Category: Uncategorized

  • Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwapfundikiwe, yavuze iki mbere yo gukatirwa? #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo uyu munsi rwahaye umwanya Iyamuremye ngo avuge ku gihano yasabiwe n'ubushinjacyaha.

    Uyu wagejejwe mu Rwanda mu 2016 ashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n'i Gahanga muri Kigali, ibyaha we ahakana.

    Iyamuremye yabwiye urukiko ko abamushinja bakoreshejwe mu kumuhimbira ibyaha, kuko “bavuga ibyo batabonye n'amaso yabo”, kandi barangwa no kwivuguruza mu byo bagiye bavuga.

    Yasubiyemo ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi, ibyo ubushize ubushinjacyaha bwavuze ko biterekana ibimenyetso bimushinjura.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari abatangabuhamya berekana ko yagiye atwara mu modoka Interahamwe zigiye kwica, ngo bamwe bagapakirwa mu modoka ye bagiye kwicwa .

    Uyu munsi Iyamuremye yavuze ko mu gihe cya jenoside yari umunyeshuri w'imyaka 18 bityo atashoboraga kwicarana n'abayoboraga ubwicanyi.

    Mu rukiko Iyamuremye Jean Claude uzwi kandi nka 'Nzinga' yavuze ko imvugo z'abatangabuhamya bamushinja zivuguruzanya.

    Yavuze ko bamwe bavuze ko yazaga yicaye hejuru y'imodoka abandi ngo yicaye imbere, avuga ko abo batangabuhamya bakoreshejwe kuko batigeze bavuga ibyo biboneye n'amaso yabo.

    Yavuze kandi ko ibyo babwiye urukiko mu Rwanda bitandukanye n'ibyo babwiye polisi y'Ubuholandi.

    Ashingiye ku buhamya bw'abamushinja avuga ko buvuguruzanya, we n'abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy'ubushinjacyaha rukamugira umwere akarekurwa.

    Mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu.

    Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita 'Nzinga 'w'imyaka 46 y'amavuko yatawe muri yombi muRI 2013 mu Buholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholande. Yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2016.

    Umucamanza yavuze ko amategeko ateganya ko urubanza rusomwa mu gihe cy'ukwezi ariko kubera umwihariko w'uru rubanza rwadindiye n'uburemere bwarwo yatangaje ko azarufataho umwanzuro nyuma y'amezi atatu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-jean-claude-iyamuremye-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-rwapfundikiwe

  • Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso byinshi ku birego Rusesabagina akurikiranweho #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n'ishyirwaho ry'ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube yahawe inyito ivuga ko 'Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory'
    Muri aya mashusho Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu ku butaka bw'u Rwanda, avuga uko byagenze.

    Mu magambo ye, yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati 'Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.''

    Mu byavuye mu isaka Polisi y'u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko 'Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka ariko ubu simpari.''

    Umushinjacyaha Habarurema yabwiye urukiko ko mu kwiregura kwe mu Bugenzacyaha, Rusesabagina Paul yavuze ko abo yitaga abahungu be ari abarwanyi ba FLN.

    Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n'ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Gen Irategeka yamubwiye ati 'Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.''

    Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro 'Champ de Bataille' hitwaga mu murima.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w'Ingabo ushamikiye kuri MRCD.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje byimbitse uko Rusesabagina yateraga inkunga FLN yaba mu kuyoherereza amafaranga muri RDC n'ibindi.

    Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina Paul.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwagaragaje-ibimenyetso-byinshi-ku-birego-rusesabagina

  • Abahawe urukingo rwa mbere rwa Pfizer barahabwa urwa kabiri muri iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante rigira riti 'Ni ngombwa gufata doze ebyiri z'uru rukingo mu gihe cy'intera idatandukanye bitewe n'ubwoko bw'urukingo kugira ngo umuntu agire ubwirinzi buhagije.'

    Urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca rutangwa hagati y'ibyumweru umunani na 12 nyuma yo guhabwa urukingo rwa mbere naho urukingo rwa kabiri rwa Pfizer rutangwa hagati y'iminsi 21 na 28.

    Gahunda y'igihe buri wese afatira doze ya kabiri n'aho azayifatira izamenyeshwa binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone gusa uwahawe uru rukingo rwa Pfizer ashobora guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114 cyangwa akagana ivuriro rimwegereye agahabwa ubufasha mu gihe yaba atabonye ubutumwa bugufi mu gihe cyateganyijwe.

    Minisante ivuga ko gahunda y'urukingo rwa AstraZeneca izatangazwa mu minsi iri imbere.

    Inzego zishinzwe ubuzima zvuga ko kuba umuntu amaze guhabwa urukingo rwa kabiri akomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati ye n'abandi, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kandi hafunganye no gukaraba intoki kenshi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abahawe-urukingo-rwa-mbere-rwa-pfizer-barahabwa-urwa-kabiri-muri-iki-cyumweru

  • Miss Grace na Miss Hense Musana bakiriwe mu biro bikuru by'umukozi wa Bank ya Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nk'umwe mu baterankunga bakuru b'irushanwa rya Miss Rwanda, Banki ya Kigali yahembye umukobwa wagaragaje umushinga urimo agashya ariko by'umwihariko ikazanamufasha kuwushyira mu ngiro.

    Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe iby'uyu mushinga w'uyu mukobwa ndetse n'uburyo uzashyirwa mu ngiro ku bufatanye n'iyi banki.

    Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwagize buti 'Umuyobozi wa Banki ya Kigali yakiriye mu biro Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace na Miss Musana Teta Hense wegukanye ikamba rya Nyampinga wahize abandi mu kugira umushinga urimo udushya. Baganiriye ku mushinga we n'uburyo Banki izabafasha kuwushyira mu ngiro.'

    Musana Teta Hense afite umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro zitangiza ibidukikije atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere.

    Nyuma y'uko umushinga we utoranyijwe nk'uhiga indi azajya ahabwa ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi bingana na Miliyoni esheshatu mu gihe cy'umwaka.

    Aya mafaranga yose azatangwa na Banki ya Kigali ikazaba ari nayo ikurikirana umushinga we akazanahabwa ubufasha mu by'imari.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-grace-na-miss-hense-musana-bakiriwe-mu-biro-bikuru-by-umukozi-wa-bank-ya

  • Uko Rusesabagina yakoze ibyaha aregwa n’uburyo ‘Sankara’ yinjije Nsengimana Herman muri MRCD/FLN (Amafoto na Video) –

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha bweretse urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Muri aka gace ni ho yafatiwe mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Kuri uyu munsi kandi Ubushinjacyaha bwatangiye no gushinja Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’iterabwoba. Ibigera kuri bitatu ni byo Ubushinjacyaha

    Ubushinjacyaha bwavuze uruhare rwa Paul Rusesabagina mu gushinga FLN n’uburyo inkunga yakusanywaga.

    Mu byaha Ubushinjacyaha bwatangiriyeho burega Rusesabagina harimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba no Gutera inkunga iterabwoba.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ku nyandiko zitandukanye zerekana amafaranga yatanzwe arimo ayavuye kwa Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze muri MRCD ndetse n’ayavuye mu bandi bantu akanyuzwa muri PDR Ihumure, ishyaka rya Rusesabagina.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:52: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina Paul.

    14:42: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagize ati “Ibi turasanga Rusesabagina akwiye kubiryozwa nka gatozi, ari ayo yatanze, ayaguzwe telefoni, ayakusanywaga binyuze mu baperezida aho yakusanywaga binyuze muri Collège des presidents.’’

    14:34: Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu nyandiko za Western Union, mu bihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga ibihumbi umunani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Buvuga ko abayohereje muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Jean de Dieu w’i Goma na we wahawe amafaranga.

    14:24: Ku wa 27 Ukuboza 2018, Uwiragiye Odette, umudamu wa Munyemana Eric yohereje muri Madagascar amadolari 1000 yakirwa na Philippe wakoranaga na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Uwiragiye Odette wavukiye mu Rutsiro akagera mu Bubiligi avuye muri Benin, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi yavuze ko ari umugore wa Munyemana Eric, avuga ko ibibazo byinshi adashaka kubisubiza ariko yemera ko umugabo we yagiye amuha amafaranga inshuro nyinshi akayoherereza abantu.

    Mu ibazwa yakorewe na Polisi, Uwiragiye yirinze gusubiza ibibazo byerekeye umugabo we nk’akazi akora, abo yoherereza amafaranga n’ibindi.

    Ati “Uwiragiye Odette na we yabaye umwe mu bo Munyemana Eric yakoresheje nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zavuye mu bigo nka Money Gram na Western Union.’’

    14:17: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    14:10: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC amafaranga kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose.

    14:01: Nsabimana Callixte yavuze ko yahawe telefoni yanyujijwe kuri Jose Philippe ndetse mu kubaza yamenye ko zaguzwe na Olivier ariko amafaranga yatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Ubwo yisobanuraga mu Bugenzacyaha, Paul Rusesabagina yavuze ko izo telefoni zaguzwe ndetse ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi mu isaka yakoze yabonye fagitire zaguriweho izo telefoni.

    13:53: Ubwo yari mu Bushinjacyaha, Nsabimana Callixte ’Sankara’ yavuze ko yifashishaga umwana witwa Philippe’ kugira ngo abikuze amafaranga kandi na Munyemana Eric yari abizi.

    13:38: Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC. Bwasobanuye ko buri kwezi, Munyemana Eric yasobanuriraga abari mu buyobozi bwa MRCD uko amafaranga yakoreshejwe.

    Nsabimana Callixte Sankara na we yavuze ko uko amafaranga yakirwaga n’ibikorwa yashyirwagamo byatangirwaga raporo.

    13:27: Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba mu Bubiligi ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka avuga ko yohereje amafaranga muri Madagascar, muri RDC hari utuye mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe mu Rwanda yavuze ko ‘atamwibuka.’

    Inyandiko igaragaza ko Mukangamije Thacienne, umugore wa Rusesabagina Paul yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nkuko byanemewe na Rusesabagina.

    Ubwo Sankara yabazwaga kuri aya mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y’Epfo kuko yari afite impungenge z’ubuzima bwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.

    -  Umwana wa Gen Irategeka Wilson yavuze uko Rusesabagina yatangaga amafaranga yo gufasha FLN

    Ndagijimana Jean Chrétien ubyarwa na Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa, na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    13:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro byatanzwe na Col Niyonzima Artemond wari Umucungamutungo wa CNRD, yavuze ko amafaranga yakusanywaga aho abantu ku giti cyabo boherezaga amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo ya Rusesabagina n’iya Col Niyonzima bihura neza bijyanye n’uko amafaranga yakusanywaga.

    Mu mabazwa atandukanye kandi Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ubwo yabazwaga muri Kanama 2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by’intambara.

    Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n’abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.

    13:09: Nyuma y’isaha n’iminota 12, Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura ibyaha bishinjwa Rusesabagina Paul n’ibimenyetso bushingiraho.

    11:57: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y’ikiruhuko.

    11:54: Rusesabagina yavuze ko iyo Gen Wilson Irategeka yasabaga amafaranga akenewe mu bikorwa bya gisirikare, abayobozi b’amashyaka yahurijwe muri MRCD baricaraga bagakusanya inkunga mbere ikoherezwa muri RDC.

    Ubushinjacyaha busobanura ko nubwo Rusesabagina atazi uko byakorwaga ariko imiterere y’ubuyobozi ni yo yagenaga ibigomba gukorwa.

    11:51: Rusesabagina yavuze ko buri wese yatangaga umusanzu wa buri kwezi, abandi baterankunga bari bahari ariko bari bazwi n’Umubitsi wa MRCD, Munyemana Eric.

    Yavuze ko abo azi batangaga amafaranga ari abayobozi b’amashyaka aribo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Gen Wilson Irategeka ariko atamenya amafaranga batangaga ko yanyuzwaga ku mubitsi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ukwiregura kwa Rusesabagina kwerekana ko yateraga inkunga umutwe w’ingabo utemewe wa FLN.

    11:47: Rusesabagina ari mu Bugenzacyaha yavuze ko yatanze ibihumbi 20 by’amayero yo gushyigikira FLN. Yavuze ko hari hamaze gukusanywa ibihumbi 300 by’amadolari, ariko akaba atazi umubare w’ayohererezwaga FLN kuko yose ntiyanyuraga mu bashinzwe imari cyangwa muri perezidansi.

    Rusesabagina Paul avuga ko amafaranga yamaraga gukusanywa yahabwa Munyemana Eric wari Umubitsi akaba ariwe ugena uko akoreshwa.

    11:44: Ibikorwa byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu gutera inkunga iterabwoba bikubiye mu byiciro bitatu birimo ibyo yakoze ku giti cye, ibyo yagizemo uruhare byo gukusanya inkunga z’amafaranga ndetse n’ibikorwa byanyuze mu Ishyaka rye PDR Ihumure.

    11:37: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine agiye kwerekana icyaha cya gatatu Rusesabagina Paul aregwa, kijyanye no gutera inkunga iterabwoba.

    Iki cyaha ghanishwa ingingo ya 24 y’itegeko rikumira kandi rigahana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi y’inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu y’inkunga yatanze.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    11:33: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.

    -  AMAZINA RUSESABAGINA NA BAGENZI BE BITAGA ABARWANYI MU GUSIBANGANYA IBIMENYETSO

    11:27: Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu murima.

    11:24: Mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka ariko ubu simpari.’’

    Umushinjacyaha Habarurema yabwiye urukiko ko mu kwiregura kwe mu Bugenzacyaha, Rusesabagina Paul yavuze ko abo yitaga abahungu be ari abarwanyi ba FLN.

    11:16: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n’ishyirwago ry’ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube yahawe inyito ivuga ko “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”

    Muri aya mashusho Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu ku butaka bw’u Rwanda, avuga uko byagenze.

    Mu magambo ye, yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    11:02: Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Rusesabagina Paul yaragize uruhare mu kuyobora MRCD/FLN binyuze mu byemezo byafatwaga ndetse n’amatangazo yashyizweho umukono.

    Mu itangazo ryabonywe na Polisi yo mu Bubiligi ubwo yasakaga urugo rwa Rusesabagina mu Mujyi wa Bruxelles harimo ko abasore be ari bo barwanyi ba FLN bakomeje urugamba rwo guhangana n’ingabo za FPR.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa bye bitari ibya gisirikare ahubwo ari iby’iterabwoba.

    10:57: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibikorwa bya MRCD/FLN birimo n’ibitero byagabwe mu bice bitandukanye ndetse bikagirirwa ku baturage byerekana ko hari hagambiriwe guca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    10:49: Icyaha cya kabiri Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina ni ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Muri iyi dosiye havugwamo imitwe y’iterabwoba ibiri irimo MRCD/FLN na FDLR FOCA.

    Itegeko rigena ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko itarenze 20.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa byakozwe na FLN byerekana ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Umutwe w’iterabwoba uba ufite gahunda ugenderaho kandi hari umugambi ushaka kugeraho.

    Umushinjacyaha Habarurema yagize ati “Icya mbere MRCD/FLN ifite gahunda kuko mu buyobozi bwayo iyoborwa mu buryo bwa Collège des présidents ari nayo yatangaga amabwiriza y’ibigomba gukorwa. Icya kabiri ni uko igihe MRCD yashingiwe, icyari kigamijwe ari uguhatira FPR kwemera imishyikirano. Ibi byerekana ko icyatumye MRCD/FLN yashakaga gukora ibikorwa bigamije guhatira leta ibyo ishaka binyuze mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    10:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD nyuma yo kwihuza kw’amashyaka ane arimo RRM rya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, RDI- Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina.

    -  Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    Umucamanza Muhima Antoine yatangaje ko buri gihe Rusesabagina amenyeshwa imyanzuro y’urukiko ndetse n’igihe amaburanisha azabera.

    Yagize ati “Birakorwa nk’ibisanzwe ariko uyu munsi gereza yatwandikiye ko Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko yabugenewe. Urukiko rwafashe umurongo ntibyabuza urubanza gukomeza.’’

    Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda yikuye mu rubanza ndetse aburanisha adahari. Iyi foto yafashwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021

    10:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko itarenze 15.

    Mu nyandiko mvugo ubwo yari mu Bugenzacyaha, Rusesabagina yemeye ko umutwe w’ingabo utemewe yawutangije afatanyije na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ washinze Ishyaka rya RRM, Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge.

    UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KU BYAHA BIREGWA RUSESABAGINA PAUL N’IBIMENYETSO BYASHINGIWEHO

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    10:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko FLN yashinzwe nk’umutwe w’ingabo za MRCD ndetse byashimangiwe n’inyandiko yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Umutwe w’Ingabo ari FLN ariko Umutwe w’Iterabwoba ukaba MRCD/FLN.

    Itsinda ry’abashinjacyaha imbere y’Inteko Iburanisha

    10:06: Umushinjacyaha yasobanuye ko MRCD/FLN ari umutwe w’ingabo ariko ukaba ari n’uw’iterabwoba hashingiwe ku bikorwa byawo.

    Ati “Ingabo za Leta mu Rwanda zirazwi, kuba rero hari FLN ifite ingabo ni umutwe utemewe. Iyo urebye ibikorwa byawo n’icyo ugambiriye, nta cyabuza ko uwo mutwe witwa uw’iterabwoba.’’

    09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.

    Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.

    Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

    09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.

    Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.

    Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.

    Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’

    Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

    Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

    Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’

    Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.

    09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo ze zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    -  UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.

    Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

    Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

    Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ areba muri dosiye ze mbere y’uko iburanisha ritangira. Uyu musore w’imyaka 39 yaburanye yemera ibyaha 17 byose ashinjwa

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Imbunda bazitaga amasuka! Amazina Rusesabagina na bagenzi be bitaga abarwanyi mu gusibanganya ibimenyetso –

    Uyu mugabo wahoze ari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD aregwa hamwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

    Bose baburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ku byaha birimo iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi bitandukanye.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byaha Rusesabagina ashinjwa ko yakoze biturutse ku mutwe w’ingabo wa FLN ushamikiye ku ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryiswe MRCD.

    Muri rusange Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ibindi byaha birimo gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ubwo hasobanurwaga uko bimwe mu byaha yagiye abikora, Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.

    Mu ibazwa kandi Rusesabagina yahishuye ko ingabo za FLN yazitaga abahungu be, ibi bigashingirwa ku biganiro yagiye agirana na Twagiramuntu Faustin aho yakoreshaga imvugo ‘Abahungu banjye’.

    Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN. Yavuze ko yateye inkunga y’ibihumbi 20 by’Amayero ndetse akanakusanya andi agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ikiganiro hagati ya Rusesabagina ari kumwe na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Mu biganiro bagiranye icyo gihe Gen Irategeka yaramubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.’’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro hitwaga mu murima.

    Ubushinjacyaha buti “Ibi byose birerekana ya sano iri hagati ya MRCD/FLN na Rusesabagina wari ushinzwe gukusanya amafaranga akayoherereza abo barwanyi.”

    Ubushinjacyaha bwavuze ko umwana wa Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago witwa Ndagijimana Jean Chrétien, ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba

  • Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 42,7 Frw –

    Ibi biribwa n’ibinyobwa birimo ifu, ibinyobwa birimo ibidasembuye, urusenda, umutobe, inzoga, n’ibindi byafashwe mu mukwabu wahawe izina rya Operation FAGIA OPSON VI, uherutse gukorwa uhuriweho n’izi nzego.

    Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ikibabaje ari uko abantu bacuruzaga ibyafashwe, babikoraga birengagije ko byangiza ubuzima b’abantu.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yavuze ko abanyenganda bemerewe gukora ibintu runaka bahitamo gukora batarandikisha ibyo bifuza gukora kugira ngo bisuzumwe.

    Ati “Iyo babyandikishije nibwo tumenya mu by’ukuri ibizaba bigize igicuruzwa runaka bizaba byujuje ubuziranenge. Nibyo byiza bagomba gukora mbere yo kujya ku isoko.”

    Muri rusange ibinyobwa byafashwe byiganje muri Gasabo, Gakenke, Musanze mu gihe i Rulindo higanje ubuki butujuje ubuziranenge. Ahandi hagaragaye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge birimo n’itabi ni mu Burasirazuba ahagaragaye itabi ritujuje ubuziranenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibicuruzwa nka biriya bizafatwa aho bizagaragara hose.

    Ati “ Kimwe mu bintu bikomeye mvuga ni uko Polisi izakomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo dufate biriya bicuruzwa hamwe n’ababicuruza kandi biri mu nshingano za Polisi.”

    Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bazibukira gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bakumva ko igishoro baba bashyize mu kubikora iyo bifashwe gihinduka impfabusa.

    Abafashwe bakora badafite uruhushya rwo gukora cyangwa abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahanishwa ibirimo gufungirwa ibikorwa ndetse bakaba bagezwa imbere y’ubutabera.

    Abahagarariye inzego zirimo Polisi, RIB, Rwanda FDA na PSF bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kubereka ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge

    Ibicuruzwa byafashwe birimo ibimenyerewe mu maduka abaturage bakunze kugura

  • Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 42,7 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biribwa n'ibinyobwa birimo ifu, ibinyobwa birimo ibidasembuye, urusenda, umutobe, inzoga, n'ibindi byafashwe mu mukwabu wahawe izina rya Operation FAGIA OPSON VI, uherutse gukorwa uhuriweho n'izi nzego.

    Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ikibabaje ari uko abantu bacuruzaga ibyafashwe, babikoraga birengagije ko byangiza ubuzima b'abantu.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yavuze ko abanyenganda bemerewe gukora ibintu runaka bahitamo gukora batarandikisha ibyo bifuza gukora kugira ngo bisuzumwe.

    Ati 'Iyo babyandikishije nibwo tumenya mu by'ukuri ibizaba bigize igicuruzwa runaka bizaba byujuje ubuziranenge. Nibyo byiza bagomba gukora mbere yo kujya ku isoko.'

    Muri rusange ibinyobwa byafashwe byiganje muri Gasabo, Gakenke, Musanze mu gihe i Rulindo higanje ubuki butujuje ubuziranenge. Ahandi hagaragaye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge birimo n'itabi ni mu Burasirazuba ahagaragaye itabi ritujuje ubuziranenge.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibicuruzwa nka biriya bizafatwa aho bizagaragara hose.

    Ati ' Kimwe mu bintu bikomeye mvuga ni uko Polisi izakomeza gukorana n'inzego zose kugira ngo dufate biriya bicuruzwa hamwe n'ababicuruza kandi biri mu nshingano za Polisi.'

    Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bazibukira gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bakumva ko igishoro baba bashyize mu kubikora iyo bifashwe gihinduka impfabusa.

    Abafashwe bakora badafite uruhushya rwo gukora cyangwa abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahanishwa ibirimo gufungirwa ibikorwa ndetse bakaba bagezwa imbere y'ubutabera.

    Abahagarariye inzego zirimo Polisi, RIB, Rwanda FDA na PSF bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kubereka ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge

    Ibicuruzwa byafashwe birimo ibimenyerewe mu maduka abaturage bakunze kugura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-ibicuruzwa-bitujuje-ubuziranenge-bya-miliyoni-42-7-frw

  • Ibishya mu rubanza rwa Rusesabagina : Hasobanuwe uko ibihumbi 34€ byohererejwe abatandukanye #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko za Western Union zigaragaza iyoherezwa ry’ariya mafaranga, bwasobanuye ko yohererezwaga abantu bari mu bihugu binyuranye.

    Nko mu Birwa bya Comores aho Nsabimana Callixte Sankara yabaga, ngo hoherejweyo 24 560 Euro, muri Madagascar hoherezwayo 8 000 Euro mu gihe hari andi yoherejwe mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi ndetse no mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha buvuga ko abayohereje muri RDC, ari bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8 828 Euro ndetse na Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Jean de Dieu w’i Goma na we wahawe amafaranga.

    Ku wa 27 Ukuboza 2018, Uwiragiye Odette, umudamu wa Munyemana Eric yohereje muri Madagascar amadolari 1 000 yakirwa na Philippe wakoranaga na Nsabimana Callixte 'Sankara’.

    Uwiragiye Odette wavukiye mu Rutsiro akagera mu Bubiligi avuye muri Benin, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi yavuze ko ari umugore wa Munyemana Eric, avuga ko ibibazo byinshi adashaka kubisubiza ariko yemera ko umugabo we yagiye amuha amafaranga inshuro nyinshi akayoherereza abantu.

    Mu ibazwa yakorewe na Polisi, Uwiragiye yirinze gusubiza ibibazo byerekeye umugabo we nk’akazi akora, abo yoherereza amafaranga n’ibindi.

    Ati “Uwiragiye Odette na we yabaye umwe mu bo Munyemana Eric yakoresheje nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zavuye mu bigo nka Money Gram na Western Union.”

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    Nsabimana Callixte yavuze ko yahawe telefoni yanyujijwe kuri Jose Philippe ndetse mu kubaza yamenye ko zaguzwe na Olivier ariko amafaranga yatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Ubwo yisobanuraga mu Bugenzacyaha, Paul Rusesabagina yavuze ko izo telefoni zaguzwe ndetse ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi mu isaka yakoze yabonye fagitire zaguriweho izo telefoni.

    Ubwo yari mu Bushinjacyaha, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko yifashishaga umwana witwa Philippe’ kugira ngo abikuze amafaranga kandi na Munyemana Eric yari abizi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bikorwa 32 byo kohererezanya amafaranga (Transfers) zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Bwasobanuye ko buri kwezi, Munyemana Eric yasobanuriraga abari mu buyobozi bwa MRCD uko amafaranga yakoreshejwe.

    Nsabimana Callixte Sankara na we yavuze ko uko amafaranga yakirwaga n’ibikorwa yashyirwagamo byatangirwaga raporo.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba mu Bubiligi ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka avuga ko yohereje amafaranga muri Madagascar, muri RDC hari utuye mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe mu Rwanda yavuze ko 'atamwibuka.’

    Inyandiko igaragaza ko Mukangamije Thacienne, umugore wa Rusesabagina Paul yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte 'Sankara’ nkuko byanemewe na Rusesabagina.

    Ubwo Sankara yabazwaga kuri aya mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y’Epfo kuko yari afite impungenge z’ubuzima bwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.
    Ndagijimana Jean Chrétien ubyarwa na Lt Gen Irakiza Wilson Lumbagom ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN, avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati 'Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa, na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.'

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ari we atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro byatanzwe na Col Niyonzima Artemond wari Umucungamutungo wa CNRD, yavuze ko amafaranga yakusanywaga aho abantu ku giti cyabo boherezaga amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo ya Rusesabagina n’iya Col Niyonzima bihura neza bijyanye n’uko amafaranga yakusanywaga.

    Mu mabazwa atandukanye kandi Nsabimana Callixte 'Sankara’ ubwo yabazwaga muri Kanama 2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by’intambara.

    Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6 000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n’abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.

    JPEG - 73 ko
    Perezida w’Inteko y’Abacamanza, Antoine Muhima
    JPEG - 98.4 ko
    Bamwe mu baregwa
    JPEG - 57.2 ko
    Bamwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibishya-mu-rubanza-rwa-Rusesabagina-Hasobanuwe-uko-ibihumbi-34EUR-byohererejwe-abatandukanye

  • Urukundo ruragurumana hagati ya Miss Phoebe witabiriye Miss Rwanda 2020 n'umusore ukuriye inzu ya Rocky Entertainment (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Phoebe Uwamahoro ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2020 gusa ntiyabashije kugira amahirwe yo kwegukana iri kamba ndetse n'andi makamba yatangagwa. Miss Phoebe nubwo atabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram. Uyu mukobwa, abinyujije ku rukuta ndetse no kuri story ya instagram ye yerekanye ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore ukuriye inzu ya Rocky Entertainment uzwi ku mazina ya Babu.
    Miss Phoebe yatangaje ibi bikurikira :

    Ku rundi ruhande, Babu nawe yerekanye ko urwo Phoebe amukunda atari nka rwarundi rw'imvura igwa mu ishyamba maze nawe atangaza ibi bikurikira :

    Miss Phoebe ni umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda bakurikirwa n'abantu benshi kuri instagram. Uyu mukobwa akurikirwa n'abasaga ibihumbi cumi na bine.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruragurumana-hagati-ya-miss-phoebe-witabiriye-miss-rwanda-2020-numusore-ukuriye-inzu-ya-rocky-entertainment-amafoto/