Category: Uncategorized

  • Imbwa ya Joe Biden yongeye kuruma abantu muri White House – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyarubwana yo mu muryango wa Biden yongeye kurumana nanone, nyuma y'iminsi mike gusa ivuye mu mahugurwa i Delaware kubera ko mu ntangiriro z'uku kwezi nabwo yari yarumanye muri White House.

    Umuvugizi w'umugore wa perezida wa Amerika Jill Biden yavuze ko uwo iyo nyarubwana yarumye yitaweho n'abaganga ba White House mbere yo gusubira mu kazi ke.

    Iyi mbwa bita major ni yo mbwa ntoya muri ebyiri z'ubwoko bwa German Shepherds ikaba n'imbwa ya mbere yakiriwe ivanywe mu zikeneye gufashwa.

    Michael LaRosa, umuvugizi wa Madamu Biden, yavuze ko ibyo byabaye ku wa mbere, ko Major 'ikiri kumenyera ibiyikikije bishya kandi yarumye umuntu ubwo yariho igendagenda'.

    CNN ivuga ko umukozi wa National Park Service yarumwe n'iyi ntozo bikaba ngombwa ko ahagarika akazi kugira ngo avurwe. National Park Service ntacyo iratangaza ku byabaye.

    Imbwa za Major na Champ, tariki umunani z'uku kwezi kwa gatatu, zasubijwe ku rugo rwa ba Biden i Wilmington nyuma y'uko Major yari yarumanye muri White House kandi inafite amahane.

    Abantu batifuje gutangazwa babwiye CNN icyo gihe ko Major yari imaze iminsi isimbukira, imokera cyangwa isagarira abakozi n'abashinzwe umutekano muri White House.

    Yabwiye ikiganiro Good Morning America cya ABC ati: 'Ukase mu nguni uhasanze abantu babiri utazi na busa bagahita banyeganyega, nayo ihita ishaka kwitabara'.

    Yongeyeho ati: '85% by'abantu [muri White House] barayikunda. Icyo ikora ni ukubarigata ikazunguza umurizo. Ariko…Nabonye ko hari abantu, mu buryo bwumvikana, batinya imbwa'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imbwa-ya-joe-biden-yongeye-kuruma-abantu-muri-white-house/

  • Bwa mbere Platini ahura na Olivia, impamvu ubukwe bwabo bwagizwe ibanga … Ubutumwa bwa Diane wahoze ari umukunzi we(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki uherutse gukora ubukwe na Ingabire Olivia avuga ko impamvu yamukunze ari uko ku munsi wa mbee bahura yasanze bahuje ibintu byinshi.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo uyu muhanzi na Ingabire Olivia bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata, ni nyuma y’uko imiryango yabo ibihaye umugisha.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Platini yavuze ko ikintu kitamushimishije ku bukwe bwe ari uko butatashywe n’abantu benshi bitewe n’ibihe Isi irimo

    Ati'Wenda ikitaranshimishije ni ikitarabaye, mu mico yanjye ndi umuntu usabana n’abantu ariko mu by’ukuri nabuze abantu, ntabwo natumiye buri buri wese kubera Coronavuirus. Nakifuje y’uko inshuti zanjye zose zakabaye zihari(…) nahamagaye abantu mvuye mu rusengero nti muzi twifotoze, guhitamo abantu 20 ntabwo byari byoroshye, naraye amajoro, nkandika uyu ejo nkamusiba.'

    Yakomeje kandi asobanura ko impamvu ubukwe bwabo bwabaye ibanga ari ukubera ubuzima bw’umugore we, ngo niko yabyifuje kandi na none ngo burya ubukwe ni ubw’abantu babiri gusa.

    Ati'Ubundi ubukwe buba ari ubw’abantu bantu babiri, wenda bigashimisha n’umuryango wawe na babandi bagukunda ariko na none kuko ntari guhaza ibyifuzo byabo bose nahisemo kubigira ibanga, n’ubundi kujya kwirirwa usakuriza umuntu utazatumira. Ikindi ni imiterere y’umufasha wanjye niko yabyifuje, njye mba mu itangazamakuru cyane ariko we ntabyo abarizwamo, yarabyifuje yifuza ko byaba ibanga.'

