Category: Uncategorized

  • Birababaje- CP Kabera avuga ku mupolisi warashe umuturage warenze ku mabwiriza ya Covid-19 –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 n’amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho hagamijwe gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo havuzwe inkuru y’umuturage warashwe n’umupolisi wari uri mu kazi aho byatangajwe n’abaturage ko yari amusanze mu kabari yarenze ku mabwiriza ya Covid-19.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo wari ufite umugore n’abana batatu yarasiwe mu kabari kari mu Gasantere ka Ndorandi, ubwo we n’abo bari kumwe bikanze polisi baratoroka bahita bajya kunywera inzoga mu rugo rw’umuturage ari naho polisi yabasanze bahita bashaka kongera kwiruka maze irarasa Twizerimana ahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko ibyo uwo mupolisi yakoze byababaje abo mu muryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda na Polisi y’Igihugu muri rusange.

    Ati “Icyo ngira ngo mvuge ni uko bibabaje. Twese biratubabaje ariko na Polisi birayibabaje cyane cyane ko muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abapolisi baba bakwiye kwitwara neza bagakora kinyamwuga, aho binabaye ngombwa bakitabaza amabwiriza anahari cyane cyane ayo gukoresha intwaro. Ni ryari ukoresha imbunda, ni ryari ukoresha intwaro, biba byagenze bite, bisaba iki? Ibyo rero iyo bitagenze bityo umupolisi akarengera icyo twavuga ni uko arakurikiranwa agahanwa.”

    CP Kabera yavuze ko uwo mupolisi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku giti cye, ubutabera bukamuryoza ibyo yakoze ariko bititiriwe polisi kuko itamutumye kurasa umuturage.

    Ati “Ikindi gituma bibabaza, ni uko mu by’ukuri byitirirwa polisi kandi mu mabwiriza atangwa yo kureba uburyo izi ngamba zubahirizwa ndetse n’andi mabwiriza yose y’akazi kajyanye n’umutekano ntabwo polisi yatanga ayo kuba wahohotera umuturage. Kirazira.”

    Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko iyo bigenze gutyo umupolisi agakora amakosa iyo bibaye ngombwa hari abirukanwa ku bw’imyitwarire ariko abakoze amakosa akomeye nk’ayo kwica umuturage bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa bagafungwa ndetse bazafungurwa ntibagaruke muri polisi.

    Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Gashyantare 2021, abapolisi 386 bari bamaze kwirukanwa barimo 146 byavuzwe ko bazize amakosa y’imyitwarire.

    CP Kabera yavuze ko polisi itanga amabwiriza ya kinyamwuga ariko hari abatana bakayarengaho

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Rwamagana: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana wa mushiki we –

    Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yasambanyije uyu mwana ubwo nyina yamusigaga mu rugo agiye gushakira imibereho aba bana.

    Yagize ati “Uwo musore yari amaze iminsi ataha kwa mushiki we mu rugo. Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by’abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.”

    Yavuze ko uwo musore yari abereye nyirarume uwo mwana, nyuma yaho nyina abimenyeye ngo yahise yihuta amujyana kwa muganga kugira ngo bamuhe ubufasha bw’ibanze nyuma abona kujya kurega kugira ngo akurikiranwe.

    Gitifu Muhigirwa yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo no kubaganiriza mu buryo buhoraho.

    Ati “Icya mbere turabasaba kutagira umuntu n’umwe bagirira icyizere ku bijyanye n’uburere bw’abana babo kuko n’uriya yari nyirarume w’uriya mwana, bamufata nkaho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo.”

    Kuri ubu uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.


  • Mukobwa mwiza, umugabo wubatse nagutereta akubwira aya magambo uzame ko ashaka ko muryamana akaguta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe bireze kubona abagabo bubatse ingo batereta abakobwa bakiri bato babashakaho ko baryamana gusa nyamara abakobwa bakaba bazi ko ari urukundo.

    Ni byinshi abagabo bubatse bashukisha abakobwa batereta birimo amafaranga, impano zihenze, aba bagabo kandi hari ibinyoma bitwaza kugira ngo babone uko baryamana n'abakobwa:

    Bimwe mu binyoma bakoresha ni Ibi bikurikira:

    1.Turi hafi gutandukana

    Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n'umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n'umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika ku katsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe?.

    Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye.

