Category: Uncategorized

  • LIVE: Urubanza rwa Rusesabagina rwakomeje, hasobanuwe uko ‘Sankara’ yinjije Nsengimana Herman muri MRCD/FLN (Amafoto na Video) –

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, biteganyijwe ko Ubushinjacyaha butangira bwereka urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Abunganizi be ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.

    Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.

    Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

    09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.

    Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.

    Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.

    Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’

    Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

    Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

    Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’

    Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.

    09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo e zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    -  UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.

    Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

    Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

    Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso bishingirwaho.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ areba muri dosiye ze mbere y’uko urubanza rutangira

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Agasanduku k’umukara k’indege ya Habyarimana kagiye he? –

    Igiteye urujijo kurushaho ni uburyo ibimenyetso byose byashoboraga gutuma haboneka umucyo kuri iryo hanurwa, byagiye biburirwa irengero mu buryo budasobanutse, by’umwihariko agasanduku k’umukara kazwiho kubika amakuru y’ingenzi y’ibibera mu ndege.

    Agasanduku k’umukara (Black Box) gashyirwa mu ndege hagamijwe gufata amakuru yose y’urugendo rwayo, kakorohereza abakora iperereza ku mpanuka cyangwa ikindi kintu cyabaye mu gihe cyose cy’urugendo rwayo.

    Aka gasanduku kabasha kubika umuvuduko w’indege, ubutumburuke, umuriro wa moteri, n’amajwi y’ibiganiro by’umupilote, icyavugirwa cyose aho batwarira indege, ibyabaye byose mu kuguruka kw’indege n’ikindi cyose cyakorewemo.

    Urujijo rwa mbere ku gasanduku k’umukara mu ndege ya Habyarimana rwatangijwe na Captain Paul Barril, Umujandarume w’Umufaransa, wayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN).

    Uyu tariki 28 Kamena 1994, yahamagaje abanyamakuru i Paris mu Bufaransa abereka ibintu yavugaga ko ari agasanduku k’umukara bakuye ahaguye indege ya Habyarimana.

    Byari byoroshye kumwizera kuko ari we wari umaze iminsi ahawe ikiraka n’umugore wa Habyarimana, ngo amukorere iperereza ku wahanuye indege yari itwaye umugabo we.

    Nta wamenye irengero ry’agasanduku k’umukara Barril yerekanye, gusa mu gitabo Cover Up, umwanditsi Damien Comerford, yavuze ko ibyo Barril yeretse abanyamakuru atari agasanduku k’umukara ka Falcon 50. Ngo ibinyamakuru byemeye buhumyi ibyo yababibwiye.

    Agasanduku ka Falcon 50 muri Loni?

    Tariki 10 Werurwe 2004, haje ikindi gihuha cy’uwitwa Roger Lambo ngo wahoze ari umusirikare wa Loni wari ushinzwe iby’ingendo z’indege ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe.

    Uyu Lambo yavuze ko agasanduku koherejwe i New York ku cyicaro cya Loni mu 1994 ubwo indege yari imaze guhanurwa.

    Iyi nkuru yaciye igikuba muri Loni, Koffi Annan wayiyoboraga avuga ko ari ubwa mbere yumvise ayo makuru kandi ko nta kuri kurimo.

    Nyuma y’iminsi ibiri, Le Monde yatanze amakuru y’inyongera ku nkuru ya mbere, ivuga ko ako gasanduku kamaze kugaragara, koherejwe i Nairobi, kakahava koherezwa i New York mu ivalisi y’abadipolomate.

    Le Monde yavuze ko ako gasanduku koherejwe katarangirika, gafite nimero zikaranga n’ibimenyetso by’uruganda rwagakoze. Ngo koherejwe ku mabwiriza y’uwari ushinzwe iby’ingendo z’indege ku cyicaro gikuru cya Loni.

    Loni yahise itangira iperereza ryihuse, iza gusanga hari akabati kabitsemo agasanduku k’umukara kanditseho ko ari aka Falcon 50 yari itwaye Habyarimana.

    Byasabye imbaraga ngo Loni isobanure uburyo ako gasanduku kageze mu kabati kayo, iza kuvuga ko ubwo koherezwaga i New York, abari babishinzwe banzuye ko atari ak’indege ya Habyarimana kuko kari kakimeze neza bitandukanye n’akarashweho ibisasu.

    Ngo niyo mpamvu bagahishe mu kabati bakagafungirana kuko bumvaga nta kamaro kagifite.

    Isesengura ryarakomeje, Loni itegeka ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ako gasanduku bakamenya ibirimo imbere.

    Igitabo cya Damien Comerford kivuga ko ikiraka cyo gucukumbura ibirimo imbere cyahawe ikigo cyo muri Amerika cyitwa ‘National Transportation Safety Board (NTSB)’.

    Iperereza ryatangiye tariki 16 Werurwe 2004 ibyavuyemo bishyirwa ku rubuga rwa Loni tariki 7 Kamena uwo mwaka.

    Byagaragaje ko amajwi basanze kuri ako kuma, ari ay’abantu bavugaga Igifaransa ariko ko bavugiraga ku butaka, batari bari mu ndege. Banzuye ko ayo amajwi atafatiwe mu ndege iri mu kirere, bityo ko ako gasanduku atari ako mu ndege ya Habyarimana.

    Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Patrick de Saint-Exupéry muri Mata 2009 mu nyandiko yanyujije muri Le Monde, yavuze ko umwe mu bayobozi ba Air France waganiriye n’umucamanza Jean-Louis Bruguière yavuze ko agasanduku k’indege basanze muri Loni katoraguwe i Kigali, ari ak’indege ya Air France Concorde 209 yari ifite ibiyiranga F-BVFC. A. Ntabwo havugwa uwataye ako gasanduku i Kigali.

    Muri iryo perereza, sosiyete ikora indege yo mu Bufaransa, Dassault, yemeje ko indege ya Habyarimana yahanutse, agasanduku k’umukara kayo kari gaherereye imbere aho abapilote bicara.

    Dassault yatangaje ko indege ya Habyarimana ikorwa bwa mbere mu 1980, yagurishijwe ku Munyamerika ifite agasanduku k’umukara. Iyo ndege yakorewe mu Bufaransa, yuzuye ijyanwa mu kigo cya Dassault giherereye i Arkansas muri Amerika gukorerwa imirimo ya nyuma, ari naho bashyiriyemo agasanduku k’umukara.

    Nta ndege itwara Perezida itagira agasanduku

    Iperereza kandi ryerekanye ko ako gasanduku k’umukara kari mu ndege ya Habyarimana katigeze gahindurwa na rimwe.

    Iyo ndege mbere yo kujya mu maboko ya Habyarimana, yanyuze mu maboko y’abandi bantu ariko ngo nta na rimwe agasanduku kayo kigeze gahindurwa.

    François Munyarugamba wamaze imyaka 35 ari umutekinisiye mu by’indege ku kibuga cy’indege cya Kanombe na we mu gitabo cya Damien avuga ko bitari gushoboka ko indege yemererwa gutwara Perezida itagira agasanduku k’umukara.

    Ati “Icyemezo cy’ubuziranenge ni ikintu cy’ingenzi ku ndege z’abakuru b’ibihugu kandi icyo cyemezo ntiwagihabwa iyo agasanduku k’umukara katarimo. Ikindi, nicyo kintu cya mbere kirebwaho iyo bari gusuzuma iyo ndege. Tubanza kureba neza ibijyanye n’agasanduku k’umukara, tukabona kujya gukora iby’imikorere y’indege.”

    “Ubusanzwe indege zimwe na zimwe zigira agasanduku k’umukara kamwe nka za kajugujugu, ariko Falcon 50 zitwara ba Perezida ziba zifite udusanduku tubiri. Mu gihe utu dusanduku tutarimo, nta cyemezo cy’ubuziranenge yahabwa.”

    Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, iherutse kugaragaza ko indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, hari umusirikare w’Umufaransa woherejwe aho yaguye ngo akore iperereza ku cyatumye ihanuka.

    Raporo ivuga ko kuwa 6 Mata 1994 saa tatu n’igice z’ijoro, Colonel Jean Jacques Maurin wari umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahawe amabwiriza aturutse i Paris yo gukora iperereza ku cyateye impanuka.

    Raporo ivuga ko umusirikare wa mbere wageze aho indege yaguye, nta nyandiko zigaragaza ibyo yahabonye.

    Mu 1998, u Bufaransa bwashyizeho Komisiyo y’Abadepite yo kwiga ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bahamagajwe n’abadepite, harimo n’uwo musirikare wageze bwa mbere aho indege yaguye.

    Uwo musirikare yavuze ko yagiye aho indege ya Habyarimana yaguye agiye gushaka agasanduku k’umukara akaza kubivamo ubwo Lieutenant-Colonel Maurin yamubwiraga ko iyo ndege nta gasanduku yagiraga. Raporo ivuga ko hari abandi bantu batanze ubuhamya mu 1998 bavuze ko nta gasanduku iyo ndege yagiraga.

    Raporo ya Komisiyo Duclert, ivuga ko hari umwe mu basirikare bashinzwe ubutasi w’u Bubiligi (ari nabo barindaga Ikibuga cy’Indege cya Kanombe), ngo wavuze ko yabonye ako gasanduku mu ndege yahungishije umuryango wa Habyarimana nyuma gato y’itangira rya Jenoside muri Mata 1994.

    Aha naho ntibasobanura neza aho ako gasanduku kari kagiye, icyakora byashoboka ko ako ari ako Barril yeretse abanyamakuru muri Kamena 1994.

    Agasanduku kagiye he?

    Uwari uhagarariye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Degni-Segui ngo yigeze kumenya amakuru y’uko ako gasanduku kaba kararigishijwe n’u Bufaransa, ajya kubibaza ambasaderi wabwo.

    Raporo Duclert ivuga ko u Bufaransa bwabwiye ambasaderi wabwo mu Rwanda gushwishuriza Segui.

    Buti “Umusobanurire neza rwose unatangare cyane uti, ‘Guverinoma y’u Bufaransa si yo ifite agasanduku k’umukara k’indege ya Perezida yahanuwe’, uti ‘ahubwo mwabaza Guverinoma y’Abatabazi hakiri kare.”

    Aho indege yaguye mu rugo kwa Habyarimana, harindwaga n’abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu, byumvikana ko ari nabo bahageze indege ikimara kugwa.

    Mu bandi bigaragara ko bahageze kare, harimo abasirikare b’Abafaransa bari bamaze guhabwa amabwiriza yo gukora iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege.

    Muri Mata 2018, mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Guillaume Ancel wahoze ari Lieutenant Colonel mu Ngabo z’u Bufaransa zagiye muri Opération Turquoise mu Rwanda, yavuze ko na we mu isesengura rye abona u Bufaransa aribwo bwatwaye agasanduku k’umukara.

    Yagize ati “Kubera ko indege imaze kugwa bahawe itegeko, hari umwe mu basirikare ubu ni Général mu Ngabo z’u Bufaransa arahita yimenya, wari uhari. Mu bigaragara ni nawe warigishije agasanduku k’umukara.”

    “Si ukuvuga ko bigaragaza ko Abafaransa bari inyuma y’icyo gitero, ahubwo byerekana ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo basibanganye ibimenyetso.”

    Ancel yavuze ko uyu musirikare yaje kugaruka aho iyo ndege yaguye amaze kuvugisha abamukuriye mu Bufaransa, gusa kugeza n’ubu ntavuga icyo abari bamukuriye bamutumye aho iyo ndege yaguye.

    Ancel kandi avuga ko abaye atari Abafaransa batwaye ako gasanduku, kaba kararigishijwe n’abasirikare bari bashinzwe kurinda Habyarimana.

    Kuboneka kw’ako gasanduku kwagombaga kugaragaza aho ibisasu byahanuye Falcon byaturutse, ibyo abapilote bavuganye mbere y’uko indege ihanurwa, urugendo yari imaze gukora n’ibindi.

    Indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Ntaryamira Cyprien, yarashwe ivuye muri Tanzania

    Ibisigazwa by’iyo ndege byagaragaye hafi y’aho yarasiwe i Kanombe ariko agasanduku k’umukara karabura

    Indege yarimo abantu 12 yarashwe n’igisasu cya missile cyo mu bwoko bwa SAM16, yaguye mu busitani bwo mu rugo rwa Perezida Habyarimana muri metero 500 uvuye muri Camp Kanombe

    Agasanduku k’umukara niko kaba kabitse amakuru yose y’urugendo rw’indege

  • Ibitangazamakuru bitatu by’Abarundi byakoreraga mu Rwanda byategetswe guhagarika ibikorwa –

    Uyu mwanzuro ibi bitangazamakuru byawumenyeshejwe ku wa 24 Werurwe n’u Rwanda nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Bivugwa ko “umuyobozi wo mu Rwanda” yahamagaje abakuriye Radiyo RPA na Inzamba n’aba Televiziyo Renaissance akabamenyesha ko batemerewe kongera gukora bumvikanira ku butaka bw’u Rwanda.

