina muri Macedonia ndetse na Muhire Kevin ukina muri Oman bo ntabwo bazagaragara kuri iyi mikino yombi bitewe nuko amakipe bakinira yabimanye kubera kwirinda koronavirusi.

    Mu bandi bakinnyi batazagaragara kuri iyi mikino bari bahamagwe, harimo umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy'imvune ari mu myitozo ndetse na Hakizimana Muhadjiri basanze arwaye koronavirusi kuva bagitangira umwiherero ndetse nanubu akaba atari yakira ngo abashe gufasha u Rwanda guhatana n'ayo makipe yombi azakina n'Amavubi.

    The post Rutahizamu w'Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y'igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-wamavubi-kagere-medie-yamaze-kugera-i-nyamata-aho-ikipe-yigihugu-iri-gukorera-umwiherero-ahita-yishyira-mu-kato/