Category: Uncategorized

  • Abana ba Kabuga Félicien bavuze uburyo yafashwe bugwate n'umwunganizi we #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe mu izina ry'umuryango n'umuhungu we Donatien Nshimyumuremyi, bavuga ko bari basabye urukiko ko Bwana Altit akurwaho kubera ko yanze kubaha amakuru ajyanye na Kabuga n'uburyo ateganya gukoresha mu kumwunganira.

    Bwana Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n'abo mu muryango we “binyuranyije n'amabwiriza y'ibanga” ry'umwuga, nk'uko bivugwa n'inyandiko y'urukiko.

    Mu cyumweru gishize, urukiko rw'urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha rwategetse ko Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.

    Bwana Altit yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko “ntacyo yavuga” kuri icyo cyemezo cy'urukiko.

    Mu mpera z'ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n'uwo yunganira n'umuryango we, nk'uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

    Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y'uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y'inkiko zaho maze akoherezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry'urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

    Ni iki nyirizina kiri mu itangazo?

    Itangazo risubiramo amagambo ya Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu mukuru wa Kabuga, agira ati:

    “Ubuzima bwa papa wacu bwakomeje kumera nabi kuva yagera i La Haye [The Hague] kandi umwunganizi we Emmanuel Altit ntabwo aravugana na papa wacu cyangwa abana be mu gihe kirenga amezi abiri, ndetse na nyuma yuko [papa wacu] akoze impanuka aho afungiye akaza kubagwa bikomeye”.

    “Turumva papa wacu arimo gufatwa bugwate n'umwunganizi we, wanga kuvugana na we cyangwa umuryango we kandi akaba atari kumwunganira uko bikwiye”.

    Nta cyo Bwana Altit yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya bivugwa n'abana ba Kabuga.

    Abana ba Kabuga bavuga ko bagishije inama abanyamategeko mpuzamahanga bo mu manza mpanabyaha bakababwira ko ari ibintu bishoboka ko byumvikanyweho na Kabuga n'urugereko rumuburanisha, umwunganizi we yajya abaha amakuru ku buzima bwe, n'icyo ari kubikoraho.

    Urukiko ruvuga ko Me Altit washyizweho na UNIRMCT ngo yunganire uregwa adashobora no gukorera umuryango w'uregwa

    Bavuga ko ari bo b'ibanze bitaye kuri se “mu myaka ya vuba aha ishize kandi ni ibintu byatubabaje cyane gukumirwa n'umuntu ufatwa nk'ukwiye kuba aharanira inyungu za papa wacu mu buryo bushoboka bwose”.

    Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba se amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro i La Haye, kandi “afite intege nke cyane ari no mu rujijo kuburyo inama iheruka n'umucamanza yabaye gusa mu buryo bw'inyandiko kuko atashoboraga kwitabira”.

    Bati: “Ibyo bivuze ko, kuba umwunganizi amaze igihe kirekire ataramubona, papa wacu yahejwe burundu mu rubanza rufata icyemezo cyagira ingaruka ku buzima bwe”.

    “Dufite ubwoba ko umwunganizi arimo gukorana n'abategetsi ngo baburanishe papa wacu hatitawe ku buzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko uburenganzira bwa papa wacu n'ubwacu burimo guhonyorwa”.

    Basaba ko urubanza rwa Kabuga ruburanishwa “mu mucyo kurushaho” kandi akemererwa kubona “umwunganizi yizeye kandi natwe tuzi neza ko azaharanira inyungu ze uko bishoboka kose”.

    Kabuga w'imyaka 85, nk'uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y'imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.

    Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abana-ba-kabuga-felicien-bavuze-uburyo-yafashwe-bugwate-n-umwunganizi-we

  • Huye: Abiga imyuga beretswe ibyo bashobora gukora bikabarinda ubushomeri basoje amasomo –

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo birimo Don Bosco Rango TVET School; VTC Rwabuye na Koperative ya ‘Kora’ ikorera mu Rwabayanga.

    Iryo huriro ryatangijwe mu Ukwakira 2020 rifite intego yo kunga ubumwe hagati y’abafatanyabikorwa b’akarere mu gusaranganya amahirwe ahari yateza imbere urubyiruko harandurwa ikibazo cy’ubushomeri.

    Umuyobozi wa YDA mu Karere ka Huye, Kayisire Pauline, yavuze ko basuye ibyo bigo mu rwego rwo kumenyekanisha iryo huriro.

    Yakomeje avuga ko kandi rigiye gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere no kurushyigikira mu bikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Iyi mikoranire n’abafatanyabikorwa igiye kudufasha guhuza amakuru, gukurikirana no gusangiza amahirwe urubyiruko.’’

    Yakanguriye abafatanyabikorwa bafite gahunda zunganira urubyiruko bagana Akarere ka Huye no kwegera YDA mu rwego rwo kunoza ibikorwa byabo.

    Bamwe mu rubyiruko baganirijwe bavuze ko bari bafite impungenge ko nibarangiza kwiga bazabura icyo bakora bagakomeza kuba abashomeri, ariko ibiganiro bahawe bibongereye icyizere no kwiga bashyizeho umwete.

    Hasuwe umwe mu rubyiruko wahuguwe witwa Ntawuhiganayo Nicodeme witinyutse, agatangira gucuruza ahereye ku bihumbi 10 Frw ariko ubu akaba ageze ku bushobozi bwo kubona inyungu y’amafaranga 3000 Frw ku munsi.

    Yagize ati “Inama nabagira ni ukwirinda ubunebwe, gukura amaboko mu mufuka kandi ntidutinye akazi.’’

    Uwitwa Byiringiro François ukorera ububaji muri Koperative Kora, yavuze ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, kuri ubu yatangiye kubona inyungu.

    Kayitare Léon Pierre, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere yavuze ko YDA ari ingenzi kuko ije gufasha urubyiruko rw’aka karere.

    Ati “Ibyo twiteze kuri aba bafatanyabikorwa ni ugushyira hamwe tukareba amahirwe ahari, tugafatanya gutanga amakuru ku rubyiruko rutayafite, cyane cyane urubyiruko rutuye mu byaro.”

    “Twiteze ko ubufatanye tuzagirana buzatuma amahirwe tubasha kuyasaranganya ndetse tukabasha gufasha urubyiruko.”

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo.

    Basuye urubyiruko rwiga imyuga itandukanye

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo n’aho bakorera hanze

    Urubyiruko rwiga imyuga rwaganirijwe rusabwa kwigana umwete

    [email protected]


  • Huye: Abiga imyuga beretswe ibyo bashobora gukora bikabarinda ubushomeri basoje amasomo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo birimo Don Bosco Rango TVET School; VTC Rwabuye na Koperative ya 'Kora' ikorera mu Rwabayanga.

    Iryo huriro ryatangijwe mu Ukwakira 2020 rifite intego yo kunga ubumwe hagati y'abafatanyabikorwa b'akarere mu gusaranganya amahirwe ahari yateza imbere urubyiruko harandurwa ikibazo cy'ubushomeri.

    Umuyobozi wa YDA mu Karere ka Huye, Kayisire Pauline, yavuze ko basuye ibyo bigo mu rwego rwo kumenyekanisha iryo huriro.

    Yakomeje avuga ko kandi rigiye gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere no kurushyigikira mu bikorwa by'iterambere.

    Yagize ati 'Iyi mikoranire n'abafatanyabikorwa igiye kudufasha guhuza amakuru, gukurikirana no gusangiza amahirwe urubyiruko.''

    Yakanguriye abafatanyabikorwa bafite gahunda zunganira urubyiruko bagana Akarere ka Huye no kwegera YDA mu rwego rwo kunoza ibikorwa byabo.

    Bamwe mu rubyiruko baganirijwe bavuze ko bari bafite impungenge ko nibarangiza kwiga bazabura icyo bakora bagakomeza kuba abashomeri, ariko ibiganiro bahawe bibongereye icyizere no kwiga bashyizeho umwete.

    Hasuwe umwe mu rubyiruko wahuguwe witwa Ntawuhiganayo Nicodeme witinyutse, agatangira gucuruza ahereye ku bihumbi 10 Frw ariko ubu akaba ageze ku bushobozi bwo kubona inyungu y'amafaranga 3000 Frw ku munsi.

    Yagize ati 'Inama nabagira ni ukwirinda ubunebwe, gukura amaboko mu mufuka kandi ntidutinye akazi.''

    Uwitwa Byiringiro François ukorera ububaji muri Koperative Kora, yavuze ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, kuri ubu yatangiye kubona inyungu.

    Kayitare Léon Pierre, umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Iterambere yavuze ko YDA ari ingenzi kuko ije gufasha urubyiruko rw'aka karere.

    Ati 'Ibyo twiteze kuri aba bafatanyabikorwa ni ugushyira hamwe tukareba amahirwe ahari, tugafatanya gutanga amakuru ku rubyiruko rutayafite, cyane cyane urubyiruko rutuye mu byaro.'

    'Twiteze ko ubufatanye tuzagirana buzatuma amahirwe tubasha kuyasaranganya ndetse tukabasha gufasha urubyiruko.'

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo.

    Basuye urubyiruko rwiga imyuga itandukanye

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo n’aho bakorera hanze

    Urubyiruko rwiga imyuga rwaganirijwe rusabwa kwigana umwete

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abiga-imyuga-beretswe-ibyo-bashobora-gukora-bikabarinda-ubushomeri-basoje

  • Mu mashusho ihere ijisho ubukwe bw’umunyamakuru Mbabazi Gerard wa RBA, Minisitiri bamporiki yabutashye(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Mbabazi Gerard yakoze ubukwe na Uwase Alice bari bamaze imyaka 3 bakundana.

    Uyu munsi habaye umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imaba byabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

    Uretse iyi mihango, habaye n’umuhango wo gushyingirwa. Ni ubukwe bwatwashywe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mashusho-ihere-ijisho-ubukwe-bw-umunyamakuru-mbabazi-gerard-wa-rba-minisitiri-bamporiki-yabutashye-video

  • Nyir'ikamyo iherutse guteza impanuka ya Gariyamoshi yatwaye ubuzima bw'abantu benshi cyane ari kwicuza #rwanda #RwOT

    Lee Yi-hsiang, w'imyaka 49, yavuze ko “ababajwe bikomeye” n'iyo mpanuka kandi ko ashaka “kwihanganisha bya nyabyo” ababuze ababo.

    Ku wa gatanu, ikamyo ye ifite igice cy'inyuma kirambuye yari iparitse ahantu hateze, ariko iranyerera isubira inyuma, bituma gariyamoshi ita inzira yayo hafi y'umujyi wa Hualien.

    Abantu batari munsi ya 50 – barimo n'umushoferi wa gariyamoshi – barapfuye, naho abandi barenga 200 bakomerekera muri iyo mpanuka.

    Abakora iperereza bavuga ko amashusho yafashwe na 'cameras' z'umutekano (CCTV) yo mu gice cy'imbere cya gariyamoshi yagaragaje umushoferi wayo afite amasegonda 6.9 gusa yo kugira icyo akora kandi iyo gariyamoshi yari iri mu ntera ya metero 250 gusa uvuye kuri iyo kamyo.

    Bavuga ko icyo gihe kitari gihagije ngo abe yahagarika iyo gariyamoshi ngo abuze uko kugongana.

    Ubu iperereza ririmo kureba niba Bwana Lee yarananiwe gufata feri y'ubutabazi bwihuse cyangwa niba hari ikibazo cya tekinike cyari kiri mu modoka ye.

    Mu mpera y'icyumweru gishize yahaswe ibibazo n'abashinjacyaha, bamurekura atanze ingwate, ariko ku cyumweru yongeye gufungwa kubera ko afatwa nk'ushobora gutoroka ubutabera kandi mbere urukiko rwigeze kumuhamya icyaha, nkuko ibitangazamakuru byo muri Taiwan bibivuga.

    Asoma itangazo ari imbere y'abanyamakuru hanze y'inzu ye, Bwana Lee yavuze ko azakorana n'abakora iperereza kuri iyo mpanuka, ndetse “nirengere ibyo nkwiye kwirengera”. Nuko ahita ajyanwa na polisi.

    Yari umwe mu itsinda rihora rigenzura inzira ya gariyamoshi yo mu burasirazuba mu gace k'imisozi ka Taiwan, bareba iby'inkangu n'ibindi byago. Binibazwa ko ari we wari utwaye iyo kamyo.

    Iyo gariyamoshi igizwe n'ibice umunani by'ubwikorezi, yari irimo iva mu murwa mukuru Taipei ijya mu mujyi wa Taitung ubwo yagonganaga n'iyo kamyo, ikagwa mu nzira yo munsi y'ubutaka mu majyaruguru y'umujyi wa Hualien.

    Yari yuzuye abantu bagiye mu kiruhuko kirekire cyo mu mpera y'icyumweru, kandi benshi mu bagenzi hafi 500 bari bayirimo bashobora kuba bari bahagaze kubera ko yari yuzuye cyane.

    Bamwe mu barokotse iyo mpanuka bapfushije abagize imiryango yabo bose, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP, ndetse Taiwan yatangaje icyunamo cy'iminsi itatu.

    Hakomeje kubazwa ibibazo ku kigero cy'uko iyo gariyamoshi yari yuzuye, no kuba nta nzitiro zari ziri kuri ako gace k'inzira ya gariyamoshi.

    Ibi byatumye ku cyumweru Minisitiri wa Taiwan wo gutwara abantu n'ibintu, Lin Chia-lung, asaba kwegura ku mirimo ye.

    Kuri Facebook, yanditse ati: “Nkwiye kuba naremeye ibyo nanengwaga byose mu minsi micye ishize, ariko ntitwakoze neza bihagije”.

    Ariko, leta ya Taiwan ntabwo iremera ubwegure bwe, ndetse yavuze ko akwiye kuguma ku mirimo ye kugeza iperereza rirangiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/nyir-ikamyo-yateje-impanuka-ya-gariyamoshi-yatwaye-ubuzima-bw-abantu-benshi

  • Gasana Darlne wabaye Miss CBE na Miss Congen… – #rwanda #RwOT

    Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko nawe yari mu bakobwa bahabwaga amahirwe muri aya marushanwa ndetse yanegukanye ikamba ry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality). Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

    Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umusore witwa Christian bamaze imyaka 8 bakundana. Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04/04/2021 ubwo hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika – Izuka rya Yesu Kristo. Miss Darlene yakorewe ibi birori mu buryo bwamutunguye cyane dore ko hari hashize iminsi micye yizihije isabukuru y’amavuko, akaba ari ho umuntu yakeka cyane ko ari bwo yari gukorerwa ‘Surprise’ ariko ntibibe.

    Miss Darlene yambitswe impeta mu birori byabereye kuri Inka Steakhouse mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa yadutangarije ko umusore wamwambitse impeta bamaze imyaka 8 bakundana. Urukundo rw’aba bombi ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kingana gutya. Ku bijyanye n’ubukwe bwabo n’ubwo nta mpapuro z’ubutumire zirajya hanze, amakuru yizewe ahari avuga ko buzaba muri uyu mwaka kuri Boxing Day ni ukuvuga tariki 26 Ukuboza 2021.

    REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE UBWO DARLENE YAMBIKWAGA IMPETA

    Bagiye kurushinga nyuma y’imyaka 8 bamaze bari mu munyenga w’urukundo

    Miss Darlene n’umukunzi we bari banezerewe cyane

    AMAFOTO: Shane Costt – Afrifame Pictures

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104566/gasana-darlene-wabaye-miss-cbe-na-miss-congeniality-muri-miss-rwanda-yambitswe-impeta-numu-104566.html

  • Biremwe nonaha biraje byakire ni ibyawe – T… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba yumvikana mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Igiswahili n’Ikigande. Ni uburyo bushya asigaye akoramo umuziki we mu rwego rwo gufasha imitima y’abakunda muzika ya Gospel babarizwa mu bihugu bitandukanye. Iyi turufu iri kumufasha cyane gukorera muzika muri Uganda aho anakunze kugaragara yatumiwe mu bitaramo birimo n’abahanzi b’amazina akomeye muri icyo gihugu.

    UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘BIREMWE NONAHA’

    Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu ndirimbo nshya, kuri ubu azanye iyo yise ‘Biremwe nonaha’ yashyize hanze mu masaha macye ashize, ikaba iri kuri shene ye ya YouTube yitwa Theo Bosebabireba Official. Ni indirimbo ihumuriza abantu bari mu bibazo binyuranye, ko amasengesho yabo yumviswe n’Imana ishobora byose kandi ko yamaze kubasubiza ndetse ibisubizo byabo bikaba biri mu nzira bibageraho kuko biremwe nonaha.

    Aririmbamo aya magambo “Byakire wari warabisengeye, byakire ni ibyawe, biremwe nonaha, biraje. Inzozi warose zirasohoye, Imana wasenze irashoboye, amarira n’agahnda nibigende usogongere ku mugisha wumve uko bimera, usogongere ku buzima bwiza wumve icyo abandi bakurushije kuko nawe ibyiza byakubera. Wavuzwe nabi igihe kinini urasuzugurwa uranatukwa noneho rero Imana irakwibutse n’ibintu birahindutse, vuga Amena”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba yagize ati “Iyo abantu basenga ntabwo basengera bimwe ariko ubasubiza ni umwe”. Yavuze ko hari abasengera urubyaro yaba utararubona cyangwa ukeneye kongera kubyara, hakaba usengera gukira indwara n’ibindi. Ati “Rero iyo umuntu ahawe arakiira. Mu buryo rero bwo kwizera naravuze ngo byakire wari warabisengeye, buri muntu n’ibyo yasengeye agomba guhita abyakira kuko Imana ntawayisabye ngo imwimwe”.

    Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo nshya ‘Biremwe nonaha’

    UMVA HANO ‘BIREMWE NONAHA’ INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104562/biremwe-nonaha-biraje-byakire-ni-ibyawe-theo-bosebabireba-mu-ndirimbo-nshya-biremwe-nonaha-104562.html

  • Gicumbi: Abaturage baguriye Dasso moto izafasha mu gucunga umutekano –

    Umurenge wa Muko ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n’abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto. Ugizwe ahanini n’imisozi miremire ihanamye ku buryo hari n’Akagari ka Mwendo ushobora gukoresha amasaha ane ngo ukageremo uvuye aho Umurenge ukorera.

    Bamwe mu baturage bagize uruhare mu kugura iyi moto, babwiye IGIHE ko icyo gitekerezo cyabaturutsemo ubwabo bakakigeza ku Murenge nabo bakagishyigikira kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

    Ujeneza Justin ni umwe muri bo uhagarariye abikorera bagizemo uruhare rugaragara. Yagize ati ” Iki gitekerezo cyaturutse kuri twe abaturage, kubera ko hari nk’akagari kugira ngo ugeremo bisaba gukoresha amasaha arenga ane ugenda n’amaguru, biragoye rero ku rwego rw’umutekano kuba habaho ubukererwe bungana gutya ngo uwucunge neza. Twagishyikirije Umurenge wacu nabo baragishyigikira ubundi turitanga kugeza tuguze iyi moto”

    Habineza Emmanuel na we yagize ati ” Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu kigeze ku ntego, tuzi neza akamaro k’umutekano kandi Dasso nibo tubana hafi badufasha kuwucunga. Nta sitasiyo ya Polisi tugira muri uyu Murenge, urumva ko aba baradufasha kandi natwe tugomba kubigiramo uruharenk’uko dusanzwe tubikora”.

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Muko, Nteziryayo Anastase yavuze ko nabo bishimiye iyi moto baguriwe n’abaturage, abizeza ko bazarushaho kubaha serivisi nziza.

    Yagize ati “Twabyishimiye cyane ubu tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza aho bishoboka tujye dutabarira igihe, hari igihe umuturage yigeze gutemera undi urugo afitanye amakimbirane mu rugo rwe icyo gihe twarahamagawe nijoro biratugora kugerayo kugera ubwo yashyize umuhoro hasi abaturage baramwifatira nabwo byasabye ko irondo ariryo rimurarana kugeza bukeye. Ubu tuzajya duhamagarwa duhite twatsa moto tugereyo vuba”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald avuga ko bazakomeza gufatanya n’abaturage cyane cyane ko nabo bamaze kubona ko umutekano ubareba ndetse anamara impungenge ku baba bibwira ko kugurira moto Dasso byaba intandaro yo kuba hagaragara icyuho cyo kuba abakora amakosa bakoroherwa bitwaje ko hari ubu bufatanye.

    Yagize ati “Hari ababa batekereza ko kuba babafashije ngo nibakora amakosa bazoroherezwa, siko biri kuko tugendeye no ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu ahora atugezaho buri muntu wese afite uburenganzira bungana n’undi, kuba bagira uruhare mu gikorwa nk’iki ntibivuga ko uzakosa atazahanwa, icyo tubasaba ni ugukomeza kwitwararika birinda ibyaha”.

    Moto yaguriwe Dasso yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Bije byiyongera ku matoroshi na za telefoni zigendanwa nazo zaguzwe n’abaturage mu mwaka ishize zigahabwa abanyerondo.

    Moto yaguzwe asaga miliyoni 1.5 Frw yitezweho korohereza Dasso mu gucunga umutekano

    Kubera imiterere y’umurenge wa Muko, hari aho bisaba amasaha ane umuntu agenda n’amaguru ngo ahagere

    Abagize Dasso bavuze ko ubu gucunga umutekano bigiye kujya byoroha kandi ibyaha bigakumirwa hakiri kare