    Ntabwo ari itangazo ryatanzwe mu buryo bunyuze mu nzira z’amategeko ahubwo uyu mwanzuro wamenyeshejwe ba nyir’ibi bitangazamakuru mu buryo bw’ibiganiro.

    Babwiwe ko guhagarika kumvikanira ku butaka bw’u Rwanda bigomba guhagarara “ako kanya”. Ni mu gihe ibyo bitangazamakuru bitatu byakoreshaga abantu benshi b’impunzi z’imvururu za politiki zakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

    Umuyobozi wa Televiziyo Renaissance, Innocent Muhozi, yatangaje ati “Twaburiwe mu Ukwakira gushize, nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi n’u Rwanda.”

    Bivugwa ko u Rwanda rwemereye u Burundi ko gufunga izo radiyo bizaba biri mu by’ibanze bizakorwa nka kimwe mu bigamije guhosha ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’impande zombi.

    Gusa Muhozi yatangaje ko umuntu wabahaye amakuru y’uko ibitangazamakuru byabo bagomba kubifunga, yabijeje ko nta kibazo cyo kuba bakoherezwa mu Burundi cyangwa se cyo guhigwa kizabaho nyuma.

    Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

    Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

    Izi radiyo zakoreraga mu Rwanda zifashishije internet, magingo aya, abayobozi bazo batangaje ko bari gutekereza uburyo bushya bw’imikorere.


  • Huye: Hari abana batinya kuvuga ababateye inda ngo batabagirira nabi –

    Bamwe muri aba baganiriye na TV1, bavuze ko igituma badapfa kugaragaza ababateye inda ari uko ugutinya ibishobora gukurikiraho.

    Umwe yagize ati “Nahabaye imyaka ine ari naho boss wanjye yahise antera inda. Mabuja yaje kugira ibyago agiye gushyingura amarayo imyaka itatu boss araza arambwira ngo naguhaye amafaranga nguha buri kinu ubu ngubu urahera hehe?”

    Ngo uwo mukoresha we yahise amufata ku ngufu, asiga amubwiye ko nagira uwo abibwira azamwica.

    Undi ati “ Njye bwakeye ntaha ahubwo arambwira ngo singaruke mu kazi ku buryo ntongeye gusubira mu kazi iwabo.”

    Aba bana batewe inda imburagihe bakomeza bagaragaza ko bahitamo kureka kurega ababahohoteye bitewe n’uko hari n’igihe babigeza ku nzego zibishinzwe ntizigire icyo zibikoraho.

    Hari uwavuze ko yatewe inda n’umupolisi bari baturanye, amwihanangiriza ko nabivuga azamugirira nabi.

    Ati “ Ni umupolisi, abantu nakoreraga bari bagiye mu kazi noneho we avuye ku kazi ahita asanga ndi mu nzu ndi gukorapa ahita amfata.”

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko kuba hari abatavuga ababahohoteye ari imbogamizi, gusa ashimangira ko gutanga amakuru ku gihe ari ingenzi mu kurwanya iki cyaha.

    Ati “ Harimo ibyo nakwita imbogamizi mu kugenza iki cyaha, imbogamizi y’umuco wo guhishira ntabwo ari ku bana gusa hari no ku babyeyi ndetse na sosiyete muri rusange. Ku bana rero hari igihe babihishira nk’ubwo harimo icyo kintu cyo gutera ubwoba ngo nubivuga nzakwica ariko burya umwana aba akwiye gufashwa kwegerwa, iyo abona harimo ubufasha bw’ababyeyi ageraho agafunguka akabivuga.”

    Yakomeje asaba abana n’abayeyi ndetse n’abaturanyi kujya bashyira hamwe bagatinyuka kuvuga abakoze ibi byaha.

    Hari abana b’abakobwa bavuga ko batinya kuvuga ababateye inda kugira ngo batagirirwa nabi

  • Musanze: Birakekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamuhaye amafaranga make yo kugura inkweto –

    Nyuma y’uko umurambo w’uyu mukobwa ubonetse muri ruhurura byaketswe ko yiyahuye kuko ngo yari yagiranye amakimbirane na nyina umubyara.

    Intandaro y’aya makimbirane,ngi ni uko nyina yari amaze gukodesha umurima ngo babone uko bagura imbuto y’ibirayi nabo bahinge noneho uyu mukobwa we agasaba amafaranga yo kugura inkweto nyina akaza kumuhaho 5000Frw ariko uyu mukobwa ntanyurwe. Ngo yaba ariyo mpamvu yatumye ajya aho umwuzi wa Bishushwe unyura ahantu hari ubuhaname burengeje metero 20 agasimbukamo aribwo yahise apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius, yemeje aya makuru asaba abana kujya banyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi ndetse n’ababyeyi bagakomeza kujya baganiriza abana babo ngo bamenye neza ibibazo baba bafite.

    Yagize ati” Aya makuru y’urupfu rw’uwo mwana niyo umurambo w’uwo mwana twawubonye ahagana saa Cyenda z’amanywa, n’ubwo RIB ikiri mu iperereza turakeka ko yaba yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umubyeyi we wari umaze gukodesha umurima ngo babone imbuto yo guhinga ariko we agasaba amafaranga yo kugura inkweto bakamuha 5000Frw. Turasaba abana kujya banyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi ariko n’ababyeyi bakajya baganiza abana babo bakabumva bakamenya neza ibibazo baba bafite.”

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza iby’urupfu rwe.

    Birakekwa ko uyu mukobwa wo mu Karere ka Musanze yiyahuye muri ruhurura ivana amazi mu Birunga kubera ko nyina yamuhaye amafaranga make yo kugura inkweto

  • Abagore 3000 bakora ubuhinzi bari guhabwa Smart Phones muri gahunda ya #ConnectRwanda –

    Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, mu turere twa Nyamagabe, Burera, Kirehe na Nyamasheke, kikaba kizakomereza mu tundi turere mu minsi ibiri ikurikiraho.

    Kiri gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo; iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda.

    Abagore bari kuzihabwa ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu gihugu binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda.

    Abo bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko umufashamyumvire mu buhinzi umwe afasha abahinzi bagera ku bihumbi bine.

    Izo telefone zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo.

    Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro wabo n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yitabiriye igikorwa cyo guha abo bagore telefone mu Karere ka Nyamasheke ahatanzwe 163. Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.

    Ati “Kwifashisha ikoronabuhanga mu buhinzi n’ubworozi byongera umusaruro, bikongera agaciro, n’amasoko; bityo bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu. Abagore bari hejuru ya 60% bakora ubuhinzi n’ubworozi, bityo kubaha smart phones biduha icyizere ko umusaruro batangaga ugiye kwiyongera.Turashimira abafatanyabikorwa muri rusange dukomeje gufatanya muri iyi gahunda.”

    Yakomeje avuga ko intego ya Connect Rwanda ari ukugira ngo Abanyarwanda bamenye ko telefone atari iyo guhamagara no kwitaba gusa, ahubwo ifite akandi kamaro yamara ibateza imbere.

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyamasheke bazihawe, babwiye IGIHE ko zigiye kubafasha byinshi birimo kugura ifumbire no gushaka amasoko y’umusaruro bahinze.

    Nyiraneza Adria ati “Tugiye kujya duhamagara, tugiye kujya dutanga raporo ku gihe, tugiye kujya dushaka amasoko kure, iryo ni iterambere ry’umugore. Tugiye kujya dutuma ifumbire ku gihe maze duhinge ku gihe. Ikindi kandi abayobozi bazajya baduhamagara batubone vuba cyangwa tunandike n’ubutumwa bugufi.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza abagore smart phones mu Karere ka Nyamagabe ahatanzwe 106.

    Yavuze ko banejejwe n’ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN Rwanda mu guteza imbere abaturage.

    Ati “Tunejejwe n’ubu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN bwatumye abafashamyumvire b’abagore bahabwa telefone zigezweho. Iki gikorwa kizabafasha kuguma ku ruhembe mu iterambere ry’ubuhinzi no mu mibereho myiza y’imiryango yabo.”

    Umwe mu bahawe telefone witwa Mukundwa Marie, akaba ari n’Umujyanama w’Ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko zizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora.

    Ati “Mu gihe tugiye kureba imyaka tugasanga ifite ikibazo bizajya bitworohera kuyifotora tukayereka Agronome. Ikindi kandi hari ubwo twabaga dufite imyaka myiza tukabura uko tuyimenyekanisha. Ndagira ngo mbahe ubutumwa mugende mutubwirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko ba Mutima w’Urugo bo mu Karere ka Nyamagabe tumushimiye.”

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yitabiriye icyo gikorwa cyo guha abagore smart phones mu Karere ka Kirehe, ahatanzwe izigera ku 131.

    Yavuze ko abagore b’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bakenera kenshi kumenya amakuru ndetse no kuyageza ku bandi kugira ngo ibikorwa bigende neza.

    Ati “Izi telefone zigezweho zizaborohereza kubona amakuru akenewe ndetse no kuyageza ku bandi ku buryo bworoshye kandi vuba. Ibi bizafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kirehe bishimiye ko telefone bahawe zizabafasha kumenyekanisha ubuhinzi bwabo no kubuteza imbere.

    Mukeshimana Violette uba muri koperative y’ubuhinzi bw’inanasi ati “Izamfasha kumenya amakuru azajya aba agezweho mu buhinzi, menye uko nabona nkunganire mu buhinzi kandi inamfashe kugeza amakuru kuri bagenzi banjye. Nzajya mbasha kandi gushakiraho amasoko nifashishije ikoranabuhanga riyirimo.”

    Tuyishime Léa wo mu Murenge wa Kigarama usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi, yavuze ko “Telefone mpawe izamfasha gutanga serivisi nziza ku baturage, mbafashe mu kwishyura imbuto ntibakererwe, hari na serivisi najyaga nshaka bikangora kuzibona ariko ubu nzajya nicara mu rugo mbikorere kuri telefone.”

    “Ikindi nyitezeho hari uburyo nahuguraga abahinzi bikantwara amasaha menshi mu kubona ibyo mbabwira ubu nzajya mbishaka mbibonere kuri telefone.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yasabye abahawe smart phones kuzibyaza umusaruro.

    Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuba ahora azirikana ko nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma mu iterambere. Telefone muhawe zibazaniye ikoranabuhanga, muzazibyaze umusaruro mugamije kwigira byo nkingi y’iterambere rirambye.”

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere abaturage.

    Ati “Twishimiye gukomeza gahunda ya Connect Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya. Ubu turi kwibanda cyane ku bagore b’abahinzi-borozi tugamije kubongerera ubushobozi mu bucuruzi bakora, nk’uko intego yacu ari ugusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Mu gusoza ukwezi kwahariwe umugore, dukomeje kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere kandi twizeye ko uyu musanzu ushyirwa mu kugeza telefone zigezweho na internet kuri benshi bizatanga umusaruro mu iterambere.”

    Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ububukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iryo koranabuhanga ku banyarwanda bose.

    Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo guha telefone abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi kizamara iminsi itatu, kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Kane aho mu turere dutandukanye kazatangwa smart phones ibihumbi bitatu.

    Abagore 3000 bakora ubuhinzi bari guhabwa Smart Phones muri gahunda ya ConnectRwanda

    Abagore bo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko smart phones bahawe zizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora

    Abajyanama mu bijyanye n’ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke bishimiye telefone bahawe bavuga ko zizabafasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashyikiriza telefone umugore wo mu Karere ka Nyamagabe

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel ashyikiriza telefone umugore wo mu Karere ka Kirehe

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko banejejwe n’ubufatanye hagati ya Guverinoma na MTN Rwanda mu guteza imbere abaturage
    JPEG - 61.5 kb
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yitabiriye igikorwa cyo guha abagore smart phones mu Karere ka Kirehe ahatanzwe izigera ku 131

    Minisitiri Paula yitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza abagore telefone zigezweho mu karere la Nyamasheke

    Minisitiri Gatabazi ashyikiriza abagore telefone zigezweho mu Ntara y’Amajyaruguru

