Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo gutanga amaraso ku bantu bose babyifuza – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangiiriye ku cyicaro cy'ahatangirwa amaraso giherereye ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, cyateguwe n'ikigo kitegamiye kuri leta kigamije kurengera ubuzima no kurinda indwara, HESCO, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, inzego z'ibanze ndetse n'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HESCO, Twesigye Francis, yavuze ko batangije iki gikorwa hagamijwe gushishikariza umuryango nyarwanda kwitabira gutanga amaraso no guhindura imyimvure idahwitse ya bamwe ku byerekeye icyo gikorwa.

    Yongeyeho ko ku rwego rw'Isi mu byerekeye gutanga amaraso RBC yari iri kuri 60%.

    Ati 'RBC yari igeze nko kuri 60% ukibaza impamvu batari ku 100% ngo tube dufite amaraso. Ni ya myumvire usanga abantu bafite ku gutanga amaraso. Muri ibyo byose rero nibyo dushaka kugira ngo turebe yuko abanyarwanda babyirinda.'

    Uwera Marie Claire ukora mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RSSB, yavuze ko iki kigo cyashoboye miliyoni 10 Frw kugira ngo gishyigikire iki igikorwa cyo gutanga amaraso nka kimwe mu biramira ubuzima bw'abantu.

    Yakomeje agira ati 'Gutanga amaraso ni ukurengera ubuzima, ni ikintu kiza gifitiye akamaro abanyamuryango n'Abanyarwanda muri rusange […] amaraso ni ikintu gikenerwa cyane, ngira ngo nk'ababyeyi babyara, hari abanyamuryango bacu nabo bagira impanuka z'akazi bakenera amaraso. Amaraso ni ikintu gikenewe ariyo mpamvu twashyigikiye iki gikorwa.'

    Umuyobozi wungirije w'ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Alexia Mukamazimpaka, yashimiye abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ndetse avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe iki gikorwa bateganya kwakira udusashe tw'amaraso 300 ni ukuvuga 60 ku munsi.

    Yongeyeho ati 'Turateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 tuzakira amashashi angana n'ibihumbi 80, umwaka ushize twakiriye ibihumbi hafi 70. Tugiye mu buryo amaraso ahagije mu bitaro, turi hejuru ya 93%. Ibi ntibivuze ko hari umurwayi uyakenera ngo ayabure, ahubwo ni uko umubare w'abari mu bubibuko bw'ibitaro uba ari muto kurusha uwo ibitaro byifuzaga.'

    Uwitwa Habumutima Hassan, umaze imyaka irenga icumi atanga amaraso yavuze ko abikora ku bushake kugira ngo arengere ubuzima bw'abantu.

    Ati 'Mba numva ngomba gutanga amaraso kugira ngo hagire abantu babasha kugira ubuzima barokoke kubera ko baba bakeneye amaraso. Udafite amaraso ubuzima ntibukora neza.'

    Niyimurora Albert ukora mu Murenge wa Kacyiru nawe wari waje gutanga amaraso yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere aje gutanga amaraso ndetse ko yahoraga abyifuza ariko akabura aho ayatangira.

    Ati 'Icyatumye nza gutanga amaraso, ni umutima wo gufasha. Kuko aya maraso dutanga ajya gufasha ababaye kandi bayakeneye. Ni ubusanzwe nifuzaga kuyatanga ariko nkabura uwamfasha kubona aho nyatangira. Ariko nagize amahirwe byumva ku kazi mpita nihutira kuza.'

    RBC ishishikariza abantu abantu gutanga amaraso kenshi, ikavuga ko umuntu wese uri hagati y'imyaka 18 na 60 yemerewe gutanga amaraso. Uwayatanze agomba kumara iminsi 60 akabona gutanga andi. Abakingiwe Coronavirus bo bagomba gutanga amaraso nyuma y'iminsi 14 bahawe urukingo.

    Ibyerekeranye n'imyumvire abantu bafite ko uyatanze agira ikibazo, Dr. Mazimpaka yabamaze impungenge ababwira ko ataribyo, abasaba kugirira ikizere Minisiteri y'Ubuzima n'abaganga babafasha kuyatanga kuko hari ibyo umuntu agomba kuba yujuje ngo ayatange, ndetse ko ntawashyira ubuzima bw'abo mu kaga.

