Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwaciye amarenga ku gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson –

    Hashize iminsi u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus, aho rukoresha inkingo zakozwe na AstraZeneca ndetse na Pfizer.

    Mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa byo gukingira Coronavirus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko igihugu gishobora gutangira gukoresha inkingo zakozwe na Johnson & Johnson.

    Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Umwe mu bari bawukurikiye yabajije Dr Nsanzimana niba hari gahunda yo kugeza n’urukingo rwa Johnson & Johnson mu Rwanda hagamijwe kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo muri Kamena 2022 Abaturwanda 60% bifuzwa bazabe barakingiwe.

    Mu gusubiza, Dr Nsanzimana yavuze ko nta biganiro baratangira kugirana n’abarukora ariko yemeza ko narwo rushobora kuziyongera mu zo igihugu kimaze iminsi gikoresha mu bikorwa byo gukingira.

    Ati “Urwo rukingo [Johnson &Johnson] narwo rushobora kuziyongera ku zo dufite. Ntabwo ruraza, nta n’amasezerano turagirana n’abarukora cyangwa ngo turusuzume ariko ni urukingo rutanga icyizere aho batangiye kurukoresha, kandi rutanga umusaruro mwiza.”

    Kugeza ubu urukingo rwakozwe na Johnson&Johnson ni rwo rwonyine rwa Coronavirus rutangwaho dose imwe ikaba ihagije ngo uwaruhawe abe akingiwe. Rwatangiye gukoreshwa muri Amerika muri Gashyantare 2021, rukaba rwizewe ku kigero cya 72%.

    Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko u Rwanda ruri mu biganiro bitandukanye byo kureba uburyo rwazabona izindi nkingo ruzakomeza gukoresha mu bikorwa byo gukingira Coronavirus cyane ko izo rwabonye inyinshi muri zo zimaze gukoreshwa.

    “Nta wabaye ihene kuko bamuteye urukingo”

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataj, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

    Ati “Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.”

    “Mu mateka y’ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti ‘icyakwihisha inyuma y’urukingo kitihisha inyuma y’ibinini n’imiti tunywa buri munsi ni iki?”

    Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe “usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu” amaze gukingirwa.

    Ati “Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

    Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma y’iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y’urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y’iya mbere.

    Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi ku buryo bahandurira nk’abanyamakuru, abamotari n’abacuruzi.

    Urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson rushobora kwiyongera mu zo u Rwanda ruri gukoresha mu gukingira COVID-19

  • Abagabo 2 bakatiwe urwo gupfa bazira gufata ku ngufu umugore wari kumwe n'abana be #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye abagabo babiri igihano cyo kwicwa kubera gufata umugore ku ngufu byateje uburakari mu gihugu ubwo byabaga. Amagambo yavuzwe n'umupolisi nayo asa n'ayasembuye uburakari bw'abaturage bababajwe n'ibyabaye.

    Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga basanze umugore ufite ubwenegihugu bwa Pakistan n'ubw'Ubufaransa ari kumwe n'abana be babiri baheze mu muhanda ucamo ibinyabiziga.

    Aba bagabo biroha mu modoka yabo, yari yashiriwe na lisansi (essence) mu muhanda uri hafi y'umujyi wa Lahore, babiba ibyabo ndetse bafata ku ngufu uwo mugore imbere y'abana be.

    Amagambo umupolisi yavuze nyuma yaho, yibaza impamvu uwo mugore yari yagiye wenyine kandi bwije, yatumye habaho imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga.

    Kuri uyu wa gatandatu, urukiko rwihariye rwo mu burasirazuba bw'umujyi wa Lahore rwahamije Abid Mahli na Shafqat Ali ibyaha byo gufata ku ngufu mu kivunge, gushimuta, kwiba ndetse n'iterabwoba.

    Umwunganizi wabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy'urukiko, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Ni iki cyabaye muri icyo gitero?

    Ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa cyenda mu 2020, umugore, izina rye ntiryatangajwe ku mugaragaro, yashiriwe na lisansi mu muhanda usohoka mu mujyi wa Lahore. Abana be babiri bari bari kumwe na we.

    Ahamagara benewabo (abo mu muryango we) bo mu mujyi wa Gujranwala, bamugira inama yo guhamagara nimero z'urwego rushinzwe ibibazo byihutirwa bibereye mu muhanda ndetse batangira urugendo bagana aho yari ari ngo bamufashe.

    Nkuko bikubiye mu kirego umwe muri benewabo b'uwo mugore yagejeje kuri polisi, imodoka yinjiwemo ku ngufu n'abagabo babiri bari mu kigero cy'imyaka 30 biba amafaranga n'ibikomo (imitako) yari yambaye. Bamufata ku ngufu imbere y'abana be babiri mu murima uri hafi aho, nuko baratoroka.

    Polisi ivuga ko uwo mugore yagize ikibazo cy'ihungabana, nubwo yashoboye kuyibwira amakuru y'ibanze aranga abo bamugabyeho igitero.

    Ku munsi wakurikiyeho, Umer Sheikh, umupolisi ukuriye abandi bose mu mujyi wa Lahore, yagaragaye imbere y'ibitangazamakuru aca amarenga ko uwo mugore ku ruhande rumwe ari we wizize.

    Uyu mupolisi yibajije impamvu uwo mugore atagenze mu muhanda urimo abantu benshi kurushaho, cyane ko yari wenyine n'abana be, cyangwa ngo abe yabanje kugenzura ingano ya lisansi iri mu modoka ye mbere yuko atangira urwo rugendo.

    Mu biganiro byinshi byo kuri televiziyo, yakomeje gusubiramo ayo magambo, ndetse yongeraho ko uwo mugore, usanzwe aba mu Bufaransa, bisa nkaho yari yibeshye agira ngo muri Pakistan hari umutekano nk'uwo mu Bufaransa.

    Abaturage babyakiriye mu buryo butari bwarigeze buboneka mbere muri iki gihugu, kandi biba mu bice byose by'igihugu. Ku mbuga nkoranyambaga, abantu biyamye uwo mupolisi ku kwibasira nyir'ugukorerwa icyaha.

    Mu bice bitandukanye bya Pakistan nkuko BBC ibitangaza, abantu babarirwa mu bihumbi na bo bitabiriye imyigaragambyo, basaba ubutabera no kurinda abagore kurushaho.

    Mu kwezi kwa cumi na kabiri, hashyizweho amategeko mashya yo guhana gufata ku ngufu, atuma imanza zihutishwa kurushaho kandi ateganya ibihano bikaze kurushaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abagabo-2-bakatiwe-urwo-gupfa-bazira-gufata-ku-ngufu-umugore-wari-kumwe-nabana-be/

  • Muhanga: Guverineri Kayitesi yasanganijwe uruhuri rw'ibibazo mu bitaro bya Kabgayi, abibutsa kudakora nk'abancanshuro #rwanda #RwOT

    Mu nama yagiranye n'abakozi b'ibitaro bya Kabgayi kuri uyu wa 19 Werurwe 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasanganijwe uruhuri rw'ibibazo birimo za birantega z'amategeko no gukoresha abakozi benshi barimo ba nyakabyizi baruta abakozi bahembwa na Leta ndetse no kuba ibiciro byishyurwa n'abaza kwivuza bikiri hasi. Yabasabye kubyirengagiza bakita ku kazi, ariko kandi bakirinda no gukora nk'Abacanshuro.

    Guverineri Kayitesi, nyuma yo kumva ibi bibazo yibukije ko bakwiye kwita ku baturage, ko ibibazo bagaragaza bibangamiye ibitaro bizarebwaho bigahabwa umurongo, ariko akazi k'ubuvuzi bakora ngo kakaba kadakwiye gukorwa nk'ubucanshuro kuko aribo bafite ubuzima bw'abaturage babagana.

