Category: Uncategorized

  • Menya igitera kubyimba inda umaze kurya n’uko wabivura #rwanda #RwOT

    Kubyimba inda umaze kurya, bitandukanye no kurya ugahaga kandi ntaho bihuriye no kuba wariye byinshi nubwo nayo ari imwe mu mpamvu zishobora kubitera.

    Kubyimba inda bishobora kuba biherekejwe no gutura umubi cyangwa se rimwe na rimwe ukazana ubwangati. Bishobora no gutera gucibwamo, kuruka se, ndetse bitera kubangamirwa kuko n’imyenda ntiba igukwira neza.

    Ni iki gitera gutumba?

    Impamvu zitera gutumba inda nyuma yo kurya ni nyinshi kandi zinyuranye, akenshi usanga abantu bose bagize ikibazo cyo gutumba inda bidaterwa n’impamvu zimwe. Niyo mpamvu ushobora no kunywa igikombe kimwe cy’amazi ugatumba, undi akazira umushyushyo; gutyo gutyo.

    Ibibazo byo mu igogorwa

    Abantu benshi bagira ibibazo cyangwa uburwayi mu rwungano ngogozi, nka IBS (Irritable Bowel Syndrome), ibisebe mu mara, bagerwaho n’ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya. Ubushakashatsi bwagaragaje yuko mu barwayi ba IBS hagati ya 23% na 96% bagira ikibazo cyo gutumba, naho 56% ku basanzwe barwaye kwituma impatwe na bo bagatumba.

    Kudasohora amazi mu mubiri

    Rimwe na rimwe hari igihe umubiri unanirwa gusohora amazi adakenewe nuko akireka hafi y’inda ahegereye mu kiziba cy’inda. Akenshi bikunze guturuka ku mikorere mibi y’umwijima cyangwa uburwayi bwa kanseri.

    Gutakaza amazi mu mubiri

    Bishobora kugutera kwibaza byinshi; nyamara uzagenzure akenshi nyuma yo kunywa inzoga nyinshi ukagira hangover cyangwa kurya ibiryo bifite umunyu mwinshi, (ibi byose bituma umubiri usohora amazi), usanga inda yabyimbye. Umubiri iyo uri guhangana nuko kubura amazi, uhita noneho uzigama menshi ngo bitazongera kuwubaho, ndetse uzasanga ko bikurikirwa no kwituma impatwe.

    Kwituma impatwe

    Iyo wituma impatwe, usanga akenshi ibyo wituma bitinda kuva mu mara, nuko ingaruka ikaba kubyimba inda ndetse ukajya wumva n’ibyuka bigonga mu nda, ari byo bamwe bavuga ngo ni inzoka, (nyamara akantu kabonwa na microscope ntabwo kavuga ngo ukumve). Kwituma impatwe akenshi biterwa no kutanywa amazi, kutarya ibirimo fibre, n’izindi mpamvu zinyuranye.

    Ubwivumbure bw’umubiri ku byo wariye

    Iyi niyo ikunze kuboneka kuri benshi aho usanga hari ibyo kurya bibatera gutumba. Akenshi uzasanga ari ibyo kurya birimo lactose (nk’amata y’ikivuguto), kimwe n’ibiryo birimo gluten nk’imigati, ibikomoka ku ngano, chapati, n’ibindi. By’umwihariko iyo ibi byo kurya ubiriye byongeye gushyushywa, nk’umuceri, ingano n’ibizivaho nka macaroni kimwe n’ibyo kurya byose birimo amidon (ibirayi, ibijumba ibinyamafufu muri rusange) naho bishobora kugutera gutumba

    Kwinjirwa na mikorobi

    Iyo umubiri winjiwemo na mikorobi usanga bigendana no kubyimbirwa bitewe nuko insoro zera, ari bo basirikare b’umubiri baba babaye benshi ahari ikibazo. Akenshi usanga birundira mu kiziba cy’inda, mu myanya y’igogorwa n’isohora inkari (uruhago by’umwihariko). Iyo ari iyi mpamvu, usanga binazana n’umuriro, kuribwa no gushishira ahari ikibazo.

    Kwifunga kw’amara

    Rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zinyuranye nk’ikibyimba cyangwa kanseri y’amara usanga amara yifunga noneho ibigeze aho yifungiye ntibyongere kuharenga. Ibyo bitera kubyimba kandi bikajyana no kuribwa bidasanzwe ndetse kwituma bikaba ikibazo.

    Impinduka mu misemburo

    Akenshi ku bagore, usanga mu gihe cyegera kujya mu mihango umubiri wabo uzigama amazi menshi cyane bityo bigatera inda kubyimba. Ibi rero biterwa nuko igipimo cya estrogen kiba cyazamutse nuko umura ugasa n’uwongera ubunini, ariko,iyo agiye mu mihango bigenda bigabanyuka nubwo kuri bamwe bitinda.

    Ni gute nahangana n’iki kibazo cyo gutumba?

    Nkuko iki kibazo gituruka mu mirire, no kugicyemura bikorerwa mu mirire.

    Hari ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba hakabaho n’ibivura uburwayi bwo gutumba.

    Bimwe mu byo kurya bivura gutumba

    Probiotics: izi zitwa bagiteri nziza, nizo zifasha igogorwa kugenda neza. Ikindi kandi zizwiho kwica bagiteri mbi. Ahantu h’ingenzi tuzisanga ni muri yawurute gusa ukagenzura niba nta kindi kidasanzwe cyongewemo

    Amata y’inshyushyu:ariko nayo akaba atanyujijwe mu nganda. Iyo amata anyujijwe mu ruganda, kugirango azabikike igihe kinini bayakorera ikizwi nka pasteurization. Ibi byangiza enzymes ziba zikenewe mu igogorwa.

    Kurya imbuto n’imboga zirimo amazi: hari imbuto zizwiho kuba zirimo amazi menshi ndetse burya ziba zinibitseho imyunyungugu inyuranye, hari n’imboga zizwiho kuba zimeze gutyo nubwo akenshi na zo tuzibara mu mbuto nka; concombre, watermelon, amacunga, seleri, inkeri.

    Ibyayi n’ibirungo: bimwe mu bifasha igogorwa kugenda neza twavuga; tangawizi, teyi (rosemary), green tea bizwiho gutuma igogorwa rigenda neza ndetse umubiri ugasohora amazi adakenewe.

    Ibindi wakora

    Mu gihe guhindura imirire ntacyo biri gutanga, ni byiza ko wagerageza ibikurikira;

    Gana muganga

    Mu mpamvu zitera gutumba harimo n’uburwayi bukenera kuvuzwa imiti yo kwa muganga kimwe no kubagwa mu bihe bibaye ngombwa.

    Gerageza Siporo

    Siporo zimwe na zimwe zituma umubiri wawe urushaho gukora neza ndetse ugasohora ibidakenewe. Gusa wirinde siporo ikunaniza, ahubwo uyikorere kugirango umubiri wawe ukore neza. Niyo wakora iminota 30 ariko ntibure.

    Nywa amazi ahagije

    Kugirango fibre zibashe gukora neza akazi kazo, ni byiza kunywa amazi ahagije. Ushobora guhera ku dukombe 6 ku munsi duto, ukagenda wongera kugeza ku gipimo gikwiye ugereranyije nuko ungana. Gusa ibyo kunywa birimo gaz ukabyirinda. Ahubwo ushobora kwinywera icyayi kirimo bya birungo twavuze

    Ikuremo stress

    Akenshi iyo umuntu afite intimba, arakaye, ananiwe, n’igogorwa rigenda nabi. Hari igihuza ubwonko bwawe n’urwungano ngogozi kizwi nka vagus nerve (nerf vague), iyo rero mu bwonko harimo ikibazo, bigira ingaruka no ku mikorere y’urwungano ngogozi. Ibi rero bikosorwa no gukora ikintu kiruhura ubwonko ndetse no gukora ikintu ukunda cyane; birangira stress igiye.

    source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-igitera-kubyimba-inda-umaze-kurya-n-uko-wabivura.html

  • Nyanza: Yahaye umwuzukuru we umuti w’amahumane, akubitwa n’abaturage ashinjwa uburozi –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo Mukandekezi yakubiswe mu buryo bukomeye n’abaturage babiri barimo umugore n’umugabo.

    Aba baturage bamukubise bavugaga ko ari kuroga kuko babizi ko gusigira umuti w’amahumani mu nzira byanduza abandi bayinyuzemo.

    Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma,

    Mukantaganzwa Brigitte, yemereye IGIHE iby’aya makuru ariko ashimangira ko abakubise uyu muturage bamuhohoteye ndetse bagiye gukurikiranwa.

    Ati “ Byabaye mbere ya saa sita gato ariko uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira. Navuganye n’umuyobozi w’Umudugudu mubaza uko umurwayi ameze mubwira ko areba abo mu muryango we akajya kwa muganga kugira ngo tubone izo mpapuro zo kwa muganga maze abamuhohoteye bakurikiranwe kuko barazwi ni babiri.”

    Yongeyeho ko nyirabayazana w’iki kibazo ari uwo mugore watangiye akubita uwo mukecuru cyane ko n’uwo mwana yari arimo gusiga umuti mu mutwe ari umwuzukuru we atari uw’uwo mugore.

    Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri aka gace kwirinda kwihanira ahubwo bakajya bagana ubuyobozi igihe hari ikibazo bagiranye na bagenzi babo kuko iyo umuntu akosherejwe hari amategeko amurengera anahana uba yahamwe n’icyaha.

    Uyu mukecuru yakubiswe azira ko yasigiye umwuzukuru we umuti w’amahumani mu nzira

  • Abasirikare bagerageje guhirika ubutegtsi muri NIGER #RwOT

    A military unit tried to seize the presidential palace in Niger’s capital Niamey overnight but it was pushed back by heavy gunfire and order has been restored, local media reported on Wednesday citing a Niger security source, days before a handover of power.

    The assailants, from a nearby air base, fled after their attack was met with heavy shelling and gunfire from the presidential guard unit, three other security sources said, adding that a search was ongoing. 

    Heavy gunfire was heard in the area of the presidential palace in Niger’s capital around 3:00 a.m. local time (0200 GMT) on Wednesday for about 30 minutes, according to residents.

    Other shots were also heard early in the morning in the area of Niamey International Airport, where Niger’s military base is located.

    Source : https://news.cgtn.com/news/2021-03-31/Heavy-gunfire-reported-near-presidential-compound-in-Niger-s-capital-Z4VFIxSL7O/index.html

  • Nyanza: Yahaye umwuzukuru we umuti w'amahumane, akubitwa n'abaturage ashinjwa uburozi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo Mukandekezi yakubiswe mu buryo bukomeye n'abaturage babiri barimo umugore n'umugabo.

    Aba baturage bamukubise bavugaga ko ari kuroga kuko babizi ko gusigira umuti w'amahumani mu nzira byanduza abandi bayinyuzemo.

    Umunyamabana Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma,
    Mukantaganzwa Brigitte, yemereye IGIHE iby'aya makuru ariko ashimangira ko abakubise uyu muturage bamuhohoteye ndetse bagiye gukurikiranwa.

    Ati ' Byabaye mbere ya saa sita gato ariko uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira. Navuganye n'umuyobozi w'Umudugudu mubaza uko umurwayi ameze mubwira ko areba abo mu muryango we akajya kwa muganga kugira ngo tubone izo mpapuro zo kwa muganga maze abamuhohoteye bakurikiranwe kuko barazwi ni babiri.'

    Yongeyeho ko nyirabayazana w'iki kibazo ari uwo mugore watangiye akubita uwo mukecuru cyane ko n'uwo mwana yari arimo gusiga umuti mu mutwe ari umwuzukuru we atari uw'uwo mugore.

    Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri aka gace kwirinda kwihanira ahubwo bakajya bagana ubuyobozi igihe hari ikibazo bagiranye na bagenzi babo kuko iyo umuntu akosherejwe hari amategeko amurengera anahana uba yahamwe n'icyaha.

    Uyu mukecuru yakubiswe azira ko yasigiye umwuzukuru we umuti w’amahumani mu nzira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yahaye-umwuzukuru-we-umuti-w-amahumane-akubitwa-n-abaturage-ashinjwa

  • Kwicisha bugufi ibanga ryo kwishimirwa n’Imana #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi Imana idushakaho ko twicisha bugufi kuko ari ikiraro kitugeza ku cyubahiro.'Kubaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.' Imigani 15:33

    Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati 'Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati 'Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n’isoni ujya kwicara inyuma y’abandi bose.Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati 'Ncuti yanjye, igira imbere.’Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira, kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.'

    Kandi abwira uwamuraritse ati 'Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.' Luka 14:7-14

    Ni ibintu bikomeye cyane kubwira umuntu ufite icyubahiro gake, kuko abantu bahora bagishaka. Yesu abwira abantu akoresheje inkuru yumvikana, avuga ku bintu umuntu wese ahita yumva. Yarimo abwira abantu ati' Nuramuka utumiwe mu birori ibyo aribyo byose, ntuzagende ngo uhite ujya mu b’imbere kuko utazi umubare wabatumirwa. Iyo wagiye ukicara mu ntebe z’imbere ariko utazi umubare wabantu batumiwe kuko hashobora kuza ukurusha icyubahiro, bakahagukura.

    Yesu aravuga ati 'Byazaba ikimwaro mugihe baba baguhagurukije, ariko nanone bizaba icyubahiro mugihe wagiye ukicara inyuma, maze uwagutumiye akaza akakubwira ati ' Ngwino mu byicaro baguteguriye.' Yesu yongera kuvuga ati 'Kandi nimukoresha ibiriori, ntugatumire bene wanyu, ninshuti zawe zabugufi, kuko ibyo nubikora uzaba ubikoreye kugira ngo na bo nibakora ibindi nka byo bazagutumire ahubwo ujye utumira ibirema, n’abacumbagira kuko ingororano yawe iri mu ijuru kumunsi w’umuzuko.

    Niba umuntu akeneye icyubahiro cyane, ijambo ry’Imana ritubwira ko abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Ariko hari n’abandi bishyira hejuru, ibyo nibyo bibanziriza kugwa.

    Dore ibyiciro biri munzu y’Imana:

    Impano n’umuhamagaro. Hari aba barabyize mu ngeri zose, hari n’abandi Imana iba yarahaye impano ntaruhare babigizemo, kuko Imana yashakaga kuzabakoresha. Muri iyi minsi abantu benshi bari kwitiranya umuhamagaro n’impano. Kuko hari ababyiga n’abandi babihawe n’Imana bamwe bakabikoresha ku nyungu z’Imana abandi kunyungu zabo. Ariko Pawulo yandika yaravuze ati ” Uzirikane guhamagarwa kwanyu kuko ab’ubwenge bahamagawe atari benshi. Kandi yahamagaye bene abo kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge n’abiyita bo. Kandi ni twe bo mugihe cya none nk’uko n’abicyo gihe cya Pawulo bari bahari.

    Ubu abantu basigaye basesengura bagashyira ijambo ry’Imana mu bice bitandukanye aho kumvira Umwuka ngo bumve icyo ibashakaho.

    Luka18:9-14 Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. Ati 'Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro. 11'Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati 'Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. 12 Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ 13'Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati 'Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ 14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.'

    Nuko abantu baza bakareba kubandi bakagenda birata ibyo bakora n’ibyo bakorera Imana, aho guca bugufi. Ariko muri iyi nkuru Bibiliya itubwiye ugaragara nk’umunyabyaha we acabugufi agasaba Imana imbabazi.

    None Imana iratubwira ko dukwiriye kwicisha bugufi, dusabe Imana iducishishe bugufi, kuko birakomeye. Ntitwifate uko tutari. Dukwiye kuba ab’umumaro duhindure isi dushingiye ku Ijambo ry’Imana ridusaba kwicisha bugufi tukumvira icyo idutegeka.

    Source :cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwicisha-bugufi-ibanga-ryo-kwishimirwa-n-Imana.html

  • Kwibwa bagitangira, kudacika intege: Inzozi za Shimwe na Kagirimpundu bifuza uruganda rw'inkweto nka Adidas – #rwanda #RwOT

    Nk'ubu niwumva u Rwanda uzarwumva muri Centrafrique, aho ingabo zarwo ziri guhashya inyeshyamba zihamaze igihe zijujubya abaturage.

    Uru rugamba rw'iterambere rwagizwemo uruhare rukomeye n'inganda z'imbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Leta yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya 'Made in Rwanda' urwego rw'ubudozi ni rumwe mu zungukiye cyane muri iyi gahunda.

    Bigitangira, inganda z'imyenda n'inkweto zari nke, ariko uko ibihe byashize, izi nganda zariyongereye, ubwoko bw'imyambaro na bwo buriyongera bikiyongera ku zindi nyungu zisanzwe zizanwa n'inganda, zirimo guhanga imirimo n'ibindi bitandukanye.

    Mu bungukiye muri iyi gahunda, harimo Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde bari bamaze umwaka batangije ikigo gikora inkweto, baracyise 'Uzuri K&Y', bakaba ari nabo ba mbere bashinze uruganda rukora inkweto muri gahunda ya 'Made in Rwanda'.

    Imbuto y'umugisha yashibutse ku giti cy'umuruho

    Nta gushidikanya ko 'Uzuri K&Y' ari cyo kigo kinini cy'Abanyarwanda gikora inkweto mu Rwanda. Mu kiganiro na IGIHE, Shimwe na bavuze ko urugendo rw'imyaka irindwi rwabagejeje kuri iri terambere rutaboroheye muri rusange.

    Shimwe yagize ati 'Ntabwo byari byoroshye na gato kuko twatangiye nta rundi ruganda rukora inkweto mu Rwanda twari kujya kureberaho, icyo twakoze twagiye dufata abantu bazikoraga ku muhanda dutangira kwigira hamwe.'

    Yongeyeho ko icyo gihe bitari byoroshye kuko hejuru yo kutagira ubushobozi bw'igishoro, bari na bato cyane nta bumenyi buhagije bafite.

    Yagize ati 'Icyo gihe kandi ntibyari byoroshye, twari tukiri bato turi abanyeshuri nta bushobozi buhambaye twari dufite ngo tube twajya kwihugura hanze, ariko twarafatanyije twifashisha murandasi dutangira gukora.'

    Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, kuko ubwo ikigo cyabo cyatangiraga gutera imbere, baje kwibwa inkweto bari bamaze gukora bikabasubiza inyuma.

    Shimwe yagize ati 'UTC ni rimwe mu maduka yageze i Kigali mbere, twabonaga tuhashyize inkweto twabona abakiliya ariko tukaba nta bushobozi bwo gukodesha iduka twari dufite. Tuza kumvikana n'uwari urifite tumuha inkweto zisaga 150 ngo aziducururize.'

    Yakomeje avuga ko imikoranire yabo yaje kugenda nabi wa muntu bahaye inkweto yica amasezerano bibaviramo igihombo cya miliyoni ebyiri.

    Ati 'Uko twabitekerezaga siko byagenze. Wa muntu twaje kumubura, amafaranga turayabura kandi twabaga tuyategereje kugira ngo tubone uko dukora izindi nkweto. Uko kumushaka, za nkweto n'inyungu byaduhombeje asaga miliyoni ebyiri.'

    Nyuma y'iki gihombo, aba bakobwa bakomeje guhatana barakora, ndetse kuri ubu iduka ry'umukobwa wabambuye ni ryo bari gukoreramo.

    Yagize ati 'Ibintu dukora byubakiye ku rukundo tubikunda, niyo mpamvu tudacika intege. Twarakomeje turagerageza ndetse ririya duka twari turifite ku mutima kuko riri ahantu heza kandi turifiteho n'amateka. Navuga ko igihombo twagiriye muri UTC mbere cyaduteye ishyari ryiza, bituma dukora cyane kugira ngo natwe tugire iduka ryacu. Mu 2016 twafunguye iduka kuri Kigali Height, kuko aha (UTC) haduhoraga ku mutima, twahafunguye iduka mu mwaka wa 2020.'

    Covid-19 yabaye kidobya mu bucuruzi bwa Uzuri K&Y

    Kimwe n'ubundi bucuruzi bwose, ubwa Uzuri K&Y bwagizweho ingaruka zikomeye n'icyorezo cya Covid-19 kuko bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi kabo babikura hanze y'u Rwanda.

    Ati 'Twafunguye iduka ryacu rya UTC haciye iminsi ibiri hahita haza gahunda ya Guma mu rugo. Ubwo inyungu zose twari twiteze zarahangirikiye. Ikindi kandi ibikoresho byinshi dukoresha tubikura hanze, kuba ingendo zari zarahagaze ntitwabonaga ibikoresho. Kubera Covid-19, habayeho ihindagurika ry'ubucuruzi umuntu atazi ngo buracya hakorwe iki no kubura ibikoresho, byatumye tutabasha gusohora inkweto twateganyaga gusohora muri 2020.'

    Shimwe yavuze ko bitewe n'ubusabe bw'abakiliya, bakoze iyo bwabaga babasha kubona ibikoresho inkweto zirakorwa, ubu ziri kuboneka mu buryo buvuguruye.

    Ati 'Abakiliya bacu bakomeje kutubaza inkweto tutari tugikora buri wese abaza izo ashaka. Twagerageje gukora uko dushoboye ubu ziri kuboneka kandi twabonye n'umwanya uhagije wo kuzikoraho neza ubu zirahari zimeze neza.'

    Intego ni ukugera ku rwego rwa Adidas na Nike

    Aba bakobwa bavuze ko inzozi zabo ari ukwagura ibikorwa byabo, ku buryo bigera ku rwego mpuzamahanga kandi uruganda rwabo rukaba nk'ibindi bigo bizwi cyane nka Adidas na Nike.

    Yagize ati 'Uyu mwaka tuzuzuza imyaka umunani Uzuri K&Y ibayeho. Twakoze ibikorwa byinshi ubu tumaze kugurisha inkweto zisaga ibihumbi 40, dufite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali, twumva ari ishema rikomeye dufite kandi twishimira.'

    Bavuze ko urugendo rugikomeje, kandi intego ari zose, bati 'Urugendo ruracyakomeje, dufite icyerekezo cyo kuba ikirango kizwi ku Isi yose nka kumwe ubona Adidas ukayimenya waba uri mu Rwanda, Uganda n'ahandi hose ku Isi ukayimenya. Aho niho dushaka kubona Uzuri K&Y aho izaba imeze nka Nike buri wese abasha kuyibona akayimebya.'

    Shimwe yashimangiye ko ukurikije urugendo n'inzira banyuzemo, baje kwiga ko urugendo rw'iterambere rushoboka kuri bose, bityo basaba abandi bakobwa bafite imishinga y'iterambere kwitinyuka bakayishyira mu bikorwa.

    Yagize ati 'Buriya hari igihe tubona ba rwiyemezamirimo barageze kure tukagira ngo byarizanye. Umuntu arahaguruka akarwana, rero abana b'abakobwa bakwiye guhaguruka bagakora ibyo bakunda bizabagirira umumaro mu hazaza.'

    Yongeyeho ati 'Kandi buriya gutangira umushinga ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kuba ufite igitekerezo noneho ukacyubaka, ubundi ugatangira kugikorera ibintu bizagenda biza.'

    Kugeza ubu, Uzuri K&Y ifite amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali, rimwe riri muri Kigali Height, UTC n'irindi rishya riri Kibagabaga. Bacururiza no kuri murandasi ndetse no ku rubuga rwa Africare.

    Bakora inkweto zifite umwihariko wa kinyafurika haba iz’abagore n’abagabo

    Muri Uzuri K&Y bakora ibindi bikoresho by’umurimbo

    Iduka rya Uzuri K&Y riri UTC baryigaruriye bararabanje kuryamburirwamo

    Izi kweto zari zarabuze kuko batabashaga kubona ibikoresho bihagije kubera Covid-19

    Kubera Coranavirus izi kweto zari zarabuze, ariko zagarutse ku isoko

    Mu gihe cya Coronavirus Uzuri K&Y ntiyabonaga ibikoresho biturutse hanze

    Muri Uzuri K&Y bamaze gukora inkweto zisaga ibihumbi 40

    Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bashinze Uzuri K&Y

    Uzuri K&Y ikora inkweto zo mu bwoko butandukanye z’abagore

    Uzuri K&Y imaze gucuruza inkweto zisaga ibihumbi 40

    Zimwe mu kweto zakozwe mu gihe cya Coronavirus

    Abashinze Uzuri K&Y bifuza ko bagera ku rwego rukomeye nka Nike na Adidas

    Zimwe mu kweto nshyashya ziri ku isoko

    Amafoto Uwumukiza Nanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibwa-bagitangira-kutagira-ubushobozi-urugendo-rwa-shimwe-na-kagirimpundu

  • Umusirikare w'Ubutaliyani yafatiwe mucyuho agurisha amabanga y'igihugu cye kuri Leta y'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Umusirikare wo mu ngabo z'Ubutaliyani zirwanira mu mazi yatawe muri yombi ari guha inyandiko z'ibanga umusirikare mukuru w'Uburusiya, nkuko polisi ibivuga.

    Abo bagabo bahagaritswe na polisi ishinzwe kugenzura imyitwarire y'abasirikare (military police). Bacyekwaho ibyaha bikomeye bifitanye isano n'ubutasi ndetse n'umutekano w'igihugu.

    Uwo musirikare w'Uburusiya, amakuru avuga ko yakoraga mu biro by'ubuhagarariye mu Butaliyani, biteganyijwe ko yirukanwa muri icyo gihugu.

    Sergey Razov, ambasaderi w'Uburusiya mu Butaliyani, yahamagajwe i Roma na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubutaliyani ngo atange ibisobanuro.

    Polisi y'Ubutaliyani nkuko BBC ibitangaza yafatiranye 'ubwo habaga inama yo mu ibanga hagati y'abo babiri, bafatwa ako kanya nyuma yuko umusirikare w'Ubutaliyani ahereje inyandiko agahabwa amafaranga', nkuko itangazo ryayo ribivuga.

    Urubuga rwa internet rw'ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani rutangaza ko impapuro zafatiwe mu nzu y'uwo musirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi zica amarenga ko yaba yatanze amabanga y'ingabo zihuriye mu muryango w'ubwirinzi bw'Uburayi n'Amerika (NATO/OTAN).

    Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ibyo bishyira mu kaga umutekano w'ibihugu bihuriye muri uwo muryango.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umusirikare-wubutaliyani-yafatiwe-mucyuho-agurisha-amabanga-yigihugu-cye-kuri-leta-yuburusiya/

  • Kwibwa bagitangira, kudacika intege: Inzozi za Shimwe na Kagirimpundu bifuza uruganda rw’inkweto nka Adidas –

    Nk’ubu niwumva u Rwanda uzarwumva muri Centrafrique, aho ingabo zarwo ziri guhashya inyeshyamba zihamaze igihe zijujubya abaturage.

    Uru rugamba rw’iterambere rwagizwemo uruhare rukomeye n’inganda z’imbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Leta yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya ‘Made in Rwanda’ urwego rw’ubudozi ni rumwe mu zungukiye cyane muri iyi gahunda.

    Bigitangira, inganda z’imyenda n’inkweto zari nke, ariko uko ibihe byashize, izi nganda zariyongereye, ubwoko bw’imyambaro na bwo buriyongera bikiyongera ku zindi nyungu zisanzwe zizanwa n’inganda, zirimo guhanga imirimo n’ibindi bitandukanye.

    Mu bungukiye muri iyi gahunda, harimo Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde bari bamaze umwaka batangije ikigo gikora inkweto, baracyise ‘Uzuri K&Y’, bakaba ari nabo ba mbere bashinze uruganda rukora inkweto muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Imbuto y’umugisha yashibutse ku giti cy’umuruho

    Nta gushidikanya ko ‘Uzuri K&Y’ ari cyo kigo kinini cy’Abanyarwanda gikora inkweto mu Rwanda. Mu kiganiro na IGIHE, Shimwe na bavuze ko urugendo rw’imyaka irindwi rwabagejeje kuri iri terambere rutaboroheye muri rusange.

    Shimwe yagize ati “Ntabwo byari byoroshye na gato kuko twatangiye nta rundi ruganda rukora inkweto mu Rwanda twari kujya kureberaho, icyo twakoze twagiye dufata abantu bazikoraga ku muhanda dutangira kwigira hamwe.”

    Yongeyeho ko icyo gihe bitari byoroshye kuko hejuru yo kutagira ubushobozi bw’igishoro, bari na bato cyane nta bumenyi buhagije bafite.

    Yagize ati “Icyo gihe kandi ntibyari byoroshye, twari tukiri bato turi abanyeshuri nta bushobozi buhambaye twari dufite ngo tube twajya kwihugura hanze, ariko twarafatanyije twifashisha murandasi dutangira gukora.”

    Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, kuko ubwo ikigo cyabo cyatangiraga gutera imbere, baje kwibwa inkweto bari bamaze gukora bikabasubiza inyuma.

    Shimwe yagize ati “UTC ni rimwe mu maduka yageze i Kigali mbere, twabonaga tuhashyize inkweto twabona abakiliya ariko tukaba nta bushobozi bwo gukodesha iduka twari dufite. Tuza kumvikana n’uwari urifite tumuha inkweto zisaga 150 ngo aziducururize.”

    Yakomeje avuga ko imikoranire yabo yaje kugenda nabi wa muntu bahaye inkweto yica amasezerano bibaviramo igihombo cya miliyoni ebyiri.

    Ati “Uko twabitekerezaga siko byagenze. Wa muntu twaje kumubura, amafaranga turayabura kandi twabaga tuyategereje kugira ngo tubone uko dukora izindi nkweto. Uko kumushaka, za nkweto n’inyungu byaduhombeje asaga miliyoni ebyiri.”

    Nyuma y’iki gihombo, aba bakobwa bakomeje guhatana barakora, ndetse kuri ubu iduka ry’umukobwa wabambuye ni ryo bari gukoreramo.

    Yagize ati “Ibintu dukora byubakiye ku rukundo tubikunda, niyo mpamvu tudacika intege. Twarakomeje turagerageza ndetse ririya duka twari turifite ku mutima kuko riri ahantu heza kandi turifiteho n’amateka. Navuga ko igihombo twagiriye muri UTC mbere cyaduteye ishyari ryiza, bituma dukora cyane kugira ngo natwe tugire iduka ryacu. Mu 2016 twafunguye iduka kuri Kigali Height, kuko aha (UTC) haduhoraga ku mutima, twahafunguye iduka mu mwaka wa 2020.”

    Covid-19 yabaye kidobya mu bucuruzi bwa Uzuri K&Y

    Kimwe n’ubundi bucuruzi bwose, ubwa Uzuri K&Y bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 kuko bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi kabo babikura hanze y’u Rwanda.

    Ati “Twafunguye iduka ryacu rya UTC haciye iminsi ibiri hahita haza gahunda ya Guma mu rugo. Ubwo inyungu zose twari twiteze zarahangirikiye. Ikindi kandi ibikoresho byinshi dukoresha tubikura hanze, kuba ingendo zari zarahagaze ntitwabonaga ibikoresho. Kubera Covid-19, habayeho ihindagurika ry’ubucuruzi umuntu atazi ngo buracya hakorwe iki no kubura ibikoresho, byatumye tutabasha gusohora inkweto twateganyaga gusohora muri 2020.”

    Shimwe yavuze ko bitewe n’ubusabe bw’abakiliya, bakoze iyo bwabaga babasha kubona ibikoresho inkweto zirakorwa, ubu ziri kuboneka mu buryo buvuguruye.

    Ati “Abakiliya bacu bakomeje kutubaza inkweto tutari tugikora buri wese abaza izo ashaka. Twagerageje gukora uko dushoboye ubu ziri kuboneka kandi twabonye n’umwanya uhagije wo kuzikoraho neza ubu zirahari zimeze neza.”

    Intego ni ukugera ku rwego rwa Adidas na Nike

    Aba bakobwa bavuze ko inzozi zabo ari ukwagura ibikorwa byabo, ku buryo bigera ku rwego mpuzamahanga kandi uruganda rwabo rukaba nk’ibindi bigo bizwi cyane nka Adidas na Nike.

    Yagize ati “Uyu mwaka tuzuzuza imyaka umunani Uzuri K&Y ibayeho. Twakoze ibikorwa byinshi ubu tumaze kugurisha inkweto zisaga ibihumbi 40, dufite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali, twumva ari ishema rikomeye dufite kandi twishimira.”

    Bavuze ko urugendo rugikomeje, kandi intego ari zose, bati “Urugendo ruracyakomeje, dufite icyerekezo cyo kuba ikirango kizwi ku Isi yose nka kumwe ubona Adidas ukayimenya waba uri mu Rwanda, Uganda n’ahandi hose ku Isi ukayimenya. Aho niho dushaka kubona Uzuri K&Y aho izaba imeze nka Nike buri wese abasha kuyibona akayimebya.”

    Shimwe yashimangiye ko ukurikije urugendo n’inzira banyuzemo, baje kwiga ko urugendo rw’iterambere rushoboka kuri bose, bityo basaba abandi bakobwa bafite imishinga y’iterambere kwitinyuka bakayishyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Buriya hari igihe tubona ba rwiyemezamirimo barageze kure tukagira ngo byarizanye. Umuntu arahaguruka akarwana, rero abana b’abakobwa bakwiye guhaguruka bagakora ibyo bakunda bizabagirira umumaro mu hazaza.”

    Yongeyeho ati “Kandi buriya gutangira umushinga ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kuba ufite igitekerezo noneho ukacyubaka, ubundi ugatangira kugikorera ibintu bizagenda biza.”

    Kugeza ubu, Uzuri K&Y ifite amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali, rimwe riri muri Kigali Height, UTC n’irindi rishya riri Kibagabaga. Bacururiza no kuri murandasi ndetse no ku rubuga rwa Africare.

    Bakora inkweto zifite umwihariko wa kinyafurika haba iz’abagore n’abagabo

    Muri Uzuri K&Y bakora ibindi bikoresho by’umurimbo

    Iduka rya Uzuri K&Y riri UTC baryigaruriye bararabanje kuryamburirwamo

    Izi kweto zari zarabuze kuko batabashaga kubona ibikoresho bihagije kubera Covid-19

    Kubera Coranavirus izi kweto zari zarabuze, ariko zagarutse ku isoko

    Mu gihe cya Coronavirus Uzuri K&Y ntiyabonaga ibikoresho biturutse hanze

    Muri Uzuri K&Y bamaze gukora inkweto zisaga ibihumbi 40

    Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bashinze Uzuri K&Y

    Uzuri K&Y ikora inkweto zo mu bwoko butandukanye z’abagore

    Uzuri K&Y imaze gucuruza inkweto zisaga ibihumbi 40

    Zimwe mu kweto zakozwe mu gihe cya Coronavirus

    Abashinze Uzuri K&Y bifuza ko bagera ku rwego rukomeye nka Nike na Adidas

    Zimwe mu kweto nshyashya ziri ku isoko

    Amafoto Uwumukiza Nanie


  • Kigali : Herekanywe ibicuruzwa bya Miliyoni 42 bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko #rwanda #RwOT

    Ibi bicuruzwa bifite agaciro ka 42 750 000 Frw, byiganjemo ubuki, umuceri, ifu ya kawunga imitobe n’inzoga ndetse n’urusenda.

    Ibi bicuruzwa byagiye bikurwa aho byacururizwaga, byafashwe mu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’ Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Urwego rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko byinshi muri ibi bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Gasabo.

    Ati 'Hanyuma muri Gakenke na ho hagakorerwa itabi, inzoga n’ubuki, ariko n’ahandi mu ntara z’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Iburasirazuba barabikora.'

    CP Kabera avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ritazahwema kongera imbaraga mu kurwanya ibicuruzwa nka biriya bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw’abaturarwanda.

    Lazare Ntirenganya, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri FDA, avuga ko ibinyobwa bisembuye bipfunyitswe muri plastic biteza ingaruka ku buzima bw’umuntu.

    Yagize ati 'Aya macupa ashongera mu binyobwa akaba yateza indwara zirimo na kanseri.'

    Yanagarutse ku ifu ya kawunga yafashwe, akavuga ko abayikoze batagaragaje igihe yakorewe n’igihe izarangirim akavuga ko ibicuruzwa nk’ibi biba bitezewe.

    JPEG - 959.2 ko
    Habaye ikiganiro n’Abanyamakuru cyo gusobanura iby’ibi bicuruzwa

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Herekanywe-ibicuruzwa-bya-Miliyoni-42-bitujuje-ubuziranenge-byakuwe-ku-isoko

  • Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abahanzi rya Symphony bize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo ubu ryimuriwe mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Muhanga barateganya gusezera kwitabira ibitarmo by'abandi aho baba bahawe akazi ko gucuranga ahubwo ubu bakaba nabo bateganya ko bagiye kubyitabira nk'abahanzi ku giti cyabo

    Mu kiganiro umwe mu bagize Symphony Band yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, Mugengakamere Joachim yadutangarije ko babona nabo igihe kigeze ngo bitabire ibitaramo nk'abahanzi aho kubyitabira nk'abatumiwe ngo bacurangire abandi.

    Joachim uzanzwe ucuranga guitar Solo yagize ati 'Umuziki ntituwumazemo igihe gitoya uko tuwubona turabona ko bishoboka ko twahindura imikorere muminsi irimbere bitewe nicyizere duhabwa nabakurikira ibyo dukora, icyizere ni cyinshi ko vuba tuzahagarika gucurangira abahanzi ahubwo natwe tugatangira kwitabira ibitaramo twacurangagamo ariko nkabahanzi'.

    Ibi bije nyuma yaho kandi iri tsinda ryaraye rishyize hanze indirimbo bise IDE bafatanyije na Alyn Sano, kuri iyi ndirimbo Jaoachim yadusobanuriye uko igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo cyaje.

    Joachim ati 'Indirimbo twasohoye yitwa IDE bishatse kuvuga igitekerezo, ni indirimbo igaruka ku rukundo nyarwo ishobora gusobanura byinshi kubakundana by'ukuri, twayikoranye na alyn sano ndetse turamushimira cyane kuba yaragaragaye mumushinga windirimbo yacu'.

    'Igitekerezo aho cyaturutse ni munganzo yacu ya buri munsi nk'abahanzi, nyuma yo kwandika iyi ndirimbo nibwo hatangiwe kuyitunganya muburyo bw'amajwi muri studio ya symphony yitwa backstage studio nyuma duhamagara Alyn nawe aradukundira'.

    Kuri ubu itsinda rya Symphony rigizwe na Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank ucuranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo.

    Reba hano indirimbo 'IDE' ya Symphony Band na Alyn Sano:

    The post Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/symphony-bond-irateganya-kureka-gucurangira-abandi-bahanzi-ahubwo-nabo-bagatangira-kwitabira-ibitaramo-bacurangagamo/