Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Abaturage baguriye Dasso moto izafasha mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Muko ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n'abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto. Ugizwe ahanini n'imisozi miremire ihanamye ku buryo hari n'Akagari ka Mwendo ushobora gukoresha amasaha ane ngo ukageremo uvuye aho Umurenge ukorera.

    Bamwe mu baturage bagize uruhare mu kugura iyi moto, babwiye IGIHE ko icyo gitekerezo cyabaturutsemo ubwabo bakakigeza ku Murenge nabo bakagishyigikira kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

    Ujeneza Justin ni umwe muri bo uhagarariye abikorera bagizemo uruhare rugaragara. Yagize ati ” Iki gitekerezo cyaturutse kuri twe abaturage, kubera ko hari nk'akagari kugira ngo ugeremo bisaba gukoresha amasaha arenga ane ugenda n'amaguru, biragoye rero ku rwego rw'umutekano kuba habaho ubukererwe bungana gutya ngo uwucunge neza. Twagishyikirije Umurenge wacu nabo baragishyigikira ubundi turitanga kugeza tuguze iyi moto”

    Habineza Emmanuel na we yagize ati ” Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu kigeze ku ntego, tuzi neza akamaro k'umutekano kandi Dasso nibo tubana hafi badufasha kuwucunga. Nta sitasiyo ya Polisi tugira muri uyu Murenge, urumva ko aba baradufasha kandi natwe tugomba kubigiramo uruharenk'uko dusanzwe tubikora”.

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Muko, Nteziryayo Anastase yavuze ko nabo bishimiye iyi moto baguriwe n'abaturage, abizeza ko bazarushaho kubaha serivisi nziza.

    Yagize ati “Twabyishimiye cyane ubu tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza aho bishoboka tujye dutabarira igihe, hari igihe umuturage yigeze gutemera undi urugo afitanye amakimbirane mu rugo rwe icyo gihe twarahamagawe nijoro biratugora kugerayo kugera ubwo yashyize umuhoro hasi abaturage baramwifatira nabwo byasabye ko irondo ariryo rimurarana kugeza bukeye. Ubu tuzajya duhamagarwa duhite twatsa moto tugereyo vuba”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald avuga ko bazakomeza gufatanya n'abaturage cyane cyane ko nabo bamaze kubona ko umutekano ubareba ndetse anamara impungenge ku baba bibwira ko kugurira moto Dasso byaba intandaro yo kuba hagaragara icyuho cyo kuba abakora amakosa bakoroherwa bitwaje ko hari ubu bufatanye.

    Yagize ati 'Hari ababa batekereza ko kuba babafashije ngo nibakora amakosa bazoroherezwa, siko biri kuko tugendeye no ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu ahora atugezaho buri muntu wese afite uburenganzira bungana n'undi, kuba bagira uruhare mu gikorwa nk'iki ntibivuga ko uzakosa atazahanwa, icyo tubasaba ni ugukomeza kwitwararika birinda ibyaha”.

    Moto yaguriwe Dasso yatwaye amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu. Bije byiyongera ku matoroshi na za telefoni zigendanwa nazo zaguzwe n'abaturage mu mwaka ishize zigahabwa abanyerondo.

    Moto yaguzwe asaga miliyoni 1.5 Frw yitezweho korohereza Dasso mu gucunga umutekano

    Kubera imiterere y’umurenge wa Muko, hari aho bisaba amasaha ane umuntu agenda n’amaguru ngo ahagere

    Abagize Dasso bavuze ko ubu gucunga umutekano bigiye kujya byoroha kandi ibyaha bigakumirwa hakiri kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-baguriye-dasso-moto-izafasha-mu-gucunga-umutekano

  • Dukomeze kuzirikana guhamagarwa kwacu #rwanda #RwOT

    Kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’iGomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana, 7ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha, 8 kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva. 2Petero 2:6-8

    1Abakorinto 1:26'Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.

    Itangiriro 19:15-16' 15 Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati 'Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.' 16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.'

    Pawulo yandikira ab’i Korinto atangira avuga ko we na Sositene babandikiye. Komanteri (commentaries) zivuga ko Sositene yari nk’umwanditsi we. Gusa yandikira iri torero, bigaragaza ko ryari ryaracitsemo ibice, bamwe biyitaga aba Pawulo abandi aba Polo, abandi aba Kefa abandi aba Yesu. Pawulo niwe wari warabwirije itorero ry’Ikorinto, ababyaza ubutumwa bwiza, bashoboraga kumwiyitirira, ariko ari kubandikira nta tsinda narimwe yashimye. Nuko rero ageze aha dusomye arababwira ati' Abubwenge barihe, abahanga barihe? Arababwira ati rero muzirikane guhamagarwa kwanyu. Mubuzima bwaburi munsi bw’itorero aya matsinda ajya abonekamo, abantu bakiyitirira umupastori umwe abandi undi ariko, ibi bigaragaza kudakura mu Mwuka.

    Dusomye inkuru za Loti. Bibiliya itubwiyeko Loti yari umukiranutsi wajyaga yibabariza umunsi wose aririra abanyabyaha b’i Sodomu. Gusa Loti ntiyigeraga yimuka ngo ave muri abo banyabyaha amahitamo ye yaje kurangira atumugendekeye neza.

    Dusomye mu itangiriro Imana ihamagara Aburahamu, ariko na Loti mwishywa we aramukurikira. Bageze mugihugu Imana yamuhaye bose baza kuba abatunzi bituma abashumba babo batongana kubera amashyo bari bafite. Nuko Aburahamu abibonye abwira Loti ati twureke gutongana hitamo aho ujya, nuhitamo kujya ibumoso ndajya i buryo kandi nujya iburyo ndajya i bumoso. Loti ahitamo ikibaya cy’i Sodomu n’i Gomora cyari Cyiza cyane Bibiliya itubwira ko hari hameze nk’ingobyi ya Edeni Imana ikiyirema. Gusa ikibazo cya Sodomu ni uko abantu baho bari barangiritse bakora ibitanezeza Imana, kandi bayigomera. Kuko guhera kumuto kugera ku mukuru bose bakoraga ibiteye Isoni, niko twasomye babwira Loti ati nazane abo bagabo bari iwe ngo ababahe baryamane. Rero Loti yarebye ku biboneka aho niho yagiye kurerera umuryango we, ntiyigeze abavamo ahubwo yakomezaga kwita kuri icyo kibaya gitoye ntahave. Yahanze umutima ku butunzi bw’isi.

    Loti yakomezaga kwibabariza ab’ i Sodomu ariko ntahimuke, kuko yagumaga kureba kuby’isi, ibi bintu abakrisitu ba none babigwamo kuko abenshi bahanze amaso kuby’isi. Yakiriye abo bamarayika bamukomangiye ngo ababahe babasambanye arababwira ari'Mfite abakobwa batigeze baryamana nabagaabo ndababaha ariko mureke abashyitsi banjye barare amahoro. Loti ntiyigeze yita kubyo abamalayika bamubwiye kuko yakomezaga guhanga amaso kumashyo ye n’ubutunzi bwe bwari i Sodomu, kugeza n’aho Abamalayika bamushikuje bamusohora mu mudugudu bamusohoramo bwangu. Uku niko abakirisitu ba none baba bari ahantu babizi ko badakora ibinejeje Imana ariko ntibahave kuko baba bita kumunezero w’akanya gato, babakaba bari mu bigare by’abantu babi ariko ntibemere kuhava, ariko nta kindi kuko birangira barimbutse.

    Loti rero ishyano yahuriyemo naryo ni uko yaburiyemo umugore we, kuko yahindutse inkingi yumunyu. Nuko bituma ajya kwihisha mu buvumo, nuko abakobwa be baravuga bati' ntamugabo tuzabona ngo aturongore bigira inama yo gusindisha se babyarana abana umwe babyara Mori undi abyara Mowabu. Mori yakomotseho Abamori naho Mowabu akomokwa ho n’Abamowabu babereye Abisilaheri igihanda gikomeye. Ibi bivuze ko ibyo umuntu ari gukora bibi nuko nawe icyo azabyara kizakoza isoni itorero, umuryango we n’abandi. Nuko nitutava mu bibi bizatuma ibizavamo ejo bizadukoza isoni.

    Muri iyi minsi abantu bihutira kujyana n’ibijyezweho. Ariko Pawulo yandikira Timoteyo yaramubwiye ngo yitoze kubaha Imana. Kandi yandikira Abakorinto,yarababwiye ngo ibyo mukora mujye mubikora mubanje kureba ko binezeza Imana. Kuko ntacyo dukora kugira ngo abantu badushime, ahubwo tugomba kubikora tunezeza Imana.

    None mukirisitu, uhagaze hehe? Ni ibiki ushaka kugundira? Amahitamo yawe ameze gute kuko ibyo wabona bifite agaciro mu maso yawe hari igihe Imbere y’Imana byaba bidafite agaciro. Wimera nka Loti wibabarizaga umutima ariko ntasohoke mu bimubabaza umutima. Fata umwanzuro wimuke kandi usige ibyo bintu biri gutuma Imana itakubona neza, wireba kuby’isi ahubwo reba kubyo Imana ishaka nibwo uzakiza ubugingo bwawe

    source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukomeze-kuzirikana-guhamagarwa-kwacu.html

  • Rurangirwa Louis yabwiye FERWAFA ko ashobora kuyitwara muri FIFA #rwanda #RwOT

    Rurangirwa Louis akaba umuyobozi w’ikipe ya Rugende WFC, yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ko ryaha amakipe y’abagore amafaranga yabagenewe yo guhangana n’ingaruka za COVID-19 bitaba ibyo akayitwara muri FIFA.

    FIFA yoherereje amashyirahamwe amafaranga yo guhangana n’ingaruka za Coronavirus, ni amafaranga yaje umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Nzeri.

    Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 151frw yagombaga kujya mu makipe y’abagore ariko kugeza uyu munsi nta n’igiceri barahabwa.

    Ni kenshi ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiye buvuga kuri iki kibazo, aho bwavuze ko amafaranga yabo ntaho yagiye ndetse ko abitswe mu rwego rwo kugira ngo azayakoreshe mu gihe ibikorwa bya ruhago y’abagore bizaba byasubukuwe cyane ko ubu amenshi atujuje ibisabwa.

    Rurangirwa Louis muri Gashyantare akaba yarareze Komite Nyobozi ya FERWAFA mu Kanama Nkemurampaka, iyi komite yasabwe kwihutisha gahunda zo gutanga amafaranga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ku makipe yujuje ibisabwa.

    Mu ibaruwa iri mu rurimi rw’igifaransa, umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis yandikiye umunyamabanga wa FERWAFA, yasabye ko iki kibazo cyacyemurwa mu bwumvikane bidasabye ko bajya muri FIFA.

    Yagize ati'impande 2 ni ukuvuga njye na Komite Nyobozi, Komisiyo yari yemeje ko amafaranga agomba gutangwa mu byumweru bibiri, mu yandi magambo ni ukuvuga tariki ya 14 Werurwe 2021, nyuma yo gufata uwo mwanzuro turifuza ko hashakwa igisubizo mu bwumvikane hatabayeho gutabaza FIFA.'

    Ni ibaruwa yanditse akagenera kopi abaperezida b’amakipe y’abagore ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Rurangirwa Louis akaba yahaye ubu buyobozi ibyumweru 2, mu gihe bitakorwa akazahita yitabaza impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA.

    Rurangirwa Louis yasabye FERWAFA ko yabishyura amafaranga yabo mu bwumvikane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rurangirwa-louis-yabwiye-ferwafa-ko-ashobora-kuyitwara-muri-fifa

  • Ferwafa: ikomeje igikorwa cyo gusura amakipe mu gikorwa cyo kwitegura isubukurwa rya shampiyona. #rwanda #RwOT

    FERWAFA ikomeje igikorwa cyo gusura no kugenzura amakipe y'Ikiciro cya mbere yasabye uburenganzira bwo gusubukura imyitozo. Biri gushyirwa mu bikorwa biciye mu kanama kashyizweho 'FERWAFA Covid-19 taskforce' gahagarariwe na Dr. Moussa Hakizimana (Komiseri ushinzwe ubuvuzi muri FERWAFA).

    Guhera ku wa gatatu tariki 31 Werurwe 2021, aka kanama kamaze gusura amakipe icyenda.

    Aya makipe yasuwe mu buryo bukurikira:

    Ku wa gatatu, 31 Werurwe 2021: GORILLA FC, POLICE FC & AS KIGALI

    Ku wa gatanu, 2 Mata 2021: KIYOVU SPORTS

    Ku wa gatandatu, 3 Mata 2021: MUSANZE FC, ETINCELLES FC & MARINE FC

    Ku cyumweru, 4 Mata: RUTSIRO FC & MUKURA VS.

    Mu makipe yose yasuwe uko ari icyenda, Gorilla FC na Etincelles FC niyo atari yujuje ibisabwa. Aya makipe yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

    Kuri uyu wa mbere, 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC.

    Igikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza ku munsi w'ejo ku wa 6/4/2021.

    Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby'ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19

    The post Ferwafa: ikomeje igikorwa cyo gusura amakipe mu gikorwa cyo kwitegura isubukurwa rya shampiyona. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/05/ferwafa-ikomeje-igikorwa-cyo-gusura-amakipe-mu-gikorwa-cyo-kwitegura-isubukurwa-rya-shampiyona/

  • Abo mu muryango wa Felicien Kabuga baravuga ko yafashwe bugwate n'umwunganizi we #rwanda #RwOT

    Abana ba Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bavuga ko 'bacitse intege cyane' kubera ubuzima bw'umubyeyi wabo bukomeje kumera nabi no kudahabwa amakuru n'umwunganizi we Emmanuel Altit washyizweho n'urukiko.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe mu izina ry'umuryango n'umuhungu we Donatien Nshimyumuremyi, bavuga ko bari basabye urukiko ko Bwana Altit akurwaho kubera ko yanze kubaha amakuru ajyanye na Kabuga n'uburyo ateganya gukoresha mu kumwunganira.

    Bwana Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n'abo mu muryango we 'binyuranyije n'amabwiriza y'ibanga' ry'umwuga, nk'uko bivugwa n'inyandiko y'urukiko.

    Mu cyumweru gishize, urukiko rw'urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha rwategetse ko Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.

    Bwana Altit yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko'ntacyo yavuga' kuri icyo cyemezo cy'urukiko.

    Mu mpera z'ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n'uwo yunganira n'umuryango we, nk'uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

    Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y'uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y'inkiko zaho maze akoherezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry'urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

    Ni iki nyirizina kiri mu itangazo?

    Itangazo risubiramo amagambo ya Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu mukuru wa Kabuga, agira ati: 'Ubuzima bwa papa wacu bwakomeje kumera nabi kuva yagera i La Haye [The Hague] kandi umwunganizi we Emmanuel Altit ntabwo aravugana na papa wacu cyangwa abana be mu gihe kirenga amezi abiri, ndetse na nyuma yuko [papa wacu] akoze impanuka aho afungiye akaza kubagwa bikomeye'.

    Akomeza ati'Turumva papa wacu arimo gufatwa bugwate n'umwunganizi we, wanga kuvugana na we cyangwa umuryango we kandi akaba atari kumwunganira uko bikwiye'.

    Nta cyo Bwana Altit yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya bivugwa n'abana ba Kabuga.

    Abana ba Kabuga bavuga ko bagishije inama abanyamategeko mpuzamahanga bo mu manza mpanabyaha bakababwira ko ari ibintu bishoboka ko byumvikanyweho na Kabuga n'urugereko rumuburanisha, umwunganizi we yajya abaha amakuru ku buzima bwe, n'icyo ari kubikoraho.

    Bavuga ko aribo b'ibanze bitaye kuri se 'mu myaka ya vuba aha ishize kandi ni ibintu byatubabaje cyane gukumirwa n'umuntu ufatwa nk'ukwiye kuba aharanira inyungu za papa wacu mu buryo bushoboka bwose'.

    Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba se amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro i La Haye, kandi 'afite intege nke cyane ari no mu rujijo kuburyo inama iheruka n'umucamanza yabaye gusa mu buryo bw'inyandiko kuko atashoboraga kwitabira'.

    Bati: 'Ibyo bivuze ko, kuba umwunganizi amaze igihe kirekire ataramubona, papa wacu yahejwe burundu mu rubanza rufata icyemezo cyagira ingaruka ku buzima bwe. Dufite ubwoba ko umwunganizi arimo gukorana n'abategetsi ngo baburanishe papa wacu hatitawe ku buzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko uburenganzira bwa papa wacu n'ubwacu burimo guhonyorwa'.

    Basaba ko urubanza rwa Kabuga ruburanishwa 'mu mucyo kurushaho' kandi akemererwa kubona 'umwunganizi yizeye kandi natwe tuzi neza ko azaharanira inyungu ze uko bishoboka kose'.

    Kabuga w'imyaka 85, nk'uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y'imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga. Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: '…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abo-mu-muryango-wa-felicien-kabuga-baravuga-ko-yafashwe-bugwate-numwunganizi-we/

  • Imyuzure n'inkangu byishe abarenga 100 muri Indonesia na East Timor #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 101 bapfuye nyuma yuko kuri iki cyumweru tariki 04 Mata 2021 imyuzure y'igihe gito ndetse n'inkangu byibasiye Indonesia na East Timor.

    Imvura y'umuvumbi yangije byinshi muri ibyo bihugu bituranye byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Aziya, amazi yo mu bidendezi (dams) aruzura arameneka atabika ingo zibarirwa mu bihumbi.

    Akarere kibasiwe gahera ku kirwa cya Flores mu burasirazuba bwa Indonesia kakagera muri East Timor.

    Muri Indonesia honyine, abantu 80 bapfuye mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje kuburirwa irengero. Abategetsi baburiye ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Raditya Jati, umuvugizi w'ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza, yabwiye abanyamakuru ati:' Icyondo n'ikirere kimeze nabi cyane byabaye imbogamizi ikomeye kandi no kuba ibisigazwa bikomeje kwirundarunda byabangamiye itsinda rikora ibikorwa byo gushakisha no gutabara'.

    Mugenzi we, Alfons Hada Bethan ukuriye ikigo cyo kurwanya ibiza cyo ku kirwa cya East Flores, yagize ati:' Ducyeka ko hari abantu benshi barengewe, ariko ntabwo bizwi umubare w'ababuriwe irengero'.

    Yongeyeho ati: 'Abarokowe bashyizwe ahantu hose. Hari ababarirwa mu magana muri buri gace k'akarere, ariko hari abandi benshi bari mu ngo. Bacyeneye imiti, ibiribwa, ibiringiti'.

    Abantu batari munsi ya 21 na bo bapfuye muri East Timor, igihugu kizwi no ku izina rya Timor Leste, nkuko ibiro ntaramakuru byasubiyemo amagambo y'abategetsi bo kuri icyo kirwa babivuga. Bicyekwa ko benshi mu bapfuye ari abo mu murwa mukuru Dili w'icyo gihugu.

    Perezida wa Indonesia Joko Widodo yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse ashishikariza abaturage gukurikiza inama bagirwa n'abategetsi muri ibihe ikirere kimeze nabi cyane.

    Yagize ati: 'Nategetse ko ibikorwa by'ubutabazi biba mu buryo bwihuse kandi neza, nk'urugero ubufasha mu rwego rw'ubuvuzi, gutanga ibikoresho n'ibicyenerwa by'ibanze ku bataye ingo zabo ndetse no gusana ibikorwa-remezo'.

    Muri iki gihe cy'imvura, inkangu n'imyuzure imara igihe gito bikunze kubaho mu birwa bigize Indonesia.

    Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2021 nkuko BBC ibitangaza, abantu 40 barapfuye ubwo imyuzure yibasiraga umujyi wa Sumedang wo ku kirwa cya Java. No mu kwezi kwa cyenda mu 2020, abantu batari munsi ya 11 bishwe n'inkangu ku kirwa cya Borneo, mu gihe mu mezi macye yari yabanje abantu babarirwa mu macumi bapfiriye ku kirwa cya Sulawesi.

    Ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza cyagereranyije ko hafi kimwe cya kabiri cy'abaturage b'iki gihugu — ni ukuvuga abantu miliyoni 125 — batuye ahantu ho mu manegeka hashobora kwibasirwa n'inkangu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/imyuzure-ninkangu-byishe-abarenga-100-muri-indonesia-na-east-timor/

  • Ibiribwa ukwiriye gufata n’ibyo wakwirinda mugihe urwaye #rwanda #RwOT

    Ibyo urya bigira uruhare runini mu mikorere myiza cg mibi y’ingingo zitandukanye mu mubiri. Niba warigeze kurwara, wabonye ko mu gihe urwaye hari ibiryo ushaka ibindi ukabyanga, hari amafunguro amwe n’amwe agufasha gukira vuba, andi akakudindiza.

    Ibyo kurya ugomba kwibandaho mu gihe urwaye n’ibyo ugomba kwirinda

    1.Kuribwa umutwe

    Imwe mu mpamvu ikomeye itera uburibwe bw’umutwe harimo kugira umwuma mu mubiri. Mbere yo gutekereza ibinini bya paracetamol, ukwiye kureba neza niba uri kuvura neza icyabiteye, ukareba niba ububabare buvaho.

    Ibyo kurya wibandaho

    Amazi n’ibindi binyobwa nibyo biza ku mwanya wa mbere mu gukiza kuribwa umutwe. Niba wumva umutwe uri kukurya, nywa amazi, utegereze byibuze iminota 20, urebe icyo bitanga.

    Ushobora no kunywa ikawa ariko nke, caffeine ibonekamo ifasha mu kuvura umutwe. Mu gihe unyweye ikawa ugomba no kunywa amazi angana n’iyo wanyweye mu rwego rwo kwirinda umwuma mu mubiri.

    Ibyo kurya wirinda

    Ibiryo biryohereye, wine itukura, shokola, inyama zimaze iminsi ndetse na fromage imaze igihe.

    2.Inkorora

    •Ibyo kurya wibandaho

    Amasosi atandukanye ashyushye (yaba ari umufa w’inyama, cg isosi y’izindi mboga zitandukanye), imbuto zikarishye (nk’amacunga cg indimu), icyayi gishyushye. Ibi byose bibarirwa mu biryo bifasha kwirukana igikororwa no kurinda gufungana.

    Ibyo kurya wirinda

    Inzoga n’ibiryo birimo urusenda ugomba kubyirinda mu gihe ukorora kuko bishobora kongera ubukana bw’indwara ukaba wanahita ufungana cg ukarwara ibicurane cyane.

    3.Kuribwa mu muhogo

    •Ibyo kurya wibandaho

    Mu gihe wumva mu muhogo hokera, ugomba kwibanda ku mafunguro yoroshye; nk’ibirayi binombye, amasosi atandukanye, yogurt, icyayi gishyushye (ushobora no kongeramo ubuki ndetse na mint) gifite ubushobozi bwo kurinda uburibwe mu muhogo.

    •Ibyo kurya wirinda

    Ugomba kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi (nk’amafiri), utubuto duto, imitobe ibonekamo aside nyinshi cg soda kuko byangiza umuhogo. Ugomba no kwirinda ibyo kunywa bishyushye cyane.

    4.Kwituma impatwe

    •Ibyo kurya wibandaho

    Ibishyimbo, ingano zuzuye kuko zibonekamo urugero ruri hejuru rwa fibres (twavuga umuceri udatonoye, umugati ukozwe mu ngano zuzuye n’ibindi), broccoli ndetse n’imyembe. Ibiryo bibonekamo fibres nyinshi birinda kwituma impatwe (constipation), kuko bituma igogorwa rigenda neza.

    Soma akamaro gatandukanye ka fibres ku mubiri http://umutihealth.com/2016/11/fibres/

    Ibyo kurya wirinda

    Ibikomoka ku mata byose, imiti ikuraho ububabare ndetse n’inyongera z’ubutare biri mu byongera ikibazo cyo kwituma impatwe.

    5.Allergies

    Gufuruta ndetse no kwishima cyane ku ruhu bishobora kuba ikimenyetso cya allergies, niba ujya urya ibiryo bimwe na bimwe ukabona umubiri utabyakiriye neza, uba ukwiye kubyirinda.

    •Ibyo kurya wibandaho

    Ibiribwa bikungahaye ku binure bya omega-3, nk’amafi atandukanye, abonekamo proteyine nyinshi kandi zirinda uruhu cyane. Amavuta akomoka ku tubuto duto nayo n’ingenzi mu kurinda ubwivumbure bw’umubiri.

    •Ibyo kurya wirinda

    Ibyo kurya bikunze gutera ubwivumbure cyane ku mubiri harimo; amata, amagi, inkeri, inyanya, soya ndetse n’ibikomoka ku ngano byose ndetse kandi na shokola.

    6.Kubabara imikaya

    Hari igihe wumva wacitse intege umubiri wose ukumva ahantu hose urababara. Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, gusa niba uburibwe buri mu mubiri wose, akenshi ibyo kurya bikungahaye kuri kalisiyumu na manyesiyumu birafasha.

    •Ibyo kurya wibandaho

    Amafunguro akungahaye cyane kuri manyesiyumu twavuga; imineke, imboga rwatsi, ibishyimbo, avoka n’utubuto duto. Calcium iboneka muri yawurute, amafi ndetse n’imboga rwatsi zijimye, ifasha mu kugabanya uburibwe bw’imikaya.

    •Ibyo kurya wirinda

    Ugomba kwirinda ibyo kunywa byose byongera umwuma, nk’inzoga cg ikawa. Kuko bishobora gutuma uburibwe bwiyongera.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibiribwa-ukwiriye-gufata-n-ibyo-wakwirinda-mugihe-urwaye.html

  • Abagera kuri 60 barimo n'abageni bafatiwe muri Hoteli barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba uko ari muri 60 bafashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2021, bari kwiyakirira muri iyo hoteli.

    Makungu Thierry ari na we wari warongoye yabwiye itangazamakuru ko yemera ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo Kwirinda Coronavirus , akaba abisabira imbabazi .

    Ati ' Byari mu masaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, twari turi gufata amafunguro nibwo badufashe, ndemera amakosa nkanayasabira imbabazi.'

    Yavuze ko amakosa yaguyemo yamusigiye amasomo bityo ko agira inama abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse bubaha n'inama zitandukanye bagirwa.

    Harerimana Gasana Jean de Dieu Ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri Hoteli Le Printemps , yavuze ko bari basabwe gutegura amafunguro y'abantu 50 kuko bari bari bizeye icyumba gisanzwe cyakira abantu 200 ariko baza gusanga ari abantu 60.

    Yavuze kandi ko mu kubategurira ayo mafunguro batari babwiwe ko ari ubukwe bari gutegurira .

    Yasabye abakora ubucuruzi bujyanye n'amahoteli kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati ' Ubutumwa naha abakora ubucuruzi nk'ubwacu , ni ukwitwararika ku bantu babagana kuko umuntu aza akubwira ko ari ukwiyakira mu buryo busanzwe ariko bifite amayeri abyihishe inyuma cyangwa ashobora gukora ibikorwa bye runaka atitaye ko ashobora kubateza ibibazo. '

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze hoteli yakoze amakosa akomeye yo kutamenyekanisha ko hari abantu barenze 20 baraza kuhiyakirira.

    Ati 'Aha hantu ntabwo bigeze batumenyesha y'uko bafite ubukwe uretse ko butemewe, nta nubwo bigeze batubwira y'uko bafite abantu nibuze barenga 20 kuko icyo kintu nicyo twari twabasabye dukora inama nabo'.

    Yavuze ko inzego z'abikorera basanzwe bagirana imikoranire n'inzego z'ibanze kandi ko babibutsa kenshi ingamba zo kwirinda Coronavirus bityo ko abazajya barenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye inzego z'abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati ' Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n'uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y'uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho'.

    Nyuma yo kuganirizwa ububi bw'icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n'amande y'ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe . Hoteli yo yafunzwe mu gihe cy'iminsi 30 inacibwa amande angana na 150 000Frw.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bose bagera kuri 60 bajyanywe muri stade bagirwa inama bacibwa n’amande

    Bafashwe bari mu birori by’ubukwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko basanzwe bakorana n’inzego z’ibanze bityo ko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-60-barimo-n-abageni-bafatiwe-muri-hoteli-barenze-ku-mabwiriza-ya

  • Ifoto y' Umwarimu wo muri Kaminuza y'u Rwanda ateruye umwana ikomeje guca ibintu hirya no hino mu Rwanda #rwanda #RwOT

      Umwarimu wo muri Kaminuza y'u Rwanda witwa Dr Gabriel Nizeyimana akomeje guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto ye imugaragaza ateruye umwana w'umwe mu banyeshuri be bariho bakora ikizamini.

    Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, benshi mu bayibonye bakozwe ku mutima n'uriya mwarimu wicishije bugufi agafasha umunyeshuri we umwana kugira ngo akore ikizamini na bagenzi be.

    Iyi foto igaragaza uyu Dr Gabriel Nizeyimana ateruye umwana mu ntoki ari kugenzura uko ikizamini kiriho gikorwa muri sale irimo abanyeshuri bahugiye ku kizamini.

    Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bashimye uriya mwarimu kubera kwicisha bugufi agafasha umunyeshuri we umana.

    Bavuze ko uyu mwarimu afite indangagaciro za kibyeyi kuko ubusanzwe umwana ari umwami bityo ko kumuha agaciro bikwiye kuranga buri wese.

    Dr Gabriel Nizeyimana wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi (UR-CE), asanzwe afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of the Witwatersrand' iherereye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo mu mwaka wa 2013.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of Natal' na yo iherereye ahitwa Pietermaritzburg muri Afurika y'Epfo yabonye mu mwaka wa 2003.

    Afite impamyabumenyi ebyiri z'icyicyiro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR); harimo iyo yabonye mu 1989 mu burezi (Psycho-pedagogy) n'iyo yabonye mu mwaka wa 1992 mu burezi bw'imiterereze (school psychology).

    Dr Gabriel afite ubunararibonye bw'imyaka 22 yigisha muri kaminuza nyuma yo kumara imyaka itandukanye yigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye

    Uyu mwarimu akomeje kuvugisha benshi hirya no hino kubera ifoto imugaragaza ateruye umwana


    Dr Gabriel Nizeyimana wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi (UR-CE)

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/05/ifoto-y-umwarimu-wo-muri-kaminuza-yu-rwanda-ateruye-umwana-ikomeje-guca-ibintu-hirya-no-hino-mu-rwanda/