Category: Uncategorized

  • Burera: Abantu 176 bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo – #rwanda #RwOT

    Ku itangiriro ry'iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n'inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y'aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by'umwihariko ntibadufate nk'abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y'imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati 'Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y'imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k'imisozi ku buryo nk'imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n'inama biboroheye”

    Ubuyobozi w'Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k'ibihumbi 30 by'amafaranga y'u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y'ibihumbi 30 na 70 bitewe n'ubwoko bwayo n'aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abantu-176-bafite-ubumuga-bahawe-inyunganirangingo

  • Raguza umutwe: Muri aba bakobwa 20 ninde uraza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo haraza gutorwa umukobwa uri buze kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021. Kuri ubu abakobwa 20 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bose bameze neza ndetse amakuru dufite nuko kuri ubu bari mu myiteguro y'uyu munsi mukuru kuri bo kuko muri bo hari abari buze kwegukana amakamba atandukanye arimo n'ikamba rya Miss Rwanda 2021 ari naryi kamba nyamukuru.
    Ese wowe urabona ari nde uri buze kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 muri aba bakobwa bose uko ari 20?


    Manuka hasi muri comment utubwire!

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/raguza-umutwe-muri-aba-bakobwa-20-ninde-uraza-kwegukana-ikamba-rya-miss-rwanda-2021/

  • Miss Naomie yahishuye impano idasanzwe yahawe n'umusore wamuzirikanye kuva kera[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi mpano ikaba igizwe n'ibishushanyo gikoranye ubuhanga butangaje kigaragaza Miss Naomi.yayihawe n'umusore witwa HiRwArtman wamuzirikanye kuva yaba Miss Rwanda kugeza n'ubu, akaba yaragiye amukorera ibihangano binyuranye akoresheje ubuhanga budasanzwe mu gushushanya.

    Inyarwanda ivuga ko uyu musore uri mu kigero kimwe n'icya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nk'uko yabivuze mbere yo kumushyikiriza iyi mpano y'agatangaza ikoze mu buryo n'ijoro ari bwo ibona neza kurenza ku manywa, yagize ati 'Nagukunze ukimara kuba Miss Rwanda umutima wanjye unkururira gukora igishushanyo cyiza kigaragaza ubwiza bwawe.

    Miss Naomie yagize ati'Ndi mu ba mbere batangiye kugukurikirana bihoraho mu gihe wafunguranga Instagram yawe. Kuri ubu nta foto yawe ntareba kuko ibikorwa ukora numva mbikunze kandi nzakomeza no kubikunda.'

    Miss Naomi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye byimazeyo uyu musore wamuhaye impano y'agaciro.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-naomie-yahishuye-impano-idasanzwe-yahawe-n-umusore-wamuzirikanye-kuva-kera

  • Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari –

    Ubusanzwe akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere.

    Muri Werurwe 2018, ni bwo abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarije Umukuru w’Igihugu, ikibazo cy’urwego rw’akagari rudatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uko abakozi barwo ari bake cyane.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko icyo gitekerezo cyumvikana, asaba ko abo bireba bakwihutira kugishyira mu bikorwa, aho ngo nta mpamvu abakozi bakuzura mu nzego zo hejuru hasi bakabura.

    Yagize ati “Ikibazo rwose uko ugisobanuye kirumvikana ni ukubishyira mu bikorwa gusa. Birumvikana nta mpamvu buzurirana hejuru hariya hasi nta gihari. N’ubundi birimo bitekerezwa igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa.”

    Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Shyaka wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ariwo ibintu bigiye gukorwamo.

    Ati “Nsanze hari indi nshingano ikomeye tunashimira Umukuru w’Igihugu wemeye ko inzego z’ibanze zabahwa imbaraga bihereye mu tugari.”

