Category: Uncategorized

  • Amafoto 100 agaragaza ibikorwa by’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda muri Jenoside na mbere yaho –

    Ni ubufasha bwatangiye mbere cyane u Rwanda rukibona ubwigenge mu 1962 ariko burushaho gukara ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu 1973.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘opération Noroît’.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mubyo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga aribo Batutsi.

    U Bufaransa kandi bwarushijeho kongera inkunga bwateraga Leta ya Habyarimana mu bijyanye n’igisirikare harimo intwaro n’ibindi.

    Uruhare rw’iki gihugu cy’igihangange ku Mugabane w’u Burayi ntirwarangiriye ku bufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside kuko na nyuma yayo cyagize uruhare mu gutorokesha abayigizemo uruhare banyuze mu mashyamba y’icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Tariki 9 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda guhungisha Abafaransa bari bahari, basiga ibihumbi by’abatutsi mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta.

    Ntibyatinze nyuma y’amezi abiri, muri Kamena 1994 icyo gihugu cyagaruye ingabo zacyo mu Rwanda, ziza mu cyiswe ’Operation Turquoise’ yari ifite inshingano zo gutabara abahigwaga.

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi) na Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe). Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi , abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

    Bitewe n’ibi bikorwa, Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwakomeje kugendera kure ayo makuru kugeza ubwo Perezida Emmanuel Macron yaje gushyiraho ‘Komisiyo ya Duclert’ igamije gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Leta ya Habyarimana bufite amakuru y’uko igambiriye kugirira nabi abatutsi, bigakorwa na Perezida Mitterrand n’ibyegera bye, bitabanje kwemezwa n’izindi nzego za Leta.

    Muri iyi nkuru, IGIHE yakusanyije amafoto 100 yo mu bihe bitandukanye yafashwe igihe ingabo z’u Bufaransa zari ziri mu Rwanda hagati ya 1990-1994, cyane cyane ayo muri Opération Noroît na Opération Turquoise.

    Ingabo z’u Bufaransa imbere y’ikibuga cy’indege i Kigali tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo zatangiraga opération Noroît

    Abaturage b’Abafaransa n’Ababiligi ku kibuga cy’indege cya Kigali mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’Abafaransa zazaga gutanga umusada ku za Habyarimana

    Ingabo z’u Bufaransa mu Ukwakira 1990 zirinze ikibuga cy’indege cya Kigali

    Tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri opération Noroît

    U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha ingabo z’u Bufaransa zari zirimo gucunga umutekano mu misozi ya Kibuye muri gihe cya Opération Turquoise

    Umusirikare w’Umufaransa aca iruhande rw’umwana witabye Imana muri Jenoside

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zagenzuraga impunzi zashakaga kujya mu bihugu bitandukanye birimo na Zaïre

    Umusirikare w’Umufaransa ubwo yari ku burinzi mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ahari hahungiye Abatutsi barenga 8000

    Ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare mu gutoza interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Aha zanyuraga ku nsoresore zategurirwaga kuzashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zari zifite ibikoresho bihambaye byari kuzifasha gushyira iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibyagezweho

    Ingabo z’Abafaransa zari zirinze umutekano muri Opération Turquoise

    Abafaransa baje mu Rwanda bafite ibikoresho bihagije basa n’abiteguye kurwana

    Imodoka za gisirikare z’ingabo z’u Bufaransa ubwo zari gucunga umutekano ahahoze hitwa Gikongoro muri Opération Turquoise

    Ubwo Ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri Kamena 1994, zije muri Opération Turquoise

    Izi ngabo zari zifite ibikoresho bihambaye birimo n’intwaro za rutura

    Izi ngabo zari zari zifite umugambi wo gutorokesha abari muri Leta yakoze Jenoside aho gutabara abari mu kaga

    Mu Rwanda hari ingabo 2500 z’Abafaransa muri Opération Turquoise

    Aha izi ngabo ziteguraga gucyura abaturage bakomoka muri Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi bari mu Rwanda

    Ku wa 27 Kamena 1994, ubwo abasirikare b’u Bufaransa bageraga i Murutu, mu bilometero 60 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo

    Umusirikare w’u Bufaransa ubwo yari arinze umutekano mu Nkambi ya Nyarushishi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo zireberera imyitozo yakozwe n’Interahamwe

    Ingabo z’Abafaransa zarebereraga impunzi zerekeza mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni muri RDC

    Ingabo z’Abafaransa zari nyinshi mu Nkambi ya Nyarushishi, aha umusirikare w’Umufaransa yari ku burinzi n’imbunda yari igezweho muri icyo gihe

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi bahuje urugwiro

    Hari abakoze imyigaragambyo yo kwishimira Opération Turquoise, banavuga ibigwi François Mitterand wari Perezida w’u Bufaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo ziganira n’abana bari mu nkambi

    Ingabo y’u Bufaransa iri kurebera mu ndebakure mu gihe cya “Opération Turquoise”

    Ingabo z’u Bufaransa zicunze umutekano ahahoze ari ku Gisenyi. Abaturage beretse urukundo abasirikare banitwaza ibyapa bibyerekana

    Aha izi ngabo ziri mu misozi ya za Kibuye muri Kanama 1994

    Abaturage bamwe bishimiye ingabo z’u Bufaransa zari zije muri Opération Turquoise

    Abanyarwanda bamwe bishimiraga inkuru y’uko u Bufaransa bugiye kohereza ingabo muri Opération Turquoise

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre yayoborwaga na Mobutu

    Umusirikare w’Umufaransa arinze umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Zaïre aho abajenosideri benshi banyuze bahunga

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise”

    Mu nkambi ya Nyarushishi yari hafi ya Congo hari Abafaransa benshi

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi

    Izi ngabo zari zifite imbunda zigezweho byerekanaga ko zari zakereye urugamba

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu. U Bufaransa bwaje mu Rwanda bufite abasirikare 2.500 ariko bwari bunafite intwaro zari ku bibuga by’indege bya Goma, Bukavu na Kisangani

    Iyi Opération yarangiye mu kwezi kwa Kanama 1994

    Abanyarwanda bari ku mupaka kwakira ingabo zije muri Opération Turquoise ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu mbere yo gushyirwaho iherezo

    Ingabo zatsinzwe (EX FAR) ubwo zari zirinze umupaka w’u Rwanda na Congo, ari nako bizorohera gukomeza guhunga

    Ingabo zahawe ikaze ubwo zinjiraga mu Rwanda. Zari zitwaje ibikoresho bihambaye birimo n’imodoka za gisirikare

    Colonel Didier Thauzin wabaye Umujyanama wa Perezida Habyarimana yari muri Opération Turquoise itaravuzweho rumwe

    Aha abanyamahanga babaga mu Rwanda bari bacyuwe mu gikorwa cyayobowe n’ingabo z’Abafaransa ku bufatanye n’iz’Ababiligi

    Umusirikare wari ku burinzi ubwo Abafaransa bacyuraga bene wabo babahungishije intambara yabaga

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bacyuwe babifashijwemo n’Ingabo z’Abafaransa

    Imodoka zacyuye abanyamahanga ubwo zari zigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Cyari kitarahindurirwa izina kuko cyitwaga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Grégoire Kayibanda

    Imodoka itwaye abanyamahanga yanyuraga ku mirambo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’aho nta cyabaye

    Mbere yo gucyura abanyamahanga hakorwaga intonde zabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’Abafaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano mu yahoze ari Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa zururutsa ibikoresho bya gisirikare byari bigejejwe mu Rwanda

    Ingabo zoherejwe muri Opération Turquoise ubwo zari zikiri i Bukavu mbere yo kwerekeza mu Rwanda

    Abantu bagiye gutegereza ingabo z’u Bufaransa bacinya akadiho mu buryo bwerekana ko bari bishimiye ko bagiye kubona ubutabazi

    Abafaransa bagiye muri Zone Turquoise bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana inkundura. Bari bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari mu Mujyi wa Bukavu zitegereje indege izigeza mu Rwanda

    Ingabo z’u Bufaransa zagize uruhare mu myitozo y’interahamwe zategurirwaga gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku Gisenyi, izi ngabo zari ku burinzi mu gihe abaturage barimo bahunga

