Category: Uncategorized

  • Juventus yashyize ivuga ku hazaza ha rutahizamu Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Fabio Paratici yemeje ko 'umukinnyi wa mbere ku isi mui ruhago'azaguma mu ikipe yabo nubwo atabafashije kurenga umutaru muri Champions League ndetse kuri iki cyumweru batsinzwe n'agakipe kitwa Benevento.

    Fabio Paratici yavuze ko uyu rutahizamu w'imyaka 36 atari ku isoko nkuko byavugwaga ko amakipe nka Real Madrid na Manchester United ageze kure umushinga wo kumwisubiza.

    Kuri iki cyumweru,Cristiano Ronaldo na bagenzi be bari mu kibuga ubwo Benevento yabasangaga mu rugo ikabatsinda igitego 1-0 byatumye baguma ku mwanya wa 3 n'amanota 10 barushwa na Inter Milan ya mbere.

    Paratici yabwiye Sky Sports ati 'Twahisemo kuguma Cristiano Ronaldo.N'umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi kandi azagumana natwe.'

    Juve yahaye CR7 umupira wanditseho ngo 'GOAT 770'mu rwego rwo kumushimira agahigo yakoze ko kuba amaze gutsinda ibitego 770 mu mikino izwi yakinnye aho yanyuze kuri Pele wari ukamaranye igihe.

    Ibi yabigezeho mu minsi ishize ubwo yatsindaga ibitego 3 wenyine batsinda Cagliari.

    Ronaldo umaze gufasha Juventus gitwara Serie A 2 ntabwo yagize amahirwe yo kuyifasha kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 10 yikurikiranya kuko Inter ikigerereye.

    Igitego cya Adolofo Gaich ku munota wa 69 cyahaye amanota 3 y'ingenzi Benevento yari imaze imikino isaga 11 itazi uko intsinzi isa imbere ya Juventus yari yayakiriye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/juventus-yashyize-ivuga-ku-hazaza-ha-rutahizamu-cristiano-ronaldo

  • Buri mushinga muri 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere wahembwe 10 000$ –

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.


  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Magufuli –

    Urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli w’imyaka 61 rwamenyekanye mu ijoro ku wa 17 Werurwe. Abayobozi b’iki gihugu batangaje ko nyakwigendera yazize uburwayi bw’umutima.

    Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo hahise hatangira ibikorwa byo kumusezeraho birimo n’icyabereye muri Stade ya Uhuru mu Mujyi wa Dar es Salaam ku wa 20 Werurwe.

    Umuhango wo kumusezera wakomeje no kuri uyu wa 22 Werurwe mu Murwa mukuru Dodoma.

    Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ndetse n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye.

    Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi; uwa Kenya, Uhuru Kenyatta; uwa Zambia, Edgar Lungu; uwa Namibia, Hage Gottfried Geingob n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Ku butegetsi bwa Magufuli, umubano w’u Rwanda na Tanzania wasaga n’uwajemo agatotsi ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete wongeye gukomera ndetse n’imishinga ibihugu byombi byari bihuriyeho yongera kubyutswa.

    Perezida Magufuli yari inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse byagiye bigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Uruzinduko rwa mbere yakoreye hanze ubwo yari amaze gutorerwa kuba Perezida mu 2015, yarukoreye mu Rwanda muri Mata 2016.

    Ku wa 18 Werurwe Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko Magufuli uretse kuba inshuti, yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere haba ku baturage ba Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    John Pombe Magufuli yitabye Imana mu gihe hari hashize amezi make atorewe kongera kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri. Nyuma yo gusezerwaho biteganyijwe ko uyu mugabo azashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Chato.

    Magufuli yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

    Uko uyu muhango uko uri kugenda imbona nkubone

    Umugore wa Magufuli yananiwe kwihangana, ikiniga kiramufata ararira

    Ni ibihe bikomeye ku mugore wa nyakwigendera

  • BDF yakebuye urubyiruko n’abagore bagiseta ibirenge mu gusaba inguzanyo zibateza imbere –

    BDF igaragaza ko umubare wa barwiyemezamirimo b’abagore bagana iki kigega ngo gitere inkunga imishinga yabo ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF.

    Ati “Turashishikariza abagore n’urubyiruko kugana BDF ikabaha ibyo bagenewe, kuko kugeza ubu umubare wabo uracyari hasi ugereranyije n’abandi Banyarwanda bamaze guterwa inkunga.”

    “Kugeza ubu abamaze guterwa inkunga uhereye mu myaka icumi ishize BDF imaze ishyizweho bagera kuri 37,000, bakaba bamaze guhabwa miliyari 29 Frw, ni ukuvuga 23% y’abamaze guterwa inkunga bose kandi twifuza ko nibura uyu mubare wazamuka kugera kuri 50%”

    Semigabo yavuze ko impamvu umubare w’abagore n’urubyiruko ukiri muto ahanini biterwa no kwitinya kubera ko akenshi nta ngwate babaga bafite, abashishikariza kwitinyuka bakagana BDF ikabafasha mu rugendo rugana ku iterambere kuko ari cyo Guverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho iki Kigega.

    Gahunda za BDF zafashije benshi mu mishinga y’iterambere

    Abagore n’urubyiruko, ni bamwe mu bagenerwabikorwa b’ibanze ba serivisi za BDF ndetse bagiye bafite n’umwihariko. Muri gahunda zabashyiriweho harimo ingwate ku nguzanyo, aho BDF yongerera umugenerwabikorwa ingwate ibura kugira ngo ikigo cy’imari kimuhe inguzanyo yasabye.

    By’umwihariko ku rubyiruko n’abagore BDF ibongerera kugera kuri 75% ugereranyije na 50% ku basigaye.

    BDF kandi itanga inkuga zitandukanye, aho ifatanya n’abafatanyabikorwa mu mishanga itandukanye harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, n’ibindi.

    Ubu itanga inkunga yitwa ‘Women and Youth Grant’ ku bagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi basabye inguzanyo mu bigo by’imari itarengeje miliyoni 10Frw. Inkunga BDF itanga ingana na 15% mu gihe umugenerwabikorwa yishyuye neza inguzanyo kugera kuri 85%.

    BDF yongerera ubushobozi za SACCO& n’ibigo by’imari iciriritse(Microfinance) bitandukanye, ikabiha inguzanyo kugira ngo bibashe gufasha abagore n’urubyiruko basaba inguzanyo.

    Mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi naho BDF ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciririritse barangije kaminuza bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho. Nubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo ntibahezwa.

    BDF kandi igira serivisi yitwa Ikodeshagurisha, aho itanga inguzanyo ku ibigo mpuzamashyirahamwe by’abakora imirimo y’amaboko bakunda kwita ‘Agakiriro’.

    Iyi nguzanyo itangwa mu buryo bwo kugurira agakiriro imashini zikenewe mu kunoza imikorere ndetse no gufasha abanyamuryango gukomeza kwiteza imbere mu bijyanye no kubaza, gusudira no gutunganya ibituruka ku mpu.

    Umugenerwabikorwa iyo amaze kwishyura 80%, 20% asigaye BDF irayamutangira. N’ubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo bafite amahirwe kuri iyi serivisi.

    BDF itanga ubujyanama mu byerekeye ishoramari, imicungire y’ibigo itandukanye, ndetse igatanga n’amahugurwa mu byerekeranye no gutegura imishinga n’uburyo bwo kuyicunga neza.

    Uretse izi gahunda zitandukanye hari n’izindi BDF iteganya gutangiza mu gihe kiri imbere,

    Muri gahunda ziteganyijwe harimo iy’ikodeshagurisha ry’imashini ziciriritse (Micro-leasing) yashyizweho isimbura iyari isanzwe izwi nka startup toolkit.

    Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi abize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi byiciro by’umwihariko birimo urubyiruko, abagore, ndetse n’abafite ubumuga aho bafashwa kubona imashini n’ibikoresho byo gukoresha mu mushinga ubyara inyungu bakabasha kwiteza imbere.

    Amakoperative na za sosiyete z’ubucuruzi zifite abanyamigabane barenze umwe zihabwa agera kuri miliyoni 10Frw, sosiyete ifite umunyamigabane umwe yemerewe agera kuri miliyoni 5Frw, inkunga nyunganizi ya 25% yemererwa umugenerwabikorwa wishyuye neza, inguzanyo yishyurwa mu gihe kigera ku myaka itatu, umugenerwabikorwa ahabwa amezi atatu yo kwitegura gutangira kwishyura.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF

  • U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ikoranabuhanga –

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe

  • RIB yakiriye ikirego kiregwamo Kabendera Tidjara #rwanda #RwOT

      Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021, rwakiriye ikirego kiregwamo Kabendera Tidjara ndetse ubu uru rwego rukaba rwatangiye gukurikirana iki kirego.

    Kabendera Tidjara wamamaye ubwo yari Umunyamakuru ku Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA ubu wamaze kuhava akaba arikorera radio imwe yo mu Rwanda, ubu ni n'umucuruzi ucuruza ibirimo amavuta yo kwisiga.

    Uyu mugore ukunze no gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu minsi ishize yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko amenyesha abakiliya b'iduka rye ko uwari umukozi we batandukanye. Icyo gihe yavugaga ko abari basanzwe baza muri iryo duka ry batozengera kuhamusanga.

    Yagize ati '…mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.' Icyo gihe kandi yasabye abari bafite nimero ye ya Telephone kwirinda kumwishyura ngo kuko bamuhamagaragara akabasaba kumwishyura.
    Yanatangaje nimero ye asaba ko abantu batazongera kuyihamagara ahubwo we abaha indi.

    Tidjara Kabendera kandi yanumvikanye mu biganiro n'ibitangazamakuru bikorera kuri Youtube avuga kuri uriya mukobwa.

    Uwo mukobwa we yabifashe nko kumwandagaza ahita aregera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rwemera ko rwakiriye ikirego kiregwamo uriya munyamakuru Tidjara Kabendera ndetse ngo ruri kugikurikirana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iki kirego kiregwamo Tidjara Kabendera bari kugikurikirana aboneraho gusaba abantu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

    Dr Murangira uvuga ko gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bwa muntu ariko ko 'Ubwo burenganzira bugendana n'inshingano.' Yakomeje agira ati 'RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y'impuha kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko mu Rwanda.'

    Tidjara Kabendera we yavuze ko ntacyo yavuga kuri iki kirego yamaze kuregwamo, yagize ati 'Ntacyo mbivugaho.'


    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kiregwamo Kabendera Tidjara

    Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/22/rib-yakiriye-ikirego-kiregwamo-kabendera-tidjara/

  • Ubucuruzi bwifashisha murandasi bwagaragajwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Iyi raporo yanagaragaje ko ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bwabaye umusemburo w’iterambere ry’uyu mugabane mu myaka 10 ishize, ndetse ko uru rwego rwitezweho gukomeza gutanga amahirwe y’iterambere mu myaka 10 iri imbere.

    Raporo yagize iti “Twanzuye ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bushobora kuba umusemburo wo gufasha ubukungu bwa Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

    “Ariko by’umwihariko, ubucuruzi bwifashisha murandasi ndetse n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kuba imbarutso y’izahuka ry’ubukungu rikenewe muri iyi minsi.”

    Iyi raporo yagaragaje ko izamuka ry’ubucuruzi bukorewe kuri murandasi ryatewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, nk’aho abarenga 30% bakoresha telefoni zigezweho mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri.

    Byitezwe ko ubucuruzi bwifashisha murandasi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 500$ mu 2030, dore ko umubare w’abakoresha serivisi zirimo Mobile Money watumbaye ukagera kuri miliyoni 500 mu mwaka wa 2019.

