Category: Uncategorized

  • Musanze: Habonetse umurambo w’umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga –

    Nyuma yo kuva mu rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata 2021 ahagana saa Cyenda z’igicuku agiye mu kazi k’ubufundi asanzwe akora, ngo nyakwigendera yasabye umwana we w’umuhungu witwa Tuyizere Jehovaire babanaga mu rugo itoroshi, amusaba no gukinga ubundi afata igare nk’uko bisanzwe ajya mu kazi.

    Bumaze gucya ni bwo umurambo wa Ndahayo wabonetse mu kirombe gicukurwamo umucanga n’igare rye riri hafi ye, aribyo byatumye hakekwa ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari umukingo ufite ubuhaname bugera kuri metero 18.

    Umwe mu bahageze mbere ni Niyomurengezi Samuel, wavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira, maze bakabona igare ku ruhande. Mu kumurika neza, babonye umurambo ku ruhande, barawitegereza basanga ari uwa Ndahayo Abraham waguyemo.

    Aba bari baje mu kazi bahise bahamagara nyiri ikirombe witwa Afurika Jean Marie Vianney, na we akabimenyesha ubuyobozi na Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu uyu nyakwigendera yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yaba yazize.

    Yagize ati “Nibyo uyu mugabo twasanze yapfuye ari mu kirombe gicukurwamo umucanga, ntabwo twari twamenya neza icyo yaba yazize ariko turakeka ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari ikirombe gicukurwamo umucanga ahari ubuhaname bugera kuri metero 18 ndetse n’igare yari atwaye ryari hafi ye, nyuma y’uko inzego zirimo RIB na Polisi zihageze yamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo ari naho yaguye, buvuga ko n’ubwo atabanaga n’umugore we, nta makimbirane bakeka ko yaba yazize, ahubwo ko byaba ari impanuka.

    Basabye abaturage kujya bigengesera mu gihe bagenda bwije cyane cyane aho nabo babona ko bashobora gukora impanuka.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze aho Ndahayo Abraham yaguye

  • Clarisse Karasira yashenguwe ndetse yitandukanya n’igikorwa polisi yakoreye abageni ku munsi w’ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira yayasabye polisi y’u Rwanda kugira impuhwe ndetse ikerekana icyubahiro gito, ni nyuma y’uko hari abageni barajwe muri Stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye amafoto y’abageni barajwe muri Stade ya Kicukiro, ni nyuma yo gufatwa na polisi y’u Rwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uyu mugeni wari wambaye agatimba we n’umugabo we bafatanywe n’abandi bantu 57(ku cyumweru), bafatiwe muri Hoteli yahise inafungwa yitwa Rainbow iherereye mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi Clarisse Karasia yamaganye iki gikorwa cyakozwe na polisi kuko yari ikwiye byibuze kugirira impuhwe aba bageni.

    Ati'ntabwo ari ukuvuga ko nemeranywa n’ibyo bakoze. Oya riko urebye ibibera mu masoko, aho imodoka zitwara abagenzi zihurira ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, ushobora kubona ko hari ahantu hatitabwaho neza. Nkunda igihugu cyanjye ariko ibi ntibyakabaye biba mu gihugu cyanjye.'

    Yakomeje yibaza ukuntu aba babyeyi bazigisha abana babo gukunda igihugu mu gihe bafite urwibutso nka ruriya.

    Ati'tekereza ukuntu bazigisha abana babo gukunda igihugu mu gihe bafire urwibutso nk’uru ku munsi w’ubukwe bwabo? Polisi y’u Rwanda n’impuhwe nke, mwagakwiye gukoresha amategeko n’icyubahiro ku bw’agaciro ka buri muntu.'

    Clarisse Karasira akaba avuga ko yababajwe n’iki gikorwa yise nk’icyo kubura ubumuntu kandi Perezida Kagame ahora yigisha indangaciro zigomba kuranga umuntu.

    Ubutumwa bwa Clarisse Karasira

    Abageni baraye muri Stade ya Kicukiro

    Abari batashye ubu bukwe nabo baraye muri Stade

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yashenguwe-ndetse-yitandukanya-n-igikorwa-polisi-yakoreye-abageni-ku-munsi-w-ubukwe-bwabo

  • Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe yitwa 'Umwami Yesu’ imaze imyaka isaga icyenda igiye hanze.

    Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane.

    Ati 'Indirimbo yanditswe na Alex Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alex Dusabe nk’umuntu w’umunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bw’ibihe byose.'

    Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ahitamo kwifashisha Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.

    Ati 'Nararebye mbona ntakwiriye kuyikora njyenyine ndavuga nti reka nyifatanye na Rugamba Serge usanzwe amfasha mu muziki. Impamvu ariwe nahisemo turakorana cyane. Ino ndirimbo nshaka ko iba inzira y’Imana y’uko abantu bongera kuryoherwa n’agakiza.'

    Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa 'Ndanyuzwe’, 'Nta banga’, 'Nzakomeza’, 'Iyabivuze’, 'Warampishe’ n’izindi zitandukanye. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise 'New Woman' ku wa 27 Ukwakira 2017.

    Uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gufasha ndetse mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise 'Ineza Tour’ byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ''Ineza Foundation'.

    Serge Gasasira Rugamba bakoranye asanzwe ari umuhanzi w’umuhanga ndetse ni n’umucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye n’imiririmbire.

    Umwami Yesu by Aline Gahongayire featuring Serge Rugamba(Cover Alex Dusabe)

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Aline-Gahongayire-yasubiyemo-indirimbo-ya-Alex-Dusabe.html

  • Abakinnyi bane b’ibihe byose k’umunyamakuru Jean Lambert Gatare #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ubimazemo imyaka myinshi, Jean Lambert Gatare yahishuye amazina y’abakinnyi 4 bakiniye u Rwanda abona bakoze akazi gakomeye afata nk’ab’ibihe byose.

    Jean Lambert Gatare wakoreye ibigo bitandukanye by’itangazamakuru nka BBC Gahuza, Radio Rwanda(RBA) n’ibindi bitandukanye, ubu ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Radio&TV, akaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru cya Rushyashya.

    Uyu munyamakuru akaba yaramenyekanye cyane mu gisata cy’imikino kuri Radio Rwanda bitewe n’uburyo yogezagamo imipira, guhimba amazina abakinnyi n’ibindi.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko hari amazina 4 y’abakinnyi afata nk’abakinnyi b’Amavubi b’ibihe byose.

    Ati”umukinnyi wa mbere ni Ndikumana Hamadi Katauti(yitabye Imana), uburyo yitangaga agakora cyane byaranyuze.”

    “Undi ni Desire Mbonabucya ntabwo yakiniye Amavubi igihe kinini ariko yaritanze, hari n’imbaraga ze ku giti cye yatanze.”

    “Uwa gatatu ni rutahizamu Jimmy Gatete birumvikana ko ataburamo. Undi ni Jeannot Witakenge(yitabye Imana na we) yari umukinnyi mwiza na we.”

    Jean Lambert Gatare yavuze abakinnyi afata nk’ab’ibihe byose

    Ndikumana Hamad Katauti yabaye kapiteni w’Amavubi

    Desire Mbonabucya yakoze byinshi ku giti cye abikorera Amavubi

    Jimmy Gatete ngo ni rutahizamu w’ibihe byose

    Jeannot Witakenge na we yakiniye Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bane-b-ibihe-byose-k-umunyamakuru-jean-lambert-gatare

  • Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye #rwanda #RwOT

    Mu gihe twibuka inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tujye tunagaya bikomeye abatatiye igihango, bakajya mu mujyo umwe nabagome, abagambanyi, bashyira inda imbere, batitaye ku mateka mabi cyane yaranze uru Rwanda, kandi buri Munyarwanda yagombye kugira uruhare mu kuyakosora.

    Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe byagatangaje biramutse bikozwe na Théoneste Bagosora nabo bafatanyije gucura no gushyira mu bikorwa umushingawo kurimbura ikitwa Umututsi, kuko ipfunwe nikimwaro bibahoza ku nkeke, bagakora uko bashoboye ngo berekane ko ari abere. Yewe hari nabumva ibyo bakoze bidahagije, bakumva bakwiye kugaruka bagasoza umugambi wabo mubisha wa Jenoside. Bifashisha Abanyarwanda nabanyamahanga banze kumva nkana ukuri , kenshi wanagenzura ugasanga ibyo bikoresho nabyo hari aho bihuriye namateka mabi y'u Rwanda.

    Biratangaje icyakora kubona umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atinyuka kujya mu mugambi w'abayipfobya nabayihakana, bitwaje impamvu za politiki, ariko mu byukuri ari inda nini, kutanyurwa, ubupfamutima, nibindi bibaroha mu buyobe bwo gutatira igihango. Ntibyoroshye gusobanura uburyo ba Ben Rutabana, Patrick Benerugaba, Déo Mushayidi, J Paul Kazungu,nabandi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe

    The post Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gucika-ku-icumu-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi-kuba-waragize-uruhare-mu-kuyihagarika-warangiza-ukifatanya-nabayiteguye-bakanayishyira-mu-bikorwa-ni-ugutatira-igihango-kandi-gihana-kihanukiriye/

  • Dj Marnaud yahishuye urukundo afitiye Shaddyboo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabaye menshi mu bakurikiranira hafi Dj Marnaud na Shaddyboo nyuma yo kubabona batemberana Umujyi wa Dubai.

    Mu kiganiro Dj Marnaud yagiranye na Yambi Tv yahishuye ko yahuriye n'uyu mukobwa i Dubai bakaganira nk'abasanzwe baziranye, bakanafata amafoto.

    Amafoto yabo akimara kujya hanze, yagarutsweho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ntabwo twajyanye, nari maze kurangiza EP yanjye nshya mfata umwanya wo kujya kuruhuka. Nari ngiye gusura umucuti wanjye.'


    Ku kijyanye n'umubano udasanzwe hagati ye na Shaddyboo, Dj Marnaud yawuhakanye icyakora ahamya ko uramutse unahari we abona nta kibazo cyaba kibirimo.

    Ati 'Usibye ko abantu bavuga ngo ndabivuze, ni inde utabyifuza? Ngize amahirwe bikaba, si mwiza se, ntasa neza se? Abagira gaz barya kare. Njye ni uko ntazi gutereta, mba ngihura n'umukobwa nkavuga ibigambo byinshi […] byageze aho bibaye byinshi amfata nka musaza we.''

    Dj Marnaud yavuze ko yice umubano we na Shaddyboo yifuza ko bakundana yabigenza gake bagakomeza kwibera inshuti.

    Yakomeje ati 'Aho kugira ngo tugire umubano ushobora guhita udutandukanya, ndakomeza kuba inshuti ye nta wamenya, ashobora kuzavuga ngo ndakuremeye…'

    Dj Marnaud yavuze ko impamvu ikomeye ituma adashobora kubwira Shaddyboo ko amwifuzaho urukundo ari uko babaye inshuti zikomeye.

    Ati 'Umukobwa yari yakugira inshuti cyane? Shaddyboo yaragiye angira inshuti ye magara […] yankubise muri friend zone.'


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-marnaud-yahishuye-urukundo-afitiye-shaddyboo-amafoto

  • Ibiranga umuntu uba mubuzima buyoborwa n’Imana #rwanda #RwOT

    Mubuzima busazwe iyo hari kuyoborwa hagomba kuba hari umuyobozi ndetse nabayoborwa ndetse ikiranga umubuyobozi nuko abayoborwa baba bumvira ubayobora bakumvira ibyo abasaba byose, ikindi ubuyobozi burangwa nuko aho buri hari amategeko ayo mategeko aba agomba kubahirizwa

    mubuzima bwa gikristo natwe iyo twemeye kuyoborwa n’Imana tukemera ubuyobozi bwayo mubuzima bwacu tuba dusabwe kumvira amategeko n’amabwiriza yose Imana imubwira kumanywa na nijoro kandi aho yifuza cyane kuba aho umuyobozi we ari ndetse agakora ibyo umuyobozi we amubwira.

    1.IMANA IRAMWIRATA

    Umuntu uyoborwa n’imana Imana nayo ntigira isoni zo kwumwirata cyangwa isoni zo kwitwa Imana ye urugero rwiza aburahamu niwe uwiteka yirahiriye ndetse imana iramwemera kandi imubera umuyobozi ndtese iramwirahira iranamwirata ati ndi Mna ya aburahamu

    yobu nawe kuko yari yaremeye ko uwiteka amubera umuyobozi ibi byatumye Imana imwirata imbere ya satani kandi koko Yobu yari yaremereye Uwiteka ko amubera umuyobozi kuko muntambara namakuba yakomeje kwikomeza kuriyo.

    2. UMENYA AMAKURU Y’IBIHE

    Uyoborwa n’Imana aba azi amakuru yibihe birimbere nuko agomba kwitwara muribyo.

    3. IMANA IMUHA UMUGISHA

    Uyoborwa n’Imana ahabwa umugisha muri byose ndetse nawe ahinduka umugisha.

    Nituyoborwa n’Imana ntibizabuza ibigeragezo kutugeraho, kuko Imana iba ishaka kuguha imbaraga ndetse nubuhamya buzakomeza abandi.

    Niwemera kuyoborwa n’Imana izakwigisha uko urwana muri uru rugamba kandi niyo izakuneshereza.

    Niyo izakugeza mu ijuru iguhe ubugingo buhoraho niwemera kuyoborwa nayo.

    Imana izakwigisha uko ubaho kandi ugire itandukaniro nabatayoborwa nayo, niwemera ikakuyobora.

    Imana izasohoza umugambi wayo kuri wowe niyoborwa nayo. Kandi izaguha Umwuka Wera wayo akubere umufasha.

    Uyoborwa n’Imana yumva ashaka kuyegera, agira inyota yo kumenya Imana.

    Gusoma ijambo ry’Imana no gusenga nibyo bifasha ushaka kuyoborwa n’Imana.

    Twisuzume benedata turebe niba turi kuyoborwa n’Imana mubuzima tubayemo kuko abayoborwa nayo nibo bazabana nayo mu ijuru ryayo. Shalom!

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibiranga-umuntu-uba-mubuzima-buyoborwa-n-Imana.html

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ku rundi ruhande, hari n’abandi bavuga ko ibyo aba bageni bakoze ari amakosa, ko mbere yo kunenga ababashyize muri stade, abantu bakwiye kwibuka amakosa yakozwe.

    Medard ati “Umuntu uwo ari wese aramutse yaragizweho ingaruka na COVID-19 zirimo kuyirwaza no gupfusha ndahamya neza ko atakwandika ibintu nk’ibi ashinja Polisi kubura ubumuntu mu gushyira mu bikorwa iyubahizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki kiburagasani.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Habuze irya mukuru?

    Umunyarwanda niwe wavuze ati uwakomye urusyo akoma n’ingasire. Uwo ariwe wese biroroshye kubona uruva gusenya uriya mugeni yahuye narwo, ni ibintu byumvikana kandi bigaragarira n’amaso.

    Mbere yo kwifatanya n’abageni mu kababaro, ni ngombwa ko umuntu areba n’urundi ruhande. Umwe mu baganiriye na IGIHE wo mu Karere ka Rubavu warwaye Covid-19, ahamya ko ubwo yanduraga mu Ugushyingo umwaka ushize yari mu birori nk’ibi, agatama karamusabagiza ingamba zo kwirinda arazibagirwa.

    Yamaze iminsi 28 arembye, ahumeka ahatiriza. Uyu munsi yumva Covid-19 nk’umugizi wa nabi ndetse umuntu wese uyikerensa amwamaganira kure.

    Ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, asobanura ko ashingiye ku buremere bw’iki cyorezo bitari bikwiye kubona hari n’umuntu n’umwe wirengagije icyo amabwiriza ateganya.

    Ati “Abantu bakwiye kumva ko polisi icyo igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo. Icyaba cyiza ni ukubahiriza amategeko.”

    Nta wakwifuza ko mwene wabo, umwana we, n’undi baziranye ahura n’ibyo uyu mugeni yahuye nabyo ariko n’ubusanzwe si na byiza ko polisi yinjira mu bukwe. Byari bikwiye ko abantu bakumira ibintu bituma ibirori byabo byitabirwa n’inzego zigenzura amabwiriza ko yubahirijwe, ahubwo bakayubahiriza ku bushake nga gitutu.

    Usibye n’icyo, hari n’ibibazo byinshi abantu bakwiye kwibaza. Ko ubukwe bubamo abakuru, ba basaza ku miryango y’umuhungu n’iy’umukobwa, byagenze bite ngo habure ijambo rya mukuru rikebura abana riti dore amabwiriza avuga ibi na biriya?

    Ababyeyi cyo kimwe n’abantu bakuru bakwiriye nabo kongera kugaruka ku nshingano, bagakebura abakiri bato aho bashatse gutana, bakabashyira mu murongo ukwiriye, ni ko kubarinda bya nyabyo no kubabera ijisho.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Ni ubwa mbere u Bufaransa bwemeye uruhare muri Jenoside- Senateri Uwizeyimana kuri ‘Raporo Duclert’ –

    Ni ibyasohotse muri Raporo y’Abashakashatsi mu mateka 14, ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izwi nka ‘Raporo ya Komisiyo Duclert’ [kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert,] yamurikiwe Perezida Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” ndetse bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Senateri Uwizeyimana, Umwanditsi Mukagasana Yolande ndetse n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro bagaragaje ko iyi raporo igaragaza intambwe nziza y’u Bufaransa ku kwemera uruhare bwagize muri Jenoside.

    Senateri Uwizeyimana yagize ati “Navuga ngo ni intambwe itewe kuko ni bwo bwa mbere u Bufaransa nka leta bwemeye uruhare bwarwo […] bakoresheje amagambo aremereye cyane y’uko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    “Uyu munsi icyo ririya jambo rivuze cyangwa icyo iyi raporo ivuze, biragenda bituganisha ahantu u Rwanda n’u Bufaransa dushobora kugira imyumvire imwe ku byabaye mu Rwanda, noneho u Bufaransa bushobora kwemera ko hari amakosa bwakoze.”

    Senateri Uwizeyimana ashimangira ko Raporo Duclert ari intambwe y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo gusubizaho umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu bigahitamo gushyira amatiku ku ruhande bikabana mu mahoro.

    Yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe njye mbona y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo kongera gusubizaho umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ngatekereza ko ibihugu byahisemo kubana […] ariko ikindi navuga ni uko amakuru turimo kubona avuga ko Perezida Macron ashobora kuza mu Rwanda […] ariko reka twitege ko nyuma y’iyi raporo na we ashobora kuzasaba imbabazi.”

    Mukagasana we yavuze ko mbere na mbere ashima Perezida Macron kuko ku butegetsi bwe u Bufaransa buteye intambwe nk’iyi ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Naramushimye, ni intambwe ikomeye ntari ntegereje ku Bufaransa. Iriya raporo ntihagije ariko ni intangiriro, icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza n’abuzukuruza bacu n’ubuvivi buzakomeza bubaze Abafaransa.”

    Mukagasana kandi yavuze ko hashize imyaka 27, abarokotse Jenoside bategereje ko u Bufaransa bwakwemera uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “U Rwanda narwo raporo yarwo irakenewe kugira ngo rubwire abana b’Abafaransa ko babeshywe bihagijwe.”

    Raporo Duclert yasohotse mu minsi 11 mbere y’uko Abanyarwanda batangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibintu Tom Ndahiro avuga ko ari ubwa mbere muri kiriya gihugu haturutse inkuru nziza.

    Ati “Buri mwaka wenda guhera mu 1994, amakuru yabaga avuye mu Bufaransa ku Rwanda yabaga ari amakuru mabi, buri mwaka baranateguraga bati mbere y’icyunamo tuzashaka ikintu kivuga ibintu bibi kikuraho icyaha gishinja u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dufite amakuru atandukanye, aya magambo yo kuvuga ngo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa […] Igihugu nk’u Bufaransa cyagize uruhare rukomeye kandi umuntu adashobora kugira uko aruvuga… ku muntu ukurikira amateka ibi yumva icyo bivuze.”

    Tom Ndahiro avuga ko ari paji nshya kuko mu myaka 27 aribwo bwa mbere u Rwanda rwumvise amakuru meza mbere y’icyunamo aturutse mu Bufaransa.

    Mu 2018, ni bwo Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, kuva ubwo impinduka ku mubano hagati y’ibihugu byombi zatangiye kugaragara ndetse mu 2019 Perezida Emmanuel Macron yashyizeho komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Impuguke zigaragaza ko ’Raporo Duclert’ yafashije Abafaransa kumva uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo bigatuma nabo bumva uko ibintu bihagaze.

    Senateri Uwizeyimana yashimye intambwe yatewe n’u Bufaransa binyuze kuri ‘Raporo Duclert’

  • Ruhango: Umurambo w’umukecuru utaramenyekana wabonetse ureremba mu cyuzi –

    Uwo murambo wabonetse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mata 2021, abaturage bawubonye ureremba muri icyo cyuzi bahita babimenyesha ubuyobozi.

    Uwo mukecuru wasanzwe yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Bucyedusenge Anitha, yabwiye IGIHE ko bamaze gukura uwo murambo muri icyo cyuzi ariko ataramenyekana kuko nta byangombwa basanze afite.

    Ati “Kugeza ubu ntabwo turamumenya kuko nta byangombwa yari afite. Turi kubaza mu Murenge wa Shyogwe ngo twumve ko baba bamuzi.”

    Ku nkengero z’icyo cyuzi bahasanze inkweto n’inkoni bikekwa ko ari iby’uwo mukecuru, akaba yabihasize akiyahuramo.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

    Amakuru y’ibanze yamaze gutangwa ni uko hari abaturage bahuye n’uwo mukecuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yerekeza kuri icyo cyuzi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru nyayo kuri uwo murambo.

    Icyuzi cya AIDER cyasanzwemo umurambo w’umukecuru kiri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango

    [email protected]