Category: Uncategorized

  • Mico The Best na Riderman bataramiye abantu k… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyatangijwe n'umushyushyarugamba Mc Anita Pendo wagiye ku rubyiniro Saa Moya z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe atangirana na Band anavuga uburyo igitekerezo cy'ubu bukangurambaga bwa Mico The Best cyaje. Yagize ati ''Mu mwaka wa 2019 ni bwo Mico yagize iki gitekerezo ubwo yari ari mu mahugurwa yumva ubuhamya bw'abarwayi b'igituntu batanga bw'uko bakize indwara y'igituntu”.

    “Afatanyije n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bakoranye kugira ngo ubwo bukangurambaga bugerweho”. Mc Anita Pendo nyuma y’ubwo buhamya yakiriye ‘Tb Dvision manager’ wari uturutse muri RBC, Dr Migambi Patrick watangiye avuga ko kuri iyi tariki u Rwanda rwifatanya n'amahanga kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.

    Yavuzeko mu Rwanda hakozwe byinshi kugira ngo indwara y'igituntu irwanywe aho servisi zose zitangirwa ubuntu mu bigo nderabuzima haba kwivuza no gufata imiti ndetse ko bakoranye n'abajyanama b'ubuzima, gusa ngo buri mwaka abagera kuri 20% ntibamenyekana ibituma bakomeza kwanduza abandi.

    Buri mwaka haboneka abarwayi b'igituntu 5700, ariko umuryango ushinzwe ubuzima uvuga ko hagomba kuboneka abarwayi bagera kuri 6700.  Riderman yagiye ku rubyiniro Saa moya  n’iminota 18. Yahereye ku ndirimbo ‘Mambata’ yakoranye na Safi Madiba. Amaze kuririmba, yahaye ubutumwa abanyarwanda ababwira ko igituntu ari indwara ivurwa igakira. Umuraperi riderman yahise akurikizaho indimbo inyuguti ya R, hakurikiyeho ubuhamya bwa Nziza Alex warwaye igituntu agakira umwaka ushize.

    Saa Moya na 33 MicoThe Best watangiye yivuga mu cyongereza, yatangiriye ku ndirimbo “Uwomuntu” yakoze mu mwaka wa 2016 n'izindi zigezweho nk'Igare n'Umunamba. Hakurikiyeho ubuhamya bwa Mico nka Ambassader wo kurwanya igituntu yifatanya n’abanyarwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu avuga ko ari indarwa ivurwa igakira.

    Mico The Best na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije

    Nyuma y'umuhanzi Mico The Best, Mc Anitha Pendo yakiriye Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije wari n'Umushyitsi Mukuru. Uyu muyobozi yavuze ko kuri iyi Tariki u Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu ku isi yose mu kuzirikana ububi bw'igituntu no kuyihashya. Yavuze ko igituntu kiri ku isonga mu ndwara icumi zica abantu ku isi ndetse kikaba kimwe mu byuririzi bikunze gufata abarwayi ba SIDA. 

    Yavuzeko kuvura abafite iyi ndwara biri gutanga umusaruro kubera imbaraga zashyizwemo n'ubuyobozi bw’igihugu ku bufatanye n'abaturage. Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyize mu gusuzuma abafite iyo ndwara no kuyivura. Minisitiri w'ubuzima yavuze ko intego y'iterambere rirambye ari uko mu mwaka mu mwaka wa 2035 indwara y'igituntu izaba yarandutse burundu na cyane ko hari urwego rukomeye rw'ubuvuzi.

    Mico na Riderman bataramiye abitabiriye iki gitaramo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104244/mico-the-best-na-riderman-bataramiye-abantu-ku-munsi-mpuzamahanga-wo-kurwanya-igituntu-ban-104244.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 131 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, abantu babiri bishwe na COVID-19 mu Rwanda.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 131, hakira abandi 131 aho abamaze gukira bangana na 92.1%.

    Abakirwaye ni 1,368 barimo babiri barembye. Hakingiwe abashya 3,906 bityo abamaze gukingirwa baba 348,629.

    Minisitiri w'Ubuzima mu Burundi yatangaje ko bazabanza gutegereza hagakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bamenye niba inkingo za Covid-19 zizewe kugira ngo babone kuzikoresha mu gihugu.

    Iki gihugu gitangaje ibi nyuma y'uko kuva mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2021, ibihugu bitandukanye ku Isi byatangiye gukingira abaturage babyo icyorezo cya Covid-19, ndetse byagaragaje ko izo nkingo zizewe ku kigero cyo hejuru cyane.

    Dr Thaddée Ndikumana uyobora iyi Minisiteri yavuze ko igihugu 'kitarwanya inkingo' ariko ko nta cyizere ku ngaruka zishobora guterwa nazo.

    Ati 'Urebye igipimo cy'abantu bakira iyi ndwara, twahisemo gutegereza.'

    Yakomeje avuga ko 96% by'abantu bandura aka gakoko ka Coronavirus bakira badahawe izi nkingo.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage babyo.

    Kugeza ubu u Burundi bumaze gutangaza ku mugaragaro abantu 2.618 banduye Coronavirus, mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari batandatu kuva umuntu wa mbere ufite ibimenyetso by'iki cyorezo yagaragara muri iki gihugu muri Werurwe umwaka ushize.

    Minisitiri yamaganye abashinja guverinoma kudatangaza amakuru y'ukuri arebana n'imiterere ya Covid-19, ko umubare w'abanduye ushobora kuba mwinshi, avuga ko bishingiye ku mubare w'abantu basuzumwe kandi bapimwe neza n'ibitaro.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-131-barayandura

  • CNN yatangiye kwerekana ikiganiro kigaruka ku bukungu buhishe mu muco w'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro 'World of Wonder' cy'umunyamakuru Richard Austin Quest, uheruka gusura u Rwanda muri Gashyantare 2021 akihera ijisho ibyo yari afitiye amatsiko mu rwa Gasabo, ndetse akaganira n'abo mu ngeri zitandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.

    Muri icyo kiganiro gicishwaho mu duce tumara iminota 30 kamwe kamwe, uwo munyamakuru w'Umwongereza asura agace cyangwa akarere runaka akagaragaza ibihari benshi batazi cyangwa bitavugwaho kenshi.

    Amashusho y'ibyo aheruka kubona mu Rwanda bidasanzwe nka gahunda y'Umuganda, imyambaro ikorerwa imbere mu gihugu, ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali; ni yo azaba yerekanwa mu duce 10 turi gutambuka kuva ku wa 20 kugeza ku wa 29 Werurwe 2021.

    Hazerekanwa kandi umwihariko w'ibigize umuco Nyarwanda nk'inka z'Inyambo, zifatwa nk'ikimenyetso gikomeye mu bumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu magambo ye, Richard Quest, yavuze ko ubwo yafataga ayo mashusho 'yatunguwe' n'ibyo yabonye.

    Yagize ati 'Nari nzi ko urugendo ruza aha ngaha rusa n'urudasanzwe, ariko byarenze ibyo natekerezaga. Uburyo abantu b'aha baciye mu mateka ashaririye ndetse ateye ubwoba, ariko bakayarenga bakubaka ahazaza. Nimwirebere u Rwanda mu gice cya World of Wonder yacu.'

    Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, Quest yasobanuriwe umwijima waranze ahahise h'u Rwanda, ariko agira n'amahirwe yo kuganira n'Abanyarwanda bamuhishurira ubwiyunge bagezeho n'uko igihugu cyiyubatse kikaba gishya ari nako kirera urungano rw'ahazaza.

    Umuyobozi w'urwo rwibutso, Gatera Honoré, yabwiye uwo munyamakuru ko kwibuka ayo mateka mabi ari byo bifasha kurwanya urwango na Jenoside mu benegihugu.

    Yagize ati 'Ntushobora kuzarwanya ubwicanyi bwibasira imbaga, Jenoside cyangwa urwango udahereye ku myumvire n'imyizerere y'umuntu ku giti cye yabimushoramo.'

    Muri World of Wonder hazanagaragazwa imyenda ikorerwa mu gihugu y'iduka rya Rwanda Clothing ijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda, ibintu bigaragara hake.

    Mu kiganiro umuyobozi w'iryo duka, Umutoniwase Joselyne, yahaye Quest, yatangaje ko yizeye ko imyambaro y'i Rwanda izagera ku rwego rw'Isi.

    Yagize ati 'Ndatekereza ko iyo umuntu yambaye umwenda akuye hano akagera i New York, i Londres, cyangwa i Paris; uwo mwambaro ushobora kuvugira u Rwanda. Ngurisha isura, ngurisha udushya, imbaraga z'abaturage, ngurisha inzozi z'abantu bashaka kujya mbere.'

    Mu gice gisoza ibyo u Rwanda rurusha amahanga bizerekanwa kuri CNN, hakubiyemo ubwiza bw'Ibirunga byo mu Majyaruguru bisurwa na ba mukerarugendo ubutitsa.

    Muri ayo mashusho Quest azamukana iyo misozi n'umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa zihaba, Bigirimana Françoise, ubimazemo igihe kuko yanakoranye na Dian Fossey [Nyiramacibiri] wagize uruhare rukomeye mu kwita ku ngagi.

    Richard Quest yabaye umunyamakuru w'i Burayi warase u Rwanda, nyuma y'Umufaransa, Sophie Jovillard, werekanye ibyiza rumaze kugeraho mu rugendo rw'imyaka 27 rwiyubaka. Yabigaragarije mu kiganiro Echappées Belles gica kuri Televiziyo ya France 5 buri wa Gatandatu, mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2021.

    Uduce tuvuga ku Rwanda mu kiganiro World of Wonder harimo utwatambutse ku wa 20 Werurwe saa 07:30; ku wa 21 saa 04:00, saa 07:30 na saa 23:30; kuwa 22 saa 22:45; no ku wa 23 saa 22:45.

    Utundi tuzacishwaho ku wa 27 saa 07:00 na saa 12:00; ku wa 28 saa 20:00; ndetse no ku wa 29 Werurwe saa 06:00. Iyo gahunda igendeye ku yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko gukurikira icyo kiganiro uri mu Rwanda ubara wongeraho amasaha atandatu.

    Abazakurikira ikiganiro World of Wonder bazabona n’amashusho ya Quest atembera muri Pariki y’Ibirunga

    Iduka rya Rwanda Clothing ricuruza imyenda ikorerwa imbere mu gihugu kandi yerekana umuco wacyo

    Mu byo CNN iri kwerekana harimo n’inka z’Inyambo zifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda

    Mu duce tw’Amajyaruguru naho Quest yarahageze ashaka kureba igituma ba mukerarugendo bahasura ubutitsa

    Quest yasanze umuco Nyarwanda wihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnn-yatangiye-kwerekana-ikiganiro-kigaruka-ku-bukungu-buhishe-mu-muco-w-u

  • Koperative CAEPBK yatakambiye Perezida Kagame nyuma y'imyaka 25 abayigize batarahabwa ubutabera – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo bitarabonerwa umuti harimo n'icy'abagize Koperative CAEPBK yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yagejeje ikibazo cyayo mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi n'inkiko kuva mu 1996, ariko kugeza uyu munsi ntibarahabwa ubutabera ngo hanzurwe niba batsinze cyangwa batsinzwe cyane ko bo bavuga ko barengana.

    Mu miterere y'ikibazo, abantu 36 bayobowe na Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin na Munyandekwe Fidèle bavuga ko bari abanyamuryango ba Koperative y'Ubuhinzi n'Ubworozi bw'Amatungo Magufi, CAEPBK, yashinzwe mu 1988 igizwe n'abanyamuryango 72.

    Nyuma y'uko ihawe ubuzima gatozi mu 1991, yarakoze igira umutungo urimo ubutaka n'amafaranga kuri konti. Mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi n'umwaka wakurikiyeho ukarangwa n'umutekano muke mu gihugu, byatumye imikorere ya CAEPBK isa n'ihagaze kuko bamwe mu bayigize bari barahungiye ishyanga.

    Mu 1996 ni bwo abari hanze bahungutse basanga umutungo wa CAEPBK warigabijwe n'abantu 36 bonyine, babangira kugaruka nk'abanyamuryango ndetse babwirwa ko koperative itakibaho, ko ahubwo ikiriho ari ishyirahamwe batangije.

    Ibisobanuro byatanzwe mu mabaruwa n'inyandiko zashyikirijwe inzego zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, byerekana ko abantu 36 bayobowe na Nizeyimana Grègoire, Bwiyake Boniface na Nzabarinda Anastase, ari bo bikubiye ubutaka bwa CAEPBK bungana na hegitari 72 bwabarirwaga agaciro ka 337.500.000 Frw mu 2012, banabikuza 565.000 Frw kuri konti no 209 ya Koperative iri muri Banki y'Abaturage y'u Rwanda.

    Uruhande rwa Rwangano Félicien rusaba kurenganurwa rwasabye urwa Nizeyimana Grègoire rufite umutungo wa CAEPBK kubemera nk'abanyamuryango kandi bakagira uburenganzira ku mutungo nk'uko byahoze, babwirwa ko iyo Koperative itakibaho bityo ko nta mutungo yaba ifite.

    -  Ikibazo cyajyanywe mu nzego z'ubuyobozi ntizagikemura

    Uruhande rw'abavuga ko barenganywa rumaze kubona kwihuza bidashobotse, rwahisemo kugana iy'ubuyobozi. Mu bihe bitandukanye ikibazo cyajyanywe ku rwego rwa komini, ku rw'akarere, ku rw'umurenge, ku rwa sitasiyo ya polisi, ndetse no ku rw'Intara y'Amajyaruguru.

    Rwakomeje kubura gica bagana Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative ndetse n'abadepite bagize Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi.

    Rwangano Félicien na bagenzi be basaba gusubirana uburenganzira ku mutungo wa CAEPBK bavuga ko babanje kugeza ikibazo cyabo kuri Ntirenganya Ignace wayoboraga iyahoze ari Komini Kinigi ntiyagira icyo agikoraho. Nyuma ngo byaje kugaragara ko uwo muyobozi afite hegitari umunani ku butaka bwa Koperative, ibintu bakeka ko byaba ari byo byatumye aryumaho.

    Bamaze kubona ntacyo Komini ibafashije bitabaje Rucagu Boniface wari Guverineri w'iyahoze ari Intara ya Ruhengeri, yandikira umuyobozi w'akari Akarere ka Kinigi amusaba kubakemurira ikibazo.

    Mberabagabo Richard wari Umuyobozi wa Kinigi yahuje impande zombi yanzura ko abahejwe muri CAEPBK basubizwamo nta mananiza, buri ruhande rukagaragaza ibyo ruzi ku mutungo wayo, amavugurura yabayeho yose agateshwa agaciro kandi ibitumvikanyweho bigakemurwa hifashishijwe amategeko shingiro ya koperative.

    Icyo gihe Rwangano Félicien yahise anagirwa umuyobozi w'iyo Koperative, ahabwa inshingano zo kuyishakira sitati.

    Ubwo ikibazo cyasaga n'ibikemutse, ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'akari Akarere ka Kinigi ryatambamiwe n'amavugurura mu miterere y'inzego z'ubutegetsi.

    Ruberwa Roger wari Umuyobozi w'Umurenge wa Kinigi ni we wagombaga kuyishyira mu bikorwa kuko Komini yari itakiriho, ariko abahagarariwe na Nizeyimana Grègoire bavuga ko ibikorwa bya CAEPBK byeguriwe iyari Komini Kinigi, kandi ko iyo Koperative itakibaho.

    Ruberwa yanzuye ko abarega bajya gushaka ibyemezo by'uko Koperative igihari kandi bakagana inzego zibishinzwe akaba ari zo zikemura ikibazo cyabo.

    Abarega bahisemo kugeza ikibazo cyabo kuri Karabayinga Pierre Céléstin wayoboraga Akarere ka Musanze, na we ntiyabasha kuruca ahubwo ngo baza kumenya ko na we afite umugabane wa hegitari icumi kuri bwa butaka bwa CAEPBK.

    Icyakurikiyeho kwabaye ukugana urwego rwa polisi, ikirego kigejejwe kuri sitasiyo ya Kinigi abayobozi batatu b'abaregwa bafungwa iminsi mike, bishyura 48.400 Frw kuri ya konti ya Koperative bararekurwa. Abo ku ruhande rwa Rwangano Félicien babajije impamvu abaregwa barekuwe ikibazo kidakemutse, basubizwa ko dosiye igikomeje kandi umwanzuro uzafatwa n'urukiko.

    Ikibazo cyahise gishyikirizwa Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze mu Ukwakira 2011, ihuza impande zombi yemeza ko igiye gufata umwanzuro bidatinze ariko kugeza ubu nturatangazwa.

    Byarazamutse bigezwa ku Rwego rw'Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), rwohereza intumwa zari ziyobowe na Hamisi ngo zijye gukemura ikibazo. Zarahageze zihuza abanyamuryango ba CAEPBK bari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge n'intumwa y'akarere ariko umwanzuro warategerejwe amaso ahera mu kirere.

    Ikibazo cyajyanywe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Muhoza, rumaze kumva impande zombi rwanzura ko CAEPBK yatakaje ubuzima gatozi bitewe n'uko amategeko shingiro yayo atahujwe n'itegeko ryo mu 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n'imikorere y'amakoperative mu Rwanda. Icyakora rwanavuze ko kuba itakiriho bitabuza kuba umutungo wayo waba ugihari.

    Mu 2012 ikibazo cyagejejwe kuri Komisiyo y'Abadepite ishinzwe Ubukungu n'Ubucuruzi, basura CAEPBK bari kumwe n'intumwa z'akarere n'umurenge, bizeza ko ikemurwa ryacyo ariko nta cyakozwe.

    Nyuma y'imyaka ine ntakirakorwa, mu 2016 abavuga ko barengana bongeye kwandikira Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi basaba itabwa muri yombi ry'ababaheje ku mutungo wa CAEPBK, biba iby'ubusa.

    -  Ibaruwa ku Mukuru w'Igihugu

    Babonye bakomeje gusiragira mu nzego ntacyo bitanga, bafashe umwanzuro ku wa 6 Ukuboza 2016 bandikira Perezida wa Repubulika, bamusaba kubarenganura.

    Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin, na Munyandekwe Fidèle basobanura imiterere y'ikibazo, inzego cyagejweho n'uko byagenze.

    Ku wa 19 Gashyantare 2021, urwo ruhande rwongeye kwandikira Umukuru w'Igihugu rumwibutsa ibaruwa yo mu 2016, rugaragaza ko rutewe impungenge n'uko ibikorwa byo kwagura Pariki y'Ibirunga bizagera ku butaka bwa CAEPBK, bityo ingurane yabwo ikaba ishobora kuzahabwa 'ababwibarujeho atari ba nyirabwo'.

    Iyo baruwa ikomeza igira iti 'Kubera ko dufite impungenge z'uko ababohoje umutungo wa CAEPBK bashobora kwegukana ingurane z'iyo sambu mu gihe haba hatabonetse umwanzuro wihuse ku karengane twabagejejeho; tubandikiye iyi baruwa kugira ngo twibutse ikibazo twabashyikirije.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koperative-caepbk-yatakambiye-perezida-kagame-nyuma-y-imyaka-25-abayigize

  • Amavubi yiyongereye amahirwe yo kubona itike ya AFCON 2022 nyuma yo gutsinda Mozambike #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wa 5 wo mu itsinda F wabereye kuri Stade ya Kigali,Amavubi yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri iki gikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Mozambike yari ifite amanota 4 bakayijya imbere n'amanota 5.

