Category: Uncategorized

  • Igitaramo cya Pasika kizaba hifashishijwe iko… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu kiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo n'Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Iki kiganiro n'abanyamkuru cyibanze ku ishusho y’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda n’ingamba nshya zo kugikumira.

    Muri iki kiganiro, Minisitiri Gatabazi yavuze ko igitaramo cya Pasika kizatambuka kuri Radio no kuri Televiziyo abakristu bakagikurikirana bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Avuga ko ku Cyumweru Abakristu bazitabira misa ya Pasika nk'uko bisanzwe. Ati '…Bagiraga misa yinjira muri Pasika icyo bitaga igitaramo cya Pasika, twumvikanye nabo ko icyo gitaramo cya Pasika kitazaba mu buryo busanzwe. '

    'Abakristu batazajya mu nsengero, ahubwo ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika buzagira umwanya biciye mu itangazamakuru, biciye muri Televiziyo no muri Radio zinyuranye, bazasoma misa y'igitaramo cya Pasika hanyuma abakristu bakayikurikirana mu ngo zabo hanyuma ku Cyumweru hakabaza misa zisanzwe,'

    Abakristu bo mu yandi matorero yemera Pasika bo bazaterana ku wa Gatanu no ku Cyumweru, kandi aho baterana bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda: kwakira abatarenze 30%, kugira isuku, kutegerana.

    Pasika ni umunsi udasanzwe mu buzima bw’Abakristu kuko baba bazirikana izuka ry’umwami wabo Yezu Kristu. Uyu munsi ubanzirizwa n’igisibo kimara iminsi 40.

    Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko Abanyarwanda ari abo gushimira 'kuko bitwaye neza, barumvise, barasobanukiwe. Kuba duhagaze neza byatewe n'ibintu bibiri, igihugu cyashyizeho ingamba zikomeye n'abaturage barumva bazishyira mu bikorwa.'

    Nicyo kiganiro cya mbere, Ministiri Gatabazi agiranye n'itangazamakuru kuva yagirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana ni umwe mu baramyi bazwi mu Rwanda bari barashyizeho gahunda ihamye yo gukora igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuri wa Pasika cyitwa Easter Celebration.

    Umurwayi wa mbere wanduye Covid-19 yagaragaye bwa mbere mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi nta gitaramo kirongera kubera mu Rwanda.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko igitaramo cya Pasika kizabera kuri Radio no kuri Televiziyo kubera Covid-19

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104416/igitaramo-cya-pasika-kizaba-hifashishijwe-ikoranabuhanga-kubera-covid-19-104416.html

  • FIFA yafatiye ibihano bikarishye Rayon Sports – #rwanda #RwOT

    FIFA yahannye Rayon Sports kubera kutubaha amasezerano yagiranye n'uyu mukinnyi ubwo yayisinyiraga muri Mutarama 2020.

    Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports avuye muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun, yasezerewe adakinnye umukino n'umwe muri iyi kipe, bivugwa ko hari ibyo bumvikanye bajya gutandukana nyuma Rayon Sports itubahirije ahitamo kwitabaza FIFA.

    Nkuko bikubiye mu ibaruwa yagenewe Rayon Sports,  FIFA yategetse iyi kipe gutanga akayabo k'ibihumbi 12 byama Euro, hafi na miliyoni 12 z'amanyarwanda ku mukinnyi witwa Philippe Artur Bannen w'umunya Cameroun kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye.

    Iyi kipe nitabikora mu minsi 45 uhereye ku munsi yaboneyeho ibaruwa, bazahanishwa kutagura cg ngo bagurishe abakinnyi mu myaka itatu yose iri mbere.

    Tariki ya 21 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Banen Phlippe Arthur amasezerano y'imyaka ibiri, gusa baza gutandukana nyuma y'igihe gito atanakinnye umukino n'umwe, bavuga ko bibeshye ku bushobozi bwe mu kibuga.