    Platini akomoza ku kintu yakundiye Olivia, yahishuye ko umunsi wa mbere aganira na we yahise amenya ko azamubera umugore kuko yasanze bahuje byinshi.

    Ati' Ubundi mpura na Olivia bwa mbere tuvugana, naramubwiye nti biriya bintu byo gushinga ivi simbikunda, na we numva arabyanga cyane, ndavuga nti umugore arabonetse, ni nayo mpamvu utigeze ubona nkora imihango yo gushinga ivi kuko sinyemera, impeta ya fiançailles nayimwambikiye mu gusaba no gukwa.'

    Ubutumwa bw’umuhanzikazi Knowless ku munsi w’ubukwe bwe bwaramutunguye cyane, ngo bwari burebure ariko burimo inama nyinshi.

    Knowless yagize ati'Uyu ni umunsi twese twarindiriye, twanawurindiriye kukurusha, genda kariya kana uzagafate neza, ukiteho kandi urukundo umukunda uyu munsi ruzahoreho, genda wubake nkwifurije ibyiza. Ubutumwa bwe bwari burebure cyane kereka mbusubiyemo nkabusoma, yanyandikiye ubutumwa burebure anyifuriza ibyiza gusa.'

    Uwahoze ari umukunzi we, Ingabire Diane na we yamwifurije ibyiza, yagize ati'uzagire ibihe byiza Baba.'

    Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y’ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

    Byari ibyishimo ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ahura na Olivia bwa mbere yasanze bahuje byinshi

    Impeta yayimwambikiye mu muhango wo gusaba no gukwa

    Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu bake

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-platini-ahura-na-olivia-impamvu-ubukwe-bwabo-bwagizwe-ibanga-ubutumwa-bwa-diane-wahoze-ari-umukunzi-we-video

  • Amavubi ntiyahiriwe yanganyije na Cameroon, Kwizera yongera kubona umutuku #rwanda #RwOT

    Imibare y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yarushijeho gukomera nyuma y’iminota 10 y’igice cya kabiri ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yagongaga umukinnyi wa Cameroon bari basigaranye bonyine akamutura hasi, ahita yerekwa ikarita itukura.

    Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino ukinirwa hagati, Cameroon yabuze amahirwe akomeye ku munota wa 12 w’umukino , u Rwanda ntirwabashije gutera ishoti rigana mu izamu. Iminota 45 yarangiye ari 0-0.

    Kwizera Olivier yeretswe ikarita itukura mu gice cya Kabiri asimburwa na Emery Mvuyekure. Nyuma ku munota wa 78 Sugira Erineste yinjiye asimbuye Byiringiro Lague.

    Amavubi yakinaga arushwa cyane na Cameroon.

    Ikosa rya Kwizera Olivier risa neza n’iryo yakoze tariki 31 Mutarama 2021 mu mikino ya CHAN 2020 ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guinea 1-0 nabwo yeretswe ikarita y’umutuku.

    Mu wundi mukino, Cap Verde yatsinze Mozambique iyisanze i Maputo 1-0.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-ntiyahiriwe-yanganyije-na-Cameroon-Kwizera-yongera-kubona-umutuku

  • Abasirikare 2 batereye ivi icyarimwe mu muhanda baciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yaciye ibintu harimo ay'aba basirikare 2 bo muri Nigeria bashimiwe umwanzuro bafashe wo kuzamura urwego bakundanagamo n'abakunzi babo bagahitamo gutera ivi bakabambika impeta.

    Ntabwo bisanzwe ko abasirikare bagaragara mu ruhame batera ivi ariko aba 2 bakoze agashya bajya mu muhanda rwagati barabikora ndetse bambika impeta aba bakunzi babo.

    Nyuma yo gutera ivi abakunzi babo bakabemerera kuzashyingiranwa nabo,aba basirikare bagaragaye babahobera cyane.

    Benshi mu babonye ibi bashimiye aba basirikare mu butumwa bwaherekeje aya mafoto.Umwe yagize ati 'Nanjye nk'umugenzi wahitaga navuze ngo 'yego'.Ntabwo nashakaga kubona umusirikare ababara.'

    Undi ati 'Aba bakobwa ntibakeneye gushyira umutekano ku materefoni yabo kuko ntacyo bahisha.'



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasirikare-2-batereye-ivi-icyarimwe-mu-muhanda-baciye-ibintu-hirya-no-hino

  • Ubufaransa burashinjwa na ONU kwica abasivile bari bibereye mu bukwe muri Mali #rwanda #RwOT

    Igitero cy'indege cy'Ubufaransa cyishe abaturage b'abasivile 19 n'abagabo batatu bitwaje intwaro mu bukwe bwabereye muri Mali mu kwezi kwa mbere, nkuko raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ibivuga.

    Minisiteri y'ingabo y'Ubufaransa yabihakanye, ivuga ko icyo gitero cy'indege cyo ku itariki ya gatatu y'ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyagambiriye 'umutwe w'iterabwoba witwaje intwaro'.

    Ubufaransa bufite abasirikare 5,100 mu karere ka Sahel Mali iherereyemo, barwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorana n'umutwe wa al-Qaeda n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

    ONU yakoze iperereza nyuma yuko abahatuye bavuze ko indege ya kajugujugu y'Ubufaransa yarashe ku bantu bari bari mu bukwe hafi y'icyaro cya Bounti rwagati muri Mali.

    Iperereza ryasanze ubukwe bwarabaye kandi 'hari hari abantu hafi 100 aho igitero cyabereye', nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo yo muri iyo raporo ya ONU.

    Abantu hafi batanu bitwaje intwaro, byibazwa ko bari abayoboke b'umutwe w'intagondwa ukorana na al-Qaeda, na bo bitabiriye ibyo birori by'ubukwe, nkuko raporo ibivuga.

    Raporo ya ONU nkuko BBC ibitangaza, igira iti: 'Itsinda ryagizweho ingaruka n'ibitero ahanini ryari rigizwe n'abasivile bakaba ari abantu barindwa n'amategeko mpuzamahanga'.

    Yongeyeho iti: 'Icyo gitero cy'indege gituma hagirwa impungenge zikomeye ku iyubahirizwa ry'amahame agenga imyitwarire yo mu gihe cy'imirwano'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ubufaransa-burashinjwa-na-onu-kwica-abasivile-bari-bibereye-mu-bukwe-muri-mali/

  • Ronaldo mukuru yavuze impamvu yiyogoshesheje inyogosho itangaje mu gikombe cy'isi 2002 #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi kandi yasabye imbabazi ababyeyi bamurakariye kubera iyi nyogosho yiyogoshesheje bigatuma abana babo bamwigana.

    Nyuma y'imyaka 20 bibaye,Ronaldo yavuze kuri iriya nyogosho itari isanzwe yiyogoshesheje yaciye ibintu hose n'abantu benshi bakamwigana cyane ko yari rutahizamu uryana cyane.

    Ku mukino wa nyuma Brazil yatsinzemo Ubudage ibitego 2-0 byose byatsinzwe n'uyu munyabigwi Ronaldo,yagaragaye yogoshwe umusatsi wose uretse agace gato ko ku mutwe ahagana imbere.

    Uyu mukinnyi yavuze ko ubu abona bitari byiza ndetse bigaragara nabi ariko icyo gihe ngo byari bisekeje.

    Ronaldo yabwiye Sports Illustrated ati 'Byari biteye ubwoba.Ndasaba imbabazi ababyeyi babonye abana babo biyogoshesheje inyogosho isa n'iriya.'

    Abana benshi hirya no hino ku isi biganye Ronaldo kuri iriya nyogosho kuko muri Brazil benshi bagaragaye babikoze ariko n'abahandi ku isi.

    Ronaldo yahishuye ko mu mukino wa ½ batsinzemo Turkia igitego 1-0 cyatsinzwe nawe,yagize imvune yoroheje ndetse ngo iriya nyogosho yayishyizeho mu rwego rwo kurangaza abantu ku mukino wa nyuma kugira ngo batita kuri iyi mvune ye.

    Ati 'Abanyamakuru bibagiwe imvune.Njye n'abakinnyi bagenzi banjye twarababajije tuti 'mwayikunze'baratubwira bati 'ni mbi yikureho'.Icyakora babonye inyogosho yanjye bibagirwa imvune.'

    Ronaldo yarangije iki gikombe cy'isi cyo muri 2002 cyabereye mu Buyapani no muri Koreya y'Epfo afite ibitego byinshi [8] ndetse anatwaye iki gikombe Brazil iheruka.

    Ubu Ronaldo niwe nyiri ikipe yo muri Espagne yitwa Real Valladolid iri ku mwanya wa 16 muri La Liga gusa ishobora kumanuka kuko irusha amanota 4 gusa iziri mu murongo wo kumanuka.Izahita ikkina na FC Barcelona ya Messi kuwa 05 Mata 2021.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronaldo-mukuru-yavuze-impamvu-yiyogoshesheje-inyogosho-itangaje-mu-gikombe-cy

  • Rubyiruko : Ni gute wabaho urangwa n’ikinyabupfura no kubaha ababyeyi bawe? #rwanda #RwOT

    'Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza”.Gotegeka kwa kabiri 5: 16

    Igice cyo gukura bisobanura gufata inshingano nyinshi mu buzima bwawe no mu bikorwa byawe. Ariko kumva ko ufite inshingano n’ubwigenge bishobora gutera amakimbirane hagati yawe n’ababyeyi bawe. Gutega amatwi ababyeyi bawe no gukomeza umurongo w’itumanaho ufunguye bizabereka ko ububaha.

    Irinde imvugo y’umubiri itiyubashye mu gihe ababyeyi bawe bakuvugisha.

    Ereka ababyeyi bawe ko ubitayeho witonze mu gihe bakuvugisha. Hagarara neza amaboko yawe aruhutse kuruhande rwawe. Niba ababyeyi bawe batekereza ko utumva, birashoboka cyane ko barakara bakibwira ko utabitayeho.

    Ingero z’ururimi rw’umubiri zerekana imyifatire yo gusuzugura :

    Kurega amaboko ukareba ukundi.

    Kuzamura amaso mu gihe utemeranya n’ikintu runaka.

    Kubareba bikabije, cyangwa kubareba.

    Irinde kubangamira ababyeyi bawe mu gihe barimo baganira. Reka ababyeyi bawe bavuge ibyo bakeneye kuvuga mbere yo gusubiza.

    Ntukababuze hagati y’interuro niba utemeranya n’ibintu bavuze. Ahubwo, tegereza kugeza barangije kuvuga.

    Barangije kuvuga, baza, 'Nshobora kugira icyo mvuga, ndakwinginze?'

    Saba ibisobanuro. Nibyiza niba udasobanukiwe nibyo ababyeyi bawe bagerageza kukubwira. Niba wisanze muri ibi bihe, ongera usubire mu magambo yawe ibyo bakubwiye kugira ngo usobanukirwe. Ubu buryo, wowe n’ababyeyi bawe muzaba ku rupapuro rumwe, kandi kuvugana nabi ntibishobora kubaho.

    Vuga, nk’urugero, 'Icyo numvise nuko ushaka ko ndangiza umukoro wanjye n’akazi mbere yuko nkundana n’inshuti zanjye. Ese ibyo ni byo? '

    Gira ikiganiro n’ababyeyi bawe byibuze rimwe mu cyumweru. Ababyeyi bakunda kumenya ibibera mu buzima bw’umwana wabo. Bakunda kumva ibijyanye n’ishuri, inshuti, gahunda z’icyumweru, n’izindi ngingo. Rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, icarana na mama cyangwa papa nyuma yo kurya cyangwa gufata ifunguro rya mu gitondo kugira ngo muganire.

    Kuganira n’ababyeyi bawe bizabafasha kumva ko ubakunze cyane. Ibi bizafasha kubaka umubano wizerana hagati yawe n’ababyeyi bawe.

    Mu gihe uri hamwe n’inshuti zawe, hamagara cyangwa wandikire ababyeyi bawe buri gihe. Bamenyeshe aho uri n’icyo ukora, cyane cyane niba gahunda zawe zihindutse.

    Urugero, niba uri ku isoko hamwe na bagenzi bawe kandi bashaka kujya kureba firime aho, andikira mama wawe cyangwa papa wawe urebe niba aribyo byiza mbere y’uko ujya muri firime hamwe na bagenzi bawe.

    Komera ku ngingo. Niba wasanze ufite ikiganiro udashaka kugirana n’ababyeyi bawe, irinde kuzana ibibazo bidafite akamaro kugira ngo uhindure ingingo. Guhindura ingingo bisa nk’aho ugerageza guhisha ikintu. Niba udashaka kuvuga ku kintu runaka muri iki gihe, baza niba ushobora kubiganiraho nyuma.

    Vuga, nk’urugero 'Nzi umusore mushaka kuvugaho, ariko simbyumva neza. Duashobora kubiganiraho nyuma? '

    Ba inyangamugayo. Rimwe na rimwe kuba inyangamugayo bishobora kugorana, ariko ni byiza kuko byubaka umubano mwiza n’ababyeyi bawe. Ababyeyi bawe ntibazabura kwibaza impamvu zawe buri gihe. Ku rugero, niba ababyeyi bawe bakubajije abo muhurira ku isoko, babwire amazina y’abantu bose.

    Source: Isezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rubyiruko-Ni-gute-wabaho-urangwa-n-ikinyabupfura-no-kubaha-ababyeyi-bawe.html

  • Ibyo wamenya ku 'INKWETO YA SATANI' yateje impaka bivugwa ko irimo Amaraso y'Abantu-AMAFOTO #rwanda #RwOT

    REBA VIDEO Y'INKWETO YA SATANI HANO

    MSCHF ifatanije n'umuhanzi wi cyamare wo muri leta zunzubumwe za Amarica witwa Montero Lamar Hill ariko wamamaye kumazina ya Lil Nas X uri mubagezweho, basohoye inkweto witegereje neza usanga ari Nike Air Max 97s yasohowe bwambere n'uruganda rwa NIKE mu mwaka wi 1997 ariko zikaza kwamamara cyane na none mu 2020 inaha.

    Nike Air Max 97s iri muziharawe naba sirimu mumyambarire!

    Mu gukora iyi nkweto yindi yiswe i ya SATANI, MSCHF [MISCHIEF] na LIL NAS X, bafashe iyo yuruganda rwa NIKE yarisanzwe iriho, bongeramo Amaraso y'Abantu nkuko biri kuvugwa, bongeraho ni ijambo 1/666 hamwe n'Umurongo wo muri Bibiliya wa LUKE 10:18 ndetse ni ikirango cya NIKE bakirecyeraho bayishyira ku isoko.

    Amagambo yanditse kuri iyi nkweto yateye urujijo benshi

    Aya magambo yatye benshi kwibaza byinshi ndetse bakibaza umurongo wo muri bibiliya wa Luke 10:18 aho waba uhurira ni izina ryizi nkweto ziswe “inkweto za Satani” ndetse no kuvugwa ko izi nkweto zirimo Amaraso.

    Uyu murongo ubundi muri Biniliya Yera kubayemera uragira uti“Arababwira ati 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.”

    Ku ikubitiro iri duka ryasohoye Inkweto imiguru 666, ku giciro cyamadorali yabanyamerica $1.018 asaga Miliyoni yamafaranga y'u rwanda.
    ndetse nyuma yiminota micye zahise zishira ku isoko nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa mu bwongereza BBC.

    Izi nkweto zigisohoka zaraguzwe zirashira.
    Amakuru agera kuri iki kinyamakuru aravuga ko uruganda rwa Nike rugiye kubajyana mu nkiko, kubera guhindura igikorwa cyabo hagamijwe inyungu kandi nta burenganzira babifitiye batarigeze banabibamenyesha mbere yuko ikorwa ikanashyirwa ku isoko.

    Izi nkweto ntizisanzwe

    Biravugwa ko izi nkweto zirimo igitonyanga cyamaraso y'abantu

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibyo-wamenya-ku-inkweto-ya-satani-yateje-impaka-bivugwa-ko-irimo-amaraso-y

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, ni nyuma y'uko ari we watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 ku majwi 53,92%.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Dr Edouard Ngirente ari we witabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.'

    Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe @EdNgirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. pic.twitter.com/fxKgEmmN0Y

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) March 30, 2021

    Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wanitabiriwe n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

    Muri uyu muhango wo kurahiririra kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri, Perezida Touadéra yavuze ko atazihanganira imitwe yitwaje intwaro ikora ibyaha bitandukanye kugira ngo abaturage b'iki gihugu babashe kubaho mu mahoro no mu mutekano.

    Perezida Touadéra yavuze ko kandi azashyira umuhate mu kubaka sosiyete idaheza ndetse n'urwego rw'ubukungu ruha ikaze buri wese.

    Mu myaka mike ishize umubano w'u Rwanda na Centrafrique wagiye urushaho gutera imbere mu nzego zitandukanye.

    Kugeza ubu abashoramari b'Abanyarwanda bahawe ikaze muri iki gihugu, ndetse muri Gashyantare 2021 bamwe nabo bagiriye uruzinduko muri iki gihugu hagamijwe kureba ahantu hatandukanye bashora imari.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Perezida Faustin Archange Touadéra


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yitabiriye-umuhango-wo-kurahira-kwa-perezida

  • Shaddyboo, Karekezi Olivier, Bruce Melodie na… – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro muri Gicurasi 2020 abatawe muri yombi ni abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs. Aba batawe muri yombi bafashwe ubwo bari mu gitaramo cyari gikurikiwe n'abarenga igihumbi kuri Youtube. Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Iki gitaramo cyahise gihagarikwa

    Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe. Polisi ubwo yahageraga, yahise ita muri yombi abahanzi bose n'abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro.

    Muri Kanama 2020 abandi batawe muri yombi ni Shaddyboo na Bruce Melodie. Aya makuru y’itwabwa muri yombi bakurikiranweho guteza urusaku no nkurenga kuri aya mabwiraza yahamije n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera. Yavuze ko batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, no guteza urusaku.

    ShaddyBoo na Bruce Melodie bafatiwe mu gace ka Kimironko mu karere ka Gasabo, aho bari bagiye gusura Rwema baracuranga barasakuza ndetse basanze bari kunywa n'ibisindisha.

    Muri kanama 2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu cumi n'umwe barimo Sarpong na Karekezi batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse icyo gihe bajyanwa mu kato. Gutabwa muri yombi kwabo byaturutse ku mafoto yari yasakaye bari mu birori Sarpong yari yakoreye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko.

    Ni amafoto yari yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports nka Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse na Karekezi Olivier watozaga Kiyovu Sport icyo gihe.

    Ibi biroti yari yateguye byitabiriwe n’abafite amazina akomeye muri Showbiz 

    Karekezi [uwa akabiri uturutse uburyo] nawe yari arimo

    Mutoni Queen wegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 akanitabira Miss Rwanda 2019, ari mu bakobwa 14 n'abahungu babiri baciwe amande, nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Icyo gihe ni uku yari yambaye

    Icyo gihe umuvugizi wa polisi yavuze ko buri wese azacibwa amande y'ibihumbi makumyabiri na bitanu y’amanyarwanda buri muntu naho uwari wateguye ibirori bafatiwemo byo kwizihiza isabukuru y'umwe muri aba bakobwa acibwa amafaranga ibihumbi magana abiri. Ibi birori byari birimo umuziki wo kumvira mu matwi [Silent Disco].

    Ku wa 05 Mata 2020, Polisi y'u Rwanda yanditse kuri Twitter ivuga ko yataye muri yombi Liliane Mukabadege Umushumba Mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

    Polisi yavuze ko yafashe 'Bishop Mukabadege Liliane nyuma y’uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo nyuma baramukurikirana basanaga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 Polisi y'u Rwanda ku cyicaro cyayo kiri mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Remara yongeye kwerekana abantu 39 barimo Social Mula, Phil Peter, Irene Murindahabi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda koronavirus bagakorera ibirori mu rugo. Aba bose bafatiwe mu Rugando aho bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo nshya ya Social Mula yitwa 'Amata'.

    N’ubwo mu kwisobanura bitwaje ko bari bafite impushya umuvugizi wa polisi yavuze ko babikoraga nyuma y’amasaha yemewe kandi ngo bari benshi batanubahirije uburyo bwashyizweho bwo kwirinda.

    Umuvugizi wa Polisi binyuze mu kiganiro Sunday Night aherutse gusaba abanyempano guhaguruka bakazifashisha mu gutanga umusanzu wabo mu kurwanya iki cyorezo kuko ijwi ryabo rigera kure

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104414/shaddyboo-karekezi-olivier-bruce-melodie-na-social-mula-mu-byamamare-bimaze-gufatwa-byaren-104414.html