Category: Uncategorized

  • Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries arakataje mu muziki we bwite –

    Uyu mugabo umaze igihe kinini atuye i Burayi muri Suéde, kuva yagera muri iki gihugu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite umusubirizo, ahereye ku yo yise ‘Ndi ubuhamya’, ‘Amaraso Ya Yesu’ aheruka gushyira hanze afatanyije Keila na ‘Atawale’ yitegura gushyira hanze ndetse n’izindi.

    Uyu muramyi yabwiye IGIHE ko yatangiye guhimba indirimbo zitandukanye ze bwite mu myaka yashize ndetse mu 2015 akirangiza kaminuza akaba aribwo yahimbye iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘Ndi ubuhamya’.

    Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015 nkirangiza ishuri rya Kaminuza, ndebye uko ubuzima bwanjye bumeze mbona ni ubuhamya ku bwa Yesu. Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo, nshaka kubwira abantu ko ibyo turi byo ubu twabigizwe nawe, ibyo dufite tubihabwa nawe.”

    Yakomeje avuga ko ari kugenda ashyira hanze ibihangano kuko yumva hari icyo Imana yamushyizemo agomba gukomeza gusangiza abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati “Hari icyo Imana yanshyize ku mutima nifuza gusangiza abantu umunsi ku wundi. Niteguye kuvuga ubutumwa kandi nshaka gukomeza kusa ikivi cya ba sogokuru. Ndumva hari byinshi mfite mu mutima bikwiriye kumvwa n’Isi yose. Mfite indirimbo nyinshi ngiye gushyira hanze mu bihe biri imbere bitandukanye.”

    Patrick Nkundabose aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2020. Hari nyuma y’imyaka itatu n’amezi abiri byari bishize atahagera. Icyo gihe yari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko rwa Foursquare Gospel church, yahuriyemo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda.

    Patrick Nkundabose azwi cyane nk’umwe mu bayobozi b’imiririmbire muri Alarm Ministries, yamamaye atera indirimbo zitandukanye z’iyi korali ifite amateka mu Rwanda no hanze. Azwi mu ndirimbo zayo nka ‘Hariho impamvu’ n’izindi zitandukanye zakunzwe.

    Reba zimwe mu ndirimbo za Nkundabose

    Reba ‘Hariho impamvu’ imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries, Nkundabose yamenyakanyemo cyane

    Nkundabose afite gahunda yo gusangiza Isi icyo Imana yamushyize ku mutima

    Nkundabose yamamaye muri Alarm Ministries atera indirimbo zitandukanye

  • Uwahataniraga kuyobora Congo-Brazzaville yapfiriye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umukandida ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo-Brazzaville yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk'uko bivugwa na radio mpuzamahanga y'Abafaransa RFI.

    Kuri iki cyumweru nimugoroba nibwo yajyanywe muri icyo gihugu, kuri uyu munsi nibwo amatora ya perezida yabaye.

    Mu butumwa bwa videwo bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Guy Brice Parfait Kolélas w'imyaka 61 agaragara akanya gato yikuramo icyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa oxygen, kugira ngo abwire abamushyigikiye ko 'arimo kurwana n'urupfu'.
    Abasaba kwitabira aya matora.

    Bwana Kolélas, usanzwe urwara indwara ya diyabete, ni umwe mu bakandida batandatu barimo guhatana na Perezida Denis Sassou Nguesso.

    RFI ivuga ko amakuru ikesha abo mu muryango we ari uko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa aho yari amaze kugezwa.

    Ku wa gatanu, Bwana Kolélas ntiyashoboye kwitabira igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza, ku wa kane yari yavuze ko afite ubwoba ko yaba yarwaye malaria, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press.

    Yajyanwe ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Brazzaville, nyuma biza kwemezwa ko bamusanzemo Covid-19.

    Avuga mu Gifaransa, ari ku gitanda cyo mu bitaro, Bwana Kolélas yagize ati: 'Nshuti zanjye dusangiye igihugu, ndi mu bibazo. Ndimo kurwana n'urupfu. Ariko, mbasabye guhaguruka mukajya gutorera impinduka. Ntabwo naba nararwaniye ubusa…'.

    Bwana Kolélas yaje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka yo mu 2016, abona amajwi 15%, mu gihe Bwana Sassou Nguesso yabonye amajwi 60%.

