Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bw’umubyeyi Yesu yakijije asthma #rwanda #RwOT

    Kantarama Agnes umubyeyi uteranira mu Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR) Paroisse Biguhu, Presibiteri Kirinda, akarere ka Karongi, umurenge wa Ruganda yabonye kugira neza kw’Imana ubwo yamukizaga indwara ya asthma ubushobozi bw’abaganga bwananiwe, ariko mu gihe cy’amage nibwo Yesu yaserutse aramukiza ubu ni umuhamya wo gutangaza imbaraga z’Imana no guhumuriza abihebeshejwe n’uburwayi ko amasengsho ari intwaro bakwiye kurwanisha.

    Asthma ni indwara ifata inzira z’ubuhumekero ikazifunga bityo umurwayi agahumeka bigoranye kuko usanga asemeka ndetse iyo iyi ndwara ikomeje kuzahaza umuntu bigera aho bamuha pompe imufasha kwinjiza umwuka mu mubiri. Asthma ni imwe mu ndwara zidakira.

    Uyu mubyeyi wabonye gukora kw’Imana ikamukiza imwe mu ndwara zihangayikishije benshi mu batuye isi kuko itavurwa ngo ikire, ariko mu magambo ye bwite arava imuzi uko ijuru ryumvise amasengesho ye hanyuma rigashiyira mu bikorwa icyemezo cyo kumukiza asthma burundu.

    'Indwara ijya kumfata natangiye nkorora nkagira ngo ni ibisanzwe ariko nkumva mu gatuza handya cyane ndetse nkananirwa guhumeka. Hashize iminsi nagiye kwa muganga baransuzuma bambwira ko ndwaye asthma. Natangiye gufata imiti ariko ndababwiza ukuri ko ari indwara iteye ubwoba kuko nijoro sinajyaga ndyama nararaga nkorora ntabasha guhumeka, abo mu rugo iyo babonaga bikomeye bararaga bagenda ijoro banjyana kwa muganga.

    Mubyukuri iyo umuntu yahuye n’ikibazo gikomeye nibwo benshi bamuganiriza bamubwira icyo yakora, muri icyo gihe nari ndembejwe n’umubiri nagiye numva amajwi y’abantu bangira inama yo kujya gushaka ikibiribiri (ubwoko bw’inyoni) kandi kuyihiga ni ikintu gikomeye cyane kuko ntikunze kuboneka. Bambwiraga ko nsabwa kuyifata ari nzima nkayasamura umunwa ngacira igikororwa cyanjye mu kanwa kayo nkayirekura ikaguruka ikigendera bityo ngo ngahita nkira.

    Ibyo sinabikoze kuko numvaga ibyiringiro byanjye n’amaso yanjye nyahanze ijuru. Ibi mbivuze kugira ngo mbwire abantu ko bakwiye gushyira ibyiringiro kuri Kristo kuko ni we wenyine ubasha kuvura indwara zananiranye. Na none sinababuza kujya kwa muganga ahubwo ufata imiti ubundi ugasenga Imana kuko inzira zayo zirenze ubwenge bwa muntu.

    Nubwo nari nzi neza ko ndwaye indwara idakira, sinigeze ntakariza Imana icyizere, ahubwo nayobotse inzira y’amasengesho. Hamwe na bene Data b’abanyamasengesho twarasenze dutakambira Imana tuyisaba ko yankiza, ntitwigeze ducogora twasenze igihe kirekire ariko Imana ntyigeze itwima amatwi ahubwo Yagendaga iduha amasezerano ko izankiza nkongera kuba muzima'.

    Mu mwaka wa 2000 nibwo uyu mubyeyi uwiteka yasubije amasengesho ye maze imugarurira ubuzima nk’uko abyivugira ati:

    'Hari nijoro turi mu cyumba cy’amasengesho ni bwo Imana yavuze ko ishyize iherezo ku burwayi bwanjye ko ntazongera gukorora no kunanirwa guhumeka kuko ibikoreye kwiyubahisha. Niko byagenze nahise nkira naratashye ngeze mu rugo ndaryama mbona bukeye amahoro ntakoroye cyangwa ngo nsemeke byakomeje kugenda neza mba muzima burundu imiti najyaga nywa ndayireka.

    Mubyuri niba hari ikintu cyantangaje kandi kikanezeza umutima wanjye ni ukubona nkize asthma kandi bizwi neza ko ari imwe mu ndwara zidakira. Nashimye Imana cyane kandi ntanga ubuhamya mu rusengero n’ahandi abantu bamenya imbaraga z’Imana n’uburyo isohoza icyo yavuze ku buzima bw’umuntu'.

    Asoza ubuhamya bwe, Kantarama Agnes arashima Imana kandi atangaza imirimo ikomeye Uwiteka yakoze. Aboneraho kandi kurema umutima abarembejwe n’uburwayi gukomeza kugirira Imana icyizere ati 'Kugeza ubu ndi umubyeyi ushima Imana kuko yantabaye ngeze ahakomeye. Ndashishikariza abarembejwe n’uburwayi ko bakwivuza ariko bagahanga amaso Kristo kuko nabonye atajya yirengagiza umwambaza'.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bw-umubyeyi-Yesu-yakijije-asthma.html

  • Ni agahinda ku mugeni warajwe muri sitade: Cl… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Covid-19 buremewe ariko hari amabwiriza yihariye abugenga harimo no kudakora ibirori byo kwiyakira (Reception) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Ku wa Mbere tariki ya 05 Mata Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Muri aba bantu harimo 60 bafashwe tariki ya 04 Mata 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bafashwe bari mu muhango w’ubukwe wo kwiyakira.

    Abandi 21 bafashwe kuri uwo munsi bafatirwa muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu nanone mu Karere ka Gasabo. Aba nabo bakaba bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe. 

    Ni mu gihe abandi bantu 57 bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mata bafatirwa mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu kagari ka Muyange mu mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

    Rwagasore Innocent, avuga ko muri ubwo bukwe yari umusaza mukuru arimo gusaba umugeni. Yemeye ko bakoze amakosa barenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse yemeza ko bari barengeje umubare w’abantu bemerewe gutaha ubukwe. Yasabye imbabazi Igihugu n’abaturarwanda, avuga ko babitewe n’uko banze gukora ubukwe badasabye umugeni.

    Harerimana Gasana Jean de Dieu, ashinzwe imari n’ubutegetsi muri hoteli le Printemps yavuze ko yatengushywe n’abakiriya be kuko bari bavuganye ko baje kurya bisanzwe nyuma abona ni umuhango wo kwiyakira nyuma y’ubukwe.

    Yagize ati “Twakiriye ubusabe bw’abantu batubwira ko bazaba ari 50 tukabatekera. Ubusanzwe twakira abantu 200, ntabwo twari kwanga ubusabe bwabo ariko baradutengushye kuko twagiye kubona tubona ni abakwe baje kuhiyakirira nyamara barenga umubare wagenwe mu bukwe kandi n’umuhango wo kwiyakira ntiwemewe. “

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

    Ati”Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura.”

    Aba bose barajwe muri sitade, bacibwa amande ndetse banipimisha Covid1-19. Ni ibintu bitanyuze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bifashishije ifoto y'umugeni mu kugaragaza ko nta bumuntu buri muri iki gikorwa.

    Abandi bakavuga ko byari bikwiye ko abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahanwa kugira ngo babere abandi urugero.

    Dismas Uwiringiye yagize ati 'Erega Corona nta rukundo izi, abantu nabonye batera imbabazi sinzi aho muri kuzikura, ahubwo bibere akabarore n'abandi bateganya gukora ubukwe. Kuko bikomeje uku ni ukudushyira mu kaga. #Gumamurugo ibyo yadukoreye turabizi.'

    Clarisse Karasira n’abandi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni arazwa muri sitade

    Janvier Popote we yagize ati 'Ngo amabwiriza ya Leta yo kwirinda kovidi. Yego ashyirwaho na Leta ariko igihe cyose tuyita aya Leta ntituzayubahiriza uko bikwiye. Muri kamere umuntu akunda ikintu yagizemo uruhare, mbese akakirinda nk’icye, apana gusa n’uwakirindishijwe.'

    Akomeza ati 'Ni nka kumwe abantu bavuga ngo umusoro wa RRA. Bakomeza kuwunyereza kugeza umunsi bumvise ko ari uwabo kuko ni wo uhindukira ukubaka amashuri, amavuliro, imihanda kandi ibyo bikorwaremezo ni ibya rubanda, ndavuga ko byubakwa mu nyungu za rubanda.'

    'Kubwira umuntu ngo shyiramo metero cyangwa ambara agapfukamunwa ngo kuko ari amabwiriza ya Leta, icyo gihe abyubahiriza kugira ngo adahanwa ariko bitamuvuye ku mutima, hakabaye habaho kumusobanurira ko kwirinda kovidi biri mu nyungu ze, agakora nk’uwikorera.'

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Njye na we', yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko atishimiye uburyo Polisi y'u Rwanda yaraje muri sitade abageni n'ababaherekeje barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko Polisi ikwiye kurangwa n'ubumuntu nk'uko Perezida Paul Kagame ahora abitoza kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu cyiza.

    Ati 'Nashenguwe n’iki gikorwa. Perezida Paul Kagame ahora atwigisha ubumuntu no kugira impuhwe kugira ngo tugire igihugu cyiza. Gusa iki gikorwa nta bumuntu burimo. Aka ni agahinda kazahoraho kuri aba bashakanye n’abazabakomokaho.'

    Yavuze ko bitazorohera aba bageni kwigisha abana babo gukunda igihugu bibuka 'ibyababayeho ku bukwe bwabo'. Yasabye Polisi kujya igira impuhwe mu kubahiriza amategeko n'amabwiriza aba yashyizweho.

    Clarisse Karasira avuga ko adashyigikiye kuba abageni bararenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari ibigikenewe kunozwa kugira ngo abaturage biyumvemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati 'Si ukuvuga ko nemeranya nibyo abageni bakoze. Oya! Ariko urebye mu masoko, muri za bus, n’ahandi hahurira abantu benshi, uhita ubona ko hari ibikwiye kunozwa. Nkunda igihugu cyane, ibi s'iby’i Rwanda.'

     

    Clarisse Karasira yasabye Polisi kubahiriza amabwiriza n'amategeko irangwa n'ubumuntu nk'uko Perezida Kagame abitoza

    Umuhanzikazi Clarisse yavuze ko bizagora aba bageni gutoza abana babo gukunda igihugu bafite ishusho mbi y’uburyo umunsi wabo wagenze

    Umugeni n’abari batashye ubukwe bwe barajwe muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104594/ni-agahinda-ku-mugeni-warajwe-muri-sitade-clarisse-karasira-yasabye-polisi-kurangwa-nubumu-104594.html

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Abandi barimo Fiona Kamikazi Rutagengwa we yavuze ko atumva ibyakozwe na Polisi, ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko iteka zibutswa ko ari ukuvogera uburenganzira bw’ukekwa bwo gufatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha, ati “ariko ntabwo bajya babyumva”.

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Ubuhamya bw’uburyo kuboneza urubyaro ari inkingi yo kurwanya igwingira mu bana –

    Biragoranye kubyumva ariko byagera kuri nyir’ubwite ho bikaba akarusho kuko iyo agutekerereje imvune yahuraga nazo usanga bigoye cyane kuba umubyeyi yagira umwana uri mu mirire mibi anatwite inda y’imvutsi.

    Mukamana kimwe n’abandi babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ku mubyeyi wifuza iterambere ry’umwana we akwiye kuboneza urubyaro kugira ngo abashe kumwitaho neza.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze uburyo abana babo bagwingiye kubera kutita ku kuboneza urubyaro hakiri kare bikanagira ingaruka ku bana babo.

    Mukamana avuga ko kimwe mu byatumye umwana we agaragara mu mirire mibi harimo kuba yarakurikijwe akiri muto ntabashe kwitabwaho neza ngo abona intungamubiri zikwiye.

    Ati “Iyo umuntu ataboneje urubyaro uhita usama noneho wa mwana akaba akiri muto ku buryo ahita agwingira. Njye uwa mbere nta kibazo yagize ariko uwa kabiri aho gukura yasubiraga inyuma mu biro nyuma yo kumukurikiza akiri muto, byansabye amezi abiri kugira ngo ayivemo.”

    Yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi Leta ikwiriye gukora, icya mbere ari ugufasha ababyeyi bakimara kubyara kugira ngo batazajya bahita basama ntibabashe kurera abana babo neza.

    Mukamana yavuze ko byamutwaye imbaraga nyinshi mu kurera abana babiri b’inkurikirane, buri umwe amubonera indyo yuzuye neza kandi akamukurikirana mu mirire ku buryo adasubira inyuma.

    Ati “Urumva uwa mbere yari yagiye mu mirire mibi nyuma havuka uwa kabiri, byantwaye imbaraga nyinshi mu kubashakira ibyo kurya birimo intungamubiri bose. Ndashimira Leta kuko yagerageje kumpa imfashabere n’ifu yitwa “Ongera” bikajya binyunganira.”

    Ntawuhongerumwanzi Gaudence utuye mu Murenge wa Hindiro we avuga ko ubwo umwana we yari afite amezi atandatu aribwo yasamye indi nda atangira kugira intege nke mu kumwitaho.

    Yavuze ko ibi byatumye umwana we agaragara mu mutuku yitabaza ikigo nderabuzima kimufasha mu kumuha ongera, shisha kibondo n’ibindi nkenerwa.

    Ati “Urumva mbere naryaga ibijumba nkabinombanomba nkanabiha umwana, imbaraga zari zitangiye kuba nke ntakibona uko nca inshuro ngo mbone ibyo kurya byiza mbagaburira, ni ibyo rero byatumye ajya mu mutuku.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima umwana we yaje kumera neza ndetse anigishwa uko bategura indyo yuzuye y’umwana, yakomeje asaba abaturage kwirinda kubyara indahekana ngo kuko bituma abana babo batabona uburezi bukwiriye ahubwo bakangirika bose.

    Ati “Niba kubona indyo yuzuye y’umwana umwe bigorana, ukamutwitiraho undi na wa wundi atarakura neza urumva uba utihemukiye? Abantu nibumve akamaro ko kuboneza urubyaro kandi babikurikize.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muramba giherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, Uwimbabazi Diane, avuga ko iyo umubyeyi ataboneje urubyaro akibyara usanga uretse no kuba yahita atwita bishobora kumuzanira ibindi bibazo bitandukanye.

    Ati “Gutanga inyigisho zo kuboneza urubyaro bihoraho gusa ubu ababyeyi basigaye babyumva si nka kera. Hari nk’ababyeyi usanga abana babo bagaragara mu mirire mibi noneho banatwite abandi, tukajya tubasaba kuza ku kigo nderabuzima kwiga uko bateka indyo yuzuye, ku mubyeyi byabayeho akenshi ava kwa muganga afashe umwanzuro wo kuboneza kuko aba akora ingendo atagakoze.”

    Uwimbabazi avuga ko akenshi umugore utaraboneje urubyaro usanga aho yonsa abana ntabone umwanya wo kwita ku mugabo we ku buryo bishobora kumukururira ikibazo cyo gucibwa inyuma n’umugabo byoroshye.

    Ati “Ariko iyo waboneje urubyaro umwana akamara imyaka ibiri cyangwa irenga usanga afite imirire myiza, umugenera ibyo agombwa neza ku gihe bitewe n’uko umwana uba umufitiye umwanya uhagije.”

    Yongeyeho ati “Iyo waboneje urubyaro ubona umwanya wo kwita ku muryango wawe, na we ubwawe ukiyitaho bigatuma ukora inshingano wakagombye gukora neza harimo kwita ku mugabo n’abana bawe neza.”

    Mu buryo u Rwanda rukunda gukoresha mu kuboneza urubyaro harimo ubw’igihe kirekire nko gukoresha agapira ko ku kuboko kamara imyaka itanu n’agapira ko mu nkondo y’umura kamara imyaka icumi kugeza kuri 12.

    Mu buryo bw’igihe kigufi harimo urushinge rw’amezi atatu, ibinini by’amezi atatu, gukoresha agakingirizo, uburyo bwa burundu bafunga umwe mu bashakanye ndetse n’uburyo bwa kamere.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana byagabanutseho 5% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38% kigera kuri 33%.

    Ababyeyi bo mu Karere ka Ngororero batanze ubuhamya bwerekana ko kuboneza urubyaro ari ingenzi mu kurwanya igwingira ry’abana

  • RBC yamaze impungenge abatarabonye ubutumwa bwo guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer –

    Kuva tariki ya 2 Mata 2021, ni bwo ibikorwa byo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa Pfizer-BioNtech, byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe icyiciro cya mbere cy’ikingira cyatangiye ku 5 werurwe 2021.

    Abahereweho mu gihugu ni abahawe urukingo rwa Pfizer kuko umuntu waruhawe yemerewe guhabwa dose ya kabiri nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na 28 ahawe iya mbere, mu gihe abahawe urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata dose ya kabiri nyuma y’ibyumweru umunani kugera kuri 12 nyuma yo guhabwa dose ya mbere.

    Ibikorwa byo gukingira hatangwa dose ya kabiri byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho higanje abahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ariho hari ibikoresho byabasha kuzibika.

    Nsanzimana aherutse kubwira RBA ko abatarabonye ubutumwa bubamenyesha igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri, umwirondoro wabo uba ubitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo ko badakwiye kugira impungenge.

    Ati “Hari ubutumwa twagiye twohereza, hari abatarabubonye, abo iyo bageze aho dukingirira mu ikoranabuhanga ryacu turabibona, tukabona urukingo yafashe, n’igihe yarufatiye n’umwirondoro we, ku buryo ntabwo bigorana.”

    Yavuze ko buri muntu ugejeje igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer-BioNTech, yakwegera ikigo nderabuzima cya Leta kimwegereye agakingirwa.

    Ati “Umuntu wese wabonye urukingo rwa Pfizer, akaba agejeje iminsi yo gufata urwa kabiri, agomba kujya ku kigo nderabuzima icyo ari cyo cyose cyo muri Kigali cya Leta, niyo ataba yarahakingiriwe bwa mbere, ahageze baramubona mu ikoranabuhanga dukoresha. Ntabwo ari ngombwa ko avuga ati ‘nzasubira ha handi cyangwa akavuga’ ati ‘nabyibagiwe, ubwo ntabonye ubutumwa, reka mbireke’ oya”.

    Yongeyeho ati “Buri wese waba yarabonye urukingo turamuhamagarira ko iyo minsi niba yarayigejeje, niba nta butumwa bwamugezeho, turamubwira ko yajya ku kigo nderabuzima cya Leta cyose kiri mu Mujyi wa Kigali azahabwa urukingo.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze gukingirwa bakiri bake ugereranyije n’abagomba gukingirwa, kuko hamaze gutangwa inkingo 348.926.

    U Rwanda kandi rumaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zatwaye agera kuri miliyoni 1,6$.

    Abahawe urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech basabwe kwitegura kujya gufata urwa kabiri

  • Drones zitwara amaraso mu Rwanda zigiye gukoreshwa no mu Buyapani –

    Mu 2016 ni bwo Drones za Zipline zatangiye kwifashishwa mu Rwanda, zigatwara imiti, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’amaraso yo kongerera abarwayi, ku bigo nderabuzima bitandukanye. Ni cyo gihugu cya mbere cyari gikoreshejwemo iryo koranabuhanga iyo sosiyete yakoze mu 2014, nyuma yaho riza gukoreshwa no muri Ghana na Amerika.

    The New Times yatangaje ko iyo sosiyete yemeje ko igiye gukorana n’Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri Toyota Group, Toyota Tsusho Corporation, mu kugeza izo serivisi mu bice bitandukanye by’u Buyapani birimo n’ibirwa biri ahitaruye.

    Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo, yavuze ko ubwo bufatanye ari intambwe ya mbere itewe muri gahunda yo kugeza ubuvuzi bwihuse kuri buri wese, cyane ko buzatuma abarenga miliyoni 120 z’abatuye u Buyapani bagerwaho n’izo serivisi.

    Ati “Gahunda yacu nka Zipline ni ukugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi nkenerwa cyane kuri buri wese kandi mu buryo bwihuse. Ubu bufatanye na Toyota Tsusho ni intambwe ya mbere ku kugeza iryo sezerano ku barenga miliyoni 120 mu Buyapani.”

    Yavuze ko muri ibi bihe abantu bose batagerwaho n’ubuvuzi bwihuse mu buryo bungana, ikaba ari yo mpamvu izo mpande zihuje mu gushakakira igisubizo icyo kibazo.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutwara muri Toyota Tsusho, Masato Yamanami, yatangaje ko imikorere ya Zipline itanga umusaruro mu rwego rw’ubuvuzi, bityo bakaba bifuje ko igera no mu Buyapani.

    Yagize ati “Twizera cyane ko ikoranabuhanga ryabo rifite ubushobozi bwo kongera gutekereza uko serivisi z’ubuzima zagezwa ku batuye Isi. Uburyo bwa Zipline bwagaragaje impinduka mu mikorere, ari nayo mpamvu twishimiye kuzana ako gashya ngo gafashe n’abatuye u Buyapani.”

    Yamanami yasobanuye ko ubufatanye bwabo na Zipline bwatangiye mu 2018 bashoramo imari, hagamijwe “gushyigikira ikoranabuhanga ryayo” ngo rirusheho gufasha urwego rw’ubuzima.

    Toyota Group ni Ikigo cy’Abayapani kiri mu bikomeye bizwi cyane mu Isi, biturutse ku izina cyubatse mu gukora imodoka.

    Magingo aya ibigo nderabuzima 260 mu Rwanda bigezwaho serivisi z’ubuvuzi zihutirwa hifashishijwe izo drones, hakaba hari intego y’uko byazamuka bikaba 700. Uretse serivisi zavuzwe haruguru, ubu izo ndege zinifashishwa mu gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu gihugu.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyatangiye gukoreshwamo drones mu gutwara ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti mu 2016

  • Yesu ni Umwami w’abapfiriye muri we, ni Umwami w’abakiriho muri we. Menya impamvu Yesu yapfuye akazuka #rwanda #RwOT

    Yesu yapfuye kare akiri muto, kwari ukugira ngo twe tuzabeho kubwe atari ku bwacu. Kwari ukugira ngo kandi abe Umwami w’abapfuye n’abazima, si ibyo gusa kuko ku bizeye Yesu kwari uguhabwa kubaho iteka. Ikindi byari ukugira ngo ibyacu byose byapfuye umunsi 1 hazabeho umuzuko.

    Arababwira ati 'Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti 'Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’ Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. Mariko 16:6-8

    Kuzuka kwa Yesu no gupfa kwe byari byaravuzwe kera n’abahanuzi, Kristo Yesu we yari aje kubyuzuza ariko abantu bari aho ntibabyumvaga. Yaje muri iyi si kugira ngo aducungure ariko inzira yagombaga kunyuramo yari iy’umubabaro (Inzira yo kumena amaraso, inzira yo gucungura). Ariko aho Yesu atandukaniye n’abandi, ni uko yapfuye akongera akazuka.

    Izi ni zimwe mu mpamvu Yesu yapfuye akazuka:

    Kugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima

    kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima. Abaroma 14:9

    Iyi niyo mpamvu umuntu agomba kwitwara neza kuko gupfa atariyo maherezo y’ubuzima. Yesu ni Umwami w’abariho n’abatariho, icyatumye apfa akazuka ni ukugira ngo ategeke abariho n’abatariho. Hari abibeshya bakavuga ngo 'Nimfa bizaba birangiye’ ariko sibyo! Hari ubundi Bwami, kandi uzahasanga wa Mwami wanze(wahunze) ku isi. Yesu ni Umwami w’abapfiriye muri we, ni Umwami w’abakiriho muri we.

    Kugira ngo natwe dupfe kandi tubeho kubwe

    Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira. 2Abakorinto 5:14-15

    Dore uko Kristo yabigenje: Yaraje atwereka inzira ati uru ni urupfu nduciyemo twese turucamo, ageze hakurya y’urupfu arazuka natwe turazuka. Muri ubwo bwami turmo rero ntitwitwara uko dushaka, turi mu bwami bw’uwaturangiye inzira y’urupfu n’ubugongo. Uwatubwiye ngo muraca aha, ngo muzabaho niwe tugomba kubaho kubwe ntitwakagombye gukomeza kubaho kubwacu ahubwo tugomba kubaho kubw’uwo wadupfiriye.

    Kuva uyu munsi umenye ko Yesu yagupfiriye kugira ngo ntuzitware uko ushaka, ahubwo uzifate(uzitware) uko Yesu ashaka. Ntuzikorere icyo ushaka uzitware uko Yesu ashaka, ntuzavuge ibyo ushaka uzavuge ibyo Yesu agushakamo ko uvuga. Ntuzabeho uko ubishaka uzabeho uko Yesu ashaka, icyo ni cyo cyatumye apfa akanakuzukira. Yaguhaye ubugingo aguha ubuzima bwe, ukwiye gukora ibyo yakagombye gukora.

    Yesu yapfuye kare akiri umujeune kugira ngo ubashe gukora ibyo atakoze. Kugira ngo ubashe kuzuza ibyo atujuje, ubashe kugera aho atageze, ubashe kubwira abo atabwiye. Kwari ukugira ngo ubashe gukomeza abo atakomeje. Aka kazi ni wowe urimo kugakora kuko yarapfuye ariko yaranazutse kugira ngo nawe ukomeze ugendere muri ubwo buzima, muri izo mbaraga z’umuzuko.

    Kugira ngo tuzabeho nubwo twaba twarapfuye mu mubiri

    Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Yohana 5:25

    Uri muri Kristo Yesu wizeye imbaraga ze, imbaraga z’umuzuko ntabwo apfa. Gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe, ni ibitwereka ko natwe nidupfa tuzongera kubaho. Ndagira ngo wongere usubizwemo imbaraga umenye ko urupfu rwa Yesu rwaje kukugira muzima. Waba uri muzima waba warapfuye utariho, uri muzima kubera urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe.

    Kugira ngo dusobanukirwe ko n’ibyacu byapfuye, umunsi umwe hazongera hakabaho umuzuko

    Ese urimo uraca mu bibazo bikomeye?, urimo uraca mu ndwara, urimo uraca mu ngorane?. Urimo uraca mu rupfu, urimo uraca mu kunyagwa, warambuwe? Nubwo ibyawe byapfuye menya ko Imana izura abapfuye, izura ibyapfuye, ibasha kuzura ingingo zapfuye, Imana izura inzozi zapfuye izura iyerekwa ryapfuye. Imana izura imishinga yapfuye, Imana izura ubukumi bwapfuye, izura ubusore bwapfuye.

    Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Dr Paul Gitwaza, yose wayikurikira hano

    Source: Dr Paul Gitwaza Official (Youtube channel)

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-abapfiriye-muri-we-ni-Umwami-w-abakiriho-muri-we-Menya-impamvu.html

  • Hagarara wemye nk’igiti giteye #rwanda #RwOT

    Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Zaburi 1:3

    Kuba uhamye ni ikintu gifitiye umumaro buri wese muri twe.Yeremiya 17:8 na Zaburi 1:3.

    Ibi byanditswe byombi bitubwira ku byerekeye kumera nk’ibiti byatewe. Tugomba gushyira mu gaciro kugira ngo umwanzi Satani atatwiba (1 Petero 5.8). Kugira ngo duhagarare imbere ye, tugomba gushinga imizi, tugakomera, tugashikama, ndetse tugafata icyemezo cyo kuguma muri Kristo.

    Yesu ni ubutaka bwiza dushobora gushingamo imizi. Dushobora kumwizera ko ahamye.Yesu udahinduka, igihe cyose, ahora ari umwizerwa, ahorana ubudahemuka, Ijambo rye ni ukuri kandi rirakuze. Uko yahoze ejo n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora. Ntabwo ahindukana n’ibihe; niba rero ufite imizi muri we, nawe uzakomera.

    Imana ishaka kuduha imbaraga zo kudukomeza mu biruhije tunyuramo:

    Imana ishaka kuduha imbaraga n’ububasha kugira ngo tubashe gutsinda ibikomeye tunyuramo. Ishaka ko tubaho duhamye nk’ibiti bishinze imizi ikomeye mu butaka, ariko nitwe tugomba guhitamo aho dushinga imizi yacu kugira ngo ibe ihamye.

    Ese imizi yawe ishinze mu isi, mu marangamutima yawe, mu bikugora? Ku hahise hawe? Cyangwa uyu munsi uhisemo kubishinga muri Kristo? Uyu ni umunsi wawe wo gukora amahitamo nyakuri yakugeza ku bugingo buhoraho.

    Isengesho ry’uyu munsi:

    Mana yanjye ndashaka gushinga imizi yanjye muri wowe. Ntujya uhinduka, kubw’ibyo nzi ko nshobora kukwishingikirizaho ukandinda mu bingora byose.

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hagarara-wemye-nk-igiti-giteye.html

  • Kuba ari umunya-Kayonza byari bihagije – Byinshi ku rukundo rwa Areruya Joseph na Uwera baherutse kurushinga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda usiganwa ku magare ubu akaba akinira Benediction Ignite, Areruya Joseph avuga ko kimwe mu byamukuruye ku mukunzi we baherutse kurushingana ari uko bose bavuka i Kayonza.

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021 nibwo Areruya Joseph na Uwera Josephine bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata, ni imihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa ubundi basezeranira muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, kibanze ku rukundo rwe na Uwera Josephine, Areruya Joseph yavuze ko babanye nyuma y’imyaka 2 bakundana.

    Ati'twari dusanzwe tuziranye na mbere ariko twakoze ubukwe tumaze imyaka itatu dukundana. Na we avuka i Kayonza.'

    Bwa mbere ahura na we bahuriye ku ishuri aho biganye igihe gito mu mashuri abanza ya Groupe Scolaire Kayonza.

    Yakomeje avuga ko impamvu urukundo rwe rutumvikanye mu itangazamakuru cyane ari ukubera ko ari bwo buzima yahisemo, ibitajyanye n’akazi ke bitagomba gusohoka.

    Ati'buriya buri wese agira ubuzima bwite bwe, hari igihe umuntu aba akunda ibintu cyangwa abyanga, njye numvise rero ibyiza ari uko nabigira ibanga ariko inshuti zanjye zari zimuzi kuko na mbere abanyamakuru bamumbajije sinigeze mutangaza.'

    Uretse kuba afite ubwenge ngo kuba avuka i Kayonza nkawe byonyine byari bihagije kugira ngo amukunde.

    Ati'ikintu cya mbere kuba ari umunya-Kayonza gusa kandi nanjye nkaba ndi umunya-Kayonza, ibyo byari bihaije kugira ngo mukunde. Icya kabiri yego si mwiza kuruta abandi bose batuye Isi ariko afite ubwenge, namukundiye ko afite ubwenge kandi ikindi nasanze duhuje byinshi.'

    Nk’abandi bantu bari mu rukundo, ngo Uwera yagiye akorera utuntu dutandukanye Areruya Joseph bikamutungura.

    Ati'yagiye ankorera utuntu twinshi tukantungura, ibintu byinshi yankoreye byarantunguye kuko mu buzima busanzwe sinigeze nkundana n’abakobwa benshi, yakoraga akantu gato nko kumpa impano bikantungura ariko nta kindi kidasanzwe.'

    Mu rukundo rwabo nta gihe kigeze kigera ngo bashake kuba batandukana bitewe wenda no kutumvikana ku bintu bikunze kuranga abakundana.

    Nyuma yo gukora ubukwe bakaba bagomba gutura mu karere ka Kayonza aho bavuka ari naho imiryango yabo ituye.

    Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye mu karere ka Kayonza, azamukira muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, akina nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko—Marseille Provence yo Bufaransa, Pédale Pilotine mbere yo kujya muri Benediction Ignite.

    Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del’Espoir yo muri Cameroun.

    Ngo kuba umukunzi we na we avuka i Kayonza byari byoroshye ko bakwikundanira

    Babanye bamaze imyaka 3 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kuba-ari-umunya-kayonza-byari-bahagije-byinshi-ku-rukundo-rwa-areruya-joseph-na-uwera-baherutse-kurushinga

  • Ukuriye Polisi mu mujyi wa Minneapolis yitakanye Derek, amushinja kwica umwirabura Floyd #rwanda #RwOT

    Medaria Arradondo, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnessota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze kuri uyu wa mbere ko Derek Chauvin wahoze ari umupolisi atakurikije amategeko y'igipolisi igihe yapfukamaga ku ijosi rya George Floyd w'umwirabura mu muhanda mu gihe cy'iminota irenga umunani. Ashimangira ko gupfukama ku ijosi ry'umuntu uboshywe mu mapingu bitari mu mategeko n'inyigisho bitangwa na Polisi.

    Arradondo, umwirabura wa mbere uyobora iki gipolisi, yavuze ko abapolisi mu nyigisho bahabwa, harimo kwirinda gukoresha ingufu z'umurengera igihe cyose bikenewe. Arradondo, yirukanye Chauvin hamwe n'abandi baporisi batatu, nyuma y'umusi umwe Floyd apfuye. Yabwiye abacamanza ko'Chauvin yakoze ubwicanyi'.

    Mbere yuko ubutabera bwumva uyu mukuru wa Polisi, bwabanje kumva umuganga ushinzwe icyumba cyakirirwamo ahashyikira indembe, mu mujyi wa Minneapolis, Dr Bradford Langenfeld yavuze ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wa oxygen. Yifatanije n'abashinja uwahoze ari umuporisi, Derek Chauvin, wapfukamye ku ijosi ryiwe mu gihe cy'iminota isaga umunani, mu muhanda wo muri uwo mujyi mu kwezi kwa gatanu k'umwaka ushize.

    Abaforomo bakorera munsi y'ubuyobozi bwa Dr. Bradford Langenfeld, bagerageje kumugarurira ubuzima ariko ntibyabashobokeye kuko yahise abapfira mubiganza.

    Ababuranira Chauvin bireguye bavuga ko Floyd yapfuye kuko yagendanaga ibindi bibazo by'ubuzima. Bavuga kandi ko ibyo Chauvin yakoze byose igihe yahagarikaga Floyd, yisunze amasomo yahawe muri uwo mwuga w'igipolisi.

    Dr Langenfeld, niwe utangije icyumweru kigira kabiri cy'iri buranisha, yavuze ko umutima wa Floyd wahagaze gutera igihe yagezwaga ku bitaro, kandi ko bamaze iminota 30 bagerageza kumusubizamo ubuzima ariko biba iby'ubusa.

    Langenfeld yavuze ko ashingiye ku makuru yahawe, kubura umwuka nico kiza imbere y'izindi mpamvu zose zitangwa n'abiregura.

    Icyumweru cya mbere cy'iri buranisha nkuko VOA ibitangaza, cyaranzwe no kumva ibyagaragajwe bigaragaza n'amaso uwahoze ari umupolisi Chauvin apfukama ku Ijosi rya Floyd mu muhanda, atakamba avuga ko adashobora guhumeka.

    Urwo rupfu rwo ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa gatanu 2020, rwahagurukije imyigaragambyo yo kwamagana ubugome bukorwa na Polisi ku birabura muri Amerika, ndetse no ku Isi hose.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ukuriye-polisi-mu-mujyi-wa-minneapolis-yitakanye-derek-amushinja-kwica-umwirabura-floyd/