Category: Uncategorized

  • “Ntabwo Imana ijya gutira imbaraga ku wundi muntu ngo ibashe kudutabara”Dominic avuga ku ndirimbo ye nshya” Gwizimbaraga” #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe kinini Dominic Ashimwe atagaragara mu muziki, benshi batekereje ko atakiba mu Rwanda, abandi bakeka ko yaba yaramanitse inanga ye agasezera umuziki bucece.

    Ashimwe wamenyekanye mu njyana z’indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko kumara igihe kinini nta gihangano gishya ashyira hanze byatewe n’izindi nshingano yari afite mu muryango we yagombaga kuzuza.

    Yagize ati 'Ni njye mukuru mu muryango, byansabaga kwita ku bavandimwe banjye mu buryo buhagije, hanyuma kandi ndi umunyeshuri muri kaminuza ku buryo ngomba gukurikirana amasomo nta kujenjeka kugira ngo abanze arangire ajye ku ruhande bityo nzoroherwe no gukomeza umuziki neza nta nkomyi. Ntabwo naretse kuririmba, nta na gahunda mfite yo kubihagarika kuko ni umuhamagaro nitabye ntazuyaje, ndabikunda cyane.'

    Ashimwe uri gusoza amasomo ye muri Mount Kenya University mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, avuga ko yifuje kugenda gake mu rugendo rwo kwita ku muryango we, gukurikirana amasomo no gukora umuziki.

    Ati 'Nari kubifatanya n’umuziki bikemera ariko nta cyizere nari mfite ko byose byagenda neza uko bikwiye. Byari byiza gukora kimwe kikarangira nkabona gukora ikindi, ni bwo buryo nasanze butanga umusaruro wizewe kandi uhamye uzira kwicuza nyuma. Ntabwo Imana izaguhembera ko wakoze byinshi cyane, izaguhembera gusa uburyo wabikozemo niba bwari buhuje n’ugushaka kwayo.”

    Mu mikorere y’umuziki wa Dominic Ashimwe nkuko yagiye abitangaza mu myaka yo ha mbere, avuga ko kuririmba atabikora nk’umwuga umuha amafaranga y’imibereho ahubwo ko abikora nk’umuhamagaro gusa. Ibi bigaragarira ku cyemezo gikomeye azwiho ko atajya yishyuza ibitaramo bye ahubwo gahunda ye ni ukugeza ubutumwa ku ngeri zose z’abantu.

    Icyo gihe yagize ati 'Nahisemo kudakora muzika nyishakamo amafaranga ambeshaho ahubwo mpitamo gushaka akandi kazi kamfasha kubaho nk’abandi bose. Gukora ibi byari amahitamo yanjye gusa ntaho bihuriye n’ibindi undi wese yatekereza ko nagendeyeho. Nifuza ko ubutumwa bwiza ndirimba bugera ku ngeri n’inzego zose z’abantu: abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje…. Imana nishima kumpera umugisha mu murimo wayo izabinkorera ku bw’ubuntu bwayo gusa, ariko si cyo mpanze amaso.”

    'Nshishikajwe no gukora ibishoboka byose ngo ubutumwa ndirimba ntihagire n’umwe ucikanwa na bwo biturutse ku mpamvu iyo ari yo yose. Hirya y’ibi byose mbikiwe ingororano nziza zitangirika. Uko ni ko mbyizera.”

    Indirimbo nshya Dominic Ashimwe yashyize hanze yayise 'Gwiza imbaraga”, yumvikanamo amagambo akomeza abantu, akabaremamo ibyiringiro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ashimwe yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze agamije kwibutsa abantu gukora kw’Imana.

    Yagize ati 'Ntabwo Imana ijya gutira imbaraga ku wundi muntu ngo ibashe kudutabara, Oya! Uko yakwiyeretse mu bihe byashize, kwa kundi yitamuruye usumbirijwe ukayibona n’ubu iracyabishoboye kugutabara rwose kandi ibikora ku bw’ubuntu bwayo gusa nta kindi irebyeho. Ni Imana idahindurwa n’ibihe. Gwiza imbaraga z’umutima ukomere, Uwiteka ntajya ananirwa, ntasinzira ahora ari maso ku bwawe nanjye.'

    Indirimbo 'Gwiza imbaraga' yasohotse isanga izindi ndirimbo zirimo iyitwa 'Ndishimye', 'Akadomo ka nyuma' na 'Wambereye imfura' zizaba ziri kuri album ye nshya yise 'Urufatiro'.

    Reba hano indirimbo nshya ya Dominic Ashimwe yise 'Gwiza imbaraga'

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntabwo-Imana-ijya-gutira-imbaraga-ku-wundi-muntu-ngo-ibashe-kudutabara-Dominic.html

  • Meddy agiye gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibyishimo bisendereye ku muryango wacyuje ubukwe! Bikaba n'iby'ikirenga ku muryango ushyingije mu muryango w'amashyo. Ntako bisa kubona uhuza inshuti, abavandimwe n'imiryango mu birori by'urwibutso.

    INYARWANDA yabonye amakuru yizewe avuga ko tariki 21 Gicurasi 2021, Meddy n'umukunzi we Mimi bazakorera ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

    Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y'icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

    Wari umunsi w'amateka kuri Meddy Mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine.

    Nyuma yo kwambikwa impeta, Mimi ukomoka muri Ethiopia yandikanye ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we.

    Uyu mukobwa w'inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w'umwizerwa, 'urenze wowe'.

    Yabwiye Meddy ko 'Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.'

    Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw'agahebuzo [Umunsi yizihirijeho isabukuru y'amavuko]. Ati 'Nzahora ngushimira.'

    Meddy yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere n’inyuma kandi ko yishimiye kumwita uwo bagiye kurushinga byemewe n'amategeko.

    Ati 'Uri mwiza imbere n'inyuma…Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi.”

    Soma: Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ye

    Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga: Meddy kuri Mimi yambitse impeta y'urukundo

    Uri impano itangaje Imanayampaye: Akari ku mutima w’umukobwa wambitswe impeta na Meddy

    Umuhanzi Meddy agiye gukora ubukwe na Mimi nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo

    Meddy yavuze ko ari umunyamugisha kuba agiye kurushinga na Mimi yifashishije mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’

    Meddy yateye ivi ashyigikiwe n’umuhanzi Emmy ndetse na Shaffy uzwi mu ndirimbo ‘Akabanga’

    Byari ibyishimo by’ikirenga ku nshuti n’abavandimwe bashyigikiye Meddy mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubukwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104420/meddy-agiye-gukora-ubukwe-104420.html

  • Crony Cleaners Rwanda Ltd yavugutiye umuti ik… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE AKAZI GAKOMEYE KAKOZWE/GAKORWA NA CRONY CLEANERS RWANDA LTD

    Crony cleaners Rwanda Ltd yatangiye mu mpera z’umwaka ushize tariki 09/10/2020. Uwatangije iyi komyanyi ni umukobwa wicaye aritegereza asanga hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hari ikibazo gikomeye muri sosiyete aho amazu mashya agaragara nk’ashaje kubera umwanda, nuko azana umuti wo gukemura iki kibazo.

    Kuba yarashinze iyi kompanyi akiri urubyiruko, yavuze ko yatewe imbaraga na Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza urubyiruko kwihangira umurimo. Ati “Nk’urubyiruko, imbaraga twazitewe na Leta yacu nziza ihora idushishikariza kwihangira umurimo. Ibyo bidutera gutekereza cyane icyo twakora cyatugirira akamaro na sosiyete muri rusange”.

    Crony Cleaners Rwanda Ltd batanga serivisi zitandukanye kandi ku giciro cyoroheye buri wese

    Manzi John Bosco, Umuyobozi w’Ibikorwa muri iyi kompanyi (Manager), yabwiye InyaRwanda.com ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha abantu bafite amazu mashya agaragara nk’ashaje, bakayoza akongera kuba mashya. Ubwo yavugaga kuri serivisi batanga, yagize ti “Intego yacu ni ukoza ibisenge by’amazu (Roof cleaning), koza Pavements nko muri parking, Wall cleaning and Painting”.

    “Kugeza ubu dutanga serivise zirimo koza ibisenge by’amazu amashya n’ashaje, amabati n’amategura, gutera irange (Painting) ku mabati, Wall cleaning (koza ibikuta) by’amazu n’ibipangu, urugero nk’ibipangu byubakishije amatafari, Stone cleaning, Pavement cleaning (koza pavements), kandi twoza n’amakaro yo munzu no hanze”.

    Ntushobora kwemera ko iyi nzu yogejwe igahinduka nshya gutya! Muri Crony Cleaners Rwanda Ltd ibi biroroshye cyane, ni nko kunywa amazi

    Akarusho muri Crony Cleaners Rwanda Ltd ibikorwa byabo birivugira kuko inzu barayoza igacya kandi neza. Ni kompanyi ije ari igisubizo cya buri wese watekerezaga guhindura igisenge kubera gisa nabi cyangwa kigaragara nk’igishaje. Hari amafoto anyuranye turi bukwereke munsi y’inkuru agaragaza amazu yogejwe n’iyi kompanyi, agacya cyane – ibintu udashobora kwemera kuko ubona ari indi nzu nshya.

    Niba ufite inzu iva ntushakire ahandi igisubizo ahubwo gana Crony Cleaners Ltd nibo tuguhitiyemo bazagufasha ukanyurwa cyane kuko n’iyi serivisi barayitanga. Bati “Tubafitiye na serivisi nziza, nyuma yo koza inzu dukemura n’ikibazo cy’inzu iva, tukagira n’indi serivisi ya mentainance. Ibanga dukoresha ni imashini zabigenewe zikoresha pressure n’indi bita ‘Surface cleaner’”.

    Uwabaye wifuza kugana Crony Cleaners Rwanda Ltd, wabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira; 0785265455 / 0788243498. Cyangwa ukabandikira kuri Email yabo ariyo; [email protected]

    Harakabaho Crony Cleaners Rwanda Ltd yo yavugutiye umuti ikibazo cy’amazu mashya agaragara nk’ashaje kubera umwanda

    Wikwemera ko inzu yawe igaragara nk’ishaje kandi ikiri nshya!

    Urebye iyi nzu wagira ngo irashaje kandi siko biri, reba iri munsi yayo

    Hamwe na Crony Cleaners Rwanda Ltd ya nzu yagaragaraga nk’ishaje yabaye nshya nyuma yo gukorerwa isuku

    KANDA HANO UREBE AKAZI GAKOMEYE KAKOZWE/GAKORWA NA CRONY CLEANERS RWANDA LTD

    Bahamagare kuri; 0785265455 / 0788243498 cyangwa ubandikire kuri Email yabo ariyo; [email protected]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104450/crony-cleaners-rwanda-ltd-yavugutiye-umuti-ikibazo-cyamazu-mashya-agaragara-nkashaje-kuber-104450.html

  • Imvo n'imvano y'umunsi w'iya 01 Mata witiriwe uwo kubeshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk'umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, aho usanga abantu babeshyanya ibintu bitandukanye ndetse bishobora kuvamo ingaruka zinyuranye, haba ku buzima ndetse no ku mibanire.

    Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu munsi nka Wikipedia, zivuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy'Ubufaransa, nyuma y'uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w'1582.
    Ibi byahindutse, igihe umwaka watangiraga hagati y'itariki ya 25 Werurwe n'iya mbere Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.

    Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya ' Le Poisson d'Avril' mu rurimi rw'igifaransa bishatse kuvuga 'ifi yo muri Mata'. Izina Poisson d'Avril ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara noneho kuri uyu munsi abantu bahanaga impano z'ibyo kurya byiganjemo amafi.

    Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza abenshi bahanaga amafi y'ibishushanyo (faux poissons).

    Mu bwongereza naho uyu munsi urizihizwa aho uzwi ku izina rya 'April's fool day' muri Ecosse barawihiza cyane kurusha no mu Bufaransa kuko bageza no kuya 2 Mata bakibeshyanya, ukaba ari imwe mu minsi bakunda cyane muri icyo gihugu.
    Muri Ecosse uyu munsi, bo, bawise 'hunting the gowk (cuckoo).' Naho ku ya 2 Mata bawita 'behind', aho abantu bagaruka kubyaraye bibaye ku itariki ya mbere.

    Mu gihugu cya Espagne ho bawugira kuwa 28 Ukuboza, bakawita 'día de los santos inocentes' naho mu Buhinde ho bawizihiza ku ya 31 werurwe.

    Muri ibyo bihugu ariko bamenyereye iby'uyu munsi ku buryo badahahamurwa n'ibinyoma bikakaye, aho amwe mu maradio, televiziyo n'imbuga za internet bidatinya gusohora ikinyoma kabone n'iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.

    Abantu biyiziho kugira amarangamutima menshi bafunga telefoni zabo, hagatangwa n'inama ko abantu barwaye umutima batashyirwa muri uyu mukino w'itariki yo kubeshya. Kubera akamenyero k'uyu munsi hari nubwo umuntu avuga ukuri ariko ntiyizerwe n'abantu benshi.

    Uyu munsi wo kubeshya, abantu benshi bamaze kuwumenya ku buryo ahenshi n'ibiba ari ukuri bifatwa nk'ibinyoma kugeza igihe umuntu yiboneye ko ari ukuri koko.
    Aha twavuga nk'ibyabaye kuri uyu munsi mu mwaka wa 2004, ubwo urubuga rwa Google rwatangazaga ko rwafunguye serivisi ya Gmail yo kohereza ubutumwa kuri internet, ariko kubera ko benshi bari bazi ko ari umunsi wo kubeshya, ntibigeze babiha agaciro kugeza igihe baboneye ko koko ari ukuri.

    Uyu munsi ariko, ufite n'ingaruka zikomeye haba ku mibanire, ku buzima n'ibindi, aho abantu bagira ubwoba cyangwa umutima woroshye, iyo babeshywe kuri uyu munsi bamwe bishobora kubaviramo guhungabana bikomeye, ndetse bamwe bikanabaviramo gupfa.

    N'ubwo mu Rwanda bitajyanye n'umuco, uyu munsi umaze kumenyerwa ndetse benshi bawizihiza babeshyanya, aho ndetse no mu bitangazamakuru uyu muco wamaze kuhagera, dore ko hari amakuru amwe atangazwa nyuma bakaza kuvuga ko byari ibinyoma bijyanye n'uyu munsi.

    Uyu munsi rero n'Abanyarwanda bamwe na bamwe bakaba bawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Nta wuzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni kuko uyu munsi zageze mu bihugu by'i Burayi kera.

    Hari igihe wabeshya ugirango uri kwizihiza uwo munsi, maze nyuma bikakugaruka, ukaba wahita utakarizwa icyizere, ugahita utakaza ubunyangamugayo, ukaba wakwisenyera urugo, n'izindi ngaruka mbi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imvo-nimvano-yumunsi-wiya-01-mata-witiriwe-uwo-kubeshya/

  • Karim Benzema yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ibyo yakoreye umukecuru w'imyaka 100. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karim Benzema, ukinira ikipe ya Real Madrid yazamuye amarangamutima y'abatari bake nyuma y'igikorwa gitunguranye yakoreye uyu mucyecuru w'imyaka 100 yose.

    Nyuma yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Victorina w'imyaka 100 y'amavuko, yavuze imyato uyu rutahizamu, aramushimagiza anahishura ko ari umufana we w'imena kuva kera, ndetse na Real Madrid.

    Nyuma y'uko uyu mukinnyi amenye amakuru y'uyu mufana we, yakoze ikimenyetso gikomeye cyazamuye amaranamutima ya benshi barimo abakunzi be.

    Benzema yoherereje uyu mukecuru umwenda we uriho nimero 9 ndetse uriho na sinya ye, anifata amashusho arimo ubutumwa bushima ndetse bunagaragaza ko yanyuzwe. Yagize ati 'Muraho Victorina, umeze ute? Yambiii! Nkwifurije ibyiza, tuzasubira'.

    Asoza ubu butumwa, Benzema yashyize ikiganza cye cy'iburyo ku munwa we aha 'Bizu' uyu mukecuru.

    Mwishywa wa Victorina, anyuze ku rukuta rwa Twitter yagize ati 'Si ntekereza indi mpano yari gutuma yishima kuri ruriya rugero. Wagira ngo yongeye kujya mu gihe cy'imyaka 18 y'amavuko. Ni ikimenyetso kiza cyane uyu mukinnyi n'ikipe ye bakoze'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/karim-benzema-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-kubera-ibyo-yakoreye-umukecuru-wimyaka-100/

  • Umunsi w'ubukwe bwa Meddy na Mimi buzaberaho n'igihugu buzaberamo byamenyekanye #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubikesha Magic Fm , ngo ubukwe bwa Meddy na Mimi buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 21 Gicurasi 2021.Amakuru anavuga ko ababyeyi ba Meddy bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

    Meddy agiye kurushinga na Mimi mu gihe hashize amezi hafi atatu amwambitse impeta y'icyizere mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari tariki 18 Ukuboza 2020.

    Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo bivugwa ko yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.

    Mimi na Mushiki wa Meddy basangiye Noheli yo mu mwaka wa 2018

    Mimi yakiriwe n'umuryango w'umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mumuryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.

    Meddy avuga ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda nkuko yabitangarije Radiyo Rwanda agira ati

    'Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y'uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunsi-w-ubukwe-bwa-meddy-na-mimi-buzaberaho-n-igihugu-buzaberamo-byamenyekanye

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 abandi 181 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yahitanywe n'icyorezo cya COVID19 bituma umubare kimaze guhitana uba 307.Ni mu gihe abanduye bashya ari 138, na ho abakize ni 181.

    Amakuru yose kuri Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:138
    Abanduye bose:21,783
    Hakize:181
    Abakize bose:20,182
    Hapfuye:1(Umugabo w'imyaka 70 witabye Imana i Huye )
    Abamaze gupfa bose: 307
    Abakirwaye:1,294
    Abarembye:5
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Sosiyete za Pfizer Inc na BioNTech SE zatangaje ko urukingo rwazo rurinda Covid-19 rwatanze icyizere mu bana bari hagati y'imyaka 12 na 15, nyuma y'igerageza.

    Iryo gerageza ryakorewe muri Amerika ryatanze icyizere ko urwo rukingo rushobora kwemererwa kuhakoreshwa ku bantu bari muri iyo myaka.

    Pfizer yatangaje ko nibura mu mwaka utaha w'amashuri, abanyeshuri bari muri icyo kigero bazatangira guterwa urwo rukingo.

    Ubusanzwe urukingo rwa Pfizer rwemerewe guhabwa abantu bafite hejuru y'imyaka 16.

    Mu bana 2260 bakoreweho igerageza, 18 gusa nibo barwaye Covid-19, biruha amahirwe menshi yo kurinda icyo cyiciro ku rwego ruhambaye.

    Nta bimenyetso bidasanzwe urwo rukingo rwateye abana barutewe, ibyagaragaye ni kimwe n'ibyabonetse mu bantu bageragerejweho urukingo bafite hagati y'imyaka 16 na 25.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-abandi-181-barayikira

  • Abantu 80 barajwe muri Stade ya Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya za Covid-19 –

    Utwo Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye twashyiriweho ko abadutuye bagomba kuba bageze mu rugo 19h00 bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko ho isaha yo gutaha ari 21h00.

    Ayo mabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Mu Karere ka Huye ku munsi wa mbere hagaragaye abaturage benshi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye igaragaza ko abagera kuri 80 ari bo barajwe muri Stade Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko muri rusange abaturage benshi bari kubahiriza amabwiriza ariko hakomeje kugaragara n’abayarengaho.

    Ati “Muri rusange twavuga ko abenshi babyubahiriza ariko n’ubu tuvugana turi mu bugenzuzi ko abantu bubahiriza amabwiriza, ntihabura abayarengaho.”

    Yakomeje avuga ko abenshi bari gufatwa ari abarengeje isaha yo gutaha 19h00 n’abandi baba bagiye gusurana mu ngo ndetse n’abajya mu tubari.

    Yibukije ko kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gitsindwe bisaba ubufatanye bw’abantu bose, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

    Yavuze ko abafatwa bayarenzeho bari guhabwa ibihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere birimo kurazwa muri Stade bakigishwa ndetse bagacibwa n’amande.

    Inkuru wasoma: Huye: Ibihano ku bakerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byahanitswe

    I Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya abantu 80 barajwe muri stade

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha. Mu Turere two mu Majyepfo isaha yo gutaha ni 19h00

    [email protected]


  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za Volkswagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volkswagen Rwanda

  • Abantu 80 barajwe muri Stade ya Huye ku munsi wa mbere w'ingamba nshya za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Utwo Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye twashyiriweho ko abadutuye bagomba kuba bageze mu rugo 19h00 bitandukanye n'ahandi mu gihugu kuko ho isaha yo gutaha ari 21h00.

    Ayo mabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Mu Karere ka Huye ku munsi wa mbere hagaragaye abaturage benshi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye igaragaza ko abagera kuri 80 ari bo barajwe muri Stade Huye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko muri rusange abaturage benshi bari kubahiriza amabwiriza ariko hakomeje kugaragara n'abayarengaho.

    Ati 'Muri rusange twavuga ko abenshi babyubahiriza ariko n'ubu tuvugana turi mu bugenzuzi ko abantu bubahiriza amabwiriza, ntihabura abayarengaho.'

    Yakomeje avuga ko abenshi bari gufatwa ari abarengeje isaha yo gutaha 19h00 n'abandi baba bagiye gusurana mu ngo ndetse n'abajya mu tubari.

    Yibukije ko kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gitsindwe bisaba ubufatanye bw'abantu bose, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n'inzego z'ubuzima.

    Yavuze ko abafatwa bayarenzeho bari guhabwa ibihano byashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere birimo kurazwa muri Stade bakigishwa ndetse bagacibwa n'amande.

    Inkuru wasoma: Huye: Ibihano ku bakerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byahanitswe

    I Huye ku munsi wa mbere w'ingamba nshya abantu 80 barajwe muri stade

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha. Mu Turere two mu Majyepfo isaha yo gutaha ni 19h00

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-80-barajwe-muri-stade-ya-huye-ku-munsi-wa-mbere-w-ingamba-nshya-za-covid