    Bwana Sassou Nguesso, w'imyaka 77, abonwa ahanini nk'umutegetsi w'umunyagitugu witezweho kongera gutangazwa ko ari we watsinze aya matora.

    Umuryango NetBlocks ugenzura iby'ikoreshwa ry'umurongo wa internet watangaje ko habayeho ihagarikwa ryayo mbere y'amatora yo kuri iki cyumweru.

    Ishyaka rifite abayoboke benshi ritavuga rumwe n'ubutegetsi, Union Panafricaine pour la Démocratie Sociale (UPADS), ryanze kwitabira aya matora, rivuga ko rifite ubwoba ko ashobora guca igihugu mo ibice.

    Inama nkuru y'abasenyeri gatolika muri Congo-Brazzaville yavuze ko ifite 'impungenge zikomeye' ku gukorwa mu mucyo kw'aya matora.

    Bwana Sassou Nguesso ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979, havuyemo igihe cy'imyaka itanu nyuma yo gutsindwa amatora mu 1992.

    Nyuma yo gutora, yifurije Bwana Kolélas gukira byihuse, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Kugeza ubu nkuko BBC ibitangaza, Congo-Brazzaville yatangaje abantu barenga 9,500 banduye coronavirus, muri bo abantu 134 yarabishe, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uwahataniraga-kuyobora-congo-brazzaville-yapfiriye-mu-bitaro/

  • Ni inde wababwiye ko ariya majwi ari ayanjye… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie ni umuhanzi watangiye umuziki by'umwuga mu mwaka wa 2011 ikibuga yinjiyemo impanga zari ebyiri zemewe Meddy na The Ben aho aba bahanzi babiri bari bamaze imyaka igera kuri itatu mu muziki. Nyamara nyuma y’ibyabaye mu minsi micye ishize, Bruce Melodie ugira amashyengo menshi, hari amajwi yasakaye avuga ko nawe ari umwe mu banyabigwi mu muziki akaba yariyunze kuri bakuru be yubaha bakaba batatu.

    Munyakazi impanga ya Meddy na The Ben mu muziki

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv mu masaha macye ashize cyari kiyobowe n'umunyamakuru Murungi Sabin. Mu minsi micye ishize hasohotse amajwi y’uyu muhanzi yagiraga ati 'Sha man Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njyewe ibyo bibolu byawe ntabwo nabyumva kimwe nawe aba batipe banyu b’abasani nta kintu nta kimwe na kimwe cyakagombye gutuma ungereranya na bo kuko iki ni igihe cyanjye, erega ntabwo ari ibintu byo kwikina, kwikina ni ukwivuga ibigwi bitari byo umva impamvu ya mbere udakwiye kungereranya nabo.'

    Akomeza asobanura impamvu ati “Aba batipe icya mbere cyo ni abanebwe, ni abanebwe ni abanebwe babi!. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka icyamamare ndakora ubuse ngaho shaka nki kintu shaka ikintu kimwe mpuriyeho na bariya batipe, nta na kimwe habe habe. Njyewe mba numva binambabaje iyo uvuze ngo nkwi ngo runaka na runaka si nk’uriya muniga wabo wirirwa abavugira kuri instagram uriya sha uhm sha nani yirirwa abavugira kuri instagram, yiririrwa asakuza aranabavugira yewe yewe diaspora, si instagram nanjye nkagira indi hari umunsi nawe nzabyuka nkahita murangiriza gahunda nawe nk’ukuntu yirirwa araburiza abandi.'

    Bruce Melodie wemera ko amajwi amaze iminsi acicikana ari aye

    Aya majwi akimara kujya hanze byahise byemezwa ko yavugaga Meddy na The Ben. Ku ruhande rwe mu kiganiro yagaragaje ko byamutunguye kumva ikiganiro yagiranaga n'umuntu witwa Emmy mu mwaka wa 2017 hari n’aho avuga 2018 cyaragiye hanze kandi bwari ubutumwa buri hagati y'abantu babiri bugaherezwa abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'umuziki bigafata intera ihambaye nk’iyo byafashe maze abantu harimo n'inararibonye bagafata umwanya wo kumwambika urubwa batabanje no kumubaza.

