Category: Uncategorized

  • Ni we utwaye ikamba yaraminuje anakuze mu mya… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwahindutse koko! Konti ye ya Instagram yakuze nk'igihumyo. Yageze mu bakobwa 10 bavuye Nyampinga w'u Rwanda, akurikirwa n'abantu ibihumbi bitatu, batangaza ko yegukanye agejeje ibihumbi bitandatu none ubu amaze kurenza ibihumbi icumi bimukurikira.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima abamushyigikiye abizeza kutazabatenguha, ahindura ifoto imuranga anashyiraho ko ari we Miss Rwanda 2021.

    Ingabire Grace yaciye agahigo ko ari we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba afite imyaka myinshi ndetse afite n'amashuri menshi.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, umukobwa witwa Ingabire Grace wari ufite nimero 07 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yahigitse bagenzi be 19 yambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 asimbura Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020.

    Yagaragiwe n'ibisonga bibiri Akaliza Amanda [Nimero 01] wabaye igisonga cya mbere na Umutoni Witness [Nimero 28] wabaye igisonga cya kabiri.

    Nyuma yo kwegukana rya Miss Rwanda, Ingabire Grace w'imyaka 25 y'amavuko, yavuze 'Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze.'

    Uyu mukobwa yahawe ibihembo bitandukanye birimo Telelivizyo ya inch 55 yatanzwe na Star Times; azajya ahembwa umushahara w'ibihumbi 800 Frw ku kwezi, yahawe imodoka ya miliyoni 38 Frw n'ibindi.

    Miss Ingabire afite umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z'iyi myidagaduro n'izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk'aya yuzuzanya n'uburezi busanzwe. Ibi yemeza ko bizatuma abana barushaho gufungura ibitekerezo no kwigaragaza.

    Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yabonye umusimbura, Ingabire Grace Miss Rwanda 2021

    Ingabire Grace wari ufite nimero No.7 mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Muri Gicurasi 2019, ni bwo yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Uyu mukobwa yabonye izuba tariki 11 Ugushyingo 1995, bivuze ko agejeje imyaka 25. Byatumye aba Nyampinga wa mbere u Rwanda ufite imyaka irenze iy'abandi bamubanjirije kandi anafite impamyabumenyi ya Kaminuza.

    Miss Rwanda 2021 yabaye iy'impinduka. Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri rushanwa mu Ukuboza 2020, Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspirationa Back Up yatangaje ko bongereye imyaka, bakuramo kureba indeshyo kugira ngo bajyanishe n'amarushanwa mpuzamahanga.

    Ati ''Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n'imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.'

    Akomeza ati 'Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 arikoa henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n'ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.'

    Icyo gihe, kandi Miss Nimwiza yavuze ko umukobwa uzitabira Miss Rwanda agomba kuba afite ubuzima bwiza.

    Ati 'Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye mu nsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50'

    Kuva mu 2009 kugera mu 2020, hamaze gutangwa amakamba 70 ku bakobwa 57. Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, yegukanye ikamba afite imyaka 18 y'amavuko ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu Ishami ry'Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima.

    Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara y'Amajyepfo yareshyaga na 1.76. Yanegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

    Miss Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w'u Rwanda tariki 01 Nzeri 2021. Uyu mukobwa yatowe afite imyaka 20 y'amavuko, yiga mu Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (KIST). Yari ahagarariye Intara y'Amajyepfo.

    Tariki 22 Ukuboza 2014, ni bwo Akiwacu Colombe ubarizwa mu Bufaransa muri iki gihe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014.

    Uyu mukobwa yari afite imyaka 20 y'amavuko areshya na 1.75 m, akaba yari ahagarariye Intara y'Uburasirazuba.

    Tariki 22 Gashyantare 2015, ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane wari ufite imyaka 19 y'amavuko aresha na 1,74m. Yari akiri umunyeshuri muri Glory Secondary School, ahagarariye Intara y'Amajyaruguru.

