Category: Uncategorized

  • Komanda yarambwiraga ati” Wakoze ubusa, uzira n’ubusa!” Ubuhamya bwa Ap. Masasu wafungiwe ubutumwa bwiza #rwanda #RwOT

    Ku itariki 29 Werurwe 2021, ubwo umushumba w’itorero Evangelical Restoration Church Apotere Joshua Masasu yabwirizaga mu itorero rya Kimisagara, yahuguye abakristo ko batagomba kunyeganyezwa n’iminsi n’ibigeragezo bizanwa n’ibihe. Ababwira ko ahubwo bakwiye guhora bishimiye muri Kristo Yesu iminsi yose.

    Aha ni ho yanakomoje ko benshi mu bakristo basigaye bagushwa n’ubusa bakava mu byizerwa ati” Abarokore bo muri iyi minsi babakoraho gake gusa, akaba yagiye!”

    Hagati mu nyigisho uyu mushumba yatanze ubuhamya bwe avuga ukuntu yafungiwe ubutumwa bwiza, mu mboni y’ ijambo ry’Imana.'Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo Zina ( Kristo Yesu)' Ibyakozwe n’Intumwa 5:41.

    Yatangiye agira ati” Mu yandi magambo isoni baguhora Kristo ni impamvu y’umunezero ukomeye, aho kuba impamvu y’agahinda!

    Mu 1995 baramfunze i Butare Madamu yari atwite inda nkuru, ( inda ya Karebu). Maze njya kwigisha i Butare, Ngaho yeeee! Polyvalente ndabwirije, mvuye polyvalente njya mu cyumba kitwa Orga 54 home y’abakobwa. Ndabwirije, ndashyushye cyane ndabwirije! Abahinduka, nkora ibiterane iminsi 5.

    Bukeye ndangije ndimo kwitegura kuza Kigali, mbona abantu batuje baraje kunshaka barambwira ngo nitabe ku biro, ngezemo nsangamo umugabo wayoboraga iby’ Affaire sociale muri kaminuza maze arantuka. Buri munota akantuka kuri Mama, arantuka …umugabo ati' Ntawe ufite akuma ngo tuvane uyu mwanda mu nzira?' Akuma muri 1995 gasobanuye byinshi! Aratuka, aratuka!

    Arambwira ngo waje gukora iki wowe? Ndamubwira ngo naje kwigisha(Kubwiriza). Ahamagara undi muyobozi banjyana ku muyobozi (banjyana iwe), arandeba arambwira ' Ni wowe Masasu?' nti yego, 'warize' nti yego, ' wize ibiki?' ndamubwira. Ati' Ahaaa, waje kwica muri kaminuza?, uri umunyarwnda se?'…

    Iryo jambo ryarambabaje kuko nari maze imyaka 35 muri Congo bambaza( mpora nivuguruza) ko ndi umucongomani, none no mu Rwanda barambaza ko ndi umunyaRwanda!

    Mugenzi we aramubwira ngo’ Ntabwo ari umunyarwanda ni umushi, kubera mvuka Cyangugu, noneho baramvuga baranyendereza. Baranjyana bankubita muri Kasho iminsi 5, nari nambaye igikote cy’ikijakete abanyeshuri bakajya baza kundeba ku mugoroba, bakazana uturyo, abanyeshuri b’ i Butare bakaza kundeba bazanye amata.

    Ubwo bakadusohora buri mu gitondo badushyira ku murongo bakatubaza:' Wowe bakubeshyera iki?', akavuga ibyo bamubeshyera, bangeraho bakambaza ' Wowe bakubeshyera iki? Nkabasubiza nti' Ntabwo bambeshyera njyewe, baranziza ukuri! Nagiye kwigisha muri kaminuza barangije baramfunga'.

    Maze ubwo Komanda agaseka' Wowe wakoze ubusa, uzira n’ubusa!'.Icyo gihe ku munsi wa kane ndayemo baza kunsura( Papa Gedeon, Gatera, nyakwigendera Munyentwari) baraza baransohora. Hanyuma Munyentwari yaravuze ngo ntabwo bari bunzane mu rugo, baranzana Kimisagara( twari tukiri hariya kuri Maison des jeunes). Uko nsa uko n’ijakete uko, hanyuma turaza mu isaha 1 n’iminota 20, Kimisagara igiye gusohoka nka sasita ibura igice tuba turinjiye.