    Iri zamuka kandi ryanatewe n’ibiciro bya telefoni zigezweho bisigaye bihendutse ku Mugabane wa Afurika, kuko ECA ivuga ko 83% bya telefoni zacurujwe ku Mugabane wa Afurika mu 2019, zari zifite agaciro ka 200$ (arenga ibihumbi 199 Frw) cyangwa munsi yayo.

    Ubucuruzi bwifashishije murandasi bwagaragajwe nk’umusemburo w’izahuka ry’ubukungu ku Mugabane wa Afurika

  • Kamonyi: Abahinzi ba KAWA bahawe 'Ubwasisi', bavuga ko ari agaciro kuri bo no kuri yo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Karere ka Gakenke, bwahaye abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka kamonyi' Ubwasisi' buturuka ku nyungu iyi Koperative yabonye nyuma yo kugurisha Kawa bahawe n'aba bahinzi bibumbiye muri Koperative ' KOPAKAKI'. Abahawe Ubwasisi, bavuga ko ibi bibatera kurushaho kwitangira iki gihingwa, ko kandi ari iby'Agaciro.

    Umwe muri aba bahinzi wabonye ' Ubwasisi' busumbye ubw'abandi, yahawe amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi magana abiri makumyabiri n'icyenda n'amafaranga magana atatu na makumyabiri( 229,320Frws), akaba yaragemuye kuri iyi Koperative 'Dukunde KAWA' Toni zisaga umunani za kawa.

    Nyanzira Triphonie, umwe mu bahawe Ubwasisi kubera KAWA.

    Ndagijimana Jean Vianney, wahawe Ubwasisi nk'umuhinzi wahize abandi mu kugemuye KAWA nyinshi, yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk'iki kimutera kugira umuhate mu kwita kuri KAWA ye kubera ko nayo ayikama amafaranga.

    Avuga ko KAWA yagemuye yayisaruye ku biti 5,112. Kuba bagurirwa KAWA, ndetse Koperative ikagaruka nyuma mu nyungu yabonye ikabaha Ubwasisi, abifata nk'indi nyongera ifasha umuhinzi kuzirikana ko ibyo akora bifite agaciro, ko kandi kubyitaho byamuzanira inyungu irenze.

    Meya Tuyizere iburyo, ashyikiriza Ndagijimana ubwasisi.

    Kubwa Ndagijimana, ngo ni no guha KAWA agaciro. Asaba abahinzi bagenzi be kuyitaho ku mpamvu z'inyungu izanira nyirayo. Yitangaho urugero avuga ko kubera yo, yiteje imbere muri byinshi birimo ubutaka yagiye agura hirya no hino, inzu, amatungo n'ibindi bikorwa bitandukanye yagezeho.

    Mubera Celestin, Perezida wa Koperative Dukunde KAWA avuga ko iki gikorwa kigamije gushimira umuhinzi wa KAWA uburyo yakoranye na Koperative binyuze mu nyungu babonye. Avuga ko biri mu mabwiriza y'ikigo gifite amakoperative mu nshingano (RCA), aho asaba ko mu nyungu Koperative iba yabonye igomba gusubira inyuma ikareba abahinzi cyangwa se abo banyamuryango batumye ibigeraho ikabashimira.

    Mubera Celestin/ Dukunde KAWA.

    Avuga ko ku giciro gisanzwe baguriyeho umuhinzi, mu nyungu yabonetse babariye buri wese amafaranga 30 ku kiro ( uwabitse Fagitire zabo), hanyuma utarazibitse akabarirwa amafaranga 20 ku kiro ( aha ni abakoranye na Koperative). Iki kinyuranyo ngo kigamije gukangurira abahinzi ba KAWA gukoresha neza ibirango bya Koperative no kubashishikariza gukorana nayo kuruta gukorana n'abantu ku giti cyabo.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka kamonyi avuga ko igikorwa nk'iki cy'Ubwasisi, kigaragaza ko gukorera muri Koperative bifite inyungu, ko guhuza imbaraga bizanira umuhinzi inyungu kuruta gukorana n'abantu kugiti cyabo.

    Abahawe Ubwasisi bafata ifoto n'Abayobozi.

    Meya Tuyizere, ahamya ko kuba Koperative izirikana abahinzi bafatanije nayo kunguka bizamura imyumvire y'umuturage ku gufata neza igihingwa cya KAWA, ariko kandi bikaba no guha agaciro iki gihingwa. Asaba abahawe amafaranga y'ubwasisi cyane ko abenshi ngo batatekerezaga ko bayabona, ko bayakoresha neza, bagakorera KAWA kurusha kugira ngo ubutaha bazabone ibirenze.

    Avuga kandi ko igikorwa nk'iki kinafasha umuturage kwiyitaho, niba hari utanga Mituweli, niba hari uwizigamira muri EJO HEZA, uwishyurira umunyeshuri n'izindi gahunda akabikora mbere. Agira kandi ati' Bigaragaza ko iyo Koperative zicunzwe neza, abantu bakazijyamo bazumva zirunguka'. Asaba abayoboye amakoperative gukora batekereza kubabatoye aho kwirebaho.

    KAWA muri Kamonyi uyisanga cyane mu mirenge ya Musambira, Kayumbu, Ngamba no mubice by'Amayaga. Abahinzi ba KAWA muri rusange bibukijwe ko KAWA ari igihingwa Ngengabukungu gishobora gutanga amafaranga bitewe n'uburyo kitaweho. Kugira ngo uburyohe bwayo buboneke, igiciro cyiza kiboneke bisaba ko yitabwaho neza.

    Mu bitabiriye iki Gikorwa, barimo abayobozi b'Izibanze kuva mu kagari.
    Gitifu w'Umurenge wa Musambira i Buryo, ashyikiriza umuhinzi Ubwasisi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abahinzi-ba-kawa-bahawe-ubwasisi-bavuga-ko-ari-agaciro-kuri-bo-no-kuri-yo/

  • Ubucuruzi bwifashisha murandasi bwagaragajwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yanagaragaje ko ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bwabaye umusemburo w'iterambere ry'uyu mugabane mu myaka 10 ishize, ndetse ko uru rwego rwitezweho gukomeza gutanga amahirwe y'iterambere mu myaka 10 iri imbere.

    Raporo yagize iti 'Twanzuye ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bushobora kuba umusemburo wo gufasha ubukungu bwa Afurika kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.”

    “Ariko by'umwihariko, ubucuruzi bwifashisha murandasi ndetse n'ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kuba imbarutso y'izahuka ry'ubukungu rikenewe muri iyi minsi.”

    Iyi raporo yagaragaje ko izamuka ry'ubucuruzi bukorewe kuri murandasi ryatewe n'izamuka ry'umubare w'abakoresha ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, nk'aho abarenga 30% bakoresha telefoni zigezweho mu bihugu nka Afurika y'Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri.

    Byitezwe ko ubucuruzi bwifashisha murandasi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 500$ mu 2030, dore ko umubare w'abakoresha serivisi zirimo Mobile Money watumbaye ukagera kuri miliyoni 500 mu mwaka wa 2019.

    Iri zamuka kandi ryanatewe n'ibiciro bya telefoni zigezweho bisigaye bihendutse ku Mugabane wa Afurika, kuko ECA ivuga ko 83% bya telefoni zacurujwe ku Mugabane wa Afurika mu 2019, zari zifite agaciro ka 200$ (arenga ibihumbi 199 Frw) cyangwa munsi yayo.

    Ubucuruzi bwifashishije murandasi bwagaragajwe nk’umusemburo w’izahuka ry’ubukungu ku Mugabane wa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bwifashisha-murandaasi-bwagaragajwe-nka-kimwe-mu-bisubizo-byafasha