    Nambitswe urubwa ariko wacika njye nyamara ntiwacika Imana

    Ikindi hari n'abahanzi batarava mu muziki bamwe muri bo banabarizwa muri Diaspora batigeze biyumva bagafata umwanya wo kumva ko yavuze bakuru be babiri Meddy na The Ben asa n’ugaragaza ko aribo kuri ubu ageraranwa nabo kuko abo bandi batiyumvise bumvise abo bamushyira mu rwego rumwe nabo.

    Bruce Melodie avuga ko yakuyemo isomo kandi yahaboneye inshuti n'umwanzi binamwereka ishyari n'urwango abantu bamwe bamufitiye ati 'Njye umutipe yarambwiye ngo abahanzi bo muri Diaspora barusha gukora abahanzi bari Local bo mu Rwanda njyewe ndavuga ntabwo bishoboka noneho ndavuga nti runaka ari gukora ibi runaka ari gukora ibi noneho muha ibyanjye nitangaho urugero.'

    Agaruka kuri Emmy ati “Wandaburije nk'inshuti utuma abantu bantuka kubera amajwi twohererezanyaga tuganira nk'inshuti, njyewe wenda wacika ariko Imana ntiwayicika.'

    Uko ufata umuntu ntibyagakwiye guhindurwa n’akantu gato

    Abajijwe ati 'Ese abantu barakurenganije bagendeye kuri Audio', Bruce Melodie yahise asubiza ati 'Yego, kuko ntabwo wafata Sabin ngo umuntu akubwire ngo yatukanye ntabyo umuziho ngo uhite wemeza ngo yatukanye”. Bamubajije bati ‘ese hari umunyamakuru waguhamagaye cyangwa umuntu uwo ari wese mu bakuvuzeho ngo agusobanuze’, ati 'Nibwo namenye ikibazo mfite mu bantu, abantu bari barwaye akantu barabuze ahantu baturikira bagira gutya bohererezwa Audio.'

    Ni ikiganiro cyamaze isaha n'iminota irenga itanu. Bruce Melodie yagaragaraga nk'umuntu uvuga ukuri ugereranije ariko na none wakozweho n’ubutumwa bumaze iminsi bucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yongeraho ko habaye hari uwamwangira ikiganiro cyagiye hanze agace gato uwo ataba yari asanzwe amukunda. Yatangaje ko na bakuru be mu muziki Meddy na The Ben batigeze bagira icyo batangaza, umubano bafitanye uramutse wangijwe n’ariya majwi yemera ko ari aye, uwo mubano waba utari usanzwe uhari.

    “Ndi umuhanzi mukuru ariko nubaha bakuru banjye” Bruce Melodie

    Bruce Melodie yagize ubutumwa agenera abafana be ati 'Ndi umuhanzi mukuru kuko singana na Juno, nubaha bakuru banjye umuntu wese wari watekereje ko natunze urutoki abo nasingije nkabasenya yaba yaribeshye kuko sintekereza bicuramye. Ikindi mbafitiye indirimbo nshya mu bihe bya vuba.'

    Hari n’aho yagarutse ku burenganzira bwe bwo kuvuga uko yumva n’uko abona ibintu kandi bidakwiye kubuzwa kwivugira ko ari uwa danje 'arenze' kandi yumva ari uwa danje koko na cyane ko “Turi muri Showbizy ariko idakwiye kuvangwamo iby’imyaka yahise ni ko mbyumva njye n’abantu banjye”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104124/ni-inde-wababwiye-ko-ariya-majwi-ari-ayanjye-bruce-melodie-bwa-mbere-yavuze-ku-majwi-yasak-104124.html

  • Hamuritswe umuryango uzajya wifashisha filime… #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, hatangijwe umuryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM), ugamije kuvuga ubutumwa wifashishije filime.

    Uyu muhango witabiriwe n’abavugabutumwa barimo Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda n’umugabo we Kabanda Stanley, Tom Gakumba n’umufasha we Gakumba Anitha ndetse n’umuhanzi Uwimana Aimé.

    Iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa YouTube rwa Rwanda Christian Movie Ministry. Uyu muryango wanamuritse filime wakoze wise 4Cities[imijyi ine].

    Uyu muryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) washinzwe na Araganje H.Gaspardos na Uwanyirigira Dative, akaba aribo bayobozi bawo kugeza ubu gusa haranatekerezwa abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye kugira ngo bakomeze gukora imirimo bifuza neza.

    Mu gutangiza uyu muryango byabimburiwe na Uwimana Aimé waririmbye ibihangano bitandukanye bihembura benshi. Hakurikiyeho kubwiriza ndetse no kwerekana filime nshya y’uyu muryango yitwa '4Cities’.

    Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda watumiwe muri uyu muhango, yavuze ko ashimira cyane umuyobozi w’uyu muryango kuko waje ukenewe.

    Ati 'Ndashimira umuyobozi wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) Ndibuka ambwira iby’uyu muryango mu myaka myinshi ishize wumvaga ari inzozi, yaransobanuriye tugenda tumufasha none biratangaje ko umwana avutse. Hari igihe kimwe yigeze kumbaza niba arota cyangwa niba bizashoboka. Naramubwiye nti nta kidashoboka. Naramubwiye nti iyo hari ubwitange umwana aravuka.'

    Araganje H.Gaspardos watangije uyu muryango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batekereje igikorwa nk’iki cyo kumurika uyu muryango ku mugaragaro bifashishije aba bakozi b’Imana kuko bafite amavuta kandi bafasha benshi.

    Ati 'Impamvu twatumiye aba bakozi b’Imana ni uko bafite amavuta kandi bakaba bakundwa na benshi, yaba aba bavugabutumwa bakurikirwa na benshi ndetse na Uwimana Aimé ni umuhanga ufite ibihangano bifite icyanga.'

    Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) ni umuryango utegamiye kuri leta washinzwe nyuma yo gutekereza ukuntu impano Imana yahaye abantu bajya bazikoresha mu kwigisha ijambo ryayo nk’uko Araganje H.Gaspardos yabitangaje.

    Ati 'Hari impano karemano Imana yaduhaye, izo mpano iyo zidakoreshejwe ntacyo zimarira sosiyete. Ni muri urwo rwego rero RCMM yahagurukijwe no kubyutsa izo mpano z’abakristo ngo zikoreshwe mu bwami bw’Imana zivuga ubutumwa bwiza, ikindi kandi hano hanze uhasanga filime nyinshi ariko washaka iz’umwihariko wa Gikiristo ntuzibone. Byose ni ukugira ngo umukirisito abe yihagije muri byose.'

    Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kubura umwanya wo kumva ijambo ry’Imana cyangwa se bikabagora ariko bakaba bareba filime, bagakuramo inyigisho zitandukanye ari nako bumva ijambo ry’Imana.

    Uyu muryango umaze gukora filime ebyiri zirimo iya mbere yitwa 'Nabali’ ndetse n’iyitwa 4Cites bamuritse kuri uyu wa Gatandatu.

    Uko igikorwa cyo kumurika uyu muryango cyagenze

    RWANDA CHRISTIAN MOVIE MINISTRY IBAZANIYE FILM NSHYA YITWA 4CITIES,IYI NI TRAILER YAYO.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hamuritswe-umuryango-uzajya-wifashisha-filime.html

  • Shampiyona y’u Rwanda izagaruka tariki 15 Mat… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Jules Karangwa umuvugizi wungirije wa FERWAFA yagiranye na CAF, yatangaje ko imikino ya Shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda kugira ngo imikino irangire vuba aho gukinwa mu buryo bwari busanzwe. Karangwa kandi yatangaje ko shampiyona izasubukurwa tariki 15 Mata 2021.

    Amakipe 16 akina icyiciro cya mbere azashyirwa mu matsinda 4 ubundi muri buri tsinda amakipe ahure, imikino ibanza n’iyo kwishyura, amakipe 2 yo mu itsinda akomeze mu mikino ya 1/4 cy’irangiza.

    Amakipe 2 azagera ku mukino wa nyuma niyo azasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ndetse na Total CAF Confederation Cup. Karangwa Jules kandi yabwiye CAF ko iyi mikino y’amatsinda izakinwa hagati y’ibyumweru bine na bitandatu.

    Iyi shampiyona izatangira tariki 15 Mata 2021, izaba ibaye ku nshuro ya gatatu ikinwa mu matsinda nyuma ya Shampiyona 1989/1990 yatwawe na Kiyovu Sports itsinze Pantheres Noirs ibitego 2-1, ndetse no mu 1993 nabwo igikombe cyakimwe mu matsinda, umukino wa nyuma Kiyovu Sports itsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-0.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020 shampiyona y’u Rwanda yaje gusubikwa igeze ku munsi wa 3 kubera kutubahiriza gahunda zo kwirinda Covid-19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104132/shampiyona-yu-rwanda-izagaruka-tariki-15-mata-ikinwe-mu-matsinda-104132.html

  • Ujya wibaza niba bishoboka ko abantu bamatana bari gutera akabariro?ubu buhamya buraguha igisubizo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi babifata nk'urwenya rwuzuye nyamara zimwe mu nkuru zo gufatana abantu barimo gutera akabariro bishobora kuba zifite aho zihuriye n'ukuri.

    'Kujya kwa munganga igitaraganya ntawabyifuza ndetse ntabwo ari ikintu abantu bakundana baba bateganya nyuma yo gutera akabariro' Aya ni amagambo ya Dr Aristomenis Exadaktylose umaze imyaka 15  akora i Bern, Switzerland.

    We n'umufasha kwa muganga babajijwe na BBC niba baba barabonye umugabo wafatanye n'umugore bari muri iki gikorwa,yahakanye ndetse avuga ko ari imyumvire mike y'abantu.

    Ako kanya abantu babiri mu bumvaga iki kiganiro 'BBC's Health Check' bahise batera hejuru bemeza ko babyiboneye n'amaso yabo.

    'Ntabwo ari imyumvire mike,byambayeho n'umugabo wanjye ijoro rimwe,icyo gihe yananiwe kuvanamo ubugabo bwe,maze ncyeka ko ari imitsi y'igitsina cyanjye yabiteye kuko wenda yaba yegeranye bitewe n'uburyohe numvaga icyo gihe ' aya ni amagambo y'umugore wumvaga icyi kiganiro utashatse ko amenyekana.

    Undi mugabo nawe wavuze ko yitwa John yavuze ko yibuka neza igihe  yarafite imyaka 14,hari umugabo w'umunyamerika wafatanye n'umugore bahita bamujyana kwa muganga hutihuti,uyu John akaba aturiye ikibuga cy'indege mu majyepfo ya Londre.

    Dr John Dean,umwe mu baganga b'inzobere ku bijyanye n'imikorere y'igitsina,yabwiye BBC ko ubwo ari bumwe mu buryo bubiri budakunze kubaho bw'ikitwa Penis Captuve ifunganywa ifatwa ry'igitsina tugenekereje mu kinyarwanda.

    'Iyi bari gutera akabariro hari igihe igitsinagabo kibyimba ndetse n'imitsi y'igitsina cy'umugabo ikegerana ,maze igitsina cy'umugabo kigasa n'igifatwa,ariko nyuma gato biba bishoboka ko amaraso yo mu mitsi y'igitsina cy'umugore ahita akomeza kugenda nk'ibisanzwe bityo umugabo akaba yakuramo igitsina cye' aya n'amagambo ya Dr John Dean asobanura ifunganywa ry'igitsina.

    Hari ingero nyinshi zagiye zikwiragira ku isi hose z'abantu bagiye bafatana basambana, mu gitabo cya Geoffrey de La Tour-Landry ,cyasohotse mu mwaka 1379 yavuze uburyo hazanwe mu rusengerero abantu babiri bambaye,bari bafatanye,ngo ibitsina byari byanze gutandukana,gusa kubw'amasengesho baje gufatanuka ariko bategekwa kugaruka gusenga bakamara iminsi itatu ,banahanana(bakubitana) imbere y'ikoraniro.

    F Kraupl Taylor mu gitabo cye Review cyasohotse 1979 nawe yatanze urugero rw'abantu bari batuye i Warwas ,bafatanye nyuma bikaza kuba ngombwa ko umugore aterwa ikinya kugira barekurane,ariko n'ubundi ku munsi wakurikiyeho bombi bishwe barashwe kuko ngo bahise barwara mu mutwe ku buryo bukomeye.

    Ingero ni nyinshi cyane,mu gitabo The Sexual Life of our Time cya Iwan Bloch yavuzemo umugore n'umugabo b'i docks ,Bremen, mu Budage nabo bafatanye kugeza ubwo hitabajwe abaganga.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ujya-wibaza-niba-bishoboka-ko-abantu-bamatana-bari-gutera-akabariroubu-buhamya-buraguha-igisubizo/

  • Uyu musore bita Ismael Mwanafunzi akomeje gutungura benshi kubera impano idasanzwe afite. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore benshi bakomeje kwitiranya na Ismael Mwanafunzi ,umunyamakuru ukunzwe n'abatari bake muri RBA na we yitwa Ismael gusa afite impano idasanzwe yo kwigana uyu munyamakuru umenyerewe mu biganiro bitandukanye nka WARI UZIKO,ndetse no gusoma amakuru kuri radiyo.