    Avuga ko ibibazo bitatuma bareka inshingano zabo kandi nta n'igikwiye kubabuza gukurikiza amategeko akurikizwa n'ibindi bigo bityo ko nta rwitwazo urwarirwo rwose bafite ko ahubwo bagomba kubikurikiza bagakomeza gufasha abaturage.

    Guverineri Kayitesi ati' Nubwo mufite ibibazo bibugarije ntabwo muzabura gutanga serivisi musanzwe mutanga kandi ntabwo akazi kanyu gakwiye gukorwa nkaho muri abacanshuru, ahubwo ni umuhamagaro wanyu. Ibi byose tuzabiganiriza abo bireba bihabwe umurongo kuko ntabwo dukwiye kugira imibare myinshi y'abatishyura kandi ayo mafaranga yagira icyo afasha ibitaro. N'ibyo ubuyobozi bwifuza ko byakoroshywa bishobora kurebwaho ariko mube mubikurikiza uko bimeze kuko ni ikigo nk'ibindi kandi nta rundi rwitwazo mukwiye kugaragaza '.

    Abitabiriye inama.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yavuze ko bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abakozi ndetse n'ababagana baje kwivuza, byiganjemo kuba hari amategeko atuma hari ibyo badakora birimo no kutabasha gutanga akazi ku bakozi ndetse no kuba hari ibyuma bipfa bikamara igihe, serivisi zikaba zishobora guhagarara igihe kirekire.

    Yagize ati 'Mu mikorere yacu dukora mu butabazi bw'ubuzima bw'abaturage bityo kugirango tubibafashe bisaba ko hari ibyakoroshywa birimo n'amategeko kuko ibitaro bikwiye kugira imikorere itandukanye n'iyi bindi bigo bya leta, kuko amategeko ashobora gutuma tudatabara abababaye'.

    Akomeza ati'Aya mategeko yanaduteje ikibazo mu bakozi kuko dufite abanyabiraka benshi ariko bishobotse hari amategeko yakoroshywa kuko ashobora gutuma ibitaro bihomba burundu'. Avuga kandi ko ibyo binaterwa nuko mu bakozi 260 bafite abasaga 123 aribo bahembwa na leta naho abasigaye 140 bose bakaba bakora nk'abanyabiraka kuko bakorera ku masezerano bahabwa n'ibitaro mu gihe aba bose bagakwiye kuba bahembwa na Leta'.

    Dr Nteziryayo agira kandi ati ' Ibitaro bihora bifite ubushobozi bucye kubera ko amafaranga twinjiza yose agendera mu guhemba abakozi batishyurwa na leta ndetse bigatuma hari na serivisi zishobora gufungwa burundu kuko twigeze kumara amezi 6 yose serivisi yo kubaga yarahagaze ndetse n'ubu icyuma gifotora (X-Ray) imaze igihe idakora kubera ko tutanayifiteho ubushobozi bwo kuyikoresha, bityo bigatuma serivisi twifuza gutanga zikomwa mu nkokora ntitubashe gufasha abaturage'.

    Umwe mu baganga utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari ikibazo cy'abarwayi benshi bakirwa n'ibi bitaro badafite ubwishingizi ndetse hakaba n'abazanwa n'inzego z'umutekano, rimwe na rimwe hakaba n'abacika ibitaro batishyuye. Avuga ko bikwiye gufatirwa umwanzuro ndetse n'ibiciro byishyurirwaho n'abaje kwivuza bikarebwaho kuko ni bito cyane.

    Guverineri Kayitesi, asaba abakozi kudakora nk'abacanshuro, ahubwo bakita ku kazi.

    Yagize ati' Abarwayi benshi batugana hari igihe baba barembye kandi batanafite ubwishingizi hakiyongeraho ko hari abazanwa n'inzego z'umutekano bamara kuvurwa bakigendera batishyuye, ugasanga amadeni menshi y'abacitse ibitaro, ariko na none birakwiye ko ibiciro byishyurirwaho n'abivuje bikwiye guhindurwa kuko biri hasi cyane'.

    Ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi benshi ndetse bikavugwa ko ibikorerwa abaza kwivuza bidahwanye n'umusaruro uba witezwe. Ibi bitaro mu kwezi byinjiza amafaranga ari hagati ya Miliyoni 60 na 70. Nubwo byinjiza gutyo usanga 3/4 by'aya mafaranga bihembwa ba nyakabyizi basabirwa guhabwa akazi bakajya bahembwa ku mafaranga ya Leta. Abivuza bakagenda batishyuye barimo ibitaro umwenda wa Miliyoni 115.334.814 z'amafaranga y 'U Rwanda kuva 2014 kugera 2020.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-guverineri-kayitesi-yasanganijwe-uruhuri-rwibibazo-mu-bitaro-bya-kabgayi-abibutsa-kudakora-nkabancanshuro/

  • Abagabo bakatiwe igihano cy'urupfu kubera gufata umugore ku ngufu mu muhanda #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye abagabo babiri igihano cy'urupfu kubera gufata umugore ku ngufu byateje uburakari mu gihugu ubwo byabaga.

    Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga basanze umugore ufite ubwenegihugu bwa Pakistan n'ubw'Ubufaransa ari kumwe n'abana be babiri baheze mu muhanda ucamo ibinyabiziga.

    Aba bagabo biroha mu modoka yabo, yari yashiriwe na lisansi (essence) mu muhanda uri hafi y'umujyi wa Lahore, babiba ibyabo ndetse bafata ku ngufu uwo mugore imbere y'abana be.

    Amagambo umupolisi yavuze nyuma yaho, yibaza impamvu uwo mugore yari yagiye wenyine kandi bwije, yatumye habaho imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku wa gatandatu, urukiko rwihariye rwo mu burasirazuba bw'umujyi wa Lahore rwahamije Abid Mahli na Shafqat Ali ibyaha byo gufata ku ngufu mu kivunge, gushimuta, kwiba ndetse n'iterabwoba. Umwunganizi wabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy'urukiko, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP.


    Urukiko rwababuranishirije muri gereza y'akarere ka Lahore, umutekano ucunzwe bikomeye

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/abagabo-bakatiwe-igihano-cyurupfu-kubera-gufata-umugore-ku-ngufu-mu-muhanda/

  • Nyarugenge: Abagize Dasso bubakiye inzu umukecuru wabanaga n'amatungo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu abagize urwo rwego bakorera muri aka Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru wo mu murenge wa Mageragere, inzu y'ibyumba bitatu n'ubwiherero.

    Uyu mukecuru Mukampogozi, aho yari acumbitse ni naho yabanaga n'inka ye yahawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

    Abagize DASSO bavuga ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo bakora rimwe mu mwaka bagamije gufasha abaturage batishoboye.

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu, yabwiye IGIHE, ko yishimiye kuba ari kubakirwa inzu kuko yahoraga yimuka ntaho kuba afite.

    Ati ' Ndishimye cyane kandi cyane kuko nabanaga n'inka yanjye. Aho nari ncumbitse inzu nari mfite yari yarasenyutse kandi n'aho nari ncumbitse ubu havaga, mbese nari mbayeho nabi njye n'abana banjye n'abuzukuru.'

    Yashimiye abagize DASSO bamwubakiye, avuga ko kuba agiye kubona inzu ye bwite bizamufasha gutera imbere kuko yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura inzi yari acumbitsemo.

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ari amahirwe kuri uyu mukecuru kuko agiye kubona aho akinga umusaya.

    Ati 'Ari muri ba bandi bari bagaragaje ko badafite aho kuba, ni muri urwo rwego ku bufatanye na DASSO twamwubakiye inzu kugira ngo na we agire aho kuba. Kugeza ubu tumaze kubaka inzu 16 muri ubu buryo z'abatishoboye ku buryo dufite gahunda yo kuzubaka izindi 24 zisanga izi kuko twihaye intego y'uko uyu mwaka uzarangira nta nzu zimeze nka nyakatsi ziri muri uyu murenge wacu.'

    Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, yavuze ko buri mwaka bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu rwego rwo gufasha Leta kwesa imihigo.

    Ati 'Iyi nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n'igice kandi nyuma tuzamwubakira n'ikiraro cy'inka kuko we yabanaga n'inka aho yari acumbitse. Buri mwaka tugira igikorwa dukorera abaturage mu rwego rwo kunganira Leta kwesa imihigo iba yarahize nko kwishyurira mituweli abaturage cyangwa kuboroza inka.'

    Yongeyeho ko iyi nzu nimara kuzura, uyu mukecuru bazamugurira ibikoresho byo mu nzu ndetse n'ibiribwa kugira ngo ayibemo neza.

    Bamwe mu bahagarariye DASSO mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge bose bakoze umuganda wo kubakira uyu mukecuru

    Abagize DASSO bavuze ko ari ishema kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    JPEG - 91.4 kb
    Gitifu wa Mageragere Ntirushwa Christophe (wambaye orange) yifatanyije n'abandi mu muganda

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu na DASSO yavuze ko ari inkunga ikomeye ku iterambere rye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abagize-dasso-bubakiye-inzu-umukecuru-wabanaga-n-amatungo

  • Ntakabya se!: “Ndabikabirije ibintu namatara… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 waranzwe n’udushya twinshi, impamvu nta yindi ni uko abantu bari muri gahunda za ‘Guma mu rugo’ mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho babaga badafite ibintu byinshi bahugiyemo bityo bakabona umwanya wo gukurikira ibigezweho, ibyo bigatuma n'abahanzi bahanga udushya twinshi.

    Uyu mwaka wavutsemo impano nshya zirimo n’umuraperi ukiri muto uzwi nka Papa Cyangwe. Mbere y’uko abantu bamenya ibihangano bye yabanje kwamamara kubera urwenya yagendaga anyuza kuri Televiziyo no kuri Youtube. Iyi ndirimbo ‘Ntakabya se!’ nayo yakomotse mu magambo y’uyu musore n’umujyanama we Rock Kirabiranya umufite muri Label ye 'Rock Entertainment'. 

    Itsinda rya Tuff Gangs rizwi nko kuba Impirimbanyi rya Hip Hop nyarwanda  

    Iyi ndirimbo yakoranije abaraperi b'ingeri zitandukanye yewe harimo n’abo twakwita ibigugu dore ko harimo abagera kuri 3 bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs benshi bafata nk'isoko yashibutsemo injyana ya HIP Hop nyarwanda. 

    Kanda hano wumve indirimbo Ndakabya ku InyaRwanda Music

    Nk’uko bigaragara kuri Youtube, iyi ndirimbo ‘Ntakabya se!’ ni iya Deejay Fiddo (Dj Fiddo) yakoranye n’abahanzi b’amazi akunzwe aribo Papa Cyangwe, P-fla, Chris Eazy, Racine, GeneROUS 44, Fireman, Mukadaff na BullDogg). Inyikirizo yayo yaririmbwe n'umuhanzi Aime Bluestone uzwiho kugira ijwi ryiza.

                                     Umuhanzi Papa Cyangwe 

    Amagambo yo muri iyi ndirimbo yuzuyemo urwenya rusanzwe rumenyereweho umuhanzi Papa Cyangwe. Iyi mvugo ‘Ntakabya se’ ubusanzwe yamenyekanye mu bihe Papa cyangwe yabaga ari kuganira n'abanyamakuru agakunda kwitaka abantu bakamubwira ko akabya cyane mu byo avuga nawe ati 'Ntakabya se!'.

