Category: Uncategorized

  • Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa ngo kuvuga ko abasirikare babo bagize uruhare muri Jenoside ni igitutsi #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni imwe by’umwihariko ikavuga ko ingabo za kiriya gihugu zagize uruhare muri iyi Jenoside.

    Ingabo z’u Bufaransa zizwi cyane muri Operation Turquoise aho zaje zije mu butumwa bwo guhagarika Jenoside yari iriho iba ariko zikajya gukingira ikibaba abajenosideri.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa ubu, General François Lecointre na we wari uri muri Operation Turquoise, yakoresheje imvugo iremereye ubwo yahakanaga uruhare rwa ziriya ngabo muri Jenoside.

    Mu kiganiro yagiranye na BFM TV, yagize ati 'Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga n’Abahutu.'

    Uyu mugabo wabihakanye yivuye inyuma, yavuze ko ibivugwa kuri ziriya ngabo ngo nta kuri kurimo ahubwo ngo 'Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu.'

    Mu kwezi gushize, Ikinyamakuru Mediapart kiri mu bikomeye mu Bufaransa, cyatangaje inkuru ivuga ko cyabonye inyandiko igaragaza uruhare rwa Leta ya kiriya gihugu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo ubuyobozi bw’u Bufaransa bwariho kiriya gihe bwahungishije abari bagize Leta yiyise iy’abatabazi bari bamaze gukora Jenoside.

    Iriya nkuru yanasohotse mu bindi binyamakuru bikomeye mu Bufaransa, yagarukaga ku nyandiko izwi nka Telegram yabonetse mu biro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu.

    Iriya nyandiko igaragaza ko ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwategetse abasirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu kiswe Opération Turquoise, kureka bariya bari abategetsi b’u Rwanda bagahunga ubwo bamwe berecyezaga muri Zaire.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Umugaba-w-Ingabo-z-u-Bufaransa-ngo-kuvuga-ko-abasirikare-babo-bagize-uruhare-muri-Jenoside-ni-igitutsi

  • Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko yakiriye ikirego cy'umugore wareze Kabendera ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga amusebya ko ari umujura agakwirakwiza amazina n'amafoto ye yabihinduye uko ashaka.

    Mu minsi ishize, Kabendera yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko avuga ko uwamukoreraga mu iduka rye, batagikorana kubera impamvu zirimo ko atamubereye inyangamugayo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'Bakiliya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bw'ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.'

    Kabendera yahise kandi anashyiraho nimero za telefoni z'uyu mugore ndetse avuga ko ariyo yajyaga aha abakiliya bityo abasaba kutazongera kuyinyuraho bashaka serivisi zitangirwa muri TK Shop, ahita ashyiraho izindi bazajya bifashisha.

    Uretse kuri Instagram ya Kabendera kandi amatangazo nk'aya yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ya Kasuku Media ndetse Kabendera yaje no kumvikana kuri Yago TV Show abisobanura.

    Ni ibintu byatumye uwo mugore avuga ko yasebejwe na Kabendera ahita yitabaza RIB ndetse uru rwego rwakiriye icyo kirego.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ikirego cy'uwo mugore ndetse batangiye kugikurikirana.

    Ati 'Nibyo iki kirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.'

    Kabendera utarifuje gutangaza byinshi ku byerekeye iregwa rye, mu magambo abiri yabwiye IGIHE, ati 'Ntacyo mbivugaho.'

    Dr Murangira yibukije ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza ariko abantu birinda kugwa mu byaha.

    Yagize ati 'Uburenganzira n'Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw'ibanze bwa buri muntu, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru. Ubwo burenganzira bugendana n'inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).''

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n'ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n'agaciro by'abandi, kwivanga mu mibereho bwite y'abandi no kurengera urubyiruko n'abana.

    Yakomeje ati 'RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y'impuha kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko mu Rwanda. Amakuru ubonye yose ariko utizeye ukuri kwayo, ntugomba kuyakwirakwiza kuko bishobora guteza ingaruka wowe utatekerezaga. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga byose si ko tugomba kwizera ukuri kwabyo. Twirinde kandi abashakira indonke mu gutangaza ibihuha rwose babireke.''

    Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

    Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tidjara-kabendera-akurikiranyweho-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-asebanya

  • Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya –

    RIB yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore wareze Kabendera ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga amusebya ko ari umujura agakwirakwiza amazina n’amafoto ye yabihinduye uko ashaka.

    Mu minsi ishize, Kabendera yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko avuga ko uwamukoreraga mu iduka rye, batagikorana kubera impamvu zirimo ko atamubereye inyangamugayo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Bakiliya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.”

    Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.”

    Kabendera yahise kandi anashyiraho nimero za telefoni z’uyu mugore ndetse avuga ko ariyo yajyaga aha abakiliya bityo abasaba kutazongera kuyinyuraho bashaka serivisi zitangirwa muri TK Shop, ahita ashyiraho izindi bazajya bifashisha.

    Uretse kuri Instagram ya Kabendera kandi amatangazo nk’aya yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ya Kasuku Media ndetse Kabendera yaje no kumvikana kuri Yago TV Show abisobanura.

    Ni ibintu byatumye uwo mugore avuga ko yasebejwe na Kabendera ahita yitabaza RIB ndetse uru rwego rwakiriye icyo kirego.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ikirego cy’uwo mugore ndetse batangiye kugikurikirana.

    Ati “Nibyo iki kirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.”

    Kabendera utarifuje gutangaza byinshi ku byerekeye iregwa rye, mu magambo abiri yabwiye IGIHE, ati “Ntacyo mbivugaho.”

    Dr Murangira yibukije ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza ariko abantu birinda kugwa mu byaha.

    Yagize ati “Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).’’

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi, kwivanga mu mibereho bwite y’abandi no kurengera urubyiruko n’abana.

    Yakomeje ati “RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y’impuha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda. Amakuru ubonye yose ariko utizeye ukuri kwayo, ntugomba kuyakwirakwiza kuko bishobora guteza ingaruka wowe utatekerezaga. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga byose si ko tugomba kwizera ukuri kwabyo. Twirinde kandi abashakira indonke mu gutangaza ibihuha rwose babireke.’’

    Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

    Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya

  • Abaperezida b'ibihugu bya Africa bategerejwe i Dodoma gusezera bwa nyuma John Magufuli #rwanda #RwOT

    Abaperezida 10 b'ibihugu bya Africa biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021, bagera i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzania ahabera umuhango wa leta wo gusezeraho bwa nyuma John Magufuli watabarutse ku myaka 61 azize uburwayi bw'umutima.

    Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe bamaze kugera muri Tanzania gusezera bwa nyuma kuri Magufuli.

    Ibiro bya perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo byatangaje ko nawe uyu munsi yageze i Dodoma muri uwo muhango, ubera ku rubuga rwa Jamhuri i Dodoma.

    Abakuru b'ibihugu birimo Kenya, Zambia, Morocco, Namibia, Malawi na Botswana nabo bari mu bitezwe i Dodoma uyu munsi. Abandi bategerejwe barimo minisitiri w'intebe w'u Rwanda, visi perezida w'u Burundi, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola n'intumwa z'imiryango y'ibihugu Tanzania ibamo nka SADC na EAC.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo gusezerwaho i Dodoma umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka hitwa Chato mu majyaruguru ya Tanzania.

    Perezida Magufuli yatabarutse mu cyumweru gishize ku wa gatatu tariki ya 17 Werurwe azize uburwayi bw'umutima, nk'uko byatangajwe na Samia Suluhu Hassan, wahise amusimbura.


    Ahashyizwe umurambo wa Magufuli i Dodoma

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/22/abaperezida-bibihugu-bya-africa-bategerejwe-i-dodoma-gusezera-bwa-nyuma-john-magufuli/

  • Miss Naomi na Miss Ingabire bagaragaye mu mucyo udasanzwe,bamwe bakeka ko ari abamalayika(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, ubwo hatangazwaga uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021,Miss ucyuye igihe Nishimwe Naomi na Miss Ingabire Grace bagaragaye mu mucyo udasanzwe bamwe bakeka ko barimo kubona abamalaika.

    Miss Nishimwe Naomie yari yambaye yaberewe bidasanzwe atambuka aseka neza byari bishimishije wabonaga asa na Malayika. Kubabona muri iyi myenda mu birori by'amateka, wabonaga ibi birori biryoheye ijisho ari nk'ijuru rito.Ubwo Naomi yambikaga ikamba Miss mushya Ingabire Grace wabonaga bakoze umucyo nk'uwabamalaika.

    Basaga nk'abamalayika.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-naomi-na-miss-ingabire-bagaragaye-mu-mucyo-udasanzwebamwe-bakeka-ko-ari-abamalayikaamafoto/

  • U Rwanda na Zimbabwe basinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ikoranabuhanga –

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe

  • Minisitiri w’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 21 Werurwe mu makuru ya RBA, ko abantu 12 baturutse hanze basuzumwe bakigera mu Rwanda bagasanganwa buriya bwoko bushya bwa COVID-19.

    Ngamije yabanje gusobanura impamvu hagaragara ubwoko bushya bwa COVID-19, avuga ko ubundi iyo agakoko kageze mu mubiri w’umuntu kagerageza kwihinduranya kugira ngo uko kari kameze kakiza karusheho guhangana n’imibiri y’abantu na yo ibashe kurama.

    Abigereranya nk’uko umuntu yakora kopi y’inyandiko ku buryo 'uwafata fotokopi ya mbere y’urupapuro, agafata iya kabiri, burya ntabwo ugera kuri kopi ya 10 zigisa, usanga hari ahaje akazinda n’ibindi n’ibindi.'

    Akomeza agira ati 'Na yo uko yikuba mu mubiri, ni ko igira itya ikagira icyo ihindura ikagira igisigara mu miterere yayo ikagira icyo ikaza.'

    Avuga ko kuva muri Kanama 2020, inzego z’ubuzima zasuzume ibipimo 400 by’abayanduye zigakora isuzuma ryimbitse kugira ngo barebe ko virusi itera iyi ndwara itihinduranyije ngo izane ibyitwa Variant.

    Avuga ko mu cyumweru gishize ari bwo habonetse ibipimo 12 by’abantu bari bafite ubwoko bushya bwa COVID-19.

    Aba bantu 12 bose ni abakiriwe ku kibuga cy’indege, barimo babiri (2) 'bafite variant yo mu Bwongereza [B.1.1.7] abandi 10 tubona bafite variant yo muri Africa y’Epfo [B.1.3.5.3].'

    Yamaze impungenge Abanyarwanda ko bariya bantu bari baturutse hanze bahise bashyirwa mu kato ndetse ko bamaze gukira ku buryo nta mpungenge ko hari abo banduje buriya bwoko bushya bwa COVID-19.

    Akanavuga ko abasuzumwa mu Rwanda, abasanganwa iyi ndwara, bose baba bafite bwa bwoko bwa Virusi bwagaragaye muri Werurwe umwaka ushize wa 2020 ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Minisitiri-w-Ubuzima-yemeje-ko-mu-Rwanda-hagaragaye-ubwoko-bushya-bwa-COVID-19

  • Giporoso : 'Indaya’ zategetswe kwimuka, ziti 'ese ntitwemerewe gutura aho dushaka nk’abandi' #rwanda #RwOT

    Barabivuga nyuma y’uko bakoreshejwe inama n’ubuyobozi bukabasaba ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2021 bazaba bamaze kwimuka.

    Umwe muri bo yabwiye TV 1 dukesha aya makuru ko inzu akodesha, yayishyuye amezi abiri ku buryo ari kwibaza ukuntu azimuka agasiga amafaranga ye akirimo.

    Ati 'Niba batadushaka, nibadusubize ayacu cyangwa batureke tubanze tumaremo amezi yacu tubone kugenda.'

    Undi uvuga ko buri mugore wese utuye muri kariya gace udafite umugabo yitwa indaya, na we ngo batamushaka ariko ko niyo yaba ari indaya koko 'Ese indaya ntizemerewe gutura nk’abaturage basanzwe ?'

    Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mui 2015 riha uburenganzira buri Munyarwanda gutura aho ashaka ariko na none Itegeko rikavuga ko uburenganzira bw’umuntu burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira ku buryo ntawakwitwaza uburenganzira bwe ngo ahonyore ubw’abandi.

    Mapambano Festo uyobora Umurenge wa Kanombe, avuga ko ikibazo cya bariya bantu bakora uburaya kimaze gufata indi ntera kuko hari n’abadatinya kujya gutega abakiliya ku manywa y’ihangu izuba riva.

    Ati 'Abo rero ni bo turi gusaba ko bahava bagaharika ibikorwa byo kujya kwicuruza ku mihanda. Ariko turi gusaba ba nyiri amazu kubuza abajya gutega kuko mu muco nyarwanda bitugaragaza nabi cyane.'

    Ababakodesha baremera ko bamaramo ayabo

    Bamwe mu baturag bakodesha na bariya bakora akazi ko kwicuruza, bavuga ko ari bo bisabiye ko birukanwa muri kariya gace kuko bituma hari n’abandi badakora ibyo bikorwa bataza kuhatura kubera kwanga akavuyo ka bariya.

    Gusa bemera ko bariya bantu babanza kumaramo amafaranga yabo babishyuye ndetse ko babibwiye ubuyobozi ariko 'burabyanga. Ubwo niba bwarabasezereye buri bubasubize amafaranga kuko twe twarayakoresheje.'

    Aba baturage bavuga ko inzego z’ubuyobozi zibasaba kuvugurura inzu zabo ariko ko amafaranga bakoresha mu kuvugurura bigoye kuyagaruza kuko nta bantu basobanutse baza kuhakodesha kubera kwanga akavuyo ka bariya bantu bakora uburaya.

    Mu Midugudu ya Giporoso ya I n’iya II ni ho hakunze kugaragara abakora iriya mirimo y’uburaya. Ubu kariya gace kari kuvugururwa ku buryo uwahageze mu myaka itanu ishize ubu ahageze atapfa kumenya ko ari ha handi yari asanzwe azi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Giporoso-Indaya-zategetswe-kwimuka-ziti-ese-ntitwemerewe-gutura-aho-dushaka-nk-abandi

  • Ku munsi w' ejo twabagejejeho inkuru y' umukandida wajyanwe mu bitaro ku munsi w'amatora, aho ubu byamaze gutangazwa ko yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ejo ku cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021,twabagejejeho inkuru y' umukandida ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo-Brazzaville wajyanwe mu bitaro ku munsi w'amatora, aho ubu byamaze gutangazwa ko yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk'uko bivugwa na radio mpuzamahanga y'Abafaransa RFI.

    Ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Kolelas 'yapfiriye mu ndege y'abarwayi yaje i kumuvana i Brazzaville ku cyumweru nimugoroba'.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yerekana Kolelas aryamye ku buriri yambaye ku munwa igikoresho kimwongerera umwuka ndetse ku kuboko yambaye ikindi kigabanya umuvuduko w'amaraso .

    Muri ayo mashusho Kolelsas avuga ko ari mu bibazo bikomeye kuko ubuzima bwe buri mu kaga.

    Umukandida avuga mu ijwi ryuje intege nke nyuma yo gukuramo icyo gikoresho kimwongerera umwuka (mask) . Yagize ati 'Icyakora ndabasaba guhaguruka mugatora impinduka. Ntabwo ndi kurwanira ubusa'.

    Umuvugizi we ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza yemeje ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga ari ukuri ndetse ko Kolelas ari kwitabwaho n'abaganga.

    RFI ivuga ko amakuru ikesha abo mu muryango we ari uko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa aho yari amaze kugezwa.

    Kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe , Kolelas ntiyitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza. Uyu musaza w'imyaka 61 yari asanzwe afite ibindi bibazo by'uburwayi bwa diyabete .

    Kolelas yabaye uwa Kabiri kuri Sassou Nguesso mu matora y'Umukuru w'igihugu yo mu 2016 n'amajwi agera kuri 15%.


    Guy Brice Parfait Kolélas yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro kubera Covid_19

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/22/ku-munsi-w-ejo-twabagejejeho-inkuru-y-umukandida-wajyanwe-mu-bitaro-ku-munsi-wamatora-aho-ubu-byamaze-gutangazwa-ko-yitabye-imana/

  • Umukinnyi wa nyuma wari utegerejwe mu Mavubi yaraye ahageze(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe ya Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure ni we mukinnyi wa nyuma wari utegerejwe mu mwiherero w’Amavubi yitegura Mozambique na Cameroun, akaba yaraye awugezemo.

    Uyu mukinnyi akaba yagezemo nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe yari yafashije ikipe ye ya Tusker FC kunganya na City Stars 2-2.

    Emery Mvuyekure akaba ari mu bakinnyi 8 bakina hanze umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha kuri uyu mukino, muri bo 2 ari bo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin ntibazaboneka bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ziri mu bihugu bakinamo.

    Abandi uko ari 5 bayobowe na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Nirisarike Salomon, Kagere Meddie, Rubanguka Steve na Yannick Mukunzi bari barahageze.

    Emery Mvuyekure na we akaba yaraye ahageze aho yahise yishyira mu kato akaba ategereje ibisubizo bya Coronavirus, nibasanga ari muzima arahita ajya mu bandi atangire imyitozo.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Emery Mvuye mu modoka agera kuri hoteli Amavubi acumbitsemo

    Ni we mukinnyi wa nyuma Amavubi yari ategereje

    Apimwa umuriro n’ababishinzwe

    Emery Mvuyekure yiyandika ko yinjiye muri hoteli Amavubi arimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-nyuma-wari-utegerejwe-mu-mavubi-yaraye-ahageze-amafoto