    Uyu musore wagirango ni Mwanafunzi wa RBA

    Uyu Ismael aganira na Chita Magic TV yatangaje ko abantu benshi bagenda bamwitiranya na Mwanafunzi wa nya we ndetse ko yumva impano ye izamugeza ku rwego rushimishije.Yafashe umwanya agira bimwe mu biganiro bikorwa na Ismael Mwanafunzi abisubiramo neza,ukagirango ni uyu munyamakuru wa RBA. Uyu musore aratangaje, dore ko utabanje kureba isura ye wagirango ni Mwanafunzi wa nya we.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-musore-bita-ismael-mwanafunzi-akomeje-gutungura-benshi-kubera-impano-idasanzwe-afite/

  • Abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bavuriwe mu Rwanda –

    Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

    Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020.

    Ati “Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu gihugu dukora ibizwi nko gushaka amakuru yimbitse ku miterere ya virusi kuko virusi zishobora kugira igisekuru kimwe ariko ishami rimwe ry’icyo gisekuru akaba ari ryo rigira virusi yahinduye imiterere ku buryo igira ubukana kurusha izindi ziva ku gisekuru kimwe.”

    “Ikagira ubukana mu kwandura vuba kuko iyi igiye mu mubiri yikuba vuba cyane, ikagira ubukana mu guhangana n’inkingo ndetse n’imiti iyivura.”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva u Rwanda rwakubaka ubu bushobozi bagiye bapima bagasanga hari abantu bafite ubwoko butandukanye bwa Coronavirus ariko bwo ngo budateye ikibazo.

    Muri iyi gahunda yo gutahura niba hari abantu baba bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus ngo hapimwe abantu 400 mu banduye COVID-19.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo mu Rwanda habonetse abantu babiri bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere Bwongereza n’abandi 10 bafite ubwabonetse muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Mu cyumweru gishize nibwo twabonye abantu 12, babiri bafite ibipimo bifite Coronavirus imeze nka ya yindi yo mu Bwongereza, 10 nibo bafite ibipimo bigaragaza ko bafite coronavirus yo muri Afurika y’Epfo.”

    “Abo bantu twababonye mu bantu bari baje mu Rwanda kwa kundi tubakira ku kibuga cy’indege tugafata ibipimo byabo, nibo twasuzumye tubona harimo abanduye ni ukuvuga ngo ni abantu bari baturutse hanze.”

    Yavuze ko aba bantu bahise bajyanwa ahabugenewe batangira gukurikiranwa kugira ngo batanduza abandi ndetse nyuma ngo biza kugaragara ko iyi virusi bamwe ntayo bagifite mu maraso.

    Ati “Nk’uko bisanzwe murabizi ko iyo tubonye umuntu urwaye ntabwo tumwemerera gusohoka ahubwo tumujyana ahantu agomba gukurikiranwa by’umwihariko, abo rero barakurikiranywe kugeza igihe bakiriye turabapima dusanga nta virusi bagifite mu mubiri bajya mu byari byabazanye.”

    Nta muturage iragaragaraho

    Minisitiri Ngamije yavuze ko uretse aba bantu batahuweho ubu bwoko bushya bwa Coronavirus baturutse mu mahanga, ko nta muturage w’imbere mu gihugu buragaragaraho.

    Ati “Mu baturage muri rusange kuko nabo tugenda dusuzuma, aho tuvurira abantu bose bafite COVID-19 buriya tugenda dufata ibipimo byabo tukajya kubisuzuma mu buryo bwimbitse cyane bw’ikoranabuhanga tukareba uko bameze kugeza ubu ni Coronavirus isanzwe twabonye kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu niyo dufite mu gihugu, niyo abantu bagenda banduzanya ariko ubu bwoko bushya ntabwo turabona mu gihugu imbere kandi dukurikirana amakuru.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 20 mu gihe abo imaze guhitana ari 287.

    Mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus

  • Abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bavuriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020.

    Ati 'Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu gihugu dukora ibizwi nko gushaka amakuru yimbitse ku miterere ya virusi kuko virusi zishobora kugira igisekuru kimwe ariko ishami rimwe ry'icyo gisekuru akaba ari ryo rigira virusi yahinduye imiterere ku buryo igira ubukana kurusha izindi ziva ku gisekuru kimwe.'

    'Ikagira ubukana mu kwandura vuba kuko iyi igiye mu mubiri yikuba vuba cyane, ikagira ubukana mu guhangana n'inkingo ndetse n'imiti iyivura.'

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva u Rwanda rwakubaka ubu bushobozi bagiye bapima bagasanga hari abantu bafite ubwoko butandukanye bwa Coronavirus ariko bwo ngo budateye ikibazo.

    Muri iyi gahunda yo gutahura niba hari abantu baba bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus ngo hapimwe abantu 400 mu banduye COVID-19.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo mu Rwanda habonetse abantu babiri bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere Bwongereza n'abandi 10 bafite ubwabonetse muri Afurika y'Epfo.

    Ati 'Mu cyumweru gishize nibwo twabonye abantu 12, babiri bafite ibipimo bifite Coronavirus imeze nka ya yindi yo mu Bwongereza, 10 nibo bafite ibipimo bigaragaza ko bafite coronavirus yo muri Afurika y'Epfo.'

    'Abo bantu twababonye mu bantu bari baje mu Rwanda kwa kundi tubakira ku kibuga cy'indege tugafata ibipimo byabo, nibo twasuzumye tubona harimo abanduye ni ukuvuga ngo ni abantu bari baturutse hanze.'

    Yavuze ko aba bantu bahise bajyanwa ahabugenewe batangira gukurikiranwa kugira ngo batanduza abandi ndetse nyuma ngo biza kugaragara ko iyi virusi bamwe ntayo bagifite mu maraso.

    Ati 'Nk'uko bisanzwe murabizi ko iyo tubonye umuntu urwaye ntabwo tumwemerera gusohoka ahubwo tumujyana ahantu agomba gukurikiranwa by'umwihariko, abo rero barakurikiranywe kugeza igihe bakiriye turabapima dusanga nta virusi bagifite mu mubiri bajya mu byari byabazanye.'

    Nta muturage iragaragaraho

    Minisitiri Ngamije yavuze ko uretse aba bantu batahuweho ubu bwoko bushya bwa Coronavirus baturutse mu mahanga, ko nta muturage w'imbere mu gihugu buragaragaraho.

    Ati 'Mu baturage muri rusange kuko nabo tugenda dusuzuma, aho tuvurira abantu bose bafite COVID-19 buriya tugenda dufata ibipimo byabo tukajya kubisuzuma mu buryo bwimbitse cyane bw'ikoranabuhanga tukareba uko bameze kugeza ubu ni Coronavirus isanzwe twabonye kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu niyo dufite mu gihugu, niyo abantu bagenda banduzanya ariko ubu bwoko bushya ntabwo turabona mu gihugu imbere kandi dukurikirana amakuru.'

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 20 mu gihe abo imaze guhitana ari 287.

    Mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-12-bafite-ubwoko-bushya-bwa-coronavirus-bavuriwe-mu-rwanda

  • Ndi mu kazi petit! Minisitiri Bamporiki asubi… – #rwanda #RwOT

    Ubwo habaga ‘Final’ y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryakurikiranywe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19, Kayirebwa Marie Paul wamaze kubatizwa ‘Miss Ikinyafu’ biturutse ku kuba yaramamaye mu mashusho y’indirimbo agaragaramo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie Ft Kenny Sol ndetse akaba yanegukanye ikamba rya Miss Popularity, Lucky Nzeyimana wa RBA wari MC muri ibi birori yamubajije ikibazo, maze nawe mu kugisubiza akoresha ijambo ryaje gukosorwa na Minisitiri Bamporiki wahise anamubwira ijambo rikwiriye yagombaga gukoresha.

    Ibintu byafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga! #NdiMuKaziPetit niyo ntero

    Uburyo uyu muyobozi yakosoyemo uyu mukobwa ntibwishimiwe na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter dore ko umwe muri bo yahise abwira uyu muyobozi ko atari akwiriye gukosora uyu mukobwa kuko ibyo yari yavuze byumvikanaga. Minisitiri Bamporiki yahise amusubiza ati ‘Ndi mu kazi petit’ (ndi mu kazi wa mwana we). Nyuma yo kumusubiza gutya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bahise batangiza ‘Hashtag’ bise #NdiMuKaziPetit ndetse kuri ubu hakomeje gukorwa imyenda inyuranye yanditseho iri jambo.

