Category: Uncategorized

  • Mageragere: Umugabo yishe umwana we w’amezi icyenda, na we ahita yiyahura –

    Ku Cyumweru, tariki ya 4 Mata 2021, ni bwo amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’uruhinja rwe yamenyekanye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Mageragere avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 21 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma y’aho amenyeye ko umwana w’amezi icyenda bari bafite atari uwe.

    Bivugwa ko uyu mugabo yashatse umugore we atwite atabizi nyuma yo kubimenya batangira kugirana amakimbirane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwiyahura no kwica uwo mwana nyuma yo gukeka ko umugore we yamuciye inyuma.

    Yagize ati “Hari amakuru avuga ko uriya mwana atari uwo yabyaranye n’uriya mugore bivugwa ko bahuye umugore atwite ariko umugabo akaba atari abizi. Biravugwa ko yari yanamuciye inyuma bikubitanira ko n’uwo mwana atari uwe bituma ajya kwiyahura.’’

    Yongeyeho ko aya makuru yayahawe na murumuna wa nyakwigendera Harerimana ndetse ko imirambo yose uko ari ibiri yahise ijyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakorewe isuzuma.

    Ntirushwa yasoje ashishikariza ababana mu buryo butemewe n’amategeko kwegera abayobozi bakabasezeranya no kwirinda amakimbirane no kwiyambura ubuzima kuko buhenda.

    Mu gace ka Mageragere aho umugabo yiciye umwana we na we agahita yiyahura

  • Kigali: Abana bo ku muhanda basabye gutekerezwaho mu bikorwa by’ikingira –

    Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite ubwoba muri ibi bihe Isi iri guhangana na Covid-19, kuko hari bagenzi babo bagize ibimenyetso by’iyi ndwara ku buryo byabahungabanyije.

    Uwitwa Hirwa Innocent uvuga ko atuye mu Murenge wa Muhima, yagize ati “Natwe tuba dufite ubwoba bwayo ariko kubera ko nta kundi twakora ngo badukingire, turabyihorera kuko nta mwana wo mu muhanda ujya upfa kurwaragurika.”

    Uwitwa Olivier Dusabe, uvuga ko atuye hafi y’Isoko rya Kimisagara, yavuze ko hari mugenzi wabo wagize ibimenyetso by’iyo ndwara bagatinya kumwegera.

    Ati “Hari mugenzi wacu warwaye nk’icyumweru cyose afite umuriro mwinshi cyane, noneho tugira ngo ni Covid-19, dutangira gutinya kujya tumwegera ku buryo twese twagize ubwoba ariko ku bw’amahirwe yaje gukira ativuje.”

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko icyiciro cy’aba bana cyaba imbarutso yo gukwirakwiza Covid-19, ari ngombwa ko nabo batekerezwaho.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeza ko hanabaye gahunda yo gukingira aba bana bo ku muhanda byanyuzwa mu miryango ibafasha.

    Ati “Ubundi hari amashyirahamwe afasha abo bana kugira ngo bave mu mihanda, bakabahuriza ahantu hemewe n’amategeko, niba ari ibigo runaka numva ko n’ubwo uyu munsi hatariho icyiciro cyibanda ku bana, kizabaho ariko kikanyura muri ayo mashyirahamwe nyine atari ukuvuga ngo tugiye kureba abo bana bo mu muhanda.”

    Magingo aya, muri gahunda yo gukingira mu Rwanda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo rwa Coronavirus ku ikubitiro.

    Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko biteye agahinda kubona abana bo ku muhanda bisabira ubufasha bwo guterwa urukingo.

    Yagize ati “Ni ukuri bariya baba bakiri abana, imyaka ni mito cyane muri za 12, ibaze uwo mwana kuba adatekererezwa kandi akiri muto, aturanye n’abantu bakuru. Njye ibi mbifata nk’igisebo ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuva ku babyeyi bareka abana babo bajya mu muhanda no kugera kuri twe twabyaye tukamenya agaciro k’umwana ariko tukareka bariya [bo mu muhanda] bakahaguma.”

    Yongeyeho ati “Ubundi iki cyakabaye ikibazo cy’igihugu twese, twaratsinzwe kandi ntibikwiriye, dukwiye guhagurukira rimwe twese kandi na Leta ikabigarukamo cyane kugira ngo aba bana b’igihugu batazavamo ibirara bizatwiba mu myaka itanu iri imbere, kandi bafite amahirwe yo kurerwa bakazatubera abavuzi mu masaziro yacu.”

    Ubushakashatsi bwerekana ko abana bari mu byiciro bitandura Covid-19, ariko na bo bakwiye kwirinda kuko iki cyorezo gishobora kubageraho batitwaye neza.

    Leta y’u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo. Iyi gahunda igamije gufasha abo bana kurererwa mu miryango, kugira ngo bige, barye neza bityo banakure neza bafite uburere n’ubuzima bwiza.

    Umwana wo ku muhanda yavuze ko afite ubwoba bwo kuzarwara Coronavirus

    Abana bo ku muhanda babayeho mu buzima butoroshye

  • Ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu aza gukemura ibibazo by’abaturage ku midugudu-Minisitiri Gatabazi –

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ikora ku Ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano.

    Minisitiri Gatabazi yabibukije ko kuba bitwa abayobozi ari uko hari abaturage bayobora, bityo bakwiye kubaha serivisi nziza kandi ku gihe.

    Ati “Abayobozi twese nanjye ndimo ikintu cya mbere dusabwa cy’ibanze ni ukumva ko tubereyeho umuturage kuko duhabwa izo nshingano cyangwa tukazitorerwa kubera umuturage. Kandi umuturage iyo ateye imbere na we muyobozi utera imbere.”

    “Ibyo rero bigasaba ngo tuzirikane serivisi tugomba kubaha, abaturage tubahe serivisi nziza, ushaka ibyangombwa abibone, ushaka ifumbire yateganyirijwe ayibone, ushaka nkunganire ayibone bitamugoye, ujya kwa muganga yakirwe neza, ugiye mu nzego z’ubutabera yakirwe neza. Ibyo iyo bikozwe, igihugu kigira umutekano urambye.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bibukijwe ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byinshi bikwiye gukemukira mu nzego z’ibanze bitarindiriye Umukuru w’Igihugu nk’uko ahenshi bijya bigaragara iyo abaturage batonze imirongo bashaka kumugezaho ibibazo byabo.

    Ati “Abaturage bakeneye ko tubakemurira ibibazo twese dufatanyije. Rwose ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu ari we uza gukemura ibibazo by’abaturage byo ku midugudu.”

    Yibukije ko umuturage ufite ikibazo iyo kidakemutse, ibindi byose wamubwira atabyumva.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanze ibitekerezo, bagaragaje ko hari aho bagiye bagira intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko biyemeza ko bagiye kwisubiraho.

    Uwiragiye Marc ati “Inama mutugiriye zitwongereye ingufu. Tugiye kurushaho kunoza ibyo dukora twegera abaturage kandi tubakemurira ibibazo.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi biyemeje kunga ubumwe birinda amakimbirane mu kazi kuko adindiza imikorere.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi mu Karere ka Nyaruguru rwari rugamije kwegera abaturage no kujya inama nabo; kubashishikariza kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Gatabazi akomereza mu Karere ka Nyamagabe aganira n’abo mu mirenge ihana imbibi na Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi banga gukemurira abaturage ibibazo bikarindira Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yibukije ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Batanze ibitekerezo biganisha ku miyoborere myiza

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira na bamwe mu bayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier

    Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano

    [email protected]


  • Musanze: Niyonzima yaretse akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube –

    Uyu mugabo w’imyaka 54, yize ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda i Busogo, ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ndetse akora iyi mirimo mu Karere ka Musanze, mbere y’uko asezera mu 2008 akayoboka ubworozi yari afitemo ubumenyi.

    Mu buhamya bwe, avuga ko uyu mushinga w’ubworozi bw’ingurube umaze kumugeza kuri byinshi kuko yawutangiranye ingurube esheshatu gusa ariko ubu amaze kugira izirenga 400, ndetse akaba yaroroje abaturanyi be.

    Yagize ati “Natangiranye ingurube eshanu n’imfizi imwe mu 2008 maze gusezera ku kazi. Nakomeje korora ingurube kugeza ubwo naguye ubutaka bwo kuzororeraho mva kuri ‘are 10’ ubu murabona ko hari hegitari n’igice nkoreraho ubu bworozi. Mfite abakozi bahoraho 11 na ba nyakabyizi umunani nkoresha muri iyi famu, irimo ingurube zirenga 400.”

    Yongeyeho ati “Si ibyo gusa kuko n’umuryango wanjye ubayeho neza, nishyurira abana amafaranga y’ishuri kandi byose ni muri ubu bworozi mbikura. Iyo urebye neza nahembye abakozi nanakuyemo ibikenerwa byose, simbura kwinjiza amafaranga akubye kabiri umushahara nabonaga mu kazi nakoraga.”

    Niyonzima akomeza agira inama abakiri bato kutagira umurimo basuzugura, ahubwo bagahanga imirimo ishobora no gutanga akazi ku bandi.

    Ati “Nagira inama urubyiruko ko bagomba gutekereza uburyo bwo kwihangira imirimo bagahera ku bintu bito, kuko bigenda bikura iyo ubyitayeho ukabiha umwanya ndetse bakareba n’amahirwe aba abegereye bakayabyaza umusaruro.”

    Uyu mushinga w’ubworozi kandi si Niyonzima gusa wagiriye umumaro kuko n’abaturanye na we na bo batangiye kumwigiraho, abandi babona imirimo n’amasoko biwuturutseho.

    Twizerimana ni umukozi wita kuri aya matungo, yagize ati “Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20. Nta cyo kurya nagiraga, nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye, ampemba ibihumbi 30 Frw, ni ho nakuye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw mu myaka irindwi tumaranye. Ubu umugore wanjye twarasezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze, ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izanjye eshanu.”

    Uwamahoro Marie na we yagize ati “Kuba Niyonzima yarazanye ubu bworozi aha byangiriye akamaro cyane kuko yaraje agura amabuye yanjye mbona amafaranga. Niyo nanjye nakoresheje nubakisha uruzitiro iwanjye kandi yarananyoroje, ampa n’ubumenyi ku bworozi bw’ingurube ku buryo nimbona ubushobozi nzazorora neza nkatera imbere.”

    Mu yindi mishinga iri mu nzozi za Niyonzima harimo kubaka ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kuko akenshi usanga ari byo bikibangamiye aborozi b’ingurube.

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kujya ihanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 buri mwaka binyuze mu bikorera mu ngeri zitandukanye, hagamijwe kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

    Niyonzima amaze kugira ingurube zirenga 400

    Uyu mworozi wa kijyambere agira urubyiruko inama yo kwitinyuka rugahanga imirimo

  • AMAFOTO : Museveni yaje muri kajugujugu ya Gisirikare mu muhango wo gusezera kuri Arikiyepisikopi wa Kampala #rwanda #RwOT

    Dr. Cyprian Kizito Lwanga wari Arikiyepisikopi wa Kampala, yasanzwe mu nzu yapfuye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 03 Mata 2021.

    Iby’urupfu rwe byabaye amayobera kuko ku munsi wari wabanjirije uwo bamusanze yapfuye, ubwo ni ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021 yari yiriwe mu nzira y’umusaraba yo kwibuka ububabare bwa Yezu Kristu.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Madamu Janet Museveni, bagiye mu gikorwa cyo gusezera kuri Dr. Cyprian Kizito Lwanga cyabereye mu gace kitwa Kololo muri Uganda.

    Perezida Museveni yakomeje gusabira Dr. Cyprian Kizito Lwanga ko 'roho ye yaruhukira mu mahoro.'

    Dr. Cyprian Kizito Lwanga yari azwiho kuvuga neza ubutegetsi bwa Museveni dore ko yigeze kuvuga ko bwazaniye ituze n’amahoro Abanya-Uganda.

    Abakurikiranira hafi ibya politiki muri kiriya gihugu cya Uganda kandi, bavuga ko Dr. Cyprian Kizito Lwanga yari asanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni kuko bahuraga kenshi bakagirana ibiganiro.

    Na none ariko uyu mukozi w’Imana watabarutse, yajyaga agaruka kuri bimwe mu bitagenda mu butegetsi bwa Museveni, asaba ko bikosorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Museveni-yaje-muri-kajugujugu-ya-Gisirikare-mu-muhango-wo-gusezera-kuri-Arikiyepisikopi-wa-Kampala

  • Munyabagisha wari Perezida wa Komite Olempike yeguye #rwanda #RwOT

    Munyabagisha Valens umaze imyaka ine ayobora Komite ya Olempike, yatangaje ubu bwegure bwe kuri groupe ya Whatsapp ya Komite Olempike.

    Yagize ati 'Bavandimwe mwiriwe ? Ndabamenyesha ko neguye ku mwanya wa perezida wa RNOSC, ndabashimira uburyo twakoranye muri iyi manda mu nyungu y’iterambere rya siporo.'

    Uku kwegura kwe kuje gukurikira ibiganiro byari byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, byemerejwemo isubikwa ry’ariya matora, agashyirwa mu kwezi k’Ukwakira 2021.

    Gusa hari bamwe mu banyamuryango batashye batanyuzwe, bavuga ko amatora akwiye kuba mbere y’iriya mikino ya Olempike izabera i Tokyo ndetse ku buryo Perezida mushya uzatorwa ari na we uzayitabira.

    Komite yari iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens, imaze amezi umunani yotswa igitutu isabwa gutegura amatora kugira ngo hamenyekane niba azakomeza kuyiyobora cyangwa hazaza undi.

    Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibintu by’amatora kuko iyo buri gihe bije abantu basa nk’ababishyuhiyemo cyane.

    Icyo gihe yagize ati 'Sinzi impamvu mbona buri gihe iyo bavuze amatora, abantu bagira umuriro wagira ngo ni umuriro w’iki cyorezo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Munyabagisha-wari-Perezida-wa-Komite-Olempike-yeguye

  • Umunyamakuru Gérard Mbabazi yakoze ubukwe bunogeye ijisho, butahwa na Minisitiri #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mata 2021 muri Paruwasi Gatulika Regina Pacis iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Gérard Mbabazi uzwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yasomye indahiro ko yemeye ko Uwase Alice amubereye umugore kandi ko bazabana haba mu byiza no mu bibi bakazatandukanywa n’urupfu.

    Ni isezerano bombi yaba umugore cyangwa umugabom basomeye imbere ya padiri Alex Ndagijimana wabasezeranyije ndetse na bamwe mu nshuti n’abo mu miryango yabo bacye bari baje muri iki gikorwa.

    Gérard Mbabazi aherutse gutangaza ko uyu mugore we, bamenyaniye mu rusengero ubwo bombi bari bagiye mu misa muri imwe muri Kiliziya yo mu Mujyi wa Kigali.

    Imihango yo gusezerana mu rusengero yabanjirijwe n’ibindi bikorwa kuko tariki 12 Werurwe 2021, aba bombi bari basezeranye imbere y’amategeko mu gikorwa cyabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Gerard-Mbabazi-yakoze-ubukwe-bunogeye-ijisho-butahwa-na-Minisitiri

  • Imfungwa 1800 zabohojwe n’abitwaje intwaro za rutura #rwanda #RwOT

    Igipolisi cyo muri kiriya gihugu, gitangaza ko ziriya mfungwa zatorotse nyuma y’igitero cyagabwe kuri iriya gereza mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

    Abantu bitwaje imbunda ziremereye zizwi nka RPG ndetse na za machine guns ngo baje barasa bangiza byinshi bituma ziriya mfungwa zibona icyuho cyo gutoroka gereza.

    Icyakoza ngo hari zimwe mu mfungwa zanze uriya mugambi zanga gutoroka ndetse n’izindi nke zagiye zikaza kwigarura.

    Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko kiriya gitero ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’abahungabanya umutekano, asaba inzego z’umutekano kubafata bwangu.

    Iki gitero kandi kirashinjwa umutwe w’abaharanira uburenganzira n’ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri kiriya gihugu bo muri Leta ya Biafra bagize ikizwi nka Indigenous People of Biafra.

    Gusa uyu mutwe wabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko atari wo wagabye kiriya gitero bityo gukomeza kukiwushinja ari ibinyoma.

    Uretse imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri kiriya gihugu, hari n’imitwe iharanira kwigenga ikunze kubarizwa muri Leta ya Imo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Imfungwa-1800-zabohojwe-n-abitwaje-intwaro-za-rutura

  • Icyo Imana yavuze ntigihera #rwanda #RwOT

    Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.' Itangiriro 18:14

    Muri uyu mwanya nshimishijwe n’ikiganiro Imana yagiranye na Aburahamu ku bijyanye n’Isezerano. Nizemo ibintu byinshi birimo ibikurikira :

    Intekerezo z’umuntu niyo mbogamizi ikomeye ku gusohora kw’imigambi myiza Imana imufiteho.

    Ashingiye ku bwenge bwe ndetse no ku nararibonye, Sara yatekereje ko gusama no kubyara bidashoboka kuri we. Yabivuze ashingiye ku kuntu umubiri we yari awuzi, ku buryo ubwe yiyumvaga ndetse n’uko abandi bose babirebaga. Icyo nicyo cyamuteye guseka ndetse no gushidikanya ijambo yabwiwe. Ikosa ryonyine yakoze ni ugupimira ijambo Imana ivuze kubyo we azi. Yibagiwe ko Ijambo ry’Imana ripimirwa mu Ijambo ry’Imana.

    Hari igihe Imana yemera ko umuntu ajya mu kibazo gituma amenya ubushobozi bwayo. Ntabwo kwa Aburahamu bari kumenya Imana y’ibidashoboka iyo batisanga muri kiriya kibazo. Ikibazo gikomeye ufite kigamije ku kwereka imbaraga z’Imana.

    Ni ikosa rikomeye kumenya Imana umuntu agakomeza gutekereza nk’uko yari asanzwe atekereza. Ibi bimeze nko kwitwara nk’umuntu uri mu mwijima kd watangiye kuvirwa n’umucyo. Imana mwahuye ikwitezeho guhindura imitekerereze.

    Irindi zina ry’Imana yitwa Ishoborabyose. Iyo niyo Mana yanjye. Abayifite muribo ntabwo bajya batekereza ko bitagishoboka.

    Kwizera Imana n’ukwizera n’igihe cyayo. Abantu benshi batunze icyo bita kwizera ariko gushingiye ku gihe cyabo. Ntabwo aribyo. Utizeye igihe cy’Imana ntuba uyizeye. Nakunze ijambo ngo 'iki gihe cy’umwaka nikigaruka'. Birashoboka ko hari ibyo abantu bakubwiye bitavuye ku Mana. Wihangane si wowe wenyine. Wegere Imana ikwibwirire. Niba ari Imana yabivuze, tegereza igihe cyayo. Izasohoza icyo yavuze.

    Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-Imana-yavuze-ntigihera.html

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abafite ababo mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda kubagira inama yo gutaha – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho byitabiriwe n'abavuga rikumvikana muri ako karere, inzego z'umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa.

    By'umwihariko hagarutswe ku kibazo cy'abahungabanya umutekano mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihugu umutekano umeze neza kandi usesuye, ariko umwanzi wacyo atishimira ibyiza Abanyarwanda bakomeje kugeraho, ari yo mpamvu ahora ashaka kubahungabanya.

    Ati 'Kuba batuye ku mupaka w'u Burundi kandi abaduteye baragiye baturukayo, abaturage tubashishikariza gukora cyane, gushyira hamwe n'inzego z'umutekano no gutanga amakuru.'

    'Ariko cyane cyane no gushishikariza abavandimwe babo, bene wabo baba barambutse bakajyayo, gutaha mu mahoro kuko intambara isenya itubaka. Ikindi ni ukubibutsa ko ibyo igihugu cyagezeho nta wabisenya turebera.'
    Yakomeje abibutsa ko gushyira hamwe ari zo mbaraga z'u Rwanda, abasaba kwirinda abashobora kubashuka bagamije kubabibamo amacakubiri.

    Ati 'Umwanzi yaragaragaye, aho ari haragaragaye. Umunyarwanda aravuga ngo 'ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka'. Umwanzi aturuka muri iri shyamba mu gihugu duturanye cyahisemo kumucumbikira. Kandi usibye n'ibyo mufiteyo imiryango, hari imiryango ibayo muziranye nayo, mubabwire gutaha bareke guta igihe, baze mu gihugu.'

    Yagarutse ku bitero byagiye bigabwa n'abaturutse muri Nyungwe mu 2018 na nyuma yaho, abasaba kuba maso kugira ngo bitazasubira.

    Ati 'Nta muntu ushobora gutera ahantu atarigeze ahagera ngo ashake amakuru. Bishaka kuvuga ngo igihe mwaterwaga byanze bikunze hari abantu bari babizi cyangwa se hari ibikorwa byabibanjirije bitavuzwe bigatuma icyo gikorwa kigerwaho.'

    Yasabye ko ababa baziranye na bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bababwira ko bataha ku neza kuko nibabigerageza ku nabi bitazabahira.

    Ati 'Ubutumwa muzajya mubabwira, mubabwire ngo igihe muzazira muzasanga tubiteguye, nimuza neza tuzabakira, nimuza nabi tuzabagerera mu cyo muzaba mwatugereyemo.'

    'Icyo tubasaba mubwire bariya bene wanyu, abashobora gutaha batahe ariko n'abadashaka gutaha mubabwire ko bata igihe kandi igihe bazazira, icyo bashaka bazakibona.'

    Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo bavuze ko bashyize ingufu mu kwicungira umutekano bafatanyije n'izindi nzego.

    Nsanzurwimo Emmanuel ati 'Nyuma yo kubona umwanzi aje kuduhungabanya, twiyemeje ubufatanye n'inzego z'umutekano mu kubungabunga umutekano dukaza amarondo ya ku manywa na nijoro. Tuvugana kenshi n'inzego z'umutekano ku buryo duhanahana amakuru kenshi.'

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza gukora cyane bagamje kwiteza imbere, abibutsa ko Leta izakomeza kubashyigikira ibunganira mu byiza bakora kandi bazakomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abafite abavandimwe mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda kubagira inama yo gutaha

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yasabye-abafite-ababo-mu-bahungabanya-umutekano-w-u-rwanda