    Aba basirikare bari bafite misiyo yo gutorokesha abagize uruhare muri Jenoside

    Izi ngabo zari zifite imodoka z’intambara zikomeye

    Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barahunze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano i Cyangugu

    Izi ngabo zakoraga ibikorwa byo kuzenguruka zicunga umutekano

    État Major y’u Bufaransa yashinjwe gutegura ‘Opération Turquoise’ kugira ngo abari bamaze gukora Jenoside babone inzira yo guhunga

    U Bufaransa bwohereje abasirikare 2500 batojwe byo mu rwego ruhanitse mu bikorwa by’ubugiraneza kandi bafite ibikoresho byari bigezweho muri icyo gihe

    Aha umusirikare w’umufaransa yari ari kuri bariyeri yaka indangamuntu

    Raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha izi ngabo zari i Gikongoro

    Umusirikare w’Umufaransa aha impunzi amazi yo kunywa

    Mu bice ingabo z’Abafaransa zarimo, hari amasasu menshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Izi ngabo zanagiye muri Congo mu Nkambi z’Abanyarwanda zari zarahungiyeyo

    Impunzi zari nyinshi zicungiwe umutekano n’Abafaransa

    Ingabo z’Abafaransa zishyira ku murongo impunzi ziteguraga kwambuka umupaka zigana muri RDC

    Ibihumbi byinshi by’impunzi ziteguraga guhunga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye benshi bava mu byabo

    Amaso ya benshi yari ahanzwe ingabo z’u Bufaransa ko zatabara abari mu kaga ariko ntacyo byatanze

    Mu Rwanda, Ingabo z’u Bufaransa zubashye amabwiriza ya politiki ndetse benshi mu basirikare n’abofisiye babwo bakurikije amategeko yatumye badahagarika Jenoside

    Abaturage bihisha kajugujugu y’Abafaransa muri Zone Turquoise

    François Gerard Marie Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa kuva 1993 kugera 1995 yasuye ingabo z’icyo gihugu zari mu Rwanda

    Ingabo zatsinzwe zari zifite amayeri yo kuzamura idarapo ry’u Bufaransa mu rwego rwo kwimenyekanisha ku ngabo zabwo mu kwirinda imirwano

    Ingabo z’u Rwanda zari zifatanyije n’iz’u Bufaransa kuko zari zimaze igihe zaranywanye

    Izi ngabo zabaga mu misozi y’inkambi zirinze umutekano w’abaturage bari bazirimo

    Izi ngabo zari zitegeye inkambi zicungiye umutekano abaturage

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza ababyeyi n’abana babo

    Ingabo z’u Bufaransa zakwirijwe yombi mu Rwanda, n’ubwo zitari zizanywe no kurinda umutekano

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi bw’imihanda ya Gisenyi mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    Abanyarwanda bari biteze ko Abafaransa bazaniye abenegihugu ubutabazi babakiriye babashimira ‘ko bemeye gucungura u Rwanda’

    Ingabo z’u Bufaransa ziri ku burinzi mu bice by’icyaro muri Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi mu modoka za gisirikare, aho zanyuraga abaturage bazakiranaga ubwuzu

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zicunze umutekano ku Mupaka wa Gisenyi

    Ubwo ingabo z’u Bufaransa zagera mu Majyaruguru y’u Rwanda, zakiranywe ubwuzu n’abiganjemo abana bato

  • Abagera kuri 60 barimo n’abageni bafatiwe muri Hoteli barenze ku mabwiriza ya COVID-19 –

    Aba uko ari muri 60 bafashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2021, bari kwiyakirira muri iyo hoteli.

    Makungu Thierry ari na we wari warongoye yabwiye itangazamakuru ko yemera ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo Kwirinda Coronavirus , akaba abisabira imbabazi .

    Ati “ Byari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twari turi gufata amafunguro nibwo badufashe, ndemera amakosa nkanayasabira imbabazi.”

    Yavuze ko amakosa yaguyemo yamusigiye amasomo bityo ko agira inama abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse bubaha n’inama zitandukanye bagirwa.

    Harerimana Gasana Jean de Dieu Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Hoteli Le Printemps , yavuze ko bari basabwe gutegura amafunguro y’abantu 50 kuko bari bari bizeye icyumba gisanzwe cyakira abantu 200 ariko baza gusanga ari abantu 60.