    Iyi mvugo yaje gukundwa n'abatari bake kugeza n’aho ubu yakorewe indirimbo. Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi b'amazina akomeye, mu ntangiriro zayo Papa Cyangwe aba agaruka cyane ku kuntu aba afite amafaranga uburyo ku ‘cyangwe’ (imyambarire) ayoboye. Umuraperi P Fla uririmba igitero cya kabiri aba yitaka cyane uburyo akora cyane akagaruka no ku buryo yariye ishene nyinshi.

    ‘Ntakabya se!’ ni indirimbo igaruka ku kwitaka cyane aho buri muhanzi aba yivuga ibigwi bye ndetse harimo na benshi bumvikana bavuga ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali uko abakobwa n’abahungu babayeho.  

    UMVA INDIRIMBO ‘NTAKABYA SE’ YA DJ FIDDO FT ALL STARS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104111/ntakabya-se-ndabikabirije-ibintu-namatara-yi-kigali-ni-njye-uyakije-dj-fiddo-yahuje-abarap-104111.html

  • Imbamutima z'abasaga 300 barimo abirukanwe muri Tanzania bahinduriwe ubuzima na Croix Rouge Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi biravugwa n'abaturage 300 bo mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karanganzi. Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y'u Rwanda watangiye gufasha aba baturage, bababumbiye muri koperative 12 buri imwe ishyirwamo abanyamuryango 25.

    Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n'ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n'ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

    Iterambere ku baturage babarizwaga mu cyiciro cya mbere

    Ubwo Croix Rouge yatangiraga gufasha aba baturage, abagera ku 150 babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, mu gihe abandi bari birukanwe mu gihugu cya Tanzania bari banyazwe ibyo bari bafite kuburyo byabasabaga gutangira ubuzima bundi bushya.

    Batamuriza Jane utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka bigaragara.

    Ati ' Mu by'ukuri badufashe turi abantu bagowe, barushye, bababaye, badushyira hamwe n'Abanyarwanda bari bavuye Tanzania. Batuguriye ubutaka twiga guhinga tutari tubizi, intoki ziraturagurika turababara, ariko kuko twabonaga ko hari icyo bizatumarira tugenda dushyiramo ingufu tureza turasarura.'

    Batamuriza yakomeje avuga ko bahise banatangira kubaha amatungo magufi arimo ihene zikabafasha kugira imibereho myiza.

    Ati ' Ubu iwanjye mfite abana barindwi kandi ndi umupfakazi ariko bose mbishyurira mituweli, abana banjye banywa amata bamerewe neza kandi ndanizigama kuburyo maze kuva mu cyiciro cya mbere, ubu nageze mu cyiciro cya gatatu.'

    Uwimana Gratienne ufite imyaka 42, we avuga ko yari umukene atunzwe no guhingira abandi, nyuma ngo ubwo yashyirwaga mu baturage bafashwa na Croix Rouge yatangiye gukorera hamwe n'abandi none ubu abasha kwishyurira abana be amashuri harimo n'abiga mu yisumbuye.

    Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanwe muri Tanzania

    Mu mwaka wa 2013 ubwo Abanyarwanda bari batuye mu gihugu cya Tanzania birukanwaga, byari amarira n'agahinda kuko birukanwe babanje kwamburwa imitungo yabo, abenshi ubwo bagezwaga mu Rwanda bibazaga ubuzima bagiye kubamo bikabayobera.

    Croix Rouge y'u Rwanda yabaye hafi bamwe muri bo ibasha gufasha abagera ku 150 bari batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi. Aba baturage bahawe inka, ihene ndetse banagurirwa imirima yo guhinga kuri ubu akanyamuneza ni kose.

    Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n'indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n'abandi.

    Ati ' Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga turengana tunarenganywa, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza.'

    Yashimiye umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n'umuryango we.

    Rutayisire Steven ufite abana bane we yashimiye leta y'u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwiteza imbere.

    Ati ' Ubu mu mibereho yanjye mfite aho maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n'abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, namenye kororera mu kiraro no mu rwuri, ubutaka baduhaye burera pe, ubu tunasigaye twikodeshereza ubutaka bwo kwihingiraho.'
    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

    Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n'umusaruro babona ukiyongera.

    Mazimpaka yavuze ko iyi miryango 300 imaze guhabwa inka 60 n'ihene 702, bubakiwe n'ubwanikiro bifashisha iyo bejeje. Ikindi ngo bishimira ni uko abana babo babasha kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Croix Rouge y'u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.

    Akanyamuneza ni kose ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bagobotswe na Croix Rouge

    Batamuriza Jane yavuze ko kuri ubu abana be bose abasha kubishyurira amashuri n’ubwisungane mu kwivuza abikesha Croix Rouge y’u Rwanda

    Buri koperative yahawe inka eshanu zibafasha mu kurwanya imirire mibi babona amata yo guha abana babo andi bakayagurisha

    Ubwanikiro bubakiwe bubafasha mu kumishirizaho ibigori n’indi myaka beza

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho

    Uwimana Gratienne yavuze ko aho atangiriye gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda, byamuteje imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abasaga-300-barimo-abirukanwe-muri-tanzania-bahinduriwe-ubuzima-na

  • Nyarugenge: Abagize Dasso bubakiye inzu umukecuru wabanaga n’amatungo –

    Kuri uyu wa Gatandatu abagize urwo rwego bakorera muri aka Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru wo mu murenge wa Mageragere, inzu y’ibyumba bitatu n’ubwiherero.

    Uyu mukecuru Mukampogozi, aho yari acumbitse ni naho yabanaga n’inka ye yahawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

    Abagize DASSO bavuga ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo bakora rimwe mu mwaka bagamije gufasha abaturage batishoboye.

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu, yabwiye IGIHE, ko yishimiye kuba ari kubakirwa inzu kuko yahoraga yimuka ntaho kuba afite.

    Ati “ Ndishimye cyane kandi cyane kuko nabanaga n’inka yanjye. Aho nari ncumbitse inzu nari mfite yari yarasenyutse kandi n’aho nari ncumbitse ubu havaga, mbese nari mbayeho nabi njye n’abana banjye n’abuzukuru.”

    Yashimiye abagize DASSO bamwubakiye, avuga ko kuba agiye kubona inzu ye bwite bizamufasha gutera imbere kuko yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura inzi yari acumbitsemo.

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ari amahirwe kuri uyu mukecuru kuko agiye kubona aho akinga umusaya.

    Ati “Ari muri ba bandi bari bagaragaje ko badafite aho kuba, ni muri urwo rwego ku bufatanye na DASSO twamwubakiye inzu kugira ngo na we agire aho kuba. Kugeza ubu tumaze kubaka inzu 16 muri ubu buryo z’abatishoboye ku buryo dufite gahunda yo kuzubaka izindi 24 zisanga izi kuko twihaye intego y’uko uyu mwaka uzarangira nta nzu zimeze nka nyakatsi ziri muri uyu murenge wacu.”

    Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, yavuze ko buri mwaka bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu rwego rwo gufasha Leta kwesa imihigo.

    Ati “Iyi nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice kandi nyuma tuzamwubakira n’ikiraro cy’inka kuko we yabanaga n’inka aho yari acumbitse. Buri mwaka tugira igikorwa dukorera abaturage mu rwego rwo kunganira Leta kwesa imihigo iba yarahize nko kwishyurira mituweli abaturage cyangwa kuboroza inka.”

    Yongeyeho ko iyi nzu nimara kuzura, uyu mukecuru bazamugurira ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibiribwa kugira ngo ayibemo neza.

    Bamwe mu bahagarariye DASSO mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge bose bakoze umuganda wo kubakira uyu mukecuru

    Abagize DASSO bavuze ko ari ishema kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
    JPEG - 91.4 kb
    Gitifu wa Mageragere Ntirushwa Christophe (wambaye orange) yifatanyije n’abandi mu muganda

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu na DASSO yavuze ko ari inkunga ikomeye ku iterambere rye

  • Byari amarira n' agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma John Magufuli, Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021,Abanyatanzania baraye batonze imirongo mu mujyi mukuru w'ubucuruzi wa Dar es Salaam basezera ku wahoze ari Perezida wabo John Magufuli watangajwe ko yapfuye ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa gatatu.


    Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan ni we warangaje abandi imbere, isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari yoroshweho ibendera ry'igihugu ijyanwa ku kibuga cya Uhuru Stadium aho abaturage bagiye kumusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa.

    Ni umuhango witabiriwe n'ingeri zose uhereye ku Mukuru w'Igihugu wasimbuye Magufuli, Samia Suluhu Hassan, umugore wa nyakwigendera, abo mu muryango we n'abandi biganjemo abaturage basanzwe.

    Perezida Samia ni we wabanje kunamira umurambo wa Magufuli yabereye Visi Perezida mu myaka itanu irenga, nyuma Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa, akurikiraho hamwe n'abandi bayobozi.

    Abandi bantu bakomeye muri Tanzania na bo bunamiye umurambo wa Magufuli barimo Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

    Byari agahinda muri stade yose, abantu bari barize yaba abakuru n'abato kimwe n'abandi b'ingeri zinyuranye. Hari ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

    Magufuli yaguye mu bitaro byitwa Mzena ku wa 17 Werurwe mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yari ari kwitabwaho kuva ku wa 14 Werurwe 2021. Yishwe n'indwara z'umutima yari amaranye imyaka 10.

    Abanyapolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko Magufuli, wari ufite imyaka 61, yishwe na Covid-19, ariko ibi ntabwo byemejwe.

    Abenshi baje bitwaje amafoto ya John pombe Magufuli bakundaga.


    Hagaragaye umubare munini w'abasirikare baje guherekeza bwa nyuma uwari umugaba mukuru w'ikirenga wabo.


    Ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana muhango wo gusezera bwa nyuma kuri perezida wabo bakundaga Magufuli


    Isanduku irimo umurambo wa Perezida Magufuli yanyujijwe mu mihanda yo mu mujyi wa Dar es Salaam

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/byari-amarira-n-agahinda-mu-muhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-john-magufuli-amafoto/

  • Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley ball muri Afurika CAVB, ritangaje ko igihugu cya Misiri kitazakira shampiyona nyafurika bitewe nuko babona koronavirusi irimo gukaza umurego muri icyo gihugu, iri shyirahamwe ryahise rifata umwanzuro w'uko iri rushanwa mu bagabo ryakwimurirwa mu gihigu cya Tunisia.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo iri shyirahamwe ry'uyu mukino w'intoki ryatangaje urutonde rw'amakipe 26 azitabira iyi shampiyona nyafurika iteganyijwe gutangira tariki ya 16 kugeza kuya 26 Mata 2021, ikazabera mu gihugu cya Tunisia.

    Amakipe yamaze kwiyandikisha mu irushanwa nyafurika mu mukino w'intoki mu bagabo ni:

    Sfax, Esperance (Tunisia), Nemostars (Uganda), Wolaita Dicha,Madda Walabu University, Mugher Cement (Ethiopia), FAP (Cameroon),Ahly Tripoli, Ittihad Misurata, Swehly (Libya), VC Price, Espoir, Police (RDC),
    Amel Tlemcen, Bourj Bouarirj (Algeria),
    Rukinzo (Burundi), Nigeria Customs, Rwanda Energy Group, APR (Rwanda),
    Kenya Ports Authority, GSU, Prisons (Kenya), University of Zimbabwe,
    JKT, Jeshi Stars na Afunzo (Tanzania).

    Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ku ruhande rw'ikipe ya REG Volley Ball imaze iminsi 9 yitegura iri rushanwa mu gihe kuri APR Volleyball yo biteganyijwe ko itangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe 2021.

    The post Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-26-yiyandikishije-muri-shampiyona-nyafurika-ya-volley-ball-harimo-apr-vc-na-reg-vc-yo-mu-rwanda/