    Arthur yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104417/fifa-yafatiye-ibihano-bikarishye-rayon-sports-104417.html

  • Kevine Key wifuza kuba umuhanzikazi mpuzamaha… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye asanzwe ni Kayirangwa Kevine Kessia, gusa mu muziki yahisemo kwitwa Kevine Key nk’umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. “Ni amazina yanjye nyakuri ari mu mpine”, iyo ni yo mpamvu akubwira yatumye yitwa Kevine Key. Ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro i Gikondo, akaba akiri umunyeshuri muri Kaminuza. Asengera muri Eglise Penuel. Avuka mu muryango w’abana 4, we akaba ari uwa 3. Afite umubyeyi umwe.

    Urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu mwaka wa 2019, arutangirira ku ndirimbo yise ‘Mfite impamvu’. Aracyari mushya mu muziki ariko afite imishinga yagutse dore ko yifuza kuba umuramyi mpuzamahanga. Kevine Key ati “Nkora umuziki ku giti cyanjye, natangiye mu mwaka wa 2019, mpera ku ndirimbo nise ‘Mfite impamvu’. Kuri ubu mfite indirimbo 3 hanze Audio na video. Impamvu nahisemo gukora gospel ni uko nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko”.

    Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Avuga ko hanze y’u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Jesus (You are Able)’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 40 kuri Youtube.

    Icyerekezo cy’umuziki wa Kevine Key mu myaka 5 iri imbere

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kevine Key yadutangarije ko yifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga mu myaka itanu iri imbere – ni ukuvuga mu mwaka wa 2026 yifuza ko muzika ye izaba iri ku rwego rw’Isi. Ati “Mu myaka itanu nifuza ko umuziki wanjye uzaba umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikindi cya kabiri mu mitima y'abatuye Isi nkabona hari ikintu gikomeye indirimbo zanjye zifasha ubuzima bwa benshi bakagira aho bava n’aho bagera”. Avuga ko amaturufu azabimufashamo ari ‘amasengesho hamwe no gukora cyane’.

    Uyu muhanzikazi avuga ko mu gihe gito amaze mu muziki wa Gospel, hari imyitwarire mibi amaze kubona kuri bagenzi be baramya Imana, akaba avuga ko afite ubushobozi cyangwa ububasha yabihindura. Abajijwe ikintu abona kibangamye yahindura mu muziki wa Gospel mu Rwanda yagize ati “Nahindura ubwibone”. Yavuze ko ubwibone atari bwiza ku baramyi n’abakozi b’Imana kuko bushyira isura mbi ku murimo bakora.

    Kevine Key ubwo yatangaga urugero ku bwibone abona mu bahanzi ba Gospel bo mu Rwanda yavuze ko hari nk’igihe ukenera serivisi ku muhanzi ntaguhakanire ahubwo igihe wamushakiraga cyagera akakubwira ko yabuze umwanya, kandi nabwo ugasanga arakubeshya. Yagize ati “Ushobora nko kumukeneraho serivisi runaka ntaguhakanire ahubwo bikarangira akubwiye ko nta mwanya afite. Urugero umutumiye ku rusengero akakwemerera bikarangira akubwiye ko nta mwanya afite cyangwa ko bidashoboka kandi wari waramwizeye, nabwo akajya kubyemera byakugoye.”

    Umuziki awufatanya n’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abatishoboye

    Kevine Key ubwo yavugaga kuri iki gikorwa cye cy’urukundo afatanya n’umuziki, yagize ati “Ni igikorwa cy'urukundo gishingiye ku bari n'abategarugori bafite ibibazo bitandukanye. Nagiye mbona hari benshi bababaye ndetse bafite ubumuga badafite kirengera…Niyo mpamvu nahisemo kubafasha nkanabakorera n'ubuvugizi kugira ngo nabo bisange mu bandi ndetse banareke guheranwa n'agahinda”.

    Yakomeje agira ati “Igitekerezo nakigize kuva kera bitewe n'ubuzima nabonaga buteye agahinda muri bamwe mu babyeyi b’igitsinagore bacagamo kubera kutagira abagabo cyangwa kubaho biyumvisha ko ntacyo bamaze ndetse ugasanga rimwe na rimwe harimo n’abahuraga n’ubwo buzima bafite ubumuga babana na ni yo mpamvu ari byo nahisemo kuko ni ibintu nakuranye muri njyewe”.

    Yavuze ko ibi bikorwa by’urukundo abikora mu izina rye mu bushobozi bwe, akaniyambaza inshuti ze zifite umutima wo gufasha zikamushyigikira. Ati “Nkikora mu Izina ryanjye. Mbikora mu gihe runaka kuko ni ibintu nicara nkategura. Mperutse gufasha umuryango w'umugore n'abana 4. Ibyo mbafashisha mbikura muri njye ubushobozi bwanjye nteranyaho n’ubw’abandi bafite umutima wo gufasha”.

    Abajijwe icyo yagendeyeho ajya gutoranya umubyeyi aherutse gufasha, yagize ati “Ni uko afite ubumuga ndetse afite n'ubwandu, akaba atishoboye, arera abana 4 wenyine”. Yavuze ko muri iyi gahunda yo gufasha abantu, imbogamizi akunze guhuriramo nayo ari ‘ubushobozi budahagije, ndetse no kuba abantu batumva ibintu kimwe’. Avuga ko ‘ikintu cya mbere mu buzima ari ukwitanga ugafasha nk’uwifasha tugafatanyiriza hamwe gufasha’.

    Kevine Key amaraso mashya mu muziki wa Gospel

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Kevine Key yahishuriye InyaRwanda ko hari byinshi yagiye ahura nabyo mu rugendo rw’umuziki bikamuca intege birimo gusabwa amafaranga, abamusaba ko baryamana n’ibindi, gusa Imana ikamushoboza gutsinda ibyo bishuko by’umwanzi, agakomeza urugendo. Avuga ko muzika ya Gospel ari urugendo rutoroshye, gusa akishimira ko Imana imushoboza iteka. 

    Yagize ati “Imbogamizi nahuye nazo ni ibicantege, hari abagusaba ko muryamana cyangwa amafaranga no gusebywa n’abo mukora umurimo umwe. Urugendo ntiruba rworoshye ariko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga”. Kuri ubu Kevine Key ahugiye mu bikorwa byo gukora indirimbo nshya ari gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa gospel, gusa yirinze kugira byinshi adutangariza kuri uyu mushinga we. Kevine Key amaze gukora indirimbo 3 ari zo: ‘Mfite impamvu’, ‘Umbabarire’ na ‘Ishimwe’ yakoranye na Santana Milado.

    Kevine Key arangamiye kuba umuhanzikazi mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere

    REBA HANO INDIRIMBO ‘MFITE IMPAMVU’ YA KEVINE KEY

    REBA HANO ‘ISHIMWE’ YA KEVINE KEY FT SANTANA MILADO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104410/kevine-key-wifuza-kuba-umuhanzikazi-mpuzamahanga-avuga-ko-afite-ububasha-yarandura-ubwibon-104410.html

  • Birababaje- CP Kabera avuga ku mupolisi warashe umuturage warenze ku mabwiriza ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku miterere y'icyorezo cya Covid-19 n'amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho hagamijwe gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo havuzwe inkuru y'umuturage warashwe n'umupolisi wari uri mu kazi aho byatangajwe n'abaturage ko yari amusanze mu kabari yarenze ku mabwiriza ya Covid-19.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo wari ufite umugore n'abana batatu yarasiwe mu kabari kari mu Gasantere ka Ndorandi, ubwo we n'abo bari kumwe bikanze polisi baratoroka bahita bajya kunywera inzoga mu rugo rw'umuturage ari naho polisi yabasanze bahita bashaka kongera kwiruka maze irarasa Twizerimana ahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko ibyo uwo mupolisi yakoze byababaje abo mu muryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda na Polisi y'Igihugu muri rusange.

    Ati 'Icyo ngira ngo mvuge ni uko bibabaje. Twese biratubabaje ariko na Polisi birayibabaje cyane cyane ko muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abapolisi baba bakwiye kwitwara neza bagakora kinyamwuga, aho binabaye ngombwa bakitabaza amabwiriza anahari cyane cyane ayo gukoresha intwaro. Ni ryari ukoresha imbunda, ni ryari ukoresha intwaro, biba byagenze bite, bisaba iki? Ibyo rero iyo bitagenze bityo umupolisi akarengera icyo twavuga ni uko arakurikiranwa agahanwa.'

    CP Kabera yavuze ko uwo mupolisi yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku giti cye, ubutabera bukamuryoza ibyo yakoze ariko bititiriwe polisi kuko itamutumye kurasa umuturage.

    Ati 'Ikindi gituma bibabaza, ni uko mu by'ukuri byitirirwa polisi kandi mu mabwiriza atangwa yo kureba uburyo izi ngamba zubahirizwa ndetse n'andi mabwiriza yose y'akazi kajyanye n'umutekano ntabwo polisi yatanga ayo kuba wahohotera umuturage. Kirazira.'

    Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko iyo bigenze gutyo umupolisi agakora amakosa iyo bibaye ngombwa hari abirukanwa ku bw'imyitwarire ariko abakoze amakosa akomeye nk'ayo kwica umuturage bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa bagafungwa ndetse bazafungurwa ntibagaruke muri polisi.

    Polisi y'u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Gashyantare 2021, abapolisi 386 bari bamaze kwirukanwa barimo 146 byavuzwe ko bazize amakosa y'imyitwarire.

    CP Kabera yavuze ko polisi itanga amabwiriza ya kinyamwuga ariko hari abatana bakayarengaho

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birababaje-cp-kabera-avuga-ku-mupolisi-warashe-umuturage-warenze-ku-mabwiriza

  • Rwamagana: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana wa mushiki we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yasambanyije uyu mwana ubwo nyina yamusigaga mu rugo agiye gushakira imibereho aba bana.

    Yagize ati 'Uwo musore yari amaze iminsi ataha kwa mushiki we mu rugo. Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by'abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.'

    Yavuze ko uwo musore yari abereye nyirarume uwo mwana, nyuma yaho nyina abimenyeye ngo yahise yihuta amujyana kwa muganga kugira ngo bamuhe ubufasha bw'ibanze nyuma abona kujya kurega kugira ngo akurikiranwe.

    Gitifu Muhigirwa yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo no kubaganiriza mu buryo buhoraho.

    Ati 'Icya mbere turabasaba kutagira umuntu n'umwe bagirira icyizere ku bijyanye n'uburere bw'abana babo kuko n'uriya yari nyirarume w'uriya mwana, bamufata nkaho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo.”

    Kuri ubu uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw'ibanze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-umwana-wa-mushiki-we

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 155 barandura #rwanda #RwOT

    Amakuru yose kuri Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:155
    Abanduye bose:21,645
    Hakize:141
    Abakize bose:20,001
    Hapfuye:1(Umugore w'imyaka 74 witabye Imana i Kigali)
    Abamaze gupfa bose: 306
    Abakirwaye:1,338
    Abarembye:7
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yamaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zikorwa n'Ikigo cyo mu Bwongereza gicuruza imiti cya AstraZeneca Plc, bikaba byitezwe ko zizagera i Kigali mu minsi iri imbere.

    Byagarutsweho na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku ishusho rusange y'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda by'umwihariko hanasobanurwa amabwiriza mashya yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ryacyo.

    Ni ikiganiro kibaye mu gihe benshi by'umwihariko abahawe dose ya mbere y'urukingo rwa Covid-19, bibaza uko bizagenda cyane ko amabwiriza ateganya ko umuntu aba yahawe dose ya kabiri nyuma y'iminsi 28 ku bahawe urwa Pfizer ndetse no hagati y'ibyumweru umunani na 12 ku bahawe AstraZeneca.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko abagera ku bihumbi 290 bahawe dose ya mbere y'urukingo rwa AstraZeneca ndetse kuri ubu hamaze kugurwa izindi nkingo ibihumbi 500 zitezweho kuzifashishwa mu cyiciro cya kabiri cyo gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

    Ntabwo hatangajwe igihe izo nkingo zizagerera mu Rwanda gusa amakuru dukesha IGIHE nuko izi nkingo bivugwa ko ibihumbi 500 zaguzwe $ 1.650.000, akabakaba 1.568.000.000 Frw yishyuwe muri AstraZeneca Plc.

    Minisitiri Dr Ngamije ati 'Dufite icyizere cy'uko tugomba kubona urukingo rwa AstraZeneca dose ya kabiri ibihumbi 500 kuko twamaze no kuzigura nka guverinoma turanazishyura. Ni ukuvuga ngo dutegereje ko izo nkingo bazituzanira hano mu guhugu.'

    Izi nkingo ibihumbi 500 ziziyongera ku zindi ibumbi 744, u Rwanda ruzahabwa muri gahunda ya Covax, nazo zikaba zitegerejwe kugera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

    Inkingo zikomeje kuba iyanga…

    Urukingo rwa AstraZeneca rwabanje gushyirwa mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ku baruhawe ariko nyuma Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaza ko rikiri kubikoraho iperereza, ariko risaba ibihugu 'gutuza' kandi bigakomeza gutanga urwo rukingo.

    Uretse kuba OMS yarasabye ibihugu ko byakomeza gutanga urwo rukingo, hari n'abayobozi batandukanye baba ab'ibihugu n'abandi bantu bakomeye bagiye bagaragaza ko bahawe uru rukingo kandi nta ngaruka rwabagizeho.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko uru rukingo nta kibazo na gito rufite ndetse nyuma y'uko OMS n'Ikigo Gishinzwe kugenzura Imiti mu Burayi, EMA, bitangaje ko rufitiwe icyizere, ibihugu byongeye kurukoresha.

    Ku rundi ruhande ariko urukingo rwa AstraZeneca byavuzwe ko ku isoko rukomeje kuba iyanga ndetse bishobora kuzagira ingaruka ku bahawe dose ya mbere yarwo.

    Minisitiri Dr Ngamije yahamije ko inkingo za AstraZeneca ari nke ku isoko ariko ahanini impamvu zumvikana kuko icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije Isi yose ari nayo mpamvu abashaka inkingo ari benshi cyane.

    Ati 'Mu by'ukuri inkingo ni nke ku isoko ukurikije abazishaka kandi bagomba kuzibona, ibyo turabizi ni indwara y'icyaduka. Habayeho gushyira ingufu hamwe kugira ngo abashakashatsi bakore inkingo ariko murebye abatuye Isi kandi bose bakeneye inkingo biragoye ko izo nkingo zabonekera icya rimwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ukuvuga ngo abazisaba ni benshi kurusha ubushobozi bw'inganda zizikora.'

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko by'umwihariko u Rwanda, agendeye ku kuba hari inkingo ibihumbi 500 rwamaze kugura ndetse n'izitegerejwe muri gahunda ya Covax, hari icyizere ko abahawe dose ya mbere ya AstraZeneca, igihe cyateganyijwe kizagera rwamaze kuzibona.

    Minisante itangaza ko tariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 ku bakingiwe ku ikubitiro ubwo iki gikorwa cyatangiraga ku wa 5 Werurwe 2021.

    Minisitiri Dr Ngamije ati 'Ni ukuvuga ko uwabonye dose ya mbere mu by'ukuri tunakurikije ko atumirwa kugira ngo abone dose ya kabiri hagati y'ibyumweru umunani na 12, abonye iya mbere. Dukurikije iyo ntera y'igihe irimo, twumva nta muntu wakagombye kugira impungenge.'

    Muri rusange u Rwanda rumaze gutanga dose ya mbere y'urukingo rwa AstraZeneca ku baturage ibihumbi 290 ndetse n'abakabakaba ibihumbi 51 bahawe Pfizer, aba bakaba ari abo mu mijyi cyane.

    Minisante itangaza ko nibura uyu mwaka wa 2021, uzarangira Abanyarwanda 30% bamaze gukingirwa mu gihe intego rusange ari ugukingira nibura 60% mu 2022.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-155-barandura

  • Amavubi y'abakinnyi 10 yakuye inota kuri Cameroon ntiyakabya inzozi zayo #rwanda #RwOT

    Amavubi yahawe ikarita y'umutuku ku munota wa 53,yanganyije 0-0 na Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

    Amavubi yasabwaga gutsinda Cameroon ariko agategereza ko Cap Verde itsindwa na Mozambike,yananiwe kwinjiza igitego mu izamu ry'izi ntare z'inkazi banganya 0-0.

    Ku munota wa 12 w'umukino,Cameroon yabonye uburyo bukomeye ubwo Vincent Aboubacar yacaga mu rihumye ba myugariro b'Amavubi ariko ateye umupira ujya hanze.

    Cameroon yakomeje kurusha u Rwanda guhererekanya umupira byatumye ku munota wa 13 Mutsinzi Ange ahabwa ikarita y'umuhondo.

    Ku munota wa 37 w'umukino,Rutahizamu Vincet Aboubakar yasigaranye n'izamu ariko ba myugariro b'u Rwanda bamukura umupira ku kirenge agiye gutera mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri cy'umukino,Amavubi na Cameroon baje bahinduye uburyo bw'imikinire ndetse batangira gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe uhita ugera ku rindi.

    Ku munota wa 53,Kwizera Olivier yasigaranye na rutahizamu wa Cameroon witwa Nicolas Moumi bonyine,afata umwanzuro wo kumutega byatumye ahabwa ikarita itukura,u Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.

    Umutoza Mashami yahise afata umwanzuro wo kwinjiza umunyezamu Mvuyekure Emery asimbura Iradukunda Jean Bertrand,ikipe isigara ari abakinnyi 10.

    Icyakora,Cameroon yabonye itike ndetse izanakira iki gikombe,nta bushake bwo gusatira cyane yari ifite ndetse imikinire yayo yari ku rwego rwo hasi byatumye Amavubi agira agahenge.

    Mu minota ya nyuma nibwo Cameroon yazutse ishaka kwinjiza igitego nk'aho ku munota wa 87 rutahizamu wayo yasigaranaga n'umunyezamu Mvuyekure atera umupira hejuru.

    Umukino wajekurangira ari 0-0 bituma Amavubi yiyongera ku yandi makipe yose yo muri aka karere k'Afurika y'Iburasirazuba yabuze itike yo kwerekeza muri AFCON 2021. Amavubi aheruka muri AFCON muri 2004 yabereye muri Tunisia.

    Muri iri tsinda, Cape Verde yatsinze Mozambique igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kwerekeza muri AFCON iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 10.

    Uko birangiye mu itsinda F:

    1. Cameroon 11 Pts
    2. Cabo Verde 10 Pts
    3. Rwanda 6 Pts
    4. Mozambique 4 Pts

    Amakipe 24 yabonye itike ya AFCON2021:

    Cameroon
    Senegal
    Tunisia
    Algeria
    Mali
    Burkina Faso
    Guinea
    Comoros
    Gambia
    Gabon
    Egypt
    Ghana
    Equatorial Guinea
    Zimbabwe
    Morocco
    Ivory Coast
    Nigeria
    Sudan
    Malawi
    Ethiopia
    Mauritania
    Guinea Bissau
    Sierra Leone
    Cape Verde

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yakuye-inota-kuri-cameroon-ntiyakabya-inzozi-zayo

  • U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022. #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi inganyije n'ikipe y'igihugu ya Cameron ubusa ku busa mu mukino wa gatandatu wo mu itsinda F, ni mu mugihe ku rundi ruhande ikipe ya Mozambique itsindiwe mu rugo na Cape Verde igitego kimwe ku busa.

    Muri uyu mukino w'u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk'ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.

    Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw'u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry'u Rwanda mu minota yanyuma.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.

    Muri iri tsinda F, ikipe y'igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n'amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n'amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n'amanota ane.

    Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Afurika cyagombaga gukinwa muri uyu mwaka wa 2021 ariko nticyaba cyimurirwa muri Mutarama 2022 kubera koronavirusi, Amavubi mu mikino itandatu yakinnye yatsinze umukino umwe, inganya imikino itatu ndetse ikaba yaranatsinzwe indi mikino ibiri, ibi bikaba biyiha amanota atandatu.

    The post U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-runganyije-na-cameron-rubura-amahirwe-yo-gukina-imikino-ya-nyuma-yigikombe-cyafurika-2021-kizakinwa-muri-mutarama-2022/

  • Amavubi y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Cameroun abura amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier abonye ikarita itukura, yabuze amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika nyuma yo kunganyiriza 0-0 na Cameroun kuri Japoma Stadium mu mukino usoza imikino y’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Ni umukino Amavubi yagiye gukina asabwa gutsinda byanze bikunze ubundi agategereza ibiva mu wundi mukino wo muri iri tsinda wahuje Mozambique na Cape Verde.

    Amahirwe y’u Rwanda yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kwari ugutsinda Cameroun ubundi na Mozambique igatsinda Cape Verde cyangwa se aya makipe yanganya bigasaba ko Amavubi aba yatsinze Cameroun byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego 4 cyangwa 5.

    Mashami Vincent yari yakoze impinduka 4 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Mozambique aho Manzi Thierry wabonye amakarita 2 y’imihondo ndetse akaba atarajyanye n’abandi, umunyezamu Emery Mvuyekure, Rubanguka Steve na Sugira Ernest bari babanje ku ntebe y’abasimbura hajyamo Kwizera Olivier, Niyonzima Olivier Seif, Byiringiro Lague na Iradukunda Jean Bertrand.

    Abasore b’Amavubi bari bafite intsinzi y’umukino uheruka wa Mozambique ntabwo batangiye umukino neza kuko Cameroun yabarushaga cyane.

    Igice cya mbere cyihariwe na Cameroun yasatiriye cyane u Rwanda ariko nayo amahirwe akomeye yabonye ni ayo ku munota wa 12 aho kapiteni w’iyi kipe Vincent Aboubakar yambuye umupira Nirisarike Salomon mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu umupira ukanyura hanze gato yaryo.

    Amavubi nta mahirwe akomeye yigeze abona mu gice cya mbere kihariwe na Cameroun cyane. Amakipe yombi yagiye kurhuka ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri n’ubundi arushwa, yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 54 ku ikosa umunyezamu Kwizera Olivier yakoreye Moumi Ngamaleu nyuma yo kwisanga basigaranye ari babiri gusa.

    Byabaye ngombwa ko havamo umukinnyi hakinjiramo umunyezamu, Iradukunda Jean Bertrand yahaye umwanya Emery Mvuyekure.

    Cameroun yakomeje gusatira cyane ndetse irusha Amavubi ariko nayo kureba mu izamu biragorana cyane ko umunyezamu Emery Mvuyekure n’ubwugarizi bari maso. Ku munota wa 78 Sugira Ernest yinjiye asimbura Byiringiro Lague.

    Abakinnyi b’u Rwanda batorohewe n’ubwugarizi bwa Cameroun, bakomeje gushaka uburyo babona amahirwe y’igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0.

    Kurangira ari 0-0 byari bivuze ko u Rwanda rusezerewe rutageze mu gikombe cy’Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

    Cape Verde yatsindiye Mozambique iwayo 1-0 niyo yahise ibona itike n’amanota 10 yazamukanye na Cameroun ifite 11, Amavubi 6 na Mozambique 4 zahise zisigara.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

    Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna (c), Iradukunda Bertrand, Byiringiro Lague na Kagere Meddie.

    Cameroun: Omossola Simon, Fai Collins, Jonathan Ngwem, Meyapya Fongain, Ngadeu Michael, Hongla Martin, Kunde Malong, André-Frank Zambo-Anguissa, Moumi Ngamaleu, Clinton Njie na Vincent Aboubakar (c).

    Mangwende ntabwo yorohewe n’uyu mukino ariko yabyitwayemo kigabo

    Mutsinzi Ange Jimmy ahanganye na kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar

    Yannick Mukunzi yari ahagaze neza mu kibuga hagati

    Byiringiro Lague yatanze akazi ku bwugarizi bwa Cameroun ariko biba iby’ubusa

    Seif na we yari ahagaze neza mu kibuga hagati

    AMAFOTO: UMURERWA Delphin/FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yaguye-miswi-na-cameroun-abura-amahirwe-yo-kujya-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto