Category: Uncategorized

  • Impinduka zidasanzwe muri ADEPR : Paruwasi zavuye kuri 401 zigirwa 134,… #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka kandi zasize ikitwaga Umudugudu gihawe izina ry’Itorero ubu zikaba ari 3 125 zigize izi paruwasi 143.

    Iki gikorwa cyo kugabanya paruwasi cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu rwego rw’impinduka muri iri torero no kubaka umudugudu na paruwasi byifuzwaga n’abayoboke baryo.

    Ibi byatangajwe nyuma yo gukuraho itorero ry’akarere no kuvugurura indembo hashyirwaho abashumba b’indembo 9 zari zisanzwe ari eshanu byabaye ku wa 21 Gashyantare 2021.

    Aya mavugurura ari gukorwa muri ADEPR ashingiye ku byasabwe komite y’inzibacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) birimo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR, kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

    Izi mpinduka zakozwe binyuze mu itsinda ry’abayoboke bari mu byiciro birimo abakirisitu, abashumba, abapasiteri basesenguye ibyo Umudugudu ugomba kuba wujuje n’ibyo ukora.

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ko izi mpinduka zigamije kongerera ubushobozi iri torero kugira ngo rikomeze gutanga ubutumwa bwiza.

    Inzego nyinshi zegerejwe abakirisitu mu gihe Paruwasi yagizwe nk’urwego ruhuza ibikorwa byose biri ku rw’amatorero. Umushumba wa Paruwasi azaba afite inshingano zo guhuza abayobozi hagamijwe kubongerera ubushobozi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Impinduka-zidasanzwe-muri-ADEPR-Paruwasi-zavuye-kuri-401-zigirwa-134

  • Nyarugenge: Abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga –

    Ibi ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyarugenge bubitangaje mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo abanyarwanda binjire mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu muri Jenoside, buje nyuma y’aho mu minsi ishize mu rugo rw’umuturage wo Murenge wa Nyamirambo wahoze ari interahamwe hakuwe imibiri y’abantu 150 yari mu byobo bitatu ku makuru yatanzwe n’umuturage ariko nyuma y’aho agiranye ibibazo n’abakomoka muri uyu muryango.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanangiye gutanga amakuru y’ahiciwe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyizeho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugu rifite inshingano ikomeye yo gusezesengura amakuru ku bibamgamiye ubumwe n’ubwiyunge .

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko basaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abazize jenoside ishyinguirwe mu cyubahiro kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho 100%.

    Ati “ Abaturage bakwiye kumva ko ari inshingano ya buri munyarwanda kuvugisha ukuri no gutanga amakuru afite cyane ko nta n’ingaruka biba bifite kuko hariho na benshi usanga bashobora kuba bafite amakuru bakabona ko bayatanze byabagiraho ingaruka. Turagira ngo tubabwire ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe baba batanze amakuru ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo abantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

    Yakomeje avuga ko kutamenya amakuru kugira ngo abazize jenoside bashyingurwe mu cyubahiro bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko iteka ryose uwabuze uwe ahorana intimba ku mutima .

    Ati “ Iyo habayeho kubohoka abantu bagatanga amakuru habaho kubabarirana kuko n’inama twagiranye n’abayobozi ba Ibuka uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’imirenge, byagaragaye ko hari abarokotse jenoside biteguye kubabarira ariko bakeneye kumenya abo bababarira ariko bitewe n’uko ayo makuru ataraboneka biragoye kubabarira.”

    Umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabanda utarifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko mu gihe abantu bagihishe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside ubumwe n’ubwiyunge butazagerwaho nk’uko bikwiye.

    Ati “ None se umuntu yaba azi aho abawe biciwe cyangwa ibyobo bajugunywemo akicecekera wowe ukamubabarira? Njye numva abantu batanze amakuru y’ahantu abacu biciwe nta kabuza n’imbabazi umuntu yazitanga ariko se mu gihe bicecekeye wabababarira ushingiye kuki?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali, Ngarambe Wellars, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “ Ni ikibazo gikomeye kuko hariya hantu mu cyahoze ari Butamwa habereye amarorerwa akomeye, abantu baricwaga bakajugunywa muri Nyabarongo, ni ukuvuga abantu benshi ntabwo babashije kubona abavandimwe babo ngo babashyingure mu cyubahiro . Rero icyo dukora nk’ubuyobozi dufatanyije na komite z’abacitse ku icumi, turacyakangurira abaturage gutanga amakuru ngo ahari imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Mu karere ka Nyarugenge habarurwa Abatutsi 45,536 bazize Jenoside mu gihe ababashije kubarurwa bakanatangwaho amakuru y’ingenzi y’aho biciwe ari 37, 770.

    Imwe mu myenda y’abatutsi biciwe mu rugo rw’umuturage muri Rwezamenyo mu gihe cya Jenoside. Imibiri y’abo batutsi yabonetse mu 2019

  • IFOTO : Umwarimu muri UR ateruye umwana w’umwe mu banyeshuri ari kugenzura mu kizamini #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, benshi mu bayibonye bakozwe ku mutima n’uriya mwarimu wicishije bugufi agafasha umunyeshuri we umwana kugira ngo akore ikizamini na bagenzi be.

    Iyi foto igaragaza uyu Dr Gabriel Nizeyimana ateruye umwana mu ntoki ari kugenzura uko ikizamini kiriho gikorwa muri sale irimo abanyeshuri bahugiye ku kizamini.

    Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bashimye uriya mwarimu kubera kwicisha bugufi agafasha umunyeshuri we umana.

    Bavuze ko uyu mwarimu afite indangagaciro za kibyeyi kuko ubusanzwe umwana ari umwami bityo ko kumuha agaciro bikwiye kuranga buri wese.

    Dr Gabriel Nizeyimana wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi (UR-CE), asanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of the Witwatersrand’ iherereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2013.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters degree) mu burezi yakuye muri kaminuza ya 'University of Natal’ na yo iherereye ahitwa Pietermaritzburg muri Afurika y’Epfo yabonye mu mwaka wa 2003.

    Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyicyiro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ; harimo iyo yabonye mu 1989 mu burezi (Psycho-pedagogy) n’iyo yabonye mu mwaka wa 1992 mu burezi bw’imiterereze (school of psychology).

    Uyu mugabo amaze igihe mu burezi dore ko amaze imyaka 22 yigisha, akaba yaratanze ubumenyi mu mashuri anyuranye arimo abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza arimo ubu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Umwarimu-muri-UR-ateruye-umwana-w-umwe-mu-banyeshuri-ari-kugenzura-mu-kizamini

  • Hashimwe uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry'urubyiruko mu myaka 10 ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n'abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda hanatangizwa ku mugaragaro imishinga mishya igamije iterambere ry'urubyiruko.

    Ibi birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga binitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi baturutse mu bihugu binyuranye uyu muryango ukoreramo.

    Mu bitabirye barimo uwashinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw'Isi Madamu Janet Longmore, uwari uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois Quenneville Dumont, Minisitiri w'urubyiruko n'umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa DOT Rwanda, Uwamutara Violette.

    Harimo kandi Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabunga na Inovasiyo n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Bamwe mu rubyiruko bakorana umunsi ku wundi n'uyu muryango, bemeza ko bagiye bagera kuri byinshi bakesha kuba barabonye amahirwe yo kunyura muri gahunda zitandukanye za DOT Rwanda bagahabwa ubumenyi n'ubundi bufasha byabafashije mu kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

    Uwitwa Papi Sibomana ufite ubumuga bwo kutabona uri kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza mu Bwongereza, yavuze ko yishimira cyane kubona abafite ubumuga bahabwa agaciro muri porogaramu za DOT Rwanda.

    Yagize ati 'Binyuze mu bufasha nahawe natangiye kwikorera ndatinyuka. Nshimira cyane ubufasha DOT Rwanda iduha buri munsi. Nk'abafite ubumuga tubona ko twasaga nk'aho twirengagizwa ariko byagaragaye ko uyu muryango utatwirengagije. Ndabwira urubyiruko rwose kugira intumbero bakarushaho gutekereza cyane batitataye kuko bameze.'

    Umuyobozi Mukuru wa DOT Rwanda, Violette Uwamutara, yashimangiye ko mu myaka 10 bamaze bakorana n'urubyiruko mu buryo butandukanye, byatanze amahirwe yo guhindura imiryango yabo n'imibereho.

    Yagaragaje ko iyo urubyiruko ruhawe umwanya, biba isoko yo kurandura burundu ibibazo byugarije umuryango mugari.

    Ati 'Icyo nize muri iyi myaka icumi ni uko iyo urubyiruko rushyizwe hamwe kandi rugafashwa mu gusesengura ibibazo biri muri sosiyete, biba inzira nziza yo guharanira impinduka no gushaka ibisubizo birambye.'