    Mu Karere ka Kirehe hatanzwe smart phones 131

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure ashyikiriza umugore smart phone

    Umwe mu bagore bo mu Karere ka Burera amaze guhabwa smart phone

    Umwe mu bajyanama b’ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke afata ifoto ari kumwe na Minisitiri Ingabire Paula hamwe n ‘umuyobozi wari uhagarariye MTN Rwanda

    [email protected]


  • Ingo 18,7% mu Rwanda ntizihagije mu mirire –

    Mu mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko mu Rwanda ingo 40% zakozweho bikomeye n’ikiza gitunguranye nibura kimwe, ni ukuvuga isuri, umwuzure, impeshyi n’ibindi. Byatumye zigira ikibazo cyo kutabona ibiribwa uko bikwiriye.

    Mu byagarutsweho mu biganiro, harimo ikibazo cy’imirire idahwitse ikigaragara mu miryango imwe n’imwe, aho usanga ingo nyinshi zitarya amafunguro afite intungamibiri, bikaba intandaro y’indwara zitandukanye harimo n’igwingira ry’abana.

    Mu biganiro bigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ibiribwa, kuva bigihingwa kugeza bigeze ku muntu ubikoresha, mu bibazo by’ingenzi byagaragajwe bitera ingo nyinshi kutarya indyo ifite intungamubiri, harimo kuba hari imiryango itunze abantu benshi bigatuma itabona ubushobozi buhagije bwo guhaha ibiribwa birimo intungamubiri, ahubwo igahitamo guhaha ibiri buhaze abantu.

    Hari kandi kuba ibiryo bibonekamo intungamubiri birimo ibikomoka ku matungo n’imbuto bifite ibiciro bihanitse kuruta ubushobozi bwa bamwe ndetse no kuba mu Rwanda hakiri ikibazo cy’inganda nke zitunganya ibikomoka ku buhinzi, bisaba kubitumiza hanze.

    Mu byatanzwe nk’ibitekerezo byasubiza ibyo bibazo harimo gushyira ingufu muri porogaramu zagenewe guteza imbere abaturage no kurwanya imirire mibi, zirimo Girinka, shisha kibondo, kugaburira abanyeshuri, Hinga Weze n’ibindi.

    Ikindi kandi, hasabwe ko hakorwa ubukangurambaga, abaturage bakigishwa bakamenya ibiribwa bifite intungamubiri, bagakangurirwa no kubihaha.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ibitekerezo byose byatanzwe bizigwaho kandi bigashakirwa ibisubizo mu maguru mashya.

    Yongeyeho ko mu bindi biganiro hazibandwa ku “Guteza imbere no gushyiraho uburyo abantu bashishikarira kurya indyo yuzuye, gufasha abantu bahuye n’ibiza, abafite ibibazo cyangwa abakennye cyane, gushyira imbaraga mu bikorwa byose bijyanye n’ubuhinzi, no kubibyaza umusaruro”

    Ibi biganiro bigamije guteza imbere no gukemura ibibazo bijyanye n’imirire, biteganyijwe ko bizakomeza kuba mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye kugera ku cyerekezo cya 2030 cy’uko abantu bose bazaba bagerwaho n’ifunguro rifite intungamubiri kandi ridahumanye.

    Ingo 18,7% zo mu Rwanda ntizihagije mu mirire / Ifoto: Niyonzima Moise

  • Gakenke: Umuhanda Kigali – Musanze wongeye kuba nyabagendwa –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 202, nibwo ikamyo yaturukaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye isima yaguye ifunga umuhanda hanatangira imirimo yo gushaka uko yakurwamo ngo wongere ukoreshwe.

    Byasabye amasaha atari make kuko ku gicamunsi hakoreshwaga igice kimwe cy’umuhanda ariko imirimo yo gukomeza gushaka uko iyo kamyo yakurwamo ikomeje hifashishijwe imashini ziterura ndetse n’uburyo bwo gukuramo sima yari yangiritse yamenetse mu muhanda burakomeza kugeza saa moya z’umugoroba ubwo yakurwagamo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Revelien, we yari yavuze ko n’ubwo habaye impanuka iyi kamyo nta kibazo cy’ubuziranenge yari ifite kuko yari nshya kandi iherukaga kugenzurwa ndetse n’uwari uyitwaye nta businzi yakekwaho nk’uko ibipimo byabigaragaje.

    Kuri ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nk’uko bisanzwe ariko abawukoresha basabwa gukomeza kwigengesera kuko hashobora kuba ubunyereri buturutse ku isima yari yawumenetsemo n’igihe cy’imvura ikomeje kwiyongera.

    Magingo aya, ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda byarangiye, ibinyabiziga biri gutambuka nta nkomyi

    Aho iyo mpanuka yabereye hari huzuye isima mu muhanda

    Byageze mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda bikirimbanyije

  • Nyanza: Umugore yakubiswe n'abaturage iz'akabwana bamushinja amarozi #rwanda #RwOT

      Umugore wo mu Karere ka Nyanza wo mu Mudugudu wa Kirirabana, mu Kagari ka Gahombo, mu Murenge wa Kigoma , yakubiswe iz' akabwana n' abaturage nyuma yuko bamubonye ashyira imiti y'amahumane umwuzukuru we mu nzira, bakamushinja kuroga.

    Uyu mugore witwa Mukandekezi Beatrice w'imyaka 54 y'amavuko yakubiswe ubwo yahyiraga imiti y'amahumane mu mutwe w'umwuzukuru we abikorera mu nzira abaturanyi bakavuga ko ari ukuroga kuko babizi ko byanduza abandi maze barahurura batangira kumukubita.

    Uyu mubyeyi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Weurwe 2021.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Kirirabana, Madamu Uwingeneye Godeline yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babimenye ko hari umuturage uri gukubitwa yoherezayo ushinzwe umutekano arabihosha.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Akihagera kuko uwo mukecuru abaturanyi be basanzwe bamukekaho uburozi yemeye ko ibyo yakoreye mu nzira byo gusigira umwana umuti w'amahumane mu muhanda na byo byanduza, ni ko gusaba imbabazi ko atazongera gusa nyine abaturage bari bamukubise.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gahombo, Bwana Safari Jean de Dieu yavuze ko iby'uko hari umuturage wakubiswe akekwaho kuroga yabyumvise, ariko ko ntawaje kurega.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Gahombo Safari Jean de Dieu yagize ati 'ariko gukubitwa si byo kandi turihutira kwibutsa abaturage ko kwihanira bitemewe bityo biratuma tunamenya abo bamukubise.'

    Ibyo abaturanyi ba Mukandekezi bashingiraho bavuga ko aroga ni uko umugabo we aherutse gupfa bigakekwa ako ari we umuroze.

    Abaturage bahuruye ari benshi maze baramukubita karahava

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/31/nyanza-umugore-yakubiswe-nabaturage-izakabwana-bamushinja-amarozi/

  • Nyanza : Bamusanze mu nzira ashyira imiti mu mutwe w’umwana bamukubita bamushinja kuroga #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Weurwe 2021 mu Mudugudu wa Kirirabana, mu Kagari ka Gahombo, mu Murenge wa Kigoma.

    Ubwo abaturage babonaga uyu mubyeyi akora kiriya gikorwa bise kuroga, bahise bahurura maze batangira kumwadukira bamukubita.

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi bashinja amarozi, bavuga ko aherutse no gupfusha umugabo kandi ko bakeka ko ari we wamuroze.

    Uwingeneye Godeline uyobora uriya Mudugudu wa Kirirabana, avuga ko ubwo yamenyaga ko abaturage bari gukubita uriya muturage, yahise yoherezayo ushinzwe umutekano kugira ngo abihagarike.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Akihagera kuko uwo mukecuru abaturanyi be basanzwe bamukekaho uburozi yemeye ko ibyo yakoreye mu nzira byo gusigira umwana umuti w’amahumane mu muhanda na byo byanduza, ni ko gusaba imbabazi ko atazongera gusa nyine abaturage bari bamukubise.'

    Ubuyobozi bw’Akagari, na bwo bwavuze ko aya makuru bwayamenye ndetse ko bwatangiye kubikurikirana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gahombo Safari Jean de Dieu yagize ati 'ariko gukubitwa si byo kandi turihutira kwibutsa abaturage ko kwihanira bitemewe bityo biratuma tunamenya abo bamukubise.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Bamusanze-mu-nzira-ashyira-imiti-mu-mutwe-w-umwana-bamukubita-bamushinja-kuroga