    Abagiye gutanga amaraso buzuza amafishi atanga amakuru yose ku muntu ugiye gutanga amaraso

    Agashashi gahabwa ugiye gutanga amaraso, kugira kaze gushyirwamo ayo ari butange

    Dr. Mazimpaka Alexia ukora muri RBC arashishikariza abantu kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ku buryo buhoraho

    RBC iteganya ko muri iki Cyumweru izakira udushashi tw’amaraso 300, ni ukuvuga 60 ku munsi

    Ubwo batangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe gutanga amaraso

    Umukozi wa RBC afasha umuntu ugiye gutanga amaraso

    Umwe mu bari bari gutanga amaraso

    Uwera Marie Claire yavuze ko RSSB yatanze inkunga ya miiyoni 10 Frw zo gushyigikira igikorwa cyo gutanga amaraso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-icyumweru-cyo-gutanga-amaraso-ku-bantu-bose-babyifuza

  • Min. Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kwinjiza mu nzego imikorere y’Umukuru w’Igihugu #rwanda #RwOT

    Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe ubwo yari ayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha ry’inshingano hagati ya Fred Mufulukye wayoboraga Intara y’Iburasirazuba na Gasana Emmanuel wahawe kuyibora.

    Yavuze ko mu bitegerejwe kuri Guverineri Gasana Emmanuel, ari ukuzamura imibereho y’abaturage nk’uko bikubiye mu ntego za gahunda y’imyaka irindwi.

    Ati 'Turagusaba kugerageza kuzana muri izi nzego imikorere y’Umukuru w’Igihugu abantu bagakora mu buryo budasanzwe, nimubasha gukora muri ubwo buryo ni bwo abaturage bazabona iterambere.'

    Avuga ko intego zigamije gushyira imbere abaturage, zigomba kuza kubafasha kuzamura urwego rw’imibereho yabo.

    Ati 'Turifuza ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Guverineri mushya yadufasha gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gutekereza ko bagomba gukira nk’intego.'

    Ahakenewe imbaraga

    Fred Mufulukye wasimbuwe na Gasana Emmanuel, yagarutse ku byagezweho muri iyi myaka itatu n’igice yari amazeho birimo imihanda inyuranye yubastwe irimo ihuza iyi Ntara n’izindi nk’uwa Nyagatare-Gatsibo-Gicumbi.

    Hari n’ibindi bikorwa remezo byubatswe birimo amahoteli ndetse n’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 7 ndetse n’amavuriro n’amasoko birimo ibifasha abaturiye imipaka kubona serivisi mu gihugu cyabo.

    Yasabye umusimbuye kwihutisha isozwa ry’ibyumba by’amashuri bitaruzura ndetse no kuzakurikirana ibibazo byagaragaye muri ibi bikorwa nk’abaturage babikozemo ariko bakaba batarishyurwa.

    Yanagarutse ku baturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nko mu Karere ka Nyagatare hakaba habarwa imiryango 436 ituye hafi ya pariki y’Igihugu y’Akabera ndetse n’indi 131 yo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesra igomba kwimurwa.

    Guverineri Gasana Emmanuel yagarutse ku murongo watanzwe n’umukuru w’Igihugu ukwiye kubakirwaho imibereho myiza y’abaturage.

    Yavuze ko abaturage bakeneye umutekano n’amahirwe angana kugira ngo bagere ku majyambere.

    Yagize ati 'Ibyo rero kugira ngo tubigereho mu cyerekezo igihugu gifite ni uko dukora impinduka idasanzwe bitewe n’ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza.'

    Guverineri Gasana avuga ko azakorana n’izindi nzego asanz ariko ko adashaka ubunebwe mu mikorere kandi umuturage agahabwa serivisi zinoze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Min-Gatabazi-yasabye-Guverineri-Gasana-kwinjiza-mu-nzego-imikorere-y-Umukuru-w-Igihugu

  • Zari Hassan mu munyenga w’urukundo! Yasohoye amashusho asomana n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko atangaje ko afite umukunzi mushya muri Gashyantare uyu mwaka, umuherwekazi w’Umugande, Zari Hassan akomeje kugagragaza ko yishamanye n’umukunzi we, yasohoye amashusho barimo basomana.

    Nyuma y’uko atangaje ko ari mu rukundo rushya n’umusore yise Dark Stallion, benshi bakomeje kugenda bavuga ko bitazamuhira nk’uko byagenze kuri King Bae bahuye nyuma ya Dimond Platnumz.

    Uyu mugore w’abana batanu, na we ntareka gusa nucokoza abavuga ko urukundo rwe rutazaramba, akaba akomeza gugenda abasangiza ibihe byiza agirana n’umukunzi we.

    Zari w’imyaka 40, mu rukundo akaba ameze nk’umwana w’umwangavu aho ubu noneho yafashe amashusho arimo asomana n’umukunzi we ayasangiza abamukurikira.

    Zari asomana n’umukunzi we

    Zari aryohewe n’urukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-mu-munyenga-w-urukundo-yasohoye-amashusho-asomana-n-umukunzi-we

  • Senateri Evode yakebuye abibasiye Miss Ingabire Grace kubera ikanzu yaserukanye muri Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bagaruka ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye mu muhango wa nyuma wo gutoranya Miss Rwanda 2021 imugaragaza amatako, Senateri Uwizeyimana Evode yabasabye kurekera aho kuko yari amahitamo ye.

    Tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wa nyuma wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2021, ikamba ryaje kwegukanwa na Ingabire Grace wari wambaye nimero 7.

    Nyuma yo guhabwa iri kamba, uyu mukobwa yagiye agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ikanzu yari yambaye.

    Ni ikanzu y’umweru isa n’ifite amababa ariko igaragagaza amatako y’uyu mukobwa wegukanye ikamba.

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Aissa Cyiza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yazamuye iki kiganiro aho yavuze ko iyo umukobwa yambaye rumbiya ntawumubwira ko yambaye neza ariko yakwambara utujipo tugufi(Mini Jupe) agashimwa na bose, none akibaza impamvu uyu Nyampinga bamwihaye.

    Yagize ati 'Ariko abantu biriwe banenga imyenda aha ni uko ari munyandiko cyangwa? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza. Ntukubisemo agakanzu kagufi, guhera aho uvuye kugera aho ugiye baba bakubwira ko wambaye neza. Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya!'

    Senateri Evode akaba yavuze ko izo zambarwa n’abafite ibyo bahisha bityo ko bakwiye kurekaba abana bafite amaguru meza bakayerekana.

    Ati“Izo ngutiya abafite za ‘cellulite’ bahisha bajye bazambara ariko higira ushaka kwigira umupolisi wa generations zose ku myambarire! Niba umwana afite amaguru meza kandi ariyo points forts z’uburanga bwe baramutegeka kuyahisha kubera iki!”

    Uwitwa Francine Havugimana we yavuze ati 'Aissa, iriya kanzu yari nziza cyane ariko hariya imbere iyo begeza hasi ho santimetero nke byari kurushaho kuba byiza mu ntambuko nziza ya Ingabire Grace […] ndavuga nk’umubyeyi.'

    Senateri Evode mu gusubiza Francine yamubwiye ko ibyo yakoze yabikozwe we yumva bimunyuze atashakaga ko ababyeyi bibashimisha.

    Aha yagize ati 'Francine, uriya mwana nta nshingano yo kugira ngo ababyeyi munyurwe yari afite! Yari yishimye kandi ameze neza! Muhagarike, izo santimetero ushaka uzazishyire ku myenda yawe uriya mwana ntazagusaba kuzikuraho! Kwanza ubutaha bazambare imyenda ya kinyarwanda (inshabure) niba mushaka umuco!'

    Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 aho yasimbuye Nishimwe Naomie ufite irya 2021.

    Ariko bantu biriwe banenga imyenda aha nuko ari munyandiko cg? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza,Ntukubisemo aka mini jupe Cg agakanzu kagufi. Guhera aho uvuye kugera aho ugiye Wow bienhabille , you look beautiful.
    Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya 😏😀. 👋

    — Aissa M. Cyiza (@AissaCyiza) March 21, 2021

    Izo ngutiya abafite za cellulite bahisha bajye bazambara ariko higira ushaka kwigira umupolisi wa generations zose ku myambarire! Niba umwana afite amaguru meza kandi ariyo points forts z’uburanga bwe baramutegeka kuyahisha kubera iki!

    — Hon. Evode Uwizeyimana (@EvodeU) March 21, 2021

    Mrs Francine, uriya mwana nta nshingano yo kugirango ababyeyi munyurwe yari afite! She was happy and comfortable! Full stop. Izo cm ushaka uzazishyire kuri dress yawe uriya mwana ntazagusaba kuzikuraho! Kwanza ubutaha bazambare traditional dress (ishabure) niba mushaka umuco!

    — Hon. Evode Uwizeyimana (@EvodeU) March 21, 2021

    Ingabire Grace(hagati) ikanzu ye ntiyavuzweho rumwe

    Iyi kanzu igaragaza ikimero cya Miss Ingabire Grace yakuruye impaka

    Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abantu kureka kwiha uyu mukobwa kubera ikanzu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/senateri-evode-yakebuye-abibasiye-miss-ingabire-grace-kubera-ikanzu-yaserukanye-muri-miss-rwanda

  • Hamenyekanye akayabo Kabagema Laila yinjirije Miss Rwanda ariko agataha amara masa #rwanda #RwOT

    Kabagema niwe waje imbere mu matora yaba ayo kuri Internet no kuri SMS ariko ntiyigeze agira amahirwe yo kwegukana ikamba iryo ariryo ryose uretse kugera mu bakobwa 10 ba mbere.

    Kabagema Laila wiga ubuvuzi muri Pologne ni we wari uyoboye abandi mu matora, aho yasoje ku butumwa bugufi (SMS), afite amajwi 207, 735 ukubye n'amafaranga 35 bigaragara ko abamushyigikiye bakoresheje amafaranga Miliyoni 7, 270, 725 Frw.

    Ibi byatumye uyu mukobwa atambuka mbere y'abandi 20 bagiye mu mwiherero.

    Bakigera mu mwiherero binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet no kuri SMS, aho umwe muri bo ufite amajwi menshi yagombaga guhita yinjira mu 10 ba mbere bavamo Nyampinga w'u Rwanda 2021.

    Kabagema yongeye gutambuka mbere y'abandi n'amajwi 314, 391 ukubye n'amafaranga 35 ya SMS imwe bigaragara ko hakoreshejwe miliyoni 11, 003, 686 Frw.

    Igiteranyo cy'amafaranga yamufashije kurenga ibyiciro bibiri ni miliyoni 18,274,411.

    Kabagema ntiyigeze yitwara neza mu gusubiza ibyo yabaga abajijwe n'akanama nkemurampaka. Bigaragara ko yari yashyize imbere gushora mu matora yo kuri internet (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

    Mbere y'uko irushanwa rya Miss Rwanda rirangira, abantu batandukanye bavugaga ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba ry'umukobwa ukunzwe mu irushanwa (Miss Popularity), hashingiwe ku buryo yari ashyigikiwe muri iri rushanwa ariko byarangiye rihawe Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu mashusho y'indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie ft Kenny Sol na We don't Care ya Meddy,Rayvanny na RJ The DJ.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-akayabo-kabagema-laila-yinjirije-miss-rwanda-ariko-agataha-amara

  • Guverineri Gasana yeretswe bimwe mu bibazo bimutegereje –

    Ibi bibazo yabyeretswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu. Uyu muhango wabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

    Mufulukye wari umaze imyaka itatu n’amezi arindwi ayobora Intara y’Iburasirazuba yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye cyo kuyobora iyi ntara agaragaza ko hari bimwe mu byagezweho ubwo yayiboraga birimo ibikorwaremezo bitandukanye.

    Yavuze ko hubatswe imihanda irimo nk’uwa Kagitumba- Kayonza-Rusumo, imihanda ihuza iyi ntara n’izindi iri kubakwa nk’uwa Nyagatare-Gatsibo na Gicumbi, uhuza Ngoma-Bugesera na Nyanza ndetse n’indi mihanda iri kubakwa mu turere turindwi tugize iyi ntara izafasha abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Mu bindi byakozwe yavuze harimo amahoteli yubatswe ku ngengo y’imari ya leta nk’iya Epic y’inyenyeri enye, iya Ngoma y’inyenyeri eshatu ndetse n’indi iherereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera y’inyenyeri enye ya Magashi Hotel yubatswe n’abikorera.

    Mu buhinzi yavuze ko ubutaka bungana na hegitali ibihumbi 400 bwahujwe aho buri kubakwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibishyimbo, Soya n’ibindi yavuze ko hakorewe inzuri nyinshi n’ibishanga.

    Mu bijyanye no kubaka amashuri yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 7000, abaturiye imipaka begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro y’ibanze n’amasoko.

    Ibibazo bikwiriye kwitabwaho

    Mufulukye Fred yagaragaje ko mu bibazo Guverineri umusimbuye akwiriye kwitaho harimo kwita ku gusoza kubaka ibyumba by’amashuri anagaragaza ko hakiri n’imyenda muri buri Karere ku baturage bubatse aya mashuri harimo abayede, abafundi n’abatanze ibikoresho byo kubaka aya mashuri.

    Yavuze ko buri karere bagasabye gukora raporo y’imyenda yose gafite amusaba kuzabikurikirana aba baturage bakishyurwa amafaranga yabo.

    Yamusabye kandi gufasha abaturage bari mu manegeka bakubakirwa atanga ingero ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare aho imiryango 436 kuri 626 ituye hafi ya Pariki y’Akagera igomba kubakirwa.

    Yavuze ko no mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru hari imiryango 131 igomba kwimurwa n’akarere anamusaba gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire gusana ibiro by’Intara aho ngo hakenewe miliyoni 250 Frw.

    Mufulukye yavuze ko muri iyi ntara hakiri n’ikibazo cy’abangavu bahohoterwa gikeneye kwitabwaho cyane ababatera inda bagashakishwa cyane, yanavuze ko hakiri imibiri yabonetse y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikwiriye gushyingurwa mu cyubahiro irimo 226 yabonetse mu cyuzi cya Ruramira, indi ibarirwa hagati y’ibihumbi 15 na 20 yabonetse ahitwa Rukumberi ndetse n’indi isaga 5000 yabonetse mu cyobo i Kiziguro.

    Guverineri Gasana yashimiye Umukuru w’Igihugu wongeye kumugirira icyizere avuga ko ibibazo bihari agiye gufatanya n’izindi nzego kubishakira ibisubizo.

    Ati “Umukuru w’Igihugu yaduhaye umurongo w’uburyo abaturage bakeneye umutekano, bakeneye amahirwe angana kandi bakeneye imibereho myiza n’iterambere. Ibyo rero kugira ngo tubigereho mu cyerekezo igihugu gifite ni uko dukora impinduka idasanzwe bitewe n’ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza, tugakoresha umwanya muto kugira ngo byose tubikore mu nyungu rusange.”

    Guverineri Gasana yavuze ko nta bunebwe buzakora kuko nta gihe gihari cyo gutakaza ngo kuko umuturage akeneye serivisi nziza kandi akazibonera ku gihe.

    Gasana yasabwe kuzana impinduka

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Guverineri mushya Gasana Emmanuel kuzana impinduka mu miyoborere y’iyi ntara ishingiye ku guteza imbere umuturage mu cyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cya 2017-2024.

    Ati “Turagusaba kugerageza kuzana muri izi nzego imikorere y’Umukuru w’Igihugu abantu bagakora mu buryo budasanzwe, nimubasha gukora muri ubwo buryo nibwo abaturage bazabona iterambere.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kuzana imikorere n’imitekereze ihindura ubuzima bw’abaturage.

    Ati “Turifuza ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Guverineri mushya yadufasha gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gutekereza ko bagomba gukira nk’intego.”

    Yavuze ko hari abaturage bahora bumva ko bagomba gufashwa bakigumira mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe nyamara bagakwiriye kugira intego mu gihe igihugu cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda nabo bakumva ko bagomba kubaka inzu nziza, bakongera umukamo kuburyo batera imbere.

    Minisitiri Gatabazi yijeje Guverineri mushya ubufasha buzatuma umuturage abona serivisi nziza kandi agatera imbere nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abishaka.

    Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini mu gihugu ikaba ituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, niyo ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi, ifite ibiyaga 31 abayituye abenshi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Mbere

    Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kurangwa n’impinduka mu miyoborere y’iyi ntara

    Abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

  • Nkusi uri mu bayobozi b’ihuriro rya Dr Kayumba akurikiranyweho ubujura no kwiyitirira inzego –

    Nkusi akurikiranywe muri dosiye irimo abantu batandatu biyitiriye inzego bagamije kwiba umucuruzi ukorera mu Gakinjiro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nkusi ari mu bantu batawe muri yombi bakekwaho ibyo byaha.

    Yagize ati “Tariki 3 Werurwe, RIB yakiriye umucuruzi waregaga abantu batandatu atabashije kumenya bamusanze ku kazi ku itariki 2 Werurwe aho acururiza ibitanda n’imbaho mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi. Biyitaga abakozi ba RRA [Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro] na Polisi.’’

    Icyo gihe bamukangishije ko atiyishyura imisoro ndetse baramufashe bamubwira ko bajya kumufunga.

    Ati “Bamuzengurukije mu Mujyi wa Kigali, bamwaka miliyoni 10 Frw bamutera ubwoba ko natayabona bamwica. Yabahaye miliyoni imwe yabikuje kuri Mobile Money.’’

    Ku wa 3 Werurwe ni bwo uwo mucuruzi yagiye gutanga ikirego ndetse RIB itangira iperereza batatu bahita batabwa muri yombi ku ikubitiro, undi afatwa nyuma mu gihe babiri bagishakishwa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Ku ikubitiro hafashwe Muhire Théogène wirukanywe muri Polisi kubera imyitwarire mibi; Mugwaneza Ismaël, umunyeshuri warangije mu 2014 muri Isaie Busogo wari utwaye imodoka na Kabayababa François nawe wari utwaye imodoka. Iperereza ryarakomeje, nyuma uwitwa Nkusi Jean Bosco wari wiyise umukozi wa RRA nawe arafatwa. Yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu wa Nyarurembo.’’

    Yavuze ko imodoka ebyiri zirimo iyavugwaga ko ari iy’abapolisi n’iy’abakozi ba RRA bakoreshaga zafashwe ndetse iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bafatwe.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwafashwe yiyita umupolisi, yari afite amapingu yambitswe uyu mugabo, bivugwa ko ari ayo yibye mu gipolisi mbere y’uko yirukanwa dore ko ari nayo makosa yazize.

    Mu mabazwa y’ibanze, Nkusi yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa by’ubujura, ndetse ngo muri icyo gikorwa yari yagiye nk’impuguke mu misoro. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko aracyari gukorerwa dosiye mu gihe abandi batatu bafungiye Kicukiro ndetse bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Nkusi yari yarigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ikigo yakoreraga ndetse ku wa 20 Ukuboza 2019 yashyikirijwe urukiko, ahanishwa igifungo cy’umwaka.

    Uyu mugabo w’imyaka 36, ku wa 21 Werurwe 2021, yatabarijwe na Dr Kayumba Christopher washinze RPD, avuga ko yamuburiye irengero ndetse n’inzego zibishinzwe ntacyo zabitangajeho.

    Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko ifatwa rye ‘‘ntaho rihuriye n’ibikorwa by’ishyaka ndetse ntiyari izi ko ari umurwanashyaka waryo’’.

    Yakomeje ati “Turashimira Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje kugira ngo aba bantu bafatwe, amabandi yose, abajura, abagizi ba nabi bose tuzabahashya, nta mwanya bafite muri iki gihugu. Nta Munyarwanda ukwiriye kujya akangwa n’abantu nk’aba, bakwiye kujya babasaba ibyangombwa.”

    Abaregwa bahamijwe icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw mu gihe cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko yari agiye kwiyahura Imana igakinga akaboko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Dimaond Platnumz yavuze ko hari igihe cyageze akumva akeneye kwiyahura kugira ngo abe yaruhuka ibibazo by’Isi ariko ku bw’amahirwe ntiyabikora.

    Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV aho yavuze ko hari igihe ibibazo byamurenze ashaka kunywa uburozi ngo ahite yipfira.

    Ati'nanyuze muri byinshi byatumye nshaka kunywa uburozi. Hari umuntu twavuganye ndimo kumubwira ibyanjye, ariko nza gusanga ninywa uburozi n’ubundi abantu bazakomeza kuvuga. Nahisemo guhangana n’ibibazo.'

    Yakomeje avuga ko mu busanzwe adakunda guhangana n’abantu ko we ahubwo yikundira amahoro, kumva atuje mu mutwe.

    Ati'si nkunda guhangana, si nkunda gushyogoranya n’abantu. Hari igihe ibintu byambabaje. Urabizi nkunda kuba mu mahoro n’abantu ni nayo mpamvu ikipe yanjye ya WCB tubana nk’umuryango.'

    Muri iki kiganiro ntabwo yigeze avuga icyo kintu cyatumye ashaka kwiyahura ariko mu minsi yashize yigeze gutangaza uburyo indirimbo Number One yasubiranyemo n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria yamusize iheru heru nyuma y’uko byamusabye no kujya muri banki kuguza amafaranga yo gukora amashusho muri Nigeria.

    Muri 2019 nyuma yo gutandukana na Zari yavuze ko uyu mugore yamubujije kubonana n’abana be babiri babyaranye, ni mu gihe kandi yamushinje no kuzana abandi bagabo ubwo bari bakibana ndetse akabajyana mu buriri bwabo.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo byavuzwe ko Dylan umwana yabyaranye na Hamissa Mobetto atari uwe, ibintu yaje guhakana yivuye inyuma.

    Diamond yavuze uburyo hari iihe cyageze akumva yakwiyahura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-diamond-platnumz-yavuze-uko-yari-agiye-kwiyahura-imana-igakinga-akaboko

  • U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n'Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw'u Rwanda na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko 'Intego y'Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi'.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n'abacuruzi hagati y'ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y'ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by'amasezerano y'ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n'itangazamakuru, ubuhinzi n'ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-zimbabwe-byasinye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-ngeri-zirimo-ubuhinzi

  • Shampiyona gukinwa mu matsinda? Kiyovu umwami… – #rwanda #RwOT

    Imibare byinshi igaragaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2020/2021, ishobora kuzakinwa mu matsinda kuko ari bwo buryo bwonyine yakinwamo ikarangira cyangwa se igaseswa burundu. Shampiyona y’u Rwanda 2020/21 iramutse ikinwe mu matsinda byaba bibaye ku nshuro ya kane aho mu nshuro 3 ziheruka ikipe ya Kiyovu Sport yambara umweru n’icyatsi  ariyo yazitwaye zose.

    Kiyovu Sports imenyeye shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda 

    Bwa mbere shampiyona y’u Rwanda ikinwa mu buryo bw’amatsinda, hari mu 1990 maze tariki 7 Mutarama ku mukino wa nyuma Kiyovu Sport itsinda ikipe ya Pathères Noires ibitego 2-1 bya Shabani Maneno  naho Pathères itsindirwa na Abdallaham Hakizimana.

    Mu 1992 ubwo shampiyona y’u Rwanda yakinwaga mu matsinda, yegukanwe nabwo n’ikipe ya Kiyovu Sport itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igutego 1-0. Inshuro ya Gatatu shampiyona y’u Rwanda ikinwa mu buryo bw’amatsinda hari mu 1993 ari nayo nshuro iheruka, Kiyovu Sport yanyagiye Mukura Victory Sport ibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda, ibitego 3-0.

    Kiyovu Sports yamye yambara umweru n’urucaca 

    Mu gihe shampiyona umwaka w’imikino 2020/2021 yakinwa mu matsinda byaba bibaye ubwa mbere kuri APR FC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona kuko ubwo uburyo bwa shampiyona buheruka kubaho APR FC itari yakavutse. 

    Iyi kipe kandi y’igisirikare cy’u Rwanda imaze iminsi ititwara neza mu mikino yo gukuranwamo, kuko iherutse no gusezererwa mu mikino ya CECAFA yabereye mu Rwanda, itsinzwe na Maniyema yo muri Congo kuri penariti. Byakurikiwe no gusezererwa na Gormahia mu mikino ya CAF Champions League.

    Rayons Sports ni imwe mu makipe y’ubukombe ndetse anamaze igihe ariko itarigeze ihirwa n’ibikombe byose bya shampiyona byakinwe mu buryo bw’amatsinda. Kuko yaba muri 1990,1992,1993 nta na hamwe yabashije kwegukana iki gikombe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104147/shampiyona-gukinwa-mu-matsinda-kiyovu-umwami-wabyo-apr-na-rayon-sports-zaba-zirihe-104147.html