    Mutesi Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016 afite imyaka 19 y'amavuko aresha na 1,75 m, akaba yari ahagarariye Intara y'Uburengerazuba. Ni mu birori byabaye tariki 27 Gashyantare 2016.

    Yari yarasoje amashuri yisumbuye muri King David Academy mu

    Mu 2017, ikamba rya Miss Rwanda ryambitswe Iradukunda Elsa wari ufite imyaka 19 y'amavuko aresha na 1,76 m. Uyu mukobwa wari ufite ibiro 50 yari ahagarariye Intara y'Uburengerazuba. Yari yarasoje amasomo ye muri King David Academy mu Ishami ry'amateka, ubukungu n'ubuvanganzo.

    Tariki 24 Gashyantare 2018, Iradukunda Liliane yambitswe rya Miss Rwanda afite imyaka 18 y'amavuko aresha na 1,70 m afite ibiro 57'. Yari ahagarariye Intara y'Uburengerazuba.

    Tariki 26 Mutarama 2019, Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa wari ufite imyaka 19 y'amavuko yareshyaga na 1,70 m. Ibirori byabereye muri Intare Conference Arena.

    Tariki 22 Gashyantare 2020, Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020. Uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y'amavuko, yarangije amasomo ye mu ishuri rya Glory Secondary School mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG). Yari ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace ni we Nyampinga wa 10 u Rwanda rugize. Arakuze mu myaka, ndetse afite amashuri menshi kurusha bagenzi be (Igihe batorwaga).

    Ibi byareberwa mu ndorerwamu y'uko ibyagenderwagaho mu guhitamo Miss Rwanda byahindutse.

    Nishimwe Naomie ni we wari waregukanye ikamba rya Miss Rwanda ari mukuru mu myaka none yasimbuwe na Ingabire Grace

    Ingabire Grace yacyebutse yitegereza Nishime Naomie asimbuye ati “Urakoze.”

    Uhereye ibumoso: Akaliza Amanda [Igisonga cya mbere], Ingabire Grace Miss Rwanda 2021 na Umutoni Witness [Igisonga cya kabiri]

    Miss Ingabire Grace yahembwe imodoka ya miliyoni 38 Frw yatanzwe na Hyundai

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba rya ‘Most Innovative Project’ rya miliyoni 6 Frw

    Kayirebwa Marie Paul yegukanye ikamba rya ‘Miss Popularity’ ahembwa na Sosiyete ya MTN

    Ishimwe Sonia yegukanye ikamba rya ‘Miss Heritage’

    Umutoniwase Sandrine yegukanye ikamba rya ‘Talent Winner’

    Uwase Phiona yegukanye ikamba rya ‘Miss Photogenic’

    Gaju Evelyne yegukanye ikamba rya Miss Congeniality ahembwa na PetersBakers

    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere yambitswe ikamba na Umwiza Phiona asimbuye

    Umutoni Witness yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104127/ni-we-utwaye-ikamba-yaraminuje-anakuze-mu-myaka-uduhigo-twakuweho-na-ingabire-grace-miss-r-104127.html

  • Inzira ntibwira umugenzi:Wa mukobwa wari ushyigikiwe n'ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda, mu gahinda gakomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutesi Leah umwe mu bakobwa bari bashyigikiwe n'ibyamamare bikomeye, birimo Alkiba wo muri Tanzaniya na Weasel wahoze mu itsinda rya Goodlife yatashye amara masa.

    Uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y'ibyamamare byo hanze y'u Rwanda. Umutesi yari mu bakobwa 20 bari bakomeje, tariki 24 Gashyantare 2021, Alikiba anyarukira kuri Instagram yerekana amafoto y'uyu mukobwa arenzaho amagambo agira Ati 'Ndabasabye mutore Umutesi Lea', Weseal nawe yanyarukiye kuri Instagram atangaza ubutumwa busa n'ubwa Alikiba asaba abantu gutora uyu mukobwa babonagamo ikizere.

    Twavuga ko uyu mukobwa ari mu gahinda gakomeye dore ko amahirwe atamusekeye kuko Umutesi Lea atisanze no mu bakobwa 10 bakomeje hakavamo umwe ari we Nyampinga w'u Rwanda 2021.

    Mu bakobwa 10 batowemo Nyampinga barimo; Kayirebwa Mari Paula, Umutoni Witness, Akaliza Hope, Ishimwe Sonia, Kayitare Isheja Morella, Ingabire Grace, Kabagema Laila, Musana Teta Hense, Uwase Phiona, Akaliza Amanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/inzira-ntibwira-umugenziwa-mukobwa-wari-ushyigikiwe-nibyamamare-bikomeye-muri-miss-rwanda-mu-gahinda-gakomeye/

  • Nyamirambo: Yasezeye ku buraya kubera umwana we – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yabyariye abana babiri mu buraya barimo umukobwa ubu umaze kuzuza imyaka 16 y'amavuko.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko nyuma y'aho umwana we amubwiriye ko ababazwa ndetse anaterwa ipfunwe no kumva abo bigana bamucyurira ko nyina ari indaya, yafashe icyemezo cyo kubureka kugira ngo adakomeza gutera umwana we agahinda.

    Ati ' Yarabanje arambaza ngo mama, nibyo koko uri indaya? Mbura icyo mubwira . Bukeye avuye ku ishuri nibwo yongeye mubwira ko mbikora kugira ngo we na musaza we muto babeho. Nijoro yanze kurya arambwira ngo arambiwe kurya ibiryo biva mu buraya.'

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwo mwana yongeye kumubaza papa we n'uwa musaza we, nyina arabayoberwa umwana ahita amubwira ko arutwa n'uwapfuye .

    Ati ' Yigeze gutaha kare avuye ku ishuri asanga ndi kumwe n'umugabo mu cyumba, ararira amusaba gusohoka nanjye mbonye agahinda afite ndavuga ntisingiye kwiyicira umwana, mpita mbireka.'

    Uyu mugore yavuze ko mu myaka 16 yamaze mu buraya adashobora kwibuka umubare w'abagabo bababashije kuryamana.

    Ati ' Naba nkubeshye nkubwiye ngo naryamanye n'abagabo bangahe muri iyo myaka yose, icyo nzi n'uko baba barenga 300.'

    Yemeje ko ko nubwo yakoze uburaya igihe kirekire ntacyo bwamugejejeho uretse umuruhuho no gufata nk'igicibwa mu muryango.

    Nyuma yo kuva mu buraya, uyu mubyeyi abanye neza cyane n'umwana we n'abaturanyi. Kuri ubu hari umugiraneza wamwemereye igishoro cy'ibihumbi 100 Frw kugira ngo azatangire ubucuruzi buciriritse bimufashe gutunga umuryango.

    Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya yemeza ko abanye neza n’abana be


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yasezeye-ku-buraya-kubera-umwana-we

  • Ku munsi w'amatora umukandida yajyanwe mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umukandida ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo-Brazzaville ari mu bitaro kubera Covid-19 mu gihe amatora ya perezida arimo kuba kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021.

    Mu butumwa bwa videwo burimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Guy Brice Parfait Kolélas agaragara akanya gato yikuramo icyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa oxygen, kugira ngo abwire abamushyigikiye ko 'arimo kurwana n'urupfu'.
    Bwana Kolélas, ni umwe mu bakandida batandatu barimo guhatana na Perezida Denis Sassou Nguesso.

    Abo mu muryango we bavuze ko barimo kugerageza kureba uko bamutegera indege akajyanwa kuvurirwa mu Bufaransa. Ku wa gatanu, Bwana Kolélas ntiyashoboye kwitabira igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza, ku wa kane yari yavuze ko afite ubwoba ko yaba yarwaye malaria, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Associated Press.

    Yajyanwe ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Brazzaville, nyuma biza kwemezwa ko bamusanzemo Covid-19. Avuga mu Gifaransa, ari ku gitanda cyo mu bitaro, Bwana Kolélas yagize ati: 'Nshuti zanjye dusangiye igihugu, ndi mu bibazo. Ndimo kurwana n'urupfu. Ariko, mbasabye guhaguruka mukajya gutorera impinduka. Ntabwo naba nararwaniye ubusa…'.

    Bwana Kolélas yaje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka yo mu 2016, abona amajwi 15%, mu gihe Bwana Sassou Nguesso yabonye amajwi 60%.

    Bwana Sassou Nguesso, w'imyaka 77, abonwa ahanini nk'umutegetsi w'umunyagitugu witezweho kongera gutangazwa ko ari we watsinze aya matora.

    Kugeza ubu, Congo-Brazzaville yatangaje abantu barenga 9,500 banduye coronavirus, muri bo abantu 134 yarabishe, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.


    Abo mu muryango wa Guy Brice Parfait Kolélas bavuze ko barimo kugerageza kureba uko yajyanwa kuvurirwa mu Bufaransa
    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/ku-munsi-wamatora-umukandida-yajyanwe-mu-bitaro/

  • Nyamirambo: Yasezeye ku buraya kubera umwana we –

    Uyu mubyeyi yabyariye abana babiri mu buraya barimo umukobwa ubu umaze kuzuza imyaka 16 y’amavuko.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko nyuma y’aho umwana we amubwiriye ko ababazwa ndetse anaterwa ipfunwe no kumva abo bigana bamucyurira ko nyina ari indaya, yafashe icyemezo cyo kubureka kugira ngo adakomeza gutera umwana we agahinda.

    Ati “ Yarabanje arambaza ngo mama, nibyo koko uri indaya? Mbura icyo mubwira . Bukeye avuye ku ishuri nibwo yongeye mubwira ko mbikora kugira ngo we na musaza we muto babeho. Nijoro yanze kurya arambwira ngo arambiwe kurya ibiryo biva mu buraya.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwo mwana yongeye kumubaza papa we n’uwa musaza we, nyina arabayoberwa umwana ahita amubwira ko arutwa n’uwapfuye .

    Ati “ Yigeze gutaha kare avuye ku ishuri asanga ndi kumwe n’umugabo mu cyumba, ararira amusaba gusohoka nanjye mbonye agahinda afite ndavuga ntisingiye kwiyicira umwana, mpita mbireka.”

    Uyu mugore yavuze ko mu myaka 16 yamaze mu buraya adashobora kwibuka umubare w’abagabo bababashije kuryamana.

    Ati “ Naba nkubeshye nkubwiye ngo naryamanye n’abagabo bangahe muri iyo myaka yose, icyo nzi n’uko baba barenga 300.”

    Yemeje ko ko nubwo yakoze uburaya igihe kirekire ntacyo bwamugejejeho uretse umuruhuho no gufata nk’igicibwa mu muryango.

    Nyuma yo kuva mu buraya, uyu mubyeyi abanye neza cyane n’umwana we n’abaturanyi. Kuri ubu hari umugiraneza wamwemereye igishoro cy’ibihumbi 100 Frw kugira ngo azatangire ubucuruzi buciriritse bimufashe gutunga umuryango.

    Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya yemeza ko abanye neza n’abana be

  • Gen Kazura yashoje uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 15 kugeza 19 Werurwe 2021, Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura hamwe n'intumwa yari ayoboye, yari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yagiranye ibiganiro na Francois Beya, umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi. Iyi nama yaje ikurikira indi yabereye i Kigali kuwa 13 Gashyantare 2021, aho intumwa za Kongo zari ziyobowe nanone François Beya.
    Ku murongo w'ibyigwa hari ukurebera hamwe uko imyanzuro y'inama ya mbere yabereye i Kigali igeze ishyirwa mu bikorwa irebana no gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano bigira ingaruka ku bihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y'ubushake bwagaragajwe na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we Perezida Tshisekedi bashaka ko ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'inyeshyamba zikomoka mu Rwanda cyarangizwa burundu. Iki kibazo kikaba cyaraganiriweho iminsi ibiri yose nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Kongo cyitwa Scoop RDC.
    Nyuma y'ikibazo gihangayikishije cy'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, abo bahanga mu by'umutekano biyemeje gukorera hamwe mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke muri ako gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane cyane FDLR, CNRD, RUD Urunana nindi cyane cyane hacungwa neza umupaka uhuza ibi bihugu.

    Inzira yatangijwe na Perezida Tshisekedi yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze muri Dipolomasi n'ibihugu bituranye na Kongo iragaragaza umusaruro. Perezida Tshisekedi kandi yakiriye intumwa z'ibihugu byombi ngo zimusobanurire aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace bigeze.

    The post Gen Kazura yashoje uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-kazura-yashoje-uruzinduko-rwakazi-rwiminsi-itanu-yagiriraga-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-aho-yakiriwe-na-perezida-tshisekedi/

  • Radio Ishingiro yikuye mu maradiyo atambutsa ikiganiro 'Uruhare rw'Abanyamadini mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Radio Ishingiro( Radio y'Abaturage) ifite icyicaro mu Karere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa 21 Werurwe 2021 bwatangaje ko butari butambutse ikiganiro kinyura ku maradiyo atandukanye kuko abatumirwa badahuye n'insanganyamatsiko yatanzwe. Bubona ko byaba ari uguha abaturage ibidakwiye.

    Insanganyamatsiko y'iki kiganiro yagiraga iti' Uruhare rw'Abanyamadini mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside'. Mu gutumira, abatumirwa ni Thom Ndahiro uzwi nk'impuguke n'Umushakashatsi, hanatumiwe kandi Laurence Mukayiranga, Umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Ildephonse Sinabubariraga, Umuyobozi wa Radio Ishingiro yabwiye intyoza.com ko impamvu nyamukuru yo kwikura mu maradio yagombaga gutambutsa iki kiganiro ari uko abatumiwe ntaho bahuriye n'Insanganyamatsiko y'ikiganiro. Akabona ko badakwiye guha abaturage ikiganiro nk'iki.

    Ati' Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko nziza 'uruhare rw'amadini mu bumwe n'ubwiyunge'. Urebye iyi nsanganyamatsiko twari twizeyemo amadini afite abayoboke benshi kandi yagize uruhare mu bumwe n'ubwiyunge nka Kiliziya Gatolika. Hari Abapadiri, ba Musenyeri n'abandi bihayimana bo mu madini atandukanye bagize uruhare runini mu kunga ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Abo bose ntibabonetse'.

    Akomeza ati' Ntabwo rero ikiganiro gifite insanganyamatsiko nziza ariko kidafite abatumirwa bari ku rwego rw'ikiganiro twagicishaho kuko abatumirwa nyabo ni ikintu cy'ingenzi mu kiganiro no mu bo gihindura. Duha rubanda ibyo tubona bifite icyo bihindura mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni ihame dusanganwe, 'iyo bibayeho ko umuntu adafite icyo kuvuga, adafite abatumirwa nyabo, icyo gihe duhitamo gucishaho umuziki, Ibi nibyo bituma Radio yacu yisanisha na rubanda'.