    “Utugari ni two twegereye abaturage, ni two tubana n’abaturage umunsi ku munsi, dufatanye n’izindi nzego bireba, iki kintu tugitegure neza […] amezi asigaye kwaba kumwe cyangwa abiri, abantu bafatanye dushyireho inzego zateguwe neza, zatekerejwe neza mu bayobozi banasobanurirwe icyo abaturage bategereje ku buyobozi bw’igihugu cyabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuguru ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, Ndeze Patrice, avuga ko bari basabye ko bijyanye n’inshingano bagira nibura bahabwa abakozi batanu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ugasanga niba abakozi b’utugari bagira inshingano cyane cyane zo kuba mu baturage, igihe kinini urumva tukimara mu baturage kugira ngo tumenye n’ibibazo byabo tubikemure hakiri kare, ariko byarangira ukaba ukeneye no kugaruka mu biro kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Ako kazi karagorana, ku buryo tuvuga ngo habonetse undi mukozi, ku buryo Gitifu yajya yitabira izo nama ariko ku kagari hakaba hari umuntu uhoraho ushobora gufasha mu kwakira abaturage.”

    Ubusanzwe nka komite y’Umudugudu igira abakozi batanu batorwa ku buryo nibura ku kagari naho hagakwiye kugira abo bayobozi kugira ngo buri bikorwa bibashe gukurikiranwa n’ubushinzwe.

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko nibura n’uwo umwe batwemereye yaboneka vuba noneho abandi n’izindi gahunda zikazagenda ziza nyuma.”

    Gitifu Ndeze avuga ko byafasha mu guha serivisi nziza abaturage kandi zikabageraho vuba kuko. Gusa amakuru avuga ko akagari kari kemerewe kuzongerwa undi mukozi umwe n’ubwo icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora iyi gahunda.

    -  Reba video: Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko akagari kagomba kongererwa imbaraga kuko ari umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu

  • Burera: Abantu 176 bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo –

    Ku itangiriro ry’iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n’inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y’aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by’umwihariko ntibadufate nk’abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y’imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati “Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y’imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k’imisozi ku buryo nk’imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n’inama biboroheye”

    Ubuyobozi w’Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 70 bitewe n’ubwoko bwayo n’aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo

  • Zinedine Zidane yahishuye ikintu afitiye ubwoba ku ikipe ya Liverpool yatomboye muri Champions League #rwanda #RwOT

    Nyuma gato y'aho Real Madrid imenyeye ko izahura na Liverpool muri ¼ cya Champions League,Zidane uyitoza yavuze ko yibuka cyane akazi gakomeye yamuhaye ku mukino wa nyuma wa Champions League yayitsinzemo ibitego 3-1 I Kiev.

    Zidane yagize ati 'Tuzi ukuntu iki cyiciro kigora.Uzaba ari umukino usaba byinshi ariko by'umwihariko imbaraga z'umubiri.'

    Abajijwe ku hazaza he muri Real Madrid,Zidane yasubije abanyamakuru ko nta kintu na kimwe apanga.

    Ati 'Njye ndeba umunsi ku munsi.Nta kintu ndi gupanga.Uhobora gusinya imyaka 10 ariko ukagenda iminsi mike nyuma y'aho n'ibindi.'

    Ku kijyanye n'uko benshi bakomeje kuvuga ko ikipe ye igizwe n'abakinnyi bashaje,Zidane yagize ati 'Icyo ndeba n'ubushake bwabo,icyizere cyabo cyo kuba aba mbere ndetse n'inyota yo gutsinda.Nishimira imyitozo nkorana nabo buri gihe ndetse n'imikoranire myiza dufitanye.'

    Zidane yavuze ko ikipe ye yifuza ko Eden Hazard usigaye ahora mu mvune yifuza ko avurwa agakira neza ariko ahakana ko azabagwa.Yemeje ko bari kumufasha cyane.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yahishuye-ikintu-afitiye-ubwoba-ku-ikipe-ya-liverpool-yatomboye

  • Igisubizo cya Cristiano Ronaldo kubivugwa ko ashobora gusubira muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Juventus mu Butaliyani na Portugal, Cristiano Ronaldo avuga ko Manchester United ari ikipe nziza ndetse yakwishima kongera kubona yambaye umwambaro wayo.

    Imyaka 12 irashize uyu rutahizamu ufatwa nk’uwa mbere ku Isi atandukanye n’iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

    Nyuma yaho yahise yerekeza muri Real Madrid yakiniye kugeza muri 2018 ubwo yerekezaga muri Juventus mu Butaliyani akinira kugeza ubu.

    Nyuma y’imyaka 3 akinira iyi kipe, uyu mukinnyi amakuru akomeje kuvuga ko ashobora gusubira muri Espagne cyangwa akaba yajya muri Manchester United yahoze akinira.

    Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, Cristiano Ronaldo yavuze ko gusubira muri iyi kipe byamushimisha.

    Ati'nkunda Manchester United buri umwe arabizi. Manchester iri mu mutima wanjye. Abafana babyo ni agatanga, ndifuza ko umunsi umwe nazasubirayo.'

    Kuva 2003 kugeza 2009 yakiniye Manchester United imikino 196 ayitsindira ibitego 84. Yayihesheje ibikombe 3 bya shampiyona( 2006—07, 2007—08, 2008—09), kimwe cya FA Cup( 2003—04) bibiri bya EFL Cup(2005—06, 2008—09), bibiri bya FA Community Shield Cup(2005—06, 2008—09) kimwe cya FIFA Club World Cup(2008) ari nacyo rukumbi ifite na kimwe cya UEFA Champions League(2007—08) ari cyo iyi kipe iheruka kwegukana.

    Cristiano Ronaldo ngo yakwishimira kongera kugaruka muri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-cristiano-ronaldo-kubivugwa-ko-ashobora-gusubira-muri-manchester-united

  • Imishinga 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere yahembwe 10 000$ buri umwe –

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.


  • U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie –

    Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ururimi rw’Igifaransa ruherutse kwemezwa nk’ururimi rwemewe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

    Minisitiri Biruta yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy’Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere”.

    Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y’Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.

    Yagize ati “U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko”.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Bagize bati “U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y’uyu mwaka “Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw’abagore” ni amahirwe yo kwakira ikigega ‘La Francophonie Avec Elles’, aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega”.

    Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n’uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.

    Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z’ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n’ukubaho kw’imiryango yabo n’abandi.

    Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati “Mu kwezi kwa mbere kw’icyorezo, twashinze ikigega “La Francophonie avec Elles” nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.”

    Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n’ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n’izindi ngeri.

    Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw’Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.

    Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n’ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi n’izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.

    Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n’iterambere rirambye.

    Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa

    Ibiganiro byabo byibanze ku gutangiza Ikigo Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ururimi rw’Igifaransa

    Amasezerano yasinywe hagati y’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie uba buri ku wa 20 Werurwe buri mwaka

  • Imishinga 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere yahembwe 10 000$ buri umwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya 'Innovation Accelerator' (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n'abangavu ndetse n'urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n'ubufasha ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y'uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n'ubushobozi bwayo n'uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by'ubukungu n'imibereho myiza y'abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n'amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw'ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k'umuryango n'inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw'urubyiruko.

    Yakomeje ati 'Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z'ahazaza h'umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.''

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by'umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z'urubyiruko.

    Yakomeje ati 'Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.''

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko 'iAccelerator' ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by'iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y'Ihuriro ry'Urubyiruko 'YouthForumSeries' ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw'abayirwaye ndetse n'imibereho y'abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk'igihugu nk'u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.''

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n'imbogamizi ku kubona amakuru y'ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati 'Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y'abafite ubumuga.''

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n'Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y'Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n'imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa, kurihirira amashuri abana b'abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-4-itanga-ibisubizo-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-n-ubw-imyororokere-yahembwe