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimye umusanzu w'umuryango DOT Rwanda , ashimangira ko bazakomeza gufatanya nawo muri gahunda z'iterambere.

    Ati 'Mu myaka isaga 10 mumaze mwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry'urubyiruko rwacu, ndetse navuga ko mwabaye ikiraro gihuza urubyiruko n'amahirwe atandukanye yasaga n'aho atagaragara. Twifuza ko mwazakomeza umuhate wanyu kandi ndatekereza ko tuzakomeza kubaba hafi no gukorana mu bikorwa bitandukanye.'

    Yibukije urubyiruko rwanyuze mu gahunga za DOT Rwanda, gukomeza ayo mahirwe rufite anarusaba kuyabyaza umusaruro no gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiyemo mu rwego rwo kuzamurana.

    Uwashinze akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga DOT Janet Longmore, yagarutse ku nzira y'inzitane DOT Rwanda yanyuzemo, ashimira cyane ubufatanye n'ubudakemwa abakozi barimo umuyobozi mukuru ku rwego rw'Igihugu bagaragaje ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Nyuma yo gushimira abafatanyabikorwa barimo na Minisiteri y'urubyiruko na Minisiteri y'ikoranabuhanga, Janet Longmore yahise atangiza ku mugaragaro indi mishinga ibiri yitezweho guhindura ubukungu bw'u rubyiruko binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

    Muri iyo mishinga harimo uwiswe 'Daring to shift' witezweho guhindura ubuzima bw'abasaga 7,650, barimo 70% b'urubyiruko rw'igitsina gore, bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo by'ubucuruzi, mu guhanga udushya tuzana impinduka nziza muri sosiyete ndetse no kuba bandebereho muri sosiyete.

    Uyu mushinga DOT igiye gushyira mu bikorwa ku bufatanye na Leta ya Canada binyuze muri gahunda ya Global Affairs Canada.

    Undi mushinga ni 'Digital Skills for Business', ugamije kongerera ba rwiyemezamirimo b'igitsina gore ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro mu bikorwa byabo by'ubucurizi.

    Uyu mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'isi binyuze mu mushinga 'Digital Development Partnership'.

    Uwari ahagarariye Ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois QuenneVille Dumont, yashimye cyane ibikorwa bya DOT Rwanda mu myaka 10 ishize mu guteza imbere urubyiruko.

    Yashimangiye ko nka Canada bamaze kubona ko umugore agihura n'imbogamizi zihariye mu bijyanye n'ikoranabuhanga ari nayo mpamvu iki Gihugu kiri gukorana na DOT kugira ngo ibyo bibazo birandurwe burundu.

    DOT Rwanda imaze imyaka 10 ikorana n'urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu mu iterambere. Kugeza ubu DOT imaze gukorana n' urubyiruko rwagiye rurangiza kaminuza rugera kuri 821.

    Uru rubyiruko rwahuguwe na DOT Rwanda mu bijyanye no kuba abafashamyumvire ndetse no kugeza porogaramu za DOT zijyanye n'ikorabuhanga, kwihangira imirimo, guhanga udushya tuzana impinduka nziza aho batuye cyangwa bakorera, n'imibereho myiza irambye ku Banyarwanda batadukanye.

    Uru rubyiruko rwagejeje izo gahunda ndetse rubasha guhindura imibereho y'abantu basaga 109,000 baturuka mu turere twose tw'Igihugu.

    Minisitiri Mbabazi Rosemary yashimye uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko

    Francois QuenneVille Dumont uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda yemeye ko bazakomeza ubufatanye

    Violette Uwamutara Umuyobozi wa DOT Rwanda

    Janet Longmore, uwashinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw'isi yavuze ko bagiye gutangiza indi mishinga izafasha mu iterambere ry’urubyiruko

    Amafoto: DOT Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashimwe-uruhare-rwa-dot-rwanda-mu-iterambere-ry-urubyiruko-mu-myaka-10-ishize

  • Malaysia : Uwabaye Minisitiri w’Intebe wakatiwe gufungwa imyaka 12 araburana ubujurire #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wahamijwe ruswa y’akataraboneka ibarirwa mu ma miliyari menshi, yari yahamijwe ibi byaha n’urukiko rukuru rwa Kuala Lumpur rwari mwamuhanishije gufungwa imyaka 12 n’ihazabu ya Miliyoni 42 Euro.

    Abayobozi baridwi bamusinjaga ibi byaha bya ruswa mu mushinga ukomeye muri kiriya gihugu cya Malaysia uzwi nka 1MDB (1Malaysia Development Berhad).

    Najib Razak kuva yakatirwa n’urukiko rukuru rwa kiriya gihugu muri Nyakanga 2020, yari akiri hanze mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire yajuririye kiriya gihano.

    Uyu wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Malaysia uhakana ibyaha byose ashinjwa, Urukiko Rukuru rwagaragarijwe ko konti z’uyu mugabo zagiyeho Miliyoni 8,4 Euro.

    Uru rubanza rwo mu rukiko rukuru rwamaze amezi 11 rwasize ahamijwe biriya byaha ndetse akatirwa gufungwa imyaka 12 muri gereza.

    Agiye kuburana ubujurire mu rukiko rw’Ubujurire rutangira kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mata rukazageza tariki 22 Mata 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Malaysia-Uwabaye-Minisitiri-w-Intebe-wakatiwe-gufungwa-imyaka-12-araburana-ubujurire

  • Covid_19 yongeye kuzura umugara mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda imibare y'abari kwandura icyorezo cya COVID-19 yongeye kuzamuka nko kuri iki Cyumweru tariki 04 Mata 2021 habonetse abanduye bashya 239.

    Hari hamaze iminsi hatagaragara abandura bashya bageze muri iyi mibare ariko muri iki cyumweru twaraye dusoje, imibare yongeye kugera muri 200.Nko ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 habonetse abarwayi bashya 249 mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 04 Mata 2021 habonetse 239.

    Imibare y'abandura benshi ikomeje kugaragara mu Ntara y'Amajyepfo kuko muri 249 bagaragaye kuri iki Cyumweru, barimo 90 bo mu Karere ka Huye, 75 bo mu Karere ka Gisagara, 23 bo mu Karere ka Nyaruguru n'umunani (8) bo mu Karere ka Ruhano.

    04.04.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/k41HbyXqRo

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 4, 2021


    Source : https://impanuro.rw/2021/04/05/covid_19-yongeye-kuzura-umugara-mu-rwanda/

  • Urusaku rukabije rw’indangururamajwi rubangamiye abakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati –

    Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gufatira ingamba abavuza indangururamajwi cyane bagacyahwa kuko bibangamira abakorera muri utwo duce.

    Abaganiriye na IGIHE bakorera hafi y’ahaba hari izi ndangururamajwi, bavuga ko buri munsi bataha baribwa umutwe kubera urusaku rwazo ndetse ko hari n’ubwo zibangamira ababagana.

    Mukakayibanda Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yagize ati “Njye umutwe wanjye warahagorewe ahubwo mudukorere ubuvugizi. Uzi ko njye buri munsi nywa ibinini bibiri by’umutwe kubera urusaku rw’izi ndangururamajwi? Iyo bigeze saa munani ndakinywa nanagera iwanjye nkongera kuko mva hano umutwe wenda gusaduka.”

    Uwitwa Bizimungu Emmanuel yavuze ko atumva impamvu ubuyobozi budafatira ibihano abavuza indangururamajwi cyane.

    Ati “ Ariko ko tuzi ko urusaku rubangamira abantu rutemewe yewe n’imisigiti n’abantu basengaga nijoro bagiye babibuzwa abandi bakabifungirwa, kuki umujyi wa Kigali wo udafatira ingamba abantu basakuriza abandi bakoresheje amaradiyo aba ari kuhasakuriza?”

    Munyandamutsa Jean Paul,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

    Ati “Twari tutarakibonamo nk’ikibazo ariko mu gihe mukitubwiye tugiye kugikurikirana”.

    Yavuze ko nta burenganzira bujya butangwa ngo abantu bavuze indangururamajwi aho bacururiza, bityo ko ababikora mu buryo bubangamira abandi bidakwiriye.

    Abenshi mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali bifashisha indangururamajwi bagamije gukurura abakiliya ngo bamenye ibyo bacuruza. Biba akavuyo iyo bikozwe na benshi begeranye.

    Indangururamajwi z’abacuruzi zibangamiye abakorera rwagati mu mujyi wa Kigali

    Mu Mujyi wa Kigali rwagati usanga hari ahantu indangururamajwi zishyirwa hejuru y’amabati

    Abacuruzi bakoresha indangururamajwi mu kurushaho gukurura abakiliya

  • Hashimwe uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko mu myaka 10 ishize –

    Ibi byagaragajwe n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda hanatangizwa ku mugaragaro imishinga mishya igamije iterambere ry’urubyiruko.

