Category: Uncategorized

  • Rubavu: Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka –

    Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n’abafatanyabikorwa

    Yagize ati “Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By’umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi.”

    Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ati “Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro”.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n’ibyishimo

    Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

    Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y’ijoro.

    Ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.”

    Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

    Ati “Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.”

    Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n’ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

    Ati “Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.”

    Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

    Ati “Twasaga n’aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw’isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka “brasserie”. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.”

    Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

    Ati “Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk’ubu hari umwana w’umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo

    Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076

  • Menya ubusobanuro bw’izina ryagaragaye kuri godiyo Kagere yakinanye umukino wa Cameroun na Mozambique iriho n’ibindera #rwanda #RwOT

    Ni kenshi inganda zikorera ibyamamare inkweto zo gukinana(godiyo) ziriho ibirango byabo nka CR7, Neymar Air Jordan … Gusa kuri Kagere Meddie siko bimeze kuko urukweto yakinanye umukino wa Mozambique na Cameroun ruriho ibendera ry’u Rwanda n’irindi zina bifite igisobanuro cyabyo.

    Meddie Kagere ni umwe mu bakinnyi bakinnye imikino 2 iheruka u Rwanda rwakinnyemo na Mozambique i Kigali na Cameroun muri Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Uretse ibendera ry’u Rwanda(nk’umunyarwanda) riri ku rukweto Kagere yakinanye iyi mikino rwakozwe n’uruganda rwa Nike, hariho n’izina ‘Aribar 14’.

    Aribar akaba ari umukobwa w’uyu rutahazamu wavutse muri 2017, akaba ndetse afite impanga ye, n’aho 14 akaba ari nimero amenyereweho mu ikipe ya Simba SC akinira aho anitwa MK14, abana be akaba abongereraho ako kazina ka 14. Uru kweto akaba we yararwitiririye umukobwa we.

    Si uru rukweto gusa kuko afite n’urundi(rwo ntiyarukinanye iyi mikino) ruriho izina ry’impanga ya Aribar ari we Arianah, na rwo akaba yararwitiriye umukobwa we.

    Uru rukweto yarwitiriye umukobwa we Aribar

    Niyo nkweto yakinanye umukino wa Cameroun

    Uru rwo rwanditseho Arianah impanga ya Aribar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/menya-ubusobanuro-bw-izina-ryagaragaye-kuri-godiyo-kagere-yakinanye-umukino-wa-cameroun-na-mozambique-iriho-n-ibindera

  • Dore ubutumwa bushimisha cyane umukobwa mu gitondo akibyuka ,akarirwana akanyamuneza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ubutumwa 8 waramutsamo umukunzi wawe mu gitondo ukibyuka bukamunezeza, maze bukamutera kwirirwana umutima mwiza ndetse n'umunezero:

    1.Ndakwizera

    Iyo uwo umusore mukundana akwandikiye ko akwizera aba akugaragariza ko agushaka buri gihe ukamubera inkoramutima ndetse kwizera n'ikintu cyiza cyane kuko kirema imbaraga utari ufite bityo rero nibyiza cyane kugirana icyizere mu rukundo rwanyu kandi bishimisha abakobwa kuba bagirirwa icyizere aho kubafata nk'aba bihemu. Iri Jambo ndakwizera rinezeza abakobwa cyane.

    2.Ndagukumbuye.

    Ni byiza ko umuhungu ukunda ahangayikishwa n'uko utari iruhande rwe. Ni na byiza kumenya ko umuhungu mukundana akwifuza iruhande rwe. Mu by'ukuri si uko ushaka ko ababara ariko kandi ni byiza mu rukundo, bituma wumva ukunzwe kandi ko uri uw'ingenzi muri byose atunze.

    Umuhungu uzindutse kare ntatekereze akazi, abo bararanye mu rugo, ntahite ateganya gahunda ye yumunsi cyangwa ibindi bimushishikaje ahubwo akabyuka atekereza wowe, agukumbuye, ni ikimenyetso cyuko agukunda. N'ubwo mwaba mwari kumwe nimugoroba, kukubwira ko agukumbuye muri icyo gitondo ni ikimenyetso cy'uko adashaka kukubura na gato. Ubutumwa nk'ubu buraryoha kandi butuma umukunzi wawe yirirwana ibyishimo na we akarushaho kugukumbura.

    3.Nzakwereka Ababyeyi,Inshuti n'Abavandimwe

    Iyo Umusore yandikiye umukobwa bakundana aya magambo ngo 'Nzakwereka Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe', bishimisha abakobwa cyane kuko biba ari ikimenyetso kigaragaza ko amukunda by'ukuri ndetse yifuza kumugira umufasha w'ibihe byose.

    4.Waramutse umwiza wanjye

    Ibi birumvikana neza, ntibikeneye igisobanuro. Nta wutakifuza gukanguka ngo asange ubu butumwa muri telefoni ye. Nta wutakwishimira ko hari uwamufashe nk'umuntu we mwiza kurusha ibindi byose muri icyo gitondo. Iyo bivuye ku muhungu ukunda rero byo biba akarusho.

    5.Uri mu bitekerezo byanjye mukunzi, ubu ndakangutse.

    Nta kintu cyiza nko kumenya ko umukunzi wawe, agikanguka, agukangukanye mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy'uko atajya arekera kugutekereza n'ubwo yaba asinziriye kubera ko uri muri we na we akaba muri wowe. Ni byiza kandi kumenya ko ari wowe uganje mu bitekerezo bye, ukaba wihariye umwanya munini mu byo atekereza. Ni ha handi ateganya byinshi ariko na we akagushyira mu mishinga ye.

    6.Uhora uri mwiza cyane n'ubwo ntakubona nonaha.