    Uretse uyu muyobozi wa Radio Ishingiro wanenze uburyo ikiganiro cyatumiwemo abadafite aho bahuriye n'insanganyamatsiko, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Whatsapp benshi bagaragaje ko bishimiye insanganyamatsiko yateguwe, ariko banenga cyane abatumirwa kuko ngo ntacyo bavuga ku nsanganyamatsiko itabareba, bavuga ko byari kuba byiza niba abateguye ikiganiro babuze abatumirwa, ko bari kwiganirira hagati yabo, aho gukora ikiganiro kidafite abatumirwa bahuye n'ikivugwa.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/radio-ishingiro-yikuye-mu-maradiyo-atambutsa-ikiganiro-uruhare-rwabanyamadini-mu-kunga-abanyarwanda-nyuma-ya-jenoside/

  • Ngibi bimwe mu bintu umugore yakorera umugabo bigasenya urugo rwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya mu rukundo hari utuntu abagore bajya bakorera abagabo babo bazi ko ari utuntu duto ndetse rimwe na rimwe bakabikora batanabishaka, ariko utwo twitwa duto nitwo ahanini tugira uruhare mu gusenya ingo.

    Ngaya amakosa 5 umugore akorera umugabo agasenya urugo rwabo nkuko tubikesha urubuga Elcrema:

    1.Kuvuga ibintu ubinyura ku ruhande hari abagore usanga baterura ngo babwire ibyo batekereza abagabo babo ahubwo ugasanga ahora avuga aca ku ruhande, akavugira mu migani n'ibindi. Ni byiza ko ugaragariza umugabo wawe ko umwizeye ukamubwira icyo utekereza utagiciye ku ruhande kandi ukirinda kuba indyarya ku mugabo wawe ngo nakubaza ngo ni iki kitagenda ngo umusubuze ko ari ntacyo kandi bigaragara ko ufite ikibazo.

    2.Guhakanira umugabo wawe ko mukora imibonano mpuzabitsina

    Birashoboka ko umugore ashobora kuba atari mu bihe byiza kubera impamvu zitandukanye, ariko niba bimaze kuba akamenyero uko umugabo akwifuje ukamuhakanira ubwo umenye ko uri kwisenyera. Ni byiza kandi ko n'umugore nawe ashobora kubwira umugabo we ko yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina kuko bituma umugabo nawe yumva ko umugore we amwifuza kandi ko amukunda.

    3.Kumurutisha ikintu icyo ari cyo cyose

    Iyo uri umugore ugatangira kumva ko abana bawe baza mbere y'umugabo, inshuti zawe, ababyeyi, abavandimwe, akazi n'ibindi, icyo gihe uba utangiye kwisenyera urugo gahoro gahoro kandi utabizi. Gerageza urebe ko umugabo wawe umushyira ku mwanya wa mbere bizagufasha kurinda urugo rwawe. Ingo nyinshi muri ino minsi uzasanga zisenyuka kuko bananiwe gukundana ngo buri umwe yumve ko uwo bashakanye ariwe ugomba kuza ku mwanya wa mbere mu bintu byose. Iyo abashakanye bahisemo kugirana aba mbere usanga urugo rwabo rwuzuyemo umunezero.

    4.Guhora ubona ibintu byose nabi

    Hari abantu batajya babona ikintu kiza mu maso yabo. Uzasanga umugore uteye gutyo iyo umugabo avuye ku kazi atangira kumwakiriza ibibazo aho kumubaza uko umunsi we wiriwe. Si byiza ko uhora ubwira umugabo ibitagenda gusa kuko aba akeneye kukubona wishimye umubwira ibyagenze neza. Birashoboka ko umunsi umwe ushobora kutagenda neza, ariko na none ntukabigira akamenyero ngo uhore mu maganya no mu bitagenda.