    Nsanga incuti yanjye umuvandimwe Meshake, niwe wayoboraga araza ati ' Yewe Masasu sha, urahirwa waraducuze wowe urafungwa nka Pawulo!' Nahise mubona ababaye cyane ko namucuze, mu yandi magambo icyo namucuze ngo ni ukuba nagiye muri Prison, ngo kuva yavuka ntarafungirwa ubutumwa bwiza'

    'Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo Zina( Kristo Yesu)' Ibyakozwe n’Intumwa 5:41. Mu yandi magambo isoni baguhora Kristo ni impamvu y’umunezero ukomeye, aho kuba impamvu y’agahinda!

    Kurikira hano impuguro n’ubuhamya bwa Apotre Joshua Masasu

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Komanda-yarambwiraga-ati-Wakoze-ubusa-uzira-n-ubusa-Ubuhamya-bwa-Ap-Masasu.html

  • Umuntu aje akagubitira iwanyu aba agusuzuguye… Muri iyi minsi ntibishoboka – Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima nyuma yo kubona amanota 3 kuri Mozambique avuga ko nta bintu byinshi afite byo kuvuga, gusa ngo bafashe umwanzuro ko nta kipe izongera gupfa kubatsindira mu rugo.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, Amavubi yakinnye na Mozambique umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umukino warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’igitego 1 ku busa.

    Nyuma y’uyu mukino, Haruna Niyonzima yavuze ko nta bintu byinshi afite byo kuvuga uretse gushimira Imana ibahaye amanota 3.

    Ati“Icya mbere ndashimira Imana kuba tubashije kubona amanota 3, twari tuyakeneye cyane, kubera ko urebye biracyashoboka ko twabona itike, ku bwanjye nta bintu byinshi mfite byo kuvuga ndashimira Imana, reka turebe ibiri imbere.”

    Yakomeje avuga n’ubwo byagiye bibaho ariko umuntu adakwiye kugusanga iwawe ngo ahagukubitire, akaba ari umwe mu myanzuro bafashe.

    Ati“Buriya iyo umuntu aje akagubitira iwanyu aba agusuzuguye, n’ubwo byagiye bibaho. Ariko ni ukuvuga ngo icyo twifuzaga ni uko tugomba gukora ibishoboka byose, gutsindwa bibaho ni ibigize umukino, ariko gutsindirwa mu rugo ni ikintu kidashoboka muri iyi minsi. “

    Kugeza ubu mu itsinda F riyibowe na Cameroun yamaze kubona itike n’amanota 10, Amavubi ni aya kabiri n’amanota 5 aho asabwa gutsinda Cameroun mu mukino usoza itsinda, Cape Verde (ifite umukino itarakina na Cameroun) na Mozambique zifite 4 zizahura ku munsi wa nyuma.

    Haruna yashimiye Imana ku munota 3 Amavubi yaraye abonye

    Ngo gutsindirwa mu rugo muri iyi minsi ntibishoboka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuntu-aje-akagubitira-iwanyu-aba-agusuzuguye-muri-iyi-minsi-ntibishoboka-haruna-niyonzima

  • Liverpool yatunguranye kubera umukinnyi ishaka gusimbuza Mohamed Salah #rwanda #RwOT

    Luis Suarez yakoze amateka muri Liverpool mbere y'uko ayivumo yerekeza muri Barcelona muri 2014 gusa ubu asigaye ahetse ikipe ya Atletico Madrid.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 34 ari mu nzira zo gusoza umupira w'amaguru ariko yagarutse mu binyamakuru aho bivugwa ko iyi kipe yahoze akinira ya Liverpool yaba imwifuza.

    Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko kugaruka kwa Suarez gushoboka igihe cyose Mohamed Salah yaba ayivuyemo.

    Ikinyamakuru cyo muri Espagne Fichajes kivuga Liverpool iramutse igurishije Salah akayabo itakwitesha amahirwe yo kugura Suarez nubwo akuze.

    Nubwo yiukanwe nabi muri FC Barcelona,Luis Suarez ari kubica muri Atletico Madrid kuko ubu amaze kuyitsindira ibitego 19 mu mikino 25 ya shampiyona.

    Suarez yageze muri Liverpool avuye muri Ajax muri 2011,ayitsindira ibitego 82 mu mikino 133 yayikiniye.


    Biravugwa ko Suarez ashobora kugaruka muri Liverpool

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yatunguranye-kubera-umukinnyi-ishaka-gusimbuza-mohamed-salah

  • Ishusho y'ubucuruzi bw'itabi mu Rwanda; hinjiye irishya rizwi nka 'New York' – #rwanda #RwOT

    Nko mu Rwanda, imibare y'Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n'itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b'igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w'itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by'ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n'ibinyobwa n'itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2019 rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyoni 6,95$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k'itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n'ibinyobwa bifite agaciro k'ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n'ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by'umwaka wa 2020, ubucuruzi nk'ubu bw'itabi n'ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw'itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n'Ikigo Mpuzamahanga cy'Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw'itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk'Intore, Dunhill, Impala na SM.

    New York, itabi rishya ku isoko ry'u Rwanda

    Ubu, isoko ry'u Rwanda ryinjiweho n'ubwoko bushya bw'itabi ritari rimenyerewe. Ryitwa 'New York', rigezwa mu gihugu n'Ikigo cy'Ubucuruzi, NBG Limited. Rikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, isegereti yaryo imwe igira uburebure bwa milimetero 84 n'uburemere bwa garama 0,874.

    Umuyobozi wa NBG Limited, Urayeneza Anitha, yavuze ko bahisemo gutangira kwinjiza mu Rwanda itabi rya 'New York' kuko babonye ko ingaruka ryazo ari nke ugereranyije n'ubundi bwoko.

    Ati 'Twakoze inyigo ku matabi atandukanye tugerageza no kubaza abahanga mu by'ubuzima batubwira ko mu moko y'amatabi agira ingaruka nke ku buzima harimo na New York.'

    Iri tabi ryinjira mu Rwanda nyuma y'uruhushya rwatanzwe n'Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu gihugu, Rwanda FDA cyabanje kugenzura ko ryujuje ubuziranenge.

    Kalisa Ernest, uri mu bantu batangiye gukoresha iri tabi kuva ryagera mu Rwanda yavuze ko yumvise hari itandukaniro riri hagati yaryo n'andi. Yavuze ko uwarinyoye ritamunukaho nk'andi.

    Ati 'Mbere nagiraga ikibazo cy'uko amatabi ya hano mu Rwanda nagerageje kunywaho mbere yanukagaho kandi namara kuyanywa ngasigarana akantu numva kandyaryata mu muhogo no muzuru, menye ko haje ubu bwoko bundi bushya bw'itabi nahisemo kubugerageza ngo ndebe niba bwo butantera ibyo bibazo.'

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n'abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw'abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw'abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n'ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n'abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw'abaturage n'ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n'umwana uri munsi y'imyaka 18.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry'imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya 'goudron' ku isegereti; mg 1,5 ya 'nicotine ' ku isegereti na mg 15 ya 'monoxide de carbone' ku isegereti.

    Iri tabi ryiswe New York ni rishya ku isoko ry’u Rwanda

    Itabi riri mu bicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga ku mafaranga menshi

    Nubwo itabi rinyobwa n’abantu benshi rigira ingaruka ku buzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-kuri-new-york-itabi-rishya-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda; hinjiye irishya rizwi nka ‘New York’ –

    Nko mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2019 rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyoni 6,95$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

    New York, itabi rishya ku isoko ry’u Rwanda

    Ubu, isoko ry’u Rwanda ryinjiweho n’ubwoko bushya bw’itabi ritari rimenyerewe. Ryitwa ‘New York’, rigezwa mu gihugu n’Ikigo cy’Ubucuruzi, NBG Limited. Rikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, isegereti yaryo imwe igira uburebure bwa milimetero 84 n’uburemere bwa garama 0,874.

    Umuyobozi wa NBG Limited, Urayeneza Anitha, yavuze ko bahisemo gutangira kwinjiza mu Rwanda itabi rya ‘New York’ kuko babonye ko ingaruka ryazo ari nke ugereranyije n’ubundi bwoko.

    Ati “Twakoze inyigo ku matabi atandukanye tugerageza no kubaza abahanga mu by’ubuzima batubwira ko mu moko y’amatabi agira ingaruka nke ku buzima harimo na New York.”

    Iri tabi ryinjira mu Rwanda nyuma y’uruhushya rwatanzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu gihugu, Rwanda FDA cyabanje kugenzura ko ryujuje ubuziranenge.

    Kalisa Ernest, uri mu bantu batangiye gukoresha iri tabi kuva ryagera mu Rwanda yavuze ko yumvise hari itandukaniro riri hagati yaryo n’andi. Yavuze ko uwarinyoye ritamunukaho nk’andi.

    Ati “Mbere nagiraga ikibazo cy’uko amatabi ya hano mu Rwanda nagerageje kunywaho mbere yanukagaho kandi namara kuyanywa ngasigarana akantu numva kandyaryata mu muhogo no muzuru, menye ko haje ubu bwoko bundi bushya bw’itabi nahisemo kubugerageza ngo ndebe niba bwo butantera ibyo bibazo.”

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

    Iri tabi ryiswe New York ni rishya ku isoko ry’u Rwanda

    Itabi riri mu bicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga ku mafaranga menshi

    Nubwo itabi rinyobwa n’abantu benshi rigira ingaruka ku buzima

  • Agahinda ka kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko agize amahirwe agahesha itike ikipe y’igihugu yo kujya mu gikombe cy’Afurika yahita asezera kuko n’ubwo agifite imbaraga ariko hari igihe adasanzira bitewe n’ibyo abantu baba bamuvugaho kandi aba yatanze umubiri we n’imbaraga.

    Ni kenshi byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru bivugwa ko uyu mukinnyi ashaje ashatse yasezera mu ikipe y’igihugu agaharira barumuna be.

    Mbere y’umukino wa Mozambique, Haruna Niyonzima yavuze ko afite inyota yo gukina igikombe cy’Afurika cyane ko ari mu myaka ye ya nyuma muri ruhago.

    Nyuma yo gustinda Mozambique ku munsi w’ejo hashize, Amavubi akiyongerera amahirwe yo kuba yabona itike y’igikombe cy’Afurika, Haruna Niyonzima yavuze ko ku giti cye agifite imbaraga zo gukina ariko amagambo yo hanze y’ikibuga ari yo amunaniza.

    Ati“Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ku bwanjye, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze n’ibintu nk’ibyo, ahhh! Ndacyeka ko ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije.”

    Yakomeje avuga ko hari igihe adasanzira kubera amagambo kandi aba yatanze umubiri we, imbaraga ze, gusa ngo ntabwo abyicuza kuko ari igihugu cye aba akorera, agize amahirwe Amavubi akabona itike y’igikombe cy’Afurika yahita asezera mu ikipe y’igihugu.

    Ati“Rimwe na rimwe, hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu, kandi mba natanze imbara zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kubera ko n’ubundi ni igihugu cyange, ndi umunyarwanda, ariko numva nk’uko nabivuze ngiye muri ‘CAN’ naza nywureka kubera ko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru, ntagiyeyo? Ibyo reka tubiharire Imana.”

    Haruna Niyonzima mu minsi ishize ubwo Mugiraneza Jean Baptiste Migi yasezeraga mu ikipe y’igihugu, yavuze ko atasezeye ku bushake ahubwo na we yahatirijwe gusezera kubera amagambo y’abantu.

    Kugeza ubu u Rwanda rutsinze Cameroun rwaba rufite amahirwe menshi yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Kuva 2007 yatangira gukinira ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104, akaba ari nawe mukinnyi umaze kuyikinira imikino myinshi.

    Imana imufashije itike y’igikombe cy’Afurika ikaboneka ngo ryaba ari ryo rushanwa rya nyuma akiniye Amavubi

    Ngo amagambo y’abantu niyo amunaniza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-ka-kapiteni-w-amavubi-haruna-niyonzima

  • The Ben yabwiye amagambo akomeye Byiringiro Lague wahesheje ishema u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uyu mukino Lague Byiringiro yatsinze iki gitego cy'ingenzi cyahesheje Amavubi intsinzi The Ben ubarizwa muri US,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira cyane Byiringiro.

    The Ben yagize ati “Ntewe ishema n'umukinnyi wavuyemo!'

    The Ben ntabwo yari asanzwe azwi nk'umukunzi wa ruhago ariko bivugwa ko atarinjira mu muziki yari umukinnyi mwiza aho yize.

    Rutahizamu Byiringiro Lague yamaze gushimwa na FC Zurich yo mu Busuwisi ndetse byitezwe ko agomba kuyerekezamo gukora igerageza rishobora kuzasigira APR FC akayabo ka miliyoni zirenga 200 FRW.

    Amavubi yatsinze Mozambique mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahita ajya ku mwanya wa 2 mu itsinda F n'amanota 5 aho asabwa gutsinda Cameroon bikaba byayafasha kuba yabona itike gusa byaterwa n'uko amakipe biri kumwe yitwaye.

    Amavubi akurikiwe na Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert. Iki kirwa cya cya Cape Verde kizakira Cameroun ku wa Gatanu.

    Ku munsi wa nyuma wo muri iri tsinda uzakinwa ku wa 30 Werurwe, Cameroun ifite amanota 10 izakira u Rwanda mu gihe Mozambique izakira Cap-Vert.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/the-ben-yabwiye-amagambo-akomeye-byiringiro-lague-wahesheje-ishema-u-rwanda

  • The Ben yakuriye ingofero Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje amanota 3 Amavubi imbere ya Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, Byiringiro Lague yakuriwe ingofero n’umuhanzi The Ben.

    Ku munsi w’ejo nibwo Amavubi yakinnye na Mozambique umukino ubanziriza umunsi wa nyuma w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Umukino warangiye ari igitego kimwe 1 cy’Amavubi ku busa bwa Mozambique, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Byiringiro Lague.

    Abinyujije kuri Instagram Stories, The Ben usanzwe ukorera umuzi we muri Amerika, yashyizeho amashusho y’igitego cya Lague, aherekezwa n’amagambo agira ati“ntewe ishema n’umukinnyi urimo kuvamo.”

    Ntibyagarukiye aho kuko yakurikijeho indi foto ya Lague ku mukino wa Mozambique, iherekezwa n’amagambo agira ati“abafite umugisha ni abozakubona urimo ukura.”

    Uretse iki gitego yatsinze, ni umukinnyi kandi wagoye cyane Mozambique kuva agiyemo asimbura mu gice cya kabiri.

    Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma w’itsinda F n’ubwo Cameroun itarakina na Cape Verde umukino w’umunsi wa 5(uzaba ejo), Amavubi ni aya kabiri n’amanota 5, Cameroun ifite 10 mu gihe Mozambique na Cape Verde zifite 4.

    Ni umukinnyi wagoye Mozambique mu buryo bushoboka bwose

    The Ben ahamya ko abazabona uyu mwana Akira ari abanyamugisha cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/the-ben-yakuriye-ingofero-byiringiro-lague

  • Abagore 11 b'ibizungerezi baryanye iraha mu buriri na Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi wakuriye mu buzima bubi gusa akaza kwamamara bitewe n'ubuhanga bwe muri muzika. Uyu muhanzi kuva yakwamamara yagiye akundana n'abakobwa benshi ndetse bamwe baranaryamana babyarana abana, kuri ubu babaye abagore. Diamond Platnumz kimwe n'undi musore wese ntabwo yigeze ashyiriramo imiyaga abakobwa bamwikururagaho dore ko abenshi yagiye akundana nabo gusa twifuje kubereka 11 baryanye iraha na Diamond Platnumz kuva yakwamamara.