    2.Tubana gusa kubera inyungu z'abana

    Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n'abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita ku muryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

    3.Sinkikunda umugore wanjye

    Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Ni iki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda? Mubanye nk'uko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

    4.Ntitukiryamana

    Kuba atagitera akabariro n'umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n'umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange?.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mwiza-umugabo-wubatse-nagutereta-akubwira-aya-magambo-uzame-ko-ashaka-ko-muryamana-akaguta/

  • Polisi ya Tanzania yataye muri yombi ushinzwe ibyambu, akekwaho kunyereza Miliyoni 1,8$ #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru w'urwego rushinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), Deusdedit Kakoko, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kunyereza amashringi Miliyali 3,8 ya Tanzania. Ni agera kuri Miliyoni 1,8 y'Amadolari ya Amerika.

    Ibiro bishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, PCCB, nibyo byemeje ko bwana Kakoko yafashwe nyuma y'umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo ye n'umukuru w'Igihugu Samia Saluhu. Umukuru wa PCCB, Brigadier John Mbungo, yemeje ko uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

    Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru kigenga Mwanainchi cyo muri Tanzania, uyu wahoze ayoboye TPA yafatiwe I Morogo mu Burasirazuba bwa Tanzania kuwa 28 Werurwe uyu mwaka wa 2021.

    Umukuru w'Igihugu mushya wa Tanzania, Samia Saluhu nkuko BBC ibitangaza, yatangaje ko ahagaritse mu mirimo Deusdedit Kakoko, nyuma yo gushykirizwa icyegeranyo cy'umugenzuzi mukuru cy'umwaka wa 2019-2020.

    Perezida Saluhu, yavuze ko atewe impungenge n'uko ubuyobozi bw'ibyambu buterekanye aho amafaranga agera kuri Miliyoni 1,8$ ( hafi amashiringi Miliyari 4) yagiye. Perezida Samia, yahise ategeka ibiro PCCB gutangiza iperereza ryihuta rigamije kumenya aho ayo mafaranga yagiye, nyuma y'ibyatangajwe mu cyegeranyo cy'umugenzuzi mukuru.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/polisi-ya-tanzania-yataye-muri-yombi-ushinzwe-ibyambu-akekwaho-kunyereza-miliyoni-18/

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra –

    Umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, ni nyuma y’uko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 ku majwi 53,92%.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Dr Edouard Ngirente ari we witabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Paul Kagame.

    Ati “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

    Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

    Muri uyu muhango wo kurahiririra kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri, Perezida Touadéra yavuze ko atazihanganira imitwe yitwaje intwaro ikora ibyaha bitandukanye kugira ngo abaturage b’iki gihugu babashe kubaho mu mahoro no mu mutekano.

    Perezida Touadéra yavuze ko kandi azashyira umuhate mu kubaka sosiyete idaheza ndetse n’urwego rw’ubukungu ruha ikaze buri wese.

    Mu myaka mike ishize umubano w’u Rwanda na Centrafrique wagiye urushaho gutera imbere mu nzego zitandukanye.

    Kugeza ubu abashoramari b’Abanyarwanda bahawe ikaze muri iki gihugu, ndetse muri Gashyantare 2021 bamwe nabo bagiriye uruzinduko muri iki gihugu hagamijwe kureba ahantu hatandukanye bashora imari.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Perezida Faustin Archange Touadéra

  • Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana 5% batasubiye ku mashuri –

    Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y’ishuri n’ababuze ayo kugura ibikoresho.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y’abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z’abatarasubirayo.

    Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora [mu mpera za Gashyantare 2021], ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n’ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

    Yakomeje agira ati “Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hari n’abagiye babura imyenda y’ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.”

    “Ariko dufite n’icyiciro cy’abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n’iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z’ibanze zidufashe kugira ngo ba bana nabo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy’abana batewe inda ndetse n’abandi bashyingiwe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

    Ati “Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n’abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y’abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.”

    Mineduc yaburiye ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

    Abanyeshuri basabwe kwitwararika mu gihe cy’ibiruhuko…

    Mineduc yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu biruhuko nyuma y’uko bamwe muri bo bamaze amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazarangiza gutaha ku wa 3 Mata basubire ku mashuri ku wa 19 Mata 2021.

    Mineduc yashimye by’umwihariko inzego z’ubuzima, iz’ibanze n’izindi nzego zitandukanye ndetse n’abarezi n’abanyeshuri bitwararitse mu gihe cy’amezi agera kuri atanu abanyeshuri bamaze ku mashuri ariko bibutswa ko urugamba rugikomeje.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Icyo dusaba kugira ngo tutongera gusubira aho twavuye, turasaba rero ko abana baje kuruhuka ntabwo baje mu birori. Ntabwo ari umwanya wo gukora umunsi mukuru tuzaba twishimira ko Yezu yazutse ariko turasabwa ko tubyishimira mu miryango yacu.”

