Category: Uncategorized

  • Burera : Mu gicuku saa sita z’ijoro abantu 66 bafashwe bicucitse mu nzu basengeramo #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu nzu y’umuturage witwa Mukankusi Mélanie w’imyaka 60 y’amavuko, barimo abagore 41 n’abagabo 15.

    Polisi ikorera kuri station ya Bungwe yahageze ahagana saa sita n’igice z’ijoro ihafatira aba bantu 66 bari bayobowe na Ntantungane Elie w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umuhungu wa Mukankusi nyiri uru rugo.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage [Community Policing] mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, asaba abantu kurushaho kwitwararika birinda kwica nkana amabwiriza ya Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwandurwa na benshi ndetse no guhitana bamwe.

    Ati 'Mu gihe cy’umwaka urenga abaturage bigishwa uko bakwiye kwirinda Covid-19, ntibikwiye ko haba hakiri abaturage barenga kuri aya mabwiriza nkana kandi Covid-19 ikomeje guhitana abantu, Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana mu kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi ikica abaturage bagenzi babo.'

    'Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo, kutajya mu tubari two mu ngo, gukora ibirori nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bitubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Abafashwe ntibahuje idini kuko amadini n’amatorero bagaragaje ko bakomokamo agera ku munani harimo amwe atarafungurirwa kubera kutuzuza ibisabwa.

    Aba bafashwe bavuga ko mu myizerere yabo bajya kuhasengera kugira ngo bahabonere ibitangaza bisubiza ibibazo bafite bitandukanye birimo n’uburwayi, bose bahise bajyanwa kuri station ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bigishwe banacibwe amande yateganyijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Mu-gicuku-saa-sita-z-ijoro-abantu-66-bafashwe-bicucitse-mu-nzu-basengeramo

  • Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batandukanye bakinira ikipe ya Paris Saint- Germain yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994.

    Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Mata 2021 abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Muri urwo rwego ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n'abakinnyi bayo bakomeye barimo Kylian Mbappé, Juan Bernat ,Moise Kean, Rafinha Alcantara,Danilo Pereira,Abdou Diallo ndetse na Colin Dagba batanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda.

    Binyuze mu butumwa bw'amashusho y'amasegonda 27 banyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, abo bakinnyi bose uko bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ayo mashusho kandi akaba yaherekejwe n'amagambo iyi kipe ya Paris St Germain yanditse agira ati' Twifatanyije n'abavandimwe bacu bo mu Rwanda, Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994″.

    Si ikipe ya Paris St Germain yifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe by'akababaro kuko n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nayo yageneye ubutumwa abanyarwanda.

    Mu butumwa iyi kipe yanyujije kuri Twitter buherekejwe n'amashusho arimo abakinnyi b'iyi kipe bwo guhumuriza abanyarwanda, mu bakinnyi bagaragaramo harimo Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Granhit Xhaka, umutoza Michael Arteta ndetse n'umuyabigwi wayo Tonny Adams.

    Ubu butumwa bwo kwihanganisha u Rwanda buvuye kuri aya makipe buje nyuma yaho mu Ukuboza kwa 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

    Ku rundi ruhande kandi u Rwanda rwasinyanye n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza amasezerano nkayo ariko yo akaba yarasinywe muri Gicurasi 2018.

    The post Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-psg-yo-mu-bufaransa-ndetse-na-arsenal-yo-mu-bwongereza-bifatanyije-nu-rwanda-kwibuka-ku-nshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-mata-1994/

  • ONU ivuga ko hafi kimwe cya gatatu cy'abatuye DR Congo bugarijwe n' inzara ikomeye #rwanda #RwOT

    Amashami abiri y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy'abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n'ibura rikomeye ry'ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n'aya makuba.Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n'irishinzwe ibiribwa n'ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

    Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y'ibiribwa. Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

    Aya mashami ya ONU yombi avuga ko ibura ry'ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry'amahanga.

    Umutekano mucye ni impamvu y'ingenzi itera ibura ry'ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw'igihugu aho imitwe y'inyeshyamba ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu , nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye.Aya mashami ya ONU avuga ko icyorezo cya Covid-19 n'ihungabana ry'ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy'ibura ry'ibirirwa.


    ONU ivuga ko ibura ry'ibiribwa muri DR Congo riri ku kigero kirenze cyane kurusha ahandi ku isi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/07/onu-ivuga-ko-hafi-kimwe-cya-gatatu-cyabatuye-dr-congo-bugarijwe-n-inzara-ikomeye/

  • Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 –

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

    Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

    Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

  • António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi –

    Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk’igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

    Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.

    Ati “Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n’amatsinda y’ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.”

    “Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.”

    Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w’uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w’abantu.

    Abahanga mu mateka n’abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.

    Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.

    António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi

  • DR Congo: Miliyoni zisaga 27 z'abaturage zugarijwe n'ibura ry'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Amashami abiri y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy'abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n'ibura rikomeye ry'ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n'aya makuba.

    Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n'irishinzwe ibiribwa n'ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

    Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y'ibiribwa. Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

    Aya mashami ya ONU yombi, avuga ko ibura ry'ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry'amahanga.

    Umutekano mucye ni impamvu y'ingenzi itera ibura ry'ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw'igihugu aho imitwe y'inyeshyamba ibarirwa mu macumi ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu.

    Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye. Aya mashami ya ONU nkuko BBC ibitangaza, avuga ko icyorezo cya Covid-19 n'ihungabana ry'ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy'ibura ry'ibirirwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-miliyoni-zisaga-27-zabaturage-zugarijwe-nibura-ryibiribwa/

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa giteye ubwoba cyabaye mu mateka ya muntu- António Guterres #rwanda #RwOT

    António Guterres yabivuze mu butumwa yageneye Isi kuri uyu wa 07 Mata 2021 ubwo hatangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

    António Guterres yagize ati 'Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni igikorwa gikomeje kuguma mu mitekerereze yacu nka kimwe mu bikorwa biteye ubwoba byabaye mu mateka ya vuba ya muntu.'

    António Guterres avuga ko mu gukumira ko igikorwa nk’iki cyazongera kuba, abantu bakwiye kwigizayo urwango ahubwo bakimakaza ubwubahane nk’abagize umuryango mugari.

    Yagize ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka z’ikibi mu gihe urwango ruhawe intebe.'

    Avuga ko kugira ngo abantu bakomeze gukumira ko amateka mabi nk’ayabaye mu Rwanda yongera kuba, bisaba abantu kongera ingufu mu kongera kuba bashya ndetse no guhanga amaso ibyo abantu bashobora kugeraho bashyize hamwe.

    Yagize ati 'Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bwa muntu ndetse no gushyiraho imirongo migali yo kubaha mu buryo bwuzuye abagize imiryango migari.'

    Muri Mutarama 2018, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko inyito ikoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari 'Jenoside Yakorewe Abatutsi’ mu gihe kuva muri 2003 kugeza icyo gihe hakoreshwa inyito ya 'Jenoside yo mu Rwanda’.

    Ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kandi buri mwaka haba igikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, gikorwa mu minsi 100 yahariwe Kwibuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Jenoside-yakorewe-Abatutsi-ni-igikorwa-giteye-ubwoba-cyabaye-mu-mateka-ya-muntu-Antonio-Guterres

  • U Bufaransa bugiye gushyira ku karubanda inyandiko bufite kuri Jenoside zirimo n’izo mu Biro bya Mitterrand –

    Izi nyandiko zari zisanzwe zihari ariko zicungiwe umutekano ku buryo bitoroheraga uwo ariwe wese kuzigeraho. Amakuru dukesha The New Times avuga ko izi nyandiko zitangira gushyirwa hanze kuri uyu wa 7 Mata 2021, Umunsi hari bunatangizweho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nyandiko zigiye gushyirwa hanze zasuzumwe na Komisiyo Duclert, yari irimo abashakashatsi bahawe inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Vincent Duclert wari ukuriye iyi komisiyo yavuze ko izi nyandiko ziganjemo izo mu Biro bya Perezida François Mitterrand n’ibya Minisitiri w’Intebe.

    Duclert yavuze ko izi nyandiko zigaragaza uburyo abadipolomate b’u Bufaransa n’abayobozi b’igisirikare cy’iki gihugu bari basangiye na Mitterrand imyumvire yo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu bivuga Igifaransa. Iyi myumvire ngo bayikomoraga mu bihe by’ubukoloni.

    Prof Vincent Duclert yavuze ko iyi myumvire ariyo yatumye abayobozi b’u Bufaransa bakomeza gushyigikira uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana nubwo babonaga ibimenyetso by’uko hari umugambi mubi uri gutegurwa.

    Mu bufasha u Bufaransa bwahaye Habyarimana harimo intwaro ndetse no guha ingabo ze imyitozo mu bya gisirikare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko kuba u Bufaransa bwashyira hanze izi nyandiko bigaragaza ubufatanye bw’Isi mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byatanga n’umusanzu mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Iyo inyandiko ikubiyemo amakuru y’impamo kuri Jenoside zishyizwe hanze bikozwe n’ibihugu cyangwa abantu, byerekana ubufatanye bw’abantu hirya no hino ku Isi mu gutangaza ukuri kuri Jenoside.”

    Uretse kuba ishyirwa hanze ry’izi nyandiko rizatuma abantu benshi barushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye yavuze ko rizanafasha mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya.

    Raporo ya Komisiyo Duclert yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Werurwe 2021 yagaragaje ko ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Izi nyandiko zizaba zigaragaza uburyo u Bufaransa bwakomeje gufasha Leta ya Habyarimana yateguraga Jenoside

  • Burera: Abantu 66 bafashwe basengera mu nzu y’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 Mata 2021 ahagana saa sita n’igice.

    Amakuru y’uko aba bantu barimo abagore 41 n’abagabo 15 bari bari gusengera muri uru rugo, Polisi yayahawe n’abaturage batuye hafi aho kuko muri uru rugo hasanzwe hasengerwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza aho bamwe bahaza ngo bakorerwe ibitangaza.

    Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Bungwe yahageze ahagana saa sita n’igice z’ijoro ihafatira aba bantu 66 bari bayobowe na Ntantungane Elie w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umuhungu wa Mukankusi nyiri uru rugo.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage [Community Policing] mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, asaba abantu kurushaho kwitwararika birinda kwica nkana amabwiriza ya Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwandurwa na benshi ndetse no guhitana bamwe.

    Ati “Mu gihe cy’umwaka urenga abaturage bigishwa uko bakwiye kwirinda Covid-19, ntibikwiye ko haba hakiri abaturage barenga kuri aya mabwiriza nkana kandi Covid-19 ikomeje guhitana abantu, Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana mu kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi ikica abaturage bagenzi babo.”

    “Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo, kutajya mu tubari two mu ngo, gukora ibirori nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bitubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Abafashwe ntibahuje idini kuko amadini n’amatorero bagaragaje ko bakomokamo agera ku munani harimo amwe atarafungurirwa kubera kutuzuza ibisabwa.

    Aba bafashwe bavuga ko mu myizerere yabo bajya kuhasengera kugira ngo bahabonere ibitangaza bisubiza ibibazo bafite bitandukanye birimo n’uburwayi, bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bigishwe banacibwe amande yateganyijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.


  • Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga mu gutsemba Abatutsi muri Kigali –

    Ku itariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

    Kuri iyi tariki, abasirikare bari mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ni bo babaye aba mbere mu gusohoza inzozi mbi z’Abatutsi, babiraramo barabica bahereye ku biganjemo Abapadiri n’Ababikira bo mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera.

    Icyo gihe Abatutsi 17 barishwe muri icyo kigo harimo na Padiri w’Umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67 wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo umusirikare wayoboraga Umutwe w’Abapara-commando wabaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major Aloys Ntabakuze, yategetse abasirikare yayoboraga kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bari batuye ahitwa mu Kajagari hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Major Aloys Ntabakuze wijanditse mu bikorwa byinshi bya Jenoside nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR). Mu 2012 uru rukiko rwamugabanyirije ibihano, ahanishwa gufungwa imyaka 35.

    Ku itariki 7 Mata, Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe bashatse uburyo bajya kwica Abatutsi bari bahungiye muri Stade Amahoro i Remera bibwira ko harinzwe kubera ko hari hakambitse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR.

    Ku bw’amahirwe uwo mugambi uburizwamo n’Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma y’imirwamo ikomeye yazihuje n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, abari bahahungiye barokoka batyo.

    Mu barokotse harimo uwitwa François Veriter wari Impuguke (consultant) mu bijyanye n’Imiyoborere akorera isuzuma imishinga u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

    Bamwe mu bari abayobozi bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana

    Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe, ku itariki 7 Mata 1994, zatsembye abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi zihereye ku wari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.

    Uwari uyoboye abo abasirikare bishe urubozo ingabo z’Ababiligi, Major Bernard Ntuyahaga, yaje guhamwa n’icyo cyaha mu 2007 urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018, yakirwa nk’Umunyarwanda wahamijwe ibyaha ariko akarangiza igihano cye.

    Abandi banyapolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana harimo Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph; uwari Perezida w’Ishyaka PSD, Ferederiko Nzamurambaho; Umunyamategeko Félicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odette Ubonabenshi.

    Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru akaba no mu Ishyaka rya MDR na we yishwe ku ikubitiro ndetse na Landouald Ndasingwa wo mu Ishyaka rya PL.

    Tariki 7 Mata nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Kigali, Bugesera, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi, cyane ko uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, yari yatanze itangazo rivuga ko nta muturage wemerewe gusohoka.

    Ibyo byakozwe kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe ubona uko ahunga, maze abari abasirikare bakuru basaba Interahamwe gushinga za bariyeri hirya no hino mu gihugu Abatutsi batangira kwicwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Icyo gihe Radiyo Muhabura yari iy’Ingabo za FPR Inkotanyi yamaganiye kure ibyo bikorwa byo kurimbura Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye Jenoside, maze Umugaba Mukuru wazo azibwira ko zifite akazi ko kurenganura abicwa ahita atanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

    Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi