Category: Uncategorized

  • Imirimo yo kubaka Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo –

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021.

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere ndetse iyi sitasiyo ikazafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye.

    Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, Martin Mutsindashyaka, yavuze ko iyi sitasiyo yuzuye izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

    Mutsindashyaka yakomeje avuga ko iyi sitasiyo kandi izafasha inganda nyinshi ziri kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.

    Mutsindashyaka yavuze ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi.

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi

  • Covid-19: Nyanza yakajije ingamba, abarenze ku mabwiriza bamaze gucibwa miliyoni 52 Frw –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo bitewe n’umubare munini w’abaturagaramo bakomeje kwandura Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera cyane, bashakishije ikibitera kugira ngo gikumirwe.

    Ati “Ikibitera ni uko hari abantu bagiye bandura ugasanga ntabwo bagumye mu rugo uko bikwiye bigatuma banduza n’abandi, bigaragra ko ubwandu bugenda buzamuka. Hari n’abari batabizi bagapimwa byarangiye bamaze kwanduza abandi.”

    Ikindi avuga cyabiteye ni abantu batakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uko bikwiye.

    Zimwe mu ngamba avuga bafashe hagamijwe kugabanya umubare w’abandura harimo gukurikirana abantu bose bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 bakaguma mu rugo kugeza igihe bavuriwe bagakira; gusaba abantu kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira icyo cyorezo no gukurikirana ko babyubahiriza.

    Ati “Abantu bakongera kumva ko niba harabayeho kudohoka atari umwanya wo kudohoka ahubwo bose bumvikane kandi bibukiranye uburyo bwo kwirinda icyorezo ndetse no gufasha abakurikiranirwa mu ngo kuhaguma.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe babonye umuntu wagaragayeho ubwandu asohotse mu rugo, bakwiye kwihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo akumirwe ataranduza abandi.

    Indi ngamba yafashwe ni ukugabanya umubare w’abantu bahirira abantu benshi nko mu isoko aho abacuruzi bazajya bakora icyari bari ku kigero cya 30% bagasimburana ku minsi itandukanye.

    Ati “Kwita cyane ku hantu hahurira abantu benshi, mu isoko turasaba ko batarenga 30% y’abagenewe kurikoreramo kugira ngo abantu babashe guhana intera neza.”

    Indi ngamba yakajijwe ni ugukora ubugenzuzi ku bafite amaduka n’ahandi hakorerwa ubucuruzi ko abantu binjira babanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

    Nyuma yo kwigisha hakurikiraho guhana

    Ntazinda avuga ko kimwe mu bituma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza gukwirakwira mu bantu ari uko hari abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukumira icyo cyorezo.

    Muri bo hari abatambara neza agapfukamunwa, abakora amateraniro atemewe, abajya gusengera mu ngo birunze hamwe, abafungura utubari mu ngo n’ahandi bwihishwa, abirengagiza guhana intera, abatubahiriza amasaha yaganywe yo gutahiraho n’abandi.

    Abo iyo bafashwe barigishwa bakarekurwa bagataha ariko hari n’abahabwa ibihano birimo gucibwa amande, kurazwa muri stade n’ibindi bitewe n’uburemere bw’ikosa.

    Imibare itangwa n’Akarere ka Nyanza yerekana ko abarenga ibihumbi birindwi ari bo bamaze guhanwa.

    Ntanzinda ati “Abantu tumaze guhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 basaga ibihumbi birindwi, naho amande baciwe aragera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 52 Frw.”

    Yibukije abaturage ko ikigambiriwe atari uguhana ahubwo ari ugukumira Covid-19 kandi ari indwara mbi yica, abasaba ubufatanye mu kuyirwanya.

    Abaturage bakangutse

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yo kubona bagumishijwe muri ‘guma mu karere’ byabakanguye biyemeza kurushaho kwirinda kugira ngo bayisohokemo amahoro.

    Shyirambere Gad ati “Ikintu twiyemeje ni ugukomeza kwirinda twubahiriza ingamba zashizweho muri aka karere kugira ngo ubutaha tuzabashe kuva muri guma mu karere.”

    Nyiraminani Saphia ukora ubucuruzi we avuga ko guma mu karere iri kubateza igihombo, bityo biyemeje kubahiriza ingamba zose zashyizweho.

    Ati “Abantu bamaze igihe barenga ku mabwiriza kuko nka hano mu isoko bari badusabye gukora turi 50% ariko abantu bakabirengaho. Isomo twaribonye ubu twiyemeje kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazarangira tugumishijwe mu rugo.”

    Abaturage bose bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kubahiriza amasaha yaganwe yo kuba abantu bose batashye.

    Inkuru wasoma: Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Mineduc iri kubaka ibikoni mu bigo by'amashuri bizatwara asaga miliyari 7Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoni biri kubakwa ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza bimwe mu bigo by'amashuri bitabonaga uko bitekera abana saa Sita. Bizuzura bitwaye 7 944 000 000 Frw.

    Ibi byatangwajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ku wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri wabereye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Twagirayezu yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gufasha ibigo kugira ngo bijye bibona aho bitegurira n'aho bigaburirira abana babyigamo, cyane ko byagaragaye ko kuri ubu abanyeshuri benshi bafatira ifunguro rya saa sita mu mashuri.

    Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri bibafasha cyane kuguma mu ishuri no gukurikira amasomo yabo neza, aboneraho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda bafasha ibigo by'amashuri kugira ngo bibone uko bigaburira abana.

    Ati 'Gahunda ihari ni uko buri mwana abona ifunguro ku ishuri. Icya kabiri, hafashwe gahunda y'uko abana bazajya barya ku ishuri uhereye ku ncuke ariko kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose, harasabwa ibikorwaremezo byinshi. Mwabonye ibirimo gukorwa nko kubaka ibikoni, gahunda y'ukuntu abantu bagura ibiryo n'uburyo ababyeyi bakwiye kujya babifashamo abana.'

    Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abana gushobora kuguma mu ishuri no kubona intugamubiri zihagije kugira ngo bakure neza.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko kuba abana barira mu mashuri ari ikibazo.

    Ati 'Nibyo abana baracyarara mu mashuri kubera ibibazo by'ahantu ho gufatira amafunguro, kuba rero Leta iri kubaka ibikoni ni byiza kuko tugiye kujya tubona ahantu heza ho gutekera no kugaburira abana.'

    Ubusanzwe Leta y'u Rwanda yishyurira buri munyeshuri 56 Frw kugira ngo abashe kurya ku ishuri saa sita, urundi ruhare rugatangwa n'ibigo bigamo n'ababyeyi b'abana, uretse ko benshi batari babyumva neza.

    Biteganyijwe ko abana b'incuke n'abo mu mashuri abanza bo mu Rwanda bazatangira gahunda yo kujya barya ku bigo bigamo nyuma y'uko ibi bikoni bisaga ibigumbi 2 000 bizaba bimaze kuzura.

    Ibi bikoni byubatswe mu mashuri mashya yose ari kubakwa cyangwa amaze igihe gito yubatswe, byubatswe kandi mu mashuri atanga uburezi bw'imyaka 12, amashuri afitanye imikoranire na Leta ku bw'amasezerano ndetse n'amashuri yandi byagaragaye ko akeneye ibi bikorwaremezo.

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yitezweho kuzamura umusaruro w’abanyeshuri

    Mu bigo byinshi by’amashuri, hari kubakwamo ibikoni bizajya bitekerwamo ifunguro ry’abanyeshuri

    Mu ishuri rya GS Kayanga ryo mu karere ka Gasabo, igikoni MINEDUC iri kubakamo kigiye kuzura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yemeza ko ibikoni biri kubakwa nibyuzura, bizatuma umusaruro w’abanyeshuri uzamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-iri-kubaka-ibikoni-mu-bigo-by-amashuri-bizatwara-asaga-miliyari-7frw

  • AMAFOTO : Min. Gatabazi mu muhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye kuri Stade ya Rusizi mu Karere ka Rusizi, witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Inyumwa ya Papa Francis uherutse guha kugira Musenyeri Padiri Sinayobye.

    Cyanitabiriwe kandi n’Abepisikopi bose ba Diyoseze Gatulika zose zo mu Rwanda barimo na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda ndetse n’Abepisikopi bari mu kiruhuko.

    Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Butare akaba ari na we muyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Min-Gatabazi-mu-muhango-wo-kwimika-Musenyeri-mushya-wa-Diyoseze-ya-Cyangugu

  • Ntibisanzwe:ku myaka 19 umutwe we upima ibiro ijana|aterurwa n'abantu bane|umuryango wose ugiye gushira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyiraminani Devotha ni umukobwa w'imyaka 19 y'amavuko ufite uburwayi budasanzwe aho bivugwa n'ababyeyi be ko umutwe we ushobora kuba upima ibiro 100 dore ko aterurwa n'abantu batatu.

    Ubwo Afrimax Tv yasuraga uyu muryango  batuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara.Ni umuryango ukennye hakiyongeraho ibibazo by'abana babo bafite uburwayi bukomeye.Aba babyeyi batangaje ko uyu Devotha yavutse afite umutwe usanzwe ariko yagera mu mezi atatu agatangira kugira ibiro byinshi ,aho yapimaga ibiro 10.Uburwayi bwarakomeje ndetse zimwe mu ngingo ze ziba pararize ,aho atashoboraga kwihindukiza.Ababyeyi be bavuga ko bamuvuje ,ubushobozi bukabashirana gusa ngo n'ubu aracyavuzwa.Bavuga ko uyu mukobwa kumuterura aho aryamye bisaba abantu batatu kubera ubunini bw'umutwe we.

    Si iki kibazo cyonyine uyu muryango ufite kuko bafite undi musore ufite uburwayi bwo mu mutwe,aho bavuga ko arya cyane ndetse kubona ibimuhagije bibagora.Bavuga ko abandi bana babo bubatse na bo batameze neza harimo abafite nabo uburwayi mbese umuryango wose urimo ubu burwayi bukomeye kandi budasobanutse.Basoza basaba ubufasha burimo kubona ibyo kurya,imyambaro ndetse no kubona ubushobozi bwo kuvuza aba bana babo.

    Batanze numero ya telefone, uwashaka kubaha ubufasha yakoresha:+250786163256

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweku-myaka-19-umutwe-we-upima-ibiro-ijanaaterurwa-nabantu-baneumuryango-wose-ugiye-gushira/

  • Muhanga : Mayor yavuze ko imibiri yabonetse kuri ADEPR-Gahogo ntaho ihuriye n’abahiciwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru batangira igikorwa cyo gushakisha imibiri, bamaze kubona umubiri w’umuntu umwe bigaragara ko ateranye n’indi y’abantu benshi yangiritse cyane.

    Kayitare avuga ko imbiri 9 iteranye n’indi minshi bigoranye kumenya umubare bitewe n’uko yangiritse, ikaba yarabonetse kuva ku ikubitiro hariya ku Rusengero hamenyekana ko hiciwe abantu, ari ikimenyetso ko hiciwe Abatutsi benshi.

    Yasabye abafite amakuru y’aho indi mibiri iri kuyatanga kuko ifite ahandi yajyanywe, nay o ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro.
    Ati 'Twabonye imibiri y’abantu ituzuye, abaturage bafite amakuru bayaduhe.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko abiciwe i Gahogo ku Rusengero babanje kuvanwamo imyambaro bambikwa ubusa.

    Ati 'Umubare twatekerezaga si wo twabonye, gusa dutegereje imyanzuro y’inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo kindi.'

    Kayitare avuga ko amakuru nagaragaza ko aho Urusengero ruteretse ndetse n’aho inyubako z’abaturage ziri hari imibiri, hazasenywa hakazabukwa ikindi gihe imibiri ihari yashyinguwe.
    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko kuba n’iyi mibiri mikeya ibashije kuboneka ari intambwe bishimira kubera ko hashize imyaka 27 abantu bazi amakuru barayahishe.

    Rudasingwa yavuze ko amakuru bari bahawe bayakiriye, ariko bigaragara ko atuzuye.

    Yagize ati 'Tugiye gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo dukomeze dushakishe ahari imibiri tukanizera ko abayafite bayatanga.'

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu, Past Nimuragire Jean Marie Vianney avuga ko mu bintu byose biriho, nta cyarusha umuntu agaciro bityo ko bagize amahirwe bakabona imibiri mu nyubako ziri aha n’Urusengero rurimo zasenywa ariko imibiri igakurwamo.

    Ati 'Twahaye abaturage telefoni kugira ngo baduhe amakuru mu ibanga turategereje.'

    Ubwo twateguraga iyi Nkuru, inzego z’Akarere, abahagarariye IBUKA, n’Abayobozi b’Itorero ADEPR bahise bakora inama kugira ngo harebwe ikigiye gukurikiraho.

    Amakuru Umuseke ufite ni uko, abo muri ADEPR babonye imibiri 8 mbere bashatse kuyihisha baregwa mu Bugenzacyaha, ubu barekuwe by’agateganyo.

    Gusa umwe muri bo witwa Habimana Adrien yatorotse ubutabera, bamwe mu baturage bahamya ko ari we washatse gutanga amakuru bamwe mu bo bakorana baranga.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro, imibiri imaze kuboneka kizaba ku wa 02 Mata 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Mayor-yavuze-ko-imibiri-yabonetse-kuri-ADEPR-Gahogo-ntaho-ihuriye-n-abahiciwe

  • Clare Akamanzi yanenze ababona ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal nko gusesagura –

    Aya masezerano agamije kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kugira ngo abanyamahanga basure u Rwanda, kumenyekanisha isura nyayo y’igihugu ndetse na gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda.

    Kuva aya masezerano yasinywa, hari abatarayakiriye neza bavuga ko u Rwanda nk’igihugu gikennye kitakabaye gitanga amafaranga menshi mu masezerano nk’aya.

    Ku ikubitiro mu banenze aya masezerano barimo Abadepite b’u Buholandi ndetse n’ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko u Rwanda rwahawe miliyoni “62£ yavuye mu misoro y’Abongereza, rugahamo Arsenal FC miliyoni 30£ kandi ari igihugu gikennye”, nubwo byamaganiwe kure n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID.

    Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yatambutse mu kinyamakuru The Independent ku wa 24 Werurwe, yagaragaje ko ubukerarugendo ari rumwe mu rwego rwinjiriza igihugu amafaranga menshi.

    Yavuze ko nko mu 2019 urahare rw’amafaranga yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo ku musaruro mbumbe w’igihugu rwanganaga na 10,3% kandi ko bwatanze akazi ku bantu ibihumbi 160.

    Yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo, u Rwanda rurikesha ibyiza nyaburanga rufite, amahoro n’umutekano ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ba mukerarugendo byagiye bishyirwaho.

    Yavuze ko mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo ndetse no guhindura imyumvire itariyo bamwe bafite k’u Rwanda bitewe n’amateka yarwo hakenewe gushorwa imari mu gukora imenyekanishabikorwa, anemeza ko ariyo mpamvu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal na Paris Saint Germain.

    Ati “Iyi niyo mpamvu ubufatanye bwacu n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingirakamaro, batuzanira amahirwe ntagereranywa yo kwerekana ibyiza by’igihugu cyacu, kuvuguruza ibitekerezo bitari byo no kwereka Isi ishusho y’ukuri y’u Rwanda, igihugu cy’icyizere, ubwiza buhambaye ndetse n’amahirwe atabarika. “

    Ntiyemeranya n’abanenga ubu bufatanye

    Clare Akamanzi yavuze ko atameranya n’abanenga iri shoramari ahanini bashingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu kikiri mu nzira y’iterambere kitakabaye gishora amafaranga mu bikorwa nk’ibi.

    Ati “Abashaka kujora ikoreshwa ry’inkunga z’amahanga rimwe na rimwe bafata ubu bwoko bw’ishoramari mu ishusho ya kera bishyizemo ko Guverinoma z’ibihugu bya Afurika zisesagura. Ibi ntaho bihuriye n’ukuri.”

    “Iyo bikozwe neza, inkunga ziha ibihugu bizakira ubushobozi bwo gukora ishoramari ribyara inyungu zigera ku mu baturage bacu. U Rwanda n’ibindi bihugu nk’icyacu barajwe ishinga no kuba ubukungu bwacu bwakwigenga bukava ku gushingira ku bufasha bw’amahanga, ndetse mu gukoresha amafaranga ibi tubitekerezaho.”

    Yongeyeho ati “Gushora imari mu bukerarugendo ni bumwe mu buryo bwizewe bwo gukurura ishoramari, no kwagura ubukungu mu buryo burambye, hibandwa ku nyungu z’abaturage bacu”.

    Yavuze ko gukorana na Arsenal byatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana. Ati “Umupira wa Arsenal uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kaboko ku munsi ubonwa na miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi ndetse n’ibikorwa by’imenyekanishabikorwa biba ku bufatanye n’aya makipe abiri, uhereye ku ngendo z’abakinnyi zigamije kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa n’umuco by’igihugu, mu buryo buhoraho bigera ku barenga miliyoni.”

    Inyungu z’amasezerano ya Arsenal na PSG

    Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, muri iyi nkuru yakomeje agaragaza ko kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na Arsenal na Paris Saint Germain, hari byinshi rwungukiyemo cyane cyane ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha igihugu mu mahanga.

    Ati “Nk’urugero, inkuru zirenga 1000 zaranditswe ku bijyanye no gutangiza ubufatanye bwacu na Arsenal. Uruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda narwo rwatumye hakorwa inkuru zibarirwa mu 100, zereka ababarirwa muri miliyoni 3,5 amateka y’igihugu, umuco ndetse n’ubukerarugendo.”

    “Ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uko yakiriye kubona ingagi zo mu misozi ndetse no guhura n’abana b’Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru byageze ku bandi bantu binyongera miliyoni 4.1. Ibi bikorwa byongereye imbaraga ibyo dukora ndetse n’inyungu yaturutse muri uku kumenyekanisha ibintu binyuze mu itangazamakuru yarenze ishoramari u Rwanda rwashyize muri ubu bufatanye.”

    Uretse kuba u Rwanda rwaramenyekanye kandi rukabikuramo amafaranga, Akamanzi yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain bwatumye n’umubare w’abasura u Rwanda wiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’inyungu ku bukerarugendo nabyo birigaragaza. Nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye na Arsenal, amafaranga ava mu bukerarugendo yiyongereyeho 17%. By’umwihariko umusaruro wabyo wigaragaje mu Bwongereza ndetse no hirya no hino mu Burayi: ba mukerarugendo baturutse i Burayi biyongereyeho 22% mu mwaka wakurikiye itangizwa ry’ubufatanye.”

    “Uyu musaruro mwiza ufasha mu iterambere ry’ubukungu, ugatanga amafaranga ashorwa mu zindi nzego z’ibanze, bigakura mu bukene ababarirwa mu bihumbi ndetse bikongerera n’imbaraga abaturage.”

    Binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal, abakinnyi bayo basura u Rwanda bakarumenyekanisha. Aha David Luiz yasuhuzanyaga n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

    Binyuze muri ubu bufatanye David Luiz wa Arsenal yasuye u Rwanda asangiza abandi ibyiza yarubonyemo

  • Papa Francis yagabanyije imishahara y’aba-cardinal kubera Covid-19 –

    BBC yatangaje ko ubusanzwe aba-cardinal bakorera i Vatican n’ababa i Roma, bahembwa 5.900$, (miliyoni 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda) bagahabwa n’aho gutura. Ariko kubera ihungabana ry’ubukungu Vatican iri guhura naryo, bagiye kujya bakurwaho 10% ku mishahara yabo guhera muri Mata 2021.

    Abapadiri n’abandi bihayimana bo bazagabanyirizwa imishahara hagati ya 3% na 8%, ndetse iby’uko bari kuzongezwa byabaye bihagaritswe kugeza muri Werurwe 2023.

    Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe no gufunga inzu ndangamurage z’i Vatican na Bazilika ya St Peter, zasurwaga n’abatari bake, aho mu mwaka wa 2019 zasuwe na miliyoni esheshatu z’abantu ndetse zikinjiza akayabo.

    Ibaruwa yaturutse i Vatican yagize iti “Kugira ngo ubukungu bwa Vatican butazahungabana mu gihe kiri imbere, birasaba ko dufata ingamba ubu, muri izo ngamba kandi harimo n’izerekeye imishahara y’abakozi.”

    “Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko habaye ikibazo mu byerekeye ubuzima cyatejwe n’ikwirakwira rya Covid-19, yahagaritse aho leta ya Vatican yakuraga amafaranga.”

    Iyi baruwa yakomeje ivuga ko indi mpamvu y’uku gukata imishahara y’aba-cardinal ari ukugira ngo abalayiki bakora i Vatican badatakaza akazi kabo.

    Umuvugizi wa Leta ya Vatican yabwiye Reuters ko abalayiki bahakora barimo, abapolisi, abakora isuku, abazimya inkongi, n’abandi batazigera bagabanyirizwa imishahara kubera ko bamwe bafite imiryango kandi babaho ubuzima bubasaba gukoresha amafaranga menshi kuruta abihayimana.

    Inzobere mu by’ubukungu ikora i Vatican yatangaje ko kugira ngo ubukungu bwa Kiliziya Gatulika bugume ku murongo ikeneye gukoresha nibura miliyoni 47.2 z’amadolari.

    Biteganyijwe ko bazagira igihombo cya miliyoni 50 z’amayero uyu mwaka. Byitezwe kandi ko uyu mwaka amafaranga binjiza azagabunakaho 30% ugereranyije n’ayo binjije mu 2020.

    Amafaranga Kiliziya Gatulika yinjiza ava mu mitungo yayo, mu bikorwa yashoyemo imari, ndetse n’inkunga ihabwa.

    Papa Francis yagabanyije imishahara y’aba-Cardinal kugira ngo hatagira abakozi batakaza akazi kabo

    Mbere ya Covid-19, Bazilika ya St Peter yabaga ishagawe n’abantu

  • Mineduc iri kubaka ibikoni mu bigo by’amashuri bizatwara asaga miliyari 7Frw –

    Ibi bikoni biri kubakwa ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza bimwe mu bigo by’amashuri bitabonaga uko bitekera abana saa Sita. Bizuzura bitwaye 7 944 000 000 Frw.

    Ibi byatangwajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ku wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Twagirayezu yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gufasha ibigo kugira ngo bijye bibona aho bitegurira n’aho bigaburirira abana babyigamo, cyane ko byagaragaye ko kuri ubu abanyeshuri benshi bafatira ifunguro rya saa sita mu mashuri.

    Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri bibafasha cyane kuguma mu ishuri no gukurikira amasomo yabo neza, aboneraho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda bafasha ibigo by’amashuri kugira ngo bibone uko bigaburira abana.

    Ati “Gahunda ihari ni uko buri mwana abona ifunguro ku ishuri. Icya kabiri, hafashwe gahunda y’uko abana bazajya barya ku ishuri uhereye ku ncuke ariko kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose, harasabwa ibikorwaremezo byinshi. Mwabonye ibirimo gukorwa nko kubaka ibikoni, gahunda y’ukuntu abantu bagura ibiryo n’uburyo ababyeyi bakwiye kujya babifashamo abana.”

    Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abana gushobora kuguma mu ishuri no kubona intugamubiri zihagije kugira ngo bakure neza.

    Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko kuba abana barira mu mashuri ari ikibazo.

    Ati “Nibyo abana baracyarara mu mashuri kubera ibibazo by’ahantu ho gufatira amafunguro, kuba rero Leta iri kubaka ibikoni ni byiza kuko tugiye kujya tubona ahantu heza ho gutekera no kugaburira abana.”

    Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yishyurira buri munyeshuri 56 Frw kugira ngo abashe kurya ku ishuri saa sita, urundi ruhare rugatangwa n’ibigo bigamo n’ababyeyi b’abana, uretse ko benshi batari babyumva neza.

    Biteganyijwe ko abana b’incuke n’abo mu mashuri abanza bo mu Rwanda bazatangira gahunda yo kujya barya ku bigo bigamo nyuma y’uko ibi bikoni bisaga ibigumbi 2 000 bizaba bimaze kuzura.

    Ibi bikoni byubatswe mu mashuri mashya yose ari kubakwa cyangwa amaze igihe gito yubatswe, byubatswe kandi mu mashuri atanga uburezi bw’imyaka 12, amashuri afitanye imikoranire na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’amashuri yandi byagaragaye ko akeneye ibi bikorwaremezo.

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yitezweho kuzamura umusaruro w’abanyeshuri

    Mu bigo byinshi by’amashuri, hari kubakwamo ibikoni bizajya bitekerwamo ifunguro ry’abanyeshuri

    Mu ishuri rya GS Kayanga ryo mu karere ka Gasabo, igikoni MINEDUC iri kubakamo kigiye kuzura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yemeza ko ibikoni biri kubakwa nibyuzura, bizatuma umusaruro w’abanyeshuri uzamuka

  • Papa Francis yategetse ko imishahara ya ba Karidinali igabanywaho 10% #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Karidinali uba i Roma ahembwa ibihumbi 5,9 USD kandi agahabwa aho gutura.

    Kuva mu kwezi gutaha kwa Mata 2021 iyi mishahara izagabanywaho 10% kubera kwirinda ibibazo by’amikoro bishobora kuzaterwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Iari gabanyirizwa kandi rizagera no ku Bihayimana (Abasaseridoti n’ababikira) kuko imishahara yabo na yo izagabanywaho hagati ya 3% n’ 8%.

    Ibiro bya Papa byanditse ibaruwa ivuga ko mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’ubukungu bwa Vatican, 'birasaba ko dufata ingamba ubu, muri izo ngamba kandi harimo n’izerekeye imishahara y’abakozi.'

    Iyi baruwa ikomeza igira iti 'Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko habaye ikibazo mu byerekeye ubuzima cyatejwe n’ikwirakwira rya Covid-19, yahagaritse aho leta ya Vatican yakuraga amafaranga.'

    Izi ngamba kandi zigamije gufasha abandi bantu bafite akazi i Vatican kugira ngo batazabura akazi mu minsi iri imbere. Muri abo bantu barimo abakora isuku, abapolisi n’abandi bose bahakora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yategetse-ko-imishahara-ya-ba-Karidinali-igabanywaho-10