Category: Uncategorized

  • Nyanza: Ibyishimo ku miryango 12 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu zo kubamo –

    Abagize iyo miryango bavuze ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza bishimira kuba Leta itabatereranye bikaba ari akarusho ko bahawe inzu zo kubamo nziza ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Izo nzu bahawe zubatse ku buryo bw’inzu imwe irimo ebyiri, aho inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero.

    Buri muryango wahawe intebe n’ibitanda bibiri biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    “Ndi mu barokokeye ku Ibambiro kuko ni njye babanje muri ruriya rwobo ariko navuyemo. Ndashimira ubuyobozi ko butantereranye kandi nanjye sinzabakoza isoni.”

    Ntabwo ari Kayitesi wenyine ufite iri shimwe kuko bagenzi be nabo bavuga ko ubuyobozi bwiza ntacyo babunganya kuko iyo ufite aho kuba uba ufite ubuzima.

    Jean Claude wabanaga na nyirakuru mu icumbi bakodeshaga yavuze ko bakorewe igitangaza gikomeye.

    Ati “Iyi nzu twahawe nzayifata neza rwose, nyicungire umutekano. Ikirahure nikigira ikibazo nzareba uko nagisubizamo, ubu nta mugore mfite kubera ko muri Jenoside bamvunaguye nkavanamo ubumuga ariko Leta yacu ishimwe cyane ibyo inkoreye birakomeye n’ubwo namugaye sinzabura guteza imbere igihugu cyanjye mu bushobozi buke mfite .”

    Uwineza Julienne we yavuze ko ibyo bakorewe ari nk’aho ari abageni kuko ntacyo babimye.

    Ati “Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba, rwose ibi bintu ntaho ndabibona kuko ubu ndi buryame nsinzire, ibihuru nabivuyemo. Byose turabifite ibyo kurya, ibikoresho, uburiri bwiza. Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abahawe inzu kuzifata neza no gukomera muri ibi bihe igihugu kigiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ubutumwa tubaha ni ubwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko abarokotse Jenoside bagomba kugira aho baba kandi hanoze. Mufite igihugu kandi kirabakunda aho mudashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe.”

    “Intego yacu ni uko Jenoside itazongera kuba. Izi nzu rwose ni izanyu muzigubwemo neza ariko mukomeze no kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho.”

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw. Zubatswe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi.

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw

    Inzu bahawe zirimo ibikoresho byose n’umuriro w’amashanyarazi

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho birimo intebe zo mu ruganiriro

    Bahawe ibikoresho birimo n’ibiryamirwa

    Bahawe n’ibikoresho bitandukanye birimo ibyo ku meza n’iby’isuku

    Byari ibyishimo ku miryango yahawe izi nzu kuko yemeza ko bigiye kuyihindurira ubuzima

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme (uhagaze) aganira n’umwe mu bahawe inzu

    Ntazinda Erasme yasabye abaturage kuzafata izi nzu neza no gukomera muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


  • Kwibuka27 : Aubameyang, Lacazette n’abandi ba Arsenal bageneye ubutumwa Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bw’amashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, butangizwa na Pierre-Emerick Aubameyang ari na we kapiteni w’iyi kipe, uvuga ko iyi kipe yifatanyije 'n’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hose ku Isi…'

    Granit Xhaka akomerezaho agira ati '…kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.'

    Alexandre Lacazette na we akomeza agira ati 'Duhaye icyubahiro inzirakarengane z’abarenga miliyoni imwe.'

    Umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta na we akomerezaho agira ati 'Kandi twifatanyije tunakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Muri ubu butumwa kandi burimo na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe, busozwa bugaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera.

    Aubameyang na Lacazette bagira bati 'Imyaka 27 ishize, u Rwanda rwariyubatse rutera imbere.'

    Iyi kipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Gicurari 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu bukangurambaga bugamije guhamagarira Isi gusura u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kwibuka27-Aubameyang-Lacazette-n-abandi-ba-Arsenal-bageneye-ubutumwa-Abanyarwanda

  • António Guterres yatanze ubutumwa ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres yifatanyije n'u Rwanda mu gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi tariki ya 7 Mata 2021 aho mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, António Guterres yavuze ko nk'uko babonye ibyabaye mu Rwanda ntawifuza ko byazongera kubaho ukundi.

    António Guterres yagize ati 'Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni igikorwa gikomeje kuguma mu mitekerereze yacu nka kimwe mu bikorwa biteye ubwoba byabaye mu mateka ya vuba ya muntu.'

    António Guterres avuga ko mu gukumira ko igikorwa nk'iki cyazongera kuba, abantu bakwiye kwigizayo urwango ahubwo bakimakaza ubwubahane nk'abagize umuryango mugari.

    Yagize ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka z'ikibi mu gihe urwango ruhawe intebe.'

    Avuga ko kugira ngo abantu bakomeze gukumira ko amateka mabi nk'ayabaye mu Rwanda yongera kuba, bisaba abantu kongera ingufu mu kongera kuba bashya ndetse no guhanga amaso ibyo abantu bashobora kugeraho bashyize hamwe.

    Yagize ati 'Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bwa muntu ndetse no gushyiraho imirongo migali yo kubaha mu buryo bwuzuye abagize imiryango migari.'

    Muri Mutarama 2018, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko inyito ikoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari 'Jenoside Yakorewe Abatutsi' mu gihe kuva muri 2003 kugeza icyo gihe hakoreshwa inyito ya 'Jenoside yo mu Rwanda'. Ku kicaro cy'Umuryango w'Abibumbye kandi buri mwaka haba igikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, gikorwa mu minsi 100 yahariwe Kwibuka.

    The genocide against the Tutsi in Rwanda remains in our collective conscience as among the most horrific events in recent human history.

    To prevent history from repeating, we must counter hate-driven movements & push for the full respect of all members of society. #Kwibuka pic.twitter.com/P3h3pYuiHw

    — António Guterres (@antonioguterres) April 6, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/07/antonio-guterres-yatanze-ubutumwa-ku-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Bomboribombori mu muryango siyo twifuza, umuturage akwiye kumenya amategeko-Me Kanyarushoke #rwanda #RwOT

    Me Kanyarushoke Juvens, umukozi w'umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n'ubufasha mu by'amategeko ku buntu, avuga ko mu muryango Nyarwanda hadakwiye kuba hacyumvikana bomboribombori ishingiye ku nyungu z'umuntu ku giti cye. Ahamya ko mu rugo buri wese akwiye guhagarara mu nshingano ze, ko kandi Umugore n'umugabo bose bataba abayobozi mu rugo.

    Me Kanyarushoke, avuga ko mu muryango umugabo n'umugore banganya inshingano, ariko ko nkuko iyo bari imbere y'amategeko basezerana uko bagomba gucunga umutungo wabo, ari nako bakwiye kuhava buri umwe azi uzaba umutware w'urugo kuko ngo nta bihanga bibiri mu Nkono.

    Mu biganiro byahuje abanditsi b'irangamimere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ndetse na ba Gitifu b'Utugari mu karere ka Kamonyi, bavuga ku itegeko ry'Abantu n'Umuryango rivuguruye riha umugabo n'umugore inshingano zingana, byagaragaye ko nta bihanga 2 mu nkono, ko ahubwo abasezerana kubana bakwiye kugira uko bava imbere y'amategeko bumvikanye uzaba umutware w'Urugo.

    Me Kanyarushoke agira ati' Bomboribombori ntabwo aribyo twifuza muri uyu munsi, turagira ngo umuturage amenye amategeko. Twagira ngo umuturage atagira ngo ni ukwihambira ku bibazo, kuko n'iyo byanze wenda wabatandukanya umwe akaba ukwe ariko tukarengera umunyarwada aho kugira ngo tumubure'.

    Akomeza avuga ko abashakanye aho bagiye, badakwiye gutaha ntacyo bavuze ku bijyanye n'umuryango. Bikebure, biyibutse ko inshingano zingana mu muryango, ko ariko uko byagenda kose hagomba kuba umutware w'umuryango n'ubwo inshingano baba bazinganya mu rugo. Ati' Iyo Basezeranye bihitiramo uzafata inshingano z'umuyobozi w'urugo, ashobora kuba umugabo cyangwa bagahitamo Umugore'.

    Me Kanyarushoke, avuga ko umugore n'umugabo aribo ubwabo bakwiye kwihitiramo ukwiye kuba umutware w'urugo kuko ngo ahari abantu barenze umwe cyangwa 2 hagomba kuba umutware. Nkuko bahitamo imicungire y'umutungo wabo ngo ni nako bakwiye guhitamo uzaba umutware w'urugo.

    Me Karake Kaneziyusi umwarimu muri Kaminuza akaba n'umunyamategeko mu rugaga rw'abavoka, ashimangira ko mu muryango byanze bikunze haba ukwiye kuba umutware wawo.

    Me Karake

    Ati ' Iyo abantu barenze umwe byanze bikunze hagomba kubaho umuyobozi, mubintu ibyo aribyo byose hagomba shefu, umugabo cyangwa umugore, ubwose nta gasigane kazamo? Ibyo byazanywe na Jenda( Gender), nkuko abantu bagiye gushyingiranwa bihitiramo uburyo bazabana, nsanga muri kwa gukitamo bagombye no guhitamo uzaba umuyobozi bikaba bizwi nabyo wenda bikaba byashobora guhinduka niba wenda umuntu yitwaye nabi undi akajyaho ariko ntuvuge ngo abantu bose icyarimwe'.

    Akomeza ati' Ntabwo bishoboka ko ikirenge cy'imbere n'icy'inyuma bishingurira icyarimwe, ni nako bidashoboka ko urugo rwayoborwa n'abantu babiri'. Akomeza avuga ko mu gusezerana umugore n'umugabo bakwiye guhitamo bikanandikwa.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika avuga ko ababiri babana aribo bakwiye kumenya ibibazo byabo. Ashimangira ko aho bananiwe burya nta wundi wahabasha kuko ibije nyuma kuri buri ruhande buri umwe abijyana ukwe.

    Gitifu Umugiraneza.

    Ati' Ugize Imana ukagira umujyanama nyamujyanama ntako bisa, ariko mu muryango hagati y'umugabo n'umugore ibyinshi byabo biba ari ibanga, biba ari umwihariko wabo. Mugifite wa mutima wo gukomeranaho muhita mubiha umurongo, impamvu muba mwananiranwe muri babiri ni uko haba harimo umwe ushaka gushyiramo amananiza. Mubashakanye ni amabanga, ni umwihariko, ni ubuzima bwite bw'abantu, iyo abantu bagiye kwinjira mu buzima ngo urugo muruyobora mute biba byabangamye'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/bomboribombori-mu-muryango-siyo-twifuza-umuturage-akwiye-kumenya-amategeko-me-kanyarushoke/

  • Imirimo isigaye mu isoko rya Muhanga Modern Market ntiyabuza ko ritahwa mu kwezi kwa 5 #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Sosiyete y'ishoramari rya Muhanga, Dushimimana Claude ifite mu nshingano iyubakwa ry'Isoko rya Kijyambere rya Muhanga (Muhanga Modern Market ) ku bufatanye n'akarere, buratangaza ko imirimo isigaye idashobora kubabuza kuritaha no kurikoresha mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi 2021 kuko imirimo igeze kuri 98%.

    Uyu muyobozi, ibi yabitangarije abanyamigabane mu nteko rusange yabahuje mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bamwe bari muri cyumba cy'inama abandi bari mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko imirimo yose yarangiye n'isigaye igomba kurangira mu byumweru bibiri bibanza bya Mata 2021 birimo amashanyarazi, camera zicunga umutekano ndetse naho imodoka zizajya ziparika no guha nimero ibyumba bizacururizwamo.

    Yagize ati' Imirimo isigaye yose mu byumweru bibiri bibanza by'ukwezi kwa Mata iraba irangiye kuko n'imirimo itagoranye kandi ibisabwa byose birahari byarateguwe tukaba tubona ko mu ntangiriro z'ukwezi gutaha rigomba gutangira gukoreshwa kuko twizeye ko imirimo yose izaba yasojwe burundu '.

    Yongeyeho ko imirimo itararangira harimo amasuku yo mu mbuga ,ibikorwa bijyanye no gucana hakiyongeraho ibijyanye no gufata amazi akomoka ku mvura no kuyatunganya hagamijwe kongera kuyakoresha biciye ku mashini ndetse n'imiyoboro yayo mazi.

    Ati' Mu mirimo isigaye nayo irimo gukorwa kugirango isozwe harimo imiyoboro y'amazi harimo no gushyiraho imashini izajya itunganya amazi y'imvura n'ayandi yakoreshejwe akongera gukoreshwa harimo kandi ibijyanye n'amashanyarazi ndetse no gushyiramo camera zizafasha abacunga umutekano w'ibicuruzwa ndetse n'abantu ubwabo n'ubwirinzi bw'inkongi z'umuriro no gusinyana amasezerano na kompanyi izaduha ubwishingizi bw'ibi bikorwa byacu'.

    Ku bijyanye n'ubukode, avuga ko bikinonosorwa hagamijwe kutazakumira n'abafite ibikorwa bito cyangwa ubushobozi bucye hagamijwe gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati' Ibiciro by'ubukode byo bizaba bidahanitse cyane kuko abo tuzaha serivisi ni abasanzwe bakorera mu isoko rishaje kandi hari ubushobozi bari basanzwe batanga nk'ubukode bityo bose tuzabakira kandi bajye ahajyanye n'ubushobozi bafite'.

    Kuki uyu mushinga watinze kurangira ?

    Dushimimana Claude akomeza avuga ko bagiye bagira imbogamizi zirimo kutabonera ku gihe abanyamigabane nyabo kubera ko hatangizwa sosiyete y'ishoramari rya Muhanga (Muhanga Investment Group) hiyandikishije benshi ariko imisanzu yabo ntiyatangwa ariko ngo hari n'izindi mpamvu zitandukanye.

    Yagize ati' Mu ishingwa rya sosiyete y'Ishoramari rya Muhanga (MIG) hiyandikishije abashoramari benshi ariko gutanga imisanzu biratinda cyane kubera ko bari batatanye cyane ndetse batarasobanukirwa neza igikorwa n'inyungu bazabona n'igihe bazazibonera ariko byarakemutse n'abasigaye ni ba 3 twabuze ngo batange cyangwa bavanwe ku rutonde rwatanzwe mu kigo cy'igihugu cy'Iterambere (RDB)'.

    Kuki basiragiye baka inguzanyo ya Banki ?

    Umuyobozi wa Muhanga Investment Group(MIG)avuga ko mu gihe ubushobozi bwabo bwari butangiye gucyendera begereye Banki kugirango ibagurize ariko kubera imiterere y'umushinga biranga bahitamo kongera gushinga indi Kompanyi bayita Muhanga Modern Market maze banki ishingira kuri iyi sosiyete ibaha inguzanyo.

    Yagize ati'Nyuma yuko imigabane shingiro yari imaze gutangwa ikoreshejwe twagannye Banki kugirango zitugurize ariko hazami ikibazo cyuko dufatanyije n'akarere ka Muhanga bityo badusaba ko byahinduka bituma dushinga kompanyi yitwa Muhanga Modern Market (MMM)maze banki ibariyo ishingiraho ituguriza amafaranga yo kurangiza ibikorwa by'igice cya mbere(Phase I)'.

    Iyi sosiyete y'ishoramari rya Muhanga (Muhanga Investment Group) rigizwe n'abanyamuryango bagera kuri 56 harimo abanditse n'abatanditse ariko abanditse bazwi ni 53 gusa aho ufitemo imigabane mike afite 5 naho ufite myinshi ikaba igera 15 buri mugabane ukaba ubarirwa agaciro ka Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda ukaba uzasozwa mu gice cyawo cya mbere uri muri miliyari 1.714.317.699 frw ariko mu igena gaciro ryakozwe na Banki Nkuru y'U Rwanda muri Miliyari 2.443.611.579 frw.

    Uyu mushinga wo kubaka isoko rya Kijyambere rya Muhanga biciye muri MIG wari uteganyijwe kubakwa mu bice bibiri (Phase I na Phase II) wagombaga gutwara asaga Miliyari 4.5 frw ariko igice cya I gitwaye asaga miliyari 1.714.317.699 frw akaba yaragabanutse aho byari biteganyijwe ko kizatwara asaga gato Miliyari 2.3 frw hagamijwe kwishakira amasaziro meza y'abanyamigabane n'ababakomokaho mu murage wo kwiteza imbere.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/imirimo-isigaye-mu-isoko-rya-muhanga-modern-market-ntiyabuza-ko-ritahwa-mu-kwezi-kwa-5/

  • Ni nde ukwiye kuryozwa ibyaha bikomeye bishinjwa Mitterrand n’ibyegera bye –

    Umwanzuro wa raporo ya Komisiyo Duclert, ushimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe François Mitterrand, bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal kandi bubizi ko abatutsi bari kwibasirwa.

    Raporo ivuga ibihe bitandukanye, amabaruwa, ibiganiro n’inzinduko zitandukanye abayobozi b’u Bufaransa n’u Rwanda bagize guhera mu 1990, kandi bikagaragara ko Abatutsi bari bari kwibasirwa mu gihugu ariko u Bufaransa ntibugire icyo bukora ngo buhagarike inkunga bwahaga Habyarimana cyangwa ngo bumucyahe.

    Raporo ivuga kuri Opération Noroît ubwo ingabo z’u Bufaransa zoherezwaga mu Rwanda mu 1990 ngo zitange umusanzu ku ngabo za Habyarimana zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi. Igaragaza uburyo izo ngabo zakomeje kuba mu Rwanda kandi icyazizanye cyararangiye, ubufasha bw’imyitozo zahaye Interahamwe n’igisirikare cya Leta kugeza kuri Opération Turquoise yafashije Leta yakoraga Jenoside guhungira muri Zaïre, nubwo ho raporo isa n’iruma ihuha kuko nta byinshi ihagaragaza kandi bizwi ko u Bufaransa bwakomeje gufasha abari bamaze gukora Jenoside ngo bagaruke ku butegetsi.

    Raporo kandi igaragaza inyandiko zemeza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashaga Habyarimana bubizi ko hari ikintu kibi kiri gutegurirwa Abatutsi, dore ko hagati ya 1991 na 1992, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na we hari telegaramu yoherereje abamukuriye avuga ko Abatutsi mu Rwanda bafite ubwoba ko bashobora gukorerwa Jenoside.

    Igitangaje, ni uko raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Habyarimana, gusa igashimangira ko ibyo byakozwe byose ‘atari ubufatanyacyaha’ mu mugambi wa Jenoside.

    Ubufatanyacyaha burigaragaza ku Kazu ka Mitterrand…

    Prof Vincent Duclert uyoboye Komisiyo yakoze iyo Raporo, yabwiye abanyamakuru ko iby’ubufatanyacyaha muri Jenoside ari ijambo rikoreshwa mu butabera, ngo kandi bo ni abashakashatsi ariyo mpamvu batarikoresheje.

    Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa, yabwiye IGIHE ko atemeranya na Duclert kuvuga ko u Bufaransa nta bufatacyaha mu mugambi wa Jenoside bwabaye.

    Yagize ati “Iyo avuga ubufatanyacyaha, areba ubufatanyacyaha bwa Leta nk’igihugu, ariko ntabwo yigeze yibaza ikibazo ati ‘ese hari ubufatanyacyaha bw’umuntu ku giti cye?’ Mitterrand we yarapfuye nta we uzamukurikirana, ariko hari abantu bakiriho. Muri raporo avugamo abantu yitaga nk’Akazu kihariye ka Mitterrand.”

    “Abari bakagize barazwi, ni General Quesnot, General Huchon, Hubert Védrine, abo bantu batatu nibo ibintu byose byanyuragaho. Nibo batangaga amabwiriza ajya mu basirikare, nibo batangaga umurongo ugomba gukurikizwa batanyuze ku nzego za Leta, zashyizweho mbere.”

    “Abo bantu baheje inzego za Leta, amakuru yose atari mu murongo wabo bakayirengagiza, umuntu wese ubabwiye ikintu badashaka kumva bakamushyira ku ruhande.”

    Jenerali Christian Quesnot uvugwa mu Kazu ka Mitterrand, yari umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

    Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga ku buryo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.

    Mu gihe cya jenoside, Christian Quesnot yavuganaga kenshi na Perezida wa guverinoma yakoraga jenoside,Théodore Sindikubwabo akanasaba perezida Mitterand ko u Bufaransa bwaha ingabo za FAR ubufasha bwa gisirikare.

    Jenerali Jean-Pierre Huchon na we ugaruka kenshi muri raporo, yari yungirije Jenerali Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993, nyuma aba umuyobozi ushinzwe iby’ubutwererane mu bya gisirikare kuva muri Mata 1993 kugeza mu Kwakira 1995.

    Mu kazi ke,yashimangiye ibitekerezo by’ivanguramoko anahuza ibikorwa by’itangwa ry’intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byagenerwaga aba FAR mbere ya jenoside no mu gihe yakorwaga.

    Muri Gicurasi 1994, i Paris, Jean-Pierre Huchon yakiriye inshuro nyinshi mu biro bye abayobozi ba Leta yakoraga Jenoside.

    Ni mu gihe Hubert Védrine yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Raporo Duclert igaragaz ako inyandiko nyinshi za Mitterrand ari we wazakiraga akazisoma kandi akamuha inama ku cyakorwa. Uyu mugabo w’imyaka 73 kandi avugwaho kuba umwe mu bashyigikiye ko abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, bahabwa rugari bagahungira muri Zaïre.

    Umunyamategeko Gisagara avuga ko ibihamya Raporo Duclert igaragaza bihagije ku bufatanyacyaha bw’abantu ku giti cyabo, aho kuba ubw’igihugu muri rusange.

    Ati “Inyito [Duclert] atanga ku bufatanyacyaha, ku bwanjye itandukanye n’inyito inkiko mpuzamahanga zigenderaho zibisuzuma. We avuga ko umuntu kugira ngo yitwe umufatanyacyaha agomba kuba ahuje umugambi n’uwo afatanyije na we icyo cyaha. Amategeko siko abivuga, ntabwo avuga ko ugomba kuba uhuje umugambi n’uwo muntu. Upfa kuba waramuteye inkunga ihagije kugira ngo agere ku mugambi we.”

    Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Jean Paul Kimonyo na we yemeza ko ibyo raporo igaragaza, harimo ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside nubwo raporo yirinze kubikomozaho.

    Ati “Ibiri muri raporo bihabanye n’umwanzuro wa raporo uvuga ko u Bufaransa butabaye umufatanyacyaha muri Jenoside kubera igisobanuro raporo iha ijambo ubufatanyacyaha.Ushobora kuba umufatancyaha wa Jenoside niyo waba udahuje umugambi n’abakora Jenoside.’

    Kimonyo yabwiye IGIHE ko kuri we abona u Bufaransa ahubwo budashaka gukurikirana abantu babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside kubera impamvu za politiki.

    Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umunyamakuru, Albert Rudatsimburwa kuri uyu wa Mbere yabwiye RBA mu kiganiro Waramutse Rwanda, ko nubwo u Bufaransa butemera ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihamya batanga bibigaragaza.

    Ati “Igikuru nuko nibura bavuze ko byose byakozwe n’umuntu umwe ari we Mitterrand, ntakorane n’inzego za Leta nkuko zakagombye gukora no gukorana. Ntabwo bemera uruhare muri Jenoside ariko barabigaragaza ahantu hose ko icyaha cya Jenoside cyakozwe kandi batanzemo ubufasha.”

    Kuri Gisagara, ntabwo u Bufaransa aribwo buzafata iya mbere mu kugeza mu butabera abakiriho bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Igikurikiyeho, imiryango yindi wenda ishaka kugeza mu butabera ibijyanye na Jenoside ari uguhakana Jenoside cyangwa abayigizemo uruhare, bashobora gufata iya mbere bakajya mu rukiko. Njye ndabona iyi raporo ishobora kuba intangiriro kugira ngo hagire ibindi bikurikiraho.”

    Icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, aho ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Muri Raporo Duclert hagaragaramo abandi bagiye bagira uruhare mu gufata ibyemezo n’ibikorwa byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Amiral Jacques Lanxade wabaye umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

    Hari Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, Jenerali Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise, Jacques Hogard wari umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu, Colonel Jacques Rosier wari umuyobozi w’ibikorwa byihariye (COS) muri zone “Turquoise” n’abandi.

    Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana wayoboraga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mitterrand ashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye intandaro yo gushyira bimwe mu bice by’Amajyepfo muri ‘Guma mu Rugo’ –

    Kuva ku wa 7 Mata 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubusesenguzi ku miterere y’icyorezo cya Covid-19, bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ni iya Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye; Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Murenge wa Ruhashya ibipimo by’abandura muri iyi minsi byageze kuri 15,8%, Umurenge wa Rurambo muri Nyaruguru ufite 13%.

    Indi Mirenge Mamba nka ufite 6,7%, Umurenge wa Kansi wo ni 8%, Umurenge wa Gikonko ufite 8.3%, Umurenge wa Rwaniro ufite 10%.

    RBC igaragaza ko ku wa Mbere tariki 5 Mata, mu Karere ka Huye hose hafashwe ibipimo 1648 hagaragaramo abantu 84 banduye Coronavirus ni ukuvuga 5,1%. Muri Gisagara hafashwe ibipimo 1095, hagaragaramo abanduye Coronavirus 49, ni ukuvuga 4,5%.

    Mu Karere ka Nyaruguru hapimwe 1557 habonekamo abanduye 48, ni ukuvuga 3,1%, muri Ruhango abapimwe ni 1944 habonekamo abanduye 46 bangana na 2,4% mu gihe mu Karere ka Nyanza hapimwe abantu 1726 muri bo abagera kuri 33 basanganwa Coronavirus, bivuze ko ubwandu bwari kuri 1.9%.

    Mu bishyirwa mu majwi nk’ibiri guteza ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo harimo kuba abaturage batacyambara agapfukamunwa, abandi bagaragara hirya no hino mu tubari bari kunywa inzoga ndetse n’abandi bagisengera mu ngo.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’ibipimo byafatiwe mu isoko rya Huye, mu bantu 100 bapimwe hagaragaramo abantu 10 bafite Coronavirus. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko hari abaturage baturuka mu bindi bice by’iyi ntara baje guhahira muri iryo soko.

    Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bipimo byagiye bifatwa mu turere twa Gisagara aho bagiye hari nk’aho mu bantu 100 wasangaga nibura 20 cyangwa 25 banduye Coronavirus, ariko wabigereranya mu bipimo biba byafashwe muri buri karere ugasanga ibipimo biri hejuru cyane.

    Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage rero ugasanga ibyo ubiretse abantu bagakomeza bakagenda, bakava mu mirenge bajya mu yindi, bakava mu masoko bajya mu yandi, mu kanya gato mu gihe kitarenze n’icyumweru kimwe, Covid-19 yaba yafashe Intara yose y’Amajyepfo abantu bakandura ari benshi kandi kubicunga ntabwo byaba bicyoroshye.”

    Yakomeje agira ati “Ibirenze kuri ibi bipimo nta kindi gikorwa usibye gusaba abaturage ngo bagume mu rugo dukomeze gupima, dukomeze no gukurikirana abanduye, dukomeze no kubafasha noneho nyuma y’iyo minsi abantu bashobore gusubira mu buzima busanzwe.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko abaturage bashyizwe muri Guma mu rugo kandi badafite ibibatunga [Bamwe batungwaga n’uko bakoze] barashyirirwaho uburyo bwo gufashwa kubona ibibatunga nk’uko leta isanzwe ibikora.

    Inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye na Minaloc ndetse na Polisi y’Igihugu zasabye abatuye mu Ntara y’Amajyepfo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi birinda barinda abo bari kumwe n’abandi.

    Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo

  • Bomboribombori mu muryango siyo twifuza, umuturage akwiye kumeya amategeko-Me Kanyarushoke #rwanda #RwOT

    Me Kanyarushoke Juvens, umukozi w'umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n'ubufasha mu by'amategeko ku buntu, avuga ko mu muryango Nyarwanda hadakwiye kuba hacyumvikana bomboribombori ishingiye ku nyungu z'umuntu ku giti cye. Ahamya ko mu rugo buri wese akwiye guhagarara mu nshingano ze. Umugore n'umugabo ntabwo bose baba abayobozi mu rugo.

    Me Kanyarushoke, avuga ko mu muryango umugabo n'umugore banganya inshingano, ariko ko nkuko iyo bari imbere y'amategeko basezerana uko bagomba gucunga umutungo wabo, ari nako bakwiye kuhava buri umwe azi uzaba umutware w'urugo kuko ngo nta bihanga bibiri mu Nkono.

    Mu biganiro byahuje abanditsi b'irangamimere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ndetse na ba Gitifu b'Utugari mu karere ka Kamonyi bavuga ku itegeko ry'Abantu n'Umuryango rivuguruye riha umugabo n'umugore inshingano zingana, byagaragaye ko nta bihanga 2 mu nkono, ko ahubwo abasezerana kubana bakwiye kugira uko bava imbere y'amategeko bumvikanye uzaba umutware w'Urugo.

    Me Kanyarushoke agira ati' Bombiribombori ntabwo aribyo twifuza muri uyu munsi, turagira ngo umuturage amenye amategeko. Twagira ngo umuturage atagira ngo ni ukwihambira ku bibazo, kuko n'iyo byanze wenda wabatandukanya umwe akaba ukwe ariko tukarengera umunyarwada aho kugira ngo tumubure'.

    Akomeza avuga ko abashakanye aho bagiye, badakwiye gutaha ntacyo bavuze ku bijyanye n'umuryango. Bikebure, biyibutse ko inshingano zingana mu muryango, ko ariko uko byagenda kose hagomba kuba umutware w'umuryango n'ubwo inshingano baba bazinganya mu rugo. Ati' Iyo Basezeranye bihitiramo uzafata inshingano z'umuyobozi w'urugo, ashobora kuba umugabo cyangwa bagahitamo Umugore'.

    Me Kanyarushoke, avuga ko umugore n'umugabo aribo ubwabo bakwiye kwihitiramo ukwiye kuba umutware w'urugo kuko ngo ahari abantu barenze umwe cyangwa 2 hagomba kuba umutware. Nkuko bahitamo imicungire y'umutungo wabo ngo ni nako bakwiye guhitamo uzaba umutware w'urugo.

    Me Karake Kaneziyusi umwarimu muri Kaminuza akaba n'umunyamategeko mu rugaga rw'abavoka, ashimangira ko mu muryango byanze bikunze haba ukwiye kuba umutware wawo.

    Me Karake

    Ati ' Iyo abantu barenze umwe byanze bikunze hagomba kubaho umuyobozi, mubintu ibyo aribyo byose hagomba shefu, umugabo cyangwa umugore, ubwose nta gasigane kazamo? Ibyo byazanywe na Jenda( Gender), nkuko abantu bagiye gushyingiranwa bihitiramo uburyo bazabana, nsanga muri kwa gukitamo bagombye no guhitamo uzaba umuyobozi bikaba bizwi nabyo wenda bikaba byashobra guhinduka niba wenda umuntu yitwaye nabi undi akajyaho ariko ntuvuge ngo abantu bose icyarimwe. Ntabwo bishoboka ko ikirenge cy'imbere n'icy'inyuma bishingurira icyarimwe, ni nako bidashoboka ko urugo rwayoborwa n'abantu babiri'. Akomeza avuga ko mu gsezerana umugore n'umugabo bakwiye guhitamo bikanandikwa.

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika avuga ko ababiri babana aribo bakwiye kumeya ibibazo byabo. Ashimangira ko aho bananiwe burya nta wundi wahabasha kuko ibije nyuma kuri buri ruhande buri umwe abijyana ukwe.

    Gitifu Umugiraneza.

    Ati' Ugize Imana ukagira umujyanama nyamujyanama ntako bisa, ariko mu muryango hagati y'umugabo n'umugore ibyinsh byabo biba ari ibanga, biba ari umwihariko wabo. Mugifite wa mutima wo gukomeranaho muhita mubiha umurongo, impamvu muba mwananiranwe muri 2 ni uko haba harimo umwe ushaka gushyiramo amananiza, mubashakanye ni amabanga, ni umwihariko, ni ubuzima bwite bw'abantu, iyo abantu bagiye kwinjira mu buzima ngo urugo muruyobora mute biba byabangamye'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/bomboribombori-mu-muryango-siyo-twifuza-umuturage-akwiye-kumeya-amategeko-me-kanyarushoke/

  • #Kwibuka27: Inama ku bakoresha imbuga nkorany… – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda binjiye mu #Kwibuka27 bahanganye n'icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi muri rusange. Muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga zirakataje mu kwigarurira urubyiruko cyane haba kuri Facebook, Instagram,Twitter, na WatssApp.

    Mu rwego rwo gukomeza gutambutsa ubutumwa bwiza kandi busana imitima y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kuzikoresha neza batambutsaho amateka yaranze u Rwanda, inama z'ubumwe n'ubwiyunge n’ubutumwa buhumuriza abantu. Bakwiriye kandi kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Inzitizi zazanwe na Covid-19 ntizatuma abantu basurana cyangwa ngo bahure imbonankubone baganire ku mateka, bafatane urunana bahumurizanye birememo icyizere cy'ahazaza, gusa kuri iyi nshuro bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ariyo mpamvu nk'inyaRwanda.com igira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bahanze amaso gutanga ubutumwa bw'isanamitima.

    Ku bahanzi, ntawabura gutekereza uruhare bamwe mu baririmbyi bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho batambutsaga ubutumwa bwabibye amacakubiri mu banyarwanda n'ivangura ryagejeje igihugu ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aha harimo nk'umuhanzi Simon Bikindi indirimbo ze zari zuzuyemo urwango rw'ivangura, n’abandi batandukanye.

    Twavugako 'Harabaye ntihakabe, reka tubagaye', abahanzi b'ubu bagaragaza umurava n'umuhate mu kubaka igihugu batambutsa ubutumwa bwiza, mu ndirimbo zitarimo ubutumwa bubi bwaroha abanyarwanda mu nzangano, ni abo gushimwa cyane. 

    Kwibuka ku nshuro ya 27 nibakoreshe imbuga nkoranyambaga zabo bigisha banahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko abahanzi bari mu bantu bakurikirwa n'abantu benshi cyane ubutumwa bwabo bukagera kure. Uruhare rwabo rurakenewe, abazakora indirimbo muri ibi byumweru byo kwibuka batuganishe ku mateka no kwiyubaka nk'inkingi y'ubumwe n'amahoro mu Banyarwanda nk'uko basanzwe babikora.

    Abanyamakuru, ni bamwe mu ba mbere bashobora kubaka cyangwa gusenya Sosiyete, baravuga rikumvikana mu baturage bakoresheje Radiyo, Televiziyo n'ibinyamakuru byandika. Imyaka ibaye 27 itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu  kubaka u Rwanda rushya rufite intumbero, bakomeze bigishe amateka cyane batange indirimbo zigisha abaturarwanda muri iki cyumweru twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104595/kwibuka27-inama-ku-bakoresha-imbuga-nkoranyambaga-abahanzi-nabanyamakuru-mu-bihe-byo-kwibu-104595.html

  • Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Clarisse Karasi… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda urubuga rwa Youtube ruri mu zitabiriwe gukoreshwa n'abarimo abahanzi b'ingeri zose hari n'abakora ishoramali ritandukanye n'imyidagaduro bamaze kurwigira umugambi bakarubyaza umusaruro barimo abanyamadini, abacuruzi basanzwe n'abandi.

    Wifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rya Youtube chart wabasha kumenya inkuta za Youtube zisurwa cyane aho uherereye. Bruce Melodie ni we uyoboye muri uyu mwaka wa 2021 agakurikirwa n'umuhanzi umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, Clarisse Karasira na Meddy bakaza babagwa mu ntege.

    Ugendeye ku myanya y'inkuta zasuwe cyane uhereye none gusubiza inyuma muri Mutarama 2021 ku itariki nk’iyi isaha nk’iyi urasanga inkuta icumi ziyoboye izindi z'abanyarwanda mu gusurwa muri uyu mwaka wa 2021 zirimo:

    10. The Ben

    Umuhanzi w'icyamamare akaba mu nkingi za mwamba umuziki ushingiyeho kandi ukunzwe n'abatari bacye ukorera kuri ubu umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu 2021 yasuwe n’abagera ku bihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bitandatu (776K Views) ku rubuga rwa Youtube.

    09. Marina Deborah

    Umuririmbyikazi ufite ijwi ryihariye agakundwa mu bihangano akorana ubuhanga wakongeraho ubwiza n'imyambarire bikaba agahebuzo, kugeza ubu amaze muri uyu mwaka wa 2021 gusurwa n'abagera ibihumbi magana inani na cumi na bitanu (815k views).

    08. Mico The Best

    Umuhanzi wamamye mu njyana ya Afrobeat akora neza ku rwego rwo hejuru akagira umwihariko wo gukora ibihangano bikunzwe, akamenya no kwita amazina ibihangano bye mu buryo bukurura abatari bacye, amaze gusurwa ku rukuta rwe rwa youtube n'abagera ku bihumbi magana inani na cumi n'umunani (818k views)

    07. King James

    Umwe mu bahanzi baririmba injyana ituje agakora indirimbo zirimo utuntu dukurura abatari bacye ibizwi nk'imitoma ariko byagera kuri we ikaba ndengakamere uri no mu barambye mu muziki ugezweho kuko yatangiye gukora mu 2006, kuri ubu urukuta rwe rwa Youtube muri 2021 rumaze gusurwa n'abagera ku bihumbi magana cyenda (900k views)

    06. Papi Clever

    Kuramya no guhimbaza Imana ni byo by'ingenzi bigize ubuzima bwa buri munsi bwa Papi Clever n’umugore we Dorcas bakorana umurimo w'Imana binyuze mu kuririmba. Urukuta rw’uyu muhanzi rufite umwihariko wo kugira ibihangano byinshi muri uyu mwaka, bakaba bamaze gusurwa n'abatari bacye bashima indirimbo zabo, bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na makumyabiri (1.12M Views)

    05. The Mane Artist

    The Mane ni inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi barimo Mbanda, Queen Cha, Marina n'abandi mu bihangano bakora bakabishyira ku rukuta rwa Youtube. Muri uyu mwaka bakaba bamaze gusurwa n'abagera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri na mirongo ine (1.24M Views).

    04. Meddy

    Umuhanzi w’umuhanga witegura no kurushinga mu minsi ya vuba, Meddy, ni umwe mu bagabo bafite uruhare mu kuzamuka k’umuziki w'u Rwanda. Muri uno mwaka amaze gusurwa n'abagera kuri miliyoni imwe n'amagana acyenda (1.9M Views) kuri youtube.

    03. Clarisse Karasira

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukora injyana gakondo uherutse no guhabwa igihembo cy'umuhanzi uteza imbere ururimi rw'ikinyarwanda mu bihangano, muri uyu mwaka amaze gusurwa n'abagera kuri miliyoni imwe namagana cyenda n'ibihumbi makumyabiri (1.92M Views).

    02. Israel Mbonyi

    Uw'Imana yatoranyije ikamusiga amavuta ngo azayogeze biciye mu ndirimbo akora zigakundwa n'abatari bacye bo mu madini yose mu Rwanda no hanze, Israel Mbonyi, amaze gusurwa n’abagera kuri miliyoni ebyiri n'ibihumbi mirongo itanu ( 2.05M Views) muri uyu mwaka wa 2021.

    01. Bruce Melodie

    Umuhanzi ukomeje kuyobora umuziki by'umwihariko w'ikinyacumi gishya, usohora indirimbo nyinshi mu gihe gito kandi zigakundwa, Bruce Melodie, kuri ubu amaze gusurwa n'abarenga miliyoni imwe n'ibihumbi mirongo inani bimushyira no ku mwanya wa mbere mu bayoboye isoko rusange ry'abahanzi nyarwanda basurwa cyane kuri Youtube mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104602/bruce-melodie-israel-mbonyi-clarisse-karasira-na-meddy-ni-bo-bayoboye-urutonde-rwa-youtube-104602.html