Category: Uncategorized

  • Uburyo bunoze bwo kugaburira inka bijyanye n'ibilo ifite – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n'Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n'abafashamyumvire mu bworozi, abasaba kujya basobanurira aborozi uko inka ikwiye kwitabwaho.

    Yavuze ko inka iramutse yitaweho uko bikwiye itanga umukamo utubutse kandi igakomeza kumera neza.

    Ati 'Ubundi itungo ryakagombye kurya 10% k'ibilo ripima. Ni ukuvuga ngo niba inka ipima ibilo 200 yakagombye kubona ubwatsi ibilo 20 ku munsi.'

    Yakomeje asobanura ko inka idakwiye kugaburirwa urubingo gusa ahubwo ikwiye guhabwa n'ubundi bwatsi ndetse n'amazi kugira ngo biyirinde imirire mibi n'ingaruka zayo.

    Ati 'Ariko muri ibyo bilo 20 ntibibe ari urubingo gusa; ni ho hahandi twavugaga ko biba bimeze nko kugaburira umwana ibijumba gusa. 2/3 bikwiye kuba ari urubingo (ibinyampeke), 1/3 kikaba ari ubwatsi bundi busanzwe bufatwa nk'ibishyimbo (ibinyamisogwe). Noneho inka yakagombye kubona amazi uko iyashaka ikayanywa kuko burya amata hafi 100% agizwe n'amazi.'

    Bamwe mu borozi batangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na RAB zo kugaburira neza inka zabo babwiye IGIHE ko umukamo wiyongereye.

    Mukarurangwa Françoise wo mu Karere ka Huye yagize ati 'Bamaze kutwigisha baduhaye n'imbuto y'ubwatsi bwo gutera burimo ibinyampeke n'ibinyamisogwe. Mfite inka ivanzemo ubunyarwanda bwinshi yakamwaga litiro ebyiri ariko ubu igeze kuri litiro eshanu inshuro imwe.'

    Ntawuyigira Alphonse we avuga ko mbere bari bazi ko inka yatungwa n'urubingo gusa.

    Ati 'Mbere twari tuzi ko inka yatungwa n'urubingo gusa, ikanywa amazi yashotse rimwe ku munsi ariko tumaze kwiga kuyigaburira byatanze umusaruro. Nkanjye nitanzeho urugero, mfite inka nakamaga litiro enye inshuro imwe arimo bamaze kunyigisha naragiye nyigaburira neza; ubu umukamo wariyongereye kuko mu gitondo nyikama litiro zirindwi, nimugoroba nkakama litiro eshanu.'

    Aborozi bagiriwe n'inama yo kugirira inka isuku muri byose bayirinda indwara zitandukanye zituruka ku mwanda zirimo ifumbi y'amabere.

    Basabwe kujya begera abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo babagire inama kandi babona itungo ryabo ritamaze neza bagahita biyambaza abavuzi bayo bemewe kugira ngo barivure hakiri kare.

    Aborozi bagenda bahabwa imbuto z’ubwatsi butandukanye butuma inka imererwa neza

    Bahawe imbuto z’ubwatsi zirimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yasobanuye ko inka igomba kugaburirwa bijyanye n’ibilo byayo

    Beretswe uko ubwatsi bubikwa neza bukamara igihe butangiritse

    RAB yasobanuye uko inka ikwiye kugaburirwa bijyanye n'ibilo ifite

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bunoze-bwo-kugaburira-inka-bijyanye-n-ibilo-ifite

  • Uburyo bunoze bwo kugaburira inka bijyanye n’ibilo ifite –

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafashamyumvire mu bworozi, abasaba kujya basobanurira aborozi uko inka ikwiye kwitabwaho.

    Yavuze ko inka iramutse yitaweho uko bikwiye itanga umukamo utubutse kandi igakomeza kumera neza.

    Ati “Ubundi itungo ryakagombye kurya 10% k’ibilo ripima. Ni ukuvuga ngo niba inka ipima ibilo 200 yakagombye kubona ubwatsi ibilo 20 ku munsi.”

    Yakomeje asobanura ko inka idakwiye kugaburirwa urubingo gusa ahubwo ikwiye guhabwa n’ubundi bwatsi ndetse n’amazi kugira ngo biyirinde imirire mibi n’ingaruka zayo.

    Ati “Ariko muri ibyo bilo 20 ntibibe ari urubingo gusa; ni ho hahandi twavugaga ko biba bimeze nko kugaburira umwana ibijumba gusa. 2/3 bikwiye kuba ari urubingo (ibinyampeke), 1/3 kikaba ari ubwatsi bundi busanzwe bufatwa nk’ibishyimbo (ibinyamisogwe). Noneho inka yakagombye kubona amazi uko iyashaka ikayanywa kuko burya amata hafi 100% agizwe n’amazi.”

    Bamwe mu borozi batangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na RAB zo kugaburira neza inka zabo babwiye IGIHE ko umukamo wiyongereye.

    Mukarurangwa Françoise wo mu Karere ka Huye yagize ati “Bamaze kutwigisha baduhaye n’imbuto y’ubwatsi bwo gutera burimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Mfite inka ivanzemo ubunyarwanda bwinshi yakamwaga litiro ebyiri ariko ubu igeze kuri litiro eshanu inshuro imwe.”

    Ntawuyigira Alphonse we avuga ko mbere bari bazi ko inka yatungwa n’urubingo gusa.

    Ati “Mbere twari tuzi ko inka yatungwa n’urubingo gusa, ikanywa amazi yashotse rimwe ku munsi ariko tumaze kwiga kuyigaburira byatanze umusaruro. Nkanjye nitanzeho urugero, mfite inka nakamaga litiro enye inshuro imwe arimo bamaze kunyigisha naragiye nyigaburira neza; ubu umukamo wariyongereye kuko mu gitondo nyikama litiro zirindwi, nimugoroba nkakama litiro eshanu.”

    Aborozi bagiriwe n’inama yo kugirira inka isuku muri byose bayirinda indwara zitandukanye zituruka ku mwanda zirimo ifumbi y’amabere.

    Basabwe kujya begera abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo babagire inama kandi babona itungo ryabo ritamaze neza bagahita biyambaza abavuzi bayo bemewe kugira ngo barivure hakiri kare.

    Aborozi bagenda bahabwa imbuto z’ubwatsi butandukanye butuma inka imererwa neza

    Bahawe imbuto z’ubwatsi zirimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yasobanuye ko inka igomba kugaburirwa bijyanye n’ibilo byayo

    Beretswe uko ubwatsi bubikwa neza bukamara igihe butangiritse

    RAB yasobanuye uko inka ikwiye kugaburirwa bijyanye n’ibilo ifite

    [email protected]


  • FIFA yahaye Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura arenga miliyoni 12 rutahizamu ukomoka muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Is i’FIFA’ yamaze gutegeka Rayon Sports kwishyura arenga miliyoni 12 rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Philippe Arthur Banen kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye.

    Philippe Arthur Banen yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2020 avuye muri Union de Douala muri Cameroun.

    Uyu mukinnyi wasinye kuri komite ya Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe ntabwo yahise atangira gukinira Rayon Sports kuko iyi kipe yari ifite umubare mwinshi w’abanyanahanga.

    Ntabwo Rayon Sports yubahirije ibyo impande zombi zumvikanye maze uyu rutahizamu ahitamo gutwara ikirego muri FIFA.

    FIFA ikaba yamaze kwandikira Rayon Sports iyimenyesha ko igomba kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu 12, 269,000 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa(recruitment) ndetse na 9,024,000 y’amande.

    Mu gihe byaba bidakozwe Rayon Sports ishobora guhanishwa kutagura abakinnyi mu gihe cy’imyaka 2.

    Philipe Arthur yatsinze Rayon Sports

    Yasinyiye Rayon Sports ku ngoma ya Sadate

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fifa-yahaye-rayon-sports-iminsi-45-yo-kuba-yamaze-kwishyura-arenga-miliyoni-12-rutahizamu-ukomoka-muri-cameroun

  • Barack Obama yavuze amagambo yateye benshi amarangamutima, ubwo yavugaga kuri Nyirakuru wapfuye afite imyaka 99[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Barack Obama yavuze ko we n'umuryango we bari mu kiriyo kubera kubura 'Nyogokuru twakundaga', Sarah Ogwel Onyango Obama, bahimbaga kubera urukundo rwe 'Mama Sarah'.

    Yavuze ko mu muryango bakundaga kwita Sarah akazina ka 'Dani' cyangwa 'Granny'.

    Uriya mukecuru yavutse mu 1922 mu Ntara ya Nyanza hafi y'inkombe z'ikiyaga cya Victoria, ntiyabashije kwiga ahubwo bitewe n'uko mu muco wabo byagendaga yashyingiwe umugabo ukuze akiri umwangavu.

    Igihe cy'ubuzima bwe yakimaze mu gace ka Alego aho yari atuye mu nzu y'ibyondo ahataba amashanyarazi.

    Yabaye aho arera abana umunani, akaragira ihene zabo, ndetse bagahinga igihe byeze ibyo badakeneye bakabigurisha.

    Barack Obama yagize ati 'Nubwo Data atari umwana we, Granny (Mukecuru Sarah) yamureraga nk'umwana we, kubera iyo neza n'ishyaka ni cyo cyatumye abasha kwiga neza aratsinda abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza muri America.'

    Yakomeje avuga ko igihe mu muryango habagamo ibibazo bijyanye n'ingo, abuzukuru n'abuzukuruza bose bahungiraga mu rugo rwa Sarah, ngo kubaho kwe byatumaga umuryango utekana.

    Igihe Perezida Obama yajyaga muri Kenya bwa mbere agamije kumenya inkomoko ye no kumenya neza ubuzima bwa se wari umaze igihe apfuye, Mukecuru Sarah we yita Granny yamubereye ikiraro.

    Obama ati 'Inkuru ze zatumwe mu mutima wange numva ko nuzuye.'
    Sarah Ogwel Onyango Obama yari atuye ahutwa Nyang'oma mu gace ka Kogelo mu Karere ka Siaya akaba yarafashije abaturage baho mu mishinga y'iterambere nk'uko byagarutsweho na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wamuhaye icyubahiro nk'umugore wagiraga ubuntu.

    Umuvugizi w'umuryango wabo, Sheik Musa Ismail, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerica (AP) ko Mama Sarah yari amaze iminsi arwariye ahitwa Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital mu Burengerazuba bwa Kenya.

    Sarah yari umugore wa gatatu w'umugabo wabyaye Se wa Perezida Obama, witwa Barack Hussein Obama Sr., uyu yari umukozi wa Leta ya Kenya mu bijyanye n'ubukungu yaje kugwa mu mpanuka mu mwaka wa 1982.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/barack-obama-yavuze-amagambo-yateye-benshi-amarangamutima-ubwo-yavugaga-kuri

  • Hatangajwe igihe Abanyarwanda bazatangirira guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze ku ngamba zivuguruye zo kurwanya COVID-19,Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel ,yagize ati“Ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19. Buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu rwego rwo kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi.”

    Minisitiri w'Ubuzima yashishikarije abaturarwanda bose kutadohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19, bakihangana kugeza igihe u Rwanda ruzakingira abaturarwanda kugera kuri 60%, nyuma hakazatangazwa izindi ngamba.

    Yabwiye abahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19 ko bakomeza gukaza ingamba zo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi COVID-19 kabone niyo waba warafashe urukingo rwa kabiri.

    Kuwa 24 Werurwe 2021,nibwo hakingiwe abantu ba nyuma bo mu cyiciro cya mbere cyahawe urukingo barimo abakecuru n'abasaza, abafite indwara zidakira ndetse n'abandi bantu bafite indwara zitandura.

    RBC yavuze ko ibikorwa by'ikingira byakomeje kugenda neza kandi hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kunoza urutonde rw'abahawe urwa mbere ku buryo ntawe uzacikanwa n'urwa kabiri.

    Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibikorwa by'ikingira mu byiciro bitandukanye byakomeje kugenda neza nkuko byari biteganijwe.

    Yemeje ko mu gutegereza urukingo rwa kabiri hakozwe igikorwa cyo kunozwa urutonde n'amalisiti y'abahawe urwa mbere ku buryo nta muntu uzacikanwa u rwa kabiri kandi yarahawe urwa mbere. Anasaba abaruhawe gukomeza ingamba zo kwirinda nubwo baba barakingiwe.

    Icyo gihe yagize ati ''Dufite amalisiti yábahawe urwo rukingo n'ubwoko yahawe na telefoni zabo, ku buryo muri iyo minsi isigaye hagati abantu bagenda babona ubutumwa bugufi bubibutsa igihe bazafatira urukingo rwa kabiri.Utarafashe urwa mbere ntabwo azatumirwa ngo aze gutangirira kuri urwo ku buryo azategereza mu kindi kicyiro kizakurikira nabyo turabyizeye.