    Mashami Vincent yakinnye uyu mukino abura bamwe mu bakinnyi be barimo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin yahamagaye ariko ntibaboneke kuko amakipe yabo yabimanye bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ziri mu bihugu bakinamo.

    Aba biyongereyeho abanyezamu Kimenyi Yves wagize imvune mu cyumweru cya mbere cy'imyitozo na Kwizera Olivier wahagaritswe kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN 2020.Hari kandi na Hakizimana Muhadjiri basanze yaranduye icyorezo cya COVID-19.

    Amavubi yatangiye akina neza ahererekanya gusa Mozambique ku munota wa 3 niyo yabonye amahirwe ya mbere nyuma y'uko Jose Miquissone yinjiranye ubwugarizi bw'u Rwanda ariko bakabyitwaramo neza.

    Umupira wamaze igihe ukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi ubona nta mahirwe arema.

    Ku munota wa 17 Mutsinzi Ange Jimmy yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 33 ariko umunyezamu Julio Pedro awohereza muri koruneri.

    Amavubi yongeye gusatira ku munota wa 35, Haruna bamucomekeye umupira ariko ubwugarizi burawumutanga ariko yongera kuwufata ahindura imbere y'izamu Yannick awuteye umunyezamu arawufata.

    Omborenga Fitina ku munota wa 41 yahinduye umupira imbere y'izamu maze ubwugarizi buwohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Lague Byiringiro na Niyonzima Olivier Seif binjiye basimbura Manzi Thierry na Rubanguka Steve.

    Ku munota wa 47 Kagere yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 52, Ange yahaye umupira Haruna maze areba uko umunyezamu ahagaze ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.

    Ku munota wa 56 Karere yahinduye umupira imbere y'izamu Lague ashyiraho umutwe umupira uca hanze gato yaryo.

    Byiringiro Lague yatsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 69 nyuma y'aho Meddie Kagere yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ajijisha ba myugariro ba Mozambique, areba Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' amuha umupira, na we ahita awuhereza Byiringiro Lague wawuhagaritse mbere yo gutera ishoti rigana mu nshundura.

    Mu minota ya nyuma Mozambique yasatiriye cyane u Rwanda ishaka kwishyura igitego ariko umunyezamu Emery Mvuyekure akuramo imipira ibiri ikomeye ya Gildo Lourenco. Umukino warangiye ku ntsinzi y'Amavubi y'igitego 1-0.

    Amavubi arasabwa kuzatsindira Cameroun iwayo mu mukino wa nyuma uzaba ku wa 30 Werurwe 2021 bikaba byashobora kubaha itike ya AFCON 2022 cyane ko yahita agira amanota 8.

    Cap-Vert inganya amanota ane na Mozambique, izakira Cameroun ku wa Gatanu mbere yo kwakirwa na Mozambique ku wa 30 Werurwe.

    Cameroun yamaze kwizera kubona itike kuko iyoboye itsinda F n'amanota 10, ni yo izakira CAN 2021 mu ntangiriro z'umwaka wa 2022.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yiyongereye-amahirwe-yo-kubona-itike-ya-afcon-2021-nyuma-yo-gutsinda

  • Zambia: Umugabo yiyemeye avuga ko akora ibitangaza akazuka maze bamuhamba ari muzima, ibyo kuzuka kwe barabiheba #rwanda #RwOT

    Umuvuzi gakondo w’imyaka 22, James Sakala akaba n’umwe mu bagize Itorero rya Siyoni mu karere ka Chadiza muri Zambia, yahambwe ari muzima bimuviramo urupfu nyuma y’aho yabwiraga abantu ko afite imbaraga zo kuba yazuka ubuzima bugakomeza.

    Komiseri wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Geza Lungu, avuga ko James Sakala wo mu Mudugudu wa Mpeta mu gace ka Chief Maguya yashyinguwe ari muzima na bagenzi be b’itorero.

    Lungu yabwiye Breeze FM News ko ibi byabaye ku cyumweru ubwo Sakala bivugwa ko yagiye gutanga imiti gakondo mu rusengero rwa Siyoni agiye gukiza abantu nk’uko asanzwe abikora.

    Bivugwa ko Sakala akigera mu rusengero, yagiye mu mwuka, maze abwira abayoboke ba Kiliziya gucukura imva nini kugira ngo ahambwe kugira ngo yerekane uburyo imbaraga ze zo kuva mu mva zikora, imyitozo yizera ko akora kenshi akazuka. Komiseri wa Polosi, yasobanuye ko bamwe mu bayoboke b’iryo torero babyanze ariko ko Sakala akajya kwicukurira imva ya metero 2.

    Nyuma y’iki gikorwa cyo kwicukurira imva, Sakala ku bushake yasimbukiye mu mva akomeza gusaba abantu kurenza ho itaka, abayoboke bakomeza kwaga, gusa umwe yavuyemo arenzaho itaka n’abandi barabikora, barangije gusibanganya neza baririmbye indirimbo z’agakiza bategereje ko babona ko Sakala azuka ariko biba iby’ubusa.

    Source: Zambiannews

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Zambia-Umugabo-yiyemeye-avuga-ko-akora-ibitangaza-akazuka-maze-bamuhamba-ari.html

  • Abanyamakuru bazibye icyuho cy'abafana bacinya akadiho bishimira intsinzi y' #Amavubi kuri stade (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 nibwo ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yakinnye umukino n'ikipe y'igihugu ya Mozambique, umukino waje kurangira ari igitego kimwe cy'Amavubi ku busa bwa Mozambique. Nkuko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abitegeka nta mufana wari uri muri stade régional i Nyamirambo aho umukino wabereye uretse abanyamakuru b'imikino ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'imyidagaduro.
    Twifuje kubakusanyiriza amwe mu mafoto n'amashusho ya nyuma yuko umukino urangiye ku ntsinzi y'Amavubi kugirango mwirebere ukuntu abanyamakuru bishimiye intsinzi y'Amavubi ndetse bakanaziba icyuho cy'abafana batari bari muri stade.

    Lucky na Axel Rugangura bishimira intsinzi y'Amavubi

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-bazibye-icyuho-cyabafana-bacinya-akadiho-bishimira-intsinzi-y-amavubi-kuri-stade-video/

  • Mashami Vincent yabatijwe amazina y'abatoza b'i Burayi nyuma yo gutsinda Mozambique – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi nibwo ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yakinnye n'ikipe ya Mozambique, umukino ukaba warangiye ari igitego kimwe cy'Amavubi ku busa bwa Mozambique. Ni mu mukino wabereye kuri stade régional ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ukimara kurangira abantu benshi bagize byinshi batangaza gusa byibanda cyane ku kwishimira Amavubi arimo gutera intambwe iyaganisha muri CAN 2022 izaba muri Mutarama 2022 ikabera muri Cameroon.


    Bamwe mu bakoresha Twitter batangiye kwita Umutoza Mashami Vincent, utoza Amavubi, amazina atandukanye bamusanisha n'abatoza b'i Burayi bakurikije uko abakinnyi be bitwaye mu mukino.

    Mashami Vincent ubwo yageraga kuri stade ya Kigali

    Dore ibyo bamwe batangaje:

    Umuvandimwe aranyishe ati ubu umutoza w'amavubi yitwa : Mashami Joachim Löw Vincent 😂😂.

    Sinzi nimba nawe nyuma y'itsinzi hari izina utekereza rindi waha wamateka.

    — @Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) March 24, 2021

    Aracyari wamateka kuko ukuntu yinjiye mu mukino aracyari Mashami Vincent rwose cyakora napfa kumuha 👇👇👇

    Mashami Diego Simeone Vincent 😂😂😂

    — Umusore wirwanyeho💪 (@umusore_witunze) March 24, 2021

    mashami pep

    — Kayitare Audax (@KayitareAudax) March 24, 2021

    MASHAMI WAMATEKA EL VINCENT- Bill Cowher 😁

    — Uwase Ndoli (@uwase_bora) March 24, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mashami-vincent-yabatijwe-amazina-yabatoza-bi-burayi-nyuma-yo-gutsinda-mozambique/

  • Akari ku mutima wa Gaju Evelyne wabaye Miss C… – #rwanda #RwOT

    Gaju Evelyne ni umwe mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2021, babashije kwegukana rimwe mu makamba yatangiwe muri iri rushanwa. Ni ku nshuro ya kabiri yari yitabiriye Miss Rwanda, dore ko yayiherukagamo mu 2020, aho yagarukiye mu cyiciro cya ‘Pre-Selection’.

    Muri Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, abasha kwegukana ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] anahembwa miliyoni 1,800,000 Frw yatanzwe na PetersBakers nimero ya mbere mu gihugu mu gukora cake z’agatangaza.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Gaju Evelyne yavuze ko yatunguwe kwambikwa iri kamba, kuko atari mu bakobwa 10 bagombaga kuvamo Nyampinga w'u Rwanda 2021 [Yabaye Ingabire Grace]. Yavuze ariko ko ashima abakobwa bagenzi be 19 bashimye uburyo yababaniye neza, banamwambika ikamba mu rwego rwo kumushimira.  Ati:

    Narishimye cyane! Ntabwo nari mbizi. Cyane ko numvaga ko amakamba yose azahabwa abageze mu 10 ba mbere. Hanyuma ntangazwa n'uko ari njye wa mbere bahamagaye kandi ntabonetse muri abo 10. Gusa icyo nzi cyo ni uko ririya kamba ritangwa n'abakobwa twari turi kumwe mu mwiherero. Ndanabashimira kuko bangiriye icyizere n'abanyarwanda bose banshyigikiye. Narishimye rero cyane. Kubona nanjye narahamagawe mu batahanye amakamba.

    Uyu mukobwa avuga ko yiteguye urugendo rwe na PetersBakers mu gihe cy'umwaka umwe, kandi ko azakora ibishoboka mu kumenyekanisha iki kigo. Gavu Evelyne avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze, ibitangazamakuru n'ibindi amenyekanisha Cake n'ibindi bikorwa na PetersBakers.

    Uyu mukobwa avuga ko asanzwe atazi gukora 'Cake', bityo ko mu gihe azamara akorana na PetersBakers yiteze ko hari ubumenyi azahungukira mu bijyanye no gukora buri kimwe gifite aho gihuriye n'imigati.

    Ati 'Ntabwo nari nsanzwe mbizi ariko mboneyeho ngiye kubyiga (Kwiga gukora cake).' Yavuze ko muri Mata 2021 azizihiza isabukuru y'amavuko, kandi ko azifashisha umutsima wa PetersBakers.

    Mugwaneza Jean Pierre nyiri PetersBakers hamwe na Gavu Evelyne wegukanye ikamba rya Miss Congeniality 

    Gavu avuga ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri yamaze mu mwiherero yize byinshi birimo amasomo y'ubuzima, umuco n'andi afasha mu buzima bwa buri munsi. Avuga kandi ko wamusigiye kunguka inshuti.

    Mbere y'uko irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rirangira, Jean Pierre Mugwaneza washinze PetersBakers kompanyi ikora amakeke (Cakes), yasuye abakobwa bahataniraga ikamba abaganiriza ku ibanga ryo gutangiza ubushabitsi no kuvamo rwiyemezamirimo mwiza anabashishikariza kubanza kwiyumvamo icyo bashaka gukora.

    Petersbakers ni izina rimaze kwamamara cyane hano mu Rwanda mu bijyanye no gukora cake z'umwihariko ziryoheye ijisho ndetse zifite icyanga. Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n'ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza.

    Afite uburambe mu kuzikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n'igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by’umwihariko, muri Kaminuza yize ‘Food Production’.

    PetersBakers bamaze gukorera abantu benshi cake z'amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y'umuntu, izo bakora mu ishusho y'imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y’amavuko, izo bakorera abafite ubukwe n'izindi zinyuranye.

    Mu bantu bazwi bakorewe cake na Petersbakers harimo Knowless Butera, Uncle Austin, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Lucky Nzeyimana, Usanase Bahavu Jeannette (Diane), Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, Tonzi, Alain Numa, Alex Muyoboke, Papi Clever n'abandi.

    Mu bigo bikomeye mu Rwanda biherutse gukorerwa cake na Petersbakers twavugamo MTN Rwanda, RBA, InyaRwanda.com, iTel Mobile. Bakoreye cake kandi Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, n’abandi.

    TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe ‘Cake’ na Petersbakers imaze kuba ubukombe

    Mu mins ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu mudugudu w’Urubyiruko. Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy’iyi kompanyi giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

    Ukeneye gukoresha cake wabagana bakwakirana yombi kuko kuri bo umukiriya ni umwami. Si cake gusa wasanga muri iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko banafite imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y’ibyo kurya ushaka kandi ku giciro utasanga ahandi. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

    Akarusho muri iyi minsi bari no gutanga serivisi yo kwigisha no guhugura abantu bose babyifuza, uko bakora cake zigezweho. Iyi gahunda iba mu mezi atatu, umuntu akishyura mu buryo bumworoheye igiciro cyashyizweho. Ukeneye kubagana wabavugisha kuri izi nimero za telefone zikurikira; Kigali: 0786048392, Rubavu: 0789944444.

    Inkuru bijyanye: PetersBakers yabwiye abazavamo Miss Rwanda uko yatangije Miliyoni 3 Frw akagera kuri Miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe

    Gaju Evelyne wari ufite nimero 05 mu irushanwa yavuze ko yatunguwe kwambikwa ikamba rya Miss Congeniality kuko atari mu bakobwa 10 bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Gaju yatangaje ko azifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibindi mu kumenyekanisha PetersBakers, kandi ko azaniyungura ubumenyi mu gukora Cake za gisirimu

    Gaju yavuze ko umutima we unezerewe kuba ari mu bakobwa batahanye amakamba muri Miss Rwanda 2021

    Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yanyuzwe cyane na cake yakorewe na PetersBakers

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104240/akari-ku-mutima-wa-gaju-evelyne-wabaye-miss-congeniality-agahembwa-na-petersbakers-nimero–104240.html

  • Gushimwa birakwiye n’ubwo bakumbuwe bahari! U… – #rwanda #RwOT

    Young Grace yinjiye neza muri muzika mu 2011 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, gusa yari yarabitangiye akiri ku ntebe y’ishuri. Bafashije benshi kurota gukora iyi njyana ndetse na n’ubu baracyafatwa nk’inkomarume kandi bakwiriye kubyubahirwa n’ubwo bagihari ariko intege zigenda zikendera.