    Ibi byabaye ubwo hatangazwaga abakobwa 10 bakomeje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ni irushanwa abantu bose bakurikiye kuri Televiziyo Rwanda, KC2 Tv na shene ya Youtube y’abategura iri rushanwa. Ubwo yari amaze guhamaganwa mu bakobwa 10 bakomeje, Kayirebwa Marie Paul wamamaye nka ‘Miss Ikinyafu’ yabajijwe na Lucky Nzeyimana ikibazo yabaza Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame baramutse bahuriye muri Assanseri (Ascenceur/Lift), maze uyu mukobwa asubiza ko yahita ‘amuhereza ikibazo cy’ubushomeri’ cyugarije urubyiruko, aha akaba yumvikanishaga ko yamubaza ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko.

    Marie Paul Kayirebwa (Miss Ikinyafu) niwe wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri iri rushanwa

    Kuba uyu mukobwa yakoresheje imvugo ‘namuhereza’ aho gukoresha ijambo ‘namubaza’, ni byo Minisitiri Edouard Bamporiki ufite umuco mu nshingano ze yagaragaje kuri Twitter. Yasoje abifuriza amahirwe muri iri rushanwa. Bamporiki yanditse ati “Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: ‘Namuhereza ikibazo cy’ubushomeri’. Ni byo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (……) Muhirwe”.

    Uwitwa Marina_94 yasubije uyu muyobozi ko nta kosa uyu mukobwa Miss Kayirebwa yakoze, kuko wasanga wenda yari kwandika ikibazo akagihereza umukuru w’igihugu. Ati “Icyo utumvise n’iki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? (…).” Hon. Edouard Bamporiki yahise asubiza uyu muntu ati “Ndi mu kazi petit” bishatse kuvuga ngo “Ndi mu kazi wa mwana we”. Nyuma yo kumusubiza gutya, ku mbuga nkoranyambaga ‘hahiye’ wa mugani ya ya mvugo y’ab’ubu (Iri jambo ryasakaye cyane kuri Twitter n’ahandi).

    Minisitiri Bamporiki yakoze ibiri mu nshingano ze akebura ‘Miss Ikinyafu’

    Ibyo Hon. Bamporiki yakoze akosora uyu mukobwa ntibyavuzweho rumwe kuko bamwe bamushimye cyane abandi baramunenga. Uwitwa Thadee Habanabakize yagize ati “Mutoza w’umuco mu rwa Gihanga, ibi ni urugero rwiza rw’ingano y’urugendo mufite imbere mu nshingano mwaramukijwe n’umutoza w’ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame, ariko nanone bitureba twese. Umuco n’ururimi gakondo tubisigasire bitavaho biducika”. Eric Shaba wakoreye RTV, yagize ati “Ubwo atagize ati ‘Namukoma ikibazo cy’ubushomeri’”. Aziz Daluckyman ati “Ibyo yavuze yibeshye nk’uko ubushize wanditse ipfubyi mu mwanya wo kwandika impfubyi”.

    Tugarutse ku kibazo Miss Kayirebwa Marie Paul yabaza Perezida Kagame baramutse bahuye, uyu mukobwa wavuze atazuyaje ko ikibazo yamubaza ari icy’ubushomeri mu rubyiruko, yakomeje avuga ko yasaba Umukuru w’Igihugu ko mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo, urubyiruko rwajya rufashwa rugatanga imishinga yarwo ho ingwate mu kurufasha kubona byoroshye inguzanyo muri Banki. Kayirebwa byarangiye yegukanye ikamba rya Miss Popularity, ahembwa na MTN Rwanda ibihembo bitandukanye ari byo; 1,800,000 Frw, Telefone ya iPhone10 Plus, interineti y’umwaka wose no kuzajya ahamagara ku buntu. Yanahembwe Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Hatangiye gukorwa imipira yanditseho ijambo ‘Ndi mu kazi petit’

    Miss Kayirebwa yahawe ibihembo bitandukanye na MTN Rwanda

    Ubutumwa bw’abantu banyuranye ku byatangajwe na Minisitiri Bamporiki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104125/ndi-mu-kazi-petit-minisitiri-bamporiki-asubiza-utishimiye-uko-yakosoye-imvugo-ya-miss-ikin-104125.html