    Yavuze kandi ko mu kubategurira ayo mafunguro batari babwiwe ko ari ubukwe bari gutegurira .

    Yasabye abakora ubucuruzi bujyanye n’amahoteli kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati “ Ubutumwa naha abakora ubucuruzi nk’ubwacu , ni ukwitwararika ku bantu babagana kuko umuntu aza akubwira ko ari ukwiyakira mu buryo busanzwe ariko bifite amayeri abyihishe inyuma cyangwa ashobora gukora ibikorwa bye runaka atitaye ko ashobora kubateza ibibazo. ”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze hoteli yakoze amakosa akomeye yo kutamenyekanisha ko hari abantu barenze 20 baraza kuhiyakirira.

    Ati “Aha hantu ntabwo bigeze batumenyesha y’uko bafite ubukwe uretse ko butemewe, nta nubwo bigeze batubwira y’uko bafite abantu nibuze barenga 20 kuko icyo kintu nicyo twari twabasabye dukora inama nabo”.

    Yavuze ko inzego z’abikorera basanzwe bagirana imikoranire n’inzego z’ibanze kandi ko babibutsa kenshi ingamba zo kwirinda Coronavirus bityo ko abazajya barenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye inzego z’abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati “ Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n’uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y’uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho”.

    Nyuma yo kuganirizwa ububi bw’icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n’amande y’ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe . Hoteli yo yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 inacibwa amande angana na 150 000Frw.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bose bagera kuri 60 bajyanywe muri stade bagirwa inama bacibwa n’amande

    Bafashwe bari mu birori by’ubukwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko basanzwe bakorana n’inzego z’ibanze bityo ko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa

  • Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba – Ibyaranze ibihe bya nyuma bya Dj Miller umaze umwaka apfuye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 5 Mata 2020, nibwo inkuru y’akababaro mu muryango wa Showbizz nyarwanda yamenyekanye ko Karuranga Virgile [Dj Miller] yitabye Imana azize indwara yo guturika kw’imitsi itwara amaraso mu bwonko(stroke).

    Uyu mugabo wari ukunzwe cyane bitewe n’uburyo yavangavangaga imiziki, yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal(King Faisal Hospital).

    Ni inkuru yatunguye benshi cyane kuko n’abari bamurwaje babonaga aho kuremba arimo agenda yoroherwa.

    Uyu mugabo yitabye Imana asize umugore witwa Nigihozo Hope bari barashakanye muri 2019, yamusigiye umwana w’amezi 5 witwa Shami.

    Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu rugo iwe aho yari atuye Kicukiro mu Gatenga, Nigihozo Hope yavuze ko mbere yo gupfa yaciye amarenga y’uko ari mu bihe bya nyuma kuko yahamagaye abantu benshi cyane kuri telefoni asa nusezera.

    Icyo gihe kandi Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n’urupfu rwe kuko abaganga babwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

    Yagize ati'batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.'

    Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

    'Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.' Nigihozo Hope

    Nigihozo Hope yavuze ko batunguwe cyane n’urupfu rwe kuko abaganga babwiraga ko ameze neza nta kibazo kinini afite.

    Yagize ati'batubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibindi batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.'

    Yakomeje avuga ko ajya kwitaba Imana, yanyuze mu buribwe bukomeye cyane kuko yabonaga afite ubwoba ndetse asa nushaka kugira icyo avuga ariko birangira bimunaniye.

    'Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye, arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka, yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.' Nigihozo Hope

    Yitabye Imana ari mu mushinga wo gukora Umuzingo(Album) ye ya mbere yitiriye umwana we w’imfura 'Shami’, iyi Album y’indirimbo 11 yakoranye n’abahanzi batandukanye ikaba yarasohotse nyuma y’uko yitaba Imana bigizwemo uruhare n’inshuti n’abavandimwe.

    Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ibikorwa bye mu muziki nyarwanda, uyu munsi saa 16h hateganyijwe igitaramo cyo kwibuka DJ Miller kiza guca kuri Instagram ye yari asaznwe akoresha ya @dj_miller.

    Aherutse kandi guhabwa igihembo cya Tribute Award muri The Choice Awards 2020 bitewe n’uruhare rwe mu muziki nyarwanda.

    Nigihozo Hope yavuze ko mu minsi ya nyuma umugabo we yanyuze mu buribwe bukomeye

    Yitabye Imana bamaze igihe gito bakoze ubukwe

    Ngo hari umunsi yamusezeyeho ntiyabimenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mbere-y-uko-atakaza-ubwenge-yandebanye-ubwoba-ibyaranze-ibihe-bya-nyuma-bya-dj-miller-umaze-umwaka-apfuye

  • Wa mukobwa mwiza wari utegereje kwipfira Imana imukoreye igitangaza nyuma y'imyaka 7 aryamye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Mukandayisenga Olive wari umaze imyaka igera muri irindwi aryamye, Imana yaje kumukorera igitangaza none abasha gutambuka.

    Uyu Oliva ubana n'umuvandimwe we Fiette batuye I kinyinya muri Kigali, ku bafatanye na Afrimax Tv bamukoreye ubuvugizi ndetse abasha kuvuzwa nyuma y'uko yari amaze imyaka myinshi aryamye yaraheze mu rugo bitewe n'uburwayi bwo mu mugongo yari afite kandi ntabushobozi bwo kwivuza afite.Oliva yongeye gusurwa n'Afrimax Tv maze agaragaza ibyishimo byinshi nyuma y'uko abashije kuvuzwa ,ndetse akaba ashobora kugendera mu mbago agatambuka.Yagize ati:'mwaramfashije cyane ndabashimiye'.

    Umunyamakuru na we amwibutsa ko yari yaramuhaye isezerano ry'uko nagaruka azasanga yarakize bagahoberana ndetse yanataha akamuherekeza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-mwiza-wari-utegereje-kwipfira-imana-imukoreye-igitangaza-nyuma-yimyaka-7-aryamye/

  • Inama y'intekorusange isanzwe y'abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy'indi myaka ine iri imbere #rwanda #RwOT

    Uwari usanzwe ayobora komite y'Igihugu y'imikino y'Abafite ubumuga mu Rwanda mu gihe cy'imyaka ine ishize yongeye gutorerwa kuyiyobora mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, ibi byagaragaye mu matora yaraye abaye kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021.

    Abanyamuryango ba NPC Rwanda bakoze inama y'Inteko Rusange isanzwe, ikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga maze 97 ku ijana by'abatoye bongera kugirira icyizere Murema wari umaze imyaka ine ayobora NPC Rwanda.
    Muri rusange hatorewe imyanya 11 y'abagize inama y'ubutegetsi.

    SAFARI William yongeye gutorwa nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa naho Mukarusine Claudine atorwa nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imenyekanishabikorwa.

    Dr. MUTANGANA Dieudonné yatorewe umwanya yari asanzweho w'Umunyamabanga mukuru. VUNINGABO Emile Cadet yongeye kugirirwa icyizere, atorwa nk'Umubitsi.

    Mu BANDI BATOWE:

    BIZIMANA Jean Damascène: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    MUKANYEMAZI Adèle: Uhagarariye abafite ubumuga bw'ingingo.

    SEKAREMA Jean Paul: Uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    MUKANZIZA Venantie: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona.

    MUKOBWANKAWE Liliane: Uhagarariye abagore

    TWAGIRAYEZU Callixte: Uhagaririye abakinnyi

    Mu bindi byaganiriweho kandi, NPC Rwanda yatangiye umushinga wo kugira inyubako yayo bwite (Complexe sportif),Abanyamuryango biyemeje kongerera imbaraga za DPSCO (Districts Paralympic Sports Committees), Abanyamuryango beretswe raporo y'umutungo banagezwaho gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2020-2021.

    The post Inama y'intekorusange isanzwe y'abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy'indi myaka ine iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-yintekorusange-isanzwe-yabafite-ubumuga-mu-rwanda-npc-yemeje-ko-murema-jean-babptiste-yongera-kuyiyobora-mu-gihe-cyindi-myaka-ine-iri-imbere/

  • Menya ibintu 3 abantu bishimye badakora #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi, birashoboka ko umuntu yaba afite ibyangombwa nkenerwa byose ndetse afite umuryango mwiza umwizihiye ariko akabura ibyishimo cyangwa se umunezero. Ku rundi ruhande ariko hari abantu babaho mu buzima bishimye kuburyo usanga hari ibintu badashobora gukora babifashishijwemo no kwiyegurira Imana.

    Ukuri ni uku, abantu bishimye ntibishimye kuko bavutse mu buryo runaka. Abantu bishimye barishimye kuko bahisemo kubaho mu buryo butuma ubwenge bwabo n’umutima bihuza n’ukuri kw’Imana. Twibutse gutekereza ku bintu byiza, kandi bishimwa kuko ibitekerezo byacu bizakingura umuryango w’imitima yacu. Muri iyi minsi ndimo kwiga kugenzura ibintu nemerera ubwenge bwanjye gutekereza.

    Dore ibintu 3 nabonye ko abantu bishimye badakora:

    1. Abantu Bishimye Ntibitotomba:

    Byaba ari ibitekerezo bitangwa ku byerekeranye n’ikirere cyifashe nabi, cyangwa ikiganiro cy’abakozi mukorana bagaragaza uburakari, kwitotomba bizahora bitera kutanyurwa, kuko ibyiyumvo byawe bizahora bikurikiza amagambo yawe. Aho kuvuga ibibi, nagize intego yo kwegurira Imana ibintera kwivovota no kuyibwira ibintu bimpangayikishije cyane. Kandi nasanze nubwo amasengesho yanjye buri gihe adahindura imiterere yanjye, ayo masengesho ahindura umutima wanjye akanyibutsa ibintu bifite akamaro rwose. Reka twige kubara imigisha yacu ya buri munsi.

    2.Abantu bishimye nitibagereranya (compare):

    Akenshi twigereranya n’abandi bantu. Ariko kubikora bitugwa nabi kuko bitwangiriza amarangamutima. Kwigereranya n’abandi usanga bidutera guhindagurika. Rimwe na rimwe uzasanga uri umuntu uzi ubwenge, mwiza, watsinze cyane, ariko ibindi bihe, uzaba uwanyuma. Nk’abakristo, twahamagariwe kutigereranya n’ikintu cyose kirenze agaciro twahawe na Yesu Kristo, agaciro kadashobora gukurwaho, kugabanuka, cyangwa kongerwaho. Agaciro keza, gahamye, kandi gakomeye. Hariho inkoni imwe yo gupima ifite akamaro, kandi yitwa umusaraba w’i Karuvari. Ndashimira Imana yaduhaye agaciro binyuze mu rupfu rw’umwana wayo.

    3.Abantu bishimye ntibarushanwa:

    Nubwo ari byiza guharana uko dushoboye kose kugira ngo tugere ku byiza aho usanga ubuzima bushingiye ku marushanwa, abantu bishimye bumva ko ibyishimo nyakuri ntaho bihuriye n’amarushanwa ahubwo gusigasira ibyishimo cyangwa se umunezero wabo bagezeho bibatera kubaho ubuzima bwiza buzira umuze bwuzuyemo urukundo, amahoro n’ubuntu bwa Yesu. Ubuzima budashingiye ku kubaho neza kurusha abandi, ahubwo bushingiye kukubabera umugisha ni ingenzi.

    Ibanga ryo kubaho ubuzima bushimishije ni ukuvuga ngo oya ku bintu bikurikira: kwijujuta, kugereranya, no kurushanwa. Ikizima ni ugukomeza imitima yacu n’ibitekerezo byacu tukabigomororera Kristo akaba ari we muyobozi wacu.

    Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira(Abafilipi 4:8)

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-ibintu-3-abantu-bishimye-badakora.html

  • FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry'imyitozo ndetse n'amarushanwa, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangiye igikorwa cyo kureba ko amakipe yiteguye uko ari 16 agomba gukina shampiyona ubwo izaba isubukuwe, kuva tariki ya 31 Werurwe 2021 hamaze gusurwa amakipe icyenda, abiri muri yo akaba yarasabwe kugira ibyo ahindura kugirango yemererwe gusubukura imyitozo.

    Biciye mu kanama kashyizweho na FERWAFA 'FERWAFA Covid-19 taskforce' , kamaze guha uburenganzira amakipe arindwi ariyo Police Fc, As Kigali, Kiyovu Sports, Musanze Fc, Etincelles Fc & Marines Fc, Rutsiro Fc ndetse na Mukura Vs, mu makipe yasuwe ariko ntiyemererwa gutangira imyitozo ni Gorilla FC ndetse na Etincelles aya akaba yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

    Binyuze ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA, batangaje ko iki gikorwa cyo gusura amakipe ndetse no kugenzura ko bujuje ibisabwa kugirango basubukure imyitozo ndetse banitegura ko shampiyona yakinwa, aka kanama gakoje iyi mirimo aho kuri uyu wa mbere tariki 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC, ni mugihe iki gikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mata 2021.

    Kugeza kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC niyo yamaze kugera mu mwiherero ndetse bayari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aya makipe yombi atangira imyitozo.

    Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby'ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    The post FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-imaze-gusura-amakipe-icyenda-mu-rwego-rwo-kureba-ko-yujuje-ibyangombwa-ngo-abe-yasubukura-imyitozo-abiri-muriyo-akaba-yasabwe-kugira-ibyo-ahindura/

  • AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye w’u Burundi mu misa ya Pasika #rwanda #RwOT

    Evariste Ndayishiiye na Madamu Angélique Ndayishimiye bagiye mu misa muri Paruwasi ya Kibumbu iherereye mu Ntara ya Mwaro muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

    Muri iki gitambo cya Misa kandi Perezida Evariste Ndayishiiye, yafashemo ijambo asaba abakristu gukomeza ukwemera kwabo.

    Perezida Ndayishimiye kandi ejo ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021, yifurije abakristu Pasika nziza ku bayizihiza.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Nifatanyije n’Umuryango wanjye mu kwifuriza Pasika nziza Abakristu bose, abari mu Burundi n’abari ku isi yose.'

    Ubu butumwa bwe bwakomezaga bugira buti 'Uyu munsi duhimbaza izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu utubere n’umwanya mwiza wo kubyutsa imibanire yacu n’Imana. Kristu ni muzima, Haleluya, Haleluya !'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi-mu-misa-ya-Pasika

  • Agahinda k’umukobwa watewe inda inshuro ebyiri ahohotewe agatereranwa –

    Uyu mukobwa ni umwe kuri ubu watinyutse aganira n’umubyeyi watoranijwe muri gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza ya ’Masenge mba hafi’ igamije kuganiriza abangavu batewe inda kugira ngo hamenyekane ibibazo bahura nabyo.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, akaba agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn work Develop).

    Uyu mukobwa utifuje ko hatangazwa amazina ye, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ngo yagiye kurwaza mushiki w’uyu mugabo wamuteye inda. Umugabo ngo yamusanze kwa muganga amusaba kuza gufata imbuto z’umurwayi yisanga yinjiye ahantu mu nzu hameze nko muri ’Lodge’.

    Ati ” Ngezemo rero kuko yari yabipanze yahise ambwira ko tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, kuko yandutaga yari abizi njye nari mvuye mu cyaro ntarabimenya, nuko ndamwangira ngiye gusakuza amfuka ikote mu kanwa akora ibyo akora ndagenda.”

    Yavuze ko nyuma yagize ipfunwe ryo kubivuga ngo kuko nta muntu wo kwizera yabonaga hafi, ibi ngo byatumye ahita ava mu ishuri kuko inda yageze aho iragaragara. Yaje kubibwira nyina umubyara bajya kwa muganga babasha kumukurikirana.

    Yakomeje avuga ko igihe cyageze aza kubyara mu buryo butamworoheye arera umwana we mu buzima butari bwiza baratinye no kurega uwamuteye inda kuri ubu usigaye atuye mu Murenge wa Murundi.

    Amutera inda bwa kabiri yamusanze iwabo

    Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko ku nshuro ya kabiri uyu mugabo amutera inda yamusanze iwabo mu rugo nyina umubyara babana adahari.

    Ati ” Yaje afite ayo makuru ko Mama umbyara ntawe uhari. Kuva yantera inda ya mbere nibwo twari twongeye kubonana. Yaraje nabwo ndi mu rugo njyenyine arongera aramfata nabwo ahita agenda nongera kwisanga ntwite bwa kabiri.”

    Yakomeje avuga ko noneho ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’umudugudu bikarangira bamushwishurije bamubwira ko umuntu babyaranye ngo n’ubundi babikoze babyumvikanyeho.

    Yavuze ko uwo muyobozi w’Umudugudu yamuciye intege zo gukomeza kumurega birangira abyaye umwana wa kabiri uwo mugabo nabwo ntiyamwitaho kugeza n’ubu.

    Ati ” Naracecetse rwose sinagira uwo mbibwira kuko numvaga nta muntu wanyumva, Masenge ntiyari yakaje ngo mbimubwire amfashe, narabigumanye gusa.”

    Uyu mukobwa yavuze ko hirya no hino mu giturage hakiri abakobwa benshi bahohoterwa bakabura abo babibwira ngo babafashe bitewe nuko abakabafashije babatererana abandi bakaba ntacyo babamarira iyo babibabwiye. Yavuze ko kuri we kuri ubu yumva akeneye ubutabera ngo kuko kwita ku bana babiri ku myaka ye bikimugoye cyane.

    Ati ” Gukemura ibibazo by’abana babiri ntabwo mbishoboye, Mudugudu akimara kumbwira nabi nararekeye. Nkoresha imbaraga ku kwita ku bana banjye kuko uwo mugabo nubwo yamfashe ku ngufu afite umugore babana mu Murenge wa Murundi, nta kintu na kimwe amfasha “

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze muri aka Karere hakiri abana benshi bahohotewe ariko bataratanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bakurikiranwe babiryozwe. Ibi ngo bituma niyo bayatanze batinze usanga ababahohoteye baba barahunze bikagorana kubakurikirana.

    Ku kijyanye n’abayobozi baca intege ababa bahohotewe, yavuze ko abo bagiye kongera imbaraga mu kubigisha no kubasobanurira uburyo bakwita ku babagana.

    Ati ” Abo bayobozi ni ukubabwira ibyo bakabireka ubikora ntabwo turi kujyana mu kurwanya ihohoterwa. Yagakwiriye gutanga amakuru kuruta kumuca intege. Kuba umuntu yabyara kabiri ntibikuraho kuba yarahohotewe, na wa wundi wamuhohoteye akanamushaka nawe turamukurikirana akabiryozwa nubwo baba babana.”

    Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa ari nako batega amatwi abahohotewe babagana bakabafasha.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 niba batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagbo 26 bakaba bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Yatewe inda ya mbere afite imyaka 16, uwamuhohoteye yongera kubikora bwa kabiri ntiyakurikiranwa

  • Mu makipe 9 yagenzuwe na FERWAFA, Gorilla FC na Etincelles ni yo atujuje ibisabwa #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy’igenzura kiri gushyirwa mu bikorwa biciye mu kanama kashyizweho “FERWAFA Covid-19 taskforce” gahagarariwe na Dr. Moussa Hakizimana (Komiseri ushinzwe ubuvuzi muri FERWAFA), kagenzura uko amakipe azubahiriza amabwiriza yo kwirida COVID-19 mu gihe imikino yaba isubukuwe.

    Guhera ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, aka kanama kamaze gusura amakipe icyenda.

    Aya makipe yasuwe mu buryo bukurikira :

    - Ku wa gatatu, 31 Werurwe 2021 : GORILLA FC, POLICE FC & AS KIGALI
    - Ku wa gatanu, 2 Mata 2021 : KIYOVU SPORTS
    - Ku wa gatandatu, 3 Mata 2021 : MUSANZE FC, ETINCELLES FC & MARINE FC
    - Ku cyumweru, 4 Mata : RUTSIRO FC & MUKURA VS.

    Mu makipe yose yasuwe uko ari icyenda, Gorilla FC na Etincelles FC niyo atari yujuje ibisabwa. Aya makipe yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

    Kuri uyu wa mbere, 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC.

    Igikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza ku munsi w’ejo ku wa 06 Mata 2021.

    Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby’ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-makipe-9-yagenzuwe-na-FERWAFA-Gorilla-FC-na-Etincelles-ni-yo-atujuje-ibisabwa