Category: Uncategorized

  • Mu mafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abasaga 500 gutangiza #Kwibuka27 (Amafoto) –

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n’abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n’abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.

    Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.

    Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubundi butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w’Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin

    Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n’abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner

    Musenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhango

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka Muganga

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy’icyunamo

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhango

    Abasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n’Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie

    Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

    Francis Kaboneka wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na we yitabiriye uyu muhango

    Abitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Mu mafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abasaga 500 gutangiza #Kwibuka27 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n'abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b'igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n'abandi.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n'abantu bake ugereranyije n'ubushobozi bw'abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n'abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk'uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.

    Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.

    Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw'abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n'ubundi butumwa bwatanzwe n'abayobozi batandukanye.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w’Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin

    Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n’abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k'u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y'ukuri kandi kutazahinduka

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n'amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner

    Musenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w'Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhango

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka Muganga

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy’icyunamo

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhango

    Abasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n’Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie

    Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

    Francis Kaboneka wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw'Igihugu na we yitabiriye uyu muhango

    Abitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bifatanyije-n-abasaga-500

  • Abanyeshuri 18 barimo Abarundi bigaga muri College Adventiste de Gitwe birukanwe burundu – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri birukanywe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 bihurirana n'umunsi wo kujya mu birukuko kuri bagenzi babo. Abirukanwe bose ni 18 barimo Abanyarwanda batandatu n'Abarundi 12. Harimo abakobwa babiri, umwe w'Umunyarwanda n'undi w'Umurundi.

    Umuyobozi w'iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge kandi bari basohotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze.

    Ati 'Bose hamwe ni 18 harimo Abanyarwanda batandatu hakaba n'Abarundi 12. Byatewe n'amakosa bakoze harimo abanyweye ibiyobyabwenge, harimo abatorotse ishuri ku wa Kane bageze hanze bajya mu byo kunywa inzoga, noneho nza kuvugana n'umuntu ushinzwe umutekano, babahagaritse aho kugira ngo bahagarare bashaka kurwana.'
    Yakomeje avuga ko babahaye amabaruwa bajya kwereka ababyeyi ko birukanwe kuko uwo muco wo kutagira ikinyabupfura no gushaka guhindanya isura y'ikigo batawihanganira.

    Nshimiyimana avuga ko abo banyeshuri bari basanzwe bafatirwa mu makosa bagahanwa byoroheje ndetse bagatumwa n'ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bafatanyirize hamwe kubahana.

    Yibukije abanyeshuri ko amategeko y'ishuri ahari kandi agomba kubahiriza kuko asobanutse.

    Ati 'Amategeko akoze ku buryo umwana uyubahiriza yiga neza akarangiza neza kandi arangizanyije uburere bwiza.'

    Ntabwo twirukanye Abarundi, twirukanye abanyeshuri

    Nshimiyimana yavuze ko hari abo yabonye bashatse kubigira politike bavuga ko hirukanywe abana b'Abarundi, avuga ko ibyo atari ko bikwiye gufatwa.

    Ati 'Nabonye hari abanyepolitike bo hakurya iriya bashaka kubishyiramo politike; twe nta barundi twirukanye, twirukanye abanyeshuri. Kuko hano ntitugira ibyo, iyo umwana ari mu ishuri ahanwa n'amategeko y'ishuri, ntabwo iby'ubwenegihugu cyangwa ibindi byose birebwaho.'

    Yakomeje avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku ishuri ari yo yafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari basanzwe bakora andi makosa yiyongera kuri ayo.

    Ati 'Harimo n'abirukanwe kabiri, hari abo twirukanye basaba imbabazi turabagarura barongera barirukanwa. Ubwo rero ibyo bindi sinzi icyo babishingiraho kuko uretse n'ibyo, ikibazo cyabo Polisi yacu ya Kabagari iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Ntabwo ari ikintu wavuga ngo 'wenda bahohotewe'; twarabihanganiye bishoboka ariko ntibakosoka.'

    Nshimiyimana yavuze ko ishuri ayoboye ritajya ryihanganira ingeso mbi, avuga ko iyo bahannye umwana inshuro nyinshi bakabona akomeje kunanirana, bamwirukana aho kugira ngo 'yice izina ry'ishuri'.

    College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryihaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n'abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

    Ubuyobozi bwa College Adventiste de Gitwe bwatangaje ko butajya bwihanganira imyitwarire mibi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-18-barimo-abarundi-bigaga-muri-college-adventiste-de-gitwe

  • Ubuhamya:Inzira y’umusaraba Mukansoneye yanyuzemo n’uburyo yarokotse Genocide yakorwe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mukansoneye Adiriya uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara, Muri Genocide yakorewe Abatusi mu1994 yanyuze mu biteye ubwoba, Imana yaramurwaniriye imusimbutsa urupfu ari yo mpamvu yiyemeje kuyishima no gukora imirimo iyubahisha kugira ngo Imana itazicuza icyo yamusigarije.

    Uyu mubyeyi avuka mu muryango wa’abana 12 akaba ari we bucura. Mu magambo ye arasobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 n’uburyo yarokotse ati:

    'Nashatse mu 1993 umugabo wanjye baramwica ndetse n’abo twavukanaga bose barabishe ariko nari nzi neza ko Imana izandinda n’ubwo bizangeraho ariko bitazampitana kuko umusaza umwe yari yarampanuriye ambwira ko nzakurwa mu maraso menshi azameneka nkamera nk’umushumi ukuwe mu muriro.

    Umugabo wanjye bamwishe mfite inda y’amezi 8 n’iminsi 17 igihe cyarageze natwe baratuzamura bagenda batuzerereza ahantu hatandukanye, mbese hapfuye benshi imbere yanjye kandi jyewe sinabashaga kugenda, imyenda bayinkuyemo nsigara nambaye sous jupe yonyine. Amakuru nari nayamenye ko iwacu bose babishe kandi numvaga ari njye utagomba kubaho kuko ari njye munyantege nke wari ubarimo uretse ko Imana yangiriye impuhwe.

    Badukuye mu nzu twari turimo batujyana ahantu mu musarani basakambura igisenge barangije baradutemagura ubu ndatemaguye mu mutwe ndetse umwanda wo mu musarani nawubayemo urambabura kuko batangiye kudutemagura nka saa yine z’amanywa, nahise ndeba umwana uri mu nda uko manukanye na we mu musarani numvaga nabaye ikinya ariko ndyamamo igihe kiragera numva imvura iri kutunyagira harimo abantu benshi baboroga, bavuga mpa amazi, bavuga Yesu n’ibindi. Ariko njyewe nza kuzamura amaso mbona intumbi inagana hejuru ya wa mwobo, kuko njyewe bari bantemye nyuma y’abandi wese yari imeze nk’igiye kuzura, nafashe amaguru y’uwo murambo nzamukiraho mvamo.

    Navuyemo nambaye sous jupe mpita nambuka kuko umusarani wari hafi y’umuhanda ahantu hitwa i Mugogwe ninjiye ahantu mu masaka mu musave numva gutambuka biranze mpita mbyara umwana w’umuhungu mu mvura nyinshi. Ikintu nshimira Yesu cyane ni uko yandinze wa musarani navuyemo imodoka yahise izana itaka barundaho . Njyewe rero navuyemo nta kintu ntanze. Maze kubyara umwana namugenyesheje ikigorigori nari nkuye muri uwo musave mbyariyemo.

    Twahuye n’akaga gakomeye kubyara mu mvura, nta gikoma, nta kintu wambaye, izo ni imbaraga z’Imana uretse ko umuntu ashobora kuzirengagiza cyangwa yamara kurengwa akibagirwa, ariko Imana twarayibonye jyewe narayibonye by’umwihariko kuko nagombaga gupfa cyangwa umwana agapfa kuko imbwa zaryaga imirambo hirya yanjye ndeba ndetse n’ingobyi namutandukanije nayo maze kumubyara imbwa zahise ziyirya bivuze ngo n’uruhinja zari guhita zirutwara, ariko ndashima Imana ko uwo mwana ariho ni umusore uri hafi kuzuza imyaka 27.

    Mu mutwe ndatemaguye, navuye amaraso ashizemo mu maso hasigara hamanuka ibintu bimeze nk’amavuta. Jyewe urupfu narubonaga hafi kuko kubyara udafite ikintu gihita kikuramira, no gupfa byabaho, ariko Imana izi kurinda sinzayibagirwa yarankurikiranye amazi y’imvura ambera igikoma n’umwana nta mashereka, mu masaka nacukuraga umwumbati nkawuhekenya, umwana namuhaga amazi y’imvura. Umwana yahise aba igikara ako kanya imvura ikimara kumwikubitaho sinigeze mbona inzobe ye.

    Sinashoboraga kubona uwankingurira ngo ninjire mu nzu ye ahubwo uwambonaga wese yavuzaga induru. Inda zaranyinjiye zigera no muri ya misatsi yaviriranyemo amaraso, sinari nzi ko nzongera gusa gutya, sinari nzi ko nzongera kwambara mbese nari nzi ko urupfu rwanjye rwegereje. Nararaga mu masaka uwangeragaho yarankubitaga n’iyo yaba ari umwana. Umukecuru umwe ni we wangiriye impuhwe amapa igikoyi (umwenda) inda zaracyuzuye nkajya nshyira hasi nkarambura inda zikiruka nk’inshishi.

    Mubyukuri Imana yabanye nanjye, Yesu twabanye muri wese amvanano, tuzengurukana mu mvura nta cyo natanze kurusha abasore bicwaga ndeba, kurusha umugabo wanjye watambutse ndeba, umuryango wanjye watambutse ndeba. Imana ishobora byose yarandinze ndabibona kuko hari aho byageze mpagarara ahantu hitwa ku Mukoni wa Shyanda nisabira gupfa ariko abicaga abantu baranga bati 'Twananiwe genda uzagwe ahandi'. Ariko si ukunanirwa ahubwo ni imbaraga z’Imana. Narazerereye bya bisebe bizamo inyo n’inda ndanuka byujuje ibyangombwa ariko Imana yankuye mu rupfu.

    Naje kuryama mu rubingo n’umwana aho ni ho inkotanyi zadukuye baratujyana i Butare bahatuvana batujyana kwa muganga, imisatsi nayogoshwe n’umuntu akajya azamura imisatsi yamboreyeho hagasigara igufwa ryonyine. Naje kugira ikibazo hahandi batemye haje kuzamukamo ikibyimba njya i Butare banyohereza Roi Faisal ndongera mvayo njya i Butare narababaraga kuko icyo kibyimba cyakururaga umubiri wose. Narivuje ahantu hose biranga CHUK ho bambwiye gushaka ibipapuro byo kujya kwivuza hanze y’igihug, ngiye kuri FARG bambwiye ko bitashoboka abantu buzuye bambwira undi mwaka kandi nari meze nabi.

    Mvuye Kacyiru nanyuze ahantu mu cyumba cy’amasengesho twahasanze amasengesho y’iminsi 3 baransengeye Imana ivuga ko ari yo inyikirije ko imiti yose nanyweye ari imfabusa. Kugeza ubu Imana yankijije ikibyimba cyo mu mutwe kubw’imbaraga zayo n’umurava wayo'.

    Asoza ubuhamya bwe, uyu mubyeyi arashima Imana yamukuye mu rupfu ikamusubiza ubuzima kubw’ibyo yiyemeje kubabarira abamwiciye umuryango ndetse yiyemeza gukora imirimo myiza yatuma Imana itazicuza icyatumye imurokora. Mu gice kizakurikiraho tuzareba urugendo rwe rwo kubabarira n’aho ageze akira ibikomere.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Inzira-y-umusaraba-Mukansoneye-yanyuzemo-n-uburyo-yarokotse-Genocide.html

  • Shira amatsiko ku ivugabutumwa Gaby Kamanzi yagiriye muri Côte d’Ivoire – VIDEO #rwanda #RwOT

    Gaby Kamanzi, umuramyi w’umunyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Wowe’, ‘Ungirira neza’, ‘Neema ya Goligota’, ‘Arankunda’, n’izindi nyinshi, aherutse kugirira uruzinduko muri Côte d’Ivoire, none magingo aya abari bafite amatsiko y’ibyo yari yagiyemo bagiye kuyashira.

    Tariki 09/02/2021 ni bwo Gaby Kamanzi yafashe rutemikirere imuvanye i Kigali yerekeje muri Cote d’Ivoire ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo ikomeye muri iki gihugu, yitwa LMTV. Avuga kuri Televiziyo yari yamutumiye, yagize ati “LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192”.

    Yagaragaye mu biganiro bitandukanye by’iyi Televiziyo nk’icyitwa ‘ADORONS DIEU’, ni Worship live muri 20 cyangwa 30min. Ikindi kigaro ni ‘PLACE DE CHOIX’, ni ikiganiro batumiramo umuhanzi akavuga ubuzima bwe noneho akanaririmba. Ikindi kiganiro yagaragayemo ni ‘WAKE UP’ aho aba yanahawe igihe cyo kuririmba indirimbo nke…”.

    Usibye ibi biganiro yagaragayemo nk’umutumirwa, yanitabiriye amateraniro yabaye mu minsi itandukanye mu kwezi kwa Gashyantare ariko nayo agatambuka kuri Televiziyo. Icyo gihe abidutangariza, yaragize ati “Indi gahunda nzagaragaramo ni Culte bajya bakora kuri TV. 12 Février: WAKE UP, 13 Février: CULTE Live, 15 Février: ADORONS DIEU, 16 Février: PLACE DE CHOIX”.

    Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Gaby Kamanzi yadutangarije ko yishimiye bikomeye gukorera ivugabutumwa muri kiriya gihugu. Ati “Ikiganiro cyitwa WAKE UP nagikoze ku itariki ya 12/02/ 2021, byaranshimishije cyane, kuko ubutumwa mfite buzumvwa no ku bandi batari abanyarwanda kubera ururimi, kuko Yesu yadusabye kuzajya ku isi hose, rero ni nayo yampaye kumenya Igifaransa, ubwo rero, ngomba kugikoresha mbwira n’aba Francophones, nkabagezaho ubutumwa…Kuri njye, ni iby’ingenzi cyane…kandi nkunda igifaransa cyane”.

    Twamubajije impamvu ari umuhanzi nyarwanda batumiye muri icyo gihugu, ati “Impamvu ari njye batumiye, mbere na mbere numva ari ubushake bw’Imana pe! kandi ndashima Yesu cyane, ko yangiriye ubwo buntu. Ikindi navuga, ni uko navuyeyo bambwira ko ari njye batangiriyeho, ariko bazakomeze batumire n’abandi baramyi bo mu Rwanda. Icya nyuma navuga, ni uko umuyobozi wa LMTV, Mr. DIEUDONNÉ GOLLET, yigeze kumbona muri Concert i Burundi”.

    “Icyo gihe we n’itsinda rye bari bagiye i Bujumbura gusura insengero zitandukanye, n’abakristo muri rusange, n’ibikorwa bya gikristo bihakorerwa, nuko baza kumenya ko hari igitaramo cy’abantu bavuye mu Rwanda, ni igitarama cyari cyarateguwe na Aline GAHONGAYIRE, adusaba ko twajyana nawe i Bujumbura nka THE SISTERS, hari muri 2010.

    REBA HANO IKIGANIRO WAPE UP CYATUMIWEMO GABY KAMANZI

    REBA HANO GABY KAMANZI MU KIGANIRO ‘ADORONS DIEU’

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Shira-amatsiko-ku-ivugabutumwa-Gaby-Kamanzi-yagiriye-muri-Cote-d-Ivoire-VIDEO.html

  • Ntibizongera na rimwe – Perezida Kagame yaburiye abagifite umugambi wo gutera u Rwanda –

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari “Ikintu cyiza cyo kurinda” ndetse ko ‘Aho bishoboka hose’, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byo kugeza mu butabera abagira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

    Kugeza mu nkiko zo mu Rwanda harimo imanza nyinshi z’abantu baregwa kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’Ihuriro rya MRDC, ryari rifite umutwe w’inyeshyamba za FLN wagize uruhare mu bitero byahitanye inzirakarengane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarike abashaka guhungabanya umutekano rufite.

    Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko mu kurwanya ibitero ku baturage bacu, ibyo nta mpaka zihari”.

    Yongeyeho ko “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuko bamwe mu bazanywe kuburanira mu Rwanda bari batuye mu bihugu by’amahanga, “Barinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi”, ku buryo ikibazo ibyo bihugu byagize atari icyatumye abo bantu bazanwa mu nkiko z’u Rwanda, ahubwo ari “Ukwibaza uko bageze mu Rwanda”.

    Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo reka twe kuburanisha uyu muntu ku byaha yakoze, reka twirebere gusa uburyo yageze mu rukiko, ibindi tubyirengagize, rero dufite urugendo rurerure muri iyi nzira”.

    Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibajije niba “Tutakabaye twita ku bifite umumaro, ari yo mpamvu [abo bantu] bari kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda”.

    Aha Perezida Kagame yagarukaga ku mpaka zimaze iminsi z’abibaza uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho hari abavuga ko yashimuswe n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje bidasubirwaho ko ari we wizanye nta gahato ashyizweho.

    Abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano baburiwe

    Hirya no hino hakunze kumvikana abantu bavuga ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse ko bazarubohoza bakoresheje imbaraga zose zirimo n’iza gisirikari, nk’uko MRCD yabigerageje mu mwaka wa 2018, ariko ibikorwa byabo bikaburizwamo rugikubita.

    Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazabigeraho

    Perezida Kagame yongeye kuburira iyi mitwe, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Yagize ati “Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.

    Perezida Kagame kandi yanenze “Ibihugu bitwigisha amahame ya demokarasi, amahame y’uburenganzira bwa muntu”, ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.

    Ntibajya bihishira

    Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba byinshi mu bihugu bicumbikiye abafite ibyaha bashinjwa n’u Rwanda, byanga kubatanga bivuga ko ibyo baregwa ari ibihimbano, bikavuga ko abo bantu bazira kuba ari “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.

    Yavuze ko igisekeje ari uko ibyo bihugu bidatinda kubona ko abo bantu u Rwanda rushinja ari abanyabyaha koko, “Kuko hari ibihugu bimwe bibafite mu nkiko zabo”, abo bashinjwa ibyaha bitandukanye.

    Yongeyeho ko bitumvikana ukuntu hari ibihugu byanga kuburanisha abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kandi byaranze no kubohereza mu Rwanda.

    Yagize ati “Hari ibihugu byinshi bifite abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusabe bw’u Rwanda bwo kubohereza kugira ngo baburanishwe bukangwa […] ntibyabaye mu Bufaransa gusa, biri no mu bindi bihugu bikize, tuzi aho ibi bikorwa bimaze imyaka 15”.

    Yasobanuye ko “Hari aho twavuganye n’ibihugu bibacumbikiye, turabasaba tuti ‘abantu batanu bari hano, mwabaduha tukababuranisha? Igisubuzo cyari oya, nta masezerano yo guhererekanya imfungwa dufitanye, ntitwizeye inkiko zanyu, ntitwizeye amategeko yanyu”.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bihugu byanze kubohereza mu Rwanda, bikanga no kubaburanisha, bigakomeza gutyo imyaka 15 ikarenga.

    U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside zigera kuri 1 146 bari mu bihugu 33. Muri abo, 46 nibo bonyine bamaze gufatwa n’ibihugu barimo, bagejejwe imbere y’ubutabera.

    Kudahana abagize uruhare muri Jenoside byateye ingaruka zizashira nyuma y’imyaka myinshi

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa byo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze kugira ingaruka zikomeye, zirimo ubwiyongere bukabije bw’ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

    Yagize ati “Iyo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bahawe uburenganzira bwo gutura kandi kubazana mu Rwanda ntibikunde, bigira ingaruka zikomeye. Twabonye ubwiyongere bukabije mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, ku buryo bizatwara imyaka myinshi kugira ngo bihindurwe”.

    Yongeyeho ko bamwe mu bazi ukuri, bakabaye basobanura ukuri ku mateka y’u Rwanda, bahitamo kwicecekera, ati “Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ukuri, bahitamo kubyitarutsa, bakicecekera”.

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, bikazamara iminsi 100 igaragaza igihe Jenoside yamaze, aho yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

    Bamwe mu bari bateraniye muri Kigali Arena ahavugiwe ijambo ritangiza kwibuka ku nshuro 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Abanyeshuri 18 barimo Abarundi bigaga muri College Adventiste de Gitwe birukanwe burundu –

    Abo banyeshuri birukanywe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 bihurirana n’umunsi wo kujya mu birukuko kuri bagenzi babo. Abirukanwe bose ni 18 barimo Abanyarwanda batandatu n’Abarundi 12. Harimo abakobwa babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

    Umuyobozi w’iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge kandi bari basohotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze.

    Ati “Bose hamwe ni 18 harimo Abanyarwanda batandatu hakaba n’Abarundi 12. Byatewe n’amakosa bakoze harimo abanyweye ibiyobyabwenge, harimo abatorotse ishuri ku wa Kane bageze hanze bajya mu byo kunywa inzoga, noneho nza kuvugana n’umuntu ushinzwe umutekano, babahagaritse aho kugira ngo bahagarare bashaka kurwana.”

    Yakomeje avuga ko babahaye amabaruwa bajya kwereka ababyeyi ko birukanwe kuko uwo muco wo kutagira ikinyabupfura no gushaka guhindanya isura y’ikigo batawihanganira.

    Nshimiyimana avuga ko abo banyeshuri bari basanzwe bafatirwa mu makosa bagahanwa byoroheje ndetse bagatumwa n’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bafatanyirize hamwe kubahana.

    Yibukije abanyeshuri ko amategeko y’ishuri ahari kandi agomba kubahiriza kuko asobanutse.

    Ati “Amategeko akoze ku buryo umwana uyubahiriza yiga neza akarangiza neza kandi arangizanyije uburere bwiza.”

    Ntabwo twirukanye Abarundi, twirukanye abanyeshuri

    Nshimiyimana yavuze ko hari abo yabonye bashatse kubigira politike bavuga ko hirukanywe abana b’Abarundi, avuga ko ibyo atari ko bikwiye gufatwa.

    Ati “Nabonye hari abanyepolitike bo hakurya iriya bashaka kubishyiramo politike; twe nta barundi twirukanye, twirukanye abanyeshuri. Kuko hano ntitugira ibyo, iyo umwana ari mu ishuri ahanwa n’amategeko y’ishuri, ntabwo iby’ubwenegihugu cyangwa ibindi byose birebwaho.”

    Yakomeje avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku ishuri ari yo yafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari basanzwe bakora andi makosa yiyongera kuri ayo.

    Ati “Harimo n’abirukanwe kabiri, hari abo twirukanye basaba imbabazi turabagarura barongera barirukanwa. Ubwo rero ibyo bindi sinzi icyo babishingiraho kuko uretse n’ibyo, ikibazo cyabo Polisi yacu ya Kabagari iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Ntabwo ari ikintu wavuga ngo ‘wenda bahohotewe’; twarabihanganiye bishoboka ariko ntibakosoka.”

    Nshimiyimana yavuze ko ishuri ayoboye ritajya ryihanganira ingeso mbi, avuga ko iyo bahannye umwana inshuro nyinshi bakabona akomeje kunanirana, bamwirukana aho kugira ngo ‘yice izina ry’ishuri’.

    College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryihaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n’abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

    Ubuyobozi bwa College Adventiste de Gitwe bwatangaje ko butajya bwihanganira imyitwarire mibi

    [email protected]


  • CP Munyambo yasabye ab'i Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka banyuze ahatemewe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Mata 2021 ubwo yagiranagana ikiganiro n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu mirenge ihana imbibi n'ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Ibyo biganiro byitabiriwe n'abavuga rikumvikana muri iyo mirenge ndetse n'inzego z'umutekano.

    Yabashimiye uruhare bagize mu gukumira ibitero by'abitwaje imbunda bagiye batera muri iyo mirenge mu 2018 na nyuma yaho, abasaba gukomeza ubufatanye n'izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

    Yakomeje avuga ko hari ibyo bagomba kwirinda kugira ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa.

    Ati 'Hari ibyo turibusubiremo cyane cyane ibikunze kubera mu giturage ubona tugomba gukomeza kurwanya nk'uko mwarwanyije ibikorwa by'umwanzi. Hari magendu kubera ko imunga ubukungu bw'igihugu ni ngombwa ko dufatanya tukayirwanya.'

    'Hari kwambuka imipaka bitemewe n'amategeko, rimwe na rimwe abaturage bacu bakaba bahohoterwa mu bihugu bagiyemo, nabyo tukabyirinda tukabirinda n'abavandimwe bacu.'

    Mu bihe byashize, mu Karere ka Nyaruguru hagiye hagaragara abakora ubucuruzi bwa magendu burimo inzoga n'itabi ndetse n'urumogi bakura mu Burundi.

    Hari kandi abambukaga imipaka mu buryo butemewe bagiye guhahayo no gukorera amafaranga.

    Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyo gucuruza magendu no kwambuka imipaka mu buryo butemewe babiretse kuko basanze ari bibi.

    Nsanzurwimo Emmanuel uyobora Umudugudu wa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko mbere bajyaga gukorera amafaranga mu Burundi ariko kuri ubu babiretse kubera kwanga guhohoterwa.

    Ati 'Ndashima ko ibikorwa by'ubuhinzi byiyongere ubu tukaba dusigaye duhinga tukeza. Mbere twajyaga tujya guhingira Abarundi ariko ubu ndakeka ko ari bo bakaje kuduhingira, kuko imirima y'icyayi yaragwiriye, Girinka irahari nta kibazo cyatuma dusubira guca inshuro hakurya.'

    Abatanze ibitekerezo bavuze ko mbere bajyaga kwahira ubwatsi bw'amatungo muri Nyungwe, ariko babiretse kuko basigaye bahinga mu masambu yabo.

    Bavuze ko bashyizeho amarondo ya ku manywa na nijoro bagamije kwicungira umutekano, bakumira icyawuhungabanya cyose.

    CP Munyambo yabasabye n'ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu; abana bata amashuri n'abangavu bashyingirwa imburagihe kuko biri mu bihungabanya umutekano wo mu ngo no mu miryango.

    Yabijeje ko Polisi y'Igihugu izakomeza gufatanya nabo muri byose hagamijwe guteza imbere igihugu n'abagituye.

    Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bavuze ko batacyambuka umupaka mu buryo butemewe

    CP Munyambo yasabye abaturage bo muri Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka babundabunda

    Ibyo biganiro byitabiriwe n'abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana ndetse n'inzego z'umutekano

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cp-munyambo-yasabye-ab-i-nyaruguru-kurwanya-magendu-no-kwirinda-kwambuka

  • Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga #rwanda #RwOT

    Yesu yarengeje amaso umusaraba abona ibyishimo Imana yamushyize imbere, arihangana. Tekereza Yesu iyo abambwa yikura ku musumari akiruka, akagaruka bakamufata bakamusubizaho, yari kuzabambwa igihe kirekire! Ndakwinginze we kurira ahubwo urenze amaso umusaraba urebe ibyishimo Imana yagushyize imbere!

    “Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga”. Zaburi 30:6

    Iyi ni Zaburi ya Dawidi, yari azi kurira icyo bivuze kandi akamenya ko n’impundu zishobora kuvuga nyuma yo kurira. Mwibuke ko Dawidi avuka mu bana benshi cyane kandi se na nyina batamukundaga! Iyo usomye zaburi ya 27 haravuga ngo ‘Nubwo Data na Mama bantaye, Imana yarantoraguye’.

    Nagira ngo nkumenyesha ko ibyo Papa na Mama batagukoreye, ibyo diporome yawe itagukoreye, ibyo utahawe n’urugo washatse cyangwa washatswemo mu maraso ya Kristo Yesu birahari. Niwiringira Imana ibyo byose ishobora kubigukorera, ijoro urimo rigasimburwa n’impundu.

    Dawidi yabayeho atagira ikerekezo cy’ubuzima, hari aho yageze aravuga ngo ' Mba narihebye iyo ntizera ko nzagira kugira neza ko mu isi y’ababaho' yabayeho atagira ikerekezo cy’ubuzima, ariko yaje kumenya ko hari Imana arayiringira. Murebe akana kavuye mu ntama kadasa neza ku myaka 16, niwe Imana yatoranyije ngo abe umwami wa Isiraheli! Ijoro yabayemo riba rirahindutse, kuko yiringiye Imana.

    'Ahari kurira kwararira umuntu bwacya mu gitondo impundu zikavuga'

    Reka ndeke kuvuga ku buzima bwa Dawidi, ahubwo tuvuge ngo umuntu yatangiye kurira kuva muri Edeni. Umuntu amaze gucumura akaba umunyabyaha, ubwiza bw’Imana bumaze kumuvaho umuruho wahise uza biba bitangiye kuba bibi.

    Murabizi ko niyo umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari mu zima, ni uko arira kandi iyo arize abantu bose baraseka bakishima! Ariko nkeka ko aba arizwa nuko ahishuriwe imibabaro aba agiye kuzahura nayo. Ahishurirwa ibyo agiye kuzabamo, ahishurirwa isi arimo ukuntu ari mbi kandi ahantu ari hari heza. Twe rero duhita duseka tukishima ngo umwana ni muzima, ariko we aba ahishuriwe ibintu byinshi bizamubaho mu buzima agahitamo kurira.

    Mu isi abantu barizwa n’ibintu byinshi bitandukanye:

    Kutabyara birariza no kubabyara ukabura icyo ubagaburira birariza, kutiga birababaza ariko no kwiga cyane binaniza umutwe ni ko Salomo yavuze. Gusonza birariza ariko no guhaga nabyo birariza, aho muganga akwandikira ko utagomba gufata utuntu twose twiza ( kunywa agasukari, amavuta..).

    Hari abarizwa no gupfusha, abakene bararira ariko n’abakire nabo ntibarira make, imigabane yose y’isi irarira. Ariko nagira ngo nkubwire ko 'kurira kwararira umuntu bwacya mu gitondo impundu zikavuga' Wakwibaza ngo ko nkijijwe, nkunda Imana nyikorera kuki yahisemo kwemera ko mpura n’ibindiza, ngahura n’ibimbabaza? Nagira ngo nkubwire inkuru nziza: Ntabwo urira kuko Imana ikwanga, iba igira ngo ikwigishe ko Numara kubivamo uzigisha abandi ko Imana ari umutabazi wawe.

    Nagira ngo nkubwize ukuri utarashonje wajya usuzugura abashonje, batarakuvuze hari igihe wajya uvuga abandi, utarakennye wasuzugura abakene nkaho aribo babyigize. Niyo mpamvu ari ngombwa ko tubinyuramo. Nta muntu ndabona wuzuye Umwuka Wera ngo ahite ajya kuvura mu bitaro, ntawuzuye Umwuka Wera ngo ahite ajya gutwara indege i Kanombe. Imana nayo ntiyakora ikosa ryo kuguha imigisha itarabanje kukwigisha kubana nayo.

    Pawulo yaravuze ngo ' Nigishijwe kuba muri byinshi nzi no kuba muri bike, nigishijwe gusonza no guhaga kandi muri byose nshobozwa na Kristo Yesu umpa imbaraga' Pawulo yari umuntu wigihangange ukomeye, wize ufite dogitora, yari umuhanga azwi ariko yari azi no kwicisha bugufi kugera ku rwego ruri hasi. Ese wowe wigishijwe kuba muri byinshi, uzi no kuba muri bike? Ese iyo ukennye cyangwa iyo ukize, wumva wakomeza kuba hafi y’Imana?

    Amarira urira afite umumaro, ashobora gukora ku muntu w’Imana. Iyo Imana ikunyujije muri iyi mibabaro cyangwa muri iri joro ry’Ibibazo hari icyo ibikoresha kugira ngo bizagufashe gufasha abandi. Imana ikoresha aya marira nk’umuti wo gusiga ku maso kugira ngo uhumuke urusheho kuyibona ukundi gushya.

    Urugero natanga iyo Imana igukijije ikintu kikugoye, kigukomereye gisiga kiguteje indi ntambwe mu kubaha Imana. Ukavuga uti: 'Ubushize narayibonye yarangaburiye nshonje, yaranyambitse nambaye ubusa, ubushize yankuye mu bushomeri nari merewe nabi. Ubushize yankoreye igitangaza igihe byari bingoye, inyitaho indindisha imbaraga zayo. Noneho ayo marira akaguhindukira umuti wo gusiga ku maso, kugira ngo urusheho kubona Imana.

    Bwira Satani uti 'Sinzongera kurira kuko igitondo kiraje nzaririmba, ntibizahora bitya Imana izangirira neza’. Burya byose bifite impamvu ku mwana w’Imana, nta kiba Imana itagifitemo inyungu. Umuti w’ibigeragezo ni ukubisuzugura ukabifata nk’ibitariho, hanyuma ukajya ubigenda hejuru ukabwira Satani ko Imana izakugirira neza, ko izagufasha, izakwitaho. Guha agaciro ibigeragezo ugahora urira ukavuga ko bicitse, uzagera ku bintu bike.

    Ariko igihe cyose uzashima Imana mu kigeragezo, izaba ikuzamura mu ntera. Yakobo yaranditse ngo 'Ni iby’ibyishimo nimugubwa gitumo n’ibibagerageza’ Yesu yaravuze ngo nibababeshyera ibibi byinshi muzategure iminsi mikuru kuko impera zanyu zizaba ari nyinshi mu Bwami bw’Imana.

    Nagira ngo nkwibutse ko ibiryo by’ikigeragezo ari amaganya, iyo wiganyiriye uba ugaburiye ikigeragezo kikarushaho kukwica.a Ariko iyo ushimye Imana mu kigeragezo uba uciye intege Satani. Hamwe n’ibitugerageza, Imana ibasha kuducira akanzu kugira ngo tubashe gukomeza gusenga. Dukwiye kwiga guca intege ibicantege.

    Abantu benshi, kubw’amarira n’ibibazo hari igihe bahitamo nabi: Bagahitamo guhora biganyira, guhora bavuga ko bicitse, agahora abwira umuhisi n’umugenzi ko bicitse n’amasezerano y’Imana yaheze…, ariko nagira ngo nguhumurize, ubwire Satani ko igihe cyo guseka kije.

    Ntabwo uzahora urira, ntabwo uzahora ubabaye, Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe. Bwira Satani ngo nubwo mfite imyaka myinshi ntarabona umugabo, Imana izampa umugabo mwiza, bwira Satani ngo nubwo nshonje ejo nzarya, ubu ndimo kurira ariko ejo nzagirirwa neza n’Imana.

    Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire yose wayisanga hano

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ahari-kurira-kwararira-umuntu-bwacya-mu-gitondo-impundu-zikavuga.html

  • Perezida Kagame na Madam we bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100, n’ubwo abatutsi batangiye kwicwa mbere ubwo Jenoside yategurwaga inashyirwa mubikorwa.

    Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, harimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

    Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye abadipolomate mu Rwanda n’abayobozi b’imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

    Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zakomereje muri Kigali Arena ahatangiwe ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-na-Madam-we-bacanye-urumuri-rw-icyizere-mu-gutangiza-Kwibuka