Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Ikibazo cy'ishwagara bemerewe na Perezida Kagame cyongeye kugaragarizwa inzego – #rwanda #RwOT

    Icyo kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo abo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu bari basuwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yavuze ko ubutaka bwabo busharira ku buryo iyo hadahinzwe hakoreshejwe ishwagara, batabasha kweza.

    Ati 'Twifuza ko ishwagara yajya itugeraho mu buryo bwa 'nkunganire' kandi ikaza ari nyinshi kuko hasanzwe haza nkeya ihenze.'

    Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bwasobanuriye Minisitiri Gatabazi ko ishwagara iri muri 'nkunganire' ariko ikibazo gikomeye ari uko igera mu Karere ka Nyaruguru ihenze.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw'igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye, yavuze ko icyo kibazo cy'ishwagara kiri mu byo bamaze kubona ko kibangamye mu Karere ka Nyaruguru

    Ati 'Ishwagara iri muri 'nkunganire' ariko ikibazo kirimo gikomeye ni uko igera hano ihenze kubera ikiguzi cy'urugendo rwa hano ndetse n'imihanda itameze neza. Kuko inyinshi bayivana i Rusizi indi bakayivana i Musanze, ijya kugera hano ihanze cyane.'

    Hasobanuwe ko kubera urwo rugenda byatumye kuri ubu ishwagara igera ku muturage igura 60 Frw cyangwa ikaba yagera no kuri 65 Frw ku kilo kimwe.

    Ikindi cyavuzwe ni uko uburyo ishwagara izanwamo busa n'ubudasobanutse kuko hatabanza kurebwa umubare w'abayikeneye, bigatuma haza nkeya idakwiye abahinzi.

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy'ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba kandi yabiganiriyeho n'izindi nzego basanga byaba byiza ishyizwe muri 'Smart Nkunganire'.

    Ati 'Basobanuye neza icyo bifuza, bifuza ko ishwagara yashyirwa muri 'Smart Nkunganire' noneho abayishaka bakajya bayisaba bunganiwe na Leta kandi na Leta nayo irabyemera ko ishwagara yaza abaturage bakajya bishyura 50% na Leta ikabishyurira 50%.'

    'Turavugana na Minisitiri ubishinzwe na RAB kugira ngo byinjire muri Smart Nkunganire ikibazo bari bafite kibe kirakemutse, izajye iza bayitumijeho kuko hari abayifuza hakaze nkeya kandi abayifuza ari benshi. Turabikurikirana kandi igisubizo kizaboneka vuba.'

    Smart Nkunganire ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi yunganirwe na Leta. Icyo gihe umuhinzi akoresha telefone ye anyuze kuri *774# noneho akagaragaza ingano y'imbuto n'inyongeramusaruro azakenera.

    Ibyo bikorwa mbere ya buri gihembwe cy'ihinga ku buryo abiyandikishije bose babasha kubona imbuto n'inyongeramusaruro basabye bunganiwe. Bisobanuye ko n'ishwagara iramutse ishyizwe muri Smart Nkunganire ikibazo cyayo cyaba gikemutse.

    Abahinzi bagaragaje ko no guhinga ku materasi y'indinganire byatumye umusaruro wiyongera, bifuza ko n'aho ataragera n'aho yakorwa kugira ngo bakomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru mu biganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy'ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yagaragaje ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’Igihugu itabageraho uko bikwiye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-ikibazo-cy-ishwagara-bemerewe-na-perezida-kagame-cyongeye

  • Abasenga musengere imirenge yo mu ntara y'Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo y'ibyumweru bitatu. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Mata 2021, hari Imirenge itandatu yo mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru na Huye twose two mu Ntara y'Amajyepfo, yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kubera umubare munini w'abakomeje gusanganwa ubwandu bwa COVID-19.

    Ngiri itangazo ribigaragaza:

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/06/abasenga-musengere-imirenge-yo-mu-ntara-yamajyepfo-yashyizwe-muri-guma-mu-rugo-yibyumweru-bitatu/

  • Nyaruguru: Ikibazo cy’ishwagara bemerewe na Perezida Kagame cyongeye kugaragarizwa inzego –

    Icyo kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo abo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu bari basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yavuze ko ubutaka bwabo busharira ku buryo iyo hadahinzwe hakoreshejwe ishwagara, batabasha kweza.

    Ati “Twifuza ko ishwagara yajya itugeraho mu buryo bwa ‘nkunganire’ kandi ikaza ari nyinshi kuko hasanzwe haza nkeya ihenze.”

    Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bwasobanuriye Minisitiri Gatabazi ko ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo gikomeye ari uko igera mu Karere ka Nyaruguru ihenze.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye, yavuze ko icyo kibazo cy’ishwagara kiri mu byo bamaze kubona ko kibangamye mu Karere ka Nyaruguru

    Ati “Ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo kirimo gikomeye ni uko igera hano ihenze kubera ikiguzi cy’urugendo rwa hano ndetse n’imihanda itameze neza. Kuko inyinshi bayivana i Rusizi indi bakayivana i Musanze, ijya kugera hano ihanze cyane.”

    Hasobanuwe ko kubera urwo rugenda byatumye kuri ubu ishwagara igera ku muturage igura 60 Frw cyangwa ikaba yagera no kuri 65 Frw ku kilo kimwe.

    Ikindi cyavuzwe ni uko uburyo ishwagara izanwamo busa n’ubudasobanutse kuko hatabanza kurebwa umubare w’abayikeneye, bigatuma haza nkeya idakwiye abahinzi.

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba kandi yabiganiriyeho n’izindi nzego basanga byaba byiza ishyizwe muri ‘Smart Nkunganire’.

    Ati “Basobanuye neza icyo bifuza, bifuza ko ishwagara yashyirwa muri ‘Smart Nkunganire’ noneho abayishaka bakajya bayisaba bunganiwe na Leta kandi na Leta nayo irabyemera ko ishwagara yaza abaturage bakajya bishyura 50% na Leta ikabishyurira 50%.”

    “Turavugana na Minisitiri ubishinzwe na RAB kugira ngo byinjire muri Smart Nkunganire ikibazo bari bafite kibe kirakemutse, izajye iza bayitumijeho kuko hari abayifuza hakaze nkeya kandi abayifuza ari benshi. Turabikurikirana kandi igisubizo kizaboneka vuba.”

    Smart Nkunganire ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi yunganirwe na Leta. Icyo gihe umuhinzi akoresha telefone ye anyuze kuri *774# noneho akagaragaza ingano y’imbuto n’inyongeramusaruro azakenera.

    Ibyo bikorwa mbere ya buri gihembwe cy’ihinga ku buryo abiyandikishije bose babasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro basabye bunganiwe. Bisobanuye ko n’ishwagara iramutse ishyizwe muri Smart Nkunganire ikibazo cyayo cyaba gikemutse.

    Abahinzi bagaragaje ko no guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera, bifuza ko n’aho ataragera n’aho yakorwa kugira ngo bakomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru mu biganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yagaragaje ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’Igihugu itabageraho uko bikwiye

    [email protected]


  • Uwahoze ari umukunzi wa Neymar arimo guhigisha uruhindu umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr witwa Katerina Safarova yashyize ku mbuga nkoranyambaga itangazo ko yifuza umukunzi ndetse anajya no ku mbuga babashakiraho.

    Uyu mukobwa ukundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga yatangarije kuri TV imwe y'iwabo mu Burusiya ko yifuza umukunzi ndetse ayemerera ko yanageze ku rubuga rwa Tinder rufasha abantu kubona abakunzi.

    Katerina w'imyaka 23,yaciye ibintu hirya no hino ubwo yavugwaga mu rukundo na Neymar Jr gusa bombi bavuze ko ari inshuti gusa.

    Uyu mukobwa yagiye yitabira amasabukuru ya Neymar Jr ndetse hari nubwo yajyaga ku bibuga kumureba.

    Uyu mukobwa yemeje ko yinjiye mu kiganiro gica kuri TV aho abakobwa 15 bahatanira umusore umwe bamugaragariza urukundo hanyuma akaza guhitamo uwamunejeje cyane.

    Uyu mukobwa akomeje guhangayikishwa no kubona umukunzi mushya cyane ko umubano we na Neymar Jr wahagaze.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukunzi-wa-neymar-arimo-guhigisha-uruhindu-umugabo/

  • Imirenge itandatu yo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo –

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minaloc, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021, rivuga ko ibyo bice bishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 m Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko uturere dutatu.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari iya Ruhashya, Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Minaloc yavuze ko abatuye muri iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda. Ni mu gihe amasoko acuruza ibiribwa yemerewe gukora ariko umubare w’abayajyamo ugomba kugabanywa.

    Ikomeza igira iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora imirenge yashyizwe muri guma mu rugo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru aho kuba ibiri.”

    Mu yandi mabwiriza yashyiriweho iyi mirenge itandatu harimo kuba imirimo ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, y’abakozi kandi abemerewe gukora babanze kwemezwa n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho n’Akarere mu kurwanya Covid-19, nyuma yo gusuzuma ubwihutirwe bwayo.

    Minaloc yakomeje igira iti “Imirimo yo kubaka Gisagara Peat Power Plant mu Karere ka Gisagara ibaye ihagaze, hazasigara hakora abakozi b’ingenzi babanje gupimwa Covid-19 ndetse bakanacumbikorwa mu kigo.”

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yatanzwe n’inzego z’ubuzima no gutanga amakuru mu gihe hagize ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus bahamagara ku murongo wa 114 washyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

  • Bugesera: Bamenye akamaro ko kwizigamira nyuma yo kubona ingaruka za Covid-19 –

    Ibi babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021,ubwo imiryango 250 yagizweho ngaruka na Covid yahabwagwa ibiryo byo kurya kuri Pasika birimo umuceri,amavuta ,kawunga, ibishyimbo, isukari mu rwego rwo kuyifasha.

    Buri muturage yahawe ibiro 5 by’umuceri, akajerekani k’amavuta n’ibiro bitanu by’ifu ya Kawunga.

    Aba baturage bavuga ko bishimiye ibiryo bitandukanye bahawe kuko bizabafasha cyane cyane muri ibi bihe abana babo bari mu biruhuko.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko mbere y’uko Covid igera mu Rwanda basesaguraga cyane kandi batari bazi gahunda yo kwizigamira bakanashimangira ko iki cyorerzo cyatumye bamenya kwizigamira.

    Mukahirwa Alice wo mu murenge wa Mareba, yemeza ko kuba ahawe ibiryo bizamufasha cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri.

    Ati “ Twishimye cyane kuko baduhaye ibyo kurya, biri budufasheho gato cyane cyane muri ibi bihe abana bari mu kiruhuko, ntabwo navuga ngo ntitwari dushonje cyane kuko Covid yatumye tumenya kuzigama umuntu arya bike ibindi akabibika n’iyo ari amafaranga niko umuntu asigaye abigenza kugira ngo za guma mu rugo nizigaruka hazabe hari icyo umuntu yibikiye.”

    Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Ngeruka, yagize ati “ Turashima abagiraneza badufashije kuko iki gikorwa gituma tuzirikana ko hari n’abadutekereza muri ibi bihe bya Covid. Twese twamenye kuzigama, iyo abantu baguhaye ibintu nk’ibi biragufasha kuko amafaranga wari kubiguramo uyakoresha ibindi bintu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije imiryango 150 yo mu murenge ayobora, avuga ko Covid yabasigiye umukoro wo gukora cyane.

    Ati “ Ndashimira abafatanyabikorwa ko batekereza ko hari abatishoboye muri sosiyete baba bakeneye kwitabwaho kuko bibabigaragaza ko hari imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa. Nubwo habaye ikibazo nk’iki cy’icyorezo kidasanzwe ubundi ni abaturage basanzwe bifasha ku buryo inkunga nk’iyi ari ibafasha ariko itababuza gukomeza gukora kuko twanagize ibihe byiza by’imvura.”

    Yongeyeho ko ibihe nk’ibi bya Covid byasigiye abaturage amasomo yo kurushaho gukora cyane kugira ngo batazajya bahura n’imbogamizi izo ari zo zose zatuma imibereho yabo imera nabi.

    Umuyobozi wa Oxford Africa Trust International Group gifite icyicaro muri Nigeria, cyahaye aba baturage ibi biryo, Delice Umuhoza, yavuze ko bafashishe aba baturage kuko nabyo biri mu nshingano zabo.

    Ati “Mu gihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bihanganye n’icyorezo Covid-19, natwe turumva neza ko gufasha buri wese ari inshingano zacu. Uretse iki gikorwa cyo gutanga inkunga y’ibyo kurya, mu gihe tuzaba dutangije ikigo cy’imari giciriritse (Microfinance), tuzanatanga inguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.”

    Uretse iyi miryango 250 yo mu Karere ka Bugesera ,Oxford Africa Trust International Group, ku wa Gatanu yari yanahaye ibiryo imiryango 50 itishoboye yo mu Kagari ka Rukiri ya I i Remera mu Karere ka Gasabo

    Mu byo abaturage bahawe harimo n’amavuta

    Abaturage bashishikarijwe kumenya kwizigamira kugira ngo mu bihe by’amage bajye birwanaho

    Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bo mu Karere ka Bugesera bafashijwe

  • Musanze: Habonetse umurambo w'umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata 2021 ahagana saa Cyenda z'igicuku agiye mu kazi k'ubufundi asanzwe akora, ngo nyakwigendera yasabye umwana we w'umuhungu witwa Tuyizere Jehovaire babanaga mu rugo itoroshi, amusaba no gukinga ubundi afata igare nk'uko bisanzwe ajya mu kazi.

    Bumaze gucya ni bwo umurambo wa Ndahayo wabonetse mu kirombe gicukurwamo umucanga n'igare rye riri hafi ye, aribyo byatumye hakekwa ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari umukingo ufite ubuhaname bugera kuri metero 18.

    Umwe mu bahageze mbere ni Niyomurengezi Samuel, wavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira, maze bakabona igare ku ruhande. Mu kumurika neza, babonye umurambo ku ruhande, barawitegereza basanga ari uwa Ndahayo Abraham waguyemo.

    Aba bari baje mu kazi bahise bahamagara nyiri ikirombe witwa Afurika Jean Marie Vianney, na we akabimenyesha ubuyobozi na Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu uyu nyakwigendera yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yaba yazize.

    Yagize ati “Nibyo uyu mugabo twasanze yapfuye ari mu kirombe gicukurwamo umucanga, ntabwo twari twamenya neza icyo yaba yazize ariko turakeka ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari ikirombe gicukurwamo umucanga ahari ubuhaname bugera kuri metero 18 ndetse n'igare yari atwaye ryari hafi ye, nyuma y'uko inzego zirimo RIB na Polisi zihageze yamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo ari naho yaguye, buvuga ko n'ubwo atabanaga n'umugore we, nta makimbirane bakeka ko yaba yazize, ahubwo ko byaba ari impanuka.

    Basabye abaturage kujya bigengesera mu gihe bagenda bwije cyane cyane aho nabo babona ko bashobora gukora impanuka.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze aho Ndahayo Abraham yaguye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-habonetse-umurambo-w-umugabo-mu-kirombe-gicukurwamo-umucanga

  • Amajyepfo : Imirenge itandatu yashyizwe muri Guma mu rugo y’ibyumweru 3 #rwanda #RwOT

    Iyi Mirenge itandatu, irimo itatu yo mu Karere ka Gisagara, ibiri yo mu Karere ka Huye n’umwe wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Iyo Mirenge ni Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisaraga, hakaza Umurenge wa Ruhashya na Rwaniro yo muri Huye ndetse n’umurenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amajyepfo-Imirenge-itandatu-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo-y-ibyumweru-3

  • Reba ibintu bitangaje utari uzi ku mpyiko z'umuntu #rwanda #RwOT

    Utuntu dutangaje ku mpyiko

    1.Ku mpyiko niho hahereye imvubura zizwi nka surrenales/adrenals zikora imisemburo nka cortisol na adrenaline. Izi mvubura zigenda zigabanyuka mu bunini. Umwana avuka zenda kungana n'impyiko ariko iyo ushaje zisigara zingana no hafi ya 3mm.

    2.Burya ntabwo dufite impyiko zingana, ahubwo ubunini bwazo buterwa n'umuntu kuko uko ubyibuha niko na zo ziyongera. Icyakora muri rusange ni hagati ya 5cm na 7.5cm mu bugari no hagati ya 10 cm na 13cm mu burebure.

    3.Muri buri mpyiko habamo hafi ya miliyoni y'utuyunguruzo tw'amaraso tuzi nka nephrons. Burya imyanda yose iva mu maraso isohokera mu nkari.

    4.Ugereranyije ku munsi mu mpyiko hanyura litiro 400 z'amaraso zihatunganyirizwa.Buri munota impyiko zitunganya hafi litiro 1.3 z'amaraso, ndetse zikora inkari zenda kungana gutyo, ku munsi.

    5.Impyiko nizo zishinzwe kuringaniza igipimo cy'amatembabuzi mu mubiri. Iyo umubiri wabuze amazi hakorwa inkari nkeya.

    6.Iyo impyiko kandi zibonye impinduka ku gipimo cya oxygen mu maraso cyamanutse, zirekura umusemburo utuma hakorwa izindi nsoro zitukura bityo uko ziyongera na oxygen ikazamuka dore ko ari zo ziyikwirakwiza mu maraso (insoro zitukura).

    7.Iyo impyiko zibonye impinduka mu muvuduko w'amaraso, uba mucye zihita zoherereza ubutumwa imitsi y'amaraso ngo yiyegeranye bityo umuvuduko ukongera ukazamuka.

    8.N'ubwo dufite impyiko 2 ariko niyo waba ufite impyiko imwe nta kibazo irakora gusa ugasabwa kugira ibyo wigengeseraho nko kunywa inzoga no gukoresha imiti imwe n'imwe.

    9.Kurya ubona inkari zisa n'umuhondo biterwa na bilirubin.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibintu-bitangaje-utari-uzi-ku-mpyiko-z-umuntu

  • Joachim umaze kumenyekana cyane kubera kuburanira abantu yatunguye umugore we n'abana be 4 akora ubukwe n'undi mukobwa mu ibanga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ari gushakisha n'ubutabera kubera kwica isezerano, agata umugore babyaranye abana 4 maze agakora ubukwe mu ibanga n'undi mukobwa.

    Joachim usanzwe aburanira abantu muri Excellence House i Bujumbura, umuryango we watunguwe ubwo wabonaga amafoto atandukanye amugaragaza yakoze ubukwe, bwabaye taliki ya 27 Werurwe 2021 kandi asanzwe afite undi mugore babanaga muburyo bwemewe n'amategeko.

    Maître Sakubu Joachim yabanaga na Niyonzima Aline babyaranye abahungu 3 n'mukobwa umwe, ndetse ngo uyu mugore niwe wari waragize uruhare runini mukugirango uyu mugabo yige amashuri yatumye aba umwe muba avocat bakomeye i Burundi.

    Abo mu muryango we bavugako baguye mu kantu ubwo, babonaga amafoto atandukanye kumbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo yakoze ubukwe.

    Maître Sakubu Joachim avuka muri komine Giheta, intara ya Gitega, akaba yari yaranditswe mu mategeko n'umugore we wambere muri komine Gitega.

    Akaba yaragiye gusezeranira n'umugore wa Kabiri muri komine Ntahangwa mu mu mujyi wa Bujumbura.

    Amakuru aturuka mugihugu cy'i Burundi avugako, uyu mugabo arigushakishwa akaba atarafatwa n'ubutabera kugirango aryozwe ibyo yakoze kuko bihabanye n'amategeko agenga abashakanye i Burundi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/joachim-umunyamategeko-umaze-kumenyekana-cyane-kubera-kuburanira-abantu