Category: Uncategorized

  • Onomo Hotel yashumbushije ba bageni baraye muri stade ku munsi w'ubukwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko abantu 57 barimo abageni, ababagaragiye ndetse n'abo mu miryango yabo ari bo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021.

    Aba bose bafatiwe mu rugo rwa nyiri hotel Rain Bow bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Igitekerezo cyo gukorera ibirori mu rugo cyafashwe nyuma y'uko hotel byagombaga kuberamo yafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

    Nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ateganya ko ubukwe bwitabirwa n'abantu batarenze 20, ndetse ntihabe imihango yo kwiyakira, bajyanywe muri Stade ya Kicukiro kugira ngo bigishwe ku kwirinda COVID-19 ndetse buri muntu yaciwe amande.

    Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye; mu bitekerezo uruhuri byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni uri mu gatimba arazwa muri stade ariko abandi bagashimangira ko uwakosheje akwiye kubibazwa hatitawe ku wo ariwe.

    Umugeni wicajwe muri stade ari mu gatimba yakuruye impaka!

    Kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru, ubwo amafoto y'abageni yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakiriye bitandukanye.

    Hari uruhande rw'abagaragaje ko ibyakozwe na Polisi byari mu nshingano zayo kandi bigomba kubera isomo abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko 'Coronavirus itagirira impuhwe uwakoze ubukwe'.

    Aba ariko ntibabyumvise kimwe n'ababona ko ibyakozwe na Polisi yaraje abageni muri Stade ari amahano, ahubwo hari hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo guhana abarenze ku mabwiriza batajyanywe muri stade.

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati 'Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y'abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w'ubukwe?'

    Nkuranga Alphonse we yagize ati 'Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n'umuntu urenze umwe?'

    Uwitwa Karangwa Sewase yagize ati 'Mu miterere y'abantu, twifitemo kwikunda gukabije. Ugeze aho barimo kongerera abantu umwuka kubera Covid-19 ubwo twaza kumenya neza ibyo twita iby'i #Rwanda. Utabusya abwita ubumera. Nibe n'urayemo buracya agataha. Urwaje uwe warembye, uwapfushije uwe, akarimi gasize umunyu ntiyakumva.'

    Abageni barajwe muri stade bashumbushijwe kurara muri hotel!

    Nyuma y'uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru y'abageni barajwe muri stade, bamwe batangiye gukusanya amafaranga nk'uburyo bwo kubashumbusha no kubafasha kwishyura 'ukwezi kwa buki'.

    Uretse abo ariko, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha aba bageni mu rwego rwo kubahumuriza nka Onomo Hotel Kigali yemeye gushumbusha aba bageni, ijoro baraye muri stade bakarirara muri hotel.

    Umuyobozi wa Onomo Hotel Kigali, Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko n'ubwo batemeranya n'ibyo abageni bakoze kuko barenze ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko bazirikanye ibyishimo bagombaga kugira ku munsi wa mbere w'ubukwe bwabo.

    Yagize ati 'Ibyo twakoze ntabwo ari uko twemeranya na bo mu byo bakoze, barenze ku mabwiriza barabihanirwa, ibyo byo ntacyo twabirenzaho. Gusa n'ubwo abantu bamwe byabababaje ko ari abageni babihaniwe ariko ntibibuza ko bakoze ikosa. Kuba Polisi yarabahannye nta kibi yakoze, yakoze ibiri mu nshingano zayo.'

    Yakomeje agira ati 'Twebwe nka hotel ubundi yishimira gushimisha abantu, nyine twabonye ko babihaniwe ni byo ariko twibuka ko bari bafite ijoro nakwita iry'umunezero kuko ni ubuzima bushya bari batangiye […] Twabonye abantu kuri Twitter babisaba turavuga tuti twabashumbusha ijoro bivukije, bakaza bakarara muri hotel kandi bakishima bakumva ko batangiye urugo rwabo neza.'

    Emile Nizey kandi yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko yashyizweho n'inzego zibishinzwe ndetse mu nyungu rusange z'abaturage.

    Iyi hoteli y'inyenyeri eshatu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri Sopetrad, ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Inyubako zayo zitatswe Kinyarwanda n'ibiseke, imigongo n'ibindi bishushanyo by'ubugeni bikoreshejwe amase avanze n'ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry'ubireba.

    Mu bakozwe ku mutima n'aba bageni harimo abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies rihagarariwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020.

    Iri tsinda rigizwe n'abakobwa batatu ryemeye ko binyuze mu iduka ryabo ricuruza imyenda mu cyo bise 'Zöi Design' bazafasha uriya muryango mushya bakawuha imyambaro.

    Mu butumwa umwe mu bayihagarariye yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Zöi yifuza kubaha imyambaro bahisemo. Bahawe ikaze igihe icyo aricyo cyose.'

    Usibye aba hari n'abandi bishyize hamwe mu gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni binyuze kuri SavePlus, ahamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw mu gihe intego bihaye ari ukugeza kuri miliyoni 1.5 Frw.

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Inkuru y'urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    -  Covid-19: Uburakari nyuma y'umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n'ingasire

    Onomo Hotel yashumbushije abageni baraye muri stade ku munsi w'ubukwe, ibemerera kuyiraramo ijoro ryose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/onomo-hotel-yashumbushije-ba-bageni-baraye-muri-stade-ku-munsi-w-ubukwe

  • Nyamasheke: Ababyeyi batewe impungenge n'ibyumba by'amashuri bimaze imyaka 40 byubatswe – #rwanda #RwOT

    Kuri iri shuri ribanza rya Gatebe hari ibyumba icyenda birimo bitandatu byubatswe n'ingabo z'u Rwanda (RDF) ku bufatanye bw'akarere hamwe n'umuganda w'abaturage mu mwaka wa 2017 ariko ibindi bitatu birashaje kuburyo ubona ko bishobora guteza impanuka.

    Aha niho bamwe mu babyeyi bahera bavuga ko ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bukwiye kwihutira kuvugurura iri shuri kuko rifite ibisenge bishaje n'ibikuta bishaje kuburyo bishobora guteza impanuka abana baryigiramo.

    Nzabura Simeon yagize ati 'Ririya shuri rirashaje kuko ryubatswe muri mu 1982 urumva ko rikuze ariko twashima y'uko batwubakiye ariya atandatu ariko ririya naryo rikenewe kubakwa. Ntabwo rijyanye n'igihe tugezemo kuko imireko yaraguye, amabati arashaje, urumva ko uwarivugurura byafasha.'

    Nyiravuganeza Josephine yunzemo ati 'ririya shuri rishaje naryizemo mu 1995, ubona rishaje kuburyo rikwiye kubakwa.'

    Umuyobozi w'ishuri rya Gatebe, Karimunda Emmanuel yavuze ko aya mashuri nabo abahangayikishije kuko ashaje ariko akemeza ko babigejeje ku buyobozi bw'akarere kandi ko bizeye ko azubakwa vuba.

    Ati 'Araduhangayikishije nkuko mubibona, iyo umuntu akorera ahantu hatari heza ibyo akora nta musaruro bigira. Iyo imvura iguye abana baba bafite ikibazo bakeka ko anabagwira kandi anava ariko twatanze raporo ku buyobozi.'

    Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibyo byumba bigomba kubakwa nubwo atagaragaza igihe.

    Ati'Icyo tugiye gukora nk'ubuyobozi ni uko tugiye kwihutira kuvugurura ririya shuri kugira ngo abana babashe kuyigiramo ariko by'umwihariko dufite na gahunda yo kuvugurura ibigo byose bishaje mu karere ka Nyamasheke. '

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hubatswe ibyumba by'amashuri 756 n'ubwiherero 1080. Harimo ibitaruzura neza ariko akarere kemeza ko ukwezi kwa kane kuzasiga yose yuzuye.

    Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe mu mwaka wa 1982 akaba ariyo mpamvu bifuza ko ryavugururwa cyangwa hakubakwa irindi

    Ibyumba bitandatu bubakiwe na RDF nibyo byiza bihari bakifuza ko n’ibindi byamera nk’ibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ababyeyi-batewe-impungenge-n-ibyumba-by-amashuri-bimaze-imyaka-40

  • Polisi y'u Rwanda yasobanuye iby'ifoto y'Umuzunguzayi wambaye ubusa afashwe n'Umupolisi #rwanda #RwOT


    Iyi foto yagarutsweho cyane kumbuga nkoranyambaga

    Byateye urujijo benshi dore ko nta na makuru ahagije cyangwa afatika yashoboraga gusobanura iby'iyo foto. benshi bashidikanyaga ko uwo mugore ashobora kuba ari umwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe [Umusazi] war'uri gufashwa n'Umupolisi kuba yava mumuhanda.

    Hibazwaga byinshi kuri iyi foto

    Abandi bakavuga ko abaye ari muzima akaba yambitswe ubusa nuwo mu polisi warumufashe byaba ari amahano by'umwohariko ko ushobora gusanga uwo mu gore ari n'Umubyeyi.

    Polise y'U Rwanda ibicishishe ku rukuta rwayo rwa Twitter yaje kugira icyo ibivugaho, itangaza ko uwo mugore yafashwe na Polisi abuzwa gukora ubucuruzi butemewe hanyuma yafatwa akiyambura imyenda ngo polisi imutinye ntimufate.

    Yagize iti”Muraho, Ku itariki ya 05 Mata 2021 uyu mudamu yahagaritswe na Polisi ubwo yakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe n'amategeko hanyuma ahita yiyambura ubusa nk'uburyo bwo gutera ubwoba abapolisi kugira ngo batamufata. Murakoze”

    Polisi yasobanuye ibyiriya foto

    Mbere yuko polisi igira icyo itangaza, hibazwa byinshi!

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/polisi-y-u-rwanda-yasobanuye-iby-ifoto-y-umuzunguzayi-wambaye-ubusa-afashwe-n

  • Rayon Sports yashyizwe mu itsinda rikomeye mu gushaka igikombe cya shampiyona [AMATSINDA] #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize,nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe muri nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021 ku biro byayo i Remera.

    Iyi nama yemeje ko shampiyona izasubukurwa kuya 01 Gicurasi, isozwe kuya 29 Kamena 2021, hanshyirwaho amatsinda 4 azavamo amakipe 2 abiri muri buri tsinda azahatanira shampiyona mu gihe andi 8 asigaye azahatanira kutamanuka.

    UKO AMATSINDA APANZE:

    Itsinda Rya Mbere :

    APR FC , Bugesera FC ,As Muhanga na Gorilla FC

    Itsinda rya Kabiri

    Rayon Sports ,Kiyovu Sports ,Gasogi United na Rutsiro FC

    Itsinda RYA Gatatu

    Police FC ,As Kigali ,Musanze FC na Etincelles

    Itsinda rya Kane

    Mukura VS , Sunrise FC , Marines FC na Espoir FC

    Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu mupira w'amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye. Ni nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yashyizwe-mu-itsinda-rikomeye-mu-gushaka-igikombe-cya-shampiyona

  • Onomo Hotel yashumbushije ba bageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe –

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko abantu 57 barimo abageni, ababagaragiye ndetse n’abo mu miryango yabo ari bo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021.

    Aba bose bafatiwe mu rugo rwa nyiri hotel Rain Bow bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Igitekerezo cyo gukorera ibirori mu rugo cyafashwe nyuma y’uko hotel byagombaga kuberamo yafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

    Nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ateganya ko ubukwe bwitabirwa n’abantu batarenze 20, ndetse ntihabe imihango yo kwiyakira, bajyanywe muri Stade ya Kicukiro kugira ngo bigishwe ku kwirinda COVID-19 ndetse buri muntu yaciwe amande.

    Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye; mu bitekerezo uruhuri byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni uri mu gatimba arazwa muri stade ariko abandi bagashimangira ko uwakosheje akwiye kubibazwa hatitawe ku wo ariwe.

    Umugeni wicajwe muri stade ari mu gatimba yakuruye impaka!

    Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ubwo amafoto y’abageni yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakiriye bitandukanye.

    Hari uruhande rw’abagaragaje ko ibyakozwe na Polisi byari mu nshingano zayo kandi bigomba kubera isomo abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko ‘Coronavirus itagirira impuhwe uwakoze ubukwe’.

    Aba ariko ntibabyumvise kimwe n’ababona ko ibyakozwe na Polisi yaraje abageni muri Stade ari amahano, ahubwo hari hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo guhana abarenze ku mabwiriza batajyanywe muri stade.

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Uwitwa Karangwa Sewase yagize ati “Mu miterere y’abantu, twifitemo kwikunda gukabije. Ugeze aho barimo kongerera abantu umwuka kubera Covid-19 ubwo twaza kumenya neza ibyo twita iby’i #Rwanda. Utabusya abwita ubumera. Nibe n’urayemo buracya agataha. Urwaje uwe warembye, uwapfushije uwe, akarimi gasize umunyu ntiyakumva.”

    Abageni barajwe muri stade bashumbushijwe kurara muri hotel!

    Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru y’abageni barajwe muri stade, bamwe batangiye gukusanya amafaranga nk’uburyo bwo kubashumbusha no kubafasha kwishyura ‘ukwezi kwa buki’.

    Uretse abo ariko, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha aba bageni mu rwego rwo kubahumuriza nka Onomo Hotel Kigali yemeye gushumbusha aba bageni, ijoro baraye muri stade bakarirara muri hotel.

    Umuyobozi wa Onomo Hotel Kigali, Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko n’ubwo batemeranya n’ibyo abageni bakoze kuko barenze ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko bazirikanye ibyishimo bagombaga kugira ku munsi wa mbere w’ubukwe bwabo.

    Yagize ati “Ibyo twakoze ntabwo ari uko twemeranya na bo mu byo bakoze, barenze ku mabwiriza barabihanirwa, ibyo byo ntacyo twabirenzaho. Gusa n’ubwo abantu bamwe byabababaje ko ari abageni babihaniwe ariko ntibibuza ko bakoze ikosa. Kuba Polisi yarabahannye nta kibi yakoze, yakoze ibiri mu nshingano zayo.”

    Yakomeje agira ati “Twebwe nka hotel ubundi yishimira gushimisha abantu, nyine twabonye ko babihaniwe ni byo ariko twibuka ko bari bafite ijoro nakwita iry’umunezero kuko ni ubuzima bushya bari batangiye […] Twabonye abantu kuri Twitter babisaba turavuga tuti twabashumbusha ijoro bivukije, bakaza bakarara muri hotel kandi bakishima bakumva ko batangiye urugo rwabo neza.”

    Emile Nizey kandi yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko yashyizweho n’inzego zibishinzwe ndetse mu nyungu rusange z’abaturage.

    Iyi hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri Sopetrad, ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Inyubako zayo zitatswe Kinyarwanda n’ibiseke, imigongo n’ibindi bishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry’ubireba.

    Mu bakozwe ku mutima n’aba bageni harimo abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies rihagarariwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

    Iri tsinda rigizwe n’abakobwa batatu ryemeye ko binyuze mu iduka ryabo ricuruza imyenda mu cyo bise ‘Zöi Design’ bazafasha uriya muryango mushya bakawuha imyambaro.

    Mu butumwa umwe mu bayihagarariye yanyujije kuri Twitter yagize ati “Zöi yifuza kubaha imyambaro bahisemo. Bahawe ikaze igihe icyo aricyo cyose.”

    Usibye aba hari n’abandi bishyize hamwe mu gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni binyuze kuri SavePlus, ahamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw mu gihe intego bihaye ari ukugeza kuri miliyoni 1.5 Frw.

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    -  Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire

    Onomo Hotel yashumbushije abageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe, ibemerera kuyiraramo ijoro ryose

  • Nyamasheke: Ababyeyi batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bimaze imyaka 40 byubatswe –

    Kuri iri shuri ribanza rya Gatebe hari ibyumba icyenda birimo bitandatu byubatswe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye bw’akarere hamwe n’umuganda w’abaturage mu mwaka wa 2017 ariko ibindi bitatu birashaje kuburyo ubona ko bishobora guteza impanuka.

    Aha niho bamwe mu babyeyi bahera bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukwiye kwihutira kuvugurura iri shuri kuko rifite ibisenge bishaje n’ibikuta bishaje kuburyo bishobora guteza impanuka abana baryigiramo.

    Nzabura Simeon yagize ati “Ririya shuri rirashaje kuko ryubatswe muri mu 1982 urumva ko rikuze ariko twashima y’uko batwubakiye ariya atandatu ariko ririya naryo rikenewe kubakwa. Ntabwo rijyanye n’igihe tugezemo kuko imireko yaraguye, amabati arashaje, urumva ko uwarivugurura byafasha.”

    Nyiravuganeza Josephine yunzemo ati “ririya shuri rishaje naryizemo mu 1995, ubona rishaje kuburyo rikwiye kubakwa.”

    Umuyobozi w’ishuri rya Gatebe, Karimunda Emmanuel yavuze ko aya mashuri nabo abahangayikishije kuko ashaje ariko akemeza ko babigejeje ku buyobozi bw’akarere kandi ko bizeye ko azubakwa vuba.

    Ati “Araduhangayikishije nkuko mubibona, iyo umuntu akorera ahantu hatari heza ibyo akora nta musaruro bigira. Iyo imvura iguye abana baba bafite ikibazo bakeka ko anabagwira kandi anava ariko twatanze raporo ku buyobozi.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibyo byumba bigomba kubakwa nubwo atagaragaza igihe.

    Ati“Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni uko tugiye kwihutira kuvugurura ririya shuri kugira ngo abana babashe kuyigiramo ariko by’umwihariko dufite na gahunda yo kuvugurura ibigo byose bishaje mu karere ka Nyamasheke. ”

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hubatswe ibyumba by’amashuri 756 n’ubwiherero 1080. Harimo ibitaruzura neza ariko akarere kemeza ko ukwezi kwa kane kuzasiga yose yuzuye.

    Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe mu mwaka wa 1982 akaba ariyo mpamvu bifuza ko ryavugururwa cyangwa hakubakwa irindi

    Ibyumba bitandatu bubakiwe na RDF nibyo byiza bihari bakifuza ko n’ibindi byamera nk’ibi

  • Kuri iyi taliki mu 1993 hasinywe amasezerano ya Arusha aza gukurikirwa na Jenoside Yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ingingo ya mbere y'aya masezerano yasinyiwe i Arusha,yagiraga iti: “Harangijwe intambara hagati ya guverinoma ya repubulika y'u Rwanda na Front Patriotique Rwandais (FPR)”.Gusa ibyo impande zombi zari zemeje ntabwo ari byo byabaye.

    Aya masezerano akaba yari yarabanjirijwe n'ibindi biganiro ndetse n'aandi masezerano menshi hagati y'ubutegetsi bwari ubwa Juvénal Habyarimana n'abahoze ari inyeshyamba za FPR- Inkotanyi.

    FPR-Inkotanyi yari yarateye u Rwanda iharanira itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda, Nk'imwe mu mpamvu nyamukuru ya FPR-Inkotanyi yari yaratumye itera u Rwanda kwari uguharanira itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda.

    Inama y'i Mwanza muri Tanzania yo kuwa 17/1990, inama y'i Goma muri Zaïre yo kuwa 20/11/1990, inama yo muri Zanzibar tariki 17/11/1991 zose zari zigamije guhuza impande zombi nyuma y'uko intambara itangiye kuya 01/10/1990.

    Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara (Cessez-le-feu) y'i N'sele muri Zaïre kuwa 29/03/1991, ay'i Gbadolite muri Zaïre yo kuwa 16/09/1991, ay'i Arusha ya tariki à Arusha 12/07/1992 n'ayandi.

    Aya masezerano yose yari agamije guhuza ubutegetsi bw'u Rwanda n'umutwe wa FPR-Inkotanyi ngo bahagarike intambara.

    Gusa intambara ntiyahagaze kuko yagendaga iba hato na hato mu bice by'amajyaruguru y'u Rwanda aho ingabo za FPR-Inkotanyi zari zarateye ziturutse.Ibihumbi by'abantu bavuye mu byabo.

    Amasezerano akomeye yo akaba yarasinywe kuwa gatatu tariki 04/08/1993 i Arusha ari naho hari hamaze igihe habera inama zihuza impande zombi.

    Yavugaga iki?

    Ingingo ya gatatu y'aya masezerano ikaba yaravugaga ko impande zombi zemeranyije ko Itegeko nshinga ry'u Rwanda ryo mu 1991 hamwe n'aya masezerano aribyo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy'inzibacyuho kizamara amezi 22, nyuma hakaba amatora rusange.

    Ingingo ya gatandatu yo ikaba yararebaga igabana ry'ubutegetsi, yemeje ko Bwana Faustin Twagiramungu aba minisitiri w'intebe mu nzibacyuho.

    Ko muri minisiteri 21 zigize guverinoma, ishyaka ryari ku butegetsi MRND rihabwa minisiteri eshanu, FPR igahabwa eshanu, ishyaka ritavuga rumwe na Leta rikomeye MDR rigahabwa enye na minisiteri y'intebe, andi mashyaka agabanywa minisiteri zisigaye.

    Aya masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37 nk'uko ingingo ya karindwi yayo yabiteganyaga.

    Ingingo ya gatanu yavugaga ko impande zombi ziyemeje gukora ibishoboka byose aya masezerano agashyirwa mu bikorwa, kandi zigaharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

    Ku itariki 05/10/1993 inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w'abibumbye yatoye umwanzuro 872 wemeje ishyirwaho z'ingabo ziyobowe na Jacques-Roger Booh-Booh ziswe MINUAR, hanyuma zihabwa ubutumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano.

    Mu 1992, Perezida Habyarimana we icyo gihe akaba yari yaratangaje ko amasezerano ari gutegurwa i Arusha ko ari impapuro gusa, nk'uko byavuzwe na André Guichaoua umuhanga muri 'sociologie' wakurikiraga iby'akarere k'ibiyaga bigari.

    Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, tariki 28/12/1993 FPR ikaba yarohereje abasirikare 600 i Kigali ku ngoro yitwaga iya CND (ubu yabaye ingoro y'inteko) baje kurinda abanyapoliki bayo nk'uko byateganywaga n'ayo masezerano.

    Abakurikirana ibya politiki bavuga ko Perezida Habyarimana atari yishimiye aya masezerano kuko yamburaga ububasha bunyuranye ibiro bye akabuha guverinoma y'inzibacyuho.

    Aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu ngiro mu gihe cyari giteganyijwe, impande zombi zatunganye urutoki zishinjanya kubangamira iyubahirizwa ryayo.

    Tariki 06/04/1994 indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira n'abandi, yaje guhanurwa n'igisasu iri kururuka ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe i Kigali Perezida Habyarimana n'abo barikumwe barapfa.

    Ihanurwa ry'iyi ndege ya Habyarimana kugeza n'ubu ntirivugwaho rumwe n'uruhande rwari rushyigikiye ubutegetsi bwe n'uruhande rwa FPR rwamurwanyaga.

    Intambara hagati ya FPR Inkotanyi n'ubutegetsi bw'u Rwanda yahise isubukuewa byeruye, ariko hahita hanatangira gukorwa Jenoside ikorerwa Abatutsi.

    Amasezerano ya Arusha yari amaze amezi 10 asinywe ahera mu mpapuro nkuko Habyarimana yari yabivuze. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano bikaba byaraje gukurikizwa nyuma y'uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.Aya masezerano akaba yari yashyizweho umukono imbere y'abagabo.

    Inkuru ya BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mu-1993-hasinywe-amasezerano-ya-arusha-aza-gukurikirwa-na-jenoside-yakorewe

  • Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade –

    Uwo muturage ngo yabajije umupolisi niba ubukwe bwemewe, asobanura ko amakuru afite ari uko hari hotel yitwa Rainbow yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakiriye amafaranga yo kuzafasha abo bageni mu birori byabo, gusa igihe kigera ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bivugwa ko uwo muturage bishoboka ko ari umuntu uzi neza imiryango yari yakoresheje ubukwe, yakomeje atanga amakuru ko nubwo iyo hotel ifunze, nyirayo yemeye kuzabashakira ahandi ho kwiyakirira, kandi ko azanabafasha n’umubare w’abantu ukiyongera.

    Ngo muri ubwo bwumvikane, nyiri iyo hotel yahise ashyiraho umuntu uzarangira abantu baturutse mu ntara aho ibirori bizabera kuko abenshi batari bahazi. Ibyo byose ngo yabikoraga agamije kudasubiza amafaranga yari yarahawe na bene ibirori.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko Polisi yahise itangira gukurikirana, iza kubona nimero y’umuntu uri gushyira ku murongo ibyo birori, abajijwe avuga ko nta biri gutegurwa ndetse aburirwa ko mu gihe hagira ibirori biba, abazaba babiteguye bazahanwa.

    Umuturage wari uhari ubwo aba bageni bafatwaga, yabwiye IGIHE ko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata ahagana saa Tatu z’igitondo, abantu batangiye kugera ku nyubako ya nyiri Rainbow Hotel, polisi irabimenya ihita ijyayo. Mu kugerayo, ngo yasanze abantu 57 bari muri uwo muhango mu rugo.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko umugeni ariwe wari watsimbaraye avuga ko ubukwe bwe bugomba gutaha neza nta nkomyi. Ati “Umugeni we yashakaga ibirori, yaravugaga ngo bigomba kuba rwose.”

    Hari amakuru avuga ko mu nama y’ubukwe, hari haganiriwemo uburyo ubukwe buzaba, bemeza ko abantu 70 bazitabira ndetse ngo abakuru mu miryango bagerageje gukomakoma, umugeni abumvisha ko nta kibazo kizabaho.

    Bamwe bikingiranye mu cyumba

    Bivugwa ko ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo, nyirarwo yikingiranye mu cyumba ari kumwe n’abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima. Abandi bikingirana mu bwiherero no mu zindi nzu zari aho.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abana n’abakozi babeshye, bakanga kuvuga aho nyir’urugo ari, ndetse umugore we wari i Musanze akavuga ko umugabo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe ngo Polisi yatwaye abantu yari yafashe ariko bamwe banga kugenda bavuga ko hari abakecuru babiri basigaye barimo n’urwaye.

    Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Polisi yasubiye inyuma ishakisha inzu yose irababura, hasigara icyumba kimwe cyari gikinze ari nacyo cy’umuryango. Umugore wo muri urwo rugo ngo yarahamagawe kuri telefoni avuga ko ariwe wagikinze atwara urufunguzo i Musanze.

    Polisi yatangiye gushaka uko yakwinjira muri icyo cyumba kuko amajwi y’abatabarizaga abo bakecuru yari akomeje kuba menshi. Aho bari mu cyumba ngo bahise bibwiriza barafungura bumvise ko Polisi igiye kwica urugi, mu gusaka haza no kugaragaramo na nyir’urugo ari nawe nyiri Rainbow Hotel.

    CP Kabera ati “Ikibazo si Polisi”

    Nyuma y’aho aba bageni bafashwe bakajyanwa muri Stade umukobwa acyambaye agatimba, ibitutsi byabaye byinshi kuri Polisi y’Igihugu, abantu bayishinja kutagira ubumuntu, ko icyo yakoze ari ugukoza isoni abageni aho kubafasha guhinduka.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo.

    Ati “Ubutumwa twabaha ni uko bareba aho ikibazo kiri, ikibazo si Polisi, si amabwiriza, ni abantu batumva, bigishijwe igihe kirekire, ingamba zikoroshywa ariko bo bagakomeza bakagaragara barenze ku mabwiriza. Bishaka gushyira ikibazo aho kitari.”

    Kamwe mu duce abari bitabiriye ibirori baturutsemo kashyizwe muri Guma mu Rugo

    Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo abantu benshi bari baturutse mu Karere ka Nyaruguru kamwe mu dukomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    Kugeza ubu, i Nyaruguru hamaze kwandura abantu 366 ndetse ubwiyongere bw’icyorezo buri gukaza umurego muri iyi minsi kurusha uko byari bimeze. Kuri uyu wa Mbere kabonetsemo abantu icyenda banduye, basanga 18 bari babonetse ku Cyumweru mu gihe ku wa Gatandatu bari umunani naho ku wa Gatanu ari 24.

    Ubu bwiyongere bw’ubwandu bwatumye kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umurenge wa Ruramba wo muri ako Karere.

    Abageni bagiye kugobokwa

    Ibyabaye kuri aba bageni byakoze ku mutima abantu benshi, biyemeza kubafata mugongo mu gahinda bagize maze batangira gukusanya inkunga yo kubatwerera kugira ngo bazabone uko bakora ukwezi kwa buki kwabibagiza ibitaragenze neza.

    Ku rubuga rwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo kubafasha, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5 Frw. Mu masaha ane gusa, hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw.

    Ku rundi ruhande, Onomo Hotel yemeye kuzabacumbikira ijoro ryose, maze umuhanzi DJ Pius mu gushima iki gikorwa avuga ko yiteguye kumara icyumweru muri iyi Hotel ari kumwe na Producer we MadeBeats bari gukora EP bazita “Muri Stade”.

    Ikindi kandi inzu ihanga imideli ya Zoï nayo yiyemeje kuzabaha imyambaro bashaka nta kiguzi.

    Magingo aya, nyiri Rainbow Hotel wakiriye aba bantu arafunzwe, dore ko ari isubiracyaha akoze mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Aba bageni batangiye gufashwa ku buryo bazagira ukwezi kwa buki kwiza

    Aba bageni bajyanywe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19; bivugwa ko umugeni ariwe watsimbaraye ku bukwe

  • Inkuru y'urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade – #rwanda #RwOT

    Uwo muturage ngo yabajije umupolisi niba ubukwe bwemewe, asobanura ko amakuru afite ari uko hari hotel yitwa Rainbow yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakiriye amafaranga yo kuzafasha abo bageni mu birori byabo, gusa igihe kigera ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bivugwa ko uwo muturage bishoboka ko ari umuntu uzi neza imiryango yari yakoresheje ubukwe, yakomeje atanga amakuru ko nubwo iyo hotel ifunze, nyirayo yemeye kuzabashakira ahandi ho kwiyakirira, kandi ko azanabafasha n'umubare w'abantu ukiyongera.

    Ngo muri ubwo bwumvikane, nyiri iyo hotel yahise ashyiraho umuntu uzarangira abantu baturutse mu ntara aho ibirori bizabera kuko abenshi batari bahazi. Ibyo byose ngo yabikoraga agamije kudasubiza amafaranga yari yarahawe na bene ibirori.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko Polisi yahise itangira gukurikirana, iza kubona nimero y'umuntu uri gushyira ku murongo ibyo birori, abajijwe avuga ko nta biri gutegurwa ndetse aburirwa ko mu gihe hagira ibirori biba, abazaba babiteguye bazahanwa.

    Umuturage wari uhari ubwo aba bageni bafatwaga, yabwiye IGIHE ko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata ahagana saa Tatu z'igitondo, abantu batangiye kugera ku nyubako ya nyiri Rainbow Hotel, polisi irabimenya ihita ijyayo. Mu kugerayo, ngo yasanze abantu 57 bari muri uwo muhango mu rugo.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko umugeni ariwe wari watsimbaraye avuga ko ubukwe bwe bugomba gutaha neza nta nkomyi. Ati 'Umugeni we yashakaga ibirori, yaravugaga ngo bigomba kuba rwose.'

    Hari amakuru avuga ko mu nama y'ubukwe, hari haganiriwemo uburyo ubukwe buzaba, bemeza ko abantu 70 bazitabira ndetse ngo abakuru mu miryango bagerageje gukomakoma, umugeni abumvisha ko nta kibazo kizabaho.

    Bamwe bikingiranye mu cyumba

    Bivugwa ko ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo, nyirarwo yikingiranye mu cyumba ari kumwe n'abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima. Abandi bikingirana mu bwiherero no mu zindi nzu zari aho.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abana n'abakozi babeshye, bakanga kuvuga aho nyir'urugo ari, ndetse umugore we wari i Musanze akavuga ko umugabo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe ngo Polisi yatwaye abantu yari yafashe ariko bamwe banga kugenda bavuga ko hari abakecuru babiri basigaye barimo n'urwaye.

    Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Polisi yasubiye inyuma ishakisha inzu yose irababura, hasigara icyumba kimwe cyari gikinze ari nacyo cy'umuryango. Umugore wo muri urwo rugo ngo yarahamagawe kuri telefoni avuga ko ariwe wagikinze atwara urufunguzo i Musanze.

    Polisi yatangiye gushaka uko yakwinjira muri icyo cyumba kuko amajwi y'abatabarizaga abo bakecuru yari akomeje kuba menshi. Aho bari mu cyumba ngo bahise bibwiriza barafungura bumvise ko Polisi igiye kwica urugi, mu gusaka haza no kugaragaramo na nyir'urugo ari nawe nyiri Rainbow Hotel.

    CP Kabera ati 'Ikibazo si Polisi'

    Nyuma y'aho aba bageni bafashwe bakajyanwa muri Stade umukobwa acyambaye agatimba, ibitutsi byabaye byinshi kuri Polisi y'Igihugu, abantu bayishinja kutagira ubumuntu, ko icyo yakoze ari ugukoza isoni abageni aho kubafasha guhinduka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo.

    Ati 'Ubutumwa twabaha ni uko bareba aho ikibazo kiri, ikibazo si Polisi, si amabwiriza, ni abantu batumva, bigishijwe igihe kirekire, ingamba zikoroshywa ariko bo bagakomeza bakagaragara barenze ku mabwiriza. Bishaka gushyira ikibazo aho kitari.'

    Kamwe mu duce abari bitabiriye ibirori baturutsemo kashyizwe muri Guma mu Rugo

    Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo abantu benshi bari baturutse mu Karere ka Nyaruguru kamwe mu dukomeje kwibasirwa cyane n'icyorezo cya Covid-19.

    Kugeza ubu, i Nyaruguru hamaze kwandura abantu 366 ndetse ubwiyongere bw'icyorezo buri gukaza umurego muri iyi minsi kurusha uko byari bimeze. Kuri uyu wa Mbere kabonetsemo abantu icyenda banduye, basanga 18 bari babonetse ku Cyumweru mu gihe ku wa Gatandatu bari umunani naho ku wa Gatanu ari 24.

    Ubu bwiyongere bw'ubwandu bwatumye kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ishyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umurenge wa Ruramba wo muri ako Karere.

    Abageni bagiye kugobokwa

    Ibyabaye kuri aba bageni byakoze ku mutima abantu benshi, biyemeza kubafata mugongo mu gahinda bagize maze batangira gukusanya inkunga yo kubatwerera kugira ngo bazabone uko bakora ukwezi kwa buki kwabibagiza ibitaragenze neza.

    Ku rubuga rwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo kubafasha, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5 Frw. Mu masaha ane gusa, hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw.

    Ku rundi ruhande, Onomo Hotel yemeye kuzabacumbikira ijoro ryose, maze umuhanzi DJ Pius mu gushima iki gikorwa avuga ko yiteguye kumara icyumweru muri iyi Hotel ari kumwe na Producer we MadeBeats bari gukora EP bazita 'Muri Stade'.

    Ikindi kandi inzu ihanga imideli ya Zoï nayo yiyemeje kuzabaha imyambaro bashaka nta kiguzi.

    Magingo aya, nyiri Rainbow Hotel wakiriye aba bantu arafunzwe, dore ko ari isubiracyaha akoze mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    @LucyMbabazi please DM us. @ONOMOKIGALI is willing to treat them to a night worthy of the occasion. Thank you

    — ONOMO Hotel Kigali (@ONOMOKIGALI) April 6, 2021

    @ONOMOKIGALI Am booking a week's stay for myself and my producer @madebeats_ just to show appreciation. ✊🏾@ONOMOKIGALI 🙌🏾

    Maybe we should make an EP in the hotel and name it ” Muri Stade 🏟 ” 😀. https://t.co/qPDE1zEnLe

    — DJ Pius (@DeejayPius) April 6, 2021

    Aba bageni batangiye gufashwa ku buryo bazagira ukwezi kwa buki kwiza

    Aba bageni bajyanywe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19; bivugwa ko umugeni ariwe watsimbaraye ku bukwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-y-urugendo-rwagejeje-ba-bageni-ku-gushyirwa-muri-stade