Category: Uncategorized

  • Niba abahakana amateka bitabatera isoni, kuki twagira ubwoba bwo guhangana na bo_ Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame avuga ko kuba uyu munsi hakomeje kugaragara abatagira isoni zo guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bidakwiye kubatera isoni n'ubwoba bwo kuba bahangana na bo mu buryo bukomeye.

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 27 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhango wabereye muri Kigali Arena mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muhango wabanjirijwe no kunamira no gucana urumuri rw'icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame banahashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250.

    Muri uyu muhango wakomereje muri Kigali Arena, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Dr Jean-Damascène Bizimana,  yagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye ikanigishwa kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr Bizimana avuga ko urubyiruko ruvukira mu gihugu kiyobowe neza, iyo rwumvise aya mateka arubabaza, ku buryo rutiyumvisha uburyo leta zategetse iki gihugu, zafashe umugambi wo kubwira abaturage kwica abandi basangiye igihugu.

    Yagize ati 'Ni yo mpamvu urubyiruko rugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu byo igaragariramo byose, ndetse bakarwana urugamba rwiza rwo gushyigikira imiyoborere myiza y'igihugu cyacu, biratanga icyizere cy'ejo heza.'

    Dr. Bizimana yatangaje ko muri 2014, Inama y'Umuryango w'Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yari yashimangiye icyemezo cy'Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, ibyemezo nk'ibi bikaba byaraciye intege abayipfobya.

    Avuga ko ubu u Rwanda rushima ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga, kuko mu 2004 Umuryango w'Abibumbye washyizeho tariki ya 7 Mata nk'umunsi uhoraho wo kuyizirikina, wongera kubishimangira muri Mata 2020.

    Gusa avuga ko abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka nkana amateka yayiranze kuva kera, kubera uruhare bamwe bayagizemo cyangwa se ababyeyi babo ku buryo urubyiruko rutayazi rubura icyo rufata n'icyo rureka.

    Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubu ari ubuhamya bw'ukuri butazahinduka, kandi Abanyarwanda bakaba badakwiye guterwa isoni no guhangana n'abantu nk'aba bahakana amateka mabi nk'aya ya Jenoside.

    Perezida Kagame yagize ati 'Amateka ya Jenoside ni  ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?'.

    Umukuru w'igihugu avuga ko uyu muhango udafatwa nk'ikintu gisanzwe kuko wibutsa abanyarwanda ibihe bikomeye banyuzemo, kandi kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abantu bakaba bakibona imibiri ijugunye mu bice bitandukanye,  nyamara abakoze ayo mahano bakaba bakomeje kwidegembya ku isi.

    Umukuru w'igihugu yagize ati 'Ariko ntabwo twakwemera ko ayo mateka aduherana, iyi ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye hari iki cyorezo cya Covid 19, kuko tudashobora guteranira hamwe nk'uko bisanzwe,ibi birongerera agahinda abarokotse Jenoside, gusa kwihangana kwabo, kudacika intege no gushyira hamwe ni byo byadufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.'

    Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko abashaka guca Abanyarwanda intege babinaniwe kandi ko batazigera babishobora.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk'igihugu byagizwemo uruhare n'Abanyarwanda benshi, banze kuba ibikoresho by'ubuyobozi bubi, iki gihugu kandi Abanyarwanda bakaba bagikesha abanze kuba ibikoresha by'abayobozi babi.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu, agaragaza ko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abaturage b'u Rwanda, iyi ari yo mpamvu abashaka kubatesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kubinanirwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/07/niba-abahakana-amateka-bitabatera-isoni-kuki-twagira-ubwoba-bwo-guhangana-na-bo_-perezida-kagame/

  • U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko za Mitterand na Balladur zifashishijwe mu gukora raporo 'Duclert' – #rwanda #RwOT

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 1994 ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu gukomeza gutera inkunga ya Leta ya Habyarimana Juvénal butitaye ku kuba bwarabonaga ibimenyetso ku iri gutegura Jenoside.

    Iyi raporo yashyizwe hanze nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo isesengura inyandiko z'igisirikare n'abayobozi bakuru b'iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nyandiko zasesenguwe harimo iza Perezida Mitterrand na Minisitiri w'Intebe, Balladur ndetse na telegram bagiye bohererezanya.

    Nyuma y'imyaka myinshi izi nyandiko ari ibanga kuri uyu wa 7 Mata 2021, Leta y'u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kuzishyira hanze, abifuza kuzisoma bose bakaba bazibona.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n'abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw'igihugu zigaragaza uruhare rw'u Bufaransa mu mitegekere y'u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha 'uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w'Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z'inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw'u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'uruhare abari abayobozi bakuru b'u Bufaransa babigizemo.

    Prof Vincet Duclert wayoboye Komisiyo yakoze iyi raporo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika, AP ko kuvuga ukuri bizatuma u Bufaransa n'u Rwanda byongera kugirana umubano mwiza.

    Ati 'Mu myaka 30 ishize, impaka ku Rwanda zari zuzuye ibinyoma, akarengane, kugoreka n'ibikangisho byo kugezwa imbere y'ubutabera. Ibyo byari nko gukandamiza.'

    'Ubu tugomba kuvuga ukuri ndetse twizeye ko uko kuri kuzatuma u Bufaransa bujya mu biganiro n'ubwiyunge n'u Rwanda ndetse na Afurika.'

    Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazashyirwa hanze impapuro zirenga 8000. Amakuru dukesha Le Figaro avuga ko nyuma y'izi nyandiko za Mitterrand na Balladur hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira hanze inyandiko z'igisirikare cy'u Bufaransa kuri Jenoside yakorwe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyo gushyira hanze izi nyandiko cyabaye mu gihe Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA yavuze ko kizafasha mu kumenya ukuri, guhangana n'abafite ingebitekerezo ya Jenoside ndetse n'abahakana bakagoreka amateka.

    U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko zakoreshejwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwashyize-hanze-inyandiko-za-mitterand-na-balladur-zifashishijwe-mu

  • Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y'abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!! #rwanda #RwOT

    Kwibuka ubuzima bwazimye benebwo bazize gusa uko bavutse, ni umwanya wo gufatana mu mugongo. Ni ugukomeza intwaza zavuye mu nzara z'abababisha, no gushima ineza y'abatakaje ubuto bwabo batabara izo mponoke.

    Jenoside ni ikimwaro ku muryango nyarwanda n'umuryango mugari w'abatuye isi, ariko si imperuka nk'iyo Bagosora yifurizaga ingorwa. u Rwanda  rwakozwe mu nda kubera ibigwiranda, ariko rwahakuye impamvu yo kurwanya ikibi, kabone n'iyo ababi baba bakiruhigira. Barikoza ubusa ariko, dore baduhize bukware none twe turabahiga ubutwari. Ishyari n'ipfunwe bibatera gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitutsi n'ubutindi byabagize imbata, twe biduha imbaraga zo kubarwanya. Kubatsinda si intego gusa, ahubwo ni ihame ridakuka. Nta gukura mu rujye kandi,imbaraga zabatsinze na mbere, zarushijeho kujya mbere kuko zikubye inshuro nyishi.

    Abatuvuyemo ntituzabibagirwa. Aho twashyinguye imibiri yanyu hameze indabo z'urwibutso. Ziratoshye cyane, abato bazisaruraho urukundo.u Rwanda rwibarutse urubyiruko rugera ikirenge mu cyanyu. Nitubasanga mu ijabiro kwa Jambo, muzadushima ko twasigaye neza mu cyimbo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri intwari.Nimukomeze mutwaze rero, dore mufite ubuyobozi buzima, bubatwaje intwaro zo gutsinda agahinda.Kwibuka twiyubaka niwo mugambi, nta kugamuruzwa n' imbogamizi rero. Ndahari, urahari, arahari ngo duharanire ahazaza hazima. Nta mpamvu y'amaganya, inyangabirama zaranyazwe, ubu zisigaye ku magambo, ni imbohe z'urwango, ingoma yazo isigaranye abakaraza babusanya.

    Abagize uruhare mu guhekura u Rwanda namwe, kwicuza kwanyu nibyo bizabacungura, naho gucura indi migambi mibi, bizabaheza mu icuraburindi. Abinangira ntimuzangira n'amategeko, amaherezo muzabiryozwa, kandi ni ikibazo cy'iminsi.

    Abanyamahanga badufata mu mugongo turabashima cyane. Inyiturano ni kubaka u Rwanda rudasa n'urwasizwe na ba gapanga. Abigize abahanga badutega iminsi n'adushinga ibikwasi nawe, ukuri kwacu kuzashyira gutsinde, amateshwa yanyu azashyirwaho iherezo. Kubaho si impano, niyo mpamvu twibohoye.

    Twibuke abacu nyabyo, ni uguterwa ishema n'aheza tugeze, duharanira no kuharenga, maze ingabo za sekibi zikomeze zikorwe n'ikimwaro.

    Rushyashya, yifatanyije n'Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    The post Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y'abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/banyarwanda-nimucyo-twibuke-twiyubaka-dore-ingoma-yabahekuye-u-rwanda-isigaranye-abakaraza-babusanya/

  • Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu- Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu Gatatu, tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni.

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka, ngo gusibangane cyangwa ngo kwibagirane ari nayo mpamvu abahashaka kuyahakana Abanyarwanda batizigera bagira ubwoba bwo guhangana nabo.

    Ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abitabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo hashize imyaka 27 ihagaritswe hari abagikomeje gutsimbarara bakanga gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.

    Yagize ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi. Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

    Ni inshuro ya kabiri ibihe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye Abanyarwanda n’Isi muri rusange bahanganye na Covid-19, byatumye ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi bikumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, byongera agahinda ku barokotse Jenoside.

    Yakomeje agira ati “Kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda bongere kubaho bikomoka kuri benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.

    Ati “Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi. Iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraba zacu. Kubera izo mpamvu no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ninayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo aribyo bituma bari abo bari bo uyu munsi.

    Perezida Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rwabayeho rwunze ubumwe nk’uko bimeze ubu

  • CP Munyambo yasabye ab’i Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka banyuze ahatemewe –

    Yabigarutseho ku wa 5 Mata 2021 ubwo yagiranagana ikiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri iyo mirenge ndetse n’inzego z’umutekano.

    Yabashimiye uruhare bagize mu gukumira ibitero by’abitwaje imbunda bagiye batera muri iyo mirenge mu 2018 na nyuma yaho, abasaba gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

    Yakomeje avuga ko hari ibyo bagomba kwirinda kugira ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa.

    Ati “Hari ibyo turibusubiremo cyane cyane ibikunze kubera mu giturage ubona tugomba gukomeza kurwanya nk’uko mwarwanyije ibikorwa by’umwanzi. Hari magendu kubera ko imunga ubukungu bw’igihugu ni ngombwa ko dufatanya tukayirwanya.”

    “Hari kwambuka imipaka bitemewe n’amategeko, rimwe na rimwe abaturage bacu bakaba bahohoterwa mu bihugu bagiyemo, nabyo tukabyirinda tukabirinda n’abavandimwe bacu.”

    Mu bihe byashize, mu Karere ka Nyaruguru hagiye hagaragara abakora ubucuruzi bwa magendu burimo inzoga n’itabi ndetse n’urumogi bakura mu Burundi.

    Hari kandi abambukaga imipaka mu buryo butemewe bagiye guhahayo no gukorera amafaranga.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyo gucuruza magendu no kwambuka imipaka mu buryo butemewe babiretse kuko basanze ari bibi.

    Nsanzurwimo Emmanuel uyobora Umudugudu wa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko mbere bajyaga gukorera amafaranga mu Burundi ariko kuri ubu babiretse kubera kwanga guhohoterwa.

    Ati “Ndashima ko ibikorwa by’ubuhinzi byiyongere ubu tukaba dusigaye duhinga tukeza. Mbere twajyaga tujya guhingira Abarundi ariko ubu ndakeka ko ari bo bakaje kuduhingira, kuko imirima y’icyayi yaragwiriye, Girinka irahari nta kibazo cyatuma dusubira guca inshuro hakurya.”

    Abatanze ibitekerezo bavuze ko mbere bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo muri Nyungwe, ariko babiretse kuko basigaye bahinga mu masambu yabo.

    Bavuze ko bashyizeho amarondo ya ku manywa na nijoro bagamije kwicungira umutekano, bakumira icyawuhungabanya cyose.

    CP Munyambo yabasabye n’ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu; abana bata amashuri n’abangavu bashyingirwa imburagihe kuko biri mu bihungabanya umutekano wo mu ngo no mu miryango.

    Yabijeje ko Polisi y’Igihugu izakomeza gufatanya nabo muri byose hagamijwe guteza imbere igihugu n’abagituye.

    Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bavuze ko batacyambuka umupaka mu buryo butemewe

    CP Munyambo yasabye abaturage bo muri Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka babundabunda

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana ndetse n’inzego z’umutekano

    [email protected]


  • U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko za Mitterand na Balladur zifashishijwe mu gukora raporo ‘Duclert’ –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 1994 ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu gukomeza gutera inkunga ya Leta ya Habyarimana Juvénal butitaye ku kuba bwarabonaga ibimenyetso ku iri gutegura Jenoside.

    Iyi raporo yashyizwe hanze nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo isesengura inyandiko z’igisirikare n’abayobozi bakuru b’iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nyandiko zasesenguwe harimo iza Perezida Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Balladur ndetse na telegram bagiye bohererezanya.

    Nyuma y’imyaka myinshi izi nyandiko ari ibanga kuri uyu wa 7 Mata 2021, Leta y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kuzishyira hanze, abifuza kuzisoma bose bakaba bazibona.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Prof Vincet Duclert wayoboye Komisiyo yakoze iyi raporo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP ko kuvuga ukuri bizatuma u Bufaransa n’u Rwanda byongera kugirana umubano mwiza.

    Ati “Mu myaka 30 ishize, impaka ku Rwanda zari zuzuye ibinyoma, akarengane, kugoreka n’ibikangisho byo kugezwa imbere y’ubutabera. Ibyo byari nko gukandamiza.”

    “Ubu tugomba kuvuga ukuri ndetse twizeye ko uko kuri kuzatuma u Bufaransa bujya mu biganiro n’ubwiyunge n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

    Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazashyirwa hanze impapuro zirenga 8000. Amakuru dukesha Le Figaro avuga ko nyuma y’izi nyandiko za Mitterrand na Balladur hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira hanze inyandiko z’igisirikare cy’u Bufaransa kuri Jenoside yakorwe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyo gushyira hanze izi nyandiko cyabaye mu gihe Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA yavuze ko kizafasha mu kumenya ukuri, guhangana n’abafite ingebitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakagoreka amateka.

    U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko zakoreshejwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Kuba tutabasha guteranira hamwe birongerera agahinda abarokotse- Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi n’iminsi 100.

    Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari ibikorwa bidateze gusibangana bishingiye ku migambi mibisha y’abategetsi bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'ni ubuhamya bw’ukuri, ni ukuri kutazahinduka, ariko rero niba abahakana amateka, ibyabaye bikabatera isoni jyewe, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo ?'

    Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, bibaye ku nshuro ya kabiri Abanyarwanda n’Isi yose bari mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bituma abantu batabasha guteranira hamwe.

    Yavuze ko kuba abantu bibuka batabasha guhurira hamwe byongerera 'agahinda abarokotse Jenoside kandi kwihanga no kudacika intege ari byo biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu mu kwihangana no kwitanga kugira ngo tuzagire ejo heza.'

    Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje kugeraho, avuga ko yashobotse kuko biyemeje gushyira hamwe.

    Yagize ati 'Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu, iyi ni yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.'

    Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku nyito y’ibyabaye mu Rwanda, avuga ko hari abakunze kurwanya ko ari Jenoside ndetse biza kugera n’aho hari abarwanya ko byitwa Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ko bamwe bagihari babirwanya.

    Yagize ati 'Biratangaje kuba nyuma y’imyaka 27 hakiri impaka ku nyito y’ibyabaye.'

    U Rwanda rwakiriye neza Raporo y’u Bufaransa ariko na rwo rugiye kugira icyo rugaragaza

    Perezida Kagame avuze iri jambo nyuma y’Igihe gito Perezida Emmanuel Macron agejejweho raporo yitiriwe Duclert y’abashakashatsi bagaragaje ko ubuyobozi bw’u Bufaransa bwagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iriya Raporo ariko 'natwe dufite ijambo tuzagaragaza mu gihe cya vuba kiri imbere.'

    Yavuze ko raporo igiye gushyirwa hanze na Guverinoma y’u Rwanda, izaza yuzuzanya n’ibyagaragajwe n’iriya ya bariya bashakashatsi bo mu Bufaransa.

    Yavuze ko iriya raporo igaragaza intambwe y’ubushake bwa kiriya gihugu n’abayobozi bacyo mu gukomeza ko ibihugu byombi bibana neza.

    Hari ibihugu bigikingira ikibaba abakoze Jenoside

    Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bihugu bicumbikiye bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigikomeje kubakingira ikibaba.

    Yavuze ko hari igihugu kimwe cyo muri biriya bihugu byiyita iby’ibihangange byimanye bamwe muri aba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

    Yagize ati 'Twaravuze, twaringinze bakatubwira ko batizeye ubutebera bwacu.'

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwageze n’aho rusaba icyo gihugu ko niba kitizeye ubutabera bw’u Rwanda, cyakwemera kigacira imanza abo bantu ko nibura kizeye ubutabera bwacyo ariko kikinangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kuba-tutabasha-guteranira-hamwe-birongerera-agahinda-abarokotse-Kagame

  • #Kwibuka27: Amafoto ya bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 1994 ni umwaka utazibagirana mu mateka y'Abanyarwanda n'Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni. Ni ku nshuro ya 27 U Rwanda rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu bishwe muri Jenoside harimo n'abari abahanzi b'indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n'ubu zigifasha benshi.

    Biragoye kurondora amazina y'abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n'aho bakoreraga ubuhanzi bwabo hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo twavuga nk'ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.

    Gusa, uko iminsi igenda iza niko urutonde rw'abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

    Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:
    1.Sebanani Andre

    Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n'umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo 'karimi ka shyari', 'Mama Munyana' n'izindi.

    Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie hamwe n'abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

    2.Rugamba Sipiriyani


    Rugamba Sipiriyani

    Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n'amasimbi n'amakombe.

    Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru 'Imvaho Nshya' muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n'abandi baririmbyi be kimwe n'abagize umuryango we.

    3.Bizimana Loti

    Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo 'Nsigaye ndi umuzungu' na 'Nta munoza', nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bishingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n'ubundi.

    4.Karemera Rodrigue

    Karemera Rodrigue

    Urutonde rw'abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruriho na Karemera Rodrigue nk'umwe mu bihangage muri muzika mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo 'Kwibuka', 'Ubarijoro' n'izindi.

    Umva Indirimbo 'Ubarijoro' ya Karemera:

    5. Emmanuel Sekimonyo

    Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo 'Umwana w'umunyarwanda'.

    6. Bizimungu Dieudonné

    Bizimungu na Agnes bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry'ibanga.

    7. Uwimbabazi Agnes

    Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y'indirimbo 'Munini yaje'.

    8. Gatete Sadi
    Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka 'Ijambo ry'uwo ukunda', 'Julienne' 'Urugo rw'umugabo' n'izindi.

    9. Rugerinyange Eugène

    Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

    10. Murebwayire Mimir

    Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka 'Ancila' 'Rugori Rwera' n'izindi.

    Uretse abahanzi ku giti cyabo n'abaririmbaga mu matsinda, hari n'abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n'abandi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n'umuziki rufite ubu. Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27-amafoto-ya-bamwe-mu-bahanzi-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Gisagara: Imiryango 26 y’abarokotse Jenoside yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw –

    Izi nzu zatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021, ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inzu icyenda zubatswe mu Murenge wa Muganza mu gihe enye zashyizwe mu wa Gikonko. Zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe. Inzu imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 21 Frw.

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza, ibitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni n’ibindi.

    Bamwe mu bazihawe bavuze ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza kuko babonye aho kuba heza.

    Uyisabye Emmanuel yagize ati “Nyuma ya Jenoside ubuzima bwarananiye njya kuba inzererezi, nyuma ngarutse mu karere kacu natangiye kugenda ncumbika aho mbonye. Ubu kuba mbonye inzu ndishimye cyane kuko imibereho yanjye igiye guhinduka kandi ndashimira ubuyobozi bwiza n’Inama.”

    Nyirabazungu Colette yavuze ko yari amaze igihe asembera none akaba yishimira ko agiye guturiza mu nzu nziza yahawe.

    Ati “Nshimiye Perezida wacu Paul Kagame, arakabaho arakaramba. Ubu byandenze, nonese umubyeyi ukubakiye akaguha n’ibikoresho byose wamunganya iki? Turamushimiye kandi si ubwa mbere tumushima.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu zo kubamo, bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko busanzwe bwita ku mibereho yabo kandi bukabagira inama.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu atere imbere bisaba kuba afite aho atekerereza, asaba abahabwa inzu n’ibindi bikorwa remezo kujya babifata neza.

    Yagize ati “Umuntu wese akwiye gutuza agatekana ari mu nzu ye, kuko buriya kugira ngo witeze imbere ni uko uba ufite aho uba n’aho utekerereza. Icyo tubasaba cya mbere ni isuku no gufata neza inzu bahawe kuko ni izabo.”

    Gasengayire yabasabye guharanira kwiyubaka no kwiteza imbere kandi igihe cyose bagira ikibazo bakabimenyesha ubuyobozi.

    Izo nzu bazitashye ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021

    Wari umunsi w’ibyishimo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara

    Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 y’abarokotse Jenoside batishoboye yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, aganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe kandi zifite igikoni ubwiherero n’ubwogero

    [email protected]


  • António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi – #rwanda #RwOT

    Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n'amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw'Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n'Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk'igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

    Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.

    Ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n'amatsinda y'ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.'

    'Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw'ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.'

    The genocide against the Tutsi in Rwanda remains in our collective conscience as among the most horrific events in recent human history.

    To prevent history from repeating, we must counter hate-driven movements & push for the full respect of all members of society. #Kwibuka pic.twitter.com/P3h3pYuiHw

    — António Guterres (@antonioguterres) April 6, 2021

    Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w'uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w'abantu.

    Abahanga mu mateka n'abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.

    Nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy'amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.

    António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/antonio-guterres-yasabye-isi-kurwanya-urwango-hakumirwa-ko-jenoside-yakorewe