    YegoB twifuje kubakorera urutonde rw'abagore 11 baryanye iraha na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana

    1.Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 bahuriye kuri Facebook barakundana ariko umubyeyi w'uwo mukobwa ntiyashakaga ko bakundana. Bamaranye imyaka ine kuva mu 2010-2014. Batandukanye baniteguraga gukora ubukwe.

    2. Zari Hassan (The lady boss)

    Mu Ukuboza mu 2014 Zari yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz amwizeza ubuzima bw'iraha ndetse Zari yanemeye ko azigisha Diamond Platnumz ibyo mu buriri. Mu 2015 babyaranye Tiffah, mu 2016 babyarana Nillan.

    3. Hamisa Mobetto amaze kugaragara mu mashusho ya ''Salome'' ya Diamond Platnumz na Rayvanny. Nyuma batangiye gukundana (Diamond na Hamisa). Banabyaranye umwana.

    4. Dillish Mathews yakundanye na Diamond Platnumz ndetse bigeze kumarana igihe i Zanzibar.

    5. Jokate Mwangelo yakundanye na Diamond Platnumz ariko akanakundana mu ibanga na Alikiba.


    6. Vera Sidika yakundanye na Diamond Platnumz

    7. Vixen Hawa yakundanye na Diamond Platnumz ndetse banabyaranye umwana n'ubwo Diamond Platnumz yanze kubyemera.

     

    8. Huddah Monroe yakanyujijeho na Diamond Platnumz


    9. Jacqueline Wolper ni umukinnyi wa filime wakanyujijeho na Diamond Platnumz ndetse yanakundaga Alikiba.

    10. Jesca Honey ni umurundikazi banabyaranye impanga ariko Diamond Platnumz yanze kubemera. Uyu mukobwa bamenyanye mu 2013 ubwo yari agiye gukorerayo ibitaramo.

    11. Tanasha Donna yakanyujijeho na Diamond Platnumz babyaranye umwana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abagore-11-bibizungerezi-baryanye-iraha-mu-buriri-na-diamond-platnumz-nyuma-bakaza-gutandukana-amafoto/

  • Bifuzaga kubyara abana batatu birangira babyaye 22|nibo ba mbere bafite umuryango mugari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore Sue Radford w'imyaka 45 n'umugabo we batangaza ko bifuzaga kubyara abana batatu nyuma birangira babyaye 22 bose,ibintu byaje kubagira umuryango munini mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Uyu Sue afite abana bari hagati y'amezi 11 n'imyaka 31 yabyaranye n'umugabo we Noel Radford w'imyaka 50.Uyu mugore yavuze ko yishimira kuba afite umuryango munini ndetse ngo ku munsi aterura inshuro 2 imashini y'ibiro 18 ifura imyenda kubera uyu muryango we munini.

    Uyu muryango ubana n' abana 19 ndetse n'imbwa 4 babana muri iyi nzu mu mujyi wa Lancashire.Wabyaye abana 22 ariko 2 bagiye kuba ahandi mu gihe umwe yapfuye.

    Uyu mwana wabo wapfuye muri 2014 akivuka nawe uyu mugore yavuze ko atazamwibagirwa kuko ngo buri gihe bashyira indabo ku mva zabo.

    Uyu mugore yavuze ko ku munsi w'ababyeyi afata akaruhuko akirirwa aryamye mu rwego rwo kwishimira aka gahigo yakoze ko kubyara abana benshi ndetse ngo anakira amakarita menshi yo kumushimira.

    Uyu mugore yagize ati 'Abantu bumva ko kubyara abana benshi ari igitangaza ariko n'ibintu bisanzwe.Twifuzaga abana 3 ariko twishimiye icyo buri mwana wese yazanye mu muryango wacu.Mu myaka 16 ishize twaguze inzu.Turi abanyamahirwe kuba twarayiguze kuko twabaye umuryango mugari.'

    Ifite ibyumba 10 ariko twaravuze tuti 'reka byose tubyuzuze abana.Twarabikoze.'

    Uyu mugore yavuze ko abana babo basangira ibyo bafite ndetse ngo buri wese aziga kugira icyumba cye yashinze urugo rwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bifuzaga-kubyara-abana-batatu-birangira-babyaye-22nibo-ba-mbere-bafite-umuryango-mugari/