    Yakomeje agira ati “Abenshi muri bo baritegura ibizamini bya leta, hari abarangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye. Icyo tubasaba ni uko bagenda bakaruhuka, bakaguma mu miryango yabo kuko nibatana gato baratuma dusubira mu bihe twarimo.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo aba banyeshuri badatana bizagirwamo uruhare n’ababyeyi, ababarera ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze. Ariyo mpamvu abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataragera igihe cyo kwishima ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no gutegereza urwo rubanza rubategereje.

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro abagize Guverinoma basobanuriyemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Amafoto: Muhizi Serge


  • MTN Rwanda yongeye gutegura amarushanwa agenewe abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere –

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuko ryatangiye mu mwaka ushize ndetse icyo gihe ryitabiriwe n’amatsinda 15.

    Amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe ndetse yatangiye kwiteza imbere. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi, ryo mu Karere ka Rwamagana ryitwa ‘Twite ku Buzima’, ryegukanye igihembo cya miliyoni 1 Frw, ubu rikaba ryaraguye ibikorwa byaryo, rigura imirima ndetse rishora no mu yindi mishinga irimo gutaka ibirori nk’ubukwe, kwambika abageni n’ibindi.

    Iri rushanwa ritegurwa na MTN Rwanda mu rwego kuzirikana iterambere ry’urwego rw’abagore mu Rwanda, banashishikarizwa gutinyuka gukora no kwiteza imbere.

    Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 15, harimo amatsinda atatu afite imishinga y’ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda izahemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro, itsinda rya gatatu rizahembwa amafaranga 400.000 Frw, irya kabiri rihabwe 700.000 Frw mu gihe irya mbere rizahembwa miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200.000 Frw.

    Uyu mwaka kandi ufite umwihariko kuko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashyizeho igihembo cy’umwihariko kizahabwa itsinda ryitwaye neza kurusha andi, rizahembwa 2.000.000 Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Yvonne Mubiligi, ukuriye Ishami rishinzwe Imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yavuze ko intego y’iri rushanwa ari ugushimira no gushyigikira ibyagezweho n’abagore bari mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira.

    Mubiligi yashimye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry’Abangirikani (AEE), Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Mu butumwa bwa Albert Mabasi wo muri AEE yashimye cyane MTN Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umugore.

    Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwamahoro Marguerite Marie, yashimye MTN Rwanda ku nkunga itera abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, ibyabashoboje kongera igishoro, nabo bakiyumvamo ubundi bushobozi.

    Yanaboneyeho n’akanya ko gukangurira abandi bagore batarinjira mu matsinda yo kwiteza imbere kubikora, kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza.

    Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ukazaba hifashishhijwe ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abagore

  • Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abana 5% batasubiye ku mashuri – #rwanda #RwOT

    Bitewe n'igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y'ishuri n'ababuze ayo kugura ibikoresho.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y'abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z'abatarasubirayo.

    Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora [mu mpera za Gashyantare 2021], ryagaragaje ko mu mashuri y'incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n'ayisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

    Yakomeje agira ati 'Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy'amafaranga ndetse n'ibikoresho by'ishuri, hari n'abagiye babura imyenda y'ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.'

    'Ariko dufite n'icyiciro cy'abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n'iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z'ibanze zidufashe kugira ngo ba bana nabo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy'abana batewe inda ndetse n'abandi bashyingiwe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

    Ati 'Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy'abana b'abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n'abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y'abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.'

    Mineduc yaburiye ababyeyi n'abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

    Abanyeshuri basabwe kwitwararika mu gihe cy'ibiruhuko…

    Mineduc yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu biruhuko nyuma y'uko bamwe muri bo bamaze amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazarangiza gutaha ku wa 3 Mata basubire ku mashuri ku wa 19 Mata 2021.

    Mineduc yashimye by'umwihariko inzego z'ubuzima, iz'ibanze n'izindi nzego zitandukanye ndetse n'abarezi n'abanyeshuri bitwararitse mu gihe cy'amezi agera kuri atanu abanyeshuri bamaze ku mashuri ariko bibutswa ko urugamba rugikomeje.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Icyo dusaba kugira ngo tutongera gusubira aho twavuye, turasaba rero ko abana baje kuruhuka ntabwo baje mu birori. Ntabwo ari umwanya wo gukora umunsi mukuru tuzaba twishimira ko Yezu yazutse ariko turasabwa ko tubyishimira mu miryango yacu.'

    Yakomeje agira ati 'Abenshi muri bo baritegura ibizamini bya leta, hari abarangiza umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza n'abarangiza icyiciro rusange ndetse n'ayisumbuye. Icyo tubasaba ni uko bagenda bakaruhuka, bakaguma mu miryango yabo kuko nibatana gato baratuma dusubira mu bihe twarimo.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo aba banyeshuri badatana bizagirwamo uruhare n'ababyeyi, ababarera ndetse n'abayobozi b'inzego zitandukanye zirimo iz'ibanze. Ariyo mpamvu abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bataragera igihe cyo kwishima ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no gutegereza urwo rubanza rubategereje.

