Category: Uncategorized

  • CNN yatangiye kwerekana ikiganiro kigaruka ku bukungu buhishe mu muco w’u Rwanda –

    Ni mu kiganiro “World of Wonder” cy’umunyamakuru Richard Austin Quest, uheruka gusura u Rwanda muri Gashyantare 2021 akihera ijisho ibyo yari afitiye amatsiko mu rwa Gasabo, ndetse akaganira n’abo mu ngeri zitandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.

    Muri icyo kiganiro gicishwaho mu duce tumara iminota 30 kamwe kamwe, uwo munyamakuru w’Umwongereza asura agace cyangwa akarere runaka akagaragaza ibihari benshi batazi cyangwa bitavugwaho kenshi.

    Amashusho y’ibyo aheruka kubona mu Rwanda bidasanzwe nka gahunda y’Umuganda, imyambaro ikorerwa imbere mu gihugu, ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali; ni yo azaba yerekanwa mu duce 10 turi gutambuka kuva ku wa 20 kugeza ku wa 29 Werurwe 2021.

    Hazerekanwa kandi umwihariko w’ibigize umuco Nyarwanda nk’inka z’Inyambo, zifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda.

    Mu magambo ye, Richard Quest, yavuze ko ubwo yafataga ayo mashusho “yatunguwe” n’ibyo yabonye.

    Yagize ati “Nari nzi ko urugendo ruza aha ngaha rusa n’urudasanzwe, ariko byarenze ibyo natekerezaga. Uburyo abantu b’aha baciye mu mateka ashaririye ndetse ateye ubwoba, ariko bakayarenga bakubaka ahazaza. Nimwirebere u Rwanda mu gice cya World of Wonder yacu.”

    Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, Quest yasobanuriwe umwijima waranze ahahise h’u Rwanda, ariko agira n’amahirwe yo kuganira n’Abanyarwanda bamuhishurira ubwiyunge bagezeho n’uko igihugu cyiyubatse kikaba gishya ari nako kirera urungano rw’ahazaza.

    Umuyobozi w’urwo rwibutso, Gatera Honoré, yabwiye uwo munyamakuru ko kwibuka ayo mateka mabi ari byo bifasha kurwanya urwango na Jenoside mu benegihugu.

    Yagize ati “Ntushobora kuzarwanya ubwicanyi bwibasira imbaga, Jenoside cyangwa urwango udahereye ku myumvire n’imyizerere y’umuntu ku giti cye yabimushoramo.”

    Muri World of Wonder hazanagaragazwa imyenda ikorerwa mu gihugu y’iduka rya Rwanda Clothing ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, ibintu bigaragara hake.

    Mu kiganiro umuyobozi w’iryo duka, Umutoniwase Joselyne, yahaye Quest, yatangaje ko yizeye ko imyambaro y’i Rwanda izagera ku rwego rw’Isi.

    Yagize ati “Ndatekereza ko iyo umuntu yambaye umwenda akuye hano akagera i New York, i Londres, cyangwa i Paris; uwo mwambaro ushobora kuvugira u Rwanda. Ngurisha isura, ngurisha udushya, imbaraga z’abaturage, ngurisha inzozi z’abantu bashaka kujya mbere.”

    Mu gice gisoza ibyo u Rwanda rurusha amahanga bizerekanwa kuri CNN, hakubiyemo ubwiza bw’Ibirunga byo mu Majyaruguru bisurwa na ba mukerarugendo ubutitsa.

    Muri ayo mashusho Quest azamukana iyo misozi n’umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa zihaba, Bigirimana Françoise, ubimazemo igihe kuko yanakoranye na Dian Fossey [Nyiramacibiri] wagize uruhare rukomeye mu kwita ku ngagi.

    Richard Quest yabaye umunyamakuru w’i Burayi warase u Rwanda, nyuma y’Umufaransa, Sophie Jovillard, werekanye ibyiza rumaze kugeraho mu rugendo rw’imyaka 27 rwiyubaka. Yabigaragarije mu kiganiro Echappées Belles gica kuri Televiziyo ya France 5 buri wa Gatandatu, mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2021.

    Uduce tuvuga ku Rwanda mu kiganiro World of Wonder harimo utwatambutse ku wa 20 Werurwe saa 07:30; ku wa 21 saa 04:00, saa 07:30 na saa 23:30; kuwa 22 saa 22:45; no ku wa 23 saa 22:45.

    Utundi tuzacishwaho ku wa 27 saa 07:00 na saa 12:00; ku wa 28 saa 20:00; ndetse no ku wa 29 Werurwe saa 06:00. Iyo gahunda igendeye ku yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko gukurikira icyo kiganiro uri mu Rwanda ubara wongeraho amasaha atandatu.

    Abazakurikira ikiganiro World of Wonder bazabona n’amashusho ya Quest atembera muri Pariki y’Ibirunga

    Iduka rya Rwanda Clothing ricuruza imyenda ikorerwa imbere mu gihugu kandi yerekana umuco wacyo

    Mu byo CNN iri kwerekana harimo n’inka z’Inyambo zifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda

    Mu duce tw’Amajyaruguru naho Quest yarahageze ashaka kureba igituma ba mukerarugendo bahasura ubutitsa

    Quest yasanze umuco Nyarwanda wihariye

  • Koperative CAEPBK yatakambiye Perezida Kagame nyuma y’imyaka 25 abayigize batarahabwa ubutabera –

    Mu bibazo bitarabonerwa umuti harimo n’icy’abagize Koperative CAEPBK yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yagejeje ikibazo cyayo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’inkiko kuva mu 1996, ariko kugeza uyu munsi ntibarahabwa ubutabera ngo hanzurwe niba batsinze cyangwa batsinzwe cyane ko bo bavuga ko barengana.

    Mu miterere y’ikibazo, abantu 36 bayobowe na Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin na Munyandekwe Fidèle bavuga ko bari abanyamuryango ba Koperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi bw’Amatungo Magufi, CAEPBK, yashinzwe mu 1988 igizwe n’abanyamuryango 72.

    Nyuma y’uko ihawe ubuzima gatozi mu 1991, yarakoze igira umutungo urimo ubutaka n’amafaranga kuri konti. Mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwaka wakurikiyeho ukarangwa n’umutekano muke mu gihugu, byatumye imikorere ya CAEPBK isa n’ihagaze kuko bamwe mu bayigize bari barahungiye ishyanga.

    Mu 1996 ni bwo abari hanze bahungutse basanga umutungo wa CAEPBK warigabijwe n’abantu 36 bonyine, babangira kugaruka nk’abanyamuryango ndetse babwirwa ko koperative itakibaho, ko ahubwo ikiriho ari ishyirahamwe batangije.

    Ibisobanuro byatanzwe mu mabaruwa n’inyandiko zashyikirijwe inzego zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, byerekana ko abantu 36 bayobowe na Nizeyimana Grègoire, Bwiyake Boniface na Nzabarinda Anastase, ari bo bikubiye ubutaka bwa CAEPBK bungana na hegitari 72 bwabarirwaga agaciro ka 337.500.000 Frw mu 2012, banabikuza 565.000 Frw kuri konti no 209 ya Koperative iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Uruhande rwa Rwangano Félicien rusaba kurenganurwa rwasabye urwa Nizeyimana Grègoire rufite umutungo wa CAEPBK kubemera nk’abanyamuryango kandi bakagira uburenganzira ku mutungo nk’uko byahoze, babwirwa ko iyo Koperative itakibaho bityo ko nta mutungo yaba ifite.

    -  Ikibazo cyajyanywe mu nzego z’ubuyobozi ntizagikemura

    Uruhande rw’abavuga ko barenganywa rumaze kubona kwihuza bidashobotse, rwahisemo kugana iy’ubuyobozi. Mu bihe bitandukanye ikibazo cyajyanywe ku rwego rwa komini, ku rw’akarere, ku rw’umurenge, ku rwa sitasiyo ya polisi, ndetse no ku rw’Intara y’Amajyaruguru.

    Rwakomeje kubura gica bagana Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative ndetse n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

    Rwangano Félicien na bagenzi be basaba gusubirana uburenganzira ku mutungo wa CAEPBK bavuga ko babanje kugeza ikibazo cyabo kuri Ntirenganya Ignace wayoboraga iyahoze ari Komini Kinigi ntiyagira icyo agikoraho. Nyuma ngo byaje kugaragara ko uwo muyobozi afite hegitari umunani ku butaka bwa Koperative, ibintu bakeka ko byaba ari byo byatumye aryumaho.

    Bamaze kubona ntacyo Komini ibafashije bitabaje Rucagu Boniface wari Guverineri w’iyahoze ari Intara ya Ruhengeri, yandikira umuyobozi w’akari Akarere ka Kinigi amusaba kubakemurira ikibazo.

    Mberabagabo Richard wari Umuyobozi wa Kinigi yahuje impande zombi yanzura ko abahejwe muri CAEPBK basubizwamo nta mananiza, buri ruhande rukagaragaza ibyo ruzi ku mutungo wayo, amavugurura yabayeho yose agateshwa agaciro kandi ibitumvikanyweho bigakemurwa hifashishijwe amategeko shingiro ya koperative.

    Icyo gihe Rwangano Félicien yahise anagirwa umuyobozi w’iyo Koperative, ahabwa inshingano zo kuyishakira sitati.

    Ubwo ikibazo cyasaga n’ibikemutse, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’akari Akarere ka Kinigi ryatambamiwe n’amavugurura mu miterere y’inzego z’ubutegetsi.

    Ruberwa Roger wari Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi ni we wagombaga kuyishyira mu bikorwa kuko Komini yari itakiriho, ariko abahagarariwe na Nizeyimana Grègoire bavuga ko ibikorwa bya CAEPBK byeguriwe iyari Komini Kinigi, kandi ko iyo Koperative itakibaho.

    Ruberwa yanzuye ko abarega bajya gushaka ibyemezo by’uko Koperative igihari kandi bakagana inzego zibishinzwe akaba ari zo zikemura ikibazo cyabo.

    Abarega bahisemo kugeza ikibazo cyabo kuri Karabayinga Pierre Céléstin wayoboraga Akarere ka Musanze, na we ntiyabasha kuruca ahubwo ngo baza kumenya ko na we afite umugabane wa hegitari icumi kuri bwa butaka bwa CAEPBK.

    Icyakurikiyeho kwabaye ukugana urwego rwa polisi, ikirego kigejejwe kuri sitasiyo ya Kinigi abayobozi batatu b’abaregwa bafungwa iminsi mike, bishyura 48.400 Frw kuri ya konti ya Koperative bararekurwa. Abo ku ruhande rwa Rwangano Félicien babajije impamvu abaregwa barekuwe ikibazo kidakemutse, basubizwa ko dosiye igikomeje kandi umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

    Ikibazo cyahise gishyikirizwa Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze mu Ukwakira 2011, ihuza impande zombi yemeza ko igiye gufata umwanzuro bidatinze ariko kugeza ubu nturatangazwa.

    Byarazamutse bigezwa ku Rwego rw’Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), rwohereza intumwa zari ziyobowe na Hamisi ngo zijye gukemura ikibazo. Zarahageze zihuza abanyamuryango ba CAEPBK bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’intumwa y’akarere ariko umwanzuro warategerejwe amaso ahera mu kirere.

    Ikibazo cyajyanywe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rumaze kumva impande zombi rwanzura ko CAEPBK yatakaje ubuzima gatozi bitewe n’uko amategeko shingiro yayo atahujwe n’itegeko ryo mu 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda. Icyakora rwanavuze ko kuba itakiriho bitabuza kuba umutungo wayo waba ugihari.

    Mu 2012 ikibazo cyagejejwe kuri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, basura CAEPBK bari kumwe n’intumwa z’akarere n’umurenge, bizeza ko ikemurwa ryacyo ariko nta cyakozwe.

    Nyuma y’imyaka ine ntakirakorwa, mu 2016 abavuga ko barengana bongeye kwandikira Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi basaba itabwa muri yombi ry’ababaheje ku mutungo wa CAEPBK, biba iby’ubusa.

    -  Ibaruwa ku Mukuru w’Igihugu

    Babonye bakomeje gusiragira mu nzego ntacyo bitanga, bafashe umwanzuro ku wa 6 Ukuboza 2016 bandikira Perezida wa Repubulika, bamusaba kubarenganura.

    Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin, na Munyandekwe Fidèle basobanura imiterere y’ikibazo, inzego cyagejweho n’uko byagenze.

    Ku wa 19 Gashyantare 2021, urwo ruhande rwongeye kwandikira Umukuru w’Igihugu rumwibutsa ibaruwa yo mu 2016, rugaragaza ko rutewe impungenge n’uko ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga bizagera ku butaka bwa CAEPBK, bityo ingurane yabwo ikaba ishobora kuzahabwa “ababwibarujeho atari ba nyirabwo”.

    Iyo baruwa ikomeza igira iti “Kubera ko dufite impungenge z’uko ababohoje umutungo wa CAEPBK bashobora kwegukana ingurane z’iyo sambu mu gihe haba hatabonetse umwanzuro wihuse ku karengane twabagejejeho; tubandikiye iyi baruwa kugira ngo twibutse ikibazo twabashyikirije.”


  • Radio na TV z'abarundi bivugwa ko zakoreraga mu Rwanda zahagaritse ibiganiro #rwanda #RwOT

    Amaradiyo RPA (Radio Pubique Africaine), Inzamba na Radio-Television Renaissance yatangaje ko kuva kuri uyu kuri wa gatatu tariki 24 Werurwe 2021 yahagaritse imirimo 'ku mpamvu zitaduturutseho'.

    Ibyo binyamakuru bivugwa ko byakoreraga mu Rwanda nyuma yo gusenywa mu Burundi mu mvururu zakurikiye igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

    Inzamba nubwo itabagaho mu Burundi yakoragamo bamwe mu bahoze muri radiyo Bonesha FM bahungiye hanze.

    Bonesha FM nayo yari yasenywe ariko iherutse gusubira gushyikiriza ibiganiro nyuma y'aho ikuriweko ibihano n'urwego rushinzwe gukurikirana no kumenyesha amakuru mu Burundi, CNC.

    U Burundi n'U Rwanda bimaze igihe biri mu biganiro byo gusubira kunga imigenderanire myiza yahungabanye kuva mu 2015.

    Kimwe mu byo Uburundi bwasabaga U Rwanda kugira ngo iyo migenderanire yongere kuba myiza ni ugushyikiriza ubutabera bw'U Burundi abarundi bahungiye mu Rwanda bakurikiranwa ku ruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu mu 2015.

    Leta ya Gitega nkuko BBC ibitangaza, isaba kandi ko ubutabera bwayo bushyikirizwa n'U Rwanda abandi buvuga ko bahungiye mu Rwanda bakurikiranyweho uruhare bagize mu bikorwa by'imyigaragambyo yo mu 2015. Muri abo harimo bamwe mu bakora muri ibyo binyamakuru byari bisigaye bikorera mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/radio-na-tv-zabarundi-bivugwa-ko-zakoreraga-mu-rwanda-zahagaritse-ibiganiro/

  • Clarisse Karasira yakoze indirimbo yumvikana… – #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko muri Nzeri 2020, ari bwo yinjijwe mu mushinga w'iyi filime atangira kuyikorera indirimbo yumvikanamo.

    Yavuze ko yabanje gukora indirimbo imwe ntiyemerwa. Umuhanzi ukomeye muri Amerika yandika amagambo y'indi ndirimbo arayimwoherereza maze arayiririmba.

    Ni indirimbo avuga ko afite iminota iri hagati y'itatu, ndetse yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Jimmy Pro wo muri Level 9 Records.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko yayikoze mu gihe kigera ku cyumweru kimwe, kandi ko ari ishema rikomeye kuri we kuba iyi filime igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi.

    Iyi filime yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; izerekanwa mu iserukiramuco rya 'The Santa Barbara International Film Festival'.

    Clarisse ati 'Bivuze iterambere (mu muziki we) kandi binteye ishema kuba bashobora gutekereza mu bahanzi bose bari mu Rwanda akaba ari njye batekereza kubera n'ubwoko bw'indirimbo. Kandi noneho izagaragara mu iserukiramuco rikomeye mpuzamahanga.'

    Akomeza ati 'Niteze ko izarebwa n'abantu benshi, kandi yakozwe n'abahanga. Ubwo rero kumva ko waririmbyemo (we) baguha 'credits' umuntu wese akamenya ngo iyi ndirimbo ni iyu wayiririmbye cyangwa yavuye aha ngaha.'

    Filime 'Tress of Peace' ni iy'Umunyamerikazi Alanna Brown wamenyekanye muri filime '1426 Chelsea Steet' yakoze mu 2011 n'izindi.

    'Tress of Peace' ivuga ku nkuru y'uburyo abagore bagize uruhare mu gutabara no kurokora abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi filime igaragaza imbaraga z'abagore mu gushyigikirana. Ikagaragaza abagaore bane bari bihishanye ahantu, ntibabanje guhuza ariko nyuma buri umwe yaje gusanga akeneye undi.

    'Tress of Peace' ifite iminota igera kuri 97' yashowemo ari hagati y'amadorali ibihumbi 100 n'ibihumbi magana inani. Irimo abakinnyi b'imena nka Eliane Umuhire, Charmaine Bingwa, Ella Cannon, Bola Koleosho na Tongayi Chirisa.

    Izerekanwa mu iserukiramuco ryitwa The Santa Barbara International Film Festival risanzwe ribera mu Mujyi wa California.

    Iri serukiramuco ryatangiye mu 1986. Mu 2004 ryerekanye filime zirenga 200 zirimo filime ngufi n'indenge zo mu bihugu bitandukanye.

    Clarisse Karasira yatangaje ko ari ishema kuri we kuba yaratanze umusanzu muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Umunyamerika Alanna ni we washoye imari muri filime ‘Trees of Peace’ ivuga ku bagore bahuje imbaraga mu kurokora benshi muri Jenoside

    Alanna Brown ni we wanditse iyi filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Filime “Trees of Peace” izerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi

    Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi yakinnye muri iyi filime

    Eliane Umuhire [Uri iburyo] ni we wenyine w’umunyarwandakazi ukina muri iyi filime. Agaragara mu bagore barokotse Jenoside-Aba bagore bari kumwe nawe nabo bakina muri iyi filime

    KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME “TRESS OF PEACE”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104230/clarisse-karasira-yakoze-indirimbo-yumvikana-muri-filime-ivuga-kuri-jenoside-yakorewe-abat-104230.html

  • Mu buryo bw’ibanga rikomeye umutoza ushobora… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w’imyaka 55 y’amavuko, yageze kuri Hoteli azategererezamo ibisubizo bya Covid-19 ku isaha ya 15:00 Pm.

    Zapata wigeze gutiza ikipe ya AFC Leopards mu 2018, aramara mu kato amasaha 24 ubundi nibasanga nta Coronavirus afite, atangire gahunda zamuzanye mu Rwanda zirimo no guhura n’abayobozi ba Mukura ibarizwa mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Zapata ubwo yahagurukaga muri Argentina 

    Igera mu gihugu kuri uyu mutoza, bisanze ikipe ya Mukura nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana na Djilali Bahloul wari umaze kuyitoza imikino 3 gusa ya Shampiyona.

    Zapata Rodolfo Antonio aherutsa gutwara igikombe cya Shampiyona mu gihugu cya Botswana ubwo yatozaga ikipe ya Township Rollers FC.

    Zapata kandi ufite ibyangombwa by’ubutoza bya UEFA pro ndetse akaba avuga icyongereza n’igisupanyoro.

    Zapata yazanye n’umuryango we

    N’ubwo Ubuyobozi bwa Mukura ndetse n’uhagarariye uyu mutoza ariwe Nduwayezu Emmy Fire bagihakana aya makuru, biteganyijwe ko hazabaho ibiganiro byanyuma shibora gusiga uyu mutoza ukomoka muri Argentina asinye amasezerano y’imyaka ibiri atoza iyi kipe ikuze mu Rwanda.

    Umufasha wa Zapata

    Zabata ubwo yatwaraga shampiyona ya Botswana atoza Township Rollers FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104241/mu-buryo-bwibanga-rikomeye-umutoza-ushobora-gutoza-mukura-ageze-i-kigali-104241.html

  • Anita Pendo ahishuye ko atazashaka umugabo vuba|Burya ntanywa inzoga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, umu DJ ,akababa na MC Anita Pendo yavuze ko ibyo gushaka umugabo atabiteganya vuba ndetse avuga ko atajya anywa inzoga.

    Ibi Anita Pendo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rose Tv Show aho yatangiye avuga ku buryo ahuza akazi kenshi akora kandi akabishobora.Yagize ati:'gukora kuri radiyo, mba mfite amasaha abaze iyo arangiye nshobora kujya mu bindi…mbere ya korona iyo nabaga mfite ikiraka cyo kudija nashakaga amasaha mbona ataranyicira gahunda nabona birashoboka nkabahakanira…'

    Yakomeje avuga ko byose bisaba ubwitange no gukora cyane.Anita Pendo ufite abana babiri abajijwe niba ateganya gushaka umugabo ,yavuze ko atabiteganya vuba.Ati:'Ibyo gushaka umugabo bizaba biza'.

    Abajijwe ku bijyanye n'akazi akora gakomeye ,ko nta gisindisha afata yavuze ko atigeze anywa inzoga ,ati:'hari ibintu rwose nimye karibu muri njye,inzoga sinzinywa'.

    Yakomeje avuga ko kubyara byamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye ndetse ko akunda gukora imirimo yo mu rugo ntakibazo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-ahishuye-ko-atazashaka-umugabo-vubaburya-ntanywa-inzoga/

  • Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye ibiganiro n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya –

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wayo, Ngarambe François; Umuyobozi wa United Russia, Dmitry Medvedev, abayobozi b’amashyaka batandukanye muri Afurika barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

    Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika.

    Ngarambe yavuze ko ibaye mu gihe Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bigeze kure bitegura ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho rizaha amahirwe menshi ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’u Burusiya.

    Yongeyeho ati “Mu gihe ubuhahirane hagati ya Afurika n’u Burusiya bufite amahirwe yo gukomeza gutera imbere hagamijwe inyungu rusange, u Rwanda ruhaye ikaze abashaka kugirana ubufatanye narwo mu nzego zitandukanye zirimo iz’ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi, ibyerekeye ubuzima ndetse n’udushya mu bijyanye n’ingufu.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo ubufatanye mu by’ubukungu bugerweho kandi butange umusaruro, hakwiye gushyirwa ingufu mu bijyanye n’umutekano nka kimwe mu bikurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ati “Amahoro n’umutekano bigaragara ko ari bimwe mu bigomba kwitabwaho. FPR Inkotanyi iha agaciro ubufatanye mu byo guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika.”

    “Gushyiraho inzego z’umutekano zifite indangagaciro n’ikinyabupfura, zita ku busugire bw’abaturage, ni kimwe mu nzira nziza zishobora kubungabunga amahoro n’ubumwe byafasha Afurika gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu.”

    Ngarambe yasoje ashimira ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ku bwo gutegura inama nk’iyi yigirwamo iby’ingenzi bigamije gushakira ibyiza abaturage.

    Yavuze ko kandi FPR Inkotanyi itumiye ishyaka rya United Russia kuza gusura u Rwanda no gukomeza umubano mwiza hagati y’amashyaka yombi.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi

    Ngarambe François yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere mu by’ubukungu igomba gushyira ingufu mu kubungabunga amahoro n’umutekano

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ngarambe yavuze u Burusiya ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika

  • Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye ibiganiro n'ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n'abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wayo, Ngarambe François; Umuyobozi wa United Russia, Dmitry Medvedev, abayobozi b'amashyaka batandukanye muri Afurika barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

    Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'u Burusiya na Afurika.

    Ngarambe yavuze ko ibaye mu gihe Afurika n'u Rwanda by'umwihariko bigeze kure bitegura ishyirwa mu bikorwa ry'isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho rizaha amahirwe menshi ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n'abafatanyabikorwa bayo barimo n'u Burusiya.

    Yongeyeho ati 'Mu gihe ubuhahirane hagati ya Afurika n'u Burusiya bufite amahirwe yo gukomeza gutera imbere hagamijwe inyungu rusange, u Rwanda ruhaye ikaze abashaka kugirana ubufatanye narwo mu nzego zitandukanye zirimo iz'ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi, ibyerekeye ubuzima ndetse n'udushya mu bijyanye n'ingufu.'

    Yakomeje avuga ko kugira ngo ubufatanye mu by'ubukungu bugerweho kandi butange umusaruro, hakwiye gushyirwa ingufu mu bijyanye n'umutekano nka kimwe mu bikurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ati 'Amahoro n'umutekano bigaragara ko ari bimwe mu bigomba kwitabwaho. FPR Inkotanyi iha agaciro ubufatanye mu byo guharanira amahoro n'umutekano muri Afurika.'

    'Gushyiraho inzego z'umutekano zifite indangagaciro n'ikinyabupfura, zita ku busugire bw'abaturage, ni kimwe mu nzira nziza zishobora kubungabunga amahoro n'ubumwe byafasha Afurika gutera imbere mu bijyanye n'ubukungu.'

    Ngarambe yasoje ashimira ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ku bwo gutegura inama nk'iyi yigirwamo iby'ingenzi bigamije gushakira ibyiza abaturage.

    Yavuze ko kandi FPR Inkotanyi itumiye ishyaka rya United Russia kuza gusura u Rwanda no gukomeza umubano mwiza hagati y'amashyaka yombi.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi

    Ngarambe François yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere mu by’ubukungu igomba gushyira ingufu mu kubungabunga amahoro n’umutekano

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ngarambe yavuze u Burusiya ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-fpr-inkotanyi-wagiranye-ibiganiro-n-ishyaka-riri-ku-butegetsi-mu

  • The Ben kwihangana biranze agira icyo abwira Pamella. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuhanzi the Ben akomeje kwibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,hari hashize iminsi ntakintu agaragaza ku mbuga nkoranyambaga cyerekeye urukundo rwe na Miss Uwicyeza Pamella, gusa kuri iyi nshuro bombi bakoresheje utumenyetso tw'imitima nk'uburyo bwo gukomeza kwiyibutsa urukundo rwabo.

    Ni nyuma y'aho Pamella yari amaze gushyira hanze amafoto menshi kuri instagram ye,agirira ibihe byiza hafi y'amazi wenyine maze yandikaho ngo'Byose birangira umutima usukuye utsinze'.Ntibyatinze kuko the Ben yahise akoresha emoji y'umutima utukura '❤' ndetse na Pamella amusubiza iyi emoji  ❤y'umutima ntarindi jambo babwiranye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/the-ben-kwihangana-biranze-agira-icyo-abwira-pamella/

  • Diamond Platnumz yafotowe ari kumwe n'umugabo basangiye umugore bitangaza abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye yicaranye n'umugabo wabyaranye n'umunyamideli ,Hamisa Mobetto bituma benshi babibazaho byinshi.

    Hamisa Mobetto afite abana babiri umuhungu n'umukobwa, Dylan yabyaranye na Diamond Platnumz n'umukobwa witwa Fancy yabyaranye na Majizzo.

    Nyiri Wasafi TV, Diamond Platnumz na nyiri EFM, Majizzo bagaragaye ubwo bari bagiye gusezera bwa nyuma Magufuli barimo baganira cyane ubona bameze neza.

    Ntabwo ibyo baganiriye byagiye hanze kuko bavugaga ubona bageranye basa nabongorerana badashaka ko ababegereye babyumva, ariko abantu benshi bagiye babivuga uko bishakiye bamwe bakavuga ko barimo bavuga kuri Mobetto, abandi bakavuga ko bivugiraga kuri kompanyi zabo.

    Aya mafoto Diomond yayasangije inshuti ze, azamura amaranamutima ya benshi aho benshi bagiye bagaruka kuri Mobetto bavuga ko urupfu rutumye aba bagabo babyaranye n'umukobwa umwe bongera guhura.

    Ayo mafoto yaherekejwe n'amagambo ya Diamond agira ati'reba uru rubyiruko rwavuye mu buzima bw'Isi bwo hasi cyane(…) aya mafoto akomeze umutima urubyiruko rugenzi rwacu ruri ku mihanda, izi foto zibere urugero rw'amagambo Dr. John Pombe Magufuli yavuze ko kuba 'ukoze akazi n'imbaragaga ukanizera Imana azagukorera ibyiza', na none yigishe urukundo, ubumwe muri twe, ndi kumwe n'umuyobozi wa E-Media twagiye gusezera Muzehe wacu.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yafotowe-ari-kumwe-numugabo-basangiye-umugore-bitangaza-abantu/