    Nta mukobwa udakunda kubwirwa ko ari mwiza. Ariko kandi mukobwa, menya ko uko wakiriye ubu butumwa atari ko buri wese abwakiriye buturutse ku mukunzi wawe. Hari impamvu yaguhisemo adateze gutezukaho. Ni uko azi ko uri mwiza. Azi ko yaba akureba cyangwa atakureba uri mwiza. Ntabwo aba abivuze agendeye ku buryo atekereza ko umeze muri icyo gitondo, aba abivuze ashingiye ku bwiza yakubonanye kuva ku munsi wa mbere mujya mu rukundo. Ubu uri mwiza ibihe byose imbere ye yaba akubona cyangwa atakubona.

    7.Iyo mba nkangukiye iruhande rwawe.

    Umukobwa wohererejwe ubu butumwa bumugaragariza ko umuhungu atishimiye aho ari mu gihe atari kumwe na we. Ni ikimenyetso cy'uko umuhungu wihebeye n'ubwo yaba yaryamye mu gitanda cyiza ate mutari kumwe, ntacyo byamumariye. Icyakamubereye cyiza ni ukuza akaba aho uri mukaba mukangukanye. Bigaragariza umukobwa ko wamwihebeye kandi udashaka ko hashira n'isegonda mutari kumwe.

    8.Iyi filimi/ iyi ndirimbo yatumye ngukumbura nimugoroba.

    Mukobwa, niba ubonye ubu butumwa muri telefoni yawe, ni ukuvuga ko n'ubwo utari kumwe n'umusore mukundana, n'ubwo yari mu bindi bintu bidafite aho bihuriye n'urukundo mufitanye, ariko wagumye kwiganza mu bitekerezo bye. Ni ikimenyetso cy'uko akwitaho cyane.

    Ubu ni ubutumwa bugaragariza umukobwa ko n'ubwo mwaba mutakiri kumwe, atajya akuva mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy'uko umukunda kandi ufata umwanya munini umutekerezaho. Ni ikimenyetso cy'uko aza imbere mu buzimba bwawe mu bintu byose waba urimo ukora, utekereza cyangwa uteganya gukora. Ni ukuvuga ko ikintu cyose yaba arimo ahita agihuza nurukundo mufitanye bityo agakumbura umukobwa yihebeye.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-ubutumwa-bushimisha-cyane-umukobwa-mu-gitondo-akibyuka-akarirwana-akanyamuneza/

  • Amavubi Stars yageze mu Rwanda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye igeze mu Rwanda, ni nyuma yo kunganyiriza na Cameroun iwayo ariko ikabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Zari inzozi za buri bukinnyi kuba batsinda uyu mukino bakabona itike, gusa icyizere cyaje kuyoyoka nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Cameroun mu mukino wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino wabereye kuri Japoma Stadium, Caoe Verde igatsinda Mozambique, Amavubi yahise abura itike mu buryo budasubirwaho.

    Akaba yaraye agarutse mu Rwanda aho yahageze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Bakaba bari muri Hotel La Palisse Nyamata aho bategereje ibisubizo bya Coronavirus bakaba babona kubarekura.

    U Rwanda ruzongera gukina muri Kamena 2021 rukina imikino yo mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Umuganga Rutamu Patrick n’umutoza wungirije Alain Kirasa

    Umunyezamu Bakame ni uko yururutse mu ndege

    Abarimo Kagere na Kwizera Olivier bamanuka mu ndege

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima

    Yannick Mukunzi usanzwe ukinira Sandvikens IF muri Sweden

    Myugariro Usengimana Faustin

    Rutahizamu Sugira Ernest ntiyabashije kubonera igitego Amavubi

    Mutsinze Ange Jimmy amanuka mu ndege

    Rubanguka Steve

    Nta morale bari bafite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-stars-yageze-mu-rwanda-amafoto

  • Ijya kurisha ihera ku rugo! Abahanzi nyarwand… – #rwanda #RwOT

    Hari igihe umuhanzi akunda bya nyabyo ku buryo akoza ibaba muri wino umutima we ukavura amagambo aryohereye ku mukunzi we. Mu rwego rwo kugira ngo atagira igice cy'abantu aheza mu ndirimbo ye, abwira itangazamakuru ko yayikoreye abari mu rukundo.

    Iyo agitangira gutereta uwo mukobwa yirinda guhita abwira rubanda ko igihangano yasohoye yagikoreye we, urukundo rwamara gushinga imizi akabyerura, cyangwa agakora indi ndirimbo ikorera mu ngata iyabanje.

    Bibaho ko umuhanzi ashobora gukundana n'umukobwa ntamuhimbire indirimbo. Gusa, si ryo herezo kuko igihe kiba kizagera inganzo ikamutwara.

    Riderman umaze hafi imyaka itandatu arushinze na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia yabwiye INYARWANDA ko yamaze gufata amajwi y'indirimbo yakoreye umugore we iri kuri Album yise 'Kimirantare'.

    INYARWANDA igiye kugaruka ku bahanzi bafite indirimbo bakoreye abakunzi babo.


    1.Tom Close

    Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yabwiye INYARWANDA ko kuva mu Ugushyingo 2013, arushinze na Niyonshuti Ange Tricia amaze kumukorera indirimbo eshatu harimo 'Umugabo Uhiriwe', 'Byararangiye' ndetse na 'Mama w'abana'.

    Indirimbo 'Umugabo uhiriwe' iri kuri Youtube kuva mu myaka irindwi ishize ifite iminota 04 n'amasegonda 01'. Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba abwira Tricia ko kuba amufite ntacyo yabinganya.

    Akavuga ko ajya yibaza icyo yatanze kugira ngo Imana ibahuze. Avugamo ko Tricia amukunda nk'uko 'nifuza gukundwa' kandi ko ari Malayika murinzi.

    Akoresha imitoma idasanzwe mu matwi ya benshi nk'aho avugamo ati 'Ese ni ayahe maso y'inyana yaba meze kurusha aye! Nta bwoya bw'intama bwamurusha koroha! Ibuye ry'agaciro rihenze ntiryamundutira. Aho kuba atari imyaka igihumbi naba iruhande rwe umunsi umwe.' Tom Close asaba Tricia kutazatandukanywa n'iminsi mibi, ahubwo bazunge ubumwe. 

    Mu ndirimbo ya kabiri yakoreye umugore we yise 'Byararangiye' agaragazamo amafoto n'amashusho yaranze ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu barenga 2,000 mu 2013.

    Uyu muhanzi aririmba yumvikanisha ko yamaze guhitamo, iminsi asigaje ku Isi azayimarana n'umukunzi we Tricia. Avuga ko umunsi wa mbere abona Tricia yahise yifuza kubana nawe, asenga ubutitsa asaba Imana kubana n'umuturatwa we.

    Yavuzemo ko igihe yigeze kwishima mu buzima ari igihe Tricia yamubwiraga 'Yego' ko yiteguye kubana nawe akaramata. Tom Close abwira Tricia ko 'Urupfu nirwo ruzadutandukanya.'

    Mu ndirimbo eshatu Tom Close yahaye INYARWANDA yakoreye umukunzi we harimo 'Mama w'abana' yakoranye na Radio [witabye Imana] na Weasel. Iyi ndirimbo imaze imyaka 10 iri ku mbuga zitandukanye.

    Bisa n'aho Tom Close yakoze iyi ndirimbo amaze igihe ari mu rukundo na Tricia, kuko hashize imyaka itatu ari bwo barushinze.

    Tom Close aririmba inyikirizo y'iyi ndirimbo, avuga ko yakunze Umunyarwandakazi, umubyeyi w'abana be. Kandi ko yamukunze kubera ko 'azi ibanga ryanjye'. Avugamo ko uyu mukobwa yatojwe umuco n'ababyeyi be.

    2.Danny Vumbi

    Imyaka 16 irashize umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Dannny Vumbi arushinze n'umugore we, Muhawenimana Jeannette. Iyi myaka yose ishize ayijyanisha no gukora umuziki, kwandika indirimbo z'abandi bahanzi n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi.

    Akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze akoresha mu kugaragaza uburyo yishimira umuryango we. Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ingo zitajegajega. Avuga ko ari umugisha yagize, ariko ko urugo rwe rukomejwe no koroherana no gukundana bya nyabyo.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URUKUNDO RWA MBERE’ YA DANNY VUMBI

    Tariki 25 Werurwe 2021, Danny Vumbi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urukundo rwa mbere' yifashishijemo umugore we agaragara akina inkuru y'ibyo aririmba.

    Vumbi yabwiye INYARWANDA ko ari yo ndirimbo akoreye umugore we kuva atangiye urugendo rw'umuziki, kandi ko iri kuri Album ye nshya yise 'Inkuru nziza'.

    Umugore wa Danny Vumbi usanzwe uba mu buzima buri kure y'umuziki, agaragara muri iyi ndirimbo yizihiwe.

    Uyu muhanzi aririmba avugamo ko umugore we yatumye amahirwe yivanga n'umugisha. Akavuga ko yamubereye urukingo rumurinda kwiheba no kwigunga.

    Vumbi avuga ko umugore we yamubereye urukundo rwa mbere 'kuko rwakuze nk'ibihe rucyeye nk'ibihe'. Kandi ko byanatumye yimenya.

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo ati 'Ni wowe rukundo rwanjye nzi rwanteye kwimenya rukambera urukingo rukomeye rw'intimba, akababaro, kwigunga no kwiheba.'

    IBYO WAMENYA KU MUSORE WAMBITSE IMPETA UMUHANZIKAZI CLARISSE KARASIRA

    3.Clarisse Karasira

    Tariki 03 Kamena 2020, Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Urungano'; bwari bwo bwa mbere aciye amarenga y'urukundo rwe na Ifashabayo Sylvain Dejoie ariko ntawabimenye kugeza ubwo bombi batangije umushinga w'ubukwe.

    Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe iherekejwe n'ibitekerezo birenga 400. Ndetse imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 600. Mu mikarago yayo asoza iyi ndirimbo aririmba avuga ati 'Mbe Juru rya Kamonyi ese uriho nkubwire iby'umutware w'iwanyu wantwaye.'-Yavugaga umukunzi we Dejoie kuko niho avuka.

    Yasaye mu nyanja y'urukundo noneho arerura! Ku wa 07 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Uwacu' abara inkuru y'umukobwa ukumbuye umukunzi we wagiye imahanga. Ni indirimbo yatuye abantu bose bava mu miryango yabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y'Igihugu.

    Nubwo abantu benshi bacyetse ko ari inganzo yamuraje ijoro abara inkuru yumvanye undi muntu siko biri!

    Kuko muri Mutarama 2021, Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yahimbye iyi ndirimbo kubera ko yari akumbuye Ifashabayo wari umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira aririmba abwira Dejoie kuzamuzanira impeta y'umuringa [Silver] kandi koko impeta y'urukundo yambitswe n’uyu musore ikoze muri iri buye.

    Asobanura ko umukunzi we atahise amenya ko ari we yaririmbye, ariko ko ubwo yajyaga gufata amashusho yayo Ifashabayo yari yaraje mu Rwanda, afata umwanya wo kuyumva bihagije ari nabwo yamenye ko ari we uvugwa mu nkuru.

    Soma: Ubukwe ni vuba,twahujwe na Kamaliza: Urugendo rw'urukundo rwa Clarisse na Dejoie, uko baciye amarenga n'ibyo kuba muri Amerika

    4.Ben Kayiranga

    Mu Ntangiriro za Gashyantare 2021, Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Fifi' yakoreye umugore we. Amashusho yayo yakozwe mu buryo bwihariye bujyanishije n'amagambo aririmba.

    Kuva ku isegonda rya mbere kugeza indirimbo irangiye; amafoto ya Ben Kayiranga n'umugore we, bari kumwe nabo mu bihe bitandukanye agaragara muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yari amaze igihe ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘FIFI’ YA BEN KAYIRANGA

    Iri mu ndirimbo zituje ariko zinyeganyeza ingoma z'amatwi. Yayise 'Fifi' nk'ababyiniriro ku mugore we, ndetse kuri nimero ye ya telefoni yamwise 'Fifi d'Amour'.

    Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati 'Ibinezaneza biransaga nkasesa urumeza. Nti aha narabahaye ariko iri ni itandukaniro. Ni akazuba karenga, ni urwererane, indoro yeza umutima, inono izira inenge.'

    Uwizeye Joséphine [Fifi], umugore wa Ben Kayiranga aherutse kubwira INYARWANDA ko yasazwe n'ibyishimo nyuma y'uko umugabo we amwumvishije ku mushinga w'iyi ndirimbo imucyeza.

    Ati 'Ntabwo yabimbwiye ko agiye kuyikora nabimenye ejobundi anyumvishije agace mbere yuko isohoka. Byarandenze mbura nicyo mvuga, gusa ubu nakubwira ko ari umunezero mwishi. Ni ikindi kimenyetso cy'urukundo. Bibaye agahebuzo.

    Uwizeye yavuze ko iyi ndirimbo ivuze byinshi, kuko ije gushimangira urukundo rwabo ikaba inamweretse ko Ben Kayiranga anezezwa 'n'urwo mukunda'. Ati 'Igisigaye Nyagasani akomeze adutize ubuzima nkomeze mwiture ibyiza ankorera.'

    Soma: Aririmba mu itsindarihimbaza Imana! Ikiganiro na Fifi, umugore wa Ben Kayiranga yakoreye indirimbo, ibanga ry'imyaka 7 bamaranye n'ibindi

    5.Yverry

    Mu gihe cya Guma mu Rugo ya mbere mu 2020, umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] yasohoye indirimbo yise 'Quaratine Love' yahimbye bitewe no gukumbura umukunzi we Vanessa bari bamaze igihe batabonana kubera icyorezo cya Covid-19.

    Icyo gihe hari hashize iminsi 40 hatangiye gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, gikomeje kwica ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Asohora iyi ndirimbo yabwiye INYARWANDA ko yayikoze kubera gukumbura umukunzi we bavuganaga kuri telefoni ariko ko yanayigeneye n'abandi nkawe bari kure y'abakunzi babo n'abandi.

    Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry'umuziki batanzwe n'ishuri rya muzika rya Nyundo. 

    Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo ahanini bitewe n'amagambo y'urukundo azigize. Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'Nkuko njya mbirota', 'Uragiye', 'Uzambabarire' n'izindi. 

    Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite. Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye kandi yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

    Yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere asohora indi ndirimbo yahimbiye umukunzi we.

    6.Liza

    Muri Gashyantare 2021, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Mugisha Elisabeth uzwi kandi nka Liza, yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urukundo', yanditse habura ukwezi kumwe ngo umugabo we Edman amwambike impeta y'icyizere.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URUKUNDO’ Y’UMUHANZIKAZI LIZA

    Icyo gihe, uyu mugore yabwiye INYARWANDA ko ijoro rimwe ryo muri Gicurasi 2020 yavuganye ku murongo wa telefoni n'umukunzi we Edman usanzwe ari Umunyamakuru Prime Tv, basoje kuvugana yumva ibinezaneza bitashye umutima we; amagambo arisukiranya.

    Liza yafashe ikayi n'ikaramu arandika, anifata amajwi yumvisha Producer we amugira inama yo kuyandika neza ubundi bakazayifatira amajwi n'amashusho.

    7.Kitoko

    Mu Ukuboza 2020, umuhanzi Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Gahoro'. Ni yo ndirimbo yavuze ko yatuye umukunzi we bagombaga kurushinga mu Ukuboza 2020 nk'uko amakuru yabivugaga.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu muhanzi yasohoye ifoto yerekana ko umukobwa yanze impeta yamwambitse. Yanditse avuga ko umukobwa yamubwiye 'Oya',

    Iyi ndirimbo 'Gahoro' imaze kurebwa kuri Youtube n'abantu barenga ibihumbi 200. Ayisohora yavuze ko yayituye umukunzi we, ariko ko n'abandi bari mu rukundo bashobora kuyifashisha.

    Hari aho aririmba agira ati 'Rubavu rwanjye uzi icyo nshaka, umunezero wawe ni inshingano zanjye, urakaye ari njye ubiteye Imana yampana, uraseka nkabona mu kirere 'color', uburyo ngukunda n'iyo bavuga no wahala (nta kibazo).'

    Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki, aheruka mu Rwanda mu bikorwa by'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, aho yamamazaga Umukandida w'Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

    8.Emmy

    Muri Mutarama 2021, umuhanzi Emmy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Dokima'. Amashusho yayo yayafatiye mu Rwanda mbere na nyuma y'uko yambika impeta umukunzi we Umuhoza Joyce uzwi nka Hoza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DOKIMA’ Y’UMUHANZI EMMY

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Emmy yavuze ko muri iyi ndirimbo yavuzemo aho umukunzi we atuye [Kabeza], agaragaza ko aho yajishe igisabo atazahatera ibuye.

    Tariki 13 Mutarama 2021, ni bwo Emmy yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 25. Yanifashishije ifoto y'uyu mukobwa ateruye 'cake' amusaba kwishimira umunsi we w'amavuko.

    Emmy yanditse kuri konti ye ya instagram avuga ko yahisemo Hoza kandi ko intera ndende yari hagati yabo kwari 'ukugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera'. Yavuze ko we na Hoza bishimiye ko bateye indi ntambwe yindi mu buzima. Abwira Hoza ati 'Warakoze kunyizera.'

    9. Yves Kana Trezzor

    Umuhanzi Yves Kana Trezzor ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we Mugabekazi Diane baherutse gusezerana imbere y'amategeko. Agiye kurushinga na Diane nyuma y'uko mu myaka ibiri ishize amukoreye indirimbo yise 'Njyewe Nawe' yo kumushimira urukundo amukunda.

    Iyi ndirimbo igaragaramo umuraperi Karigombe ucuranga Saxophone na Bertrand ucuranga Piano. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri T2000.

    Yves Kana yavuze ko Trezzor yatangiye ari itsinda ariko akaba ari we muyobozi yayo. Yavuze ko yitaga Trezzo itsinda kubera ko habagamo hari abaririmbyi n'abacuranzi biyongereyemo. Yves Kana Trezzor na Mugabekazi Diane bazarushinga tariki 01 Gicurasi 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104444/ijya-kurisha-ihera-ku-rugo-abahanzi-nyarwanda-bafite-indirimbo-bakoreye-abakunzi-babo-104444.html

  • Kwangizwa kw’ ibidukikije bitewe n udufukamunwa bikomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT

     

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    Katie Daviscourt
    Katie Daviscourt Seattle, WA

    The Ocean Conservancy released a shocking report Tuesday that details the amount of pollution harming Oregon’s waterways from PPE that individuals use to combat the novel coronavirus.

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a crab swimming out at sea entangled in a mask.

    Although the CDC recommended the use of PPE to help prevent the spread of COVID-19, the reported data reveals a brewing crisis as masks, gloves, face shield, and sanitary wipes create hazardous environments for sea-life and land-life.

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a fish, causing it harm as it failed to remove the mask on its’ own.

    On the west coast alone, more than 5,000 pieces of PPE were reported by 13,000 volunteers in the last six months of 2020, according to the senior director of Ocean Conservancy’s Trash Free Seas Program Nicholas Mallos.

    Volunteers recorded the data on the Conservancy’s Clean Swell app under the category ‘PPE,’ although these numbers don’t include the first six months of 2020 where data was being recorded under ‘personal hygiene.’

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a seaguls feet, preventing it from flying.

    “Notably, the amount of personal hygiene litter recorded in the app between January and July 2020 was three times higher than what was recorded in that same time period for each of the previous three years,” said Mallos in an email.

    The Chief Executive Officer of Solve Oregon, Kris Carico, confirmed the vast increase in litter from PPE materials.

  • Niwe mu star nahisemo! Betty yakoze indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 51. Betty Ganza yayisohoye mu buryo bw’amajwi, ifoto yakoresheje kuri iyi ndirimbo (Cover) ni ifoto ye yahuje n’iya Israel Mbonyi. Betty wakoze iyi ndirimbo ni umukobwa byumvikana ko afite ijwi ryiza cyane. Asanzwe ari umuhanzikazi aho kuri shene ye ya Youtube yitwa Ganza Betty afiteho indirimbo zigera kuri eshanu ari zo: Nabonye inshuti (imaze amezi 5), Nyobora Mana mu nzira yawe (imaze amezi 5 iri hanze), U Rwanda rwacu rurarinzwe, Nzagushima na Israel Mbonyi yashyize hanze mu masaha macye ashize.

    Mu ndirimbo ze zose, iyakunzwe cyane ni iyitwa ‘U Rwanda rwacu rurarinzwe’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 24. Ni indirimbo aririmbamo ko abashatse gutera igihugu cy’u Rwanda bibeshye kuko batazabigeraho. Aririmbamo aya magambo “Umubyeyi wacu arinzwe n’Imana data, arinzwe n’umwuka wera atubereye maso”. Urebye ni agace gato k’indirimbo ye dore ko gafite umunota umwe gusa. Kuri ubu rero uyu muhanzikazi Ganza Betty afite indirimbo nshya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari indirimbo yise ‘Israel Mbonyi’.

    Ganza Betty yakoze indirimbo idasanzwe yise Israel Mbonyi

    Ni indirimbo yitiriye umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi mu muziki usingiza Imana. Atangira amushimira uburyo akora indirimbo zihembura imitima ya benshi, akongeraho ko atari ukumurata ahubwo ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo yamwitiriye hari benshi babihamya barimo abato n’abakuru. Ati “Israel Mbonyi mukozi w’Imana, wakoze indirimbo nziza zifasha abantu, si ukukurata ibyo wakoze biragaragara, abakuru n’abato bose barabihamya. Ndagushima Mana wowe utanga impano nzima ugatanga n’uburyo bwo kuzikoresha”.

    Ati “Njye ndashimira umubyeyi wakubyaye, yagutwite amezi 9 yose arashira, Imana yamurindiye intambwe z’ibirenge byose, umubyeyi ni urukundo, arigengesera amezi 9 yose agashira, umubyeyi ni urukundo. Yemwe babyeyi bacu dukunda, mwigishe abana banyu gukunda Imana,..ejo bazavamo Israel Mbonyi mushya”. Avuga ko nta muntu n’umwe utashima Imana ku bw’ibyo ikora igatanga impano nziza igatanga n’uburyo bwo kuzikoresha.

    Mbonyi arashimirwa kwicisha bugufi no gukora ibihangano bihembura abantu

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Betty Ganza yadutangarije ko atuye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama. Yavuze ko yatangiye gukunda umuziki wa Israel Mbonyi kuva mu 2017. Ati “Impamvu nafashe kuri Israel Mbonyi, ndibuka muri 2017 indirimbo ze ni bwo natangiye kuzikunda cyane, nkumva indirimbo ye yose isohotse nayumva, bigenda bikura urabona nawe yagiye akura mu muziki, ariko ntabwo anzi nanjye simuzi”. Yavuze ko indirimbo zose za Mbonyi azikunda cyane ndetse ngo hari inshuti ye yari ifite ikibazo ariko imaze kumva indirimbo ya Mbonyi cya kibazo kirakemuka, iyo akaba ariyo mpamvu yamuteye gukora indirimbo yitwa Israel Mbonyi.

    Ati “Njyewe ndibuka ko hari umukobwa wari inshuti yanjye pe (barabanaga) wari ufite ikibazo, ariko yakumva indirimbo ya Mbonyi nyicuranze, ukabona ahise agira morale, byatumye ngenda nkunda indirimbo ze. Muri make rero ukuntu natekereje iriya ndirimbo ‘Israel Mbonyi’, urabona hari indirimbo ye yitwa ‘Kumigezi’ nanjye niyo nakunze cyane, noneho ejobundi agisohora indirimbo yitwa ‘Baho’ nabonye abantu barayikunze kurushaho, iba indirimbo y’umwaka. Mu matariki 20 Gashyantare nibwo nagiye mu cyumba numva ya ndirimbo ‘Baho’ ndavuga nti ese ko abandi bariye Selfie, njyewe ni iki nakora Mana? Ndavuga nti reka ndirimbe noneho njyewe basi nzamwoherereze indirimbo abone y’uko ndi umufana we n’ubwo ntariye selfie njyewe nakoze indirimbo”. 

    Ku bijyanye n’impamvu yaririmbye anashimira ababyeyi ba Israel Mbonyi, uyu muhanzikazi yavuze ko hari igihe ababyeyi batita uko bikwiriye ku bana babo kandi nyamara hari igihe bazavamo abantu bakomeye. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushimira ababyeyi bose baha abana babo uburere bwiza, bakabasha kwiga, bityo bakagirira abandi bantu akamaro n’igihugu muri rusange. Yikije kuri Mbonyi, ati “Akora indirimbo nziza kandi namwe murabibona, abantu bose barazikunda. Ikindi kintu nabonye, Israel simuzi sindanahura nawe, ni we mu star nahisemo kuko mbona aca bugufi, mu ba star bose aca bugufi, umuntu wese aramwumva”. Yavuze ko ataragira amahirwe yo kujya mu gitaramo cya Mbonyi, amubona gusa mu biganiro atanga ku mateleviziyo anyuranye. Betty ni umukristo muri ADEPR Gatare.

    UKO ISRAEL MBONYI YAKIRIYE INDIRIMBO YISWE ISRAEL MBONYI

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko iyi ndirimbo yamwitiriwe yayumvise ndetse na mbere y’uko isohoka ngo hari umuntu bari bavuganye bwa mbere wamubwiye ko hari impano ashaka kumuha inyuze mu ndirimbo. Yavuze ko iyi ndirimbo yasanze yuzuyemo amashimwe ku Mana, bikaba byari kuba bibi iyo uyu muhanzikazi aririmba ataka umuntu mu cyimbo cyo gushima Imana. Yumvikanisha ko muri byose Imana ariyo yo gushimwa. Yashimiye Betty Ganza anamusabira umugisha ku Mana. Ati “Njyewe ntabwo ari ibintu natinzeho, numvise ari ugushima Imana, numvise ari ugushima cyane,..Imana imuhe umugisha”.

    Adrien Misigaro umuramyi uri mu bakunzwe cyane, ari mu byamamare byasamiye hejuru iyi ndirimbo ya Ganza Betty aho yahise ayisangiza abamukurikira kuri Instagram, arandika ati “Ku ivuko kwa ba Israel mbonyi naho bararirimba banezerewe. Warakoze Fabrice Nzeyimana watunganyije uyi muzigo #Sinzibagirwa”. Icyakora ibyo yatangaje harimo urwenya rwinshi kuko INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko Fabrice Nzeyimana atari we watunganyije iyi ndirimbo, ahubwo yabikoze muri bwa buryo bwe amazemo iminsi na Mbonyi bwo guterana ubuse. 

    Ubutumwa bwa Adrien Misigaro ku ndirimbo yitiriwe Mbonyi, hari uwavuze ngo ‘yafushye kuko atari we witiriwe indirimbo’

    Mu minsi ishize Adrien aherutse gufatanya indirimbo ye ‘Nyibutsa’ na ‘Baho’ ya Israel, abaza Mbonyi niba hari icyo bapfa kuko we aririmba ati ‘Mbyutsa kare ntiwemere ko ndyamira’ ariko Mbonyi we akaririmba asaba abantu gusinzira kuko bafubitswe n’Imana. Israel Mbonyi akibona ubutumwa bwanditswe na Adrien Misigaro ku ndirimbo umuhanzikazi Betty Ganza yise Israel Mbonyi agashimira Imana yahaye impano nziza uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere mu gihugu mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane, yagize ati “Ni bwo namenye ko urugamba natangije ntazarusoza”. 

    Aha yavugaga ko urugamba yatangije rwo guterana ubuse na Adrien atazarusoza. Yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo yamwitiriwe na n’icyo yavuze kuri uyu muhanzikazi. Adrien yahise yungamo ati “Humura si ukukurata natwe abana bato turabihamya”. Mu bandi bantu b’ibyamamare mu muziki wa Gospel bagaragaje kwishimira iyi ndirimbo ‘Israel Mbonyi’ harimo Prosper Nkomezi, Diane Nyirashimwe wo muri Healing Worship Team na True Promises Ministries, Miss Hirwa Honorine, Fabrice Nzeyimana, umuhanzikazi akaba n’umupasiteri Mucyo Diana n’abandi batandukanye. 

    Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Baho’ aherutse gushyira hanze ndetse iyi ndirimbo iherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere na Trace Easter Africa mu zikunzwe cyane mu karere. Mu rugendo rwe mu muziki usingiza Imana, Mbonyi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye benshi kugeza n’uyu munsi zirimo; Nzibyo nibwira, Ku musaraba, Number One, Hari impamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Hari ubuzima, Intashyo, Ibihe, Karame, Urwandiko, Baho n’izindi. Amaze guhabwa ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye yaba ayo mu gihugu no hanze ndetse amaze gutaramira ku migabane hafi yaho y’Isi.

    Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Baho’

    Israel Mbonyi yavuze ku yabuze amagambo yandika kuri iyi ndirimbo yitiriwe

    Ganza Betty avuga ko yatangiye gukunda indirimbo za Mbonyi mu 2017

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘ISRAEL MBONYI’ YA BETTY GANZA

    REBA HANO ‘BAHO’ YA ISRAEL MBONYI IKUNZWE CYANE MURI IYI MINSI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104437/niwe-mu-star-nahisemo-betty-yakoze-indirimbo-yise-israel-mbonyi-mu-gushimira-imana-nababye-104437.html

  • Dominic Ashimwe, Symphony&Alyn Sano, Kayihura… – #rwanda #RwOT

    Izi ndirimbo zifite hagati y'umunsi umwe n'iminsi ine. Dj Marnaud ni we wasohoye nyinshi, kuko yashyize kuri Youtube ye Ep y'indirimbo yise 'Son of Rwanda' yatuye umwana w'imfura ye wizihiza isabukuru y'amavuko.

    Muri aba bahanzi, Dominic Ashimwe ni we utari uherutse kumvikana mu itangazamakuru, kuko yari amaze igihe ahugiye mu masomo ari nako ategurira hamwe indirimbo azagenda asohora mu bihe bitandukanye.

    Undi muhanzi utari uherutse gusohora indirimbo uri muri aba, ni Alto wari umaze igihe acecetse bitewe n'uko imishinga yari afite muri Label ya Ladies Empire yabarizwagamo yasinzirijwe.

    1.Symphony Band&Alyn Sano

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IDE’ YA SYMPHONY BAND NA ALYN SANO

    Itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi rya Symphony Band ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Ide' bakoranye n'umuhanzikazi w'umuhanga Alyn Sano.

    Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uri mu rukundo wishimira mugenzi we, akamubwira iyo ari mu nzozi urukundo rumutera akamwegera.

    Alyn Sano aririmba yishyize mu mwanya w'ukunzwe, akavuga ko azamukunda iteka kandi ko ntawundi ateze gukunda mu buzima bwe.

    Symphony yaherukaga gusohora indirimbo 'Crazy', 'Follow', 'Respect' bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano n'izindi.

    2.Dj Marnaud

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IBIHE’ MARNAUD YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN

    Dj Marnaud uri mu ba Dj bakomeye mu Rwanda yasohoye indirimbo umunani yakubiye kuri EP ye yise 'Son of Rwanda'. Yayituye imfura ye yujuje imyaka itanu y'amavuko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021.

    Iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi babiri gusa, Uncle Austin ndetse n'umuraperi Bushali.

    Yafashije Uncle Austin gusubiramo indirimbo ye yise 'Ibihe byose' iri ku ndirimbo z'uyu muhanzi zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Ep ye yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Kevin Klein, Made Beats na Element. Yabanje gushyira kuri Youtube icyo yise 'Freestyle' yivuzemo ibigwi.

    Dj Marnaud yasohoye indirimbo 'Bahabe' yakoranye na Bushali, 'Mundemere', 'Erima', 'Ibihe byose' yakoranye na Uncle Austin, 'Mukube (Amapiano), 'Super Star' n'izindi.

    3.Mike Kayihura

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ANY TIME’ YA MIKE KAYIHURA

    Umuhanzi Mike Kayihura uherutse kwitabira irushanwa ry'umuziki rya Prix Decouvertes RFI ahagarariye u Rwanda yasohoye amashusho y'indiirimbo ye nshya yise 'Anytime'.

    Kuva ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, yari yateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki ko agiye gusohora indirimbo nshya.

    'Anytime' yabaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ashyzie kuri EP ye nshya yise 'Zuba Ep'. Yaherukaga gusohora indirimbo 'Jaribu' yabaye iya mbere kuri iyi Ep.

    Muri iyi ndirimbo, Mike aririmba yishyize mu mwanya w'umusore ugaragariza umukobwa ko ashaka kumwikubira mu rukundo.

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo 'Anytime' yakozwe na Producer MadeBeats n'aho amashusho yatunganyijwe na Serge Girishya.

    4.Dominic Ashimwe

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘GWIZA IMBARAGA’ YA DOMINIC ASHIMWE

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye mu Rwanda, Dominic Ashimwe aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Gwiza Imbaraga' ivuga ku kugira neza kw'Imana.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Ashimwe' amaze iminsi atangiye urugendo ruvuguruye rwo gukora indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y'igihe yari amaze acecetse ategurira ibyiza abakunzi be.

    Amashusho y'indirimbo 'Gwiza Imbaraga' yayafatiye ahameze nko mu rusengero. Ayisohora yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko ari nziza, abasaba kuyumva.

    Dominic kandi yashimye Abakristu, Abashumba, abafana n'abandi banyamwuka bafatanya nawe mu rugendo rw'umuziki n'urw'ubuzima.

    Yavuze ko atazava ku Mana yemeye, kandi ko atazigera yicisha irungu abakunzi be.

    Dominic Ashimwe aritegura gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho. Mu gihe cy'imyaka irenga 10 amaze yahembuye imitima ya benshi mu bitaramo no mu birori.

    5.Alto

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUZIGO’ YA ALTO

    Umuhanzi Dusengimana Eric uzwi nka Alto yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umuzigo' ivuga ku musore ubwira umukobwa bakundana kwirinda gushidukira abasore bagikwepena na ba nyirinzu bakodesha.

    Yivugamo nk'umusore ufite buri kimwe witeguye kumuhindurira ubuzima, akamubuza kujarajara mu basore ba ntaho nikora.

    Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye kuva asinya amasezerano muri Label nshya yitwa TB Music Entertainment. Ni nyuma y'uko avuye muri Ladies Empire ya Oda Paccy.

    Iyi ndirimbo ye yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na X on Beat wanakoze indirimbo 'Ndaryohewe' uyu muhanzi yaririmbyemo.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IDE’ YA SYMPHONY BAND NA ALY SANO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUZIGO’ YA ALTO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GWIZA’ YA DOMINIC ASHIMWE

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SON OF RWANDA (FREESTYLE’  YA DJ MARNAUD

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANY TIME’ YA MIKE KAYIHURA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104424/dominic-ashimwe-symphonyalyn-sano-kayihura-mu-bafite-indirimbo-nshya-video-104424.html

  • Bruce Melodie yaganiriye na Joseph Kusaga was… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Joseph Kusaga yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram ari kumwe na Bruce Melodie n'umujyanama we Ndayisaba Lee ku nkombe z'amazi magari, basangira icyo kunywa n'icyo kurya bigaragara ko bahuje urugwiro.

    Uko ari batatu bari bicaye ku meza afite nimero 10. Joseph yanditse agaragaza ko azi neza ko Bruce Melodie ari we nimero ya mbere mu Rwanda. Avuga ko ubu amaso ayahanze isoko ry'umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba.

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko ashaka gukora umuziki uri ku rwego rwo gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda nk’Ingagi.

    Uyu mugabo kandi yashimye Lee Ndayisaba wabahuje. Bruce Melodie yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'byari iby'agaciro guhura namwe ba Nyakubahwa'

    Joseph Kusaga wagiranye ibiganiro na Bruce Melodie ni we washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Clouds Media Group (CMG) ifite mu biganza ibitangazamakuru bikomeye Clouds Fm na Clouds TV.

    Kuri konti ye ya Instagram, Joseph akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 400, agaragaza ko CMG ikorera muri Tanzania, Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) no muri Kenya.

    Uyu mugabo kandi ni we utegura iserukiramuco rya Tigo Fiesta rihuriza hamwe abahanzi bakomeye muri Tanzania mu bihe bitandukanye. Mu myaka nk'itatu ishize, ryaririmbyemo abarimo Diamond, Ali Kiba n'abandi, aho abantu bagiye binjira ku cyiguzi cy'amashilingi ari hagati ya 500 na 150.

    Joseph Kusaga kandi ari mu kanama kihariye gategura irushanwa ry'umuziki rya East Africa's Got Talent. Umwaka ushize ryegukanwe n'abanya-Uganda.

    Bruce Melodie ari muri Tanzania n'umujyanama we Lee n'umurinzi we kuva tariki 28 Werurwe 2021.

    Ni rwo rugendo rwa mbere uyu muhanzi akoreye hanze y'u Rwanda kuva yasinya amasezerano y'imikoranire na Clouds 9 Entertainment.

    Uyu muhanzi yaherukaga muri Tanzania mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye yise 'Abu Dhabi' yatunganyijwe na Kenny ukorera amashusho Diamond Platnumz.

    Muri Tanzania kandi, Bruce Melodie yahakoreye indirimbo 'So Fresh', 'Ntiza' yarikoroje mu itangazamakuru yakoranye na Mr Kagame n'izindi.

    Lee Ndayisaba umujyanama we asanzwe akorana n'ibitangazamakuru bya Clouds Media, ndetse aziranyi n'abantu bafite ijambo mu myidagaduro.

    Uhereye ibumoso: Bruce Melodie, Joseph Kusaga washinze Clouds Media Group na Lee Ndayisaba

    Joseph Kusaga yavuze ko Bruce Melodie yamubonyeho icyizere cy'umuziki w'Afurika y'Uburasirazuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104421/bruce-melodie-yaganiriye-na-joseph-kusaga-washinze-clouds-media-wamubonyemo-icyizere-cyumu-104421.html

  • Ibisobanuro bya Chryso Ndasingwa ku ndirimbo ye yo kuramya iri mu zikunzwe yitwa 'MUBWIHISHO’-VIDEO #rwanda #RwOT

    'Mubwihisho’ ni indirimbo imwe mu zikunzwe n’abatari bacye mu zo kuramya no guhimbaza Imana yakozwe n’umuramyi uzamukanye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru witwa Chryso Ndasingwa.

    Umuziki wo guhimbaza Imana ni umuziki ukurikirwa n’abatari bacye ku isi, mu Rwanda bikaba akarusho kuko buri umwe awisangamo by’umwihariko ugakundwa cyane n’abazwi nk’abarokore batari bacye.

    Umusore Jean Chrysostome Ndasingwa umuririrmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar yashyize hanze indirimbo 'Mubwihisho’ . Uyu musore wakuriye mu rusengero ariko agatangira kwiga gucuranga kuko kuririmba byo yabitangiye akiri muto, kuri ubu yinjiye mu muziki by’umwuga.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru InyaRwanda.com, dukesha uyu nkuru Chrysostome yagize ati' Nemera abahanzi b’abanyarwanda cyane bakuru banjye bakora umuziki mwiza ufasha abatari bacye.'

    Akomeza agira ati 'Nanjye rero mu mpano Imana yampaye nifuje kubagezaho indirimbo yanjye mu 'Mubwihisho’”. Yifuza ko indirimbo ye abantu bayumva cyane ko yifuza gukomeza gukora ariko icyo asaba ari uko bashyigikira ibihangano bye.

    Indirimbo Mubwihsiho yasohokanye n’amashusho akaba ateganya gushyira indi hanze mu bihe bya vuba.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUBWIHISHO’

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibisobanuro-bya-Chryso-Ndasingwa-ku-ndirimbo-ye-yo-kuramya-iri-mu-zikunzwe.html