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro abagize Guverinoma basobanuriyemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yatangaje-ko-abana-5-batasubiye-ku-mashuri

  • MTN Rwanda yongeye gutegura amarushanwa agenewe abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuko ryatangiye mu mwaka ushize ndetse icyo gihe ryitabiriwe n'amatsinda 15.

    Amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe ndetse yatangiye kwiteza imbere. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi, ryo mu Karere ka Rwamagana ryitwa 'Twite ku Buzima', ryegukanye igihembo cya miliyoni 1 Frw, ubu rikaba ryaraguye ibikorwa byaryo, rigura imirima ndetse rishora no mu yindi mishinga irimo gutaka ibirori nk'ubukwe, kwambika abageni n'ibindi.

    Iri rushanwa ritegurwa na MTN Rwanda mu rwego kuzirikana iterambere ry'urwego rw'abagore mu Rwanda, banashishikarizwa gutinyuka gukora no kwiteza imbere.

    Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n'amatsinda 15, harimo amatsinda atatu afite imishinga y'ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda izahemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro, itsinda rya gatatu rizahembwa amafaranga 400.000 Frw, irya kabiri rihabwe 700.000 Frw mu gihe irya mbere rizahembwa miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200.000 Frw.

    Uyu mwaka kandi ufite umwihariko kuko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, yashyizeho igihembo cy'umwihariko kizahabwa itsinda ryitwaye neza kurusha andi, rizahembwa 2.000.000 Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Yvonne Mubiligi, ukuriye Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yavuze ko intego y'iri rushanwa ari ugushimira no gushyigikira ibyagezweho n'abagore bari mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira.

    Mubiligi yashimye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry'Abangirikani (AEE), Inama y'Igihugu y'Abagore ndetse na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Mu butumwa bwa Albert Mabasi wo muri AEE yashimye cyane MTN Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry'umugore.

    Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Uwamahoro Marguerite Marie, yashimye MTN Rwanda ku nkunga itera abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, ibyabashoboje kongera igishoro, nabo bakiyumvamo ubundi bushobozi.

    Yanaboneyeho n'akanya ko gukangurira abandi bagore batarinjira mu matsinda yo kwiteza imbere kubikora, kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza.

    Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ukazaba hifashishhijwe ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yongeye-gutegura-amarushanwa-agenewe-abagore-bari-mu-matsinda-yo

  • Ubujurire bwa Bosco Ntaganda mu rukiko rwa ICC ntacyo bwahinduye ku bihano yakatiwe #rwanda #RwOT

    Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC rwashimangiye ibyaha byo mu ntambara byahamijwe Bosco Ntaganda wahoze akuriye abarwanyi ba M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
    Bosco Ntaganda wahoze akuriye aba barwanyi, yamenyekanye ku izina rya ' Terminator' kubera ubugome bivugwa ko yari afite. Yari yajuririye ibihano yahawe byo gufungwa imyaka 30 mu mwaka wa 2019.

    Ntaganda, yari yahamijwe ibyaha 18 birimo iby'ubwicanyi, Gufata ku ngufu no Kwinjiza abana mu Gisirikare. Yabaye kandi umuntu wa mbere waciriwe n'uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha bifatiye ku gitsina.

    Ibyaha yahamijwe byakorewe mu karere gakize ku mabuye y'agaciro ka Ituri ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y'umwaka wa 2002 na 2003. Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa cyenda 2015, rurangira mu kwezi kwa Munani kwa 2019.

    Mu mwaka wa 2013 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Ntaganda yari mu itsinda ry'Abarwanyi ba M23 ryaje nyuma gucikamo ibice, uruhande rumwe rurabangamirwa bikomeye kugera ubwo yahungiraga mu Rwanda aho yahise yishyikiriza Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika I Kigali. Aha ni naho yakuwe n'iyi Ambasade imushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC.

    Igihe Ntaganda yacirwaga urubanza, yari afite imyaka 46 y'amavuko. Urukiko rwa ICC rwavuze ko yavukiye mu Majyaruguru y'u Rwanda, ku myaka 17 akaba aribwo yinjiye mu barwanyi ba APR barwanyaga ubutegetsi bw'u Rwanda bwari buyobowe na Jenerali Majoro Juvenari Habyarimana. Nyuma yaje kubona ubwenegihugu bwa Congo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ubujurire-bwa-bosco-ntaganda-mu-rukiko-rwa-icc-ntacyo-bwahinduye-ku-bihano-yakatiwe/