    Inkuru wasoma ku buzima bwa Young Grace

    Marie Grace Abayizera wamamaye nka Young Grace yinjiye muri muzika akiga mu mashuri yisumbuye hari mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere. Byari ibihe byiza kuri Hip Hop none ubu abona iyo njyana iri kugenda isubira inyuma.

    Imyaka 10 irashije uyu mubyeyi akora Hiphop. Mu bihe bye yahoze ahanganye na Oda Paccy ariko ubu asa nk'aho ari we gusa ukiririmba muri iyo njyana. Afite album ebyiri akaba ari gukora ku ya gatatu. Mu kiganiro ‘The Fact Show’ gica kuri Fine Fm 93.1, yavuze ko imyaka yose amaze yungutse byinshi. 

    Ati: “Ímpinduka zabayeho ni uko Hip Hop itari gukora cyane nka mbere''. Icyakora yirinze kuvugira abahanzi bagenzi be avuga ko inshingano rimwe na rimwe ziba nyinshi. We ahugiye ku bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mwana we, gutegura album ya gatatu izaba iriho indirimbo 10 muri zo umunani ni Hiphop. 

    Ibintu avuga ko yungukiye muri muzika harimo izina, amahirwe atandukanye, amafaranga n'inshuti. Young Grace iyo muganiriye akubwira ko iyo arebye abona HipHop yaracitse intege bitandukanye no mu myaka yabo ubwo bari mu bihe byiza kandi bakunzwe. 

    Odda Paccy

    Yinjiye mu muziki mu muziki mu 2009 ahita asohora indirimbo ye ya mbere ”Ese Nzapfa”. Umuraperikazi ufatwa nk'impirimbanyi muri uyu muziki mu cyiciro cy'abakobwa, Oda Paccy ahamya ko kugira abantu babaye nk'abavandimwe kuri we ari kimwe mu butunzi bukomeye yasaruye mu muziki.

    Ati, 'Muri uyu muziki nahuriyemo n'abantu bambera nk'abavandimwe bambera inshuti zikomeye mpamya ko ari bwo butunzi bukomeye kugeza ubu maze gukura mu muziki. Umwaka wa 2011 navuga ko ari bwo nabonye ko byose bishoboka, ni wo mwaka nahuriyemo n'ibibazo byinshi ariko kubera imbaraga z'abantu nari mfite iruhande rwanjye bamfata ukuboko bongera kumbyutsa muri uyu muziki'.

    Oda Paccy akwiriye ubufasha akagaruka mu muziki kuko yerekanye ko yawugeza kure

    Nyuma yo kubyara yumvaga azinutswe umuziki burundu ndetse yaramaze no kuvanamo akarenge ariko umwe mu bavandimwe be amusubizamo imbaraga. Mu buzima habaho ibihe byiza n’ibibi, ndetse hari abavuga ko ari gatebe gatoki. amaze igihe kitari gito atumvikana muri muzika ahubwo yakunze kumvikana mu rubanza aregwamo ubwambuzi ku buryo abakunda umuziki we bamukumbuye. 

    Oda Paccy akunda Eminem ku buryo inzozi yarose akiri muto kugeza yamamaye ari ugukorana indirimbo na Eminem. Ntawiheba ritararenga, kandi igihe cyose umuntu agihumeka biba bishoboka kugera ku byo yifuza n’ibyo arota byose. Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w'abana babiri, akaba agifite nyina umubyara gusa. Ubu Paccy ni umukobwa ariko w’umubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa yabyaranye na Producer Lick Lick.

    Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z'icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose. Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y'ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n'abakuru. 

    Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane. Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane akinjira mu muziki 2009 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ese Nzapfa' iyi ikaba ariyo yatumye benshi tumenya uyu muhanzikazi ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri HipHop y'abanyarwandakazi

    Oda Paccy yahirimbaniye HipHop amurikira abakobwa 

    Uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 nibwo yegukanye igihembo mu 'Ijoro ry'Urukundo Awards' igihembo yahawe nk'umuraperikazi mwiza mu Rwanda, usibye icyo gihembo ariko Paccy yanegukanye Diva Awards mu mwaka wa 2013 ari na byo bihembo bibiri yegukanye kuva yakwinjira muri muzika. Oda Paccy na Young Grace kuri ubu bakwiriye ikuzo ryo kuba barabimburiye abanyarwandakazi muri HipHop.

    Inkuru wasoma kuri Oda Paccy

    Reba hano indirimbo ya Young Grace

    “>

    Reba hano indirimbo iheruka ya Oda Paccy 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104233/gushimwa-birakwiye-nubwo-bakumbuwe-bahari-uruhare-rwa-young-grace-na-oda-paccy-babimburiye-104233.html