    Ibi birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga binitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi baturutse mu bihugu binyuranye uyu muryango ukoreramo.

    Mu bitabirye barimo uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’Isi Madamu Janet Longmore, uwari uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois Quenneville Dumont, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa DOT Rwanda, Uwamutara Violette.

    Harimo kandi Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Bamwe mu rubyiruko bakorana umunsi ku wundi n’uyu muryango, bemeza ko bagiye bagera kuri byinshi bakesha kuba barabonye amahirwe yo kunyura muri gahunda zitandukanye za DOT Rwanda bagahabwa ubumenyi n’ubundi bufasha byabafashije mu kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

    Uwitwa Papi Sibomana ufite ubumuga bwo kutabona uri kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza mu Bwongereza, yavuze ko yishimira cyane kubona abafite ubumuga bahabwa agaciro muri porogaramu za DOT Rwanda.

    Yagize ati “Binyuze mu bufasha nahawe natangiye kwikorera ndatinyuka. Nshimira cyane ubufasha DOT Rwanda iduha buri munsi. Nk’abafite ubumuga tubona ko twasaga nk’aho twirengagizwa ariko byagaragaye ko uyu muryango utatwirengagije. Ndabwira urubyiruko rwose kugira intumbero bakarushaho gutekereza cyane batitataye kuko bameze.”

    Umuyobozi Mukuru wa DOT Rwanda, Violette Uwamutara, yashimangiye ko mu myaka 10 bamaze bakorana n’urubyiruko mu buryo butandukanye, byatanze amahirwe yo guhindura imiryango yabo n’imibereho.

    Yagaragaje ko iyo urubyiruko ruhawe umwanya, biba isoko yo kurandura burundu ibibazo byugarije umuryango mugari.

    Ati “Icyo nize muri iyi myaka icumi ni uko iyo urubyiruko rushyizwe hamwe kandi rugafashwa mu gusesengura ibibazo biri muri sosiyete, biba inzira nziza yo guharanira impinduka no gushaka ibisubizo birambye.”

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimye umusanzu w’umuryango DOT Rwanda , ashimangira ko bazakomeza gufatanya nawo muri gahunda z’iterambere.

    Ati “Mu myaka isaga 10 mumaze mwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’urubyiruko rwacu, ndetse navuga ko mwabaye ikiraro gihuza urubyiruko n’amahirwe atandukanye yasaga n’aho atagaragara. Twifuza ko mwazakomeza umuhate wanyu kandi ndatekereza ko tuzakomeza kubaba hafi no gukorana mu bikorwa bitandukanye.”

    Yibukije urubyiruko rwanyuze mu gahunga za DOT Rwanda, gukomeza ayo mahirwe rufite anarusaba kuyabyaza umusaruro no gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiyemo mu rwego rwo kuzamurana.

    Uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga DOT Janet Longmore, yagarutse ku nzira y’inzitane DOT Rwanda yanyuzemo, ashimira cyane ubufatanye n’ubudakemwa abakozi barimo umuyobozi mukuru ku rwego rw’Igihugu bagaragaje ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Nyuma yo gushimira abafatanyabikorwa barimo na Minisiteri y’urubyiruko na Minisiteri y’ikoranabuhanga, Janet Longmore yahise atangiza ku mugaragaro indi mishinga ibiri yitezweho guhindura ubukungu bw’u rubyiruko binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

    Muri iyo mishinga harimo uwiswe “Daring to shift” witezweho guhindura ubuzima bw’abasaga 7,650, barimo 70% b’urubyiruko rw’igitsina gore, bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi, mu guhanga udushya tuzana impinduka nziza muri sosiyete ndetse no kuba bandebereho muri sosiyete.

    Uyu mushinga DOT igiye gushyira mu bikorwa ku bufatanye na Leta ya Canada binyuze muri gahunda ya Global Affairs Canada.

    Undi mushinga ni “Digital Skills for Business”, ugamije kongerera ba rwiyemezamirimo b’igitsina gore ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro mu bikorwa byabo by’ubucurizi.

    Uyu mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’isi binyuze mu mushinga “Digital Development Partnership”.

    Uwari ahagarariye Ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois QuenneVille Dumont, yashimye cyane ibikorwa bya DOT Rwanda mu myaka 10 ishize mu guteza imbere urubyiruko.

    Yashimangiye ko nka Canada bamaze kubona ko umugore agihura n’imbogamizi zihariye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ari nayo mpamvu iki Gihugu kiri gukorana na DOT kugira ngo ibyo bibazo birandurwe burundu.

    DOT Rwanda imaze imyaka 10 ikorana n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu mu iterambere. Kugeza ubu DOT imaze gukorana n’ urubyiruko rwagiye rurangiza kaminuza rugera kuri 821.

    Uru rubyiruko rwahuguwe na DOT Rwanda mu bijyanye no kuba abafashamyumvire ndetse no kugeza porogaramu za DOT zijyanye n’ikorabuhanga, kwihangira imirimo, guhanga udushya tuzana impinduka nziza aho batuye cyangwa bakorera, n’imibereho myiza irambye ku Banyarwanda batadukanye.

    Uru rubyiruko rwagejeje izo gahunda ndetse rubasha guhindura imibereho y’abantu basaga 109,000 baturuka mu turere twose tw’Igihugu.

    Minisitiri Mbabazi Rosemary yashimye uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko

    Francois QuenneVille Dumont uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda yemeye ko bazakomeza ubufatanye

    Violette Uwamutara Umuyobozi wa DOT Rwanda

    Janet Longmore, uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’isi yavuze ko bagiye gutangiza indi mishinga izafasha mu iterambere ry’urubyiruko

    Amafoto: DOT Rwanda


  • Gatsibo : Abantu 119 barimo abari mu bukwe n’abasengaga bafashwe barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari 119 bafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje mu Mirenge ya Gitoki na Muhura yo muri kariya Karere ka Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko habanje gufatwa abantu 65 ahagana saa yine n’igice za mugitondo. Bafatirwa mu cyumba cy’uruganiriro mu nzu ya Nyarwaya utuye mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Bukomane.

    Yagize ati' Abaturanyi ba Nyarwaya utuye mu Mudugudu wa Nyakayaga nibo bahamagaye abapolisi bababwira ko hari abantu barimo gusakuza basenga. Abapolisi bahise bajyayo basanga bari mu nzu kwa Nyarwaya bicaye begeranye cyane kuko icyumba ni gito, nta dupfukamunwa bari bambaye, ndetse nta kandagira ukarabe iba muri urwo rugo.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu uko 65 bari baturutse mu matorero atandukanye yo mu mirenge ya Kiziguro, Rwimbogo, Rugarama na Gitoki yose yo mu Karere ka Gatsibo.

    Pasiteri witwa Butera Theogene usanzwe ufite itorero ryitwa ubumwe bw’abana b’Imana rikorera mu Murenge wa Kiziguro niwe wari uyoboye amasengesho.

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ahagana saa sita z’amanywa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Gakorokombe, Umudugudu wa Kinihira basanze abantu 54 mu rugo rwa Mutuyimana Clementine habereye umuhango wo gusaba no gukwa. Ni mugihe nyamara amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukora uyu muhango.

    Mu rugo rwa Mutuyimana Clementine hafatiwe abantu 54 bari mu muhango wo gusaba no gukwa

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Hari bimwe mu bikorwa byakomorewe harimo amasengesho n’ubukwe, ariko ibyo byose bifite amabwiriza abigenga kugira ngo bikorwe. Ubukwe buremewe ariko butarengeje abantu 20, amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe gukora imihango ijyanye no gusaba no gukwa no kwiyakira. Amasengesho agomba gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa kandi abarimo ntibarenge 30% by’umubare usanzwe ukwirwa muri urwo rusengero.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko icyorezo ntaho cyagiye bakaba basabwa gukaza ingamba zo kukirinda.

    Bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune bakanubahiriza amabwiriza yose agenda atangwa.

    Yavuze ko bariya bantu bose uko ari 119 bafatiwe mu Karere ka Gatsibo nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bari bubahirije kuko hari abatari bambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi nta n’ubukarabiro bari bafite.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi bose kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyangwa barimo gukora ibindi byaha.

    Abafashwe bahise bajyanwa ku biro bya Sitasiyo za Polisi ya Kabarore na Muhura kugira ngo baganirizwe nyuma inzego zibishinzwe zibace amande.

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abantu-119-barimo-abari-mu-bukwe-n-abasengaga-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza