Category: Uncategorized

  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka 'supermini car'.

    Mu itangazo ubuyobozi bw'uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw'imodoka abenshi bakunze kwita 'voitures' kugira ngo barusheho guhaza isoko ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za Volkswagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya 'Polo Sedan' n'imiterere yayo biberanye n'isoko ry'u Rwanda.

    Ati 'Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y'imiterere igezweho y'imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw'imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n'igiciro.'

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w'ubwoko bw'imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati 'Ibi byaguye ubwoko bw'imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w'abakiliya b'imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n'ibishoboka.'

    Imodoka nshya ya 'Polo Sedan' ifite moteri y'ibitembo (cylindre) bikoze nk'inyuguti ya 'V' bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w'uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w'imbere cyangwa mu bari mu myanya y'inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n'abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n'ibiyigize nk'intebe z'uruhu, camera n'ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw'umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy'inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y'imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw'imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volkswagen Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volkswagen-rwanda-yashyize-ku-isoko-imodoka-nshya

  • Bwa mbere mu mateka y'Ubusuwisi abagore n'abakobwa binjira mu gisirikare bagiye kuzajya bambara amakariso yabo #rwanda #RwOT

    Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y'abagabo gusa.

    Iri gerageza ry'amakariso y'abagore, rizatangira mu kwezi gutaha, rizatanga amakariso y'abagore y'ibyiciro bibiri – ayo mu gihe cy'amezi aba ashyushye muri iki gihugu n'ayo mu gihe cy'amezi y'ubukonje.

    Abagore bagize 1% by'abasirikare b'Ubusuwisi, ariko iki gihugu cyizeye kongera uwo mubare ukagera ku 10% bitarenze mu mwaka wa 2030.

    Marianne Binder, umwe mu bagize akanama k'igihugu k'Ubusuwisi, yavuze ko guha abagore amakariso abanogeye kurushaho bizashishikariza abandi benshi kurushaho gusaba kwinjira mu gisirikare.

    Yagize ati: “Umwambaro uriho ugenewe abagabo, ariko niba igisirikare gishaka by'ukuri kurushaho kubamo abagore, hacyenewe ingamba zikwiye”.

    Amakuru avuga ko kugeza ubu abagore bari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare bahabwa amakariso arekuye y'abagabo, akenshi aba ari manini cyane kuri bo, ashobora kubabangamira.

    Kaj-Gunnar Sievert, umuvugizi w'ingabo z'Ubusuwisi, yavuze ko imyambaro n'ibindi bikoresho bitangwa n'igisirikare birimo gusigwa n'aho ibihe bigeze.

    Yabwiye urubuga rw'amakuru Watson rwo mu Busuwisi ko “ikariso y'ingirakamaro” nshya y'abagore izaba igizwe n'”ikariso ngufi” yo mu gihe cy'impeshyi (iki) n'”ikariso ndende” yo mu gihe cy'itumba.

    Mu ntangiriro y'iki cyumweru, Bwana Sievert yavuze ko hari impinduka ziri gutekerezwaho no ku bindi bikoresho, nk'imyambaro yo mu gihe cy'imirwano, amakoti y'ubwirinzi n'ibikapu byo mu mugongo.

    Yagize ati: “Hazibandwa ku kuba bitabangamiye umuntu no kuba ari ingirakamaro”. Yongeyeho ko kugeza ubu abambara ibibakwiriye bakiri bacye cyane.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubusuwisi Viola Amherd na we yishimiye iyo gahunda, avuga ko ibikoresho “bikora mu buryo bumwe” bicyeneye kuvugururwa.

    Imyambaro y'igisirikare cy'Ubusuwisi ikoreshwa kuri ubu yatangijwe bwa mbere hagati mu myaka ya 1980, nkuko urubuga rw'amakuru Swissinfo rubitangaza.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bwa-mbere-mu-mateka-y-ubusuwisi-abagore-n-abakobwa-binjira-mu-gisirikare-bagiye

  • Kimisagara: Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw'umuturage – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 201, ni bwo aba bakirisitu 43 barimo n'abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw'umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n'abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati 'Iri tsinda ni iry'abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.'

    Nyir'iri torero Isoko y'Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n'abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati 'Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y'Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.'

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk'abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n'abantu benshi.

    Ati 'Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n'abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y'umugisha.'

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati 'Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.''

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z'abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir'iri torero Isoko y'Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n'abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw'umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-abantu-43-biganjemo-abagore-batwite-bafashwe-basengera-mu-rugo-rw

  • U Rwanda ku mwanya wa 7 ku Isi n'uwa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry'uburinganire – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa Karindwi n'amanota 80.5% mu bihugu 156 byo hirya no hino ku Isi, aho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

    Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w'abagore bitabira ibijyanye n'ubukungu n'amahirwe bahabwa muri byo, abagore n'abakobwa bari mu bijyanye n'uburezi, ubuzima no muri politiki.

    Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n'amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y'abagore muri politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri za Minisiteri.

    U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 48 mu bijyanye n'ubuzima bw'abagore, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, aho ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y'umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

    Kwimakaza ihame ry'uburinganire mu burezi, u Rwanda rwagize 95.7%, gusa iyi raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by'abagore ari abatarize, aho 39% by'abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa aribo biga Kaminuza.

    Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy'uburezi kiri hose mu bahungu n'abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 115.

    Mu bijyanye n'ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya itanu, ruza ku mwanya 48 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko byibura 60% by'abagore bari ku isoko ry'umurimo.

    Umubare w'abagore mu myanya yo hejuru y'akazi u Rwanda rwarazamutse ruva kuri 14.1% kugera kuri 28.6%. Mu bijyanye n'imibare y'abagore bari mu mirimo y'ikoranabuhanga yiyongereyeho 1.7%, kuko mu 2020 abarenga 40% bakoraga iyi mirimo ndetse izamuka ryayo ryerekana umuhate ukomeye w'abakobwa mu gukora ubu bwoko bw'akazi.

    Uburinganire hagati y'abagore n'abagabo mu itangwa ry'akazi riri ku mwanya wo hejuru (80.9%) gusa ikibazo kigaragara ni uko umubare munini w'abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y'akazi yo hasi ugereranyije n'abagabo, kuko ari 60% ubagereranyije n'abagabo.

    -  Uko imibare ihagaze ku Isi no muri Afurika y'Iburasirazuba

    Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu kwimakaza ihame ry'uburinganire ku Isi ni Iceland n'amanota 89.2%, Finland ifite amanota 86.1%, Norvège iza ku mwanya wa gatatu, New Zealand ku mwanya wa kane na 84.0%, Suède iba iya gatanu n'amanota 82.3%.

    Namibia yaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi, iba iya mbere muri Afurika n'amanota 80.9%, aho yakurikiwe n'u Rwanda ku mwanya wa Karindwi ku Isi, n'uwa kabiri muri Afurika, Lithuania yabaye iya munani, Ireland iya cyenda n'u Busuwisi bwashyizwe ku mwanya wa cumi.

    Muri Afurika y'Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa n'u Burundi buri ku mwanya wa 26 ku Isi n'uwa Kane muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 66 ku Isi n'iya 10 muri Afurika, Tanzania ni iya 82 ku Isi n'iya 13 muri Afurika, Kenya n'iyo iheruka ku mwanya wa 95 ku Isi n'uwa 16 mu bihugu 35 bya Afurika.

    Raporo ikorwa na WEF buri mwaka harebwa uko ibihugu hirya no hino ku Isi bihagaze mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganirre, aho mu rwego rwa politiki rwaje ku mwanya wa 6 ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-7-ku-isi-n-uwa-2-muri-afurika-mu-kwimakaza-ihame-ry

  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka 'supermini car'.

    Mu itangazo ubuyobozi bw'uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw'imodoka abenshi bakunze kwita 'voitures' kugira ngo barusheho guhaza isoko ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za VolksWagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya 'Polo Sedan' n'imiterere yayo biberanye n'isoko ry'u Rwanda.

    Ati 'Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y'imiterere igezweho y'imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw'imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n'igiciro.'

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w'ubwoko bw'imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati 'Ibi byaguye ubwoko bw'imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w'abakiliya b'imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n'ibishoboka.'

    Imodoka nshya ya 'Polo Sedan' ifite moteri y'ibitembo (cylindre) bikoze nk'inyuguti ya 'V' bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w'uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w'imbere cyangwa mu bari mu myanya y'inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n'abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n'ibiyigize nk'intebe z'uruhu, camera n'ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw'umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy'inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y'imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw'imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volks Wagen Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volks-wagen-rwanda-yashyize-ku-isoko-imodoka-nshya

  • Cristiano Ronaldo ashobora kwambura Sergio Aguero Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Kun Aguero wari umaze imyaka isaga 10 muri Manchester City,ashobora kwerekeza muri Juventus agatera umugongo FC Barcelona ikinamo inshuti ye magara Lionel Messi.

    Ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyatangaje ko Juventus iyoboye urugamba rwo gushaka uyu munya Argentine nyuma y'aho umutoza wa FC Barcelona witwa Ronald Koeman yemeje ko yifuza cyane Memphis Depay kurusha Aguero.

    Amakuru aravuga ko Juventus ishaka kubaka ubusatirizi bwayo ishingiye kuri Aguero ariyo mpamvu imwifuza cyane kurusha na Barcelona cyane ko uyu mwaka w'imikino wayibereye mubi cyane.

    Amakuru avuga ko Juventus ishaka guhuza Aguero na Cristiano Ronaldo ndetse na mwene wabo Paulo Dybala bagakora ubusatirizi buryana ku isi.

    Nubwo Aguero ahembwa miliyoni 15 z'amayero ku mwanya,Juventus irifuza kureba uko yazaganira nawe bakazigabanya ariko akayerekezamo mu mpeshyi igiye kuza.

    Andi makipe biri kuvugwa ko ashaka Sergio Kun Aguero arimo Manchester United,Chelsea,PSG,Inter Milan,Arsenal.

    Kun Aguero niwe mukinnyi watsindiye Manchester City ibitego byinshi mu mateka yayo kuko ubu amaze gutsinda 257 mu mikino 384.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-ashobora-kwambura-sergio-aguero-lionel-messi

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida NDAYISHIMIYE yaganiriye n'ingabo ze ziri muri Centrafrique yambaye imyenda ya gisirikare [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye ari mu ruzinduko muri Centrafrique,aho yasuye abasirikare b'Igihugu cye baba muri iki gihugu mu butumwa bw'amahoro yambaye imyenda ya gisirikare.

    Mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa Gatatu cyiswe”Causerie morale” mu mvugo y'igisirikare, Gen Maj Evariste Ndayishimiye akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Burundi, yabasabye gukorana ingufu izi nshingano bahawe.

    Umukuru w'igihugu yabateye imbaraga muri iki gikorwa gisaba gukorera igihugu ,kwitanga no kutizigama yongera kubasaba kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere byo muri iki gihugu.

    Ubwo Perezida Gen Maj Evariste Ndayishimiye yageraga muri Centrafriue,yakiriwe ku kibuga cy'indege na mugenzi we Perezida Faustin Archange Touadéra uherutse gutsinda amatora ndetse no kurahirira manda ya kabiri yo kuyobora iki gihugu kirangwamo umutekano muke.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-perezida-ndayishimiye-yaganiriye-n-ingabo-ze-ziri-muri

  • Kimisagara: Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage –

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 201, ni bwo aba bakirisitu 43 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.

    Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

  • U Rwanda ku mwanya wa 7 ku Isi n’uwa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganire –

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa Karindwi n’amanota 80.5% mu bihugu 156 byo hirya no hino ku Isi, aho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

    Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

    Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y’abagore muri politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri za Minisiteri.

    U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 48 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, aho ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y’umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

    Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, u Rwanda rwagize 95.7%, gusa iyi raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa aribo biga Kaminuza.

    Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy’uburezi kiri hose mu bahungu n’abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 115.

    Mu bijyanye n’ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya itanu, ruza ku mwanya 48 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko byibura 60% by’abagore bari ku isoko ry’umurimo.

    Umubare w’abagore mu myanya yo hejuru y’akazi u Rwanda rwarazamutse ruva kuri 14.1% kugera kuri 28.6%. Mu bijyanye n’imibare y’abagore bari mu mirimo y’ikoranabuhanga yiyongereyeho 1.7%, kuko mu 2020 abarenga 40% bakoraga iyi mirimo ndetse izamuka ryayo ryerekana umuhate ukomeye w’abakobwa mu gukora ubu bwoko bw’akazi.

    Uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangwa ry’akazi riri ku mwanya wo hejuru (80.9%) gusa ikibazo kigaragara ni uko umubare munini w’abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y’akazi yo hasi ugereranyije n’abagabo, kuko ari 60% ubagereranyije n’abagabo.

    -  Uko imibare ihagaze ku Isi no muri Afurika y’Iburasirazuba

    Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku Isi ni Iceland n’amanota 89.2%, Finland ifite amanota 86.1%, Norvège iza ku mwanya wa gatatu, New Zealand ku mwanya wa kane na 84.0%, Suède iba iya gatanu n’amanota 82.3%.

    Namibia yaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi, iba iya mbere muri Afurika n’amanota 80.9%, aho yakurikiwe n’u Rwanda ku mwanya wa Karindwi ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika, Lithuania yabaye iya munani, Ireland iya cyenda n’u Busuwisi bwashyizwe ku mwanya wa cumi.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa n’u Burundi buri ku mwanya wa 26 ku Isi n’uwa Kane muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 66 ku Isi n’iya 10 muri Afurika, Tanzania ni iya 82 ku Isi n’iya 13 muri Afurika, Kenya n’iyo iheruka ku mwanya wa 95 ku Isi n’uwa 16 mu bihugu 35 bya Afurika.

    Raporo ikorwa na WEF buri mwaka harebwa uko ibihugu hirya no hino ku Isi bihagaze mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganirre, aho mu rwego rwa politiki rwaje ku mwanya wa 6 ku Isi

  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za VolksWagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volks Wagen Rwanda