    5.Kutamenyera kubaho mu bushobozi mufite

    Umugore mwiza urinda urugo rwe gusenyuka amenyera kubaho mu buzima bungana n'ubushobozi bafite. Kuba umugore ahora yitotombera ibyo atabona kubera ubushobozi buke urugo rwabo rufite kandi ugasanga ibyo bintu ashaka ahanini ari ibidafite umumaro cyane, bituma umugabo yumva asuzuguritse kuko atabasha guhaza urugo rwe. Niba umugabo wawe atinjiza umutungo mwinshi uhaza ibyo mukeneye byose gerageza kumwubahira ibyo akora kandi umushimire ku mbaraga akoresha mu gutunga umuryango we.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-bimwe-mu-bintu-umugore-yakorera-umugabo-bigasenya-urugo-rwabo/

  • Uretse imodoka nshya dore ibindi bihembo Miss Rwanda 2021 azahabwa mu gihe cy'umwaka wose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 uwo ntawundi ni Ingabire Grace. Twifuje kubabwira ibikubiye mu bihembo byose Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021) azahabwa mu gihe cy'umwaka wose.

    Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021)

    Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021) yahawe:

    • Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 yatanzwe na Hyundai Rwanda

    • Ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw

    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    • Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food

    • Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum

    • Internet y'umwaka wose azahabwa na TruConnect Rwanda

    •Flatscreen ya 55 inch yatanzwe na Startimes Rwanda

    • Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon

    • Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose

    • Yemerewe kurya mu gihe cy'umwaka wose muri Café  Camellia

    • Azahabwa telefoni igezweho izatangwa na MTN Rwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uretse-imodoka-nshya-dore-ibindi-bihembo-miss-rwanda-2021-azahabwa-mu-gihe-cyumwaka-wose/

  • U Rwanda rwaciye amarenga ku gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus, aho rukoresha inkingo zakozwe na AstraZeneca ndetse na Pfizer.

    Mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa byo gukingira Coronavirus, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko igihugu gishobora gutangira gukoresha inkingo zakozwe na Johnson & Johnson.

    Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya 'Innovation Accelerator' (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Umwe mu bari bawukurikiye yabajije Dr Nsanzimana niba hari gahunda yo kugeza n'urukingo rwa Johnson & Johnson mu Rwanda hagamijwe kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo muri Kamena 2022 Abaturwanda 60% bifuzwa bazabe barakingiwe.

    Mu gusubiza, Dr Nsanzimana yavuze ko nta biganiro baratangira kugirana n'abarukora ariko yemeza ko narwo rushobora kuziyongera mu zo igihugu kimaze iminsi gikoresha mu bikorwa byo gukingira.

    Ati 'Urwo rukingo [Johnson &Johnson] narwo rushobora kuziyongera ku zo dufite. Ntabwo ruraza, nta n'amasezerano turagirana n'abarukora cyangwa ngo turusuzume ariko ni urukingo rutanga icyizere aho batangiye kurukoresha, kandi rutanga umusaruro mwiza.'

    Kugeza ubu urukingo rwakozwe na Johnson&Johnson ni rwo rwonyine rwa Coronavirus rutangwaho dose imwe ikaba ihagije ngo uwaruhawe abe akingiwe. Rwatangiye gukoreshwa muri Amerika muri Gashyantare 2021, rukaba rwizewe ku kigero cya 72%.

    Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko u Rwanda ruri mu biganiro bitandukanye byo kureba uburyo rwazabona izindi nkingo ruzakomeza gukoresha mu bikorwa byo gukingira Coronavirus cyane ko izo rwabonye inyinshi muri zo zimaze gukoreshwa.

    'Nta wabaye ihene kuko bamuteye urukingo'

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataj, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

    Ati 'Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.'

    'Mu mateka y'ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti 'icyakwihisha inyuma y'urukingo kitihisha inyuma y'ibinini n'imiti tunywa buri munsi ni iki?”

    Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe 'usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu' amaze gukingirwa.

    Ati 'Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n'uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.'

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

    Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y'ibyumweru umunani na 12 nyuma y'iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y'urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y'iya mbere.

    Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z'ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z'umutekano, ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi ku buryo bahandurira nk'abanyamakuru, abamotari n'abacuruzi.

    Urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson rushobora kwiyongera mu zo u Rwanda ruri gukoresha mu gukingira COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaciye-amarenga-ko-ruteganya-gukoresha-urukingo-rwa-johnson-johnson