    Mu Gihugu hose abamaze gukingirwa ni 348,926 kuva hatangiye igikorwa cyo gukingira ibyiciro bitandukanye by'abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa n'icyo cyorezo cyugarije Isi yose.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hatangajwe-igihe-abanyarwanda-bazatangirira-guhabwa-urukingo-rwa-kabiri-rwa

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BYISHIMO MAURICE mwene Ntegeyinka Simon na Uwitije Christine, utuye mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Munanira l, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka
    Nyarugenge, mu Mujyiwa Kigaliwanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina
    asanganywe ariyo BYISHIMO MAURICE, akitwa BYISHIMO MOISE mu gitabo cy’irangamimerere, lmpamvu atanga yo guhinduza izina ni izina niswe n’ababyeyiariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-IMPAMVU-YO-GUSABA-GUHINDUZA-AMAZINA-37083

  • Guverinoma yatanze icyizere cyo gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 guhera muri Mata – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro n'abanyamakuru cyasobanuriwemo amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma ibinyujije mu itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 29 Werurwe 2021.

    Iki kiganiro cyo gusobanura amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, cyitabiriwe n'abayobozi muri guverinoma, barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Covid-19 mu gihugu igihari kuko nibura buri munsi abasaga 50 bagaragarwaho ubwandu bushya bw'iki cyorezo mu gihugu hose ndetse hari n'uturere tw'Intara y'Amajyepfo twibasiwe cyane kurusha ibindi bice by'igihugu.

    Avuga ko nyuma y'ibyumweru bitatu utwo turere turi mu kato, imibare yatangiye kugenda igabanyuka ariko ubu mu Majyepfo hakiri ubwandu bwinshi usanga impamvu ari uko hari abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati 'Ari ukwambara agapfukamunwa, uguhana intera ndetse hari n'abafatwa bari mu birori mu ngo zabo cyangwa n'ahandi. Bamwe iyo ubababajije barakubwira bati inkingo zarabonetse bagakeka ko kubona urukingo rwa mbere bihagije. Gukingirwa urukingo rwa mbere ndetse n'urwa kabiri ntibikubuza kwirinda Covid-19.'

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kuba urukingo rufasha mu kuba umuntu atakwandura ya Covid-19 y'igikatu ariko uwaruhawe yaba yahawe dose imwe cyangwa ebyiri ziteganywa n'inzego zishinzwe ubuzima, bitabuza gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu byo yavuze bishobora gutuma habaho ikwirakwira ry'iki cyorezo muri ibi bihe harimo uruhurirane rw'abanyeshuri batashye kandi bagiye gutaha mu gihe harimo icyumweru cya Pasika bityo hatabayeho kwirinda byaba intandaro yo kugira ngo iki cyorezo cyongere gukwirakwira mu baturage nk'uko byagenze mu minsi mikuru isoza umwaka.

    Ikindi ni uko virusi ya Covid-19 yihinduranyije, zikaba ziri amoko menshi aho bigaragara ko mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba zihari.

    Ati 'Bivuze ngo abantu bakwiriye kwitonda. Utazandura Covid-19 ya yindi yihinduranyije, igoye kuyivura cyangwa ikaba ishobora no kuguhitana. Abantu bakwiye kubimenya batazumva ko ikibazo cya Covid-19 kirangiye.'

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze kandi ko hari ikibazo cy'abantu bameze nk'abarambiwe, bashobora gutuma habaho ubwiyongere bw'ubwandu bwa Covid-19.

    Ati 'Iyo twitwaye nabi none mu mpera z'ukwezi, igikurikira ni uko mu byumweru bitarenze bitatu, ni mubona dutangiye kurenga 100 nta handi bizaba biturutse, ni uko twitwaye nabi muri ibi bihe.'

    Dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 ni vuba

    Mu ntangiro za Werurwe nibwo Guverinoma y'u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abanyarwanda bari mu byiciro by'abafite ibyago byo kwandura Covid-19, kurusha abandi.

    Ni nyuma y'uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo ibihumbi 397, ziri mu byiciro bitatu harimo 102.960 za Pfizer n'izigera kuri 240.000 za AstraZeneca ndetse n'izindi 50 000 za AstraZeneca rwahawe n'u Buhinde nk'impano.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva muri icyo gihe ari nabwo gahunda yo gukingira yatangiraga aho abamaze guhabwa inkingo ari ibihumbi 348.

    Amabwiriza avuga ko abahawe urukingo rwa Pfizer bagomba gutegereza iminsi 28 kugira ngo bahabwe dose ya kabiri. Minisante itangaza ko amakuru yagiye atangwa n'abakingiwe ariyo azagenderwaho bahamagarwa kugira ngo bahabwe iya kabiri.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19, avuga ko buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi.

    Yavuze ko abanyarwanda bahawe dose ya mbere y'urukingo bagomba kugira icyizere kuko amakuru yabo inzego zibishinzwe zirayafite bityo igihe cyo gutanga dose ya kabiri nikigera bazahamagarwa bakayihabwa.

    Ati 'Igihe kizagera buri muntu wese tumubwire ngo ngwino ujye aha n'aha ufate urukingo rwawe rwa kabiri. Abantu bihangane bamenye ko amakuru yabo tuyafite ntawe uzacikanwa.'

    Yakomeje agira ati 'Inkingo igihugu kiri kuzishakisha mu minsi iri imbere n'izindi zizaza, nta muntu ugomba kubura urukingo mu bo tugomba kuziha.'

    Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko umuhigo u Rwanda rwihaye ari uko nibura abanyarwanda 60% bazaba bamaze gukingirwa mu 2022, bari muri ba bandi bafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri Mata u Rwanda ruzatangira gutanga dose ya kabiri ya Covid-19 ku bahawe iya mbere /Ifoto: Minisante


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yatanze-icyizere-cyo-gutanga-dose-ya-kabiri-y-urukingo-rwa-covid-19

  • Diamond yavuze uko Magufuli yamufashije kugarura Televiziyo ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania na Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko Nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yamufashije kugarura televiziyo ye ku murongo(On Air) igihe yari yahagaritswe.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021 nibwo Ikigo cya Tanzania gishinzwe kugenzura imirimo ijyanye n’itumanaho (TCRA) cyatangaje ko gihagaritse televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond, ni nyuma yo kurenga ku mahame agenga itangazamakuru.

    Ubwo bashyinguraga Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana, Diamond yavuze ko ari we wamufashije kugira ngo ibihano yari yahawe bigabanuke ndetse televiziyo ye yongera kugaragara.

    Ati'nari umunyamugisha kuvugana na we kuri telefoni igihe cyose. Ubwo televizyo yanjye yari yafunzwe yarampamagaye ambaza icyo nakoze kuri iyi nshuro. Mvugishije ukuri ni we wamfashije kugira ngo igaruke ndetse byoroshya ibihano. Yansabye kutazongera gutuma ijya hasi n’ikindi gihe. Yamfataga nk’umuhungu we.'

    'Nanjyaga nsanga yambuze kuri telefoni(missed calls) nkumva nguye mu kantu. Yakundaga kumpamagara mu gitondo, nyuma aza guhindura akajya ampamagara ni mugoroba.'

    Diamond Platnumz akaba yarahurije hamwe abahanzi icumi bakora indirimbo yitwa 'Lala Salama’ ikubiyemo bumwe mu butwari bwa Perezida Magufuli.

    Magufuli yari nka se wa Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yavuze-uko-magufuli-yamufashije-kugarura-televiziyo-ye

  • Guverinoma yatanze icyizere cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 guhera muri Mata –

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma ibinyujije mu itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 29 Werurwe 2021.

    Iki kiganiro cyo gusobanura amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, cyitabiriwe n’abayobozi muri guverinoma, barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Covid-19 mu gihugu igihari kuko nibura buri munsi abasaga 50 bagaragarwaho ubwandu bushya bw’iki cyorezo mu gihugu hose ndetse hari n’uturere tw’Intara y’Amajyepfo twibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’igihugu.

    Avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu utwo turere turi mu kato, imibare yatangiye kugenda igabanyuka ariko ubu mu Majyepfo hakiri ubwandu bwinshi usanga impamvu ari uko hari abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Ari ukwambara agapfukamunwa, uguhana intera ndetse hari n’abafatwa bari mu birori mu ngo zabo cyangwa n’ahandi. Bamwe iyo ubababajije barakubwira bati inkingo zarabonetse bagakeka ko kubona urukingo rwa mbere bihagije. Gukingirwa urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri ntibikubuza kwirinda Covid-19.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kuba urukingo rufasha mu kuba umuntu atakwandura ya Covid-19 y’igikatu ariko uwaruhawe yaba yahawe dose imwe cyangwa ebyiri ziteganywa n’inzego zishinzwe ubuzima, bitabuza gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu byo yavuze bishobora gutuma habaho ikwirakwira ry’iki cyorezo muri ibi bihe harimo uruhurirane rw’abanyeshuri batashye kandi bagiye gutaha mu gihe harimo icyumweru cya Pasika bityo hatabayeho kwirinda byaba intandaro yo kugira ngo iki cyorezo cyongere gukwirakwira mu baturage nk’uko byagenze mu minsi mikuru isoza umwaka.

    Ikindi ni uko virusi ya Covid-19 yihinduranyije, zikaba ziri amoko menshi aho bigaragara ko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zihari.

    Ati “Bivuze ngo abantu bakwiriye kwitonda. Utazandura Covid-19 ya yindi yihinduranyije, igoye kuyivura cyangwa ikaba ishobora no kuguhitana. Abantu bakwiye kubimenya batazumva ko ikibazo cya Covid-19 kirangiye.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abantu bameze nk’abarambiwe, bashobora gutuma habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

    Ati “Iyo twitwaye nabi none mu mpera z’ukwezi, igikurikira ni uko mu byumweru bitarenze bitatu, ni mubona dutangiye kurenga 100 nta handi bizaba biturutse, ni uko twitwaye nabi muri ibi bihe.”

    Dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ni vuba

    Mu ntangiro za Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abanyarwanda bari mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura Covid-19, kurusha abandi.

    Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo ibihumbi 397, ziri mu byiciro bitatu harimo 102.960 za Pfizer n’izigera kuri 240.000 za AstraZeneca ndetse n’izindi 50 000 za AstraZeneca rwahawe n’u Buhinde nk’impano.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva muri icyo gihe ari nabwo gahunda yo gukingira yatangiraga aho abamaze guhabwa inkingo ari ibihumbi 348.

    Amabwiriza avuga ko abahawe urukingo rwa Pfizer bagomba gutegereza iminsi 28 kugira ngo bahabwe dose ya kabiri. Minisante itangaza ko amakuru yagiye atangwa n’abakingiwe ariyo azagenderwaho bahamagarwa kugira ngo bahabwe iya kabiri.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19, avuga ko buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi.

    Yavuze ko abanyarwanda bahawe dose ya mbere y’urukingo bagomba kugira icyizere kuko amakuru yabo inzego zibishinzwe zirayafite bityo igihe cyo gutanga dose ya kabiri nikigera bazahamagarwa bakayihabwa.

    Ati “Igihe kizagera buri muntu wese tumubwire ngo ngwino ujye aha n’aha ufate urukingo rwawe rwa kabiri. Abantu bihangane bamenye ko amakuru yabo tuyafite ntawe uzacikanwa.”

    Yakomeje agira ati “Inkingo igihugu kiri kuzishakisha mu minsi iri imbere n’izindi zizaza, nta muntu ugomba kubura urukingo mu bo tugomba kuziha.”

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuhigo u Rwanda rwihaye ari uko nibura abanyarwanda 60% bazaba bamaze gukingirwa mu 2022, bari muri ba bandi bafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri Mata u Rwanda ruzatangira gutanga dose ya kabiri ya Covid-19 ku bahawe iya mbere /Ifoto: Minisante

  • Inkweto zitiriwe Satani zaciye ibintu ku Isi,zashyizwemo ibitonyanga by'amaraso y'abantu, zifite ikirango cya 666 n'umurongo wo muri Bibiliya[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni intweto z'umukara n'umutuku, zifite akarango ka Nike, zakozwe kubufatanye hagati ya Lil Nas na MSCHF izobereye ibyo gucuruza inkweto i New York, yakozwe hifashishijwe Nike Air Max 97s.

    Izi nkweto za siporo zirikugurwa cyane aho zihagaze $1,018 (arenga miliyoni imwe y'u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka 'pentagram' hamwe n'ijambo 'Luke 10:18'.

    izi nkweto ziriho umubare 666,bavuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y'umunota umwe.

    Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n'ikirango cyayo.

    Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu.

    Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

    Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: — 'Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.''

    Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n'igitonyanga cy'amaraso yatanzwe n'abantu bo muri bariya banyabugeni.

    Mu kirego yatanze ku rukiko rw'i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo 'Inkweto za Shitani'.
    Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

    Mu kirego cyayo, Nike igira iti: 'MSCHF n'inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri.'

    Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko 'hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani' bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inkweto-zitiriwe-satani-zaciye-ibintu-ku-isi-zashyizwemo-ibitonyanga-by-amaraso