Category: Uncategorized

  • InyaRwanda Top 10: Indirimbo 10 zikunzwe mu c… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abanyamakuru bacu bakurikira buri munsi umuziki nyarwanda bicaye bareba ibitekerezo byatanzwe ku ndirimbo zisaga 10 bifuza ko zaza mu 10 zikunzwe. Amatora yo kuri Facebook mu gihe cy'amasaha 19 hari hariho abarenga 21 bagize icyo bavuga banatoye. 


    Kuri Instagram mu masaha 19 ibitekerezo 71 ni iby’indirimbo ''Bado'' no kuri Facebook abenshi niyo bahurijeho ko yaba iya mbere. Hari zimwe mu ndirimbo abakurikira inyarwanda bakunda muzika nyarwanda bifuje ko zaza mu 10 zikunzwe nazo zajemo. 

    Mu kuzitondeka hagendewe ku bitekerezo by'abatoye kuri Facebook na Instagram ya InyaRwanda.com ariko abanyamakuru bashinzwe gukora iyo Top 10 nabo bakoresheje ubusesenguzi mu kuzitondeka.

    Ubutaha na we niba ukunda muzika nyarwanda ukaba wifuza kuyiteza imbere igakamira abayikora wagira uruhare ukajya ujya ku mbuga nkoranyambaga ukitorera indirimbo ubona ikunzwe. Ibitekerezo byanyu bihabwa 60% naho ubusesenguzi bw'ikipe y'abanyamakuru bugahabwa 40%.

    Indirimbo ishobora kuba ari nshya yarasohotse vuba ariko ntibivuze ko yaza mu zikunzwe mu gihe itatowe ndetse hari ishobora kuba imaze igihe isohotse ariko ikaba ikunzwe bivuze ko biyihesha amahirwe yo kuza mu InyaRwanda Music Top 10 mu gihe yaba yatowe kandi koko igikunzwe.

    Umva indirimbo zikunzwe ku Inyarwanda music mu cyumweru cya gatatu Werurwe 2021

    Turashishikariza abahanzi kujya basaba abafana babo kubashyigikira mu gutora izo ndirimbo dore ko abo uhangira iyo batagushyigikira ucika intege gusa umuhanzi nyarwanda wese witanga ngo abakunda umuziki ntibicwe n’irungu akwiye gushimirwa.

    Dore uko zikurikirana

    1. Bado 

    2. Mpa Power by Mr Kagame

    3. Ndagukumbuye by King James ft Ariel Ways

    4.  Jye na we by Clarisse ft Patrick

    5.Imyaka 3 Remix bya Nel Ngabo

    6. Trop Tard by B-Nidal ft Marina

    7. Ese warubuzi

    8. Papa by Butera Knowless

    9.Nazubaye by Juno Kizigenza

    10. Toka Shitani

    Indirimbo twabahitiyemo mushobora kuzatora ubutaha zikaza mu InyaRwanda Top 10

    Ruzahoraho by Peace Jolis

    Supernatural by Yvan Buravan

    Kalinga by Sengabo Jodas

    Umurego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104082/inyarwanda-top-10-indirimbo-10-zikunzwe-mu-cyumweru-cya-gatatu-cya-werurwe-2021-104082.html

  • Miss Rwanda 2021: Ikamba ryegukanywe na Ingabire Grace(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ingabire Grace wari wambaye nimero 7 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ahigitse abakobwa 20 bari kumwe mu mwiherero akaba asimbuye Nishimwe Naomie wari ufite ikamba rya 2020.

    Uyu munsi nibwo habaye umuhango wa nyuma wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2021 wasimbuye Nishimwe Naomie.

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie mu ikanzu y’umweru yari yiteguye gutanga ikamba

    Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2021

    Ni umuhango wabereye kuri Intare Conference Arena aho abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma ari bagombaga gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko uyu munsi akanama nkemurampaka kayoborwa na Mutesi Jolly ariko yaje kubura ku munota wa nyuma.

    Aka kanama kari kagizwe n’umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa, Munyaneza James wa New Times, Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko na Pamela Mudakikwa, ufite uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho.

    Abari bagize akanama nkemurampaka ka final ya Miss Rwanda 2021

    Abakobwa uko ari 20 bakaba banyuze imere y’ikanama nkemurampaka biyerekana, bakavuga amazina yabo n’Intara bahagarariye, nyuma Akanama Nkemurampaka gatoranya 10 bakomeza mu kindi cyiciro bitewe n’uko bitwaye imbere yabo.

    Abakobwa 10 bakomeje bagombaga gutoranywamo 5 bajya mu cyiciro cya nyuma bari bayobowe na Kabagema Laila wagize amajwi menshi mu gutora.

    10 bakomeje ni;

    Kabagema Laila(11)
    Kayitare Isheja Morella (nimero 14)
    Ishimwe Sonia (10)
    Akaliza Hope (2)
    Ingabire Grace(7)
    Teta Hense Musana(18)
    Uwase Phiona (nimero 35)
    Akaliza Amanda(1)
    Umutoni Witness (nimero 28)
    Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

    Aba bakobwa uko ari 10 bakaba nabo batoranyijwemo abakobwa 3 bakomeza mu cyiciro cya nyuma ari bo;

    Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

    Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

    Hahise hakurikiraho umwanya w’abakobwa batatu bageze ku cyiciro cya nyuma bahanganiye ikamba ry’umukobwa ufite impano yihariye aho ryari rihanganiwe na Akaliza Amanda(impano yo kuririmba), Ingabire Grace(kubyina) na Umutoniwase Sandrine(impano yo gushushanya).

    Akaliza Amanda yakoze mu ijwi arusha abandi bose

    Umutoniwase Sandrine yerekanye impano yo gushushanya

    Ingabire Grace yerekanye impano yo kubyina

    Hakurikiyeho amashusho agaragaza Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie asobanura ibikorwa bye yakoze kuva yakwambikwa ikamba muri Gashyantare 2020.

    Nyuma y’iki gikorwa hahise hakuriyeho igikorwa cyo gutanga amakamba, aho bahereye kuri Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be) aho ikamba ryegukanye na Gaju Evelyne.

    Miss Photogenic (uberwa n’amafoto) ikamba ryegukanywe na Uwase Phiona

    Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye) iri kamba n’igihembo byegukanywe na Umutoniwase Sandrine.

    Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), ikamba ryegukanywe na Ishimwe Sonia.

    Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), yabaye Kayirebwa Marie Paul.

    Umushinga urimo agashya iri kamba rishya muri Miss Rwanda, ryegukanywe na Musana Teta Hense.

    Umutoni Witness ni we waje ku igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni mu gihe Akaliza Amanda yabaye igisonga cya mbere.

    Ingabire Grace wari wambaye nimero ni we waje kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021 maze yambikwa ikamba na Nishimwe Naomie wari Nyampinga wa 2020, ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

    Nyampinga w’u Rwanda 2021 akaba yahembwe imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw, Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, essance umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia na telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

    Ibihembo abegukanye amakamba bazahabwa

    Igisonga cya mbere, Akaliza Amanda

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers
    • Bourse na Kaminuza ya Kigali
    • Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu

    Igisonga cya kabiri, Umutoni Witness

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express
    • Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali
    • Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu

    Umushinga urimo agashya, Musana Teta Hense

    • Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali
    • Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), yabaye Ishimwe Sonia

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd
    • Bourse ya Kaminuza ya Kigali
    • Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo

    Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), Kayirebwa Marie Paul

    • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda
    • Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda
    • Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda
    • Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be ) yabaye Gaju Evelyne

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers
    • Bourse ya Kaminuza ya Kigali

    Miss Photogenic (uberwa n’amafoto), yabaye Uwase Phiona

    • Azahabwa 1.800.000 Frw
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye), Umutoniwase Sandrine

    • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda
    • Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-ikamba-ryegukanywe-na-ingabire-grace-amafoto

  • Abantu 80 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abakize ari 20 #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'Ubuzima,yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatuu tariki ya 20 Werurwe 2021,nta muntu wahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezoukomeza kuba 287 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 80. Abarembye ni 4, naho abakize ni 20.

    Amakuru yose

    Habonetse abanduye bashya:80
    Abanduye bose:20,761
    Hakize:20
    Abakize bose:19,163
    Hapfuye:0
    Abamaze gupfa bose bagumye ari:287
    Abakirwaye:1,311
    Abarembye:4
    Abakingiwe bashya:3,945
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:333,355


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-80-banduye-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-abakize-ari-20

  • Hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Nyampinga w' u Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Ingabire Grace wari wambaye nimero 07 niwe watowe nka Nyampinga w'u Rwanda 2021 nyuma yo gutsinda bagenzi be 19 bari bahanganye, ni igikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021.

    Uyu mukobwa w' imyaka 25 wiyamamarije mu mujyi wa Kigali, yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na 'Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology.

    Mbere yo guhitamo utoranywamo Miss Rwanda ndetse n'ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 10 bahatana mu cyiciro cya nyuma, hagendewe ku bunararibonye bw'akanama nkemurampaka, nyuma yo kumva ibisubizo byatanzwe n'aba bakobwa ku bibazo bitandukanye babazwaga.

    Abakobwa 10 babanje gutoranywa ni:

    Kabagema Laila (11)

    Yakurikiwe na Isheja Morella (14)

    Ishimwe Sonia (Nimero 10)

    Akaliza Hope (Nimero 2)

    Ingabire Grace (Nimero 07)

    Musana Teta Hense (Nimero 18)

    Uwase Phiona (Nimero 35)

    Akaliza Amanda (Nimero 01)

    Umutoni Witness (Nimero 28)

    Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

    Aba ni bo batowemo nyampinga hamwe n'ibisonga bye, bitabujije ko mu bandi bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w'umurage.

    Aba 10 batoranyijwe, babazwaga ku bijyanye n'imishinga yabo, n'uburyo bazayishyira mu bikorwa.

    Ibihembo bya Miss Rwanda 2021

    Miss Rwanda Ingabire Grace yahawe

    . Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

    . Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

    . Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    . Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

    . Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

    . Internet y'umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

    . Gutunganywa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon.

    . Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    . Yemerewe kurya mu gihe cy'umwaka wose muri Cafe Camellia.

    . Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

    . Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda

    Ibihembo:

    . Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

    . Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atandatu.

    . Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness

    Ibihembo:

    . Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express.

    . Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu.

    Mu bindi bihembo ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5]; yahawe 1,800,000 Frw.

    Ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry'umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine; yahembwe miliyoni 1,800,000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe  1,800,000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry'umukobwa ukunzwe ryegukanwe na  Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie], yahembwe 1,800,000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Miss Rwanda yatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, hakurikiraho Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, na none irya 2019 ryahawe Nimwiza Meghan, mu gihe iriheruka mu 2020 ryatwawe na Nishimwe Naomie. Mu gihe iryu y' umwaka ryatwawe na

    Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021

    Umutoni Witness ni we gisonga cya kabiri

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/20/hamenyekanye-uwegukanye-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-2021/

  • #Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila arasatira kuba Miss Popularity |Reba akayabo yahembwa aramutse yegukanye iri kamba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigere ku musozo, hakamenyekana uzatwara iri kamba, Kabagema Laila ni we ukomeje kurusha abandi amajwi kuri interneti no mu butumwa bugufi ibintu bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba Miss popularity.

    Rimwe mu makamba aratangwa ni irya Miss Popularity rihabwa umukobwa ukunzwe kurusha abandi, bikaba bigaragarira mu matora yo kuri interineti no mu butumwa bugufi.

    Kuva iri rushanwa ryatangira umukobwa witwa Kabagema Laila yakomeje kurusha abandi amajwi bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu mwiherero ndetse nabwo akomeza kubarusha.

    Ese ni ikihe gihembo giteganyijwe kuri Miss Popularity?

    Miss Popularity azahembwa amafaranga miliyoni 1 n'ibihumbi 800 Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa, Internet y'umwaka wose izatangwa, Azajya ahamagara ku buntu bizatangwa na MTN Rwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-rwanda-2021kabagema-laila-arasatira-kuba-miss-popularity-reba-akayabo-yahembwa-aramutse-yegukanye-iri-kamba/

  • Umwana w'umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya ikinyafu akomeje guca ibintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yakoze agashya aza ku ishuri yambaye hafi amashati yose afite mu rugo nyuma yo kugira ubwoba bw'inkoni yari gukubitwa na mwarimu.Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y'impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.

    Abanyeshuri bigana n'uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n'imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ahita ategekwa gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.

     

    This is what Happens when you come to school late or you didn’t do your assignment..
    The boy don prepare say anything anything una no go kill me.
    😂😂😂😂😂😂
    Me sef lost count how many cloth did you count.??
    😂 pic.twitter.com/nxpGmlV8go

    — ♚TEMMY 4K (@iamtemmytea) March 17, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyeshuri-wagiye-ku-ishuri-yambaye-imyenda-yose-afite-mu-rugo-kubera-gutinya-ikinyafu-akomeje-guca-ibintu/

  • Platini yasabye anakwa umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini uheruka gusezerana mu murenge,kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia bitegura kurushinga mu cyumweru gitaha.

    Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys,akomeje kugira ibanga ibijyanye n'ubukwe bwe kuko n'uyu umuhango wagizwe ibanga kimwe n'indi ijyanye n'ubukwe bw'uyu muhanzi.

    Platini yasabye akanakwa umukunzi we, nyuma y'ibyumweru bibiri basezeranye imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.Ubukwe bwa Platini buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

    Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/platini-yasabye-anakwa-umukunzi-we

  • Umwana w'umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya inkoni akomeje guca ibintu #rwanda #RwOT

    Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y'impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.

    Abanyeshuri bigana n'uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n'imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ubwo yategekwaga gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.

    Abantu bose bagiye bavuga kuri uyu mwana wiga mu mashuri abanza mu gihugu cya Kenya,mu magambo yo kuryoshya inkuru,bagiye bavuga ko ngo ashobora kuba yari yambaye imyenda yose afite mu rugo,ndetse bamwe bahamya ko ari we mwana w'umwaka ugaragaraye ko atinya inkonyi kurusha abandi ku Isi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umwana-w-umunyeshuri-wagiye-ku-ishuri-yambaye-imyenda-yose-afite-mu-rugo-kubera

  • Umugore wa nyakwigendera Dj Miller yasubije uwari amubajije niba ateganya kongera gushaka umugabo #rwanda #RwOT

    Ibi yabisubije ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Max Tv kuri YouTube. Muri iki kiganiro, Hope Nigihozo yatangiye avuga ku bijyanye na Album ya Dj Miller ndetse anabwira abafana ba Dj Miller aho bayisanga aho yavuze ko kuri ubu iri kuri platforms zitandukanye nka Audiomack, Amazon, YouTube n'izindi.

    Abajijwe ku kijyanye no kuba yaba afite gahunda yo gushaka undi mugabo dore ko akiri muto, Hope yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko hakiri kare ariko avuga ko ibizaba azabyakira. Yagize ati ” Oya ibyo ngibyo ubu sinabivugaho, it's too early for that ariko ntabwo umuntu ateganya iby'ejo ntabwo uba uzi what will happen nkuko ntarinzi ko azagenda just am open to whatever happens, nicyo cyonyine wakora ibizaba bizaba “.

    Nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe mu kiganiro cyaciye ku Isibo Tv cyatangiwemo ibihembo bya The Choice Awards 2020 tariki ya 28 Gashyantare 2021.

    Muri iki kiganiro, hazirikanywe ubwitange bwa Dj Miller mu kuzamura umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere maze ahabwa igihembo cya The Choce Tribute Award 2020 igihembo cyafashwe n'umugore we ariwe Hope Nigihozo.

    Muri iki kiganiro herekanywemo bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dj Miller maze umugore we, Hope, afatwa n'ikiniga araturika ararira bigaragaza urukundo rwinshi yari afitiye umugabo we, Dj Miller.

    Dj Miller ni umwe mu ba Djs bakunzwe cyane kandi bari bakomeye cyane hano mu Rwanda dore ko yagiye avanga imiziki mu bitaramo bitandukanye byiganjemo n'ibikomeye.

    Dj Miller kandi icyo yibukirwaho ni ukubana neza kwamurangaga aho inshuti ze zashenguwe cyane n'urupfu rwe kugeza kuri ubu bakaba bakimwibuka. Dj Miller kandi ni umwe mu barwaniye urugamba umuziki nyarwanda aho yatangije gahunda yo gukorana indirimbo hagati y'aba Djs n'abahanzi.

    Dj Miller yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, akaba yarazize guturika kw'imitsi ijyana amaraso mu bwonko(stroke), yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-nyakwigendera-dj-miller-yasubije-uwari-amubajije-niba-ateganya